Yehova ahishura ‘ibigomba kubaho bidatinze’
“Ibyahishuwe na Yesu Kristo, ibyo Imana yamuhaye ngo yereke abagaragu bayo ibintu bigomba kubaho bidatinze.”—IBYAH 1:1.
WASUBIZA UTE?
Ni ibihe bice bya cya gishushanyo kinini bigereranya Ubutegetsi bw’Isi Yose bw’Abongereza n’Abanyamerika?
Yohana agaragaza ate imikoranire y’Ubutegetsi bw’Isi Yose bw’Abongereza n’Abanyamerika n’Umuryango w’Abibumbye?
Daniyeli na Yohana bavuga bate iby’iherezo ry’ubutegetsi bw’abantu?
1, 2. (a) Kugereranya ubuhanuzi bwa Daniyeli n’ubwa Yohana bituma dusobanukirwa iki? (b) Imitwe itandatu ya mbere y’inyamaswa y’inkazi igereranya iki?
IYO tugereranyije ubuhanuzi bwa Daniyeli n’ubwa Yohana, dusobanukirwa ibintu byinshi bibera ku isi muri iki gihe, n’ibizaba mu gihe kizaza. Ni iki tumenya iyo tugereranyije ibyo Yohana yeretswe ku birebana n’inyamaswa y’inkazi, ibyo Daniyeli yavuze ku birebana n’inyamaswa iteye ubwoba yari ifite amahembe icumi n’ibyo yasobanuye ku birebana n’igishushanyo kinini cyane? None se, gusobanukirwa ubwo buhanuzi byagombye gutuma dukora iki?
2 Reka dusuzume iyerekwa rya Yohana rihereranye n’inyamaswa y’inkazi (Ibyah, igice cya 13). Nk’uko twabibonye mu gice cyabanjirije iki, imitwe itandatu ya mbere y’iyo nyamaswa igereranya Egiputa, Ashuri, Babuloni, Abamedi n’Abaperesi, u Bugiriki na Roma. Ubwo butegetsi bwose bwagaragarije urwango urubyaro rw’umugore (Intang 3:15). Roma, ari wo mutwe wa gatandatu, yakomeje kuba ubutegetsi bw’isi yose ibinyejana byinshi nyuma y’aho Yohana yandikiye ibyo yeretswe. Amaherezo, umutwe wa karindwi wari gusimbura Roma. Ubwo butegetsi bw’isi yose bwaje kuba ubuhe, kandi se bwari gufata bute urubyaro rw’umugore?
U BWONGEREZA NA LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA BITANGIRA GUTEGEKA
3. Inyamaswa iteye ubwoba y’amahembe icumi igereranya iki, kandi se ayo mahembe icumi yo agereranya iki?
3 Kugereranya ibyo Yohana yeretswe n’ibyo Daniyeli yeretswe ku bihereranye n’inyamaswa iteye ubwoba y’amahembe icumi, biradufasha kumenya icyo umutwe wa karindwi w’inyamaswa ivugwa mu Byahishuwe igice cya 13 ugereranya.a (Soma muri Daniyeli 7:7, 8, 23, 24.) Inyamaswa Daniyeli yabonye yagereranyaga Ubutegetsi bw’Isi Yose bwa Roma. (Reba imbonerahamwe iri ku ipaji ya 12-13.) Mu kinyejana cya gatanu, Ubwami bwa Roma bwatangiye kwicamo ibice. Amahembe icumi yari ku mutwe w’iyo nyamaswa iteye ubwoba agereranya ubwami bwakomotse kuri ubwo bwami.
4, 5. (a) Ni iki ihembe rito ryakoze? (b) Umutwe wa karindwi w’inyamaswa y’inkazi ugereranya iki?
4 Ane muri ayo mahembe, cyangwa ubwami, yari ku mutwe w’iyo nyamaswa y’inkazi yavuzweho mu buryo bwihariye. Atatu yarakutse, mu mwanya wayo hamera irindi “hembe rito.” Ibyo byasohoye igihe u Bwongereza, bwahoze butegekwa n’Ubwami bwa Roma, bwagiraga imbaraga. Mbere y’ikinyejana cya 17, urebye u Bwongereza ntibwari bukomeye. Ibindi bihugu bitatu byahoze bitegekwa n’Ubwami bwa Roma bwa kera, ari byo Esipanye, u Buholandi n’u Bufaransa, byari bikomeye kuburusha. U Bwongereza bwagiye butsinda ibyo bihugu, burakomera kubirusha. Mu kinyejana cya 18, u Bwongereza bwari hafi kuba ubutegetsi bukomeye ku isi, ariko bwari butaraba umutwe wa karindwi wa ya nyamaswa y’inkazi.
5 Nubwo u Bwongereza bwabaye ubutegetsi bukomeye, intara bwari bwarakoronije zo muri Amerika ya Ruguru zabwigometseho, ziba intara zigenga. Nyamara kandi, u Bwongereza ntibwabujije Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuba igihugu gikomeye, kandi ingabo zabwo zarwaniraga mu mazi ni zo zayirindaga. Igihe umunsi w’Umwami watangiraga mu mwaka wa 1914, u Bwongereza bwategekaga ahantu hanini ku isi kurusha ubundi bwami bwose bwabayeho, kandi Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni cyo cyari igihugu gikomeye ku isi mu by’inganda.b Mu gihe cy’Intambara ya Mbere y’Isi Yose, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangiye kugirana umubano wihariye n’u Bwongereza. Icyo gihe ni bwo Ubutegetsi bw’Isi Yose bw’Abongereza n’Abanyamerika, ari wo mutwe wa karindwi w’inyamaswa, bwari bubayeho. None se uwo mutwe wafashe ute urubyaro rw’umugore?
6. Umutwe wa karindwi wafashe ute abagize ubwoko bw’Imana?
6 Hashize igihe gito umunsi w’Umwami utangiye, umutwe wa karindwi wagabye igitero ku bagize ubwoko bw’Imana, ni ukuvuga abasigaye mu bavandimwe ba Kristo bakiri ku isi (Mat 25:40). Yesu yavuze ko mu gihe cyo kuhaba kwe, abasigaye mu bagize urubyaro bari kuba bakorana umwete hano ku isi (Mat 24:45-47; Gal 3:26-29). Ubutegetsi bw’Isi Yose bw’Abongereza n’Abanyamerika bwarwanyije abo bera (Ibyah 13:3, 7). Mu gihe cy’Intambara ya Mbere y’Isi Yose, bwatoteje abagize ubwoko bw’Imana, bubabuza gukwirakwiza bimwe mu bitabo byabo, kandi bufunga abari bahagarariye itsinda ry’umugaragu wizerwa. Umutwe wa karindwi wa ya nyamaswa y’inkazi wabaye nk’uhagaritse umurimo wo kubwiriza mu gihe runaka, cyangwa urawica mu buryo bw’ikigereranyo. Yehova yari yarabonye ibyo bintu mbere y’igihe, maze abihishurira Yohana. Imana yanabwiye Yohana ko abagize igice cya kabiri cy’urubyaro bari kongera gusubizwamo umwuka bakaba bazima, kugira ngo barusheho gukora umurimo wo kubwiriza (Ibyah 11:3, 7-11). Amateka y’abagaragu ba Yehova bo muri iki gihe yemeza ko ibyo byabayeho.
UBUTEGETSI BW’ISI YOSE BW’ABONGEREZA N’ABANYAMERIKA N’IBIRENGE BY’ICYUMA N’IBUMBA
7. Umutwe wa karindwi w’inyamaswa y’inkazi uhuriye he n’igishushanyo kinini?
7 Umutwe wa karindwi wa ya nyamaswa y’inkazi uhuriye he na cya gishushanyo kinini? U Bwongereza bwakomotse ku Bwami bwa Roma, kandi kubera ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakomotse ku Bwongereza, umuntu yavuga ko na zo zakomotse kuri Roma. Twavuga iki se ku birebana n’ibirenge bya cya gishushanyo? Bivugwaho ko ari icyuma kivanze n’ibumba. (Soma muri Daniyeli 2:41-43.) Ibyo bihuza n’igihe umutwe wa karindwi, ni ukuvuga Ubutegetsi bw’Isi Yose bw’Abongereza n’Abanyamerika, watangiraga gutegeka. Kimwe n’uko ikintu gikozwe mu cyuma kivanze n’ibumba kitaba gikomeye nk’igikozwe mu cyuma gusa, ni ko n’Ubutegetsi bw’Isi Yose bw’Abongereza n’Abanyamerika budakomeye nk’ubutegetsi bwakomotseho. Byatewe n’iki?
8, 9. (a) Ni mu buhe buryo ubutegetsi bw’isi yose bwa karindwi bwagaragaje ko bukomeye nk’icyuma? (b) Ibumba ryo ku birenge by’igishushanyo rigereranya iki?
8 Umutwe wa karindwi wa ya nyamaswa wagiye ugaragaza ko ufite imbaraga nk’iz’icyuma, urugero nk’igihe watsindaga Intambara ya Mbere y’Isi Yose. Nanone kandi, mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose umutwe wa karindwi wagaragaje ko ukomeye nk’icyuma.c Ndetse na nyuma y’iyo ntambara, uwo mutwe wa karindwi wagiye ukora ibintu bigaragaza ko ukomeye nk’icyuma. Icyakora, kuva igihe Ubutegetsi bw’Isi Yose bw’Abongereza n’Abanyamerika bwatangiraga gutegeka, icyo cyuma cyari kivanze n’ibumba.
9 Abagaragu ba Yehova bamaze igihe kirekire bashaka gusobanukirwa icyo ibirenge bya cya gishushanyo bigereranya. Muri Daniyeli 2:41 ntihavuga ko icyuma kivanze n’ibumba kigereranya ‘ubwami’ bwinshi, ahubwo havuga ko kigereranya ubwami bumwe. Ku bw’ibyo, ibumba rigereranya ikintu kiri mu Butegetsi bw’Isi Yose bw’Abongereza n’Abanyamerika gituma budakomera nk’Ubwami bwa Roma, bwari bukomeye nk’icyuma. Ibumba rivugwaho ko ari “urubyaro rw’abantu,” cyangwa rubanda rusanzwe (Dan 2:43). Mu Butegetsi bw’Isi Yose bw’Abongereza n’Abanyamerika, abantu bahagurukiye guharanira uburenganzira bwabo bashinga imiryango iharanira uburenganzira bw’abaturage, iharanira uburenganzira bw’abakozi n’iharanira ubwigenge. Abaturage bagiye batuma Ubutegetsi bw’Isi Yose bw’Abongereza n’Abanyamerika budakora ibikorwa bigaragaza ko bukomeye nk’icyuma. Nanone kandi, ibitekerezo bivuguruzanya no kutagira ubwiganze bw’amajwi mu matora, byagiye bituma n’abategetsi b’ibyamamare batagira ububasha busesuye bwo gushyira mu bikorwa politiki zabo. Daniyeli yarahanuye ati “igice kimwe cy’ubwo bwami kizaba gikomeye ikindi kidakomeye.”—Dan 2:42; 2 Tim 3:1-3.
10, 11. (a) Bizagendekera bite “ibirenge”? (b) Ni iki twavuga ku birebana n’umubare w’amano?
10 Muri iki kinyejana cya 21, u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bikomeje kugirana umubano wihariye, ku buryo akenshi bivuga rumwe ku bintu bibera ku isi. Ubuhanuzi buvuga iby’igishushanyo kinini n’ubuvuga iby’inyamaswa y’inkazi bwemeza rwose ko Ubutegetsi bw’Isi Yose bw’Abongereza n’Abanyamerika butazasimburwa n’ubundi butegetsi. Uko bigaragara, ubwo butegetsi bw’isi yose bwa nyuma ntibukomeye nk’ubwagereranyijwe n’amaguru y’icyuma, ariko si bwo buzirimbura.
11 Ese umubare w’amano ufite icyo usobanura? Reka tubanze dutekereze: mu bindi bintu Daniyeli yeretswe, yagiye avuga imibare nyayo, urugero nk’umubare w’amahembe wari ku mitwe y’inyamaswa zitandukanye. Iyo mibare ifite icyo isobanura. Ariko ubwo Daniyeli yavugaga ibya cya gishushanyo, ntiyigeze avuga umubare w’amano. Ubwo rero, uwo mubare ntufite icyo usobanura kimwe n’uko umubare w’amaboko, ibiganza, intoki, amaguru cyangwa ibirenge byacyo na wo udafite icyo usobanura. Ariko kandi, Daniyeli yavuze ko amano yari kuba agizwe n’icyuma n’ibumba. Duhereye kuri ibyo, dushobora kuvuga ko Ubutegetsi bw’Isi Yose bw’Abongereza n’Abanyamerika ari bwo buzaba butegeka igihe “ibuye,” rigereranya Ubwami bw’Imana, rizakubita ibirenge by’icyo gishushanyo.—Dan 2:45.
UBUTEGETSI BW’ABONGEREZA N’ABANYAMERIKA N’INYAMASWA Y’INKAZI Y’AMAHEMBE ABIRI
12, 13. Inyamaswa y’inkazi y’amahembe abiri igereranya iki, kandi se ikora iki?
12 Nubwo Ubutegetsi bw’Isi Yose bw’Abongereza n’Abanyamerika ari icyuma kivanze n’ibumba, ibyo Yesu yahishuriye Yohana mu iyerekwa bigaragaza ko ubwo butegetsi bwari gukora ikintu gikomeye mu minsi y’imperuka. Mu buhe buryo? Yohana yabonye inyamaswa y’inkazi y’amahembe abiri yavugaga nk’ikiyoka. Iyo nyamaswa iteye ukwayo igereranya iki? Ifite amahembe abiri, bikaba bisobanura ko ari ubutegetsi bugizwe n’ibihugu bibiri. Yohana yari yongeye kwerekwa Ubutegetsi bw’Isi Yose bw’Abongereza n’Abanyamerika, ariko noneho burimo bukora ikintu cyihariye.—Soma mu Byahishuwe 13:11-15.
13 Iyo nyamaswa y’inkazi ishishikariza abantu gukora igishushanyo cya ya nyamaswa y’inkazi y’amahembe arindwi. Yohana yanditse ko igishushanyo cy’iyo nyamaswa cyari kugaragara, kikabura, nyuma yaho kikongera kugaragara. Uko ni ko byagendekeye umuryango washyizweho n’u Bwongereza ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wari ugamije guhuriza hamwe ibihugu no kubihagararira.d Uwo muryango wagaragaye nyuma y’Intambara ya Mbere y’Isi Yose, kandi witwaga Umuryango w’Amahanga. Waje kubura igihe Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yatangiraga. Muri iyo ntambara, abagize ubwoko bw’Imana bavuze ko bakurikije ubuhanuzi buri mu Byahishuwe, igishushanyo cy’inyamaswa y’inkazi cyari kongera kugaragara. Koko rero, cyongeye kugaragara, cyitwa Umuryango w’Abibumbye.—Ibyah 17:8.
14. Ni mu buhe buryo igishushanyo cy’inyamaswa y’inkazi ari “umwami wa munani”?
14 Yohana yavuze ko icyo gishushanyo cya ya nyamaswa ari “umwami wa munani.” Mu buhe buryo? Ntikivugwaho ko ari umutwe wa munani uri kuri ya nyamaswa y’inkazi ya mbere. Ahubwo ni igishushanyo cyayo. Ububasha bwose gifite kibuhabwa n’ibihugu bikigize, cyane cyane Ubutegetsi bw’Isi Yose bw’Abongereza n’Abanyamerika (Ibyah 17:10, 11). Ariko gihabwa ububasha nk’ubw’umwami bwo gusohoza umurimo uzatuma habaho ibintu bizagira ingaruka ku isi yose.
IGISHUSHANYO CYA YA NYAMASWA GICONSHOMERA INDAYA
15, 16. Indaya igereranya iki, kandi se byifashe bite ku birebana n’abayoboke b’amadini?
15 Yohana yavuze ko kuri iyo nyamaswa y’inkazi itukura, ari cyo gishushanyo cya ya nyamaswa y’inkazi y’imitwe irindwi, hicayeho indaya iyiyobora. Yitwa “Babuloni Ikomeye” (Ibyah 17:1-6). Iyo ndaya igereranya amadini yose y’ikinyoma, ay’ingenzi muri yo akaba ari ayiyita aya gikristo. Amadini y’ikinyoma yagiye ashyigikira icyo gishushanyo cy’inyamaswa kandi akagerageza kukiyobora.
16 Icyakora mu gihe cy’umunsi w’Umwami, amazi ya Babuloni Ikomeye, ni ukuvuga abantu bayishyigikira, yagiye akama mu buryo bugaragara ibyirebera (Ibyah 16:12; 17:15). Urugero, igihe igishushanyo cya ya nyamaswa cyagaragaraga bwa mbere, amadini yiyita aya gikristo, ari cyo gice gikomeye kigize Babuloni Ikomeye, ni yo yari yiganje mu bihugu byo mu Burayi bw’i Burengerazuba no muri Amerika ya Ruguru. Muri iki gihe, abantu ntibacyubaha ayo madini n’abayobozi bayo. Mu by’ukuri, abantu benshi babona ko amadini agira uruhare mu bibazo byo muri iyi si, cyangwa se ko ari yo nyirabayazana wabyo. Impuguke zo mu bihugu byo mu Burayi bw’i Burengerazuba no muri Amerika ya Ruguru zo zivuga ku mugaragaro ko amadini yagombye kuvaho.
17. Vuba aha bizagendekera bite idini ry’ikinyoma, kandi kuki?
17 Ariko rero, idini ry’ikinyoma si ryo ubwaryo rizikuraho. Iyo ndaya izakomeza kugira imbaraga no gutuma abami bakora ibyo ishaka, kugeza igihe Imana izashyirira mu mutima wabo gusohoza igitekerezo cyayo. (Soma mu Byahishuwe 17:16, 17.) Vuba aha, Yehova azatuma abanyapolitiki b’iyi si ya Satani bahagarariwe n’Umuryango w’Abibumbye, bagaba igitero ku idini ry’ikinyoma. Iyo ndaya ntizakomeza kubigarurira kandi izatakaza ubukungu bwayo. Mu myaka ibarirwa muri za mirongo ishize, nta muntu watekerezaga ko ibyo byashoboka. Ubu iyo ndaya iregetse ku mugongo w’iyo nyamaswa itukura. Nubwo bimeze bityo ariko, ntizagenda inyerera hanyuma ngo igwe. Izagwa mu buryo butunguranye kandi bukomeye cyane.—Ibyah 18:7, 8, 15-19.
INYAMASWA ZIRIMBURWA
18. (a) Ni iki inyamaswa y’inkazi izakora, kandi se bizagira izihe ngaruka? (b) Muri Daniyeli 2:44 havuga ko Ubwami bw’Imana buzarimbura ubuhe bwami? (Reba agasanduku kari ku ipaji ya 17.)
18 Idini ry’ikinyoma nirimara kurimburwa, inyamaswa y’inkazi, ari bwo butegetsi bwo mu rwego rwa politiki buyoborwa na Satani, izashishikarizwa kugaba igitero ku Bwami bw’Imana. Kubera ko abami bo mu isi badashobora kugaba igitero mu ijuru, bazagerageza kurwanya abantu bo ku isi bashyigikira Ubwami bw’Imana. Ibyo bizaba imbarutso y’intambara ya nyuma (Ibyah 16:13-16; 17:12-14). Hari icyo Daniyeli yatubwiye ku birebana n’iyo ntambara ya nyuma. (Soma muri Daniyeli 2:44.) Inyamaswa y’inkazi ivugwa mu Byahishuwe 13:1, igishushanyo cyayo ndetse n’inyamaswa y’inkazi y’amahembe abiri, bizarimburwa.
19. Ni iki dushobora kwiringira, kandi se ubu ni igihe cyo gukora iki?
19 Muri iki gihe, umutwe wa karindwi ni wo uri ku butegetsi. Iyo nyamaswa ntizagira undi mutwe kugeza irimbuwe. Igihe idini ry’ikinyoma rizarimburwa, Ubutegetsi bw’Isi Yose bw’Abongereza n’Abanyamerika ni bwo buzaba bugitegeka. Ubuhanuzi bwa Daniyeli n’ubwa Yohana bwagiye busohora ndetse no mu tuntu duto duto. Dushobora kwiringira tudashidikanya ko vuba aha idini ry’ikinyoma rizarimburwa, hakaba n’intambara ya Harimagedoni. Imana yahishuye ibyo byose mbere y’igihe. Ese tuzitondera imiburo dusanga mu buhanuzi (2 Pet 1:19)? Iki ni cyo gihe cyo kujya mu ruhande rwa Yehova no gushyigikira Ubwami bwe.—Ibyah 14:6, 7.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Muri Bibiliya, akenshi umubare icumi ugaragaza ibintu byuzuye, aha ngaha ukaba ugereranya ubwami bwose bwakomotse ku Bwami bwa Roma.
b Nubwo ibyo bihugu byombi bigize ubwo butegetsi bw’isi yose byariho kuva mu kinyejana cya 18, Yohana yavuze ko bwari kugaragara mu ntangiriro z’umunsi w’Umwami. Mu by’ukuri, ibivugwa mu iyerekwa riri mu Byahishuwe bisohora ku “munsi w’Umwami” (Ibyah 1:10). Mu Ntambara ya Mbere y’Isi Yose ni bwo Abongereza n’Abanyamerika batangiye gukorera hamwe, baba ubutegetsi bw’isi yose.
c Daniyeli yabonye ukuntu muri iyo ntambara uwo mwami yari kuzarimbura biteye ubwoba, maze arandika ati “azarimbura mu buryo butangaje [buteye ubwoba]” (Dan 8:24). Urugero, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zateye bombe atomike ebyiri ku banzi b’ubwo Butegetsi bw’Isi Yose bw’Abongereza n’Abanyamerika, zirimbura abantu n’ibintu mu buryo butari bwarigeze bubaho.
d Reba igitabo Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!, ku ipaji ya 240, 241 n’iya 253.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 17]
AMAGAMBO NGO “UBWO BWAMI BWOSE” YEREKEZA KU KI?
Ubuhanuzi bwo muri Daniyeli 2:44 buvuga ko Ubwami bw’Imana ‘buzamenagura ubwo bwami bwose bukabumaraho.’ Ubwo buhanuzi bwerekeza gusa ku bwami bugereranywa n’ibice bitandukanye bya cya gishushanyo.
Bite se ku birebana n’ubundi butegetsi bw’abantu? Ubuhanuzi buhuje n’ubwo buri mu Byahishuwe ni bwo buduhishurira byinshi kurushaho. Bugaragaza ko “abami bo mu isi yose ituwe” bazakoranyirizwa hamwe kugira ngo barwanye Yehova “ku munsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose” (Ibyah 16:14; 19:19-21). Ku bw’ibyo, ubwami bugereranywa n’ibice bigize cya gishushanyo si bwo bwonyine buzarimburwa kuri Harimagedoni, ahubwo n’ubundi butegetsi bw’abantu bwose buzarimburwa.