‘Shyira Umutima Wawe’ ku Rusengero rw’Imana!
“Mwana w’umuntu . . . ushyire umutima wawe ku byo ngiye kukwereka byose . . . ibyo ubona byose ubibwire ab’inzu ya Isirayeli.”—EZEKIYELI 40:4.
1. Ni mu yihe mimerere ubwoko bw’Imana bwatoranyijwe bwari burimo mu mwaka wa 539 M.I.C.?
HARI mu mwaka wa 593 M.I.C., umwaka wa 14 Isirayeli ijyanyweho umunyago. Ku Bayahudi bari i Babuloni, igihugu cyabo kavukire bakundaga kigomba kuba cyarasaga n’aho cyari kure yabo rwose. Igihe abenshi muri bo baherukiraga Yerusalemu ubwa nyuma, yaragurumanaga, inkike zayo zikomeye zasenyutse, amazu yayo ahebuje yahindutse umusaka. Urusengero rwa Yehova—rwahoze rugize ubwiza buhebuje bw’uwo mujyi, ari rwo rwonyine rwari ihuriro ry’ugusenga kutanduye mu isi hose—rwari rwarabaye amatongo. Noneho kandi, Abisirayeli bari bagifite igihe kirekire cyo kuba mu bunyage. Hari hasigaye imyaka 56 ngo babone ugucungurwa bari barasezeranyijwe.—Yeremiya 29:10.
2. Kuki Ezekiyeli yababajwe no gutekereza ku bihereranye n’urusengero rw’Imana rw’i Yerusalemu?
2 Gutekereza ku bihereranye n’ukuntu urusengero rw’Imana, rwari mu birometero bibarirwa mu magana kure yabo, rwahindutse umusaka n’isenga ry’inyamaswa z’inkazi, bigomba kuba byarababazaga umuhanuzi wizerwa, Ezekiyeli. Se wamubyaye, ari we Buzi, yari yarabaye umutambyi muri urwo rusengero (Ezekiyeli 1:3). Ezekiyeli na we aba yaragize icyo gikundiro, ariko yari yarajyanyweho umunyago hamwe n’ibikomangoma by’i Yerusalemu mu wa 617 M.I.C., akiri muto. Ubwo noneho Ezekiyeli yari agejeje hafi ku myaka 50, birashoboka ko yari azi ko atari kuzongera kubona Yerusalemu ukundi, habe no kuzagira uruhare urwo ari rwo rwose mu kongera kubaka urusengero rwayo. Tekereza rero ukuntu bigomba kuba byari ibintu bikomeye cyane kuba Ezekiyeli yareretswe urusengero rufite ikuzo!
3. (a) Ni iki iyerekwa rya Ezekiyeli ry’urusengero ryari rigamije? (b) Ni ibihe bintu bine by’ingenzi byari biri mu iyerekwa?
3 Ibyo bintu yeretswe mu buryo burambuye, bikubiye mu bice icyenda by’igitabo cya Ezekiyeli, byahaye Abayahudi bajyanyweho iminyago, isezerano ryakomeje ukwizera kwabo. Ugusenga kutanduye kwari kuzongera gushyirwaho! Mu binyejana byakurikiyeho ndetse kugeza no muri iki gihe, iryo yerekwa ryabaye isoko y’inkunga ku bakunda Yehova. Mu buhe buryo? Nimucyo tubanze dusuzume icyo iryo yerekwa ry’ubuhanuzi bwa Ezekiyeli ryasobanuraga kuri abo Bisirayeli bari bari mu bunyage. Rikubiyemo ibintu bine by’ingenzi: urusengero, abatambyi, umutware, n’igihugu.
Urusengero Rwongera Kubakwa
4. Ni hehe Ezekiyeli yajyanywe mu ntangiriro z’iyerekwa rye, yahabonye iki, kandi se, yari ayobowe na nde?
4 Mbere na mbere, Ezekiyeli ajyanywe “mu mpinga y’umusozi muremure cyane.” Mu majyepfo y’uwo musozi hari urusengero runini cyane, rumeze nk’umudugudu ugoswe n’inkike. Umumarayika ufite ‘ishusho isa n’umuringa,’ ajyanye uwo muhanuzi kujya gusura aho hantu mu buryo bunonosoye (Ezekiyeli 40:2, 3). Mu gihe akomeza kwerekwa, Ezekiyeli yitegereje umumarayika urimo afata ibipimo by’imiryango itatu ingana y’urusengero hamwe n’utwumba two ku irembo abigiranye ubwitonzi, urugo rwo hanze, urugo rw’imbere, utwumba two kuriramo, igicaniro, n’ahera h’urusengero hagizwe n’igice cy’Ahera n’Ahera cyane.
5. (a) Ni ikihe cyizere Yehova aha Ezekiyeli? (b) “Intumbi z’abami babo” zagombaga kuvanwa mu rusengero zari izihe, kandi se, kuki byari iby’ingenzi?
5 Hanyuma, Yehova ubwe agaragaye mu iyerekwa. Yinjiye mu rusengero maze yizeza Ezekiyeli ko azarubamo. Ariko kandi, arasaba ko inzu Ye yasukurwa, agira ati “noneho nibamvane imbere ubusambanyi bwabo n’intumbi z’abami babo, babite kure; mbone kuba muri bo iteka ryose” (Ezekiyeli 43:2-4, 7, 9). Uko bigaragara, izo ‘ntumbi z’abami babo’ zerekezaga ku bigirwamana. Abayobozi b’ibyigomeke hamwe n’abantu b’i Yerusalemu bari barahumanyije urusengero rw’Imana bitewe no gusenga ibigirwamana, kandi basaga n’aho bari barabyimitse rwose. (Gereranya n’Amosi 5:26.) Ibyo bigirwamana ntibyari imana nzima cyangwa abami bazima; byari ibintu bipfuye, byanduye mu maso ya Yehova. Byagombaga kuvanwaho.—Abalewi 26:30; Yeremiya 16:18.
6. Gupima urusengero byasobanuraga iki?
6 Iki gice cy’iyerekwa cyari kigamije iki? Cyijeje abari barajyanyweho iminyago ko ugusenga kutanduye kwari kuzagarurwa mu rusengero rw’Imana mu buryo bwuzuye. Ikindi kandi, kugera urusengero byatanze icyemezo kivuye ku Mana ko iryo yerekwa ryari kuzasohozwa nta kabuza. (Gereranya na Yeremiya 31:39, 40; Zekariya 2:6-12, umurongo wa 2-8 muri Biblia Yera.) Gusenga ibigirwamana kose kwagombaga kuvanwaho burundu. Yehova yari kongera guha inzu ye imigisha.
Umuryango w’Abatambyi n’Umutware
7. Ni iki cyavuzwe ku byerekeye Abalewi n’abatambyi?
7 Umuryango w’abatambyi na wo wagombaga gutunganywa, cyangwa gucishwa mu ruganda. Abalewi bagombaga gucyahirwa ko birekuye bagasenga ibigirwamana, mu gihe abatambyi bene Sadoki bo bagombaga gushimwa kandi bakagororerwa bitewe n’uko bakomeje kutabaho ikizinga.a Ariko kandi, ayo matsinda uko ari abiri yari guhabwa imirimo mu nzu y’Imana yongeye kubakwa—nta gushidikanya bikaba byari guterwa n’uko buri muntu ku giti cye yari kuba yarabaye uwizerwa. Byongeye kandi, Yehova yatanze itegeko agira ati “bajye bigisha ubwoko bwanjye gutandukanya ibyera n’ibitejejwe: kandi babumenyeshe ibyanduye n’ibitanduye” (Ezekiyeli 44:10-16, 23). Bityo rero, umuryango w’abatambyi wagombaga kongera gushyirwaho, kandi ukwihangana kwabo ari abizerwa kukaba kwari kugororerwa.
8. (a) Abatware bo muri Isirayeli ya kera bari ba nde? (b) Ni mu buhe buryo umutware wo mu iyerekwa rya Ezekiyeli afite uruhare mu gusenga kutanduye?
8 Nanone kandi, muri iryo yerekwa havugwamo uwitwa umutware. Kuva mu gihe cya Mose, ishyanga ryagiye rigira abatware. Ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo umutware, ari ryo na·siʼʹ, rishobora kuba ryarerekezaga ku mutware w’urugo, uw’imiryango cyangwa ndetse uw’ishyanga. Mu iyerekwa rya Ezekiyeli, abayobozi b’Isirayeli muri rusange bacyahirwa kuba bakandamiza abantu, kandi baterwa inkunga yo kutarobanura ku butoni no gukora ibintu bihuje n’amahame akiranuka. N’ubwo umutware atari uwo mu muryango w’abatambyi, agira uruhare mu gusenga kutanduye mu buryo bugaragara. Yinjira kandi agasohoka mu rugo rw’inyuma ari kumwe n’imiryango itari iy’abatambyi, yicara ku ibaraza ry’Irembo ry’i Burasirazuba, kandi agategura bimwe mu bitambo abantu bagomba gutamba (Ezekiyeli 44:2, 3; 45:8-12, 17). Uko ni ko iryo yerekwa ryijeje abantu ba Ezekiyeli ko ishyanga ryagaruwe ryari guhabwa umugisha wo kubona abayobozi b’intangarugero, abagabo bari gushyigikira umuryango w’abatambyi mu gutuma ubwoko bw’Imana bugira gahunda no kuba intangarugero mu bintu by’umwuka.
Igihugu
9. (a) Ni gute igihugu cyagombaga kugabanywa, ariko kandi, ni ba nde batari guhabwa umugabane? (b) Umugabane wera wari uwuhe, kandi se, wari ukubiyemo iki?
9 Hanyuma, iyerekwa rya Ezekiyeli ryari rikubiyemo imiterere y’igihugu cyose cy’Isirayeli. Cyagombaga kugabanywamo imigabane, buri muryango ugahabwa umugabane wawo. Umutware na we yari guhabwa umurage we. Ariko kandi, abatambyi bo nta wo bari guhabwa, kuko Yehova yavuze ati “ni jye mwandu wabo” (Ezekiyeli 44:10, 28; Kubara 18:20). Iyerekwa ryagaragaje ko umugabane w’umutware wari kuba uherereye mu ruhande urwo ari rwo rwose rw’ahantu hihariye hitwaga umugabane wera. Uwo wari umugabane ufite impande enye zingana, ugabanyijemo ibice bitatu—mu majyaruguru hari haragenewe Abalewi bihannye, hagati hari abatambyi, no mu majyepfo hari haragenewe umurwa n’umurima wawo utanga umusaruro kuri buri ruhande. Urusengero rwa Yehova rwari kuba ruherereye mu mugabane w’abatambyi, hagati y’umugabane ufite impande enye zingana.—Ezekiyeli 45:1-7.
10. Ni iki ubuhanuzi buhereranye no kugabanya igihugu bwasobanuraga ku Bayahudi bizerwa bari barajyanyweho iminyago?
10 Mbega ukuntu ibyo byose bigomba kuba byarateye inkunga abo bari barajyanyweho iminyago! Buri muryango wari wijejwe guhabwa umurage muri icyo gihugu. (Gereranya na Mika 4:4.) Aho ngaho, ugusenga kutanduye kwari kujya mu mwanya wo hejuru, w’ibanze. Kandi uzirikane ko ibyo Ezekiyeli yabonye byerekana ko umutware, kimwe n’abatambyi, yari gutungwa n’umugabane ahawe n’abaturage (Ezekiyeli 45:16). Bityo rero, mu gihugu cyongeye kubakwa, abantu bagombaga gushyigikira umurimo ukorwa n’abo Yehova yashyizeho kugira ngo babe abayobozi, bakabashyigikira bemera ubuyobozi bwabo. Muri make, icyo gihugu cyari urugero rw’umuteguro, ubufatanye n’umutekano.
11, 12. (a) Ni gute Yehova yijeje ubwoko bwe mu buryo bw’ubuhanuzi ko yari guha imigisha igihugu cyabo cyari cyongeye kubakwa? (b) Ibiti biri ku nkombe y’uruzi byashushanyaga iki?
11 Mbese, Yehova yari guha umugisha igihugu cyabo? Ubuhanuzi busubiza icyo kibazo butanga ibisobanuro bisusurutsa umutima. Amazi atemba ava mu rusengero, agenda yaguka, akagera mu Nyanja y’Umunyu yabaye menshi. Iyo agezemo, atuma amazi y’aho atabamo ubuzima yongera kugira ubuzima, kandi ku nkombe z’ayo mazi hagakorerwa uburobyi bukomeye. Ku nkombe z’uwo mugezi, hari ibiti byinshi byera imbuto uko umwaka utashye, bigatanga ibyo kurya kandi bikavamo imiti.—Ezekiyeli 47:1-12.
12 Ku bari barajyanyweho iminyago, iryo sezerano ryatsindagirije kandi ryemeza ubuhanuzi bishimiraga cyane bwo kongera kubaka igihugu, bwari bwaratanzwe mbere y’aho. Incuro zirenze imwe, abahanuzi ba Yehova bahumekewe bari baravuze iby’uko Isirayeli yari kongera kubakwa, igaturwa n’abantu, imeze nka paradizo. Kuba ahantu hari harabaye umusaka hari kongera kugira ubuzima, ni ibintu byari byaragiye bivugwa kenshi mu buhanuzi (Yesaya 35:1, 6, 7; 51:3; Ezekiyeli 36:35; 37:1-14). Bityo rero, ubwoko bwa Yehova bwari kwiringira ko imigisha ye itanga ubuzima yari kubisukaho, nk’uruzi ruva mu rusengero rwongeye kubakwa. Uko ni ko ishyanga ryari ryarapfuye mu buryo bw’umwuka ryari kongera kubaho. Ubwoko bw’Imana bwagaruwe, bwari guhabwa imigisha yo kubona abantu b’intangarugero bakuze mu buryo bw’umwuka—abantu b’abakiranutsi kandi bashikamye nk’ibiti biri ku nkombe z’uruzi rwavuzwe mu iyerekwa, abantu bari kuyobora umurimo wo kongera kubaka igihugu cyari cyarabaye amatongo. Yesaya na we yari yaranditse ibihereranye n’ “ibiti [binini] byo gukiranuka” byagombaga ‘kubaka ahasenyutse.’—Yesaya 61:3, 4.
Iryo Yerekwa Ryasohojwe Ryari?
13. (a) Ni mu buhe buryo Yehova yahaye imigisha ubwoko bwe bwagaruwe, binyuriye ku “biti [binini] byo gukiranuka”? (b) Ni gute ubuhanuzi buhereranye n’Inyanja y’Umunyu bwasohojwe?
13 Mbese, abagarutse bavuye mu bunyage baba barateterejwe? Oya rwose! Mu mwaka wa 537 M.I.C, abagaruwe basigaye basubiye mu gihugu cyabo bakundaga. Nyuma y’igihe runaka, binyuriye ku buyobozi bw’ibyo “biti [binini] byo gukiranuka”—urugero nk’umwanditsi Ezira, abahanuzi Hagayi na Zekariya hamwe n’Umutambyi Mukuru Yosuwa—ahari harasenyutse harasanwe. Abatware bamwe, urugero nka Nehemiya na Zerubabeli, bategetse igihugu batabogama kandi mu buryo bukiranuka. Urusengero rwa Yehova rwongeye kubakwa, ndetse n’ibyo yateganyije byerekeranye n’ubuzima—imigisha yari guturuka ku kubaho mu buryo buhuje n’isezerano rye—yarongeye irahundagazwa (Gutegeka 30:19; Yesaya 48:17-20). Umugisha umwe muri iyo wari ubumenyi. Umuryango w’abatambyi wongeye gukora umurimo, maze abatambyi bigisha abantu Amategeko (Malaki 2:7). Ibyo byagize ingaruka z’uko abantu bongeye kuba bazima mu buryo bw’umwuka kandi bongera kuba abagaragu ba Yehova bera imbuto, nk’uko byashushanywaga n’Inyanja y’Umunyu yongeye kugira ubuzima, igatuma habaho uburobyi bukomeye.
14. Kuki hagombaga kubaho isohozwa ry’ubuhanuzi bwa Ezekiyeli rirenze iryabayeho nyuma y’aho Abayahudi bagarukiye bava mu bunyage i Babuloni?
14 Mbese, ibyo bintu byonyine ni byo byari isohozwa ry’ibyo Ezekiyeli yeretswe? Oya; hari ikintu gikomeye cyane cyagaragajwe. Zirikana ibi bikurikira: urusengero Ezekiyeli yabonye ntirwashoboraga kubakwa nk’uko byari byavuzwe neza neza. Mu by’ukuri, Abayahudi bafatanye uburemere iryo yerekwa, ndetse bafata amagambo amwe n’amwe uko yavuzwe, ijambo ku rindi.b Ariko kandi, urusengero rwerekanywe rwari runini cyane muri rusange, ku buryo rutashoboraga no gukwirwa ku Musozi wa Moriya, aho urusengero rwa mbere rwahoze. Ikindi kandi, urusengero rwa Ezekiyeli ntirwari mu murwa, ahubwo rwari kure yawo ku wundi mugabane, naho urusengero rwa kabiri rwo rukaba rwarubatswe aho urwarubanjirije rwari ruri, ni ukuvuga mu murwa wa Yerusalemu (Ezira 1:1, 2). Ikindi kandi, nta ruzi rusanzwe rwigeze rutemba ruva mu rusengero rwa Yerusalemu. Bityo rero, Isirayeli ya kera yabonye isohozwa ry’ubuhanuzi bwa Ezekiyeli mu rugero ruto gusa. Ibyo birumvikanisha ko hagomba kubaho isohozwa rikomeye kurushaho ryo mu buryo bw’umwuka ry’iryo yerekwa.
15. (a) Ni ryari urusengero rwo mu buryo bw’umwuka rwa Yehova rwatangiye gukora? (b) Ni iki kigaragaza ko iyerekwa rya Ezekiyeli ritasohojwe mu gihe Kristo yari ku isi?
15 Uko bigaragara, tugomba gushakira isohozwa ry’ingenzi ry’iyerekwa rya Ezekiyeli mu rusengero rukuru rwo mu buryo bw’umwuka rwa Yehova, urwo intumwa Pawulo yavuzeho mu buryo burambuye mu gitabo cy’Abaheburayo. Urwo rusengero rwatangiye gukora igihe Yesu Kristo yasigwaga akaba Umutambyi Mukuru warwo mu mwaka wa 29 I.C. Ariko se, iyerekwa rya Ezekiyeli ryaba ryarasohojwe mu gihe Yesu yari ku isi? Uko bigaragara, si ko byagenze. Yesu, Umutambyi Mukuru, yasohoje ubuhanuzi bw’ingenzi buhereranye n’Umunsi w’Impongano binyuriye ku mubatizo we, urupfu rwe rw’igitambo no kwinjira Ahera Cyane, mu ijuru ubwaho (Abaheburayo 9:24). Igishishikaje ariko, ni uko iyerekwa rya Ezekiyeli ritigera rigira icyo rivuga ku mutambyi mukuru cyangwa ku Munsi w’Impongano. Bityo rero, birasa n’aho iryo yerekwa ritatwerekeza mu kinyejana cya mbere I.C. Noneho se, ni mu kihe gihe ryerekezaho?
16. Aho iyerekwa rya Ezekiyeli ryabereye hatwibutsa ubuhe buhanuzi bundi, kandi se, ni gute ibyo bidufasha kumenya igihe cy’isohozwa ry’ingenzi ry’iyerekwa rya Ezekiyeli?
16 Kugira ngo tubone igisubizo, nimucyo dusubire mu iyerekwa ubwaryo. Ezekiyeli yanditse agira ati “yangejeje mu gihugu cya Isirayeli ndi mu buryo Imana yerekesha abantu, angeza mu mpinga y’umusozi muremure cyane, aherekeye ikusi ho kuri wo, hari igisa n’umurwa wubatsweho” (Ezekiyeli 40:2). Aho iryo yerekwa ryabereye, ni ukuvuga ku ‘musozi muremure cyane,’ hatwibutsa ibivugwa muri Mika 4:1, hagira hati “mu minsi y’imperuka, umusozi wubatsweho urusengero rw’Uwiteka uzakomerezwa mu mpinga z’imisozi, ushyirwe hejuru, usumbe iyindi; n’amoko azawushikira.” Ni ryari ubwo buhanuzi busohozwa? Muri Mika 4:5, herekana ko ibyo bitangira igihe amahanga agikomeza gusenga imana z’ibinyoma. Mu by’ukuri, ibyo byabaye muri iki gihe, “mu minsi y’imperuka,” igihe ugusenga kutanduye kwashyirwaga hejuru, kugasubizwa mu mwanya wako mu mibereho y’abagaragu b’Imana.
17. Ni gute ubuhanuzi buboneka muri Malaki 3:1-5 budufasha kumenya igihe urusengero rwo mu iyerekwa rya Ezekiyeli rwejejwe?
17 Ni iki cyatumye uko gusubiza ibintu mu buryo gushoboka? Ibuka ko mu gihe Ezekiyeli yerekwaga ibintu bikomeye cyane, Yehova yaje mu rusengero maze agasaba akomeje ko inzu ye yakwezwa ikavanwamo ibikorwa byo gusenga ibigirwamana. Ni ryari urusengero rw’Imana rwo mu buryo bw’umwuka rwejejwe? Mu magambo yanditswe muri Malaki 3:1-5, Yehova yahanuye igihe yari ‘kwaduka mu rusengero Rwe,’ ari kumwe n’ “intumwa y’isezerano,” ni ukuvuga Yesu Kristo. Afite iyihe ntego? Yari kuba “ameze nk’umuriro w’umucuzi, n’isabune y’abameshi.” Icyo gikorwa cyo gucishwa mu ruganda cyatangiye mu gihe cy’intambara ya mbere y’isi yose. Ingaruka zabaye izihe? Yehova yatuye mu nzu ye kandi aha umugisha igihugu cyo mu buryo bw’umwuka cy’ubwoko bwe kuva mu mwaka wa 1919 (Yesaya 66:8). Bityo rero, dushobora gufata umwanzuro w’uko ubuhanuzi bwa Ezekiyeli bwerekeranye n’urusengero, bwagize isohozwa ry’ingenzi mu minsi y’imperuka.
18. Ni ryari iyerekwa rihereranye n’urusengero rizasohozwa bwa nyuma?
18 Kimwe n’ubundi buhanuzi buvuga ibyerekeye igikorwa cyo gusubiza ibintu mu buryo, iyerekwa rya Ezekiyeli rifite irindi sohozwa ry’inyongera, isohozwa rya nyuma rizabaho muri Paradizo. Icyo gihe ni bwo abantu bafite imitima ikiranuka bazungukirwa mu buryo bwuzuye na gahunda y’urusengero rw’Imana. Icyo gihe, Kristo azakoresha agaciro k’igitambo cye cy’incungu, ari kumwe n’umuryango w’abatambyi be bo mu ijuru 144.000. Abantu bose bumvira bazaba bayoborwa n’ubutegetsi bwa Kristo, bazagezwa ku butungane (Ibyahishuwe 20:5, 6). Ariko kandi, muri Paradizo si ho iyerekwa rya Ezekiyeli rizasohorezwa mu buryo bw’ibanze. Kubera iki?
Iyerekwa Ryerekeza ku Gihe Cyacu
19, 20. Kuki iryo yerekwa rigomba gusohozwa mu buryo bw’ingenzi muri iki gihe aho kuba muri Paradizo?
19 Ezekiyeli yabonye urusengero rwari rukeneye kwezwaho umwanda wo gusenga ibigirwamana hamwe n’ubusambanyi bwo mu buryo bw’umwuka (Ezekiyeli 43:7-9). Ibyo rwose ntibishobora kwerekeza ku gusenga Yehova muri Paradizo. Byongeye kandi, abatambyi bavugwa mu iyerekwa bashushanya itsinda ry’abatambyi basizwe mu gihe bakiri ku isi, aho kuba nyuma y’uko bazukira ubuzima bwo mu ijuru cyangwa mu gihe cy’Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi. Kubera iki? Zirikana ko abatambyi bagaragazwa barimo bakora imirimo mu rugo rw’imbere. Ingingo zasohotse mu Munara w’Umurinzi zagaragaje ko urwo rugo rushushanya igihagararo cyo mu buryo bw’umwuka cyihariwe n’abatambyi bungirije Kristo igihe bakiri ku isi.c Nanone, urabona ko iyerekwa ritsindagiriza ukudatungana kw’abatambyi. Basabwa gutamba ibitambo by’ibyaha byabo ubwabo. Bahabwa umuburo wo kwirinda kugira ngo bataba abantu banduye—mu buryo bw’umwuka no mu byerekeye umuco. Bityo rero, ntibashushanya abasizwe bazutse, abo intumwa Pawulo yanditse yerekezaho igira iti “impanda izavuga koko, abapfuye bazurwe ubutazongera kubora.” (1 Abakorinto 15:52, ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo; Ezekiyeli 44:21, 22, 25, 27.) Abatambyi bavugwa mu iyerekwa, bari mu bantu kandi ni bo bakorera mu buryo butaziguye. Ibyo si ko bizaba bimeze muri Paradizo, aho itsinda ry’abatambyi rizaba riri mu ijuru. Bityo rero, iryo yerekwa ritanga ishusho rihebuje ry’ukuntu abasizwe bakorana mu buryo bwa bugufi n’abagize “[imbaga y’]abantu benshi” ku isi muri iki gihe.—Ibyahishuwe 7:9; Ezekiyeli 42:14.
20 Bityo rero, iyerekwa rya Ezekiyeli ry’urusengero, ryerekana ingaruka nziza zo kwezwa ko mu buryo bw’umwuka kugenda gusohozwa muri iki gihe. Ariko se, ni iki ibyo bisobanura kuri wowe? Ibyo si ibintu by’amarenga byo mu rwego rwa tewolojiya bidafatika. Iryo yerekwa rifite uruhare rukomeye mu bihereranye n’ukuntu wowe ubwawe uyoboka Imana y’ukuri yonyine ari yo Yehova, uko bwije n’uko bukeye. Mu gice gikurikira, tuzareba uko bigenda.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Urugero, igitabo cya kera cya Mishnah kivuga ko igicaniro, inzugi ebyiri n’ahantu ho gutekera byo mu rusengero rwongeye kubakwa, byari byarubatswe mu buryo buhuje n’iyerekwa rya Ezekiyeli.
b Ibyo bishobora kuba byaragize ingaruka kuri Ezekiyeli mu buryo bwa bwite, kubera ko bavuga ko na we ubwe yari mu muryango w’abatambyi wa Sadoki.
c Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Nyakanga 1996, ipaji ya 18; iyo ku itariki ya 1 Werurwe 1973, ipaji ya 141 n’iya 142.—Mu Gifaransa.
Mbese, Uribuka?
◻ Ni ryari iyerekwa rya Ezekiyeli ry’urusengero n’umuryango w’abatambyi ryasohojwe bwa mbere?
◻ Ni gute iyerekwa rya Ezekiyeli ryerekeranye no kugabanya igihugu ryasohojwe mu gihe cya mbere?
◻ Muri Isirayeli ya kera yagaruwe, ni ba nde bari abatware bizerwa, kandi se, ni ba nde bari “ibiti [binini] byo gukiranuka”?
◻ Kuki iyerekwa rya Ezekiyeli ry’urusengero rigomba kugira isohozwa ryaryo ry’ingenzi mu gihe cy’imperuka?