Ugutsinda Burundu kwa Mikayeli, Ari We wa Mutware Ukomeye
“Icyo gihe Mikayeli wa mutware ukomeye, ujya ahagarikira abantu bawe, azahaguruka.”—DANIYELI 12:1.
1. Ni iyihe myifatire abayobozi benshi b’isi bagaragarije ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova, kandi ni gute umwami w’amajyaruguru atabibayemo shyashya?
“UWITEKA [“YEHOVA,” M N ] ni nde, ngo numvire ndeke Abisirayeli?” (Kuva 5:2). Ayo ni amagambo ashotora yavuzwe na Farawo ayabwira Mose. Mu kwanga kwemera ko Yehova ari we Mana y’ikirenga, Farawo yiyemeje guheza Isirayeli mu bucakara. Abandi bategetsi na bo bagaragarije Yehova agasuzuguro kameze gatyo, kandi abami bavugwa mu buhanuzi bwa Daniyeli na bo si shyashya (Yesaya 36:13-20). Ariko rero, umwami w’amajyaruguru we yarakabije. Marayika yagize ati “[azigira] munini yishyire hejuru ngo asumbe imana zose, kandi azavuga ibikomeye bisuzuguza Imana nyamana . . . . Kandi uwo mwami ntazita ku mana za ba sekuruza, cyangwa ku gushaka abagore cyangwa ku cyitwa imana cyose; kuko azishyira hejuru, ngo asumbe byose.”—Daniyeli 11:36, 37.
2, 3. Ni mu buhe buryo umwami w’amajyaruguru yaretse “imana za ba sekuruza” agasenga indi “mana”?
2 Mu gusohoza ayo magambo y’ubuhanuzi, umwami w’amajyaruguru yaretse “[i]mana za ba sekuruza” (cyangwa “imana za ba se,” MN ), zaba ari imana za gipagani z’i Roma cyangwa iz’Ubutatu za Kristendomu. Hitler yifashishije Kristendomu kugira ngo asohoze imigambi ye, icyakora nk’uko bigaragara, yari afite umushinga wo kuyisimbuza idini rishya, ry’Iridage. Uwamusimbuye yateje imbere ibyo kutemera ko Imana ibaho amaramaje. Bityo rero, umwami w’amajyaruguru yigize imana we ubwe, ‘yishyira hejuru ngo asumbe byose.’
3 Ubwo buhanuzi bukomeza bugira buti “mu cyimbo cyayo, azubaha imana y’ibihome; nuko imana ba sekuruza batigeze kumenya azayubahisha izahabu n’ifeza n’amabuye y’igiciro cyinshi n’ibintu by’igikundiro” (Daniyeli 11:38). Koko rero, umwami w’amajyaruguru yashyize ibyiringiro bye mu buhanga bwa gisirikare bugezweho muri iki gihe, ari yo ‘mana y’ibihome.’ Mu gihe cy’imperuka cyose, yagiye ashakira agakiza kuri iyo ‘mana,’ atamba ubutunzi bwinshi cyane ku gicaniro cyayo.
4. Ni ukuhe gutsinda umwami w’amajyaruguru yagize?
4 “Azanesha ibihome birusha ibindi gukomera, afashwa n’iyo mana itigeze kumenywa; uzamwemerera wese, azamwogezanya icyubahiro, abahe gutwara benshi, kandi azabagabira igihugu ho ingororano” (Daniyeli 11:39). Mu kwiringira “iyo mana [ye] itigeze kumenywa,” ni ukuvuga imana ya gisirikare, umwami w’amajyaruguru ‘yaranesheje’ cyane, yerekana ko ari igihangange kabuhariwe mu bya gisirikare cyo mu “minsi y’imperuka” (2 Timoteyo 3:1). Abashyigikiye ibitekerezo bye bagororewe inkunga mu bya gipolitiki, mu by’imari, kandi rimwe na rimwe babonye n’inkunga mu bya gisirikare.
“Mu Gihe cy’Imperuka”
5, 6. Ni gute umwami w’amajyepfo ‘yateye,’ kandi ni gute umwami w’amajyaruguru yabyifashemo?
5 Dusoma muri Daniyeli 11:40a ngo “mu gihe cy’imperuka umwami w’ikusi [amajyepfo] azamutera.” Uwo murongo hamwe n’ikurikiraho, yagiye itekerezwaho ko, ugereranyije n’iki gihe, yari gusohozwa mu gihe kizaza. Icyakora, niba “[i]gihe cy’imperuka” kivugwa aha gisobanura kimwe n’icyo muri Daniyeli 12:4, 9, twagombye gushakira ugusohozwa kw’ayo magambo muri iyi minsi ya nyuma yose. Mbese, umwami w’amajyepfo yigeze ‘atera’ umwami w’amajyaruguru muri iki gihe? Yego rwose. Nyuma y’intambara ya mbere y’isi yose, isezerano ry’amahoro ryo kumvisha abatsinzwe, mu by’ukuri ryari ‘igitero’ cyabasunikiraga kwihorera. Nyuma yo gutsinda kwe mu ntambara ya kabiri y’isi yose, umwami w’amajyepfo yatunze ibitwaro bya kirimbuzi biteye ubwoba k’uwo bari bashyamiranye, kandi ashyiraho umuryango ukomeye wa gisirikare witwa O.T.A.N. wo kumurwanya. Uko imyaka yagendaga ihita, ‘ibitero’ bye byaranzwe no gukoresha ubutasi bwakoranwaga ubuhanga buhanitse cyane, kimwe no kumurwanya mu by’imibanire y’amahanga no mu bya gisirikare.
6 Ni gute umwami w’amajyaruguru yabyifashemo? “Umwami w’ikasikazi [amajyaruguru] azamutera ameze nka serwakira, azanye amagare n’amafarashi n’inkuge nyinshi atere ibihugu, abisandaremo nk’umwuzure w’amazi” (Daniyeli 11:40b). Amateka y’iminsi ya nyuma, yaranzwe na politiki y’umwami w’amjyaruguru yo kwigarurira ibihugu. Mu ntambara ya kabiri y’isi yose, “umwami” wa Nazi yasandaye nk’umwuzure w’amazi atera mu bihugu bihana imbibi n’icye, kugira ngo abyigarurire. Mu iherezo ry’iyo ntambara, “umwami” wamusimbuye yashyizeho ubwami bukomeye bwaje kurenga ingabano zabwo. Mu Ntambara yo Kurebana Igitsure, umwami w’amajyaruguru yarwanyije uwo yari ahanganye na we yifashishije ibihugu yikingirizaga mu gihe cy’ubushyamirane no mu myivumbagatanyo yabaga igamije guhirika ubutegetsi, haba muri Afurika, muri Asiya, no muri Amerika y’Epfo. Yatoteje Abakristo b’ukuri, azitira umurimo wabo (ariko ntiyashobora kuwuhagarika burundu). Kandi ibitero bye bya gipolitiki n’ibya gisirikare, byatumye yigarurira ibihugu byinshi. Ibyo bihuje neza n’uko marayika yari yarabihanuye agira ati “agere no mu gihugu gifite ubwiza [igihugu cyo mu buryo bw’umwuka cy’ubwoko bw’Imana]; benshi bazatikizwa.”—Daniyeli 11:41a.
7. Ni iyihe mipaka ibikorwa by’umwami w’amajyaruguru byo kwigarurira ibihugu byahuye na yo?
7 Nyamara ariko, n’ubwo—nk’uko uwo yari ashyamiranye na we yabibonaga—umwami w’amajyaruguru yasaga n’aho yari gukomeza kumubuza amahwemo, ntiyashoboye kwigarurira isi yose. “Abanyedomu, n’Abamowabu, n’imfura z’Abamoni ni bo bazarokorwa mu kuboko kwe” (Daniyeli 11:41b). Mu bihe bya kera, Abanyedomu, Abamowabu n’Abamoni bari baherereye ahagana hagati ya Egiputa na Siriya. Dushobora kuvuga ko bagereranya amahanga n’imiryango umwami w’amajyaruguru yibasiye muri iki gihe, ariko akaba atarashoboye kubyigarurira.
‘Egiputa Ntizamurokoka’
8, 9. Ni gute ingaruka z’ibikorwa by’umwami w’amajyaruguru zageze ku bantu, ndetse no k’uw’ingenzi ushyamiranye na we?
8 Marayika akomeza avuga ati “azabangura ukuboko kwe ku bihugu bitari bimwe, n’igihugu cya Egiputa ntikizamurokoka. Ndetse azahindura ibintu by’umurimbo by’izahabu n’ifeza n’ibindi bintu by’igiciro cyinshi byo mu Egiputa; Abanyalibiya n’Abanyetiyopiya bazamushagara” (Daniyeli 11:42, 43). Ndetse n’umwami w’amajyepfo, ari we “Egiputa,” ntiyarokotse ingaruka za politiki yo kwigarurira ibihugu y’umwami w’amajyaruguru. Urugero, [umwami w’amajyepfo] yanesherejwe muri Viyetinamu mu buryo bugaragara. Na ho se bite ku byerekeye “Abanyalibiya n’Abanyetiyopiya”? Dukurikije akarere baherereyemo, abo baturanyi ba Egiputa ya kera bashobora kugereranya neza abaturanyi ba “Egiputa” yo muri iki gihe, kandi rimwe na rimwe bagiye bayoboka umwami w’amajyaruguru, ‘bamushagaye.’
9 Mbese, umwami w’amajyaruguru yaba yarahinduye ‘ibintu by’umurimbo bya Egiputa’? Ni koko, ntiyanesheje umwami w’amajyepfo, kandi kugeza mu wa 1994, imimerere y’isi isa n’aho idashobora gutuma abigeraho. Icyakora, yagize ingaruka ikomeye ku bihereranye n’uburyo umwami w’amajyepfo yakoresheje umutungo we. Bitewe no gutinya uwo ashyamiranye na we, umwami w’amajyepfo yageneye buri mwaka akayabo k’amafaranga yo kwita ku ngabo zikaze zirwanira ku butaka, izirwanira mu mazi, no mu kirere. Ni muri ubwo buryo dushobora kuvuga ko umwami w’amajyaruguru ‘yahinduye,’ ni ukuvuga yategetse, uburyo umwami w’amajyepfo akoresha ubutunzi bwe.
Igitero cya Nyuma cy’Umwami w’Amajyaruguru
10. Ni mu buhe buryo marayika avuga iherezo ry’ubushyamirane hagati y’abo bami babiri?
10 Mbese, ubushyamirane buri hagati y’abo bami bombi buzahoraho iteka? Oya rwose. Marayika yabwiye Daniyeli ati “inkuru zivuye iburasirazuba n’ikasikazi zizamuhagarika umutima [umwami w’amajyaruguru], aveyo arakaye cyane, azanywe no kurimbura, abenshi azabakuraho pe. Azabamba amahema y’ubwami hagati y’inyanja n’umusozi wera ufite ubwiza; nyamara azaba ageze ku munsi w’imperuka ye, nta wuzamuvuna.”—Daniyeli 11:44, 45.
11, 12. Ni ibihe bintu byo mu rwego rwa gipolitiki biherutse kuba bifitanye isano n’ubushyamirane hagati y’umwami w’amajyaruguru n’umwami w’amajyepfo, kandi ni iki dushigaje kumenya?
11 Ibyo bintu ni iby’igihe kizaza, bityo rero tukaba tudashobora kuvuga mu buryo burambuye uko ubwo buhanuzi buzasohozwa. Imimerere ya gipolitiki yerekeye abo bami bombi iherutse guhinduka. Ubushyamirane bukaze hagati ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’ibihugu by’u Burayi bw’i Burasirazuba bwaracogoye. Byongeye kandi, mu wa 1991, Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti zarasenyutse, ntizikibaho.—Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Werurwe 1992, ku ipaji ya 4 n’iya 5 [mu Gifaransa].
12 None se, umwami w’amajyaruguru ni nde muri iki gihe? Mbese, yaba ari kimwe mu bihugu byahoze bigize Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti? Cyangwa se yarahindutse rwose, nk’uko na mbere yagiye abigenza incuro nyinshi? Nta wabyemeza. Ni nde uzaba ari umwami w’amajyaruguru ubwo muri Daniyeli 11:44, 45 hazasohozwa? Mbese, ubushyamirane buzongera kuvuka hagati y’abo bami bombi? Kandi se, ibitwaro byinshi cyane bya kirimbuzi bigihunitswe n’ibihugu byinshi bizamera bite? Igihe cyonyine ni cyo kizasubiza ibyo bibazo.
13, 14. Ni iki tuzi ku bihereranye n’igihe kizaza cy’abo bami babiri?
13 Icyo tuzi cyo, ni uko vuba aha umwami w’amajyaruguru agiye kugaba igitero gikomeye kibyukijwe n’ “inkuru zivuye iburasirazuba n’ikasikazi zizamuhagarika umutima.” Icyo gitero kizabanziriza ‘umunsi w’imperuka ye’ uzahita ukurikiraho. Dushobora kumenya byinshi ku byerekeye izo ‘nkuru’ dusuzumye ubundi buhanuzi bwa Bibiliya.
14 Mbere na mbere ariko, tuzirikane ko ibyo bikorwa by’umwami w’amajyaruguru bitavugwaho kuba bigirirwa umwami w’amajyepfo. Nta bwo azagezwa ku munsi w’imperuka ye biturutse ku maboko y’umwanzi we ukomeye. Ni kimwe n’uko umwami w’amajyepfo atazarimburwa n’umwami w’amajyaruguru. Umwami w’amajyaruguru (mu bundi buhanuzi akaba agereranywa n’ihembe ryameze nyuma ku nyamaswa) azarimburwa n’Ubwami bw’Imana ‘nta [muntu] umukozeho’ (Daniyeli 7:26; 8:25). Mu by’ukuri, amaherezo abami bose bo ku isi bazarimburwa n’Ubwami bw’Imana mu ntambara ya Harimagedoni, kandi uko ni ko bizanagendekera umwami w’amajyaruguru (Daniyeli 2:44; 12:1; Ibyahishuwe 16:14, 16). Muri Daniyeli 11:44, 45 havuga ibintu bizaba bikaganisha kuri iyo ntambara ya nyuma. Ntibitangaje rero kuba ubwo umwami w’amajyaruguru azaba ageze ku munsi w’imperuka ye “nta wuzamuvuna”!
15. Ni ibihe bibazo by’ingenzi tugomba gusuzuma?
15 Noneho se, ni ubuhe buhanuzi bundi budufasha gusobanukirwa iby’ “inkuru” zateye umwami w’amajyaruguru ‘[kuza] kurimbura benshi’? Kandi se, ‘benshi’ azashaka kurimbura ni ba nde?
Inkuru Ivuye i Burasirazuba
16. (a) Ni ikihe kintu gitangaje kigomba kuba mbere ya Harimagedoni? (b) Ni abahe ‘bami baturuka iburasirazuba’?
16 Mbere y’intambara ya nyuma, ari yo Harimagedoni, umwanzi ukomeye w’ugusenga k’ukuri—Babuloni Ikomeye igereranywa na maraya, ari bwo butware bw’isi yose bw’idini y’ikinyoma, agomba kurimburwa (Ibyahishuwe 18:3-8). Iryo rimbuka ryashushanyijwe n’igikorwa cyo gusuka urwabya rwa gatandatu rw’umujinya w’Imana mu ruzi runini rw’ikigereranyo, ari rwo Ufurate. Urwo ruzi rwakamirijwe “kugira ngo inzira y’abami baturuka iburasirazuba yitegurwe” (Ibyahishuwe 16:12). Abo bami ni ba nde? Si abandi batari Yehova Imana na Yesu Kristo!a
17. (a) Ni iki Bibiliya itubwira ku bihereranye n’irimbuka rya Babuloni Ikomeye? (b) Inkuru “ivuye iburasirazuba” ishobora kuba ari iyihe?
17 Irimbuka rya Babuloni Ikomeye ryavuzwe mu buryo butangaje mu gitabo cy’Ibyahishuwe ngo “ya mahembe cumi wabonye [‘abami’ bazaba bategeka mu gihe cy’imperuka], na ya nyamaswa [inyamaswa itukura igereranya Umuryango w’Abibumbye], bizanga maraya uwo, bimunyage, bimucuze, birye inyama ze, bimutwike akongoke” (Ibyahishuwe 17:16). Mu by’ukuri, amahanga ‘arimbura imibiri myinshi’ (Daniyeli 7:5)! Ariko se, ni kuki abami, hakubiyemo n’umwami w’amajyaruguru, bazarimbura Babuloni Ikomeye? Ni ukubera ko ‘Imana izashyira mu mitima yabo gukora ibyo yagambiriye’ (Ibyahishuwe 17:17). Inkuru “ivuye iburasirazuba” ishobora kuba ihereranye neza n’icyo gikorwa cya Yehova, ubwo, mu buryo azaba yahisemo, azashyira mu mitima y’abategetsi b’abantuigitekerezo cyo gutsemba maraya ukomeye wa kidini.—Daniyeli 11:44.
Inkuru Ivuye mu Majyaruguru
18. Ni nde wundi umwami w’amajyaruguru yibasira, kandi ibyo bituma aba aherereye hehe mu gihe ageze ku munsi w’imperuka ye?
18 Ariko kandi, hari undi uburakari bw’umwami w’amajyaruguru bwibasiye. Marayika avuga ko “azabamba amahema y’ubwami hagati y’inyanja [ngari] n’umusozi wera ufite ubwiza” (Daniyeli 11:45). Mu gihe cya Daniyeli, inyanja [ngari] yari Mediterane, na ho umusozi wera ukaba wari uwa Siyoni, aho urusengero rw’Imana rwari rwubatswe kera. Ku bw’ibyo rero, mu gusohozwa k’ubwo buhanuzi, umwami w’amajyaruguru agaba igitero cya gisirikare ku bwoko bw’Imana afite uburakari. Mu buryo bw’umwuka, muri iki gihe, imvugo ngo “hagati y’inyanja n’umusozi wera” yumvikanisha ko [umwami w’amajyaruguru] aherereye ahantu h’iby’umwuka h’abagaragu b’Imana basizwe, bavuye mu ‘nyanja’ y’abantu bari kure y’Imana, kandi bafite ibyiringiro byo kuzategekana na Yesu Kristo mu ijuru ku Musozi Siyoni.—Yesaya 57:20; Abaheburayo 12:22; Ibyahishuwe 14:1.
19. Nk’uko ubuhanuzi bwa Ezekiyeli bubyerekana, ni gute dushobora kumenya inkomoko y’inkuru yabaye imbarutso y’igitero cya Gogi? (Reba ubusobanuro ahagana hasi.)
19 Ezekiyeli, wariho mu gihe cya Daniyeli, na we yahanuye iby’igitero cyari kuzagabwa ku bwoko bw’Imana “ku minsi y’imperuka.” Yavuze ko igitero cyari kuba kiyobowe na Gogi wa Magogi, ugereranya Satani Umwanzi (Ezekiyeli 38:16). Mu buryo bw’ikigereranyo, Gogi yaje avuye mu kihe cyerekezo? Binyuriye kuri Ezekiyeli, Yehova aravuga ati “uzaza uvuye mu gihugu cyawe, ahahera h’ikasikazi [mu majyaruguru]” (Ezekiyeli 38:15). Ku bw’ibyo, inkuru ‘ivuye ikasikazi’ ishobora rwose kuba ari poropaganda ya Satani ihuruza umwami w’amajyaruguru n’abandi bami bose kugira ngo batere ubwoko bwa Yehova.b—Gereranya n’Ibyahishuwe 16:13, 14; 17:14.
20, 21. (a) Kuki Gogi azatuma amahanga, hakubiyemo n’umwami w’amajyaruguru, atera ubwoko bw’Imana? (b) Mbese, igitero cye kizatsinda?
20 Gogi arategura icyo gitero simusiga bitewe n’uburumbuke abonana ‘Isirayeli y’Imana,’ yo, hamwe n’umukumbi munini w’izindi ntama, batakiri ab’iyi si (Abagalatiya 6:16; Yohana 10:16; 17:15, 16; 1 Yohana 5:19). Gogi arareba ikijisho “[u]bwoko bwateraniye hamwe buvuye mu mahanga, bukibonera amatungo n’ibintu [byo mu buryo bw’umwuka]” (Ezekiyeli 38:12; Ibyahishuwe 5:9; 7:9). Mu gusohozwa kw’ayo magambo, muri iki gihe ubwoko bwa Yehova burimo burasagamba kurusha mbere hose. Mu bihugu byinshi byo mu Burayi, muri Afurika, no muri Aziya, aho bari babuzanyijwe, ubu basenga mu mudendezo. Hagati y’uwa 1987 n’uwa 1992, “ibyifuzwa” bisaga miriyoni byavuye mu mahanga bijya mu nzu ya Yehova, ni ukuvuga aharangwa ugusenga k’ukuri. Mu buryo bw’umwuka, [abo bantu] barakungahaye kandi baratunganiwe.—Hagayi 2:7; Yesaya 2:2-4; 2 Abakorinto 8:9.
21 Mu kubona ko ubuturo bwo mu buryo bw’umwuka bw’Abakristo ari nk’ “igihugu kirimo ibirorero bidafite inkike” gikwiriye kwigarurirwa, Gogi arahatanira mu buryo bwimazeyo gukuraho iyo mbogamizi kugira ngo abone uko ategeka abantu bose (Ezekiyeli 38:11). Icyakora, byaramunaniye. Igihe abami b’isi bazatera ubwoko bwa Yehova, ‘bazaba bageze ku munsi w’imperuka yabo.’ Mu buhe buryo?
Umwami wa Gatatu
22, 23. Igihe Gogi azatera, ni nde uzahagarikira ubwoko bw’Imana, kandi bizagira izihe ngaruka?
22 Ezekiyeli avuga ko igitero cya Gogi ari ikimenyetso cyo kugira ngo Yehova Imana ahaguruke arengere ubwoko bwe kandi arimburire ingabo za Gogi “ku misozi ya Isirayeli” (Ezekiyeli 38:18; 39:4). Ibyo biratwibutsa ibyo marayika yabwiye Daniyeli muri aya magambo ngo “icyo gihe Mikayeli wa mutware ukomeye, ujya ahagarikira abantu bawe, azahaguruka; hazaba ari igihe cy’umubabaro utigeze kubaho, uhereye igihe amahanga yabereyeho ukageza icyo gihe. Nuko icyo gihe abantu bawe, bazaba banditswe mu gitabo, bazarokorwa.”—Daniyeli 12:1.
23 Mu wa 1914, Yesu—ari we Mikayeli intwari ku rugamba yo mu ijuru—yabaye Umwami uganje mu Bwami bw’Imana bwo mu ijuru (Ibyahishuwe 11:15; 12:7-9). Guhera icyo gihe, yarahagurutse kugira ngo ‘ajye guhagarikira abantu ba Daniyeli.’ Icyakora, vuba aha, “azahaguruka” mu izina rya Yehova ari Umwami w’Intwari ku rugamba, aze “[guhōra] inzigo abatamenye Imana n’abatumvira ubutumwa bwiza bw’Umwami Yesu Kristo” (2 Abatesalonike 1:8). Amahanga yose yo ku isi, hakubiyemo n’abami bo mu buhanuzi bwa Daniyeli, “azaboroga” (Matayo 24:30). Azarimbukira mu maboko ya ‘Mikayeli, wa mutware ukomeye’ agifite ibitekerezo bibi mu mitima yayo ku bihereranye n’ ‘ubwoko bwa Daniyeli.’—Ibyahishuwe 19:11-21.
24. Ni iyihe ngaruka iki cyigisho cy’ubuhanuzi bwa Daniyeli cyagombye kutugiraho?
24 Mbese, ntidufite amatsiko menshi yo kubona ugutsinda gukomeye kwa Mikayeli n’ukw’Imana ye, ari yo Yehova? Ku bw’uko gutsinda, Abakristo b’ukuri “bazarokorwa” maze bakizwe. (Gereranya na Malaki 4:1-3.) Ku bw’ibyo, mu gihe twiringiye iby’igihe kizaza dufite amatsiko menshi, tuzirikane amagambo y’intumwa Pawulo agira ati “ubwirize abantu ijambo ry’Imana ugire umwete mu gihe kigukwiriye no mu kitagukwiriye” (2 Timoteyo 4:2). Nimucyo rero dukomeze kugundira Ijambo ry’ubuzima no gushakana umwete intama za Yehova mu gihe igihe kidukwiriye kigihari. Tugeze ku murongo wa nyuma mu isiganwa ry’ubuzima. Ingororano turayikozaho imitwe y’intoki. Nimucyo twese twiyemeze kwihangana tugeze imperuka, bityo tuzabe mu bazakizwa.—Matayo 24:13; Abaheburayo 12:1.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Reba igitabo La Révélation: le grand dénouement est proche! cyanditswe na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc., ku ipaji ya 229 n’iya 230.
b Ku rundi ruhande, inkuru ‘ivuye ikasikazi’ ishobora no gukomoka kuri Yehova, dukurikije amagambo yabwiye Gogi ngo ‘nzashyira indobo mu nzasaya zawe, maze nkuzane.’ “Nzakuzamura uturutse ahahera h’ikasikazi, nkugeze ku misozi ya Isirayeli.”—Ezekiyeli 38:4; 39:2; gereranya na Zaburi 48:2.
Mbese, Wasobanukiwe?
◻ Ni gute umwami w’amajyepfo yateye umwami w’amajyaruguru mu gihe cyose cy’imperuka?
◻ Ni iki dushigaje kumenya ku bihereranye n’iherezo ry’ubushyamirane hagati y’abami babiri?
◻ Ni ibihe bintu bibiri bizaba mbere ya Harimagedoni umwami w’amajyaruguru azagiramo uruhare?
◻ Ni gute ‘Mikayeli, ari we wa mutware ukomeye,’ azarinda ubwoko bw’Imana?
◻ Ni gute twagombye kwitabira iby’iki cyigisho cyacu cy’ubuhanuzi bwa Daniyeli?