Igice cya cumi na gatandatu
Ba bami bahanganye begereje iherezo ryabo
1, 2. Ni gute umwami w’amajyaruguru yahindutse nyuma y’intambara ya kabiri y’isi yose?
MU MWAKA wa 1835, umuhanga mu bya filozofiya no mu by’amateka w’Umufaransa witwaga Alexis de Tocqueville amaze gutekereza ku mimerere ya gipolitiki ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’iy’u Burusiya, yaranditse ati “umwe yimakaje ubwigenge, aba ari bwo agira uburyo bw’ifatizo bw’imikorere ye; naho undi yimakaje ubucakara. Inzira . . . zabo ziranyuranye; ariko kandi buri ruhande rusa n’aho Imana yarugeneye mu ibanga ko hari igihe ruzagenga imibereho y’icya kabiri cy’abatuye isi.” Ni gute ayo magambo yabaye ay’ukuri biturutse ku Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose? Umuhanga mu by’amateka J. M. Roberts yanditse agira ati “mu mpera z’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose, imibereho y’abatuye isi yaje kugaragara rwose ko ishobora kuba ishingiye kuri gahunda ebyiri z’ubutegetsi zikomeye kandi zinyuranye cyane, imwe ikaba yarashyizweho mu cyahoze ari u Burusiya, indi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.”
2 Muri za ntambara ebyiri z’isi yose, u Budage—ari na bwo bwari umwami w’amajyaruguru—ni bwo bwari bwarabaye umwanzi w’ibanze w’umwami w’amajyepfo, ari we Butegetsi bw’Igihangange bw’Isi bw’u Bwongereza na Amerika. Ariko kandi nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose, icyo gihugu cyaje gucikamo ibice. U Budage bw’i Burengerazuba bwaje kwifatanya n’umwami w’amajyepfo, naho u Budage bw’i Burasirazuba bwifatanya n’ubundi butegetsi bw’igihangange—urugaga rw’ibihugu by’Abakomunisiti, birangajwe imbere na Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti. Urwo rugaga, cyangwa ubutegetsi bwa gipolitiki, rwafashe umwanya w’umwami w’amajyaruguru wahanganye bikomeye n’ishyirahamwe ry’u Bwongereza na Amerika. Kandi uko guhiganwa kwari hagati y’abo bami babiri, kwahindutse Intambara yo Kurebana Igitsure yatangiye mu mwaka wa 1948 igeza mu wa 1989. Mbere y’aho, umwami w’amajyaruguru w’u Budage yari ‘yaranganye n’isezerano ryera’ mu migenzereze ye (Daniyeli 11:28, 30). Ni gute rwa rugaga rw’ibihugu by’Abakomunisiti rwari kuzagenza mu birebana n’iryo sezerano?
ABAKRISTO B’UKURI BARAGWA ARIKO BAGAKOMERA
3, 4. “Abaca mu isezerano” ni bande, kandi se ni iyihe mishyikirano bagiranye n’umwami w’amajyaruguru?
3 Marayika w’Imana yagize ati “abaca mu isezerano [umwami w’amajyaruguru] azabayobesha kubashyeshyenga.” Marayika yongeyeho ati “ariko abantu bazi Imana yabo, bazakomera bakore iby’ubutwari. Kandi abanyabwenge bo mu bantu bazigisha benshi; ariko hazaba igihe kirekire bicwe [“bagushwe,” NW ] n’inkota n’umuriro, bajyanwe ari imbohe.”—Daniyeli 11:32, 33.
4 “Abaca mu isezerano” nta bandi batari abayobozi ba Kristendomu bihandagaza bavuga ko ari Abakristo, ariko bagaharabika izina ry’Ubukristo binyuriye mu bikorwa byabo. Uwitwa Walter Kolarz yanditse mu gitabo cye Religion in the Soviet Union agira ati “[mu ntambara ya kabiri y’isi yose] Guverinoma y’Abasoviyeti yashyizeho imihati yo kugira ngo Amadini ayitere inkunga mu buryo bw’ubutunzi no mu bitekerezo, mu birebana no kurwanirira igihugu.” Nyuma y’intambara, abayobozi b’amadini bagerageje gukomeza ubwo bucuti, n’ubwo icyo gihangange cyari gisigaye ari umwami w’amajyaruguru cyagenderaga kuri politiki yo kutemera Imana. Nguko uko Kristendomu yahindutse iy’iyi si kurusha ikindi gihe cyose—ubwo bukaba ari ubuhakanyi buteye ishozi mu maso ya Yehova.—Yohana 17:16; Yakobo 4:4.
5, 6. “Abantu bazi Imana yabo” bari bande, kandi se byabagendekeye bite mu turere twategekwaga n’umwami w’amajyaruguru?
5 Bite se ku Bakristo b’ukuri—ni ukuvuga “abantu bazi Imana yabo” n’ “abanyabwenge”? N’ubwo Abakristo bayoborwaga n’umwami w’amajyaruguru ‘bagandukiraga’ uko bikwiriye ‘abatware babatwaraga,’ ntibari ab’iyi si (Abaroma 13:1; Yohana 18:36). Bazirikanaga ibyo guha “[Kayisari] ibya Kayisari,” ari na ko ‘iby’Imana babiha Imana’ (Matayo 22:21). Kubera iyo mpamvu, ubudahemuka bwabo bwaribasiwe.—2 Timoteyo 3:12.
6 Ingaruka zabaye iz’uko Abakristo b’ukuri ‘baguye’ ariko ‘bagakomera.’ Baguye mu buryo bw’uko bagezweho n’ibitotezo bikaze, ndetse bamwe bakicwa. Ariko bakomeye mu buryo bw’uko abenshi cyane muri bo bakomeje kuba abizerwa. Banesheje isi nk’uko na Yesu yayinesheje (Yohana 16:33). Byongeye kandi, ntibigeze bareka kubwiriza, ndetse n’igihe babaga bari muri gereza cyangwa mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa. Mu kubigenza batyo, ‘bigishije benshi.’ N’ubwo mu bihugu hafi ya byose byategekwaga n’umwami w’amajyaruguru hari hari ibitotezo, umubare w’Abahamya ba Yehova wariyongereye. Ku bw’ubudahemuka bw’ “abanyabwenge,” muri ibyo bihugu habonetsemo umubare udasiba kwiyongera w’abagize “[imbaga y’]abantu benshi.”—Ibyahishuwe 7:9-14.
UBWOKO BWA YEHOVA BUCISHWA MU RUGANDA
7. Ni gute Abakristo basizwe babaga mu turere twategekwaga n’umwami w’amajyaruguru ‘bafashijwe buhoro’?
7 Marayika yagize ati “[abagize ubwoko bw’Imana] nibagwa muri ibyo byago, bazabona gufashwa buhoro” (Daniyeli 11:34a). Kuba umwami w’amajyepfo yaratsinze mu ntambara ya kabiri y’isi yose, byatumye Abakristo babaga mu bihugu byayoborwaga n’umwami wahiganwaga na we babona agahenge runaka. (Gereranya n’Ibyahishuwe 12:15, 16.) Mu buryo nk’ubwo, abatotezwaga n’umwami wamusimbuye na bo bajyaga banyuzamo bakagira agahenge. Uko ya Ntambara yo Kurebana Igitsure yagendaga yegereza iherezo, abayobozi benshi baje kubona ko Abakristo bizerwa badateye akaga, maze babaha ubuzima gatozi. Nanone kandi, ubufasha bwaturutse ku mubare wagendaga urushaho kwiyongera w’imbaga y’abantu benshi, bitabiriye umurimo wo kubwiriza, umurimo abasizwe bakoranye ubudahemuka, maze barabafasha.—Matayo 25:34-40.
8. Ni gute bamwe bifatanyije n’abagize ubwoko bw’Imana “babariganya”?
8 Muri iyo Ntambara yo Kurebana Igitsure, abavugaga ko bashishikajwe no gukorera Imana si ko bose bari bagamije intego nziza. Marayika yari yaratanze umuburo agira ati “benshi bazifatanya na bo, babariganya” (Daniyeli 11:34b). Hari benshi bagaragaje ko bashishikajwe n’ukuri, ariko bakaba batarashakaga kwiyegurira Imana. Icyakora hari n’abandi basaga n’aho bemeye ubutumwa bwiza, ariko mu by’ukuri bakaba bari abatasi b’abategetsi. Hari raporo yaturutse mu gihugu kimwe yagize iti “bamwe muri abo bantu b’abahemu bari Abakomunisiti nyakuri bari baraseseye mu muteguro w’Umwami, bakagaragara ko bafite ishyaka ryinshi, ndetse bakaba bari baranahawe inshingano zo mu rwego rwo hejuru mu murimo.”
9. Kuki Yehova yaretse Abakristo bamwe bizerwa ‘bakagushwa’ n’abari barabaseseyemo?
9 Marayika yakomeje agira ati “kandi bamwe muri abo banyabwenge bazicwa [“bazagushwa,” NW ] , kugira ngo bacishwe mu ruganda, batunganywe, bere, kugeza igihe cy’imperuka, kuko izaba igitegereje igihe cyategetswe” (Daniyeli 11:35). Abo bari baraseseye batumye bamwe mu bizerwa bagwa mu maboko y’abategetsi. Yehova yararetse bene ibyo bintu bibaho, kugira ngo ubwoko bwe butunganywe maze bwezwe. Kimwe n’uko Yesu “yigishijwe kumvira ku bw’imibabaro yihanganiye,” abo bizerwa na bo bigishijwe kwihangana binyuriye ku byagerageje ukwizera kwabo. (Abaheburayo 5:8; Yakobo 1:2, 3; gereranya na Malaki 3:3.) Nguko uko ‘bacishijwe mu ruganda, bagatunganywa, bakera.’
10. Amagambo ngo “kugeza igihe cy’imperuka” asobanura iki?
10 Ubwoko bwa Yehova bwagombaga kugwa kandi bugacishwa mu ruganda, “kugeza igihe cy’imperuka.” Birumvikana ko bwiteze kuzatotezwa kugeza ku iherezo ry’iyi gahunda mbi y’ibintu. Ariko kandi, ibyo gutunganywa no kwezwa k’ubwoko bw’Imana biturutse ku kuba umwami w’amajyaruguru yarabwinjiranye, byari iby’ “igihe cyategetswe.” Ku bw’ibyo rero, “igihe cy’imperuka” kivugwa muri Daniyeli 11:35, kigomba kuba cyerekeza ku iherezo ry’igihe runaka cyari ngombwa kugira ngo ubwoko bw’Imana bucishwe mu ruganda, mu gihe bwihanganiraga ibitero by’umwami w’amajyaruguru. Uko bigaragara, uko kugwa kwarangiye mu gihe cyagenwe na Yehova.
UMWAMI YISHYIRA HEJURU
11. Marayika yavuze iki ku myifatire umwami w’amajyaruguru yagaragarije ubutware bw’ikirenga bwa Yehova?
11 Ku birebana n’umwami w’amajyaruguru, marayika yongeyeho ati “uwo mwami azakora uko ashatse, yigire munini yishyire hejuru ngo asumbe imana zose, kandi azavuga ibikomeye bisuzuguza Imana nyamana, azishyira yizane kugeza aho uburakari buzasohorera, kuko ibyagambiriwe bizasohozwa. Kandi uwo mwami ntazita ku mana za ba sekuruza, cyangwa ku gushaka [kw’]abagore cyangwa ku cyitwa imana cyose; kuko azishyira hejuru, ngo asumbe byose.”—Daniyeli 11:36, 37.
12, 13. (a) Ni mu buhe buryo umwami w’amajyaruguru yanze “[i]mana za ba sekuruza”? (b) Ni abahe ‘bagore’ umwami w’amajyaruguru atitaye ku byo ‘bashaka’? (c) Ni iyihe ‘mana’ umwami w’amajyaruguru yahesheje ikuzo?
12 Umwami w’amajyaruguru yasohoje ayo magambo y’ubuhanuzi, yanga “[i]mana za ba sekuruza,” urugero nk’imana y’Ubutatu ya Kristendomu. Urugaga rw’ibihugu by’Abakomunisiti rwashyize imbere ibitekerezo byo guhakana Imana mu buryo bweruye. Nguko uko umwami w’amajyaruguru yihangiye iye mana, ‘yishyira hejuru ngo, asumbe byose.’ Kubera ko uwo mwami atitaye “ku gushaka [kw’]abagore”—ni ukuvuga ibihugu bimugaragiye byabaye nk’abagaragu b’ubutegetsi bwe, urugero nka Viyetinamu ya Ruguru—uwo mwami yakoze “uko ashatse.”
13 Marayika yakomeje ubwo buhanuzi agira ati “azubaha imana y’ibihome; nuko imana ba sekuruza batigeze kumenya azayubahisha izahabu n’ifeza n’amabuye y’igiciro cyinshi n’ibintu by’igikundiro” (Daniyeli 11:38). Koko rero, umwami w’amajyaruguru yashyize umutima we ku buhanga bwa gisirikare buhuje na siyansi yo muri iki gihe, ari bwo ‘mana y’ibihome.’ Yashakiye agakiza kuri iyo ‘mana,’ atambira ubutunzi butagira ingano ku gicaniro cyayo.
14. Ni gute umwami w’amajyaruguru ‘yanesheje’?
14 “Azanesha ibihome birusha ibindi gukomera, afashwa n’iyo mana itigeze kumenywa; uzamwemerera wese, azamwogezanya icyubahiro, abahe gutwara benshi, kandi azabagabira igihugu ho ingororano” (Daniyeli 11:39). Umwami w’amajyaruguru yiringiye iye “mana itigeze kumenywa” yo kongera ingufu za gisirikare, arushaho ‘kunesha,’ bityo agaragaza ko ari igihangange gikomeye mu bya gisirikare mu “minsi y’imperuka” (2 Timoteyo 3:1). Abashyigikiye imitekerereze ye, yabagororeye kubatera inkunga mu bya politiki, mu by’ubutunzi, ndetse rimwe na rimwe no mu bya gisirikare.
‘GUTERA’ MU GIHE CY’IMPERUKA
15. Ni gute umwami w’amajyepfo ‘yateye’ umwami w’amajyaruguru?
15 Marayika yabwiye Daniyeli ati “nuko mu gihe cy’imperuka umwami w’ikusi [“w’amajyepfo,” NW ] azamutera” (Daniyeli 11:40a). Mbese, hari ubwo umwami w’amajyepfo yigeze atera umwami w’amajyaruguru mu ‘gihe cy’imperuka’ (Daniyeli 12:4, 9)? Yego rwose. Nyuma y’intambara ya mbere y’isi yose, amasezerano y’amahoro yari akubiyemo ibihano umwami w’amajyaruguru w’icyo gihe—ari bwo Budage—yahatiwe gusinya, nta gushidikanya yari ‘igitero,’ ni ukuvuga igikorwa cyamusunikiraga kwihorera. Umwami w’amajyepfo amaze gutsinda mu ntambara ya kabiri y’isi yose, yatunze ibitwaro bye bya kirimbuzi biteye ubwoba ku wo bahiganwaga, kandi ashinga umuryango wa gisirikare ukomeye wo kumukoma imbere, ari wo Muryango Ushingiye ku Masezerano y’Ibihugu Bituriye Amajyaruguru ya Atalantika (OTAN). Umuhanga mu by’amateka w’Umwongereza yerekeje ku mikorere ya OTAN agira ati “cyari igikoresho cy’ibanze cyo ‘gukoma mu nkokora’ Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti, zagaragaraga icyo gihe ko ari zo mbere na mbere zugarije amahoro y’u Burayi. Intego wari warishyiriyeho zamaze imyaka 40, kandi zarasohojwe mu rugero rudashidikanywaho.” Uko Intambara yo Kurebana Igitsure yagendaga imara imyaka, ibikorwa by’umwami w’amajyepfo byo ‘gutera’ uwo bahiganwaga byaje kuzamo n’ubutasi bukoranywe tekiniki yo mu rwego rwo hejuru, hamwe no kugaba ibitero mu rwego rwa gipolitiki n’urwa gisirikare.
16. Igihe umwami w’amajyaruguru yaterwaga n’umwami w’amajyepfo, yabyifashemo ate?
16 Umwami w’amajyaruguru yabyifashemo ate? “Umwami w’ikasikazi [“w’amajyaruguru,” NW ] azamutera ameze nka serwakira, azanye amagare n’amafarashi n’inkuge nyinshi atere ibihugu, abisandaremo nk’umwuzure w’amazi” (Daniyeli 11:40b). Amateka yo mu minsi y’imperuka yagaragaje ukuntu umwami w’amajyaruguru yagiye yigarurira ibihugu. Mu ntambara ya kabiri y’isi yose, “umwami” w’Abanazi yasandaye nk’umwuzure arenga imipaka ye, akwira mu bihugu baturanye. Ku iherezo ry’iyo ntambara, “umwami” wamusimbuye yashinze ubwami bukomeye cyane. Mu Ntambara yo Kurebana Igitsure, umwami w’amajyaruguru yarwanye n’uwo bari bashyamiranye yifashishije intambara n’imvururu yabaga afitemo uruhare muri Afurika, Aziya no muri Amerika y’Epfo. Yatoteje Abakristo b’ukuri, abangamira umurimo wabo—ariko ntiyashobora na gato kuwuhagarika. Kandi ibitero bye bya gisirikare n’ibya gipolitiki byatumye yigarurira ibihugu runaka. Ibyo bihuje neza n’ibyo marayika yari yarahanuye agira ati ‘azagera no mu gihugu gifite ubwiza [imimerere yo mu buryo bw’umwuka y’ubwoko bwa Yehova]; benshi bazatikizwa.’—Daniyeli 11:41a.
17. Ni iyihe mipaka umwami w’amajyaruguru yahuye na yo mu kwigarurira ibihugu?
17 Ariko kandi, umwami w’amajyaruguru ntiyigaruriye isi. Marayika yarahanuye ati “Abanyedomu, n’Abamowabu, n’imfura z’Abamoni ni bo bazarokorwa mu kuboko kwe” (Daniyeli 11:41b). Mu bihe bya kera, Edomu, Mowabu na Amoni byari biri hagati y’uturere twategekwaga n’umwami w’amajyepfo wa Misiri n’umwami w’amajyaruguru wa Siriya. Muri ibi bihe, bishushanya ibihugu n’imiryango umwami w’amajyaruguru yari yibasiye, ariko ntiyashobora kubyigarurira.
EGIPUTA NTIYAMUROKOTSE
18, 19. Ni mu buhe buryo umwami w’amajyepfo yagezweho n’ingaruka z’uwo bahiganwa?
18 Marayika wa Yehova yakomeje agira ati “[umwami w’amajyaruguru] azabangura ukuboko kwe ku bihugu bitari bimwe, n’igihugu cya Egiputa ntikizamurokoka. Ndetse azahindura ibintu by’umurimbo by’izahabu n’ifeza n’ibindi bintu by’igiciro cyinshi byo mu Egiputa; Abanyalibiya n’Abanyetiyopiya bazamushagara” (Daniyeli 11:42, 43). N’umwami w’amajyepfo ubwe, ari we “Egiputa,” ntiyarokotse ingaruka za politiki yo kwigarurira ibihugu y’umwami w’amajyaruguru. Urugero, umwami w’amajyepfo yanesherejwe ibi bidasubirwaho muri Viyetinamu. Bite se ku bihereranye n’ “Abanyalibiya n’Abanyetiyopiya”? Dukurikije akarere baherereyemo, abo baturanyi ba Egiputa ya kera bashobora kuba bashushanya ibihugu bituranye na “Egiputa” y’ubu (umwami w’amajyepfo). Byagiye binyuzamo bikayoboka umwami w’amajyaruguru—‘bimushagaye.’
19 Mbese, umwami w’amajyaruguru yigeze yigarurira ‘ibintu by’umurimbo byo mu Egiputa’? Ni iby’ukuri ko yagize uruhare rukomeye mu bihereranye n’ukuntu umwami w’amajyepfo yakoresheje ubutunzi bwe. Kubera ubwoba umwami w’amajyepfo yatewe n’uwo bahiganwaga, yakoresheje ubutunzi butagira ingano ashyiraho ingabo zihambaye zirwanira ku butaka, mu mazi no mu kirere. Muri ubwo buryo, umwami w’amajyaruguru ‘yahinduye,’ cyangwa yategetse uburyo umwami w’amajyepfo akoreshamo ubutunzi bwe.
URUGAMBA RWA NYUMA
20. Ni gute marayika asobanura urugamba rwa nyuma rw’umwami w’amajyaruguru?
20 Ubushyamirane buri hagati y’umwami w’amajyaruguru n’umwami w’amajyepfo—haba mu bya gisirikare, mu by’ubukungu cyangwa mu bundi buryo—buri hafi kurangira. Mu guhishura ibihereranye n’ubushyamirane buzabaho nyuma, marayika wa Yehova yagize ati “inkuru zivuye iburasirazuba n’ikasikazi [“mu majyaruguru,” NW ] zizamuhagarika umutima [umwami w’amajyaruguru], aveyo arakaye cyane, azanywe no kurimbura, abenshi azabakuraho pe. Azabamba amahema y’ubwami hagati y’inyanja [nini] n’umusozi wera ufite ubwiza; nyamara azaba ageze ku munsi w’imperuka ye, nta wuzamuvuna.”—Daniyeli 11:44, 45.
21. Ni iki dutegereje kuzamenya ku bihereranye n’umwami w’amajyaruguru?
21 Igihe Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti zasenyukaga mu kwezi k’Ukuboza 1991, umwami w’amajyaruguru yaraneshejwe cyane. Uwo mwami azaba ari nde igihe ibyanditswe muri Daniyeli 11:44, 45 bizasohora? Mbese, azaba ari kimwe mu bihugu byahoze bigize Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti? Cyangwa se, yaba azahinduka burundu akaba undi, nk’uko yagiye abigenza kenshi mbere hose? Mbese, andi mahanga na yo agenda avumbura ibitwaro bya kirimbuzi azatuma habaho irindi rushanwa ryo kwirundanyiriza ibitwaro, maze bigire uruhare ku birebana n’uzaba uwo mwami? Igihe ni cyo cyonyine kizatanga ibisubizo by’ibyo bibazo. Byaba ari iby’ubwenge twirinze gukekeranya. Umwami w’amajyaruguru natangira urugamba rwe rwa nyuma, abantu bose bafite ubwenge bushingiye kuri Bibiliya bazasobanukirwa neza isohozwa ry’ubwo buhanuzi.—Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Abami bo Muri Daniyeli Igice cya 11,” ku ipaji ya 284.
22. Ni ibihe bibazo bivuka ku birebana n’igitero cya nyuma cy’umwami w’amajyaruguru?
22 Icyakora, tuzi icyo umwami w’amajyaruguru agiye kuzakora. Azahagurutswa n’inkuru “zivuye iburasirazuba n’ikasikazi [“mu majyaruguru,” NW ] ,” aze ayoboye urugamba ‘azanywe no kurimbura benshi.’ Ni bande urwo rugamba ruzibasira? Kandi se, ni izihe ‘nkuru’ zizaba intandaro y’icyo gitero?
AHURUJWE N’INKURU ZIHAGARIKA UMUTIMA
23. (a) Ni ikihe kintu gishishikaje kigomba kuzaba mbere ya Harimagedoni? (b) “Abami baturuka iburasirazuba” ni bande?
23 Reka turebe ibyo igitabo cy’Ibyahishuwe kivuga ku bihereranye n’iherezo rya Babuloni Ikomeye, ubutware bw’isi yose bw’idini ry’ikinyoma. Mbere y’uko “[i]ntambara yo ku munsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose,” ari yo Harimagedoni, itangira, uwo mwanzi ukomeye w’ugusenga k’ukuri ‘azatwikwa akongoke’ (Ibyahishuwe 16:14, 16; 18:2-8). Irimbuka rye rishushanywa no gusukwa k’urwabya rwa gatandatu rw’umujinya w’Imana, mu ruzi rw’ikigereranyo rwa Ufurate. Urwo ruzi rwarakamye kugira ngo “inzira y’abami baturuka iburasirazuba yitegurwe” (Ibyahishuwe 16:12). Abo bami ni bande? Nta bandi batari Yehova Imana na Yesu Kristo!—Gereranya na Yesaya 41:2; 46:10, 11.
24. Ni ikihe gikorwa cya Yehova gishobora kuzatuma umwami w’amajyaruguru ahagarika umutima?
24 Irimbuka rya Babuloni Ikomeye rivugwa mu buryo bwumvikana neza mu gitabo cy’Ibyahishuwe, aho kigira kiti “ya mahembe cumi wabonye [abami bategeka mu gihe cy’imperuka], na ya nyamaswa [Umuryango w’Abibumbye], bizanga maraya uwo, bimunyage, bimucuze, birye inyama ze, bimutwike akongoke” (Ibyahishuwe 17:16). Kuki abategetsi bazarimbura Babuloni Ikomeye? Ni ukubera ko ‘Imana yashyize mu mitima yabo gukora ibyo yagambiriye’ (Ibyahishuwe 17:17). Muri abo bategetsi, harimo umwami w’amajyaruguru. Inkuru yumva “zivuye iburasirazuba” zishobora kuba zerekeza kuri icyo gikorwa cya Yehova, igihe azashyira mu mutima w’abayobozi ba kimuntu igitekerezo cyo kurimbura maraya ukomeye wa kidini.
25. (a) Ni bande umwami w’amajyaruguru azibasira mu buryo bwihariye? (b) Ni hehe umwami w’amajyaruguru “azabamba amahema y’ubwami” bwe?
25 Ariko kandi, hari abo umujinya w’umwami w’amajyaruguru uzibasira mu buryo bwihariye. Marayika yagize ati “azabamba amahema y’ubwami hagati y’inyanja [nini] n’umusozi wera ufite ubwiza.” Mu gihe cya Daniyeli, inyanja nini yari iya Mediterane, naho umusozi wera ukaba wari Siyoni, ari na wo wahoze wubatsweho urusengero rw’Imana. Ku bw’ibyo rero, mu isohozwa ry’ubwo buhanuzi, umwami w’amajyaruguru azagaba igitero ku bwoko bw’Imana abigiranye umujinya mwinshi. Mu buryo bw’umwuka, akarere kari “hagati y’inyanja [nini] n’umusozi wera” gashushanya imimerere yo mu buryo bw’umwuka y’abagaragu ba Yehova basizwe. Bavuye mu ‘nyanja’ y’abantu bitandukanyije n’Imana, kandi bafite ibyiringiro byo kuzafatanya na Yesu Kristo gutegeka ku Musozi Siyoni yo mu ijuru.—Yesaya 57:20; Abaheburayo 12:22; Ibyahishuwe 14:1.
26. Nk’uko bigaragazwa n’ubuhanuzi bwa Ezekiyeli, inkuru ‘zivuye ikasikazi [“mu majyaruguru,” NW ]’ zishobora kuzaba zikomoka kuri nde?
26 Ezekiyeli wabayeho mu gihe kimwe na Daniyeli, na we yahanuye ibihereranye n’igitero kizagabwa ku bwoko bw’Imana mu “minsi y’imperuka.” Yavuze ko iyo ntambara yari kuzashozwa na Gogi wa Magogi, ni ukuvuga Satani Diyabule (Ezekiyeli 38:14, 16). Mu buryo bw’ikigereranyo se, ni mu kihe cyerekezo Gogi azaturukamo? Binyuriye kuri Ezekiyeli, Yehova avuga ko azaza ‘avuye ahahera h’ikasikazi [“mu majyaruguru,” NW ]’ (Ezekiyeli 38:15). Ariko kandi, n’ubwo icyo gitero kizaba cyuzuye ubugome, ntikizarimbura ubwoko bwa Yehova. Urwo rugamba rukomeye ruzaba rutewe na Yehova kugira ngo abone uko arimbura ingabo za Gogi. Bityo rero, Yehova abwira Satani ati ‘nzashyira indobo mu nzasaya zawe, maze nkuzane.’ ‘Nzakuzamura uturutse ahahera h’ikasikazi [“mu majyaruguru,” NW ] , nkugeze ku misozi ya Isirayeli’ (Ezekiyeli 38:4; 39:2). Ku bw’ibyo rero, inkuru ‘zivuye ikasikazi [“mu majyaruguru,” NW ]’ zizarakaza umwami w’amajyaruguru zigomba kuzaba zikomoka kuri Yehova. Amaherezo ariko, ibizaba bikubiye muri izo nkuru “zivuye iburasirazuba n’ikasikazi [“mu majyaruguru,” NW ] ,” Imana ni yo yonyine izabigena, kandi igihe kizabigaragaza.
27. (a) Kuki Gogi azoshya amahanga, hakubiyemo n’umwami w’amajyaruguru, gutera ubwoko bwa Yehova? (b) Amaherezo y’igitero cya Gogi azaba ayahe?
27 Naho Gogi we arategura igitero cye cya simusiga, abitewe n’uburumbuke abona mu “Bisirayeli b’Imana” batakiri ab’isi ye, bo hamwe n’ “[imbaga y’]abantu benshi” b’ “izindi ntama” (Abagalatiya 6:16; Ibyahishuwe 7:9; Yohana 10:16; 17:15, 16; 1 Yohana 5:19). Gogi arareba ikijisho “[u]bwoko bwateraniye hamwe buvuye mu mahanga, bukibonera amatungo n’ibintu [byo mu buryo bw’umwuka]” (Ezekiyeli 38:12). Kubera ko Gogi abona imimerere yo mu buryo bw’umwuka y’Abakristo nk’ “igihugu kirimo ibirorero bidafite inkike,” kikaba gishobora gufatwa mu buryo bworoshye, arakoresha imihati ihanitse kugira ngo atsembeho iyo nzitizi imubuza kwigarurira burundu abantu bose. Ariko ntabishoboye (Ezekiyeli 38:11, 18; 39:4). Abami b’isi, hakubiyemo n’umwami w’amajyaruguru, nibatera ubwoko bwa Yehova, bazaba ‘bageze ku munsi w’imperuka yabo.’
‘WA MWAMI AZAGERA KU MUNSI W’IMPERUKA YE’
28. Ni iki tuzi ku bihereranye n’uko bizagendekera umwami w’amajyaruguru n’umwami w’amajyepfo mu gihe kizaza?
28 Igitero cya nyuma cy’umwami w’amajyaruguru, ntazakigaba ku mwami w’amajyepfo. Ku bw’ibyo rero, umwami w’amajyaruguru ntazagera ku munsi w’imperuka ye bitewe na wa mugenzi we ukomeye bahiganwa. Mu buryo nk’ubwo, umwami w’amajyepfo na we ntazarimburwa n’umwami w’amajyaruguru. Umwami w’amajyepfo azarimbuka ‘nta [muntu] umukozeho,’ arimbuwe n’Ubwami bw’Imanaa (Daniyeli 8:25). Ni koko, mu ntambara ya Harimagedoni, Ubwami bw’Imana buzavanaho abami bose bo ku isi, kandi uko bigaragara, ibyo ni na byo bizagera ku mwami w’amajyaruguru (Daniyeli 2:44). Muri Daniyeli 11:44, 45 havuga imimerere izabanziriza iyo ntambara ya nyuma. Ntibitangaje rero kuba ari ‘nta wuzavuna’ umwami w’amajyaruguru, igihe azaba ageze ku mperuka ye!
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Reba Igice cya 10 cy’iki gitabo.
NI IKI WAMENYE?
• Ni gute umwami w’amajyaruguru yahindutse nyuma y’intambara ya kabiri y’isi yose?
• Amaherezo bizagendekera bite umwami w’amajyaruguru n’umwami w’amajyepfo?
• Ni gute wungukiwe no kwitondera ubuhanuzi bwa Daniyeli burebana n’ihiganwa riri hagati y’abo bami babiri?
[Imbonerahamwe/Ifoto yo ku ipaji ya 284]
ABAMI BO MURI DANIYELI IGICE CYA 11
Umwami Umwami
w’Amajyaruguru w’Amajyepfo
Daniyeli 11:5 Séleucus wa I Nicator Ptolémée wa I
Daniyeli 11: 6 Antiochus wa II Ptolémée wa II
(umugore Laodice) (umukobwa Bérénice)
Daniyeli 11:7-9 Séleucus wa II Ptolémée wa III
Daniyeli 11:10-12 Antiochus wa III Ptolémée wa IV
Daniyeli 11:13-19 Antiochus wa III Ptolémée wa V
(umukobwa Uwamusimbuye:
Cléopâtre wa I) Ptolémée wa VI
Abamusimbuye:
Séleucus wa IV na
Antiochus wa IV
Daniyeli 11:20 Awugusito
Daniyeli 11:21-24 Tiberiyo
Daniyeli 11:27-30a Ubwami bw’u Budage U Bwongereza,
(Intambara ya Mbere y’Isi Yose) bwakurikiwe
n’Ubutegetsi
bw’Igihangange
bw’Isi bw’u
Bwongereza na Amerika
Daniyeli 11:30b, 31 Ubwami bwa Ubutegetsi bw’Igihangange
Gatatu bwa Hitileri bw’Isi bw’u Bwongereza
(Intambara ya Kabiri y’Isi Yose) na Amerika
Daniyeli 11:32-43 Ibihugu Ubutegetsi bw’Igihangange
by’Abakomunisiti bw’Isi bw’u Bwongereza
(Intambara yo Kurebana Igitsure) na Amerika
Daniyeli 11:44, 45 Ntaradukab Ubutegetsi bw’Igihangange bw’Isi bw’u Bwongereza
na Amerika
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
b Ubuhanuzi bwo muri Daniyeli igice cya 11 ntibuvuga amazina y’inzego za gipolitiki zigenda zifata umwanya w’umwami w’amajyaruguru n’umwami w’amajyepfo mu bihe binyuranye. Bamenyekana ari uko ibintu runaka bitangiye kubaho. Byongeye kandi, kubera ko ubushyamirane bugenda bubaho mu byiciro bitandukanye, hari igihe gihita ari nta bushyamirane buhari—umwami umwe akiharira urubuga, mu gihe undi we adakoma.
[Ifoto yuzuye ipaji ya 271]
[Amafoto yo ku ipaji ya 279]
Ibikorwa by’umwami w’amajyepfo byo ‘gutera’ uwo bashyamiranye byajemo n’ubutasi bukoranywe tekiniki yo mu rwego rwo hejuru, hamwe no kuba ashobora gukoresha imbaraga za gisirikare