Igice Cya Munani
Yarokowe Akanwa k’Intare!
1, 2. (a) Ni gute Dariyo w’Umumedi yashyize kuri gahunda ubwami bwe bugari? (b) Vuga imirimo n’ububasha abatware bari bafite.
BABULONI yari yaraguye! Ubwiza buhebuje yari yaragize mu gihe cy’ikinyejana kimwe yamaze ku mwanya w’ubutegetsi bw’igihangange bw’isi bwari bwarayoyotse mu masaha make gusa. Hari haratangiye igihe gishya—cy’Abamedi n’Abaperesi. Dariyo w’Umumedi wari warasimbuye Belushazari ku ntebe y’ubwami, yari ahanganye n’ikibazo cy’ingorabahizi cyo gushyira kuri gahunda ubwami bwe bugari.
2 Kimwe mu bikorwa by’ibanze byakozwe na Dariyo cyari icyo gushyiraho abatware 120. Bavuga ko abahabwaga uwo mwanya rimwe na rimwe batoranywaga muri bene wabo w’umwami. Uko byaba biri kose, buri mutware yategekaga intara nini cyangwa agapande gato k’ubwami. (Daniyeli 6:2, umurongo wa 1 muri Biblia Yera.) Imirimo ye yabaga ikubiyemo gukusanya imisoro no gushyikiriza amakoro ibwami. N’ubwo umutware yagiraga umugenzuzi uhagarariye umwami wanyuzagamo akaza kumugenzura, yari afite ububasha bukomeye. Izina rye ry’icyubahiro ryasobanurwaga ngo “umurinzi w’Ubwami.” Umutware mu ntara ye yabonwaga ko ari umwami wungirije, ufite ububasha busesuye.
3, 4. Kuki Dariyo yatonesheje Daniyeli, kandi se ni uwuhe mwanya uwo mwami yamuhaye?
3 Ni uwuhe mwanya Daniyeli yari kugira muri iyo gahunda nshya? Mbese, Dariyo w’Umumedi yari guha ikiruhuko uwo muhanuzi w’Umuyahudi wari ugeze mu za bukuru, icyo gihe akaba yari mu kigero cy’imyaka mirongo icyenda? Ashwi da! Nta gushidikanya, Dariyo yamenye ko Daniyeli yari yarahanuye mu buryo buhuje n’ukuri ibyo kugwa kwa Babuloni, kandi ko ubwo buhanuzi bwasabaga ubwenge burenze ubwa kimuntu. Byongeye kandi, Daniyeli yari amaze imyaka myinshi yaramenyereye gukorana n’imiryango inyuranye y’abari barajyanywe mu bunyage i Babuloni. Dariyo yashakaga gukomeza kugirana imishyikirano y’amahoro n’abaturage yari akimara kwigarurira. Nta gushidikanya rero, yari kwifuza umuntu ufite ubwenge kandi w’inararibonye nka Daniyeli kugira ngo abe umujyanama we. Yari kuba afite uwuhe mwanya?
4 Byari kuba bitangaje cyane iyo Dariyo aza gufata Daniyeli, umunyagano w’Umuyahudi, akamugira umutware. Ariko noneho tekereza ukuntu abantu bumiwe igihe Dariyo yatangazaga ko agize Daniyeli umwe mu bategetsi bakuru batatu bari kuzajya bagenzura abatware! Si ibyo gusa kandi, kuko Daniyeli ‘yatonnye cyane,’ akagaragara ko asumba abategetsi bakuru bagenzi be. Mu by’ukuri, bamubonagamo “umwuka mwiza cyane.” Ndetse Dariyo yanashakaga kumugira minisitiri w’intebe.—Daniyeli 6:3, 4, umurongo wa 2 n’uwa 3 muri Biblia Yera.
5. Ni gute abandi bategetsi bakuru n’abatware bagomba kuba bariyumvise bitewe n’umwanya Daniyeli yari yarahawe, kandi kuki?
5 Abandi bategetsi bakuru n’abatware bagomba kuba barazabiranyijwe n’uburakari. Ntibashoboraga kwihanganira kubona Daniyeli—utari Umumedi ntabe n’Umuperesi cyangwa umwe mu bari bagize umuryango wa cyami—abategeka! Ni gute Dariyo yashoboraga kuzamura umunyamahanga akamushyira ku mwanya ukomeye nk’uwo, akamurutisha abaturage be, ndetse n’abo mu muryango we bwite? Iyo mikorere igomba kuba yarasaga n’aho idahwitse. Uko bigaragara kandi, abatware babonaga imyifatire ya Daniyeli yarangwaga n’ubudahemuka ko ari inzitizi zababangamiraga mu bikorwa byabo byo kurya ruswa. Ariko kandi, abo bategetsi bakuru n’abatware ntibashoboraga gutinyuka guhingutsa icyo kibazo imbere ya Dariyo. Nta mugayo kandi, Dariyo yubahaga Daniyeli cyane.
6. Ni gute abategetsi bakuru n’abatware bagerageje gushakisha amakosa kuri Daniyeli, kandi se kuki iyo mihati yabaye impfabusa?
6 Bityo rero, abo banyapolitiki b’abanyeshyari bakoze akagambane hagati yabo. Bagerageje “[gu]shaka impamvu yose yatsindisha Daniyeli mu by’ubutware.” Mbese, hashoboraga kubaho ikintu kitagenda neza mu bihereranye n’ukuntu yasohozaga inshingano ze? Mbese, yaba yari umuhemu? Abo bategetsi bakuru n’abatware ntibashoboye kugira ikintu cy’ubunenganenzi cyangwa cyo kurya ruswa babona mu mikorere ya Daniyeli. Baravuganye bati “nta mpamvu tubona kuri Daniyeli keretse nituyibona mu magambo y’amategeko y’Imana ye.” Nguko uko abo bariganya baje gucura umugambi mubisha. Batekerezaga ko uwo mugambi wari kwicisha Daniyeli.—Daniyeli 6:5, 6, umurongo wa 4 n’uwa 5 muri Biblia Yera.
UMUGAMBI W’UBWICANYI USHYIRWA MU BIKORWA
7. Ni iki abategetsi bakuru n’abatware basabye umwami, kandi se ni iyihe mimerere babikozemo?
7 Abategetsi bakuru n’abatware baragiye “bateranira” kwa Dariyo. Ijambo ry’Icyarameyi ryakoreshejwe aha ngaha, ryumvikanisha igitekerezo cyo kuvurungana. Uko bigaragara, abo bagabo bashatse kwerekana ko bari bafite ikibazo cyihutirwa cyane bagombaga kugeza kuri Dariyo. Wenda batekereje ko atari gushidikanya ku byo bamusabaga, mu gihe bari kubivuga bamaramaje banagaragaza ko ari ibintu bisaba guhita bikorwa. Bityo rero, bahise bavuga ikibazo cyabo bagira bati “abatware bakomeye bo muri ubu bwami n’ab’intebe n’ibisonga byabo n’abajyanama n’abanyamategeko bose bigiriye inama [yo] gushyiraho itegeko ry’umwami n’iteka rikomeye, ngo mu minsi mirongo itatu umuntu wese uzagira icyo asaba imana yose cyangwa umuntu wese atari wowe asabye, Nyagasani, azajugunywe mu rwobo rw’intare.”a—Daniyeli 6:7, 8, umurongo wa 6 n’uwa 7 muri Biblia Yera.
8. (a) Kuki Dariyo agomba kuba yarasanze iryo tegeko bari bamugejejeho rishishikaje? (b) Intego nyakuri y’abo bategetsi bakuru n’abatware yari iyihe?
8 Inkuru zishingiye ku mateka zemeza ko ubusanzwe abami bo muri Mezopotamiya babonwaga kandi bagasengwa nk’imana. Nta gushidikanya rero, Dariyo yashimishijwe n’icyo cyifuzo. Nanone kandi, ashobora kuba yarabonaga ko bifite umumaro. Wibuke ko ku bantu bari batuye i Babuloni, Dariyo yari umunyamahanga n’umuntu w’inzaduka. Iryo tegeko rishya ryari gutuma aba umwami ushinze imizi, kandi ryari gushishikariza imbaga y’abantu bari batuye i Babuloni kwerekana ku mugaragaro ko bari kuzaba indahemuka kuri ubwo butegetsi bushya kandi ko babushyigikiye. Ariko kandi, mu gusaba ko iryo tegeko ryemezwa, abo bategetsi bakuru n’abatware ntibari bahangayikishijwe rwose n’inyungu z’umwami. Intego nyakuri yabo yari iyo kugusha Daniyeli mu mutego, kubera ko bari bazi ko yari afite akamenyero ko gusenga Imana gatatu ku munsi ari imbere y’amadirishya akinguye y’icyumba cye cyo hejuru.
9. Kuki iryo tegeko rishya ritari gutera ikibazo icyo ari cyo cyose kuri benshi batari Abayahudi?
9 Mbese, iryo tegeko ryabuzanyaga gusenga ryari gutera ikibazo ku miryango ya kidini yose yari iri i Babuloni? Ntiryari kugitera byanze bikunze, cyane cyane ko ryagombaga kumara ukwezi kumwe gusa. Byongeye kandi, bake gusa mu batari Abayahudi ni bo bashoboraga kubona ko byari kuba ari uguteshuka mu gihe bari kumara igihe runaka basenga umuntu. Impuguke imwe mu bya Bibiliya igira iti “gusenga umwami byari ibintu bisanzwe ku ishyanga ryasengaga ibigirwamana kurusha andi mahanga yose; bityo rero, Abanyababuloni bahise bumvira igihe basabwaga guha Dariyo w’Umumedi watsinze, icyubahiro gikwiriye imana. Abayahudi bonyine ni bo bumvise babangamiwe n’iryo tegeko.”
10. Ni gute Abamedi n’Abaperesi babonaga itegeko ryabaga ryashyizweho n’umwami wabo?
10 Uko byaba biri kose, abashyitsi ba Dariyo bamusabye ko ‘yahamya iryo tegeko, agashyira ukuboko ku rwandiko rwaryo, kugira ngo rye kuzakuka, nk’uko amategeko y’Abamedi n’Abaperesi atavuguruzwa.’ (Daniyeli 6:9, umurongo wa 8 muri Biblia Yera.) Mu karere ko mu Burasirazuba bwa kera, icyo umwami yifuzaga cyose akenshi cyabonwaga ko ari ikintu kidashobora kuvuguruzwa. Ibyo byatumye abantu barushaho gutekereza ko adashobora kwibeshya. Ndetse n’itegeko ryashoboraga kwicisha abantu b’inzirakarengane ryagombaga gukomeza gukurikizwa!
11. Ni izihe ngaruka itegeko rya Dariyo ryari kugira kuri Daniyeli?
11 Dariyo yashyize umukono kuri iryo tegeko, adatekereje kuri Daniyeli. (Daniyeli 6:10, umurongo wa 9 muri Biblia Yera.) Mu kubigenza atyo, yasinyiye atabizi urupfu rw’umutegetsi we mukuru wari ingirakamaro kurusha abandi bose. Ni koko, iryo tegeko ryari kugira ingaruka kuri Daniyeli nta kabuza.
DARIYO AHATIRWA GUCA URUBANZA NABI
12. (a) Ni iki Daniyeli yakoze akimara kumenya iby’iryo tegeko rishya? (b) Ni bande barebaga Daniyeli, kandi kuki?
12 Bidatinze, Daniyeli yaje kumenya ko hashyizweho itegeko ribuzanya gusenga. Yahise yinjira mu nzu ye maze ajya mu cyumba cye cyo hejuru, aho amadirishya yari akinguye yerekeye i Yerusalemu.b Aho ngaho, Daniyeli yaratangiye asenga Imana “nk’uko yari asanzwe agenza.” Daniyeli ashobora kuba yaratekerezaga ko yari ari wenyine, ariko kandi abagambanyi be baramurebaga. Ako kanya ‘barateranye,’ nta gushidikanya bakaba bari bafite urusaku rwinshi nk’urwo bari bafite igihe bajyaga kureba Dariyo. Noneho barabyiboneraga n’amaso yabo—Daniyeli yari arimo “asenga Imana ye, ayinginga.” (Daniyeli 6:11, 12, umurongo wa 10 n’uwa 11 muri Biblia Yera.) Abo bategetsi bakuru n’abatware bari babonye ibihamya byose bari bakeneye kugira ngo barege Daniyeli ku mwami.
13. Ni iki abanzi ba Daniyeli babwiye umwami?
13 Abanzi ba Daniyeli babajije Dariyo babigiranye amayeri bati “mbese harya, Nyagasani, ntiwashyizeho ukuboko ku rwandiko rw’iteka waciye ngo mu minsi mirongo itatu umuntu wese uzagira icyo asaba imana yose cyangwa umuntu wese atari wowe asabye, Nyagasani, ngo azajugunywe mu rwobo rw’intare?” Dariyo yarabashubije ati “narabitegetse koko, nkurikije amategeko y’Abamedi n’Abaperesi atavuguruzwa.” Ni bwo abo bagambanyi bahitaga bavuga icyo bari bagamije. “Ariko Daniyeli we wo mu banyagano b’Abayuda ntakwitayeho, Nyagasani, cyangwa iteka washyizeho ukuboko, ahubwo ajya asenga gatatu mu munsi.”—Daniyeli 6:13, 14, umurongo wa 12 n’uwa 13 muri Biblia Yera.
14. Uko bigaragara, kuki abategetsi bakuru n’abatware berekeje kuri Daniyeli bamwita uwo “mu banyagano b’Abayuda”?
14 Birashishikaje kuba abo bategetsi bakuru n’abatware barerekeje kuri Daniyeli bavuga ko ari “[u]wo mu banyagano b’Abayuda.” Uko bigaragara, bashakaga gutsindagiriza ko Daniyeli, uwo Dariyo yari yarahaye umwanya wo hejuru gutyo, mu by’ukuri yari umucakara w’Umuyahudi gusa. Muri ubwo buryo, bumvaga ko rwose atasumbaga amategeko—uko umwami yaba yaramubonaga kose!
15. (a) Ni gute Dariyo yakiriye inkuru abategetsi bakuru n’abatware bari bamugejejeho? (b) Ni gute abategetsi bakuru n’abatware bongeye kugaragaza ukuntu basuzuguraga Daniyeli?
15 Wenda abo bategetsi bakuru n’abatware bari biteze ko umwami abagororera ku bw’umurimo bari bakoze wo kumunekera mu buryo burangwa n’amayeri. Niba ari uko byari biri, mbega ukuntu bari bagiye kumirwa! Dariyo yabujijwe amahwemo cyane n’iyo nkuru bari bamugejejeho. Aho kugira ngo arakarire Daniyeli cyangwa ngo ahite ategeka ko bamujugunya mu rwobo rw’intare, Dariyo yamaze umunsi wose agerageza kumurwanaho. Ariko byabaye iby’ubusa. Bidatinze, abo bagambanyi baragarutse, maze mu buryo burangwa no gushira isoni, basaba ko Daniyeli yicwa.—Daniyeli 6:15, 16, umurongo wa 14 n’uwa 15 muri Biblia Yera.
16. (a) Kuki Dariyo yubahaga Imana ya Daniyeli? (b) Ni ikihe cyizere Dariyo yari afite ku bihereranye na Daniyeli?
16 Dariyo yumvaga nta kundi yabigenza. Iryo tegeko ntiryashoboraga guseswa, kandi n’ “icyaha” cya Daniyeli nticyashoboraga kubabarirwa. Icyo Dariyo yashoboraga gukora gusa, kwari ukubwira Daniyeli ati “Imana yawe ukorera iteka iragukiza.” Dariyo yasaga nk’aho yubahaga Imana ya Daniyeli. Yehova ni we wari warahaye Daniyeli ubushobozi bwo guhanura ibyo kugwa kwa Babuloni. Nanone kandi, Imana yari yarahaye Daniyeli “umwuka mwiza” wamugiraga umuntu utandukanye n’abandi bategetsi bakuru. Wenda Dariyo yari azi ko iyo Mana yari yararokoye abasore batatu b’Abaheburayo mu itanura ry’umuriro ugurumana cyane, mu myaka ibarirwa muri za mirongo mbere y’aho. Uwo mwami ashobora kuba yari yiringiye ko icyo gihe na bwo Yehova yari kurokora Daniyeli, kubera ko Dariyo atashoboraga guhindura itegeko yari yarashyizeho umukono. Nguko uko Daniyeli yaje kujugunywa mu rwobo rw’intare.c Maze “bazana igitare, bagikinga ku munwa w’urwobo. Umwami ahomaho ikimenyetso cye bwite n’icy’abatware be, kugira ngo ibyo ategetse kuri Daniyeli bidahindurwa.”—Daniyeli 6:17, 18, umurongo wa 16 n’uwa 17 muri Biblia Yera.
IBINTU BIHINDUKA MU BURYO BUTANGAJE
17, 18. (a) Ni iki kigaragaza ko Dariyo yari ahangayikishijwe n’imimerere ya Daniyeli? (b) Byagenze bite ubwo umwami yasubiraga kuri rwa rwobo rw’intare bukeye bw’aho?
17 Dariyo yasubiye mu ngoro ye yihebye cyane. Nta bacuranzi bazanywe iwe ngo bamucurangire kubera ko yumvaga adashaka kwidagadura. Ahubwo, yakesheje ijoro atagohetse, yiraje ubusa. ‘Ntiyaruhije agoheka.’ Dariyo yarazindutse kare mu museso yihutira kujya kuri rwa rwobo rw’intare. Yateye hejuru n’ijwi ry’agahinda ati “yewe Daniyeli mugaragu w’Imana ihoraho, mbese Imana yawe ukorera iteka yabashije kugukiza intare?” (Daniyeli 6:19-21, umurongo wa 18-20 muri Biblia Yera.) Yaratangaye cyane—aranahumurizwa rwose—igihe yari yumvise umuntu amushubije!
18 “Nyagasani uhoraho.” Binyuriye kuri iyo ndamutso irangwa no kubaha, Daniyeli yagaragaje ko atari yarabikiye uwo mwami inzika. Yamenye ko nyirabayazana nyawe w’ibitotezo byamugezeho atari Dariyo, ahubwo ko ari ba bategetsi bakuru n’abatware b’abanyeshyari. (Gereranya no muri Matayo 5:44; Ibyakozwe 7:60.) Daniyeli yarakomeje ati “Imana yanjye yohereje marayika wayo, abumba iminwa y’intare; nta cyo zantwaye, kuko nabonetse imbere yayo ntafite icyaha, kandi nawe, Nyagasani, nta cyo nagucumuyeho.”—Daniyeli 6:22, 23, umurongo wa 21 n’uwa 22 muri Biblia Yera.
19. Ni gute abategetsi bakuru n’abatware bari barashutse Dariyo bakanamugira igikoresho cyabo?
19 Mbega ukuntu ayo magambo agomba kuba yaratumye Dariyo yumva umutimanama umuriye! Yari azi na mbere hose ko nta kintu Daniyeli yari yarakoze cyatuma ajugunywa mu rwobo rw’intare. Dariyo yari azi neza ko abategetsi bakuru n’abatware bari barakoze akagambane ko kwicisha Daniyeli, kandi ko bari baragize umwami igikoresho cyo gusohoza umugambi wabo w’ubwikunde. Mu kuvuga bakomeje ko ‘abatware bakomeye bo muri ubwo bwami bose’ bari barasabye ko iryo tegeko ryashyirwaho, bashakaga kumvikanisha ko Daniyeli na we yari yaragishijwe inama muri ibyo bintu. Dariyo yari bwibonanire n’abo bagabo b’abariganya nyuma y’aho. Ariko mbere na mbere yategetse ko bakura Daniyeli mu rwobo rw’intare. Igitangaje ni uko Daniyeli atari yagize ikintu na gito aba, yemwe nta n’urwara rwari rwigeze rumukoraho!—Daniyeli 6:24, umurongo wa 23 muri Biblia Yera.
20. Ni gute byagendekeye abanzi ba Daniyeli b’abagome?
20 Ubwo Daniyeli yari ari amahoro, noneho Dariyo yari agiye kwita ku bindi bintu. “Umwami ategeka ko bamuzanira ba bagabo bareze Daniyeli; babazanana n’abagore babo n’abana babo, babajugunya muri urwo rwobo rw’intare; zibasamira mu kirere, zibamenagurana n’amagufwa yabo, batararushya bagera mu rwobo hasi.”d—Daniyeli 6:25, umurongo wa 24 muri Biblia Yera.
21. Ni irihe tandukaniro ryari hagati y’Amategeko ya Mose n’amategeko yakurikizwaga mu mico y’uturere imwe n’imwe ya kera mu birebana n’ukuntu bafataga abo mu muryango w’abagizi ba nabi?
21 Kuba abo bagambanyi atari bo bishwe gusa ahubwo bakicanwa n’abagore babo n’abana babo, bishobora gusa n’aho ari ukudashyira mu gaciro. Mu buryo bunyuranye n’ubwo, Amategeko Imana yatanze binyuriye ku muhanuzi Mose yagiraga ati “ba se b’abana ntibakicwe, babahōra abana babo, kandi abana ntibakicwe babahōra ba se: umuntu wese yicishwe n’icye cyaha” (Gutegeka 24:16). Ariko kandi, mu mico y’uturere imwe n’imwe ya kera, byari bisanzwe ko abagize umuryango bicanwa n’umugizi wa nabi, iyo habaga hakozwe icyaha gikomeye. Wenda ibyo byakorwaga kugira ngo abagize umuryango batazashaka kwihorera nyuma y’aho. Icyakora, ibyo byakorewe imiryango y’abo bategetsi bakuru n’abatware mu by’ukuri ntibyari bitewe na Daniyeli. Birashoboka ko na we ubwe yababajwe n’akaga abo bagome bakururiye imiryango yabo.
22. Ni irihe tangazo rishya Dariyo yatanze?
22 Ba bategetsi bakuru n’abatware bari baracuze umugambi mubisha barishwe. Nuko Dariyo atanga itangazo ryavugaga riti “nshyizeho itegeko ngo abantu bo mu butware bwose bwo mu gihugu cyanjye bajye bubaha Imana ya Daniyeli, bahindire imishyitsi imbere yayo, kuko ari yo Mana nzima, ihoraho iteka ryose; ubwami bwayo ntibuzarimburwa, kandi ubutegetsi bwayo buzageza ku mperuka. Ni yo irokora igakiza, ikora ibimenyetso n’ibitangaza mu ijuru no mu isi, kandi ni yo yakijije Daniyeli inzara z’intare.”—Daniyeli 6:26-28, umurongo wa 25-27 muri Biblia Yera.
KORERA IMANA UBUTANAMUKA
23. Ni uruhe rugero Daniyeli yatanze mu birebana n’akazi ke k’umubiri, kandi se ni gute twamwigana?
23 Daniyeli yahaye urugero rwiza abagaragu b’Imana bose bo muri iki gihe. Yagaragazaga buri gihe imyifatire itagira icyo yakemangwaho. Mu kazi ke k’umubiri, Daniyeli “yari umwiringirwa, ntabonekweho n’amafuti cyangwa igicumuro.” (Daniyeli 6:5, umurongo wa 4 muri Biblia Yera.) Mu buryo nk’ubwo, Umukristo yagombye kuba umunyamwete mu birebana n’umurimo we. Ibyo ntibivuga ko agomba kuba umuntu gica upiganwa n’abandi, wirundumurira mu gushaka ubutunzi cyangwa upyinagaza abandi kugira ngo ateze imbere inyungu ze bwite (1 Timoteyo 6:10). Ibyanditswe bigaragaza ko Umukristo agomba gusohoza imirimo ye isanzwe mu budahemuka kandi abigiranye ubugingo bwe bwose ‘nk’ukorera Shebuja Mukuru [“Yehova,” NW ] .”—Abakolosayi 3:22, 23; Tito 2:7, 8; Abaheburayo 13:18.
24. Ni gute Daniyeli yagaragaje ko atashoboraga kugamburura mu bihereranye no gusenga?
24 Daniyeli ntiyigeze adohoka mu bihereranye no gusenga kwe. Kuba yari amenyereye gusenga byari bizwi n’abantu bose. Ikindi kandi, ba bategetsi bakuru n’abatware bari bazi neza ko Daniyeli yahaga agaciro cyane ugusenga kwe. Ni koko, bari bazi neza ko yari gukomeza kwizirika kuri iyo gahunda ye yari amenyereye, n’ubwo hari kubaho itegeko ribibuza. Mbega urugero rwiza ku Bakristo bo muri iki gihe! Na bo bazwiho kuba bashyira mu mwanya wa mbere ibihereranye no gusenga Imana (Matayo 6:33). Ibyo byagombye guhita bigaragarira ababireba, kubera ko Yesu yabwiye abigishwa be ati “umucyo wanyu uboneker[e] imbere y’abantu, kugira ngo babone imirimo yanyu myiza, bahereko bahimbaze So wo mu ijuru.”—Matayo 5:16.
25, 26. (a) Ni iki bamwe bashoboraga kuvuga ku byerekeranye n’imyifatire ya Daniyeli? (b) Kuki Daniyeli yabonaga ko guhindura gahunda ye yari amenyereye byari ukugamburura?
25 Bamwe bashobora kuvuga ko Daniyeli yari kwirinda kugerwaho n’ibitotezo, akajya asenga Yehova mu ibanga muri ya minsi 30. N’ubundi kandi, nta buryo runaka bwihariye umuntu asabwa kuba yifashemo cyangwa imimerere asabwa kubamo kugira ngo yumvwe n’Imana. Ndetse ishobora no kumenya ibyo umuntu atekereza mu mutima. (Zaburi 19:15, umurongo wa 14 muri Biblia Yera.) Ariko kandi, Daniyeli we yabonaga ko iyo aza kugira ikintu icyo ari cyo cyose ahindura kuri gahunda ye yari amenyereye, ibyo byari kuba ari ukugamburura. Kubera iki?
26 Kuba byari bizwi neza ko Daniyeli yari afite akamenyero ko gusenga, ni iki abantu bari kuvuga iyo baza kubona ahise abihagarika ako kanya? Ababikurikiraniraga hafi bashoboraga kuvuga ko Daniyeli yari yatinye abantu, kandi ko itegeko ry’umwami ryasumbaga irya Yehova (Zaburi 118:6). Ariko kandi, Daniyeli yagaragaje binyuriye ku bikorwa bye ko yari yariyeguriye Yehova wenyine nta kindi amubangikanyije na cyo (Gutegeka 6:14, 15; Yesaya 42:8). Birumvikana ko mu kubigenza atyo, Daniyeli atakerensheje itegeko ry’umwami abigiranye agasuzuguro. Ariko ntiyigeze ashya ubwoba maze ngo agamburure. Daniyeli yakomeje kujya asenga ari mu cyumba cye cyo hejuru, “nk’uko yari asanzwe agenza” na mbere hose umwami ataratanga iryo tegeko.
27. Ni gute abagaragu b’Imana bo muri iki gihe bashobora kwigana Daniyeli (a) mu kugandukira abatware babatwara? (b) mu kumvira Imana kuruta abantu? (c) mu kwihatira kubana amahoro n’abantu bose?
27 Abagaragu b’Imana bo muri iki gihe bashobora kuvana isomo ku rugero rwa Daniyeli. Bakomeza ‘kugandukira abatware babatwara,’ bubahiriza amategeko y’igihugu batuyemo (Abaroma 13:1). Ariko kandi, iyo amategeko y’abantu anyuranyije n’ay’Imana, ubwoko bwa Yehova bufata imyanzuro nk’iy’intumwa za Yesu, zo zavuganye ubushizi bw’amanga ziti “ibikwiriye ni ukumvira Imana kuruta abantu” (Ibyakozwe 5:29). Mu kubigenza batyo, Abakristo ntibaba bateje imyivumbagatanyo cyangwa ukwigomeka. Ahubwo, intego yabo ni iyo kubana amahoro n’abantu bose kugira ngo ‘bahore mu mahoro batabona ibyago, bubaha Imana.’—1 Timoteyo 2:1, 2; Abaroma 12:18.
28. Ni gute Daniyeli yakoreraga Yehova “iteka”?
28 Incuro ebyiri zose Dariyo yavuze ko Daniyeli yakoreraga Imana “iteka.” (Daniyeli 6:17, 21, umurongo wa 16 n’uwa 20 muri Biblia Yera.) Ijambo ry’Icyarameyi ryahinduwemo “iteka” rikomoka ku gicumbi cy’ijambo risobanurwa ngo “kuzenguruka.” Ryumvikanisha igitekerezo cy’ingarukagihe ihoraho, cyangwa ikintu gikomeza iteka ryose. Ubudahemuka bwa Daniyeli na bwo ni uko bwari bumeze. Yakurikizaga umurongo runaka wari warashyizweho. Nta gushidikanya uko ari ko kose kwari guhari ku bihereranye n’ukuntu Daniyeli yari kubyifatamo mu gihe yari kuba ahanganye n’ibigeragezo, byaba ibikomeye cyangwa ibyoroheje. Yari gukomeza kugira imyifatire yari yaragaragaje mu myaka ibarirwa muri za mirongo mbere y’aho—imyifatire yo kuba indahemuka n’uwizerwa kuri Yehova.
29. Ni gute abagaragu ba Yehova bo muri iki gihe bashobora kungukirwa n’imyifatire ya Daniyeli yarangwaga n’ubudahemuka?
29 Abagaragu b’Imana bo muri iki gihe bifuza kwigana imyifatire ya Daniyeli. Koko rero, intumwa Pawulo yagiriye Abakristo bose inama yo kuzirikana urugero rw’abantu bubahaga Imana bo mu gihe cya kera. Kubera kwizera, ‘bakoze ibyo gukiranuka, bahabwa ibyasezeranyijwe,’ kandi ‘baziba iminwa y’intare’—uko bigaragara ayo magambo akaba yerekeza kuri Daniyeli. Nimucyo twebwe abagaragu ba Yehova bo muri iki gihe tugaragaze ukwizera no gushikama kimwe na Daniyeli, kandi “dusiganirwe aho dutegekwa twihanganye.”—Abaheburayo 11:32, 33; 12:1.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Kuba i Babuloni harabagayo “[u]rwobo rw’intare” byemezwa n’inyandiko za kera zigaragaza ko akenshi abategetsi bo mu Burasirazuba babaga bafite ahantu bororera inyamaswa z’inkazi.
b Icyumba cyo hejuru cyari icyumba cy’urwiherero, aho umuntu yashoboraga kuruhukira mu gihe yabaga adashaka ko hagira umubangamira.
c Urwo rwobo rw’intare rushobora kuba rwari icyumba cyo munsi y’ubutaka, gifite umunwa hejuru. Wenda cyari gifite n’inzugi cyangwa ibyuma bisobekeranye byashoboraga kwigizwa hejuru kugira ngo inyamaswa zinjiremo.
d Ijambo “bareze” ryahinduwe rivanywe mu magambo y’Icyarameyi ashobora nanone guhindurwa ngo “basebeje.” Ibyo bitsindagiriza umugambi wuzuye ubugome abanzi ba Daniyeli bari bafite.
NI IKI WAMENYE?
• Kuki Dariyo w’Umumedi yiyemeje gushyira Daniyeli mu mwanya wo hejuru?
• Ni uwuhe mugambi warangwaga n’uburiganya wacuzwe n’abategetsi bakuru n’abatware? Ni gute Yehova yarokoye Daniyeli?
• Ni irihe somo wavanye mu kwita ku rugero rw’ubudahemuka rwa Daniyeli?
[Ifoto yuzuye ipaji ya 114]
[Ifoto yuzuye ipaji ya 121]
[Ifoto yo ku ipaji ya 127]
Daniyeli yakoreraga Yehova “iteka.” Mbese, ni ko bimeze no kuri wowe?