Igice Cya Cumi Na Kabiri
Yakomejwe n’Intumwa Yoherejwe n’Imana
1. Ni gute Daniyeli yahawe imigisha ku bwo kuba yarashishikazwaga cyane n’isohozwa ry’umugambi wa Yehova?
DANIYELI yaragororewe cyane bitewe n’uko yashishikazwaga cyane n’isohozwa ry’imigambi ya Yehova. Yahawe ubuhanuzi bushishikaje burebana n’ibyumweru 70, ku byerekeranye n’igihe Mesiya yagombaga kuzaziraho. Nanone kandi, Daniyeli yagize imigisha yo kubona abasigaye bizerwa bo mu bwoko bwe basubira mu gihugu cyabo. Ibyo byabaye mu mwaka wa 537 M.I.C, ahagana ku iherezo ry’ “[u]mwaka wa mbere wo ku ngoma ya Kuro umwami w’u Buperesi.”—Ezira 1:1-4.
2, 3. Ni iyihe mpamvu ishobora kuba yaratumye Daniyeli atajyana n’abasigaye b’Abayahudi basubiye mu gihugu cy’u Buyuda?
2 Daniyeli ntiyari mu basubiye mu gihugu cy’u Buyuda. Urwo rugendo rushobora kuba rwari kumugora mu myaka y’iza bukuru yari agezemo. Ibyo ari byo byose ariko, Imana yari ikimuteganyirije ibindi bintu byo gukora i Babuloni. Hahise imyaka ibiri. Hanyuma, inkuru iratubwira iti “mu mwaka wa gatatu wo ku ngoma ya Kūro umwami w’i Buperesi, Daniyeli wahimbwe Beluteshazari hariho icyo yeretswe, kandi cyari icy’ukuri, ni cyo ntambara zikomeye; amenya icyo ari cyo; ibyo yeretswe biramusobanukira.”—Daniyeli 10:1.
3 “Mu mwaka wa gatatu wo ku ngoma ya Kūro,” hari mu wa 536/535 M.I.C. Hari hashize imyaka isaga 80 kuva igihe Daniyeli yari yarazaniwe i Babuloni, ari kumwe n’abasore bo mu muryango wa cyami n’ab’imfura z’i Buyuda (Daniyeli 1:3). Niba igihe yazaga i Babuloni bwa mbere ari bwo yari akigera mu kigero cy’ubugimbi, ubwo noneho ashobora kuba yarakabakabaga mu myaka 100. Mbega ukuntu yari afite amateka ahebuje y’umurimo yakomeje gukora ari uwizerwa!
4. N’ubwo Daniyeli yari ageze mu za bukuru, ni uruhe ruhare rw’ingenzi yari agifite mu murimo wa Yehova?
4 N’ubwo Daniyeli yari ageze mu za bukuru ariko, uruhare rwe mu murimo wa Yehova ntirwari rwakarangiye. Binyuriye kuri we, Imana yari igifite ubutumwa bw’ubuhanuzi yari kuzatangaza, bukaba bwari kuzagira isohozwa ryagutse. Ni ubuhanuzi bwari kuzageza muri ibi bihe turimo, ndetse na nyuma y’aho. Kugira ngo Yehova ategurire Daniyeli kuzasohoza iyo nshingano nshya, yasanze bikwiriye ko yamufasha, akamukomeza kugira ngo azashobore gusohoza umurimo wari umutegereje.
IMPAMVU YO GUHANGAYIKA
5. Ni izihe nkuru zishobora kuba zaratumye Daniyeli ahangayika?
5 N’ubwo Daniyeli atari yarasubiranye i Buyuda n’abasigaye b’Abayahudi, yari ashishikajwe cyane no kumenya ibyarimo bibera muri icyo gihugu cye yakundaga cyane. Binyuriye ku nkuru zamugeragaho, Daniyeli yamenye ko ibyahaberaga byose atari ko byari byifashe neza. Igicaniro cyari cyarasanwe, kandi n’urufatiro rw’urusengero rwari rwarashyizweho i Yerusalemu (Ezira, igice cya 3). Ariko amahanga yari ahakikije yarwanyaga uwo mushinga wo kongera kuhubaka, kandi yateguraga imigambi mibisha yo kugirira nabi Abayahudi bagarutse (Ezira 4:1-5). Mu by’ukuri, hari byinshi byashoboraga guhangayikisha Daniyeli.
6. Kuki imimerere yari i Yerusalemu yahangayikishaga Daniyeli?
6 Daniyeli yari azi neza ubuhanuzi bwa Yeremiya (Daniyeli 9:2). Yari azi ko igikorwa cyo kongera kubaka urusengero i Yerusalemu no kuhagarura ugusenga k’ukuri cyari gifitanye isano ya bugufi n’umugambi wa Yehova uhereranye n’ubwoko Bwe, kandi ko ibyo byose byari kuzabanziriza ukuza kwa Mesiya wasezeranyijwe. Mu by’ukuri, Daniyeli yari yaragize igikundiro gikomeye cyo kumenyeshwa na Yehova ubuhanuzi burebana n’ “ibyumweru mirongo irindwi.” Bwatumye asobanukirwa ko Mesiya yari kuzaza nyuma y’ “ibyumweru” 69 uhereye igihe itegeko ryo gusana no kubaka Yerusalemu ryatangiwe (Daniyeli 9:24-27). Ariko kandi, tuzirikanye ukuntu Yerusalemu yari yarahindutse umusaka n’ukuntu ibyo kubaka urusengero byagendaga bitinda, biroroshye kwiyumvisha impamvu Daniyeli yashoboraga gucika intege kandi akiheba.
7. Ni iki Daniyeli yakoze mu byumweru bitatu?
7 Inkuru iragira iti “muri iyo minsi jyewe Daniyeli namaze ibyumweru bitatu ndira. Nta mutsima naryaga nubwo ari mwiza, nta nyama cyangwa vino, nta cyo nasamiraga, kandi sinihezuraga kugeza aho ibyo byumweru uko ari bitatu byose bishiriye” (Daniyeli 10:2, 3). Kumara “ibyumweru bitatu,” cyangwa iminsi 21 umuntu arira kandi yiyiriza ubusa, cyari igihe kirekire mu buryo budasanzwe. Uko bigaragara, cyarangiye “ku munsi wa makumyabiri n’ine w’ukwezi kwa mbere” (Daniyeli 10:4). Ku bw’ibyo rero, igihe Daniyeli yamaze yiyiriza ubusa cyari gikubiyemo na Pasika yizihizwaga ku munsi wa 14 w’ukwezi kwa mbere kwa Nisani, n’iminsi irindwi yakurikiragaho, bizihizagamo iminsi mikuru y’imitsima idasembuye.
8. Mbere y’aho, ni mu kihe gihe Daniyeli yari yarashakiye ubuyobozi kuri Yehova abivanye ku mutima, kandi se ingaruka zari zarabaye izihe?
8 Mbere y’aho, ibintu nk’ibyo nanone byari byarigeze kuba kuri Daniyeli. Icyo gihe, yibazaga ibibazo ku bihereranye n’isohozwa ry’ubuhanuzi bwa Yehova burebana n’imyaka 70 Yerusalemu yagombaga kumara yarahindutse umusaka. Icyo gihe Daniyeli yakoze iki? Daniyeli agira ati “mpanga amaso Umwami Imana yanjye, mushakisha gusenga no kwinginga, niyiriza ubusa, nambara ibigunira nisiga ivu.” Yehova yasubije isengesho rya Daniyeli amutumaho marayika Gaburiyeli, amuzanira ubutumwa bwamuteye inkunga ikomeye (Daniyeli 9:3, 21, 22). Mbese, Yehova yari kubigenza atyo nanone, agatera Daniyeli inkunga yari akeneye cyane?
IYEREKWA RIDASANZWE
9, 10. (a) Daniyeli yari hehe igihe yagezwagaho iyerekwa? (b) Vuga ibyo Daniyeli yabonye muri iryo yerekwa.
9 Daniyeli ntiyatengushywe. Arakomeza atubwira uko byaje kugenda agira ati “nari ku nkombe y’uruzi runini rwitwa Hidekelu. Nuko ntereye amaso mbona umugabo wambaye umwenda w’igitare, yari akenyeje izahabu nziza yacukuwe Ufazi” (Daniyeli 10:4, 5). Hidekelu ni rumwe mu nzuzi enye zari zifite isoko mu busitani bwa Edeni (Itangiriro 2:10-14). Mu Giperesi cya Kera, Hidekelu yitwaga Tigra, ari na ho hakomotse izina ry’Ikigiriki rya Tigre. Akarere kari hagati y’urwo ruzi n’urwa Ufurate, kaje kwitwa Mezopotamiya, bisobanurwa ngo “Igihugu Kiri Hagati y’Inzuzi.” Ibyo byemeza ko igihe Daniyeli yerekwaga ibyo bintu, yari akiri mu gihugu cya Babuloni, n’ubwo ashobora kuba atari ari mu mujyi wa Babuloni.
10 Mbega ibintu Daniyeli yeretswe! Uko bigaragara, igihe yuburaga amaso yabonye umuntu udasanzwe. Daniyeli yavuze uko yari ameze muri aya magambo ashishikaje: “umubiri we wasaga na yasipi, mu maso he hasaga n’umurabyo, amaso ye yasaga n’amatabaza yaka umuriro, amaboko ye n’ibirenge bye byasaga n’imiringa isenwe, kandi ijwi ry’amagambo ye ryari rimeze nk’iry’abantu benshi.”—Daniyeli 10:6.
11. Ni izihe ngaruka iryo yerekwa ryagize kuri Daniyeli no ku bagabo bari bari kumwe na we?
11 N’ubwo ibyo Daniyeli yabonye byarabagiranaga cyane, yagize ati “abantu twari kumwe ntibarakabibona.” Kubera impamvu runaka zitasobanuwe, “bahinze umushyitsi cyane, barahunga, barihisha.” Ku bw’ibyo rero, Daniyeli yasigaye wenyine ku nkombe z’uruzi. Kubona “ibyo byerekanywe bikomeye” byari ibintu bihambaye cyane, ku buryo yivugiye ati “sinasigaran[ye] intege, kuko ubwiza bwanjye bwampindukiyemo ububore, ndatentebuka.”—Daniyeli 10:7, 8.
12, 13. Ni iki kigaragara kuri iyo ntumwa binyuriye (a) ku myambarire yayo? (b) ku kuntu yasaga?
12 Reka twitegereze neza iyo ntumwa idasanzwe yateye Daniyeli ubwoba bwinshi. Yari “[y]ambaye umwenda w’igitare, yari [i]kenyeje izahabu nziza yacukuwe Ufazi.” Muri Isirayeli ya kera, umushumi umutambyi mukuru yakenyezaga, efodi ye, umwambaro we wo ku gituza hamwe n’amakanzu y’abandi batambyi, byabaga biboshywe mu budodo bw’ibitare byiza, kandi bitatsweho zahabu (Kuva 28:4-8; 39:27-29). Bityo rero, imyambarire y’iyo ntumwa igaragaza ko yari ishinzwe gukora imirimo yera kandi y’icyubahiro.
13 Nanone kandi, Daniyeli yatangajwe n’ukuntu iyo ntumwa yasaga—kurabagirana k’umubiri wayo wasaga n’ibuye ry’agaciro, urumuri rwinshi cyane rwo mu maso hayo habengeranaga, ubushobozi bwo kubona cyane bw’amaso yayo yasaga n’ibirimi by’umuriro no gushashagirana kw’amaboko n’ibirenge byayo bikomeye. Ndetse n’ijwi ryayo rya gitware ryari riteye ubwoba. Ibyo byose bigaragaza neza ko yari intumwa ifite ubushobozi burenze ubwa kimuntu. Uwo ‘mugabo [wari] wambaye umwenda w’igitare’ nta wundi utari umumarayika wo mu rwego rwo hejuru, wakoraga ahera ha Yehova, ari na ho yari aturutse azanye ubutumwa.a
“[U]MUGABO UKUNDWA CYANE” AKOMEZWA
14. Ni ubuhe bufasha Daniyeli yari akeneye kugira ngo abone guhabwa ubutumwa bwa marayika?
14 Ubutumwa marayika wa Yehova yari azaniye Daniyeli, bwari ubutumwa bukomeye kandi bukubiyemo byinshi. Mbere y’uko Daniyeli abuhabwa, yari akeneye kubanza gufashwa kugira ngo agarure ubuyanja, ave mu mimerere yo gutentebuka mu buryo bw’umubiri no mu bitekerezo. Kubera ko uko bigaragara marayika yari yabibonye, yahaye Daniyeli ubufasha bwa bwite kandi amutera inkunga abigiranye urukundo. Nimucyo tureke Daniyeli ubwe atubwire uko byagenze.
15. Ni iki uwo mumarayika yakoze kugira ngo afashe Daniyeli?
15 ‘Ncyumva ijwi ry’amagambo ye ngwa nubamye, ndarabirana nk’usinziriye.’ Birashoboka ko ubwoba no gukuka umutima ari byo byatumye Daniyeli agwa igihumure. Ni iki marayika yakoze kugira ngo amufashe? Daniyeli yagize ati “nuko haza ukuboko kunkoraho, kurambyutsa kumpfukamisha amavi n’ibiganza.” Byongeye kandi, uwo mumarayika yateye uwo muhanuzi inkunga muri aya magambo ngo “yewe Daniyeli, mugabo ukundwa cyane, umva amagambo ngiye kukubwira, haguruka weme, kuko uyu munsi ngutumweho.” Kwa kuboko kwaje gufasha Daniyeli n’ayo magambo ahumuriza yabwiwe, byatumye agarura ubuyanja. N’ubwo Daniyeli ‘yatengurwaga,’ ‘yarahagurutse.’—Daniyeli 10:9-11.
16. (a) Ni hehe tubonera ko Yehova ahita asubiza amasengesho y’abagaragu be? (b) Kuki marayika yatinze kuza gufasha Daniyeli? (Ushyiremo n’ibiri mu gasanduku.) (c) Ni ubuhe butumwa uwo mumarayika yari afitiye Daniyeli?
16 Uwo mumarayika yavuze ko yari yazanywe cyane cyane no gukomeza Daniyeli. Yagize ati “witinya, Daniyeli; kuko uhereye ku munsi watangiriyeho gushishikarira gusobanukirwa no kwicisha bugufi imbere y’Imana yawe, amagambo yawe yarumviswe, kandi ni yo anzanye.” Hanyuma, uwo mumarayika yasobanuye impamvu yari yaratinze. Yagize ati “ariko umutware w’ibwami bw’u Buperesi amara iminsi makumyabiri n’umwe ambuza. Nyuma Mikayeli, umwe wo mu batware bakomeye, aza kuntabara; ntinda mu bami b’u Buperesi.” Uwo mumarayika abifashijwemo na Mikayeli, yashoboye gusohoza inshingano ye, aza aho Daniyeli yari ari amuzaniye ubu butumwa bwihutirwa cyane: “nzanywe no kugusobanurira ibizaba ku bantu bawe mu minsi y’imperuka, kuko ibyo weretswe ari iby’igihe gishyize kera.”—Daniyeli 10:12-14.
17, 18. Ni gute Daniyeli yafashijwe ku ncuro ya kabiri, kandi se ibyo byatumye akora iki?
17 Aho kugira ngo Daniyeli agire amatsiko yo kuba yari agiye guhabwa ubutumwa bushishikaje butyo, ahubwo ibintu yumvise bisa n’aho byamushegeshe. Iyo nkuru iragira iti “amaze kumbwira ayo magambo, ncurika umutwe ndumirwa.” Ariko kandi, ya ntumwa y’umumarayika yari yiteguye gutanga ubufasha bwuje urukundo—ku ncuro ya kabiri. Daniyeli yagize ati “haza uwasaga n’umwana w’umuntu, akora ku munwa wanjye; mperako mbumbura akanwa kanjye, ndavuga.”b—Daniyeli 10:15, 16a.
18 Daniyeli yarakomejwe igihe marayika yamukoraga ku munwa. (Gereranya na Yesaya 6:7.) Kubera ko Daniyeli yongeye kugira imbaraga zo kuvuga, yashoboye gusobanurira ya ntumwa y’umumarayika ingorane yari ahanganye na zo. Daniyeli yaravuze ati “databuja, ibyo neretswe ko byatumye imibabaro yanjye ingarukamo nkabura intege. Mbese nkanjye umugaragu wawe, nabasha nte kuvugana na databuja; kuko nta ntege ngifite, kandi ntagihumeka neza.”—Daniyeli 10:16b, 17.
19. Ni gute Daniyeli yafashijwe bwa gatatu, kandi se byagize izihe ngaruka?
19 Daniyeli ntiyari arimo yitotomba, kandi nta n’ubwo yatangaga impamvu z’urwitwazo. Yari arimo gusa avuga imimerere ye, kandi marayika yemeye ibyo yavugaga. Ku bw’ibyo rero, Daniyeli yafashijwe bwa gatatu n’iyo ntumwa y’umumarayika. Uwo muhanuzi yagize ati “uwasaga n’umuntu arongera ankoraho, arankomeza.” Iyo ntumwa imaze kumukomeza binyuriye mu kumukoraho, yamubwiye amagambo ahumuriza akurikira: “yewe mugabo ukundwa cyane, witinya, amahoro abe muri wowe; komera, koko komera.” Uko kumukoraho mu buryo bwuje urukundo n’ayo magambo atera inkunga, byabaye nk’aho ari byo rwose Daniyeli yari akeneye. Ingaruka zabaye izihe? Daniyeli yaravuze ati “tukivugana mperako ndakomezwa, ndavuga nti ‘databuja vuga, kuko unkomeje.’ ” Noneho Daniyeli yari yiteguye guhabwa indi nshingano ikomeye cyane.—Daniyeli 10:18, 19.
20. Kuki byari byarabaye ngombwa ko iyo ntumwa y’umumarayika ishyiraho imihati kugira ngo isohoze inshingano yayo?
20 Marayika amaze gukomeza Daniyeli no kumufasha kugarura ubuyanja mu biterekezo no mu buryo bw’umubiri, yongeye kuvuga icyari cyamuzanye. Yagize ati “uzi ikinzanye aho uri? Dore ubu ngiye gusubirayo kurwana n’umutware w’u Buperesi; nimara kugenda, umwami w’u Bugiriki araherako aze. Ariko ndagusobanurira ibyanditswe mu byanditswe by’ukuri, kandi abo nta wundi dufatanije kubarwanya keretse Mikayeli umutware wanyu.”—Daniyeli 10:20, 21.
21, 22. (a) Dufatiye ku byabaye kuri Daniyeli, ni iki dushobora kumenya ku bihereranye n’imigenzereze ya Yehova mu byo agirira abagaragu be? (b) Noneho Daniyeli yari akomejwe kugira ngo akore iki?
21 Mbega ukuntu Yehova yuje urukundo kandi akazirikana abagaragu be! Buri gihe, afata abagaragu be mu buryo buhuje n’ubushobozi bwabo n’intege nke zabo. Ku ruhande rumwe, abaha inshingano akurikije ibyo azi ko bashobora gukora, n’ubwo rimwe na rimwe bo bashobora kumva ko batabishobora. Ku rundi ruhande, aba yiteguye kubatega amatwi maze akabaha ubufasha bakeneye kugira ngo basohoze inshingano zabo. Nimucyo buri gihe twigane Data wo mu ijuru Yehova, dutera inkunga kandi dukomeza abavandimwe bacu duhuje ukwizera tubigiranye urukundo.—Abaheburayo 10:24.
22 Ubutumwa buhumuriza bwa marayika bwateye Daniyeli inkunga ikomeye. N’ubwo Daniyeli yari ageze mu za bukuru, icyo gihe yarakomejwe kandi arategurwa kugira ngo ahabwe ubundi buhanuzi bwihariye kandi abwandike, ku bw’inyungu zacu.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a N’ubwo izina ry’uwo mumarayika ritavuzwe, biragaragara ko ari wa wundi Daniyeli yumvise asaba Gaburiyeli kujya gufasha Daniyeli mu byo yari amaze kwerekwa. (Gereranya Daniyeli 8:2, 15, 16 na 12:7, 8.) Nanone kandi, muri Daniyeli 10:13 hagaragaza ko Mikayeli “umwe wo mu batware bakomeye,” yaje gutabara uwo mumarayika. Ku bw’iyo mpamvu, uwo mumarayika utaravuzwe izina agomba kuba afite igikundiro cyo gukorana mu buryo bwa bugufi na Gaburiyeli hamwe na Mikayeli.
b N’ubwo wa mumarayika wari urimo avugana na Daniyeli ashobora kuba ari na we wamukoze ku munwa akamugarurira ubuyanja, amagambo yakoreshejwe hano yumvikanisha ko hashobora kuba hari undi mumarayika wabikoze, wenda akaba ari Gaburiyeli. Uko byaba biri kose, Daniyeli yakomejwe n’intumwa y’umumarayika.
NI IKI WAMENYE?
• Kuki marayika wa Yehova yatinze kuza gufasha Daniyeli mu mwaka wa 536/535 M.I.C.?
Imyambarire y’umumarayika wari watumwe n’Imana hamwe n’ukuntu yasaga, ni iki byamugaragazagaho?
• Ni ubuhe bufasha Daniyeli yari akeneye, kandi se ni gute umumarayika yabumuhaye incuro eshatu?
• Ni ubuhe butumwa marayika yari afitiye Daniyeli?
[Agasanduku ko ku ipaji ya 204 n’iya 205]
Mbese, Ni Abamarayika Barinzi Cyangwa Ni Abatware b’Abadayimoni?
DUSHOBORA kumenya byinshi tubikesheje ibyo igitabo cya Daniyeli kivuga ku bamarayika. Kitubwira uruhare bagira mu gusohoza ijambo rya Yehova n’imihati bashyiraho kugira ngo basohoze inshingano zabo.
Marayika w’Imana yavuze ko igihe yari aje kugira ibyo abwira Daniyeli, yatangiriwe n’ “umutware w’ibwami bw’u Buperesi.” Nyuma y’iminsi 21 iyo ntumwa y’umumarayika yamaze ihanganye na we, yashoboye kuhivana ari uko ibifashijwemo na “Mikayeli, umwe wo mu batware bakomeye.” Uwo mumarayika yanavuze kandi ko yari agiye kongera kurwana n’uwo mwanzi, ndetse bishobotse akaba yari no kurwana n’ “umwami w’u Bugiriki” (Daniyeli 10:13, 20). Ibyo ntibyari byoroshye, yemwe no kuri marayika ubwe! Ariko se, abo batware b’u Buperesi n’u Bugiriki bari bande?
Mbere na mbere, turabona ko Mikayeli yiswe “umwe wo mu batware bakomeye” n’ “umutware wanyu.” Nyuma y’aho, Mikayeli yaje kuvugwaho ko ari “[u]mutware ukomeye, ujya ahagarikira abantu [ba Daniyeli]” (Daniyeli 10:21; 12:1, NW ). Ibyo bigaragaza ko Mikayeli ari wa mumarayika Yehova yari yarashinze kuyobora Abisirayeli mu butayu.—Kuva 23:20-23; 32:34; 33:2.
Amagambo y’umwigishwa Yuda ashyigikira ibyo avuga ko ‘Mikayeli, ari we marayika ukomeye, yatonganye na Satani, agira impaka na we intumbi ya Mose’ (Yuda 9). Umwanya Mikayeli arimo, imbaraga ze n’ubutware bwe, byatumye koko aba “marayika ukomeye,” ni ukuvuga “marayika mukuru.” Birakwiriye rwose ko uwo mwanya wo mu rwego rwo hejuru nta wundi wakwerekezwaho utari Yesu Kristo, Umwana w’Imana, haba mbere, haba na nyuma y’imibereho ye ku isi.—1 Abatesalonike 4:16; Ibyahishuwe 12:7-9.
Mbese, ibi byaba bisobanura ko Yehova yanashyizeho abamarayika bo kuyobora amahanga mu byo akora, urugero nk’u Buperesi n’u Bugiriki? Yesu Kristo, Umwana w’Imana, yavuze mu buryo bweruye ati “umutware w’ab’iyi si . . . nta cyo amfiteho.” Nanone kandi, Yesu yagize ati “ubwami bwanjye si ubw’iyi si . . . ubwami bwanjye si ubw’ino” (Yohana 14:30; 18:36). Intumwa Yohana yavuze ko “ab’isi bose bari mu Mubi” (1 Yohana 5:19). Biragaragara neza ko amahanga y’isi atigeze na rimwe ayoborwa n’ubutegetsi bw’Imana cyangwa bwa Kristo, kandi ko n’ubu atayoborwa na bwo. N’ubwo Yehova areka “abatware ba[d]utwara” bakabaho kandi bakayobora ibintu birebana n’ubutegetsi bwo ku isi, ntabaha abamarayika bo kubibafashamo (Abaroma 13:1-7). Nta wundi waba ashyiraho “abatware” abo ari bo bose bo kubayobora atari “umutware w’ab’iyi si,” ari we Satani Diyabule. Bagomba kuba bari abatware b’abadayimoni, aho kuba abamarayika barinzi. Ku bw’ibyo rero, hari imbaraga z’abadayimoni zitaboneka, cyangwa “abatware,” ziba ziyobora abatware baboneka, kandi abantu buntu si bo bonyine baba bari mu ntambara zishyamiranya amahanga.
[Ifoto yuzuye ipaji ya 199]
[Ifoto yuzuye ipaji ya 207]