Igice Cya Gatandatu
Guhishura Iyobera ry’Igiti Kinini
1. Ni gute byagendekeye Umwami Nebukadinezari, kandi se ibyo bizamura ibihe bibazo?
YEHOVA yaretse Umwami Nebukadinezari aba umutegetsi w’igihangange w’isi. Kubera ko yari umwami wa Babuloni, yari afite ubutunzi bwinshi, ibyo kurya byinshi bikungahaye, ingoro ihebuje—ni ukuvuga buri kintu cyose cyo mu buryo bw’umubiri yifuzaga. Ariko kandi, yaje gucishwa bugufi mu kanya gato. Nebukadinezari yaje gufatwa n’ibisazi maze ahinduka nk’inyamaswa! Yirukanywe ku meza ya cyami no mu nzu ye y’agahebuzo, ajya kuba ku gasozi arisha ubwatsi nk’inka. Ni iki cyatumye agerwaho n’ako kaga? Kandi se kuki ibyo byagombye kudushishikaza?—Gereranya na Yobu 12:17-19; Umubwiriza 6:1, 2.
UMWAMI ASINGIZA ISUMBABYOSE
2, 3. Ni iki umwami w’i Babuloni yashatse ko abaturage be bamenya, kandi se ni gute yabonaga Imana Ishoborabyose?
2 Nyuma y’aho Nebukadinezari agaruriye ubwenge, yahise yohereza mu mpande zose z’igihugu cye raporo itangaje yavugaga uko ibintu byari byaragenze. Yehova yahumekeye umuhanuzi Daniyeli kugira ngo yandike inkuru nyakuri y’ibyo bintu. Iyo nkuru ibimburirwa n’aya magambo ngo “jyewe Umwami Nebukadinezari ndabandikiye, bantu mwese bo mu moko yose y’indimi zitari zimwe, bari mu isi yose. Amahoro agwire muri mwe! Nishimiye kwerura ibimenyetso n’ibitangaza Imana Isumbabyose yankoreye. Erega ibimenyetso byayo ni byinshi, ibitangaza byayo birakomeye. Ubwami bwayo ni bwo bwami butazashira, kandi ingoma yayo ihoraho, uko ibihe bihaye ibindi.”—Daniyeli 3:31-33 (4:1-3 muri Biblia Yera).
3 Nebukadinezari yategekaga abantu “bari mu isi yose”—kubera ko ubwami bwe bwari bugizwe n’isi hafi ya yose ivugwa muri Bibiliya. Ku birebana n’Imana ya Daniyeli, uwo mwami yagize ati “ubwami bwayo ni bwo bwami butazashira.” Mbega ukuntu ayo magambo yahesheje Yehova ikuzo mu mpande zose z’u Bwami bwa Babuloni! Byongeye kandi, iyo ni yo yari incuro ya kabiri Nebukadinezari yari agaragarijwe ko Ubwami bw’Imana ari bwo bwami bw’iteka bwonyine buhoraho “iteka ryose.”—Daniyeli 2:44.
4. Ku bihereranye na Nebukadinezari, ni gute “ibimenyetso n’ibitangaza” bya Yehova byatangiye?
4 Ni ibihe ‘bimenyetso n’ibitangaza’ “Imana Isumbabyose” yakoze? Ibyo byatangiranye n’ibyari byarabaye ku mwami ubwe, byavuzwe muri aya magambo ngo “jyewe Nebukadinezari nari ngwiriwe neza mu nzu yanjye ya kambere nezerewe. Ndota inzozi ziteye ubwoba; ibyo nibwiriye ku gisasiro, n’ibyo neretswe, bimpagarika umutima.” (Daniyeli 4:1, 2, umurongo wa 4 n’uwa 5 muri Biblia Yera.) Ni iki umwami w’i Babuloni yakoze ku birebana n’izo nzozi ziteye ubwoba?
5. Ni gute Nebukadinezari yabonaga Daniyeli, kandi kuki?
5 Nebukadinezari yahamagaje abanyabwenge b’i Babuloni maze abarotorera izo nzozi. Ariko byabaye iby’ubusa! Ntibashoboye na gato kuzimusobanurira. Inkuru yakomeje igira iti “hanyuma Daniyeli wahimbwe Beluteshazari, mwitiriye imana yanjye, wababwagamo n’umwuka w’imana zera, araza murotorera izo nzozi.” (Daniyeli 4:3-5, umurongo wa 6-8 muri Biblia Yera.) Izina rya Daniyeli ibwami ryari Beluteshazari, kandi imana y’ikinyoma umwami yise ngo “imana yanjye,” ishobora kuba yari Bel cyangwa Nebo cyangwa Marduk. Kubera ko Nebukadinezari yasengaga imana nyinshi, yabonaga ko Daniyeli yari afite “umwuka w’imana zera.” Kandi kubera ko Daniyeli yari umutware mukuru w’abanyabwenge bose b’i Babuloni, umwami yamuvuzeho ko yari “[u]mutware w’abakonikoni” (Daniyeli 2:48; 4:6, umurongo wa 9 muri Biblia Yera; gereranya na Daniyeli 1:20.) Birumvikana ko umwizerwa Daniyeli atigeze areka gusenga Yehova ngo akore ibikorwa by’ubupfumu.—Abalewi 19:26; Gutegeka 18:10-12.
IGITI KININI
6, 7. Ni gute wavuga ibyo Nebukadinezari yabonye mu nzozi?
6 Ni ibiki umwami wa Babuloni yari yarose mu nzozi ze ziteye ubwoba? Nebukadinezari yagize ati “ibyo neretswe ndi ku gisasiro ni byo ibi: nagiye kubona, mbona igiti kiri mu isi hagati, uburebure bwacyo bwari bukabije. Icyo giti kirakura, kirakomera, ubushorishori bwacyo bugera ku ijuru, cyitegera abo ku mpera y’isi yose. Ibibabi byacyo byari byiza, cyari gihunze imbuto nyinshi, kandi muri cyo harimo ibyokurya bihaza abantu bose. Inyamaswa zo mu ishyamba zahundagaraga mu gicucu cyacyo, ibisiga byo mu kirere byabaga mu mashami yacyo, kandi ibyari bifite umubiri byose byatungwaga na cyo.” (Daniyeli 4:7-9, umurongo wa 10-12 muri Biblia Yera.) Nebukadinezari avugwaho kuba yarakundaga cyane ibiti binini by’imyerezi yo muri Libani, ko yajyaga ajya kubireba, kandi ko hari imbaho zabyo yari yarazanye i Babuloni. Ariko kandi, ntiyari yarigeze abona igiti nk’icyo yabonye mu nzozi ze. Cyari kiri ahantu hirengeye cyane “mu isi hagati,” kibonwa n’abari mu mpande zose z’isi, kandi cyera imbuto nyinshi ku buryo zatungaga ibifite umubiri byose.
7 Hari ibindi byari bikubiye muri izo nzozi, kuko Nebukadinezari yakomeje agira ati “ibyo neretswe ndi ku gisasiro ngibi: nabonye uwera wagizwe umurinzi, amanuka ava mu ijuru, ararangurura ati ‘tsinda icyo giti, ugikokoreho amashami, ugihungureho ibibabi, unyanyagize imbuto zacyo; kugira ngo inyamaswa zikive munsi, kandi n’ibisiga bive mu mashami yacyo. Ariko igishyitsi n’imizi byacyo ubihambirize ibyuma n’imiringa, ubirekere mu gitaka mu bwatsi bwo ku gasozi, kugira ngo kijye gitondwaho n’ikime kiva mu ijuru, kandi kirishane n’inyamaswa ubwatsi bwo ku gasozi.’ ”—Daniyeli 4:10-12, umurongo wa 13-15 muri Biblia Yera.
8. “Umurinzi” yari nde?
8 Abanyababuloni bari bafite iyabo myizerere ya kidini ku bihereranye n’ibiremwa by’imyuka byiza cyangwa ibibi. Ariko se, uwo ‘murinzi’ cyangwa umuzamu wamanutse ava mu ijuru yari nde? Kubera ko yavuzweho ko ari “uwera,” yari umumarayika ukiranuka wari uhagarariye Imana. (Gereranya na Zaburi 103:20, 21.) Tekereza ibibazo bigomba kuba byari bihangayikishije Nebukadinezari! Kuki icyo giti cyagombaga gutemwa? Guhambiriza igishyitsi ibyuma n’imiringa kugira ngo kidashibuka byari bimaze iki? Mu by’ukuri se, ni uwuhe mugambi igishyitsi ubwacyo cyari gusohoza?
9. Ni iki umurinzi yavuze mu buryo bw’ibanze, kandi se ni ibihe bibazo bivuka?
9 Nebukadinezari agomba kuba yarumvise ashobewe rwose ubwo yumvaga umurinzi akomeza avuga ati “umutima wacyo we kugumya kuba nk’uw’umuntu, ahubwo gihabwe umutima nk’uw’inyamaswa; kimere gityo ibihe birindwi. Iki gihano cyategetswe n’abarinzi, gihamywa n’ijambo ry’abera, kugira ngo abakiriho bamenye ko Isumbabyose ari yo itegeka ubwami bw’abantu, kandi ko ibugabira uwo ishaka, ikimikamo uworoheje nyuma ya bose.” (Daniyeli 4:13, 14, umurongo wa 16 n’uwa 17 muri Biblia Yera.) Igishyitsi cy’igiti ntikigira umutima utera nk’uw’umuntu. Ku bw’ibyo rero, ni gute igishyitsi cy’igiti gishobora guhabwa umutima w’inyamaswa? “Ibihe birindwi” ni iki? Kandi se, ni gute ibyo byose bifitanye isano n’ubutegetsi bw’“ubwami bw’abantu”? Nta gushidikanya, Nebukadinezari yashakaga kubimenya.
INKURU MBI KU MWAMI
10. (a) Mu buryo buhuje n’Ibyanditswe, ni iki ibiti bishobora kugereranya? (b) Igiti kinini cyagereranyaga iki?
10 Aho Daniyeli amariye kumva izo nzozi, yamaze akanya yumiwe, hanyuma agira ubwoba. Nebukadinezari yamusabye akomeje ko yazimusobanurira, maze uwo muhanuzi aravuga ati “Nyagasani, izo nzozi zirakaba ku banzi bawe, kandi gusobanurwa kwazo kurakaba ku babisha bawe. Nuko icyo giti wabonye gikura kigakomera . . . ni wowe, Nyagasani. Warakuze urakomera. Gukomera kwawe kurakura kugera ku ijuru, n’ubutware bwawe bugera ku mpera y’isi.” (Daniyeli 4:15-19, umurongo wa 18-22 muri Biblia Yera.) Mu Byanditswe, ibiti bishobora kugereranya abantu, abayobozi hamwe n’ubwami (Zaburi 1:3; Yeremiya 17:7, 8; Ezekiyeli igice cya 31). Kimwe n’igiti kinini yari yabonye mu nzozi ze, Nebukadinezari ‘yarakuze arakomera’ aba umutware w’ubutegetsi bw’igihangange bw’isi. Ariko ‘ubutware bugera ku mpera y’isi,’ butegeka ubwami bw’abantu bwose uko bwakabaye, bushushanywa n’igiti kinini. Bityo rero, icyo giti kinagereranya ubutegetsi bw’ikirenga bw’isi n’ijuru bwa Yehova, cyane cyane mu birebana n’isi.—Daniyeli 4:14, umurongo wa 17 muri Biblia Yera.
11. Ni gute inzozi z’umwami zagaragaje ko yari kuzagira ihinduka rimucisha bugufi?
11 Nebukadinezari yari agiye kugira ihinduka rimucisha bugufi. Mu kwerekeza kuri ibyo, Daniyeli yakomeje agira ati “nk’uko umwami yabonye uwera wagizwe umurinzi amanuka ava mu ijuru, akavuga ngo ‘tsinda icyo giti, ukimareho, ariko igishyitsi n’imizi byacyo ubihambirize icyuma n’umuringa, ubirekere mu gitaka mu bwatsi bwo ku gasozi, kugira ngo kijye gitondwaho n’ikime kiva mu ijuru, kandi kirishane n’inyamaswa zo mu ishyamba, kugeza aho ibihe birindwi bizashirira.’ Nuko nguku gusobanurwa kwabyo, Nyagasani, umenye ko ari itegeko ry’Isumbabyose rigeze ku mwami databuja.” (Daniyeli 4:20, 21, umurongo wa 23 n’uwa 24 muri Biblia Yera.) Nta gushidikanya, kubwira umwami ubwo butumwa bukomeye byasabaga ubutwari!
12. Ni iki cyari kigiye kuzaba kuri Nebukadinezari?
12 Ni iki cyari kugera kuri Nebukadinezari? Tekereza uko yabyifashemo, igihe Daniyeli yakomezaga agira ati “uzirukanwa mu bantu, ubane n’inyamaswa zo mu ishyamba, uzarisha nk’inka, uzatondwaho n’ikime kiva mu ijuru, uzamara ibihe birindwi umeze utyo; kugeza aho uzamenyera ko Isumbabyose ari yo itegeka ubwami bw’abantu, ikabugabira uwo ishaka wese.” (Daniyeli 4:22, umurongo wa 25 muri Biblia Yera.) Uko bigaragara, abategetsi bakuru b’ibwami kwa Nebukadinezari na bo bari ‘kuzamwirukana mu bantu.’ Ariko se, abungeri b’amatungo bari kuzamugirira impuhwe bakamwitaho? Oya, kubera ko Imana ari yo yari yarategetse ko Nebukadinezari yari kuzabana n’“inyamaswa zo mu ishyamba,” akarisha ubwatsi.
13. Ni iki inzozi zihereranye n’igiti zagaragazaga ko cyari kuzagera kuri Nebukadinezari mu mwanya we wo kuba umutegetsi w’igihangange w’isi?
13 Nk’uko igiti cyaje gutemwa, ni na ko Nebukadinezari na we yari kuzavanwa ku mwanya wo kuba umutegetsi w’igihangange w’isi—ariko mu gihe runaka gusa. Daniyeli yabisobanuye agira ati “nk’uko bategetse ko igishyitsi n’imizi by’icyo giti bigumaho, ni ko ubwami bwawe buzakomeza kuba ubwawe, umaze kumenya ko ijuru ari ryo ritegeka.” (Daniyeli 4:23, umurongo wa 26 muri Biblia Yera.) Mu nzozi za Nebukadinezari, igishyitsi cy’icyo giti cyatemwe barakiretse kigumaho, n’ubwo cyahambiriwe kugira ngo kidashibuka. Mu buryo nk’ubwo, “igishyitsi” cy’umwami wa Babuloni cyari kuzakomeza kubaho, n’ubwo cyari kuzaba gihambiriye kugira ngo kidasagamba, kugeza aho “ibihe birindwi” byari kuzarangirira. Umwanya we wo kuba umutegetsi w’igihangange w’isi wari kuzamera nka cya gishyitsi cy’igiti cyahambiriwe. Wari kuzarindwa, kugeza aho ibihe birindwi bishiriye. Muri ibyo bihe, Yehova yari kuzatuma hatagira undi muntu usimbura Nebukadinezari ku mwanya we wo kuba umutegetsi umwe rukumbi wa Babuloni, n’ubwo umuhungu we witwaga Evili Merodaki ashobora kuba yarategetse mu mwanya we.
14. Ni iki Daniyeli yingingiye Nebukadinezari gukora?
14 Kubera ibyari bimaze guhanurwa kuri Nebukadinezari, Daniyeli yinginze abigiranye ubutwari ati “ni cyo gituma ngusaba, Nyagasani, ngo wemere inama nkugira; kuzaho ibyaha byawe gukiranuka, kandi ibicumuro byawe ubikuzeho kugirira abakene impuhwe; ahari aho uzungukirwa amahoro.” (Daniyeli 4:24, umurongo wa 27 muri Biblia Yera.) Wenda ibintu byari guhinduka kuri Nebukadinezari, iyo aza kureka ibyaha bye byo gukandamiza abantu no kwibona. N’ubundi kandi, imyaka igera kuri magana abiri mbere y’aho, Yehova yari yariyemeje kurimbura abari batuye mu murwa mukuru wa Ashuri, ari wo Nineve, ariko ntiyabarimbura bitewe n’uko umwami wawo hamwe n’abaturage bihannye (Yona 3:4, 10; Luka 11:32). Bite se ku bihereranye n’umwibone Nebukadinezari? Mbese, yari guhindura imyifatire ye?
ISOHOZWA RYA MBERE RY’IZO NZOZI
15. (a) Ni iyihe myifatire Nebukadinezari yakomeje kugaragaza? (b) Ni iki inyandiko zihishura ku bihereranye n’ibikorwa bya Nebukadinezari?
15 Nebukadinezari yakomeje kugaragaza ubwibone. Hashize amezi 12 nyuma y’aho aroteye izo nzozi zihereranye n’igiti, ubwo yari arimo agendagenda hejuru y’ingoro ye, yiyemeye agira ati “ngiyi Babuloni hakomeye niyubakiye ngo habe umurwa wanjye nturaho, mpubakishije imbaraga z’amaboko yanjye, ngo haheshe ubwami bwanjye icyubahiro.” (Daniyeli 4:25-27, umurongo wa 28-30 muri Biblia Yera.) Nimurodi ni we wari warahanze Babuloni (Babeli), ariko Nebukadinezari ni we wayihaye ubwiza buhebuje (Itangiriro 10:8-10). Muri imwe mu nyandiko ze zigizwe n’inyuguti zimeze nk’udusumari, yavuganye ubwibone agira ati “ndi Nebukadinezari Umwami w’i Babuloni, wongeye kubaka Esagila na Ezida, nkaba mwene Nabopolassar. . . . Nakomeje ibihome bya Esagila na Babuloni maze mpashyira izina ry’ubwami bwanjye iteka ryose.” (Byavanywe mu gitabo Archaeology and the Bible, cyanditswe na George A. Barton, 1949, ku ipaji ya 478-479.) Indi nyandiko yerekezaga ku nsengero zigera hafi kuri 20 yavuguruye cyangwa yasannye. Igitabo The World Book Encyclopedia kigira kiti “mu gihe cy’ubutegetsi bwa Nebukadinezari, Babuloni yabaye umwe mu mijyi ihebuje kurusha iyindi yose yari iriho mu isi ya kera. Mu nyandiko ze ubwe, si kenshi yagiye avuga ku bihereranye n’ibikorwa bye bya gisirikare, ahubwo yanditse ku byerekeranye n’imishinga ye y’ubwubatsi n’ukuntu yitaga ku mana z’i Babuloni. Birashoboka ko Nebukadinezari yaba yarubatse Ubusitani Butendetse Hejuru bw’i Babuloni, bukaba ari kimwe mu Bintu Birindwi Bitangaje Byaranze Isi ya Kera.”
16. Ni gute Nebukadinezari yari agiye gucishwa bugufi?
16 N’ubwo umwibone Nebukadinezari yirariraga, yari agiye gucishwa bugufi. Inkuru yahumetswe igira iti “umwami atararangiza ayo magambo, haza ijwi rivuye mu ijuru riti ‘yewe Mwami Nebukadinezari, ni wowe ubwirwa. Ubwami bwawe ubukuwemo; bazakwirukana, bagukure mu bantu, ubane n’inyamaswa zo mu ishyamba, kugeza aho uzamenyera ko Isumbabyose ari yo itegeka ubwami bw’abantu, kandi ko ibwimikamo uwo ishaka.’ ”—Daniyeli 4:28, 29, umurongo wa 31 n’uwa 32 muri Biblia Yera.
17. Ni iki cyageze ku mwibone Nebukadinezari, kandi se bidatinze, ni iyihe mimerere yagiyemo?
17 Ako kanya Nebukadinezari yahise ata umutwe. Yavanywe mu bantu maze akajya arisha ubwatsi “nk’inka.” Igihe yabaga ari mu nyamaswa zo mu ishyamba, mu by’ukuri ntiyabaga yiyicariye adamaraye mu byatsi by’ahantu hameze nka paradizo, yishimira akayaga gahehereye ka buri munsi kagarura ubuyanja. Muri Iraki y’ubu, ahaboneka amatongo ya Babuloni, ubushyuhe burazamuka bukagera kuri dogere 50 mu mezi yo mu gihe cy’impeshyi, naho mu gihe cy’itumba bukamanuka bukagera munsi ya zeru. Kubera kutitabwaho hamwe n’ingaruka zituruka ku mihindagurikire y’ikirere, umusatsi muremure kandi washokonkoye wa Nebukadinezari wasaga n’amoya ya kagoma, inzara ze z’intoki n’iz’amano zitacibwaga na zo zari zarabaye nk’ibikohwa by’ibisiga. (Daniyeli 4:30, umurongo wa 33 muri Biblia Yera.) Mbega ugucishwa bugufi k’uwo mutegetsi w’igihangange w’isi yose w’umwibone!
18. Muri bya bihe birindwi, ni iki cyabayeho ku birebana n’intebe y’ubwami ya Babuloni?
18 Mu nzozi za Nebukadinezari, cya giti kinini cyaje gutemwa maze igishyitsi cyacyo kirahambirwa kugira ngo kidashibuka kugeza ibihe birindwi bishize. Mu buryo nk’ubwo, Nebukadinezari ‘yakuwe ku ntebe y’ubwami’ igihe Yehova yamutezaga ibisazi (Daniyeli 5:20). Mu by’ukuri, ibyo byahinduye umutima w’uwo mwami, ntiwakomeza kuba umutima w’umuntu ahubwo uhinduka uw’inka. Ariko kandi, Imana yabikiye Nebukadinezari intebe ye y’ubwami kugeza aho ibyo bihe birindwi bishiriye. N’ubwo Evili Merodaki ashobora kuba yarabaye umukuru w’ubwo bwami mu gihe runaka, Daniyeli ‘yatwaraga igihugu cyose cy’i Babuloni, akaba umutware mukuru w’abanyabwenge bose b’i Babuloni.’ Bagenzi be batatu b’Abaheburayo na bo bakomeje kugira umwanya mu butegetsi bw’icyo gihugu (Daniyeli 1:11-19; 2:48, 49; 3:30). Abo banyagano uko ari bane bategereje ko Nebukadinezari asubizwa ku ntebe ye y’ubwami ari umwami muzima wari kuba yaramenye ko “Isumbabyose ari yo itegeka ubwami bw’abantu, ikabugabira uwo ishaka wese.”
NEBUKADINEZARI ASUBIZWA MU MWANYA WE
19. Yehova amaze gutuma Nebukadinezari yongera kuba muzima, ni iki uwo mwami w’i Babuloni yaje kumenya?
19 Bya bihe birindwi bishize, Yehova yatumye Nebukadinezari yongera kuba muzima. Icyo gihe uwo mwami yaje kwemera Imana Isumbabyose agira ati “hanyuma y’iyo minsi jyewe Nebukadinezari nuburira amaso yanjye mu ijuru, ngarura akenge; mperako nshima Isumbabyose, ndayambaza nubaha Ihoraho iteka ryose; kuko ubwami bwayo ari bwo bwami butazashira; kandi ingoma yayo izahoraho, uko ibihe bihaye ibindi. Ariko abo mu isi yose ni nk’ubusa imbere yayo; ikora uko ishaka mu ngabo zo mu ijuru no mu bantu bo mu isi, kandi nta wubasha kuyikoma mu nkokora, cyangwa kuyibaza ati ‘uragira ibiki?’ ” (Daniyeli 4:31, 32, umurongo wa 34 n’uwa 35 muri Biblia Yera.) Ni koko, Nebukadinezari yaje kumenya rwose ko Isumbabyose ari yo Mutegetsi w’Ikirenga w’ubwami bw’abantu.
20, 21. (a) Ni gute kuvanwaho kw’ibyuma byari bihambiriye igishyitsi cya cya giti cyo mu nzozi byari bifitanye isano n’ibyabaye kuri Nebukadinezari? (b) Ni iki Nebukadinezari yemeye, kandi se ibyo byaba byaratumye ahinduka umuntu usenga Yehova?
20 Igihe Nebukadinezari yasubizwaga ku ntebe ye y’ubwami, ni nk’aho ibyuma byari bihambiriye cya gishyitsi cy’igiti cyo mu nzozi byari bivanyweho. Ku bihereranye no kuba yarashubijwe mu mwanya we, yaravuze ati “icyo gihe nsubizwamo ubwenge; ubwiza burabagirana nahoranye bungarukamo, butuma ubwami bwanjye bugira icyubahiro. Maze abajyanama banjye n’abatware banjye baza kunshaka; mperako nkomezwa mu bwami bwanjye, ndetse nongerwa icyubahiro cyinshi.” (Daniyeli 4:33, umurongo wa 36 muri Biblia Yera.) Niba hari abakuru b’ibwami bari barasuzuguye uwo mwami wari warafashwe n’ibisazi, icyo gihe ‘baje kumushaka’ bagaragaza ko bashaka kumukorera bivuye inyuma.
21 Mbega “ibimenyetso n’ibitangaza” Imana Isumbabyose yari yarakoze! Ntitwatangazwa n’uko uwo mwami w’i Babuloni wari wongeye kuba muzima yavuze ati “none jyewe Nebukadinezari ndashimisha Umwami wo mu ijuru, ndamusingiza, ndamwubaha; kuko imirimo ye yose ari iy’ukuri, kandi inzira ze ari izigororotse; ariko abibone abasha kubacisha bugufi.” (Daniyeli 3:32 [4:2 muri Biblia Yera]; 4:34, umurongo wa 37 muri Biblia Yera.) Ariko n’ubwo Nebukadinezari yiyemereye ibyo bintu, ntiyigeze aba umwe wo mu Banyamahanga basengaga Yehova.
MBESE, HABA HARI IBIHAMYA BY’ISI BIBYEMEZA?
22. Bamwe bavuga ko ibisazi bya Nebukadinezari byari iyihe ndwara, ariko se ni iki twagombye kumenya ku bihereranye n’impamvu yabimuteye?
22 Bamwe bavuga ko ibisazi bya Nebukadinezari byari indwara yitwa lycanthropie. Inkoranyamagambo imwe y’iby’ubuvuzi yagize iti “LYCANTHROPIE . . . izina rituruka ku ijambo [lyʹkos], lupus, isega; [anʹthro·pos], homo, umuntu. Iryo zina ryahawe indwara ifata abantu bumva barahindutse inyamaswa runaka, kandi bakigana ijwi cyangwa urusaku rwayo, imiterere cyangwa imyifatire yayo. Akenshi, abo bantu baba bumva barahindutse isega, imbwa cyangwa injangwe; ariko hari n’ubwo bumva barahindutse inka, nk’uko byagenze kuri Nebukadinezari” (Byavanywe muri Dictionnaire des sciences médicales, par une société de médecins et de chirurgiens, Paris, 1818, Umubumbe wa 29, ku ipaji ya 246). Ibimenyetso by’indwara ya lycanthropie bimeze nk’ibyagaragazwaga n’ibisazi bya Nebukadinezari. Ariko kandi, kubera ko ibisazi bye byari bitewe n’Imana, nta ndwara runaka izwi twakwemeza ko ari yo yari arwaye.
23. Ni ibihe bihamya by’isi byemeza ibisazi bya Nebukadinezari?
23 Intiti imwe yitwa John E. Goldingay yagaragaje ingingo nyinshi zivuga ibihereranye n’ukuntu Nebukadinezari yafashwe n’ibisazi, n’ukuntu yongeye kuba muzima. Urugero, yaravuze iti “hari igice cy’inyandiko igizwe n’inyuguti zimeze nk’udusumari, uko bigaragara ikaba ivuga ibihereranye n’indwara runaka yo mu mutwe Nebukadinezari yafashwe na yo, wenda n’ukuntu yasuzuguye Babuloni kandi akahava.” Goldingay yavuze iby’inyandiko yiswe “Yobu w’i Babuloni” maze avuga ko “itanga ibihamya bigaragaza ibihano yahawe n’Imana, gufatwa n’indwara, gucishwa bugufi, gushaka kumenya ibisobanuro by’inzozi ziteye ubwoba, gutembagazwa nk’igiti, kwirukanwa, kurisha ubwatsi, guta ubwenge, kumera nk’ikimasa, kunyagizwa na Marduk, inzara zangiritse, umusatsi washokonkoye, kuboheshwa iminyururu, maze hanyuma akongera kuba muzima bigatuma asingiza Imana.”
IBIHE BIRINDWI BITUGIRAHO INGARUKA
24. (a) Igiti kinini cyabonywe mu nzozi kigereranya iki? (b) Ni iki cyahagaritswe mu gihe cy’ibihe birindwi, kandi se ni gute ibyo byabayeho?
24 Kubera ko Nebukadinezari yagereranywaga na cya giti kinini, yashushanyaga ubutegetsi bw’igihangange bw’isi. Ariko kandi, wibuke ko icyo giti cyagereranyaga ubutegetsi bw’ikirenga bukomeye cyane kurusha ubw’umwami w’i Babuloni. Cyashushanyaga ubutegetsi bw’ikirenga bw’isi n’ijuru bwa Yehova, “Umwami wo mu ijuru,” cyane cyane ku birebana n’isi. Mbere y’uko Yerusalemu irimburwa n’Abanyababuloni, ubwami bwari bufite icyicaro gikuru muri uwo murwa bufitwe na Dawidi hamwe n’abaragwa be bicaraga ku “ntebe y’ubwami y’Uwiteka [“Yehova,” NW ],” bwagereranyaga ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana mu birebana n’isi (1 Ngoma 29:23). Imana ubwayo yatumye ubwo butegetsi bw’ikirenga butemwa kandi buhambirizwa ibyuma mu mwaka wa 607 M.I.C., igihe yatumaga Nebukadinezari arimbura Yerusalemu. Ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana mu birebana n’isi bwategekaga binyuriye ku bwami bwari buhagarariwe n’abo mu muryango wa Dawidi, bwarahagaritswe kugeza aho ibihe birindwi bishiriye. Ibyo bihe birindwi byareshyaga bite? Ni ryari byatangiye, kandi se ni ibihe bimenyetso byagaragaje irangira ryabyo?
25, 26. (a) Ku byabaye kuri Nebukadinezari, ni gute “ibihe birindwi” byareshyaga, kandi se kuki ushubije utyo? (b) Mu isohozwa rikomeye, ni ryari kandi se ni gute “ibihe birindwi” byatangiye?
25 Igihe Nebukadinezari yari yarafashwe n’ibisazi, ‘umusatsi we wabaye urushoke nk’amoya y’ikizu, inzara ze zihinduka nk’iz’ibisiga.’ (Daniyeli 4:30, umurongo wa 33 muri Biblia Yera.) Ibyo byafashe igihe kirenze iminsi irindwi cyangwa ibyumweru birindwi. Ubuhinduzi bunyuranye buvuga ngo “ibihe birindwi,” nanone bikaba byavugwa ngo “ibihe (runaka) byashyizweho” cyangwa “ibihe.” (Daniyeli 4:13, 20, 22, 29, umurongo wa 16, 23, 25 n’uwa 32 muri Biblia Yera.) Ubundi buhinduzi bw’Ikigiriki cya Kera (Septante) buvuga “imyaka irindwi.” Josephus, umuhanga mu by’amateka w’Umuyahudi wo mu kinyejana cya mbere, yabonaga ko ibyo ‘bihe birindwi’ ari “imyaka irindwi.” (Byavanywe mu gitabo Antiquities of the Jews, Igitabo cya 10, Igice cya 10, paragarafu ya 6.) Intiti zimwe na zimwe z’Abaheburayo, na zo zabonaga ko ibyo ‘bihe’ ari “imyaka.” Muri Bibiliya Ntagatifu, muri Today’s English Version no mu buhinduzi bwa James Moffatt havugwamo “imyaka irindwi.”
26 Uko bigaragara, “ibihe birindwi” Nebukadinezari yamaze byareshyaga n’imyaka irindwi. Mu buhanuzi, umwaka ungana n’iminsi 360, cyangwa amezi 12 y’iminsi 30 buri kwezi. (Gereranya no mu Byahishuwe 12:6, 14.) Bityo rero, “ibihe birindwi” cyangwa imyaka irindwi uwo mwami yamaze, byari iminsi 360 gukuba 7, cyangwa iminsi 2.520. Ariko se, bite ku bihereranye n’isohozwa rikomeye ry’inzozi ze? “Ibihe birindwi” by’ubuhanuzi byamaze igihe kirenze cyane iminsi 2.520. Ibyo byagaragajwe n’amagambo yavuzwe na Yesu agira ati “i Yerusalemu hazasiribangwa n’abanyamahanga, kugeza ubwo ibihe by’abanyamahanga bizashirira” (Luka 21:24). Uko ‘gusiribangwa’ kwatangiye mu mwaka wa 607 M.I.C., igihe Yerusalemu yarimburwaga maze ubwami bw’Imana bw’ikigereranyo bukareka gukorera i Buyuda. Ni ryari iryo siribangwa ryari kuzarangira? Ryari kugeza ‘igihe ibintu byose [byari] kuzongera gutunganirizwa,’ igihe ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana bwari kuzongera kugaragazwa ku birebana n’isi, binyuriye kuri Yerusalemu y’ikigereranyo, ni ukuvuga Ubwami bw’Imana.—Ibyakozwe 3:21.
27. Kuki wavuga ko “ibihe birindwi” byatangiye mu mwaka wa 607 M.I.C. bitarangiye nyuma y’iminsi nyayo 2.520?
27 Tubaze iminsi nyayo 2.520 uhereye igihe Yerusalemu yarimburwaga mu wa 607 M.I.C., ibyo byatugeza mu mwaka wa 600 M.I.C., uwo ukaba ari umwaka udafite icyo usobanura mu buryo buhuje n’Ibyanditswe. Ndetse no mu wa 537 M.I.C., ubwo Abayahudi babohowe basubiraga i Buyuda, icyo gihe ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova ntibwagaragaye ku isi. Ni ko byari biri kubera ko Zerubabeli, umuragwa w’intebe y’ubwami ya Dawidi atagizwe umwami, ahubwo yagizwe gusa umutware w’u Buyuda, icyo gihe bukaba bwari intara y’u Buperesi.
28. (a) Ni irihe tegeko rigomba gukurikizwa mu kubara iminsi 2.520 igize “ibihe birindwi” by’ubuhanuzi? (b) “Ibihe birindwi” by’ubuhanuzi byareshyaga bite, kandi se byatangiye kandi birangira ku yahe matariki?
28 Kubera ko ibyo ‘bihe birindwi’ bishingiye ku buhanuzi, mu kubara iyo minsi 2.520 tugomba gukurikiza itegeko ryo mu Byanditswe rigira riti ‘umunsi wose ungane n’umwaka umwe.’ Iryo tegeko ryagaragajwe mu buhanuzi buhereranye n’igotwa rya Yerusalemu igoswe n’Abanyababuloni. (Ezekiyeli 4:6, 7; gereranya no mu Kubara 14:34.) Bityo rero, “ibihe birindwi” ubutegetsi bw’ibihangange bw’Abanyamahanga bwamaze butegeka isi butabangamiwe n’Ubwami bw’Imana, bireshya n’imyaka 2.520. Byatangiye igihe u Buyuda na Yerusalemu byarimburwaga mu kwezi kwa karindwi hakurikijwe imboneko z’amezi (ku itariki ya 15 Tishri) mu mwaka wa 607 M.I.C. (2 Abami 25:8, 9, 25, 26). Uhereye icyo gihe kugeza mu mwaka wa 1 M.I.C., hashize imyaka 606. Indi myaka 1.914 yatangiriye aho kugeza mu wa 1914 I.C. Ku bw’ibyo, “ibihe birindwi” cyangwa imyaka 2.520 byarangiye ku itariki ya 15 Tishri, cyangwa ku itariki ya 4/5 Ukuboza 1914 I.C.
29. “Uworoheje nyuma ya bose” ni nde, kandi se ni iki Yehova yakoze kugira ngo amwimike?
29 Muri uwo mwaka, “ibihe by’abanyamahanga” byararangiye, maze Imana iha ubutegetsi “uworoheje nyuma ya bose”—ari we Yesu Kristo—wasuzuguwe cyane n’abanzi be ku buryo banamumanitse ku giti. (Daniyeli 4:14, umurongo wa 17 muri Biblia Yera.) Kugira ngo Yehova yimike Umwami wa Kimesiya, yahambuye ibyuma by’ikigereranyo byari bihambiriye “igishyitsi” cy’ubutegetsi bwe bwite bw’ikirenga. Bityo rero, Imana Isumbabyose yatumye kuri icyo gishyitsi hashibuka “ishami” rya cyami, riba ikimenyetso kigaragaza ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana ku birebana n’isi, butegeka binyuriye ku Bwami bwo mu ijuru buri mu maboko y’Umuragwa wa Dawidi ukomeye kuruta abandi bose, ari we Yesu Kristo. (Yesaya 11:1, 2; Yobu 14:7-9; Ezekiyeli 21:32, umurongo wa 27 muri Biblia Yera.) Mbega ukuntu dushimira Yehova ku bwo kuba ibyo byaragize ingaruka nziza, no kuba yarahishuye iyobera rya cya giti kinini!
NI IKI WAMENYE?
• Ni iki igiti kinini cyo mu nzozi za Nebukadinezari cyagereranyaga?
• Ni iki cyageze kuri Nebukadinezari mu isohozwa rya mbere ry’inzozi ze zihereranye n’igiti?
• Nyuma y’isohozwa ry’inzozi za Nebukadinezari, ni iki yaje kwemera?
• Mu isohozwa rikomeye ry’inzozi zihereranye n’igiti zishingiye ku buhanuzi, ni gute “ibihe birindwi” byareshyaga, kandi se byatangiye kandi birangira ryari?
[Ifoto yuzuye ipaji ya 83]
[Ifoto yuzuye ipaji ya 91]