Igice cya 2
Igitabo Gihishura Ubumenyi ku Byerekeye Imana
1, 2. Ni kuki dukeneye ubuyobozi bw’Umuremyi wacu?
BIRUMVIKANA ko Umuremyi wacu wuje urukundo yagombaga gutanga igitabo gikubiyemo amabwiriza n’ubuyobozi abantu bakeneye. None se, wowe ntiwemera ko abantu bakeneye ubuyobozi?
2 Hari umuhanuzi umwe, akaba n’umuhanga mu by’amateka wanditse, dore ubu hashize imyaka isaga 2.500, agira ati “ntibiri mu muntu ugenda kwitunganiriza intambwe ze” (Yeremiya 10:23). Muri iki gihe, ukuri kw’ayo magambo kwaragaragaye cyane kurusha ikindi gihe cyose. Ni yo mpamvu umuhanga umwe mu by’amateka witwa William H. McNeill yagize ati “amateka y’umuntu kuri uyu mubumbe yakunze kurangwamo uruhererekane rw’ibibazo by’urudaca n’imivurungano ya gahunda ihereranye n’imibereho y’abantu muri rusange.”
3, 4. (a) Ni gute twagombye kugera ku cyigisho cya Bibiliya? (b) Tuzabyifatamo dute mu gihe cyo gusuzuma Bibiliya?
3 Bibiliya ihaza ukwifuza kwacu kose ku bihereranye n’ubuyobozi burangwamo ubwenge. Koko rero, hari abantu benshi bumva bibarenze iyo basuzumye Bibiliya ubwa mbere. Ni igitabo kinini kandi ntibyoroshye kumva neza uduce tumwe na tumwe tukigize. Ariko se, uramutse uhawe ibyangombwa byemewe n’amategeko bigusobanurira icyo ugomba gukora kugira ngo ubone umurage w’agaciro, mbese, ntiwakwishyiriraho igihe cyo kubyiga mu bwitonzi? Mu gihe ugeze aho utumva neza, birumvikana ko washaka umuntu w’inararibonye muri byo kugira ngo abigufashemo. Ni kuki se, utabigenza utyo no ku bihereranye na Bibiliya (Ibyakozwe 17:11)? Hakubiyemo byinshi cyane kurusha umurage gusa usanzwe. Nk’uko twabibonye mu gice kibanziriza iki, ubumenyi ku byerekeye Imana bushobora kuyobora ku buzima bw’iteka.
4 Nimucyo dusuzume igitabo gihishura ubumenyi ku byerekeye Imana. Turabanza kurebera hamwe incamake y’ibikubiye muri Bibiliya muri rusange. Hanyuma, turagira icyo tuvuga ku mpamvu zituma abantu benshi bafite ubushishozi bemera ko ari Ijambo ryahumetswe n’Imana.
IBIKUBIYE MURI BIBILIYA
5. (a) Ni ibihe bintu bikubiye mu Byanditswe bya Giheburayo? (b) Ni ibihe bintu bikubiye mu Byanditswe bya Kigiriki?
5 Bibiliya ikubiyemo ibitabo 66 bigizwe n’imigabane ibiri, ari na yo bakunda kwita Isezerano rya Kera n’Isezerano Rishya. Ibitabo bya Bibiliya 39 ahanini byanditswe mu Giheburayo, na ho 27 byandikwa mu Kigiriki. Ibyanditswe bya Giheburayo, bihera mu Itangiriro kugeza muri Malaki, bivuga ibihereranye n’iremwa kimwe n’amateka ya kimuntu mu myaka 3.500 ya mbere. Mu gusuzuma icyo gice cya Bibiliya, tumenya ibihereranye n’uburyo Imana yahihibikaniraga Abisirayeli—kuva ishyanga ryabo rivutse, mu kinyejana cya 16 M.I.C., gukomeza kugeza mu kinyejana cya 5 M.I.C.a Ibyanditswe bya Kigiriki, bigizwe n’ibitabo bihera muri Matayo kugeza mu Byahishuwe, byibanda ku nyigisho n’ibikorwa bya Yesu Kristo hamwe n’abigishwa be mu kinyejana cya mbere I.C.
6. Ni kuki twagombye kwiga Bibiliya yose?
6 Hari abavuga ko “Isezerano rya Kera” ari iry’Abayahudi, ngo na ho “Isezerano Rishya” rikaba iry’Abakristo. Icyakora, dukurikije 2 Timoteyo 3:16, “Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana, kandi bigira umumaro.” (Ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.) Ku bw’ibyo rero, kwiga neza Ibyanditswe nk’uko bikwiriye, bikubiyemo kwiga Bibiliya yose. Koko rero, ibyo bice byombi bya Bibiliya biruzuzanya, kandi byombi bivuga rumwe mu gusesengura umutwe umwe rusange.
7. Umutwe rusange wa Bibiliya ni uwuhe?
7 Wenda ushobora kuba umaze imyaka myinshi ukurikirana ibitambo bya misa, kandi muri bimwe muri byo ukaba waragiye wumva Bibiliya isomwa n’ijwi riranguruye. Cyangwa se wenda, ushobora kuba waragiye wisomera ibice bimwe na bimwe. Mbese, wari uzi ko burya Bibiliya ifite umutwe umwe rusange uhereye mu Itangiriro ukageza mu Byahishuwe? Ni koko, Bibiliya igizwe n’umutwe umwe usobanuwe mu buryo butavuguruzanya. Uwo mutwe ni uwuhe? Uhereranye no kuvana umugayo ku burenganzira Imana ifite bwo kuyobora abantu n’isohozwa ry’imigambi yayo yuje urukundo binyuriye ku Bwami bwe. Mu mwanya turi buze kureba uko Imana izasohoza uwo mugambi.
8. Ni iki Bibiliya ihishura ku bihereranye na kamere y’Imana?
8 Uretse umugambi w’Imana ukubiyemo, Bibiliya inahishura kamere yayo. Urugero, dusoma muri Bibiliya ko Imana igira ibyiyumvo kandi ko amahitamo tugira ayigiraho ingaruka (Zaburi 78:40, 41; Imigani 27:11; Ezekiyeli 33:11). Muri Zaburi 103:8-14 havuga ko Imana ‘ari inyebambe n’inyembabazi, itinda kurakara, ifite kugira neza kwinshi.’ Itugirira impuhwe, ‘yibuka ko twaremwe mu mukungugu gusa,’ kandi ko ari na wo dusubiramo iyo dupfuye (Itangiriro 2:7; 3:19). Mbega ukuntu imico yayo ihebuje! Mbese, bene iyo Mana si yo wifuza kuyoboka?
9. Ni gute Bibiliya itubwira iby’amahame y’Imana mu buryo busobanutse neza, kandi se, ni gute dushobora kungukirwa na bene ubwo bumenyi?
9 Bibiliya itubwira iby’amahame y’Imana mu buryo busobanutse neza. Rimwe na rimwe, agaragara mu buryo bw’amategeko. Icyakora, incuro nyinshi usanga agaragarira mu mahame yigishwa binyuriye mu ngero. Imana yandikishije ibintu runaka byabayeho mu mateka y’Isirayeli ya kera ku bw’inyungu zacu. Izo nkuru zitabogamye zigaragaza uko bigenda iyo abantu bakora ibihuje n’umugambi w’Imana, kimwe n’ingaruka ziteye agahinda zibageraho iyo babaye ba nyamwigendaho (1 Abami 5:4; 11:4-6; 2 Ngoma 15:8-15). Nta gushidikanya ko gusoma bene izo nkuru z’ibintu byabayeho koko, bizatugera ku mutima. Tugerageje gushushanya neza mu bwenge bwacu izo nkuru zanditswe, dushobora gusa n’abishyira mu mwanya w’abantu bavugwamo. Bityo rero, dushobora kungukirwa n’ingero nziza kandi tukirinda imitego abanyamakosa bagiye bagwamo. Icyakora, hari ikibazo cy’ingenzi gikeneye igisubizo: twakwizera dute ko ibyo dusoma muri Bibiliya byahumetswe n’Imana koko?
MBESE, USHOBORA KWIZERA BIBILIYA?
10. (a) Ni kuki hari bamwe bumva ko Bibiliya itagihuje n’igihe tugezemo? (b) Ni iki muri 2 Timoteyo 3:16, 17 hatubwira ku bihereranye na Bibiliya?
10 Wenda waba warabonye ko inama nyinshi zitangwa mu bitabo byinshi usanga zitagihuje n’igihe nyuma y’imyaka mike gusa. Ariko se, bimeze bite ku bihereranye na Bibiliya? Ni iya kera cyane, kandi ubu hashize hafi imyaka 2.000 amagambo yayo ya nyuma arangije kwandikwa. Hari bamwe rero bumva ko itagihuje n’iki gihe cyacu. Ariko niba Bibiliya yarahumetswe n’Imana, inama zayo zagombye iteka kuba zihuje n’igihe icyo ari cyo cyose n’ubwo yaba ari iya kera ite. Ibyanditswe byagombye gukomeza kugira “umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye, no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka: kugira ngo umuntu w’Imana abe ashyitse, afite ibimukwiriye byose, ngo akore imirimo myiza yose.”—2 Timoteyo 3:16, 17.
11-13. Ni kuki dushobora kuvuga ko Bibiliya ivuga ibintu by’ingirakamaro muri iki gihe?
11 Iyo umuntu akoze isuzuma ryimbitse, asanga amahame ya Bibiliya ahuje cyane n’iki gihe, mbese nk’uko byari bimeze mu mizo ya mbere agitangira kwandikwa. Urugero, nko ku bihereranye na kamere muntu, hari icyo Bibiliya ibivugaho mu buryo bwimbitse kandi gihuje n’ibihe byose by’amateka y’abantu uko bigenda bisimburana. Ibyo dushobora kubibona mu Kibwiriza cya Yesu cyo ku Musozi, nk’uko bigaragara mu gitabo cya Matayo, igice cya 5 kugeza ku cya 7. Icyo kibwiriza cyageze cyane ku mutima w’umutegetsi umwe w’Umuhindi wo hambere aha, witwa Mohandas K. Gandhi, ku buryo yabihereyeho abwira Umwongereza wari uhagarariye umwami ati “igihe igihugu cyawe n’icyanjye bizagera ku bwumvikane bushingiye ku nyigisho za Kristo zikubiye mu Kibwiriza cyo ku Musozi, ntituzaba dukemuye ibibazo by’ibihugu byacu gusa, ahubwo tuzaba tunakemuye n’iby’isi yose.”
12 Ntibitangaje kuba inyigisho za Yesu zigera abantu ku mutima! Mu Kibwiriza cyo ku Musozi, yatweretse inzira iyobora ku byishimo nyakuri. Yasobanuye uburyo bwo guhosha amakimbirane. Yesu yatanze amabwiriza ahereranye n’uburyo bwo gusenga. Yasobanuye neza imyifatire irangwamo ubwenge umuntu agomba kugira mu bihereranye n’iby’ubutunzi, maze anatanga Itegeko rya Zahabu rigenga imishyikirano myiza hagati y’abantu n’abandi. Uburyo bwo gutahura uburiganya bwa kidini n’uburyo bwo kuzabaho mu gihe kizaza cy’umutekano, na byo ni bimwe mu bikubiye muri icyo kibwiriza cye.
13 Muri icyo Kibwiriza cyo ku Musozi, ndetse no mu yandi mapaji yayo, Bibiliya itubwira mu buryo bweruye ibigomba gukorwa n’ibigomba kwirindwa kugira ngo tujye mbere ku bihereranye n’ibitureba mu mibereho yacu. Ku bw’ibyo rero, inama zayo ni ingirakamaro cyane ku buryo zateye umwigisha umwe kugira ati “n’ubwo ndi umujyanama mu mashuri asozereza ayisumbuye, nkaba mfite impamyabumenyi ziciriritse n’izihanitse, kandi nkaba narasomye n’umubare munini w’ibitabo bivuga iby’ubuzima bwo mu mutwe no mu bwenge, nasanze inama Bibiliya itanga kuri bene ibyo bintu, nko kugira urugo ruhire, kwirinda uburara n’ubwomanzi mu rubyiruko n’uburyo bwo kubona incuti no kubana na zo, iruta kure cyane ibintu byose nasomye cyangwa se nize mu mashuri.” Uretse kuba ivuga ibintu by’ingirakamaro kandi bihuje n’igihe, Bibiliya ni iyo kwiringirwa.
IVUGA UKURI KANDI NI IYO KWIRINGIRWA
14. Ni izihe ngero zigaragaza ko Bibiliya ivuga ukuri iyo ivuga ibihereranye na siyansi?
14 N’ubwo Bibiliya atari igitabo cya siyansi, ariko usanga kivuga ukuri iyo kivuga ibihereranye na siyansi. Urugero, igihe abantu benshi cyane bemeraga ko isi ishashe, umuhanuzi Yesaya we yavuze ko ari “uruziga” (mu Giheburayo, chugh, “umwiburungushure”) (Yesaya 40:22, MN ). Igitekerezo cy’isi yiburungushuye, nta bwo muri rusange cyemerwaga mu gihe cya Yesaya ndetse no mu myaka ibihumbi n’ibihumbi yakurikiyeho. Byongeye kandi, muri Yobu 26:7—handitswe, dore ubu hashize imyaka igera ku 3.000—havuga ko Imana ‘yatendetse isi ku busa.’ Intiti imwe mu gusesengura ibya Bibiliya yagize iti “uko Yobu yamenye ukuri, kugaragazwa na siyansi yiga iby’inyenyeri, guhereranye n’uko isi idafite inkingi iyifashe ikaba itendetse mu kirere kirimo ubusa, ni ikibazo kitoroheye abahakana ko Ibyanditswe Byera byahumetswe n’Imana.”
15. Ni gute uburyo bwo kubara inkuru bugaragara muri Bibiliya butsindagiriza cyane icyizere tuyifitiye?
15 Nanone, uburyo bwo kubara inkuru bugaragara muri Bibiliya, butsindagiriza cyane icyizere dufitiye icyo gitabo cya kera. Ibivugwa muri Bibiliya nta bwo ari imigani y’imihimbano, ahubwo bihereranye n’abantu bihariye kimwe n’amatariki yihariye (1 Abami 14:25; Yesaya 36:1; Luka 3:1, 2). Ikindi kandi, mu gihe abahanga ba kera mu by’amateka bajyaga bakabya mu kuvuga abayobozi babo ibigwi gusa maze bagahishira intege nke zabo n’amakosa yabo, abanditsi ba Bibiliya bo baziraga kubogama no kuryarya—kabone n’iyo byabaga ari mu bihereranye n’amakosa yabo bwite akomeye.—Kubara 20:7-13; 2 Samweli 12:7-14; 24:10.
IGITABO CY’UBUHANUZI
16. Ni ikihe gihamya gikomeye cy’uko Bibiliya yahumetswe n’Imana koko?
16 Ubuhanuzi bwagiye busohozwa buduha igihamya gisozereza ibindi cy’uko Bibiliya yahumetswe n’Imana koko. Bibiliya ikubiyemo ubuhanuzi bwinshi bwagiye busohora uko bwakabaye ijambo ku rindi. Birumvikana ko abantu badashobora kuba ari bo soko y’ibyo bintu. Noneho se, ni iki cyihishe inyuma y’ubwo buhanuzi? Bibiliya ubwayo igira iti “nta buhanuzi bwazanywe n’ubushake bw’umuntu, ahubwo abantu b’Imana bavugaga ibyavaga ku Mana, bashorewe n’[u]mwuka wera,” cyangwa imbaraga rukozi y’Imana (2 Petero 1:21). Reka dusuzume ingero zimwe.
17. Ni ubuhe buhanuzi bwahanuye ibyo kugwa kwa Babuloni, kandi se, ibyo byasohoye bite?
17 Kugwa kwa Babuloni. Yesaya na Yeremiya bahanuye ibyo kugwa kwa Babuloni mu maboko y’Abamedi n’Abaperesi. Igitangaje ariko, ni uko ubuhanuzi bwa Yesaya buhereranye n’icyo gikorwa bwanditswe mu gihe Babuloni yari igihangange cyane, ni ukuvuga ahagana mu myaka 200 mbere yo kurimbuka kwayo! Ibice bikurikira by’ubwo buhanuzi, bivugwa mu mateka muri iki gihe: uburyo Umugezi wa Ufurate wakamijwe n’igikorwa cyo kuyobya amazi yawo akerekezwa mu kiyaga kitari icy’umwimerere (Yesaya 44:27; Yeremiya 50:38); uburangare bwo kutarinda amarembo yo ku mugezi wa Babuloni (Yesaya 45:1); n’ugutsinda k’umutegetsi witwa Kuro.—Yesaya 44:28.
18. Ni gute ubuhanuzi bwa Bibiliya buhereranye no kwima k’ “umwami w’[u] Bugiriki” no kugwa kwe bwasohoye?
18 Kwima k’ “umwami w’[u] Bugiriki” no kugwa kwe. Mu iyerekwa, Daniyeli yabonye isekurume y’ihene isekura impfizi y’intama, ikayivuna amahembe yombi. Hanyuma, ihembe rinini ry’ihene ryaje kuvunika, mu cyimbo cyaryo hamera andi mahembe ane (Daniyeli 8:1-8). Dore ubusobanuro Daniyeli yahawe: “impfizi y’intama y’amahembe abiri wabonye ni bo bami b’Abamedi n’Abaperesi. Kandi ya sekurume y’ihene y’igikomo ni umwami w’u Bugiriki; kandi ihembe rinini riri hagati y’amaso yayo, ni we mwami wabo wa mbere. Kandi nk’uko ryavunitse, mu kimbo cyaryo hakamera andi mahembe ane, uko ni ko hazaba ubwami bune bukomoka muri ubwo bwoko, ariko buzaba budafite amaboko nk’ay’uwa mbere” (Daniyeli 8:20-22). Mu buryo buhuje n’ubwo buhanuzi, nyuma y’ibinyejana bigera kuri bibiri, “umwami w’[u] Bugiriki,” Alexandre le Grand, yanesheje ayo mahembe yombi, ari bwo Bwami bw’Abamedi n’Abaperesi. Nyuma yo gupfa kwa Alexandre mu wa 323 M.I.C., yaje kuzungurwa na bane mu bagaba b’ingabo be. Icyakora, nta na bumwe muri ubwo bwami bwigabanyijemo bwanganyaga amaboko n’ubwami bwa Alexandre.
19. Ni ubuhe buhanuzi buhereranye na Yesu Kristo bwasohoye?
19 Imibereho ya Yesu Kristo. Ibyanditswe bya Giheburayo bikubiyemo ubuhanuzi bwinshi bwasohoye buhereranye no kuvuka kwa Yesu, umurimo we, urupfu rwe no kuzuka kwe. Urugero, mu myaka isaga 700 mbere y’uko biba, Mika yari yarahanuye ko Mesiya, ari we Kristo, yari kuzavukira i Betelehemu (Mika 5:2; Luka 2:4-7). Yesaya wabayeho mu gihe cya Mika na we yahanuye ko Mesiya yari kuzakubitwa akanacirwa amacandwe (Yesaya 50:6; Matayo 26:67). Mu myaka 500 mbere y’uko biba, Zekariya yari yarahanuye ko Mesiya yari kuzagambanirwa akagurishwa ibice by’ifeza 30 (Zekariya 11:12; Matayo 26:15). Mu myaka igihumbi mbere y’uko biba, Dawidi yari yarasobanuye ibyo gukozwa isoni no gupfa kwa Yesu, ari we Mesiya (Zaburi 22:7, 8, 18; Matayo 27:35, 39-43). Nanone kandi, mu binyejana bigera kuri bitanu mbere y’aho, ubuhanuzi bwa Daniyeli bwari bwarahishuye igihe Mesiya yari kuza, kimwe n’igihe umurimo we wari kuzamara, ndetse n’igihe yari kuzapfa (Daniyeli 9:24-27). Izo ni ingero nke gusa z’ubuhanuzi buhereranye na Yesu Kristo bwasohoye. Uzungukirwa cyane nukomeza kujya usoma byinshi bihereranye na we.
20. Inkuru zitunganye za Bibiliya zihereranye n’ubuhanuzi bwasohoye zagombye kuduha ikihe cyizere?
20 Hari n’ubundi buhanuzi bwinshi bwari buhereranye n’ibyari kuzabaho mu gihe cya kera none ubu bukaba bwarasohoye. Wenda wakwibaza uti ‘ariko se, ibyo birandebaho iki mu mibereho yanjye?’ Ariko se, habaye hari nk’umuntu wakunze kujya akubwira ukuri mu gihe cy’imyaka myinshi, nk’ubu aramutse agize ikindi kintu gishya akubwira, mbese wahita ushidikanya? Ashwi da! Imana yagiye ivuga ukuri mu buryo butavuguruzanya muri Bibiliya hose. Mbese, ibyo ntibyagombye gukomeza icyizere dufitiye ibyo Bibiliya idusezeranya, nk’ubuhanuzi bwayo buhereranye no kuza kwa paradizo hano ku isi? Koko rero, dushobora kugira ibyiringiro nk’ibya Pawulo, umwe mu bigishwa ba Yesu bo mu kinyejana cya mbere, wanditse agira ati ‘Imana ntibasha kubeshya’ (Tito 1:2). Byongeye kandi, iyo dusoma Ibyanditswe tukanakurikiza inama dusangamo, biduhesha ubwenge abandi bantu badashobora kugeraho ku bwabo gusa, kubera ko Bibiliya ari cyo gitabo gihishura ubumenyi ku byerekeye Imana buyobora ku buzima bw’iteka.
“MWIFUZE” UBUMENYI KU BYEREKEYE IMANA
21. Ni iki wagombye gukora mu gihe ugize ibintu wiga muri Bibiliya bisa n’aho bikurenze?
21 Uko ugenda wiga Bibiliya, ni na ko ushobora kugenda ugira amatsiko yo gushaka kumenya ibintu byinshi bitandukanye n’ibyo wigishijwe mu gihe cyahise. Ndetse hari n’ubwo ushobora gusanga imigenzo ya kidini wakundaga, burya idashimisha Imana. Uzamenya ko Imana ifite amahame adufasha gutandukanya ibyo gukiranuka n’ibibi kandi aruta kure cyane ay’iyi si muri rusange irangwa no kwirekura. Ibyo bishobora kubanza gusa n’aho bigukanze. Ariko ihangane gato! Suzuma Ibyanditswe mu bwitonzi kugira ngo wironkere ubumenyi ku byerekeye Imana. Ube witeguye kwakira neza inama za Bibiliya zishobora kugusaba kugira icyo ukosora mu mitekerereze yawe n’imigirire yawe.
22. Ni kuki urimo wiga Bibiliya, kandi se, ni gute ushobora gufasha abandi kugira ngo na bo bayisobanukirwe?
22 Incuti zawe hamwe n’abo mu muryango bashobora kurwanya icyigisho cyawe cya Bibiliya batabigiranye ubugome, ariko kandi Yesu yagize ati “umuntu wese uzampamiriza imbere y’abantu, nanjye nzamuhamiriza imbere ya Data uri mu ijuru. Ariko ūzanyihakanira imbere y’abantu wese, nanjye nzamwihakanira imbere ya Data uri mu ijuru” (Matayo 10:32, 33). Bamwe bashobora kugira impungenge bibwira ko waba ugiye kuyoboka ingirwadini, cyangwa se kuba umufana wayo. Nyamara ariko, mu by’ukuri, nta kindi urimo ukora uretse kwihatira kugera ku bumenyi nyakuri bw’Imana n’ukuri kwayo (1 Timoteyo 2:3, 4). Kugira ngo ubashe gufasha abandi, mu gihe ubabwira ibihereranye n’ibyo wiga, ujye wungurana na bo ibitekerezo, utajya na bo impaka za ngo turwane (Abafilipi 4:5). Ujye wibuka ko hari benshi ‘bareshywa n’ubwo nta jambo rivuzwe,’ nk’iyo babonye ibihamya by’uko abantu bungukirwa koko n’ubumenyi bwo muri Bibiliya.—1 Petero 3:1, 2.
23. Ni gute ushobora ‘kwifuza’ ubumenyi ku byerekeye Imana?
23 Bibiliya itugira iyi nama ngo “mumere nk’impinja zivutse vuba, mwifuze amata y’umwuka adafunguye” (1 Petero 2:2). Uruhinja ruba rukeneye ko nyina arwonsa kandi rukamutitiriza kugira ngo ahaze ukwifuza kwarwo. Mu buryo buhuje n’ubwo, dukeneye ubumenyi buva ku Mana. ‘Wifuze’ cyane Ijambo ryayo ukomeza icyigisho cyawe. Koko rero, wishyirireho intego yo gusoma Bibiliya buri munsi (Zaburi 1:1-3). Ibyo bizaguhesha imigisha myinshi, kubera ko muri Zaburi 19:12 (umurongo wa 11 muri Biblia Yera) havuga ku bihereranye n’amategeko y’Imana ngo ‘kuyitondera harimo ingororano ikomeye.’
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Amagambo M.I.C. ashaka kuvuga “Mbere y’Igihe Cyacu,” ari na byo bivugitse neza kurusha M.K. (“mbere ya Kristo”). Na ho amagambo I.C. yerekeza ku ‘Gihe Cyacu,’ ari na byo bakunda kwita A.D., ni ukuvuga anno Domini, bisobanura ngo “mu mwaka w’Umwami wacu.”
SUZUMA UBUMENYI BWAWE
Ni mu buhe buryo Bibiliya ari igitabo giteye ukwacyo?
Ni kuki ushobora kwizera Bibiliya?
Ni iki kikwizeza ko Bibiliya ari Ijambo ryahumetswe n’Imana?
[Agasanduku ko ku ipaji ya 14]
KORESHA BIBILIYA YAWE NEZA
Kwimenyereza Bibiliya nta bwo ari ikintu kigoranye. Ifashishe amashakiro y’ibirimo kugira ngo umenye uko ibitabo bya Bibiliya bikurikirana n’aho biherereye.
Ibitabo bya Bibiliya bigizwe n’ibice hamwe n’imirongo, ku buryo byorohera umuntu mu kubishaka. Kuyigabanyamo ibice byakozwe mu kinyejana cya 13, hanyuma birashoboka ko mu kinyejana cya 16, haba hari umucapyi umwe w’Umufaransa waba waragabanyije Ibyanditswe bya Kigiriki mo imirongo ikoreshwa muri iki gihe. Bibiliya ya mbere yuzuye yose ifite imibare iranga ibice n’imirongo, yari iyo mu Gifaransa yasohotse mu wa 1553.
Iyo hari imirongo y’Ibyanditswe ivuzwe muri iki gitabo, umubare ubanza uba werekeza ku gice, naho ukurikiraho ukaba werekeza ku murongo. Urugero, nk’imvugo ngo “Imigani 2:5” isobanura ngo igitabo cy’Imigani, igice cya 2, umurongo wa 5. Mu gushaka iyo mirongo y’Ibyanditswe yavuzwe, uzahita wumva bikoroheye cyane kubona aho iyo mirongo iherereye muri Bibiliya.
Uburyo bwiza cyane bwo kwimenyereza Bibiliya, ni ukuyisoma buri munsi. Mu mizo ya mbere, ibyo bishobora gusa n’aho bigoranye. Ariko ugiye usoma kuva ku bice bitatu kugeza kuri bitanu ku munsi, ukurikije uko bireshya, ushobora kuzarangiza gusoma Bibiliya yose mu mwaka umwe. Ni kuki utabitangira none?
[Agasanduku ko ku ipaji ya 19]
BIBILIYA—NI IGITABO GITEYE UKWACYO
• Bibiliya ‘yahumetswe n’Imana’ (2 Timoteyo 3:16). N’ubwo amagambo yanditswe n’abantu, ariko Imana yayoboraga ibitekerezo byabo, ku buryo Bibiliya ari “[i]jambo ry’Imana” rwose.—1 Abatesalonike 2:13.
• Bibiliya yanditswe mu gihe cy’ibinyejana 16, yandikwa n’abantu 40 baturutse imihanda yose. Nyamara ariko, yose hamwe, uhereye ku ntangiriro ukageza ku iherezo, usanga ibivugwamo byuzuzanya.
• Bibiliya yarokotse ukurwanywa gukomeye cyane kurusha ukw’ikindi gitabo icyo ari cyo cyose. Mu Gihe Rwagati, hari abantu benshi bagiye batwikwa bamanitswe ku giti bazira gusa kuba batunze kopi y’Ibyanditswe.
• Bibiliya ni igitabo cya mbere kirusha ibindi bitabo byose byo ku isi kugurishwa cyane. Yahinduwe, yose cyangwa ibice, mu ndimi zisaga 2.000. Handitswe kopi zayo zibarirwa muri za miriyari na za miriyari, ku buryo byagorana kubona ahantu ku isi haba hatari kopi yayo.
• Igice cya kera cyane cya Bibiliya cyanditswe mu kinyejana cya 16 M.I.C. Aho ni mbere y’igitabo cy’idini ry’Abahindi cyitwa Rig-Veda (cyarangiye kwandikwa mu wa 1.300 M.I.C.), cyangwa igitabo cy’idini rya Bouddha cyitwa “Les Trois corbeilles” (mu kinyejana cya gatanu M.I.C.), cyangwa Korani y’Abayisilamu (mu kinyejana cya karindwi I.C.), kimwe n’igitabo cy’idini rya Shinto cyitwa Nihongi (mu wa 720 I.C.).
[Ifoto yuzuye ipaji ya 20]