Umwami Aronona Ubuturo Bwera bwa Yehova
“Abantu bazi Imana yabo, bazakomera.”—DANIYELI 11:32.
1, 2. Ni ubuhe bushyamirane bukangaranya bwaranze amateka ya kimuntu kuva mu myaka isaga 2.000 ishize?
ABAMI babiri bashyamiranye, bari mu ntambara ya simusiga bamaranira ubutegetsi bw’igihangange. Abo bami bombi bagiye basimburana kuri uwo mwanya; umwe yawuvaho undi akawujyaho, kubera ko iyo ntambara imaze imyaka isaga ibihumbi bibiri. Muri iki gihe, iyo ntambara yagize ingaruka ku bantu benshi cyane batuye isi, kandi yagerageje ubudahemuka bw’ubwoko bw’Imana. Izahoshwa n’ikintu kitigeze giteganywa n’ibyo bihangange. Ayo mateka akanganye yahishuriwe umuhanuzi wa kera Daniyeli mbere y’uko aba.—Daniyeli, kuva ku gice cya 10 kugeza ku cya 12.
2 Ubwo buhanuzi buhereranye n’urwango rumaze igihe hagati y’umwami w’amajyaruguru n’umwami w’amajyepfo, kandi bwasobanuwe mu buryo burambuye mu gitabo “Que ta volonté soit faite sur la terre.”a Muri icyo gitabo, herekanywe ko umwami w’amajyaruguru yabanje kuba Siriya yari mu majyaruguru ya Isirayeli. Hanyuma, uwo mwanya waje gufatwa na Roma. Mu mizo ya mbere, umwami w’amajyepfo yari Egiputa.
Ubushyamirane mu Gihe cy’Imperuka
3. Dukurikije ibyavuzwe na marayika, ni ryari ubuhanuzi buhereranye n’umwami w’amajyaruguru n’umwami w’amajyepfo bwari gusobanuka, kandi gute?
3 Marayika wahishuriye ibyo bintu Daniyeli yaravuze ati “nuko Daniyeli, bumba igitabo, ugifatanishe ikimenyetso kugeza igihe cy’imperuka; benshi bazajarajara hirya no hino; kandi ubwenge buzagwira” (Daniyeli 12:4). Ni koko, ubwo buhanuzi buhereranye n’igihe cy’imperuka—igihe cyatangiye mu wa 1914. Muri icyo gihe cyashyizweho ikimenyetso, benshi bari ‘kujarajara’ mu Byanditswe Byera, kandi ku bw’ubufasha bw’umwuka wera, ubumenyi nyakuri bukubiyemo gusobanukirwa ubuhanuzi bwa Bibiliya, bwari kugwira (Imigani 4:18). Uko icyo gihe kigenda gihita, ni na ko ibigize ubuhanuzi bwa Daniyeli bigenda birushaho gusobonuka neza. Noneho se, ni gute ubu mu mwaka wa 1994, tugomba gusobanukirwa ubuhanuzi bwerekeye umwami w’amajyaruguru n’umwami w’amajyepfo, nyuma y’imyaka 36 igitabo “Que ta volonté soit faite sur la terre” kimaze gisohotse?
4, 5. (a) Umwaka wa 1914 uherereye hehe mu buhanuzi bwa Daniyeli buhereranye n’umwami w’amajyaruguru n’umwami w’amajyepfo? (b) Dukurikije ibyavuzwe na marayika, ni iki cyari kuba mu wa 1914?
4 Mu wa 1914, itangiriro ry’igihe cy’imperuka ryaranzwe n’intambara ya mbere y’isi yose hamwe n’ibindi byago by’isi byahanuwe na Yesu (Matayo 24:3, 7, 8). Mbese, dushobora kumenya aho uwo mwaka waba uherereye mu buhanuzi bwa Daniyeli? Yego rwose. Itangiriro ry’igihe cy’imperuka, ni ya “minsi yategetswe” ivugwa muri Daniyeli 11:29. (Reba “Que ta volonté soit faite sur la terre,” ku ipaji ya 269 n’iya 270.) Icyo ni igihe cyari cyaragenwe na Yehova mu minsi ya Daniyeli, kubera ko cyasohoye mu iherezo ry’imyaka 2.520 ivugwa mu gice cya 4 cya Daniyeli yerekeye ubuhanuzi bw’ibintu by’ingenzi cyane byari kubaho.
5 Iyo myaka 2.520, yatangiye kubarwa uhereye ku irimbuka rya Yerusalemu ryabaye mu wa 607 mbere y’igihe cyacu, mu busore bwa Daniyeli, kugeza mu wa 1914 w’igihe cyacu, yiswe “ibihe by’abanyamahanga” (Luka 21:24). Ni ibihe bintu bya gipolitiki byari kuranga iherezo ryabyo? Ibyo, marayika yabihishuriye Daniyeli. Yaravuze ati “mu minsi yategetswe [umwami w’amajyaruguru] azasubira gutera ikusi [mu majyepfo]; ariko muri iyo ntambara yo hanyuma ntibizamera nk’ubwa mbere.”—Daniyeli 11:29.
Uwo Mwami Aneshwa mu Ntambara
6. Mu wa 1914, ni nde wari umwami w’amajyaruguru, kandi ni nde wari umwami w’amajyepfo?
6 Mu wa 1914, umwanya w’umwami w’amajyaruguru wari warafashwe n’u Budage bwari buyobowe na Kaiser Wilhelm. (Ijambo “Kaiser” rikomoka ku izina ry’icyubahiro ry’Iriroma “Kayisari.”) Ukurota kw’intambara mu Burayi, kwabaye ikindi cyiciro mu ruhererekane rw’ubushyamirane buri hagati y’umwami w’amajyaruguru n’umwami w’amajyepfo. Icyo gihe, umwanya w’uwo wa nyuma, ni ukuvuga umwami w’amajyepfo, wari ufitwe n’u Bwongereza bwihutiye kwigarurira Egiputa, igihugu cy’umwami wa mbere w’amajyepfo. Mu gihe intambara yari igikomeza, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, igihugu cyahoze gikolonijwe n’u Bwongereza, cyaje kwifatanya na bwo. [Kuva ubwo], Ubutegetsi bw’Igihangange bw’Isi bugizwe n’Abongereza n’Abanyamerika, ubwami bukomeye cyane kurusha ubundi bwose bwabayeho mu mateka, ni bwo bwabaye umwami w’amajyepfo.
7, 8. (a) Mu ntambara ya mbere y’isi yose, ni mu buhe buryo ibintu bitagenze “nk’ubwa mbere”? (b) Ingaruka y’intambara ya mbere y’isi yose yabaye iyihe, ariko se dukurikije ubuhanuzi, ni gute umwami w’amajyaruguru yabyifashemo?
7 Mu bushyamirane bwabanjirije ubwo hagati y’abo bami bombi, Ubwami bw’Abaroma, ari na bwo icyo gihe bwari umwami w’amajyaruguru, ni bwo bwari bwaragiye butsinda. Noneho ariko, nta bwo ibintu ‘byari kumera nk’ubwa mbere.’ Kubera iki? Kubera ko muri iyo ntambara umwami w’amajyaruguru yaneshejwe. Imwe mu mpamvu zabiteye, ni uko “inkuge z’i Kitimu” zateye umwami w’amajyaruguru (Daniyeli 11:30). Izo nkuge zari izihe? Mu gihe cya Daniyeli, Kitimu ni yo yari Chypre (Kupuro) yo muri iki gihe, hanyuma, mu ntangiriro z’intambara ya mbere y’isi yose, icyo kirwa Chypre kiza kwigarurirwa n’u Bwongereza. Byongeye kandi, dukurikije ibivugwa n’igitabo cyitwa The Zondervan Pictorial Encyclopedia of the Bible, iryo zina Kitimu “rikoreshwa mu buryo bwagutse, mu kuvuga u B[urengerazuba] muri rusange, ariko cyane cyane u B[urengerazuba] bw’inyanja.” Ubuhinduzi bwa Bibiliya bwitwa New International Version buhindura imvugo ngo “inkuge z’i Kitimu” mo “inkuge zo ku nkengero y’inyanja i B[urengerazuba].” Mu ntambara ya mbere y’isi yose, inkuge z’i Kitimu zari iz’u Bwongereza, zomokeraga ku nkengero y’inyanja mu burengerazuba bw’u Burayi. Hanyuma, amato y’u Bwongereza yaje kunganirwa n’inkuge zivuye i burengerazuba mu mugabane w’Amerika y’Amajyaruguru.
8 Mu guhangana n’icyo gitero, umwami w’amajyaruguru ‘yagize ubwoba [“yacitse intege,” MN ]’ maze mu wa 1918 aza gutsindwa. Ariko kandi, nta bwo yanegekaye rwose. “[Azasubirayo] arakariye isezerano; kandi azakora uko ashatse. Ni koko, azasubirayo yitaye ku baretse isezerano ryera” (Daniyeli 11:30). Nguko uko marayika yahanuye, kandi ni ko byasohoye.
Uwo Mwami Akora Iby’Ubutwari
9. Ni iki cyatumye Adolf Hitler agera ku butegetsi, kandi ni gute ‘yakoze iby’ubutwari’?
9 Nyuma y’intambara, mu wa 1918, Abisunganye bagatsinda intambara, bahatiye u Budage kugirana na bwo isezerano ry’amahoro ryo kubwumvisha, uko bigaragara rikaba ryari rigamije guheza abaturage bo mu Budage mu mimerere yenda kumera nk’iyo mu gihe cy’inzara yari kugeza igihe kitazwi. Ingaruka yabaye iy’uko nyuma y’imyaka runaka u Budage buri mu mihanagayiko irengeje urugero, bwari bwiteguye kwakira Adolf Hitler. Mu wa 1933, yageze ku mwanya uhanitse maze ahita agaba igitero gikomeye ku “isezerano ryera” ryari rihagarariwe n’abavandimwe basizwe ba Yesu Kristo. Muri ubwo buryo, yakoze iby’ubutwari, arwanya abo Bakristo b’indahemuka, kandi benshi muri bo arabatoteza mu buryo bukomeye cyane.
10. Mu gushakashaka abamutera inkunga, Hitler yagiranye isezerano na nde, kandi byagize izihe ngaruka?
10 Hitler yaje gutera imbere mu by’ubukungu no mu by’ububanyi n’amahanga, aha na ho, akaba yarakoze iby’ubutwari. Mu myaka mike, yari amaze guhindura u Budage igihangange cyashoboraga kwiyambazwa; mu mihati ye akaba yarunganiwe n’ ‘abaretse isezerano ryera.’ Abo bari bande? Uko bigaragara, ni abayobozi ba Kristendomu bihandagazaga bavuga ko bafitanye n’Imana isezerano, nyamara ariko, hakaba hashize igihe kirekire bararetse kuba abigishwa ba Yesu Kristo. Hitler yashoboye kubona inkunga y’ ‘abaretse isezerano ryera.’ Papa w’i Roma yagiranye amasezerano na we, kandi, Kiliziya Gatolika y’i Roma, kimwe n’amatorero y’Abaporotesitanti yo mu Budage, yashyigikiye Hitler mu myaka 12 yose yamaze ategekesha iterabwoba.
11. Ni gute umwami w’amajyaruguru ‘yononnye ubuturo bwera,’ kandi ni gute ‘yakuyeho igitambo gihoraho’?
11 Ibintu byagendekeye Hitler neza cyane ku buryo byatumye ashoza intambara, nk’uko marayika yari yarabihanuye agira ati “azahagurutsa ingabo ze, zonone ubuturo bwera n’igihome, bakureho igitambo gihoraho” (Daniyeli 11:31a). Muri Isirayeli ya kera, ubuturo bwera bwari mu rusengero rw’i Yerusalemu. Icyakora, ubwo Abayahudi bangaga Yesu, Yehova yabavanyeho amaboko bo n’urusengero rwabo (Matayo 23:37–24:2). Kuva mu kinyejana cya mbere, urusengero rwa Yehova rwabaye urwo mu buryo bw’umwuka, rufite ahera cyane harwo mu ijuru, na ho urugo rwarwo rwo mu buryo bw’umwuka rukaba ku isi, aho abavandimwe basizwe ba Yesu, ari we Mutambyi Mukuru, bakorera. Uhereye mu myaka ya za 30, abagize umukumbi munini bagiye bifatanya n’abasigaye basizwe mu gusenga; ku bw’ibyo, bakaba bavugwaho kuba bakorera mu ‘rusengero rw’Imana’ (Ibyahishuwe 7:9, 15; 11:1, 2; Abaheburayo 9:11, 12, 24). Urugo rwo ku isi rw’urusengero, rwononwe n’itotezwa rikaze ry’abasigaye basizwe hamwe na bagenzi babo mu bihugu umwami w’amajyaruguru yategekaga. Itoteza ryari rikaze cyane ku buryo igitambo gihoraho—ni ukuvuga igitambo cyo guhimbariza izina rya Yehova mu ruhame—cyaje gukurwaho (Abaheburayo 13:15). Nyamara ariko, amateka yerekana ko n’ubwo abo Bakristo basizwe b’indahemuka hamwe n’ “izindi ntama” bababaye mu buryo buteye ubwoba bene ako kageni, bakomeje kubwiriza mu ibanga.—Yohana 10:16.
“Ikizira”
12, 13. “Ikizira” cyari iki, kandi—nk’uko byari byaravuzwe n’umugaragu ukiranuka w’ubwenge—ni ryari kandi ni gute cyongeye gushyirwaho?
12 Ubwo intambara ya kabiri y’isi yose yendaga kurangira, hari ikindi kintu cyabaye. ‘Bazashyiraho ikizira cy’umurimbuzi’ (Daniyeli 11:31b). Icyo ‘kizira,’ cyanavuzwe na Yesu, cyari cyaramaze kumenyekana ko ari Umuryango w’Amahanga, ari yo nyamaswa itukura yagiye ikuzimu, dukurikije uko Ibyahishuwe bivuga (Matayo 24:15; Ibyahishuwe 17:8; reba igitabo Lumière, Umubumbe wa Kabiri, ku ipaji ya 98 n’iya 99). Ibyo byabaye ubwo Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yarotaga. Icyakora, mu Ikoraniro rya Gitewokarasi ry’Isi Nshya ry’Abahamya ba Yehova ryabaye mu wa 1942, Nathan H. Knorr, perezida wa gatatu wa Watch Tower Bible and Tract Society, yatanze ubusobanuro ku buhanuzi bwo mu Byahishuwe 17 maze amenyesha ko iyo nyamaswa yari kongera kuzamuka ikava ikuzimu.
13 Amateka yemeje ukuri kw’ayo magambo ye. Hagati y’ukwezi kwa Kanama n’uk’Ukwakira 1944, ni bwo i Dumbarton Oaks ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hatangiye umurimo wo gutegura amahame remezo y’icyari kuzitwa Umuryango w’Abibumbye. Ayo mahame remezo yashyizweho umukono n’ibihugu 51, birimo n’icyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti, bityo ubwo ayo mahame yatangiraga gukurikizwa, ku itariki ya 24 Ukwakira 1945, Umuryango w’Amahanga wari warapfuye uba uvuye ikuzimu.
14. Ni ryari kandi ni gute ibiranga umwami w’amajyaruguru byahindutse?
14 U Budage bwabaye umwanzi ukomeye w’umwami w’amajyepfo muri izo ntambara z’isi uko ari ebyiri. Nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose, igice kimwe cy’u Budage cyarahindukiye cyifatanya n’umwami w’amajyepfo. Na ho ikindi gice cyo cyifatanyije n’ubundi bwami bwari bufite amaboko. Ibihugu by’Abakomunisiti, byarimo n’igice cy’u Budage, byahereye ubwo birwanya cyane ubumwe bw’Abongereza n’Abanyamerika, maze ubushyamirane bwari hagati y’abo bami buhinduka Intambara yo Kurebana Igitsure.—Reba igitabo “Que ta volonté soit faite sur la terre,” ku mapaji ya 264-84.
Umwami n’Isezerano
15. “Abaca mu isezerano” ni bande, kandi ni iyihe mishyikirano bagiye bagirana n’umwami w’amajyaruguru?
15 Marayika yaravuze ati “abaca mu isezerano azabayobesha kubashyeshyenga” (Daniyeli 11:32a). Abo baca mu isezerano ni bande? Abo na bo, si abandi batari abayobozi ba Kristendomu, bihandagaza bavuga ko ari Abakristo, nyamara kandi iryo zina ry’Ubukristo bakaryononesha ibikorwa byabo. Mu ntambara ya kabiri y’isi yose, “Ubutegetsi bw’Abasoviyeti bwihatiye kubona inkunga y’ibikoresho n’inama iturutse ku Madini kugira ngo burwane ku busugire bw’icyababyaye” (Byavuye mu gitabo cyitwa Religion in the Soviet Union, cyanditswe na Walter Kolarz). Nyuma y’intambara, abayobozi b’amadini bagerageje kugundira ubwo bucuti, n’ubwo ubwo butegetsi bwari bubaye umwami w’amajyaruguru bwari bufite politiki yo kutemera ko Imana ibaho.b Bityo rero, Kristendomu yarushijeho kujya mu ruhande rw’iyi si kurusha ikindi gihe cyose—ibyo bikaba ari ubuhakanyi buzira mu maso ya Yehova.—Yohana 17:14; Yakobo 4:4.
16, 17. “Abanyabwenge” ni bande, kandi bafashwe bate munsi y’ubutegetsi bw’umwami w’amajyaruguru?
16 Bite noneho se ku bihereranye n’Abakristo b’ukuri? “Abantu bazi Imana yabo, bazakomera bakore iby’ubutwari. Kandi abanyabwenge bo mu bantu bazigisha benshi; ariko hazaba igihe kirekire bicwe n’inkota n’umuriro, bajyanwe ari imbohe” (Daniyeli 11:32b, 33). N’ubwo Abakristo bategekwaga n’umwami w’amajyaruguru, ‘bagandukiraga abatware babatwara,’ nk’uko bikwiriye, ntibigeze baba ab’isi (Abaroma 13:1; Yohana 18:36). Mu kwitondera guha Kayisari ibya Kayisari, ni na ko ‘iby’Imana babihaga Imana’ (Matayo 22:21). Ku bw’iyo mpamvu, ubudahemuka bwabo bwahuye n’ibigeragezo.—2 Timoteyo 3:12.
17 Ibyo byagize iyihe ngaruka? ‘Barakomeye’ kandi ‘baranagwa.’ Baguye mu buryo bw’uko batotejwe kandi bakababazwa cyane, ndetse bamwe barishwe. Ariko kandi, barakomeye mu buryo bw’uko, abenshi bakomeje kuba indahemuka. Ni koko, batsinze isi, nk’uko Yesu yayitsinze (Yohana 16:33). Byongeye kandi, ntibigeze bareka kubwiriza, ndetse n’igihe babaga bari mu nzu y’imbohe cyangwa mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa. Mu kubigenza batyo, ‘bigishije benshi.’ N’ubwo hari itotezwa, mu bihugu byinshi byategekwaga n’umwami w’amajyaruguru, umubare w’Abahamya ba Yehova wariyongereye. Binyuriye ku budahemuka bw’ “abanyabwenge,” igice cyaguka ubutitsa cy’abagize ‘umukumbi munini’ cyabonetse muri ibyo bihugu.—Ibyahishuwe 7:9-14.
18. Ni ukuhe “gufashwa buhoro” abasigaye basizwe babaga munsi y’ubutegetsi bw’umwami w’amajyaruguru babonye?
18 Mu kuvuga iby’itotezwa ry’ubwoko bw’Imana, marayika yahanuye agira ati “nibagwa muri ibyo byago, bazabona gufashwa buhoro” (Daniyeli 11:34a). Ni gute ibyo byabayeho? Mbere na mbere, ugutsinda k’umwami w’amajyepfo mu ntambara ya kabiri y’isi yose, byatumye Abakristo babaga munsi y’ubutegetsi bw’umwami wari ushyamiranye na we babona ihumure rikomeye. (Gereranya n’Ibyahishuwe 12:15, 16.) Hanyuma, abatotezwaga n’umwami wamusimbuye, bagiye babona ihumure mu bihe bimwe na bimwe, kandi uko Intambara yo Kurebana Igitsure yagendaga icogora, ni ko abayobozi benshi ba gipolitiki baje gusobanukirwa ko Abakristo b’indahemuka batari babateye akaga, bityo babaha ubuzimagatozi.c Nanone kandi, ubufasha bukomeye bwaturutse ku mukumbi munini wiyongera ubutitsa, witabiriye umurimo wo kubwiriza ukoranwa ubudahemuka n’abasizwe, maze barabafasha nk’uko bivugwa muri Matayo 25:34-40.
Ubwoko bw’Imana Butunganywa
19. (a) Ni gute bamwe ‘bifatanyije na bo babariganya’? (b) Imvugo ngo “kugeza igihe cy’imperuka” isobanura iki? (Reba ubusobanuro ahagana hasi ku ipaji.)
19 Abagaragaje ko bashishikajwe n’umurimo w’Imana muri icyo gihe, si ko bose bari shyashya. Marayika yatanze umuburo agira ati “benshi bazifatanya na bo, babariganya. Kandi bamwe muri abo banyabwenge bazicwa, kugira ngo bacishwe mu ruganda, batunganywe, bere, kugeza igihe cy’imperuka, kuko izaba igitegereje igihe cyategetswe” (Daniyeli 11:34b, 35).d Bamwe bagaragazaga ko bashimishijwe n’ukuri, ariko ugasanga batiteguye kwiyegurira Imana by’ukuri ngo bayikorere. Abandi na bo basaga n’aho bemeye ubutumwa bwiza, babaga ari abatasi b’abategetsi. Hari raporo yavuye mu gihugu kimwe igira iti “bamwe muri abo bantu batagira umutima, bari Abakomunisiti bari baracengeye mu muteguro w’Umwami, bagaragaza ishyaka ryinshi, ndetse bari baranashyizwe mu myanya ikomeye mu murimo.”
20. Kuki Yehova yaretse Abakristo bamwe b’indahemuka ‘bagwa’ bitewe n’abantu b’indyarya bari baracengeye mu muteguro?
20 Abo bantu bacengeraga mu muteguro, batumaga indahemuka zimwe na zimwe zitabwa mu maboko y’ubutegetsi. Kuki Yehova yaretse ibyo bintu bikaba? Kugira ngo habeho gucishwa mu ruganda, ni ukuvuga gutunganywa. Nk’uko Yesu “yigishijwe kumvira ku bw’imibabaro yihanganiye,” ni na ko ubwo bugingo budahemuka bwigishijwe kwihangana binyuriye mu kugeragezwa k’ukwizera kwabo (Abaheburayo 5:8; Yakobo 1:2, 3; gereranya na Malaki 3:3.) Muri ubwo buryo, ‘bacishijwe mu ruganda, baratunganywa, kandi barezwa.’ Ibyishimo byinshi cyane bitegereje izo ndahemuka, ubwo igihe cyategetswe kizagera kugira ngo ukwihangana kwazo kugororerwe. Ibyo ni byo tugiye kureba dukomeza gusuzuma ubuhanuzi bwa Daniyeli.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Cyanditswe na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc., kandi cyasohotse mu rurimi rw’Icyongereza mu wa 1958 mu Ikoraniro Mpuzamahanga ry’Abahamya ba Yehova ryari rifite umutwe uvuga ngo “Ubushake bw’Imana.”
b Ikinyamakuru cyitwa World Press Review cyo mu kwezi k’Ugushyingo 1992, cyatangaje ingingo yavuye mu kindi kinyamakuru cyitwa The Toronto Star yavugaga ngo “mu myaka myinshi ishize, ibintu byinshi Abarusiya bari bafitiye icyizere gikomeye ku bihereranye n’amateka y’igihugu cyabo, bagiye babona biyoyoka. Icyakora, ibyahishuwe ku bihereranye n’ubufatanye amadini yagiranye n’ubutegetsi bwa gikomunisiti, birenze urugero.”
c Reba Umunara w’Umurinzi wasohotse ku itariki ya 15 Nyakanga 1991, ku mapaji ya 8-11 (mu Gifaransa).
d Imvugo ngo “kugeza igihe cy’imperuka” ishobora kuba isobanura “igihe cy’imperuka.” Aha, ijambo ryahinduwemo “kugeza,” riboneka mu nyandiko y’Icyarameyi muri Daniyeli 7:25, aho risobanura “mu” cyangwa “ku.” Iryo jambo rifite ubusobanuro bumeze nk’ubwo mu nyandiko y’Igiheburayo yo mu 2 Abami 9:22, Yobu 20:5, no mu Bacamanza 3:26. Mu buhinduzi bwinshi bwa Daniyeli 11:35 ariko, risobanurwa ngo “kugeza,” kandi niba ibyo ari byo byumvikana neza, icyo ‘gihe cy’imperuka’ kivugwa aha, kigomba kuba ari iherezo ry’igihe cyo kwihangana k’ubwoko bw’Imana.—Gereranya na “Que ta volonté soit faite sur la terre,” ku ipaji ya 286.
Mbese, Uribuka?
◻ Kuki muri iki gihe tugomba kwiringira kubona ubusobanuro bwumvikana neza kurushaho bw’ubuhanuzi bwa Daniyeli?
◻ Ni gute umwami w’amajyaruguru ‘yarakaye kandi agakora iby’ubutwari’?
◻ Ni gute kongera kugaragara kw’ “ikizira” kwari kwaravuzwe n’itsinda ry’umugaragu?
◻ Ni gute abasigaye basizwe ‘baguye, bagakomera, kandi bakabona gufashwa buhoro’?