Igice Cya Gatatu
Barageragejwe—Ariko Baba Indahemuka Kuri Yehova!
1, 2. Ni ibihe bintu by’ingenzi byabayeho byabanjirije inkuru ivugwa muri Daniyeli?
MU GITABO cy’ubuhanuzi cya Daniyeli, ibintu bitangira mu gihe cy’ihinduka ritazibagirana ryabayeho mu rwego mpuzamahanga. Ashuri yari imaze gutakaza umurwa mukuru wayo, Nineve. Mu majyepfo y’u Buyuda, Misiri ntiyari igikomeye. Kandi Babuloni yari irimo izamuka vuba vuba ku mwanya w’ubutware bukomeye muri urwo rugamba rwo guharanira kuba igihangange cy’isi yose.
2 Mu mwaka wa 625 M.I.C., Farawo Neko wa Misiri yashyizeho imihati ye ya nyuma yo kuzitira Abanyababuloni kugira ngo badakomeza kugenda bigarurira uturere tw’amajyepfo. Kugira ngo abigereho, yashyize ingabo ze i Karikemeshi, ku nkombe zo mu majyaruguru y’Uruzi Ufurate. Intambara y’i Karikemeshi, nk’uko yaje kwitwa nyuma y’aho, yabaye ikintu gikomeye kitazibagirana mu mateka. Ingabo z’Abanyababuloni zari ziyobowe n’Igikomangoma Nebukadinezari zatsinze ingabo za Farawo Neko zirazihashya (Yeremiya 46:2). Nebukadinezari yashishikajwe n’uko gutsinda maze atera Siriya na Palesitina, bityo atuma Misiri idakomeza gutegeka muri ako karere. Urupfu rwa se Nabopolassar ni rwo gusa rwaje gutuma ahagarika iyo gahunda ye mu gihe runaka.
3. Ni izihe ngaruka z’igitero cya mbere Nebukadinezari yagabye i Yerusalemu?
3 Mu mwaka wakurikiyeho, Nebukadinezari—wari umaze kwimikirwa kuba umwami wa Babuloni—yongeye kwerekeza ibitekerezo bye ku gikorwa cyo kugaba ibitero bya gisirikare muri Siriya no muri Palesitina. Icyo gihe ni bwo bwa mbere yageze i Yerusalemu. Bibiliya igira iti “ku ngoma ya Yehoyakimu Nebukadinezari umwami w’i Babuloni arabatera, Yehoyakimu amuyoboka imyaka itatu; ariko iyo myaka ishize, aramuhinduka, aramugomera.”—2 Abami 24:1.
NEBUKADINEZARI I YERUSALEMU
4. Ni gute amagambo ngo ‘mu mwaka wa gatatu Yehoyakimu ari ku ngoma’ aboneka muri Daniyeli 1:1 agomba kumvikana?
4 Amagambo ngo “imyaka itatu” aradushishikaza mu buryo bwihariye, kubera ko igitabo cya Daniyeli kibimburirwa n’amagambo agira ati “mu mwaka wa gatatu Yehoyakimu umwami w’Abayuda ari ku ngoma, Nebukadinezari umwami w’i Babuloni yateye i Yerusalemu, arahagota” (Daniyeli 1:1). Mu mwaka wa gatatu w’ubwami bwose bwa Yehoyakimu wategetse kuva mu mwaka wa 628 kugeza mu wa 618 M.I.C., Nebukadinezari yari ataraba “umwami w’i Babuloni,” ahubwo yari igikomangoma. Mu mwaka wa 620 M.I.C., Nebukadinezari yahatiye Yehoyakimu kujya atanga ikoro. Ariko hashize hafi imyaka itatu, Yehoyakimu yaje kwigomeka. Bityo rero, mu mwaka wa 618 M.I.C., cyangwa mu mwaka wa gatatu Yehoyakimu ari umwami utegekera Babuloni ni bwo Umwami Nebukadinezari yaje i Yerusalemu ubwa kabiri azanywe no guhana umwami w’icyigomeke Yehoyakimu.
5. Ni izihe ngaruka z’igitero cya kabiri Nebukadinezari yagabye i Yerusalemu?
5 Ingaruka z’iryo gotwa zabaye iz’uko ‘Uwiteka Imana yamugabije Yehoyakimu umwami w’Abayuda hamwe n’ibintu bimwe byo mu nzu y’Imana’ (Daniyeli 1:2). Yehoyakimu ashobora kuba yarapfuye mu ntangiriro z’iryo gotwa, akaba ashobora kuba yarishwe cyangwa yarahitanywe n’imyivumbagatanyo (Yeremiya 22:18, 19). Mu mwaka wa 618 M.I.C., Yehoyakini, umuhungu we w’imfura wari ufite imyaka 18 yabaye umwami mu cyimbo cye. Ariko kandi, Yehoyakini yategetse amezi atatu n’iminsi cumi gusa, maze aba ingaruzwamuheto mu mwaka wa 617 M.I.C.—Gereranya na 2 Abami 24:10-15.
6. Ni gute Nebukadinezari yagenje ibikoresho byera yavanye mu rusengero rw’i Yerusalemu?
6 Nebukadinezari yanyaze ibikoresho byera byo mu rusengero rw’i Yerusalemu “abijyana mu gihugu cy’i Shinari mu rusengero rw’imana ye; maze abishyira mu nzu y’ububiko bwayo,” iyo mana ikaba ari Marduk cyangwa Merodaki mu Giheburayo (Daniyeli 1:2; Yeremiya 50:2). Hari inyandiko yavumbuwe y’Abanyababuloni irimo amagambo Nebukadinezari yavuze yerekeza ku rusengero rwa Marduk agira ati “naruhunitsemo ifeza n’izahabu n’amabuye y’agaciro . . . maze ndugira inzu y’ubutunzi bw’ubwami bwanjye.” Ibyo bikoresho byera byongera kuvugwa mu gihe cy’Umwami Belushazari.—Daniyeli 5:1-4.
ABASORE B’INTORE B’I YERUSALEMU
7, 8. Ni iki twamenya ku bihereranye n’imimerere Daniyeli na bagenzi be batatu barerewemo dufatiye ku bivugwa muri Daniyeli 1:3, 4 na 6?
7 Ubutunzi bwo mu rusengero rwa Yehova si bwo bwonyine bwajyanywe i Babuloni. Inkuru iravuga iti “nuko umwami ategeka Ashipenazi, umutware w’inkone ze, kuzana abana b’abasore bamwe bo mu Bisirayeli bo mu muryango w’umwami n’ab’imfura bandi, batagira inenge, ahubwo b’abanyaburanga, b’abahanga mu by’ubwenge bwose, bajijuka mu byo kumenya, b’ingenzuzi mu by’ubwenge, kandi batinyuka guhagarara mu nzu y’umwami.”—Daniyeli 1:3, 4.
8 Ni bande batoranyijwe? Tubwirwa ngo “muri abo bana b’Abayuda harimo Daniyeli na Hananiya na Mishayeli na Azariya” (Daniyeli 1:6). Ibyo bitanga urumuri runaka ku bihereranye n’imimerere itazwi neza Daniyeli na bagenzi be barerewemo. Urugero, tumenye ko bari “[a]bana b’Abayuda” bo mu muryango wa cyami. Baba bari abo mu muryango w’abakomoka ku mwami cyangwa batari bo, bihuje n’ubwenge gutekereza ko nibura bakomokaga mu miryango igaragara kandi ikomeye mu rugero runaka. Uretse kuba bari bafite mu bwenge hazima n’amagara mazima, bari banafite ubwenge, ubumenyi n’ubushishozi—n’ubwo bari bakiri bato cyane ku buryo bavugwagaho ko ari “abana,” wenda bakaba ari bwo bari bagitangira kuba ingimbi. Daniyeli na bagenzi be bagomba kuba bari bateye ukwabo—ari intore—mu bandi basore b’i Yerusalemu.
9. Kuki bisa n’ibyumvikana neza ko ababyeyi ba Daniyeli na bagenzi be batatu batinyaga Imana?
9 Iyo nkuru ntivuga ababyeyi b’abo basore abo ari bo. Ariko kandi, nta washidikanya ko bari abantu bubahaga Imana, bari barafatanye uburemere cyane inshingano zabo za kibyeyi. Turebye imimerere yari yiganje i Yerusalemu muri icyo gihe yarangwaga no kononekara mu bihereranye n’umuco no mu buryo bw’umwuka, cyane cyane mu bari bagize ‘umuryango w’umwami n’imfura,’ biragaragara ko imico ihebuje Daniyeli na bagenzi be batatu bari bafite itapfuye kwizana gusa. Nta gushidikanya, abo babyeyi bagomba kuba barashenguwe umutima no kubona abana babo bajyanwa mu gihugu cya kure. Mbega ukuntu baba baragize ibyishimo iyo baza kumenya uko byari kuzabagendekera nyuma y’aho! Mbega ukuntu ari iby’ingenzi ko ababyeyi barera abana babo ‘babahana babigisha iby’Umwami wacu’!—Abefeso 6:4.
INTAMBARA YO MU BITEKEREZO
10. Ni iki abasore b’Abaheburayo bigishijwe, kandi se ni iki byari bigamije?
10 Hahise hatangira intambara mu bitekerezo by’abo bana bari barajyanyweho iminyago. Kugira ngo izo ngimbi z’Abaheburayo zihindurwe rwose mu buryo buhuje na gahunda y’Abanyababuloni, Nebukadinezari yategetse abatware be ‘kuzigisha ubwenge bw’Abakaludaya n’ururimi rwabo’ (Daniyeli 1:4). Izo ntizari inyigisho zisanzwe. Igitabo cyitwa The International Standard Bible Encyclopedia kivuga ko “zari zikubiyemo kwiga ururimi rw’Igisumeri, Icyakadi, Icyarameyi . . . n’izindi ndimi, hamwe n’ibitabo by’ubuvanganzo byinshi byanditswe muri zo.” Ibyo ‘bitabo by’ubuvanganzo byinshi’ byari bihereranye n’amateka, imibare, siyansi yiga iby’ikirere n’ibindi. Ariko kandi, “inyandiko za kidini byajyanaga zihereranye no guhanura iby’igihe kizaza hamwe no kuragurisha inyenyeri . . . , byari bifite uruhare rukomeye.”
11. Ni izihe ngamba zafashwe kugira ngo abasore b’Abaheburayo bahuze rwose n’imibereho y’ababaga mu rugo rw’ibwami rw’i Babuloni?
11 Kugira ngo abo basore b’Abaheburayo bakurikize mu buryo bwuzuye imigenzo n’imico yakurikizwaga n’ababaga mu rugo rw’ibwami rw’i Babuloni, ‘umwami yabategekeye igaburo ry’iminsi yose rivuye ku byokurya by’umwami n’umusa wa vino umwami yanywagaho, kandi ngo babarere imyaka itatu; nishira babone guhagarara imbere y’umwami’ (Daniyeli 1:5). Byongeye kandi, ‘umutware w’inkone yabahimbye amazina: Daniyeli amwita Beluteshazari, na Hananiya amwita Saduraka, na Mishayeli amwita Meshaki, na Azariya amwita Abedenego’ (Daniyeli 1:7). Mu bihe bya Bibiliya, byari bisanzwe ko umuntu ahabwa izina rishya, rigaragaza ikintu cy’ingenzi cyabaye mu mibereho ye. Urugero, Yehova yahinduye amazina ya Aburamu na Sarayi abita Aburahamu na Sara (Itangiriro 17:5, 15, 16). Iyo umuntu ahinduye izina ry’undi muntu, ni ikimenyetso kigaragaza ko afite ububasha n’ubutware. Igihe Yozefu yashingwaga gucunga ibiribwa byo mu Misiri, Farawo yamuhaye izina rya Safunatipaneya.—Itangiriro 41:44, 45; gereranya na 2 Abami 23:34; 24:17.
12, 13. Kuki bishobora kuvugwa ko guhindura amazina y’abo basore b’Abaheburayo bwari uburyo bwo gusenya ukwizera kwabo?
12 Ku birebana na Daniyeli hamwe na bagenzi be batatu b’Abaheburayo, guhindura amazina yabo byari bifite icyo bisobanura. Amazina ababyeyi babo bari barabise yari ahuje na gahunda yo gusenga Yehova. “Daniyeli” bisobanurwa ngo “Imana Ni Yo Mucamanza Wanjye.” “Hananiya” bisobanurwa ngo “Yehova Yangaragarije Ineza.” “Mishayeli” bishobora kuba bivuga ngo “Ni Nde Umeze nk’Imana?” “Azariya” bisobanurwa ngo “Yehova Yarafashije.” Nta gushidikanya, ababyeyi babo biringiraga mu buryo bukomeye ko abana babo bari kuzakura bagendera ku buyobozi bwa Yehova Imana, maze bakazamubera abakozi bizerwa kandi b’indahemuka.
13 Ariko kandi, amazina mashya yahawe abo Baheburayo bane, yose yari afitanye isano rya bugufi n’ay’imana z’ikinyoma, bikaba byarashakaga kuvuga ko Imana y’ukuri yari yaraneshejwe n’izo mana. Mbega ukuntu iyo yari imihati ififitse yo gusenya ukwizera kw’abo basore!
14. Ni iki amazina mashya yahawe Daniyeli na bagenzi be batatu yasobanuraga?
14 Izina rya Daniyeli ryahinduwemo Beluteshazari, bisobanurwa ngo “Urinde Ubuzima bw’Umwami.” Uko bigaragara, ubwo bwari uburyo bwo kwambaza mu magambo ahinnye Beli cyangwa Marduk, imana ikomeye y’i Babuloni. Nebukadinezari yaba yaragize uruhare mu gutoranyiriza Daniyeli iryo zina cyangwa atararugize, yishimiye kumenya ko ‘yitiriwe imana ye.’ (Daniyeli 4:5, umurongo wa 8 muri Biblia Yera.) Hananiya yahawe irindi zina yitwa Saduraka, iryo abahanga bamwe bemeza ko ari izina ry’inyunge risobanurwa ngo “Itegeko rya Aku.” Igishishikaje ni uko Aku ryari izina ry’imana y’Abasumeri. Mishayeli yahawe irindi zina yitwa Meshaki (rishobora kuba ari Mi·sha·aku), uko bigaragara bukaba bwari uburyo bw’amayeri bwo kugoreka amagambo ngo “Ni Nde Umeze nk’Imana?” bakayahinduramo ngo “Ni Nde Umeze nk’Icyo Aku Ari Cyo?” Izina ry’Irinyababuloni rya Azariya ryari Abedenego, rishobora kuba risobanurwa ngo “Umugaragu wa Nego.” Kandi “Nego” ni ubundi buryo bwo kuvuga “Nebo,” iryo rikaba ari izina ry’imana abategetsi benshi b’i Babuloni bitirirwaga.
BIYEMEJE GUKOMEZA KUBA INDAHEMUKA KURI YEHOVA
15, 16. Ni akahe kaga Daniyeli na bagenzi be baje guhura na ko, kandi se, ni gute babyifashemo?
15 Amazina y’i Babuloni Daniyeli na bagenzi be batatu b’Abaheburayo bahawe, porogaramu yo kwigishwa bundi bushya na gahunda y’ibyokurya byihariye bagenewe—ibyo byose ntibyari bigamije gusa gutuma bahuza n’imibereho y’Abanyababuloni, ahubwo nanone byari bigamije kubatandukanya n’Imana yabo Yehova hamwe n’inyigisho bari barahawe mu bihereranye n’idini, hamwe n’imimerere bari bararerewemo. Ni gute abo basore bari kubyifatamo mu gihe bari kuba bokejwe igitutu kandi bahanganye n’amoshya batyo?
16 Inkuru yahumetswe iravuga iti “Daniyeli agambirira mu mutima we kutaziyandurisha ibyokurya by’umwami, cyangwa vino yanywaga” (Daniyeli 1:8a). N’ubwo izina rya Daniyeli ari ryo ryonyine ryavuzwe, ibyakurikiyeho bigaragaza ko ba bagenzi be batatu na bo bari bashyigikiye icyemezo cye. Amagambo ngo “agambirira mu mutima we,” agaragaza ko ibyo Daniyeli yari yarigishijwe n’ababyeyi be hamwe n’abandi bantu b’iwabo byari byaramugeze ku mutima. Nta gushidikanya, inyigisho nk’izo ni zo zayoboye abo Baheburayo bandi batatu mu gufata icyemezo. Ibyo bigaragaza neza ko ari iby’ingenzi kwigisha abana bacu, ndetse n’igihe baba basa n’aho bakiri bato cyane ku buryo batasobanukirwa.—Imigani 22:6; 2 Timoteyo 3:14, 15.
17. Kuki Daniyeli na bagenzi be banze ibyokurya bya buri munsi bari bagenewe n’umwami ariko ntibange ibindi byari byateganyijwe?
17 Kuki abo basore b’Abaheburayo banze ibyokurya na vino gusa ariko ntibange ibindi byari byateganyijwe? Amagambo Daniyeli yivugiye ubwe agaragaza neza impamvu yabyo: yanze ‘kwiyanduza.’ Kwiga “ubwenge bw’Abakaludaya n’ururimi rwabo” no kwitwa izina ry’Irinyababuloni n’ubwo batabishakaga, ibyo ubwabyo ntibyari kubanduza byanze bikunze. Wibuke urugero rwa Mose, wari warabayeho mbere y’aho ho imyaka igera ku 1.000. N’ubwo yari ‘yarigishijwe ubwenge bwose bw’Abanyegiputa,’ yakomeje kuba indahemuka kuri Yehova. Uburere yahawe n’ababyeyi be bwite bwamubereye urufatiro rukomeye. Bityo rero, “kwizera ni ko kwatumye Mose, ubwo yari amaze gukura, yanga kwitwa umuhungu w’umukobwa wa Farawo, ahubwo agahitamo kurengananywa n’ubwoko bw’Imana, abirutisha kumara umwanya yishimira ibinezeza by’ibyaha.”—Ibyakozwe 7:22; Abaheburayo 11:24, 25.
18. Ni mu buhe buryo abasore b’Abaheburayo bashoboraga kwanduzwa n’ibyokurya bari bateguriwe n’umwami?
18 Ni mu buhe buryo abo basore bashoboraga kwanduzwa n’ibyokurya bari bateguriwe n’umwami w’i Babuloni? Mbere na mbere, ibyo byokurya biryoshye bishobora kuba byari bikubiyemo ibintu byari bibuzanyijwe n’Amategeko ya Mose. Urugero, Abanyababuloni baryaga inyamaswa zanduye, zari zibujijwe ku Bisirayeli bayoborwaga n’Amategeko (Abalewi 11:1-31; 20:24-26; Gutegeka 14:3-20). Icya kabiri, Abanyababuloni ntibari bamenyereye kureka ngo amaraso y’amatungo babagaga abanze ave mbere yo kurya inyama zayo. Kurya inyama zitavuyemo amaraso byari ukwica mu buryo butaziguye itegeko rya Yehova rihereranye n’amaraso (Itangiriro 9:1, 3, 4; Abalewi 17:10-12; Gutegeka 12:23-25). Icya gatatu, abasengaga imana z’ikinyoma bagiraga ingeso yo kubanza guterekereza ibigirwamana ibyokurya byabo mbere yo kubisangira. Abagaragu ba Yehova ntibari kwifatanya muri ibyo bikorwa! (Gereranya na 1 Abakorinto 10:20-22.) Hanyuma, kwirundumurira mu kurya ibyokurya bikungahaye no kunywa inzoga zikomeye uko bwije n’uko bukeye, byashoboraga kwangiza ubuzima bw’umuntu uko yaba angana kose, nkanswe umusore.
19. Ni ibihe bitekerezo abasore b’Abaheburayo bashoboraga kugira, ariko se ni iki cyabafashije gufata umwanzuro ukwiriye?
19 Biroroshye kumenya icyo wakora, ariko kugira ubutwari bwo kugikora mu gihe wokejwe igitutu cyangwa uhuye n’amoshya, byo ni ibindi bindi. Daniyeli na bagenzi be batatu bashoboraga gutekereza ko ibyo bari gukora bitari kumenyekana ku babyeyi babo n’incuti zabo, kubera ko bari bari kure cyane yabo. Nanone kandi, bashoboraga gutekereza ko nta mahitamo ayo ari yo yose bashoboraga kugira kubera ko iryo tegeko ryari ritanzwe n’umwami. Byongeye kandi, nta gushidikanya ko abandi basore bemeye batazuyaje ibyo bari bateguriwe, ndetse bakaba barabonaga ko kubyifatanyamo byari igikundiro aho kuba ingorane. Ariko kandi, bene ibyo bitekerezo bikocamye byashoboraga kubagusha mu buryo bworoshye mu mutego wo gukora icyaha rwihishwa, uwo akaba ari umutego abasore benshi bagwamo. Abo basore b’Abaheburayo bari bazi ko “amaso y’Uwiteka aba hose,” kandi ko “Imana izazana umurimo wose mu manza n’igihishwe cyose, ari icyiza, cyangwa ikibi” (Imigani 15:3; Umubwiriza 12:14). Nimucyo twese tuvane isomo ku myifatire yagaragajwe n’abo basore bizerwa.
UBUTWARI NO KWIHANGANA BYARAGOROREWE
20, 21. Ni iki Daniyeli yakoze, kandi se ingaruka zabaye izihe?
20 Igihe Daniyeli yari yamaze kwiyemeza mu mutima we gutera umugongo ibintu byanduye, yafashe ingamba zo gukora ibihuje n’ibyo yiyemeje. ‘[Yakomeje] kwinginga umutware w’inkone, kugira ngo atiyanduza’ (Daniyeli 1:8b). Amagambo ngo ‘[yakomeje] kwinginga’—arashishikaje. Akenshi, tugomba gukomeza gushyiraho imihati ubutadohoka kugira ngo dutsinde amoshya n’izindi ntege nke runaka twaba dufite.—Abagalatiya 6:9.
21 Ku birebana na Daniyeli, ukwihangana kwe kwaragororewe. “Imana yari yatumye Daniyeli atona ku mutware w’inkone, agakundwa na we” (Daniyeli 1:9). Kuba ibintu byaragendekeye neza Daniyeli na bagenzi be, si uko bari abasore b’igikundiro kandi b’abahanga. Ahubwo byatewe n’uko bari bafite imigisha ya Yehova. Nta gushidikanya, Daniyeli yibukaga umugani w’Igiheburayo uvuga ngo “wiringire Uwiteka [“Yehova,” NW ] n’umutima wawe wose, we kwishingikiriza ku buhanga bwawe: uhore umwemera mu migendere yawe yose, na we azajya akuyobora inzira unyuramo” (Imigani 3:5, 6). Gukurikiza iyo nama byabahesheje ingororano rwose.
22. Ni izihe mpaka zari zifite ishingiro umutware mukuru w’ibwami yazamuye?
22 Umutware mukuru w’ibwami yabanje kubyanga agira ati “ndatinya umwami databuja, wabategekeye ibyo muzarya n’ibyo muzanywa; kuko nasanga munanutse mudahwanye n’abandi basore mungana, muzaba munshyize mu kaga gatere umwami kunca igihanga” (Daniyeli 1:10). Izo mpaka n’izo mpungenge byari bifite ishingiro. Umwami Nebukadinezari yari umuntu utavuguruzwa, kandi uwo mutware mukuru yari azi ko yari kuhasiga “igihanga” iyo aza gukora ibinyuranye n’amabwiriza y’umwami. Ni gute Daniyeli yari kubyifatamo?
23. Ni gute Daniyeli yagaragaje ubushishozi n’ubwenge mu myanzuro yafashe?
23 Aha ni ho ubushishozi n’ubwenge byagaragariye. Umusore Daniyeli ashobora kuba yaributse umugani uvuga ngo “gusubizanya ineza guhosha uburakari; ariko ijambo ribabaza ribyutsa umujinya” (Imigani 15:1). Aho kugira ngo Daniyeli akomeze gutitiriza ashaka ko icyifuzo cye cyakubahirizwa, ndetse bikaba byarashoboraga no gutuma yicwa, yabirekeye aho. Mu gihe gikwiriye, yaje kwegera “igisonga,” wenda cyo kikaba cyari cyiteguye kumva ibintu kurushaho kubera ko kitagiraga ibyo kibazwa n’umwami mu buryo butaziguye.—Daniyeli 1:11.
BASABYE KO BAGERAGEZWA IMINSI CUMI
24. Ni irihe geragezwa Daniyeli yasabye ko babakorera?
24 Daniyeli yasabye icyo gisonga ko cyabagerageza agira ati “ndakwinginze gerageza abagaragu bawe iminsi cumi, baduhe ibishyimbo [“imboga,” NW ] abe ari byo turya, n’amazi yo kunywa; uzabone gusuzuma mu maso hacu n’ah’abandi basore barya ku byokurya by’umwami; uko uzabibona abe ari ko uzagenza abagaragu bawe.”—Daniyeli 1:12, 13.
25. Ni ibiki bishobora kuba byari bikubiye mu ‘bishyimbo [“imboga,” NW ]’ byagaburirwaga Daniyeli na bagenzi be batatu?
25 Mbese, mu gihe bari kuba bamaze iyo minsi icumi bahabwa ‘ibishyimbo [“imboga,” NW ] n’amazi’—bari kugaragara ko ‘bananutse’ ugereranyije n’abandi? Ijambo “imboga” ryahinduwe rivanywe ku ijambo ry’Igiheburayo, mu buryo bw’ibanze rikaba risobanurwa ngo “imbuto.” Ubuhinduzi bumwe na bumwe bwa Bibiliya burihinduramo “imbuto z’ibinyamisogwe,” zisobanurwa ko ari “imbuto ziribwa z’ibinyamisogwe binyuranye (urugero nk’amashaza, ibishyimbo cyangwa inkori).” Abahanga mu bya Bibiliya bamwe na bamwe bavuga ko hakurikijwe imimerere ibyo byavuzwemo, iyo ndyo yari ikubiyemo ibirenze ibyo kurya ibinyamisogwe gusa. Igitabo kimwe gitanga ibisobanuro kigira kiti “indyo Daniyeli na bagenzi be basabaga yari indyo isanzwe y’abantu bose, aho kurya ibyokurya bikungahaye byuzuyemo inyama byagaburirwaga umwami.” Bityo rero, izo mboga zashoboraga kuba zikubiyemo ibyokurya bifite intungamubiri nyinshi byabaga bigizwe n’ibishyimbo, uduhaza bita concombre, tungurusumu, puwaro, inkori, amadegede, ibitunguru hamwe n’umutsima wabaga wavuzwe mu ifu y’ibinyampeke binyuranye. Nta gushidikanya, nta washoboraga kuvuga ko iyo yari indyo ituzuye. Biragaragara ko cya gisonga cyabyiyumvishije. “Nuko abyumvise atyo yemera kubagerageza iminsi cumi” (Daniyeli 1:14). Ingaruka zabaye izihe?
26. Igeragezwa ry’iminsi icumi ryagize izihe ngaruka, kandi se kuki ibintu byaje kugenda bityo?
26 “Iyo minsi cumi ishize, asanga mu maso habo ari heza kandi habyibushye kuruta abandi basore bose baryaga ku byokurya by’umwami” (Daniyeli 1:15). Ibyo ntibigomba gufatwa ko ari igihamya kigaragaza ko ibyokurya byiganjemo imboga ari byiza kuruta ibyokurya bikungahaye birimo inyama. Iminsi cumi ni mike kugira ngo indyo iyo ari yo yose ibe imaze kugira ingaruka zigaragara, ariko si mike kuri Yehova kugira ngo abe asohoje umugambi we. Ijambo rye rigira riti “umugisha Uwiteka atanga uzana ubukire; kandi nta mubabaro yongeraho” (Imigani 10:22). Abo basore bane b’Abaheburayo bizeye Yehova kandi baramwiringira, kandi na we ntiyigeze abatererana. Nyuma y’ibinyejana byinshi, Yesu Kristo yashoboye kumara iminsi 40 atarya. Ku birebana n’ibyo, yasubiyemo amagambo yo mu Gutegeka kwa Kabiri 8:3, aho dusoma ngo ‘umuntu ntatungwa n’umutsima gusa, ahubwo amagambo yose ava mu kanwa k’Uwiteka ni yo amutunga.’ Ku bihereranye n’ibyo, ibyabaye kuri Daniyeli na bagenzi be ni urugero ruhebuje rubigaragaza.
UBUSHISHOZI N’UBWENGE MU MWANYA W’IBYOKURYA BIRYOSHYE NA VINO
27, 28. Ni mu buhe buryo ibyokurya byagaburirwaga Daniyeli na bagenzi be batatu byabateguriraga ibindi bintu bikomeye byari bibategereje?
27 Iyo minsi icumi yari iy’igeragezwa gusa, ariko ibyo byagize ingaruka zemeza cyane. “Nuko icyo gisonga kibakura kuri bya byokurya byabo, na vino bari bakwiriye kunywa, akajya abaha ibishyimbo [“imboga,” NW ]” (Daniyeli 1:16). Biroroshye kwiyumvisha mu bwenge ibyo abandi basore bari bari muri iyo porogaramu y’inyigisho batekereje kuri Daniyeli na bagenzi be. Kwanga ibyokurya by’umwami ugahitamo kurya imboga buri munsi, kuri bo byasaga n’aho ari ubugoryi. Ariko kandi, hari ibindi bigeragezo bikomeye abo basore b’Abaheburayo bari bagiye guhura na byo, kandi byari kubasaba kuba maso cyane no gushyira mu gaciro uko bashoboye kose. Ikirenze byose, kwizera no kwiringira Yehova ni byo byari kubafasha gutsinda ibyo bigeragezo byari kwibasira ukwizera kwabo.—Gereranya na Yosuwa 1:7.
28 Igihamya kigaragaza ko Yehova yari ari kumwe n’abo basore gishobora kugaragazwa n’amagambo akurikiraho agira ati “maze abo basore, uko ari bane, Imana ibaha kujijuka no kuba abahanga mu byo bigishwa no mu by’ubwenge; ariko Daniyeli yagiraga ubwenge bwo kumenya ibyerekanwa byose, no gusobanura inzozi” (Daniyeli 1:17). Bari bakeneye ibirenze ibyo kugira imbaraga n’amagara mazima kugira ngo bashobore guhangana n’ibihe bikomeye bari bagiye guhura na byo. “Nuko ubwenge buzinjira mu mutima wawe, kandi kumenya kuzanezeza ubugingo bwawe: amakenga azakubera umurinzi; kujijuka kuzagukiza; kugira ngo bigukure mu nzira y’ibibi” (Imigani 2:10-12). Ibyo ni byo rwose Yehova yahaye abo basore bane bizerwa, kugira ngo bashobore guhangana n’ibyo bari bagiye guhura na byo.
29. Kuki Daniyeli yashoboraga “kumenya ibyerekanwa byose, no gusobanura inzozi”?
29 Bivugwa ko Daniyeli “yagiraga ubwenge bwo kumenya ibyerekanwa byose, no gusobanura inzozi.” Ibyo ntibyumvikanisha ko yari yarahindutse umupfumu. Birashishikaje kubona ko n’ubwo Daniyeli yemerwa ko ari umwe mu bahanuzi bakomeye b’Abaheburayo, atigeze ahumekerwa kuvuga amagambo nk’aya ngo ‘Umwami Imana avuga ati’ cyangwa “Uwiteka Nyiringabo avuga atya” (Yesaya 28:16; Yeremiya 6:9). Ariko kandi, ubuyobozi bw’umwuka wera w’Imana ni bwo bwatumye Daniyeli ashobora kumenya no gusobanura ibyerekanywe hamwe n’inzozi byahishuraga umugambi wa Yehova.
AMAHEREZO HAJE KUBAHO IGERAGEZWA RIKOMEYE
30, 31. Ni gute imyanzuro Daniyeli na bagenzi be bahisemo gufata yababereye ingirakamaro?
30 Ya myaka itatu yo kwigishwa bundi bushya no gutunganywa yaje kurangira. Nyuma haje kubaho igeragezwa rikomeye—ryo kwibonanira n’umwami ubwe. “Iyo minsi yo kubazana yategetswe n’Umwami Nebukadinezari ishize, umutware w’inkone ajya kubamumurikira” (Daniyeli 1:18). Igihe cyari kigeze kugira ngo ba basore bane bagire icyo babazwa. Mbese, kwizirika ku mategeko ya Yehova ni byo byari kugaragara ko ari ingirakamaro kuri bo kuruta gukurikiza imigenzereze y’Abanyababuloni?
31 “Bahageze, umwami aganira na bo, ariko mu bandi bose ntihabonetse uhwanye na Daniyeli na Hananiya na Mishayeli na Azariya. Ni cyo cyatumye abagira abakozi be” (Daniyeli 1:19). Mbega igihamya cyuzuye cyemeza ko imyifatire bagize muri ya myaka itatu ya mbere yari ikwiriye! Kuba bari bariziritse ku ndyo runaka babitewe no kwizera kwabo hamwe n’umutimanama wabo, ibyo ntibyari ubusazi. Mu gukomeza kuba abizerwa mu byashoboraga kugaragara ko ari ibintu byoroheje, Daniyeli na bagenzi be bahawe imigisha myinshi kurushaho. Kubona igikundiro cyo ‘kugirwa abakozi [b’umwami]’ ni cyo abasore bose bari bari muri iyo porogaramu y’inyigisho baharaniraga. Niba abo basore b’Abaheburayo ari bo bonyine batoranyijwe, nta cyo Bibiliya ibivugaho. Uko biri kose ariko, imyifatire yabo yizerwa yabahesheje “ingororano ikomeye” rwose.—Zaburi 19:12, umurongo wa 11 muri Biblia Yera.
32. Kuki bishobora kuvugwa ko Daniyeli, Hananiya, Mishayeli na Azariya bari bafite igikundiro kiruta icyo kuba abakozi bakuru b’umwami?
32 Ibyanditswe bigira biti “hari umuntu w’umunyamwete mu byo akora ubonye? Bene uwo azaba imbere ku mwami” (Imigani 22:29). Bityo rero, Daniyeli, Hananiya, Mishayeli na Azariya batoranyijwe na Nebukadinezari ngo bagume imbere y’umwami, ni ukuvuga kuba bamwe mu bakozi bakuru b’ibwami. Muri ibyo byose, dushobora kwibonera ko ari ukuboko kwa Yehova kwagiye kuyobora ibintu, kugira ngo binyuriye kuri abo basore—cyane cyane binyuriye kuri Daniyeli—ibintu by’ingenzi bigize umugambi w’Imana bimenyekane. N’ubwo gutoranyirizwa kuba mu bagize abakozi bakuru b’ibwami ba Nebukadinezari byaheshaga ishema, gukoreshwa muri bene ubwo buryo butangaje n’Umwami w’Ikirenga w’ijuru n’isi Yehova ni byo byari biteye ishema ryinshi kurushaho.
33, 34. (a) Kuki umwami yatangajwe cyane n’abasore b’Abaheburayo? (b) Ni irihe somo twavana ku byabaye ku Baheburayo bane?
33 Bidatinze, Nebukadinezari yahise abona ko ubwenge n’ubushishozi Yehova yari yarahaye abo basore b’Abaheburayo uko ari bane bwasumbaga kure cyane ubw’abajyanama bose n’abahanga b’ibwami. “Mu ijambo ryose ry’ubwenge no kumenya, icyo umwami yababazaga, yabonaga barusha abakonikoni n’abapfumu bose bari bari mu gih[u]gu cye cyose inkubwe cumi” (Daniyeli 1:20). Ni gute se bitari kumera bityo? “Abakonikoni” n’ “abapfumu” bishingikirizaga ku bwenge bw’isi kandi bushingiye ku miziririzo bw’Abanyababuloni, ariko Daniyeli na bagenzi be bo biringiraga ubwenge buturuka mu ijuru. Ibyo byombi rero ntibyashoboraga kugereranywa rwose!
34 Mu by’ukuri, ibintu ntibyahindutse cyane uko ibihe byagiye bihita. Mu kinyejana cya mbere I.C., igihe filozofiya ya Kigiriki hamwe n’amategeko y’Abaroma byari byogeye, intumwa Pawulo yahumekewe kwandika iti “mbese ntimuzi ko ubwenge bw’iyi si ari ubupfu ku Mana? Kuko byanditswe ngo ‘itegesha abanyabwenge uburiganya bwabo.’ Kandi ngo ‘Uwiteka azi ibyo abanyabwenge batekereza ko bitagira umumaro.’ Nuko ntihakagire umuntu wīrāta abantu” (1 Abakorinto 3:19-21). Muri iki gihe, tugomba kwizirika ubutanamuka ku byo Yehova yatwigishije, kandi tukirinda gutwarwa mu buryo bworoshye n’amareshyo y’iyi si n’ibintu byayo birabagirana.—1 Yohana 2:15-17.
BABAYE INDAHEMUKA KUGEZA KU IHEREZO
35. Ni ibihe bintu bindi tubwirwa ku bihereranye na bagenzi ba Daniyeli batatu?
35 Ukwizera gukomeye kwagaragajwe na Hananiya, Mishayeli na Azariya kwavuzwe mu buryo bushishikaje muri Daniyeli igice cya 3, mu byerekeranye n’igishushanyo cy’izahabu cya Nebukadinezari cyahagaritswe mu kibaya cya Dura n’ikigeragezo cyo kujugunywa mu itanura ry’umuriro ugurumana cyane. Nta gushidikanya, abo Baheburayo batinyaga Imana bakomeje kuba abizerwa kuri Yehova kugeza ku gupfa. Ibyo tubimenyeshwa n’uko, nta gushidikanya, intumwa Pawulo igomba kuba ari bo yerekezagaho igihe yandikaga ibihereranye n’ “[a]baheshejwe no kwizera . . . kuzimya umuriro ugurumana cyane” (Abaheburayo 11:33, 34). Babaye ingero zihebuje ku bagaragu ba Yehova, abato n’abakuru.
36. Ni uwuhe murimo w’ingenzi Daniyeli yakoze?
36 Ku birebana na Daniyeli, umurongo usoza igice cya mbere uravuga uti “Daniyeli aguma aho, ageza ku mwaka wa mbere Umwami Kūro ari ku ngoma.” Amateka agaragaza ko Kuro yanesheje Babuloni mu ijoro rimwe gusa, mu mwaka wa 539 M.I.C. Uko bigaragara, Daniyeli yakomeje gukora ibwami kwa Kuro abikesheje igihagararo cye. Koko rero, muri Daniyeli 10:1 hatubwira ko hari ikintu gikomeye Yehova yahishuriye Daniyeli “mu mwaka wa gatatu wo ku ngoma ya Kūro umwami w’i Buperesi.” Niba yari akiri ingimbi igihe yajyanwaga i Babuloni mu mwaka wa 617 M.I.C., agomba kuba yari afite hafi imyaka 100 igihe yabonaga iryo yerekwa rya nyuma. Mbega imyaka myinshi yamaze ari uwizerwa kandi ahabwa imigisha mu murimo yakoreraga Yehova!
37. Ni ayahe masomo dushobora kuvana mu gusuzuma ibiri muri Daniyeli igice cya 1?
37 Igice kibimburira igitabo cya Daniyeli kivuga ibirenze ibyo kubara inkuru gusa ku bihereranye n’abasore bane bizerwa batsinze ibigeragezo birebana no kwizera. Kitwereka ukuntu Yehova ashobora gukoresha uwo ashatse wese kugira ngo asohoze umugambi we. Iyo nkuru igaragaza ko mu gihe Yehova abishatse, icyasaga n’aho ari amakuba gishobora kugira uruhare mu gusohoza umugambi mwiza. Kitubwira kandi ko kuba uwizerwa mu bintu byoroheje bihesha ingororano ikomeye.
NI IKI WAMENYE?
• Ni iki gishobora kuvugwa ku bihereranye n’imimerere Daniyeli n’abasore batatu b’incuti ze barerewemo?
• Ni gute uburere bwiza bwahawe abo basore bane b’Abaheburayo bwageragerejwe i Babuloni?
• Ni gute Yehova yagororeye abo Baheburayo bane ku bw’igihagararo cyabo cyaranzwe n’ubutwari?
• Ni ayahe masomo abagaragu ba Yehova bo muri iki gihe bashobora kuvana kuri Daniyeli na bagenzi be batatu?
[Ifoto yuzuye ipaji ya 30]