IGICE CYO KWIGWA CYA 28
Ubwami bw’Imana burategeka
“Ubwami bw’isi bubaye ubwami bw’Umwami wacu n’ubwa Kristo we.”—IBYAH 11:15.
INDIRIMBO YA 22 Ubwami burategeka—Nibuze!
INSHAMAKEa
1. Ni ubuhe buhanuzi busohora muri iki gihe, kandi se ibyo bigaragaza iki?
ESE iyo ubonye ibibazo biri ku isi, wumva nta kizere ufite cy’uko hari igihe ibintu bizaba byiza? Muri iki gihe, usanga abagize umuryango batagikundana. Nanone abantu barushijeho kuba abanyarugomo kandi barikunda. Ikindi kandi abantu benshi ntibafitiye ikizere ababayobora. Ariko se, wari uzi ko ibyo byose bishobora gutuma wizera ko ibintu bizaba byiza? Kubera iki? Kubera ko ibyo abantu bakora muri iki gihe, bihuje neza n’ibyo Bibiliya yari yaravuze byari kuranga ‘iminsi y’imperuka’ (2 Tim 3:1-5). Umuntu wese ushyira mu gaciro, yibonera ko ubwo buhanuzi burimo gusohora muri iki gihe. Kuba ubwo buhanuzi busohora, bigaragaza ko Yesu yabaye Umwami w’Ubwami bw’Imana. Icyakora, ubwo ni bumwe mu buhanuzi bwinshi buvuga iby’Ubwami bw’Imana. Gusuzuma ubundi buhanuzi bwasohoye, biri butume turushaho kwizera Yehova.
2. Ni iki turi bwige muri iki gice, kandi se kuki? (Gira icyo uvuga ku ifoto iri ku gifubiko.)
2 Muri iki gice turi burebe (1) ubuhanuzi budufasha kumenya igihe Ubwami bw’Imana bwatangiriye gutegeka, (2) turebe ubuhanuzi bugaragaza ko Yesu yatangiye gutegekera mu ijuru ari Umwami w’Ubwami bw’Imana, (3) kandi turebe n’ubuhanuzi bugaragaza uko abanzi b’Ubwami bw’Imana bazarimbuka. Nk’uko umuntu aterateranya uduce tw’ifoto tukavamo ifoto yuzuye, natwe turi bubone ko ubwo buhanuzi bwuzuzanya kandi bugatuma tumenya igihe tugezemo.
NI RYARI UBWAMI BW’IMANA BWATANGIYE GUTEGEKA?
3. Ubuhanuzi bwo muri Daniyeli 7:13, 14 butubwira iki ku birebana n’Umwami w’Ubwami bw’Imana?
3 Ubuhanuzi bwo muri Daniyeli 7:13, 14, bwari bwaravuze ko Kristo Yesu ari we wari ukwiriye kuba Umwami w’Ubwami bw’Imana. Nanone bwavuze ko abantu bo mu mahanga yose bari ‘kumukorera,’ kandi ko nta wari kumusimbura. Hari ubundi buhanuzi bwo mu gitabo cya Daniyeli, bwari bwaravuze ko Yesu yari gutangira gutegeka ku iherezo ry’ibihe birindwi. Ese dushobora kumenya igihe ibyo bintu bishimishije byari kubera?
4. Ni mu buhe buryo muri Daniyeli 4:10-17 hadufasha kumenya umwaka Kristo yari gutangirira gutegekamo? (Nanone reba ibisobanuro biri ahagana hasi ku ipaji.)
4 Soma muri Daniyeli 4:10-17. “Ibihe birindwi” bingana n’imyaka 2 520. Ibyo bihe byatangiye mu mwaka wa 607 Mbere ya Yesu, igihe Abanyababuloni bakuragaho umwami wa nyuma wari warashyizweho na Yehova, i Yerusalemu. Byarangiye mu mwaka wa 1914, igihe Yehova yashyiragaho Yesu ngo abe Umwami w’Ubwami bwe, kuko Yesu ari we wari ‘ubifitiye uburenganzira.’b—Ezek 21:25-27.
5. Gusobanukirwa ubuhanuzi buvuga iby’“Ibihe birindwi” bidufitiye akahe kamaro?
5 Ubwo buhanuzi budufitiye akahe kamaro? Gusobanukirwa ubwo buhanuzi buvuga iby’“ibihe birindwi,” bitwizeza ko Yehova asohoza ibyo yasezeranyije ku gihe yagennye. Yehova yari yaragennye igihe Ubwami bwari gutangirira gutegeka, kandi icyo gihe kigeze, butangira gutegeka. Ibyo bitwizeza ko n’ubundi buhanuzi busigaye, azabusohoza igihe yagennye kigeze. Ubwo rero, umunsi wa Yehova ‘ntuzatinda.’—Hab 2:3.
NI IKI KITWEMEZA KO YESU YATANGIYE GUTEGEKA ARI UMWAMI W’UBWAMI BW’IMANA?
6. (a) Ni ibihe bintu Yesu yavuze byari kugaragaza ko yatangiye gutegeka mu ijuru? (b) Ubuhanuzi bwo mu Byahishuwe 6:2-8, bugaragaza bute ko ibyo bintu byari gusohora nta kabuza?
6 Yesu ari hafi kurangiza umurimo we hano ku isi, yabwiye abigishwa be ibintu byari kubaho, bigatuma bamenya ko yatangiye gutegeka mu ijuru. Yavuze ko hari kubaho intambara, inzara n’imitingito. Nanone yavuze ko ‘hirya no hino ku isi hari kubaho ibyorezo by’indwara,’ urugero nk’icyorezo cya COVID-19. Ibyo bintu hamwe n’ibindi tutavuze, ni byo Bibiliya yita ‘ikimenyetso’ cyari kugaragaza ko Yesu yatangiye gutegeka mu ijuru (Mat 24:3, 7; Luka 21:7, 10, 11). Hashize imyaka irenga 60 Yesu apfuye kandi agasubira mu ijuru, yeretse intumwa Yohana ibintu byagaragazaga ko ibyo yari yarabwiye intumwa ze, byari gusohora nta kabuza. (Soma mu Byahishuwe 6:2-8.) Ibyo bintu byose byatangiye kubaho Yesu amaze kuba Umwami, mu mwaka wa 1914.
7. Kuki Yesu amaze kuba Umwami mu ijuru, ibintu byarushijeho kuba bibi?
7 Kuki Yesu amaze kuba Umwami mu ijuru, ibintu byarushijeho kuba bibi ku isi? Mu Byahishuwe 6:2 haduha igisubizo. Havuga ko Yesu akimara kuba Umwami, ikintu cya mbere yakoze ari ukurwana na Satani n’abadayimoni be. Mu Byahishuwe igice cya 12, hatubwira ko Satani n’abadayimoni be batsinzwe, bakajugunywa hano ku isi. Ibyo byatumye ‘isi igusha ishyano,’ kubera ko Satani yamanukanye umujinya mwinshi akababaza abantu.—Ibyah 12:7-12.
8. Kuba tubona ubuhanuzi buvuga iby’Ubwami bw’Imana busohora muri iki gihe, bitugirira akahe kamaro?
8 Ubwo buhanuzi budufitiye akahe kamaro? Kuba abantu basigaye bitwara nabi cyane, bituma twemera ko Yesu yatangiye gutegeka. Ubwo rero, mu gihe tubonye abantu barushaho kuba babi kandi bakikunda, ntibikaturakaze, ahubwo tuge twibuka ko ari ubuhanuzi buba busohora. Bigaragaza ko Ubwami bw’Imana bwatangiye gutegeka (Zab 37:1). Tugomba kwitega ko ibintu bizarushaho kuba bibi ku isi, uko Harimagedoni igenda yegereza (Mar 13:8; 2 Tim 3:13). Dushimira Data wo mu ijuru udukunda, kubera ko adufasha gusobanukirwa impamvu ku isi hariho ibibazo byinshi.
UKO ABANZI B’UBWAMI BW’IMANA BAZARIMBUKA
9. Ubuhanuzi bwo muri Daniyeli 2:28, 31-35, buvuga iki ku butegetsi bw’igihangange bwa nyuma kandi se bwatangiye gutegeka ryari?
9 Soma muri Daniyeli 2:28, 31-35. Twibonera ko ubwo buhanuzi na bwo busohora muri iki gihe. Nebukadinezari yarose inzozi zagaragazaga ibintu byari kubaho “mu minsi ya nyuma,” nyuma y’uko Yesu atangiye gutegeka. Mu banzi ba Yesu bari hano ku isi, harimo n’ubutegetsi bw’igihangange bwa nyuma, Bibiliya yari yarahanuye ko bwari kuba butegeka isi. Ubwo butegetsi bugereranywa n’‘ibirenge by’icyuma kivanze n’ibumba.’ Bwatangiye gutegeka mu Ntambara ya Mbere y’Isi Yose, igihe ubutegetsi bw’Abongereza n’ubw’Abanyamerika, bwatangiraga kugirana umubano wihariye. Nanone igishushanyo Nebukadinezari yabonye mu nzozi, cyagaragaje ibintu bibiri ubwo butegetsi bw’igihangange bwari kuba butandukaniyeho n’ubutegetsi bwabubanjirije.
10. (a) Daniyeli yavuze ko ubutegetsi bw’Abongereza n’Abanyamerika bugereranywa n’iki? (b) Ni iki dukwiriye kwirinda? (Reba agasanduku kavuga ngo: “Irinde kugwa mu mutego.”)
10 Ikintu cya mbere ubutegetsi bw’igihangange bw’Abongereza n’Abanyamerika butandukaniyeho n’ubwabubanjirije, ni uko bwo bugereranywa n’icyuma kivanze n’ibumba. Ubutegetsi bwabubanjirije bwo bwari bukomeye cyane, kuko bwagiye bugereranywa n’ibintu bitavanze n’ikindi kintu, urugero nka zahabu cyangwa ifeza. Ibumba rigereranya “urubyaro rw’abantu” cyangwa abantu muri rusange (Dan 2:43). Nk’uko tubibona muri iki gihe, abantu bagira uruhare mu matora, abashyiraho imiryango iharanira uburenganzira bw’abaturage n’ubw’abakozi ndetse n’abigaragambya, hari igihe batuma ubwo butegetsi budakora ibyo bushaka.
11. Kuba ubutegetsi bw’igihangange bw’Abongereza n’Abanyamerika ari bwo butegeka muri iki gihe, bigaragaza bite ko imperuka yegereje?
11 Ikintu cya kabiri ubutegetsi bw’Abongereza n’Abanyamerika butandukaniyeho n’ubwabubanjirije, ni uko bugereranywa n’ibirenge bya cya gishushanyo kinini. Bibiliya yavuze ko ubwo ari bwo butegetsi bw’igihangange bwa nyuma buzategeka isi. Ubwo rero, nta bundi butegetsi bw’abantu buzigera bubusimbura. Ubwami bw’Imana ni bwo buzaburimbura kuri Harimagedoni, buburimburane n’ubundi butegetsi bwose bw’abantu.c—Ibyah 16:13, 14, 16; 19:19, 20.
12. Ni ikihe kintu kindi kivugwa mu buhanuzi bwa Daniyeli kiduhumuriza?
12 Ubwo buhanuzi budufitiye akahe kamaro? Hari ikindi kintu dusanga mu buhanuzi bwa Daniyeli, kitwereka ko turi mu minsi y’imperuka. Hashize imyaka irenga 2 500 Daniyeli ahanuye ko nyuma ya Babuloni, hari kubaho ubundi butegetsi bune bw’ibihangange. Ubwo butegetsi bwari gutegeka mu duce twarimo abagaragu b’Imana kandi bukabatoteza. Nanone yavuze ko ubutegetsi bw’igihangange bw’Abongereza n’Abanyamerika, ari bwo bwa nyuma buzategeka isi. Ibyo rero bituma twiringira ko vuba aha, Ubwami bw’Imana buzakuraho ubutegetsi bwose bw’abantu, maze bugategeka isi yose.—Dan 2:44.
13. “Umwami wa munani” n’‘abami icumi’ bavugwa mu Byahishuwe 17:9-12, bigereranya iki, kandi se ubwo buhanuzi bwasohoye bute?
13 Soma mu Byahishuwe 17:9-12. Ibintu Intambara ya Mbere y’Isi Yose yangije, byatumye ubundi buhanuzi bwo muri Bibiliya buvuga iby’iminsi y’imperuka, busohora. Abayobozi b’isi bifuzaga kuzana amahoro, maze muri Mutarama 1920 bashinga Umuryango w’Amahanga. Mu Kwakira 1945, uwo muryango waje gusimburwa n’Umuryango w’Abibumbye. Muri Bibiliya, uwo muryango witwa “umwami wa munani.” Icyakora uwo muryango si ubutegetsi bw’igihangange. Kubera iki? Kubera ko ibihugu biwurimo ari byo bituma ugira imbaraga. Ibyo bihugu ni byo Bibiliya yita ‘abami icumi.’
14-15. (a) Mu Byahishuwe 17:3-5 havuga iki kuri “Babuloni Ikomeye”? (b) Ni iki kirimo kuba ku madini y’ikinyoma?
14 Soma mu Byahishuwe 17:3-5. Intumwa Yohana yabonye mu iyerekwa indaya, ari yo “Babuloni Ikomeye,” igereranya amadini yose y’ikinyoma. Ibyo Yohana yeretswe byasohoye bite? Amadini y’ikinyoma amaze igihe kirekire akorana n’abategetsi kandi akabashyigikira. Vuba aha, Yehova azatuma abategetsi basohoza ‘igitekerezo cye.’ Bazakora iki? Abo bategetsi bagereranywa n’“abami icumi,” bazagaba igitero ku madini y’ikinyoma maze bayarimbure.—Ibyah 17:1, 2, 16, 17.
15 Ni iki kitwemeza ko Babuloni Ikomeye iri hafi kurimbuka? Kugira ngo tubone igisubizo k’icyo kibazo, byaba byiza twibutse ko Babuloni ya kera yari ikikijwe n’uruzi rwa Ufurate. Ibyo byatumaga yumva ifite umutekano. Igitabo k’Ibyahishuwe kivuga ko abantu benshi cyane bashyigikiye Babuloni Ikomeye, bagereranywa n’‘amazi’ (Ibyah 17:15). Nanone kivuga ko ayo mazi yari ‘gukama,’ bikaba bigaragaza ko ayo madini y’ikinyoma, yari gutakaza abayoboke benshi (Ibyah 16:12). Muri iki gihe ubwo buhanuzi burasohora, kuko abantu benshi bava muri ayo madini y’ikinyoma, bakajya kwishakira aho bavana ibisubizo by’ibibazo bafite.
16. Kuki gusobanukirwa ubuhanuzi buvuga iby’Umuryango w’Abibumbye no kurimbuka kw’amadini y’ikinyoma, bidufitiye akamaro?
16 Ubwo buhanuzi budufitiye akahe kamaro? Kuba Umuryango w’Abibumbye warashyizweho kandi abantu benshi bakaba bava mu madini y’ikinyoma, bigaragaza ko turi mu minsi y’imperuka. Icyakora, kuba abantu benshi bava muri ayo madini y’ikinyoma, si byo bizatuma arimbuka. Nk’uko twigeze kubivuga, Yehova azatuma “abami icumi,” bagereranya abategetsi bashyigikiye Umuryango w’Abibumbye, basohoza ‘igitekerezo cye.’ Abo bategetsi bazarimbura ayo madini y’ikinyoma mu buryo butunguranye, ku buryo bizatangaza isi yosed (Ibyah 18:8-10). Amadini y’ikinyoma narimbuka, bishobora kuzateza ibibazo byinshi, ariko abagaragu b’Imana bazishima. Hari nibura impamvu ebyiri zizatuma bishima. Uwo mwanzi w’Imana umaze igihe kirekire, azaba arimbutse burundu kandi gucungurwa kwacu kuzaba kwegereje.—Luka 21:28.
IRINGIRE KO YEHOVA AZARINDA UBWOKO BWE MU GIHE KIRI IMBERE
17-18. (a) Twakora iki kugira ngo dukomeze kugira ukwizera gukomeye? (b) Ni iki tuziga mu gice gikurikira?
17 Daniyeli yahanuye ko “ubumenyi nyakuri buzagwira;” kandi koko ni ko byagenze. Ubu dusobanukiwe ubuhanuzi busohora muri iki gihe (Dan 12:4, 9, 10). Kuba ubwo buhanuzi busohora, bituma turushaho kubaha Yehova n’Ijambo rye (Yes 46:10; 55:11). Ubwo rero, jya ukomeza kwiga Bibiliya ushyizeho umwete, kugira ngo ukomeze ukwizera kwawe kandi ufashe abandi kuba inshuti za Yehova. Azarinda abamwiringira kandi abahe ‘amahoro ahoraho.’—Yes 26:3.
18 Mu gice gikurikira, tuzareba ubuhanuzi buvuga iby’itorero rya gikristo mu minsi y’imperuka. Nk’uko tuzabibona, ubwo buhanuzi na bwo bugaragaza neza ko turi mu minsi y’imperuka. Tuzabona ibimenyetso bigaragaza ko Umwami wacu Yesu, ari we uyobora abagaragu be b’indahemuka.
INDIRIMBO YA 61 Mwebwe Bahamya nimujye mbere!
a Turiho mu gihe gishishikaje! Nk’uko ubuhanuzi bwinshi bwo muri Bibiliya bwari bwarabivuze, ubu Ubwami bw’Imana bwatangiye gutegeka. Muri iki gice, turi burebe bumwe muri ubwo buhanuzi. Ibyo biri butume turushaho kwizera Yehova kandi bidufashe gukomeza gutuza no kumwiringira, haba muri iki gihe no mu gihe kiri imbere.
b Reba igitabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose, isomo rya 32, ingingo ya 4, na videwo iri ku rubuga rwacu ivuga ngo: “Ubwami bw’Imana bwatangiye gutegeka mu mwaka wa 1914.”
c Niba wifuza gusobanukirwa neza ubuhanuzi bwa Daniyeli, wareba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Kamena 2012, ku ipaji ya 14-19.
d Niba wifuza ibindi bisobanuro ku birebana n’ibintu bizabaho mu gihe kiri imbere, wareba igitabo Ubwami bw’Imana burategeka, ku gice cya 21.