Ese Wari ubizi?
Ni mu buhe buryo amatafari n’uburyo bwo kuyabumba byavumbuwe mu matongo y’ahahoze Babuloni bishyigikira ibyo Bibiliya ivuga?
ABASHAKASHATSI bavumbuye amatafari ahiye menshi cyane ahahoze umujyi wa Babuloni. Ayo matafari, ni yo bari barakoresheje mu kubaka uwo mujyi. Umushakashatsi witwa Robert Koldewey, yavuze ko ayo matafari yari yaratwikiwe mu matanura yari ‘hanze y’umujyi, aho bashoboraga kubona ibumba ryiza n’inkwi nyinshi.’
Inyandiko za kera zigaragaza ko abategetsi b’Abanyababuloni, bakoreshaga amatanura no mu bindi bintu bibi. Porofeseri Paul-Alain Beaulieu, wigisha ibirebana n’amateka ya Ashuri muri kaminuza ya Toronto, yaravuze ati: ‘Hari inyandiko z’i Babuloni zavuze ko hari abantu batwikwaga, biturutse ku itegeko ryabaga ryatanzwe n’umwami, babahoye ko bigometse cyangwa ko batutse imana z’i Babuloni.’ Hari inyandiko yo mu gihe cy’Umwami Nebukadinezari, yari irimo amagambo agira ati: ‘Mubarimbure, mubatwike, mubotse mu ifuru, bagurumane bashye bakongoke, maze umwotsi wabo ukwire hose.’
Ibyo byibutsa abasomyi ba Bibiliya inkuru ivugwa muri Daniyeli igice cya 3. Iyo nkuru, igaragaza ko Umwami Nebukadinezari yakoze igishushanyo cya zahabu kinini, akagihagarika mu kibaya cya Dura, hanze y’umujyi wa Babuloni. Igihe abasore b’Abaheburayo batatu ari bo Shadaraki, Meshaki na Abedenego bangaga kunamira icyo gishushanyo, Nebukadinezari yararakaye cyane. Icyo gihe ‘yategetse ko bacana itanura rikaka inshuro zirindwi kurusha uko ryari risanzwe ryaka,’ hanyuma bakajugunya abo basore batatu ‘muri iryo tanura ry’umuriro ugurumana.’ Icyakora umumarayika ukomeye yarokoye abo basore.—Dan 3:1-6, 19-28.
Ayo matafari y’i Babuloni, na yo agaragaza ko ibyo Bibiliya ivuga ari ukuri. Amwe muri yo ariho inyandiko zisingiza umwami. Imwe muri zo igira iti: ‘Njyewe umwami ukomeye Nebukadinezari, umwami w’i Babuloni, iyi ni ingoro niyubakiye abankomokaho bazategekeramo iteka ryose.’ Ayo magambo asa neza neza n’aboneka muri Daniyeli 4:30, aho Nebukadinezari yiyemeye agira ati: “Mbese iyi si Babuloni Ikomeye niyubakiye nkoresheje imbaraga z’ububasha bwanjye, kugira ngo ibe inzu ya cyami kandi iheshe icyubahiro ubwami bwanjye?”