IGICE CYA 8
‘Icyo Yehova agusaba ni iki?’
1, 2. Kuki biteye inkunga kumenya uko Yehova yitwaye ku birebana n’abari bagize ubwoko bwe bwa kera bari barononekaye mu by’umuco?
SA N’UREBA ibi bikurikira: akana k’agakobwa katewe ubwoba n’umuntu ukomanga ku rugi aruhonda cyane. Karatinya ko ari umucuruzi w’umugome uje kwishyuza amafaranga umuryango wako umurimo. Yariganyije abantu benshi akoresheje ibipimo bibeshya kandi akabaka inyungu z’ikirenga. Kugira ngo adahanwa, aha ruswa abayobozi b’umujyi bakirengagiza amarira y’abo arenganya. Ako gakobwa karumva kadafite kirengera; se yarabataye ajya kwishakira umugore ukiri muto. Ko na nyina bashobora kugurishwa bakagirwa abacakara.
2 Ibyo tumaze kuvuga bigaragaza muri rusange ibikorwa abahanuzi 12 bamaganye (Amosi 5:12; 8:4-6; Mika 6:10-12; Zefaniya 3:3; Malaki 2:13-16; 3:5). Iyo uza kuba warabayeho icyo gihe, wari kuba warabyifashemo ute? Nubwo iyo mimerere ibabaje, ushobora guterwa inkunga no kumenya ibintu byiza Yehova yakoreye abari bagize ubwoko bwe mu gihe cy’abo bahanuzi. Koko rero, uhereye ku bivugwa mu bitabo by’abo bahanuzi 12 ushobora kubona ko Imana yatsindagirije imico n’imyifatire yo mu rwego rwo hejuru. Inkunga igutera zishobora gutuma ukomera ku mahame mbwirizamuco akugenga, zikagushishikariza gukora ibyiza kandi bigatuma uyisingiza. Kubera ko umunsi w’urubanza wa Yehova wegereje cyane, niwita ku butumwa butera inkunga buboneka muri ibyo bitabo, bizatuma umenya icyo Imana igusaba. Reka tubanze dusuzume ibyabaye mu gihe cya Mika, mu kinyejana cya munani mbere ya Yesu.
ICYO YEHOVA AGUSABA NI IKI?
3, 4. (a) Ni ayahe magambo meza yo kwinginga tubona mu gitabo cya Mika? (b) Ni mu buhe buryo wowe ku giti cyawe urebwa n’ikibazo kiboneka muri Mika 6:8?
3 Iyo usomye igitabo cya Mika, uhita ubona gisa naho kirimo urutonde rurerure rw’ibirego biregwa Abisirayeli bigometse. Ni iby’ukuri ko Yehova yabonaga ko abari bagize ubwoko bwe bamwiyeguriye bari barononekaye mu by’umuco, hakubiyemo n’abo yavuze ko ‘bangaga ibyiza bagakunda ibibi’ (Mika 3:2; 6:12). Icyakora, Mika ntiyanditse amagambo yo kubamagana gusa, ahubwo yananditse zimwe mu nama nziza cyane zo muri Bibiliya, zishishikariza umuntu kugira icyo akora. Mika yibanze ku isoko y’amahame akiranuka, hanyuma abaza ikibazo gikangura ibitekerezo agira ati “icyo Yehova agusaba ni iki? Si ugukurikiza ubutabera, ugakunda kugwa neza kandi ukagendana n’Imana yawe wiyoroshya?”—Mika 6:8.
4 Mbese urumva ukuntu Umuremyi wacu atwinginga? Atwibutsa abigiranye urukundo imyifatire myiza dushobora kugira aho kuyobywa n’ububi bwogeye. Yehova azi ko twifuza kugaragaza imico y’Imana bitewe n’uko turi indahemuka, kandi ahora adufitiye icyizere. Wari kubyitwaramo ute iyo uza kubazwa wowe ku giti cyawe ngo ‘icyo Yehova agusaba ni iki?’ Mbese mu bice bigize imibereho yawe, ushobora kubona aho amahame mbwirizamuco y’Imana akuyobora, cyangwa aho yagombye kuba akuyobora? Imishyikirano ufitanye n’Imana hamwe n’imibereho yawe bizarushaho kuba byiza nukomeza kuyoborwa n’ayo mahame. Kubera ko ubu isi yose iri hafi guhindurwa paradizo, ushobora guterwa inkunga n’iyi nama igira iti “mwibibire imbuto zo gukiranuka, musarure ineza yuje urukundo. Muhinge ubutaka bukwiriye guhingwa mu gihe hakiri igihe cyo gushaka Yehova, kugeza aho azazira akabigisha gukiranuka” (Hoseya 10:12). Noneho nimucyo dusuzume ingingo z’ingenzi zikubiye mu nama nziza iboneka muri Mika 6:8.
JYA “WIYOROSHYA”
5. Kuki ari iby’ingenzi ko tugendana n’Imana ‘twiyoroshya’?
5 Zirikana ko Mika yavuze ko icyo Yehova adusaba, ari ‘ukugendana na we twiyoroshya.’ Kwiyoroshya bitugirira akamaro kenshi, kuko “ubwenge bufitwe n’abiyoroshya” (Imigani 11:2). Kwiyoroshya bikubiyemo kumenya ko ubushobozi bwacu bugira aho bugarukira, bitewe n’icyaha twarazwe na Adamu. Iyo twemeye ko twavukiye mu cyaha, iba ari intambwe ya mbere y’ingenzi ituma duhatanira kwirinda gukora ibyaha nkana.—Abaroma 7:24, 25.
6. Ni mu buryo ki twakungukirwa no kwiyoroshya tukamenya ingaruka z’icyaha?
6 Kuki kwiyoroshya hamwe no kwicisha bugufi ari ingenzi cyane kugira ngo twirinde gukora ibyaha nkana? Koko rero, umuntu wiyoroshya amenya ko icyaha kigira imbaraga (Zaburi 51:3). Hoseya adufasha gusobanukirwa ko icyaha gishobora kutureshya, kandi ko amaherezo buri gihe kigira ingaruka zangiza. Urugero, Yehova yasezeranyije ko yari ‘kuzaryoza’ abari bagize ubwoko bwe kutumvira kwabo. Mbese ibyo byaba bishaka kuvuga ko abo banyabyaha batiyoroshyaga bashoboraga kurokoka ingaruka zose? Bashobora kuba ari ko babyibwiraga, kubera ko icyaha gishuka umuntu kandi kikamugira imbata. Ikirushijeho kuba kibi, ni uko icyaha gitandukanya abanyabyaha n’Imana, kigatuma bagera mu mimerere ibabaje cyane. “Imigenzereze yabo ntibemerera kugarukira Imana yabo.” Icyaha gikozwe nkana cyonona umunyabyaha kikamusiga atakigira akabaraga ko gukurikiza amahame mbwirizamuco, kikamuhindura ‘inkozi y’ibibi.’ Byongeye kandi, icyaha gituma umunyabyaha atagira icyo ageraho. Ni iby’ukuri ko mu gihe runaka ashobora gusa n’aho yagize icyo ageraho, ariko umunyabyaha utihana ntashobora kwitega ko yakwemerwa n’Imana.—Hoseya 1:4; 4:11-13; 5:4; 6:8.
7. Ni mu buhe buryo abantu biyoroshya bitabira ubuyobozi bwa Yehova?
7 Nanone abantu biyoroshya bemera ko bakeneye ubuyobozi bw’Imana kugira ngo birinde ingaruka zibabaje z’icyaha. Mika yabonye iby’igihe, ni ukuvuga iki gihe turimo, ubwo abantu benshi bari kugira umwete wo ‘kwigishwa inzira za Yehova’ kandi ‘bakazigenderamo.’ Abo bantu b’abagwaneza, bashaka “amategeko” n’“ijambo rya Yehova.” Nawe ushobora kuba ushimishwa no kuba uri hamwe n’abantu bifuza ‘kugendera mu izina rya Yehova’ bemera gukora ibyo abasaba. Nubwo bimeze bityo ariko, kimwe na Mika, ushobora gushishikazwa no kumenya ubundi buryo bwo gukomeza kuba “umuntu utanduye” mu by’umuco (Mika 4:1-5; 6:11). Nukomeza gushaka uko wakora ibyo Yehova agusaba wiyoroheje, bizagufasha cyane.
ITOZE KUGENDERA KU MAHAME MBWIRIZAMUCO YO MU RWEGO RWO HEJURU
8. Iyo witegereje isi yo muri iki gihe, usanga yitwara ite ku bihereranye n’amahame mbwirizamuco?
8 Kugira ngo Yehova adufashe kugira ubuzima bwiza bwo mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’umubiri, adusaba kuba abantu batanduye mu by’umuco, nubwo dukikijwe n’isi yononekaye (Malaki 2:15). Twugarijwe n’ubutumwa buvuga iby’ibitsina gusa. Abantu benshi bumva ko kureba amafoto n’amafilimi byerekana porunogarafiya, gusoma ibyerekeye ibikorwa by’ubusambanyi bw’akahebwe no gutegera amatwi indirimbo zirimo amagambo yerekeza ku busambanyi ari ibintu bisanzwe. Byongeye kandi, hari abantu basuzugura abagore, bakabona ko nta kindi bamaze, bakumva ko ari ibikoresho byo guhaza irari ry’ibitsina gusa. Nanone abakiri bato ku mashuri usanga batera inzenya z’umwanda kandi bakavuga amagambo yerekeza ku bitsina. Wakora iki ngo wirinde ibyo bintu bishobora kukwangiza?
9. Ni mu buhe buryo abantu benshi bananiwe kugendera ku mahame ya Yehova mu gihe cy’abahanuzi 12?
9 Ibitabo by’abahanuzi 12 turimo dusuzuma, bitanga inama z’ingirakamaro. Babayeho mbere y’uko habaho amazu yerekanirwamo sinema n’acururizwamo amafilimi, icyakora mu gihe cyabo habagaho ibishushanyo by’ibitsina, ubusambanyi bwo mu nsengero hamwe n’ibikorwa byo kutagira isoni mu by’ubusambanyi bw’akahebwe (1 Abami 14:24; Yesaya 57:3, 4; Habakuki 2:15). Ibyo wabibonera gihamya usuzumye amagambo abahanuzi banditse agira ati “kuko abagabo bihererana indaya kandi bagatamba ibitambo bari kumwe n’abagore b’indaya bo mu rusengero.” “Umuhungu na se bahurira ku ndaya imwe kugira ngo bahumanye izina ryanjye ryera.” Abandi bo ‘bahongeraga indaya’ buri gihe, bakaryamana na zo mu mihango y’iby’iyororoka.a Ubusambanyi bwari bwogeye, abantu bagaca inyuma abo bashakanye ‘bagakomeza gukurikira abakunzi babo.’—Hoseya 2:13; 4:2, 13, 14; Amosi 2:7; Mika 1:7.
10. (a) Ni iyihe mpamvu y’ibanze ituma abantu biyandarika? (b) Ni mu buhe buryo abari bagize ubwoko bw’Imana bakoze icyaha cy’ubusambanyi bwo mu buryo bw’umwuka?
10 Ushobora kuba wariboneye ko ibikorwa by’ubwiyandarike bifitanye isano n’imitekerereze y’umuntu n’impamvu zituma akora ibintu (Mariko 7:20-22). Yehova yavuze ibyerekeye abantu be bataye umuco avuga ko ‘ingeso y’ubusambanyi ari yo yatumye bayoba,’ kandi ko ‘nta kindi bakoraga uretse ibikorwa by’ubugome’ (Hoseya 4:12; 6:9).b Zekariya yavuze ko bari bafite “umwuka uhumanye” (Zekariya 13:2). Imibereho y’abantu yari ikubiyemo imyitwarire irangwa no kubahuka, kutita ku mahame ya Yehova n’ubuyobozi bwe ndetse bakabisuzugura rwose. Ubwo rero kugira ngo umuntu akosore impamvu zimutera kugira icyo akora, agomba guhindura mu buryo bwuzuye imitekerereze ye n’imimerere y’umutima we. Kumenya ibyo, byagombye gutuma Abakristo bashimira cyane ku bw’ubufasha babona bwo kwirinda ubwiyandarike n’ingaruka zabwo zibabaje.
ITOZE KUBA INDAKEMWA
11. Zimwe mu ngaruka z’ubwiyandarike ni izihe?
11 Ushobora kuba warabonye ko kutaba indakemwa bisenya imiryango, bigatuma abana batabona uburere bwa kibyeyi, bigatera indwara ziteye ishozi kandi bigatuma ibikorwa byo gukuramo inda bivutsa abana benshi ubuzima byiyongera. Abantu birengagiza Umuremyi mu birebana n’ibitsina, akenshi bagerwaho n’ingaruka zo mu mubiri n’imibabaro yo mu byiyumvo. Mika yaranditse ati ‘kubera ko [umuntu] yahumanye, azasenywa, kandi ibyo bizamutera umubabaro’ (Mika 2:10). Kumenya ibyo bishimangira icyemezo abantu bafashe cyo kubaha Imana by’ukuri. Birinda kwandurisha imitima yabo n’ubwenge bwabo ibitekerezo byanduye.—Matayo 12:34; 15:18.
12. Ni mu buhe buryo twungukirwa no kwemera uko Yehova abona ibijyanye n’imikoreshereze y’ibitsina?
12 Abakristo ntibirinda ubwiyandarike bitewe gusa n’uko batinya kwandura indwara cyangwa kubyara ibinyendaro. Babona agaciro ko kwitoza gukunda amategeko y’Imana, kandi bakagira imitekerereze nk’iyayo mu birebana n’amahame ajyanye n’imikoreshereze y’ibitsina. Yehova yashyize mu bantu icyifuzo gisanzwe cyo kugirana imibonano mpuzabitsina mu rwego rwo kugaragarizanya urukundo hagati y’abashakanye. Ibyo byari mu migambi Imana yari ifite igihe yaremaga. Iyo imibonano mpuzabitsina ikozwe mu buryo bukwiriye, ni ukuvuga hagati y’abashakanye, bigira akamaro, bigatuma umugabo n’umugore baba umwe, kandi rimwe na rimwe bigatuma bororoka. Icyakora iyo imibonano mpuzabitsina ikozwe n’abantu batashyingiranywe, bigira ingaruka zangiza cyane nk’uko byemezwa n’abahanuzi 12. Ibikorwa by’ubwiyandarike byatumye abantu batemerwa n’Imana. Icyo gihe byagize ingaruka mbi cyane, kandi no muri iki gihe uwabyishoramo wese byamugiraho ingaruka mbi.
13. Ni mu buhe buryo ‘twavana ubusambanyi imbere yacu’ kandi tukirinda ibishuko?
13 Hoseya yinginze abantu bo mu gihe cye ngo ‘bavane ubusambanyi bwabo imbere yabo,’ ibyo bikaba byarabasabaga gufata ingamba zo kwirinda mu by’umuco (Hoseya 2:2). Natwe twaba tugaragaje ubwenge twirinze kwishyira mu mimerere iyo ari yo yose yatuma duteshuka. Urugero, ushobora kuba uhanganye n’ikigeragezo gihoraho ku ishuri cyangwa aho utuye. Guhindura ishuri cyangwa aho utuye bishobora kutakorohera, icyakora ushobora kubona ubundi buryo bwo guhunga ibishuko bityo ‘ukavana ubusambanyi imbere yawe.’ Jya umenyesha abandi ko uri Umukristo w’ukuri; ko uri Umuhamya wa Yehova. Jya usobanura amahame ugenderaho n’imyizerere yawe, ubikore mu buryo bwumvikana kandi burangwa no kubaha. Menyesha abandi ko wiyemeje gukomeza kugendera ku mahame ya Yehova yo mu rwego rwo hejuru (Amosi 5:15). Ubundi buryo bwo ‘kuvana ubusambanyi imbere yawe’ ni ukwirinda porunogarafiya n’imyidagaduro ikemangwa. Ibyo bishobora kuba bikubiyemo kujugunya ibinyamakuru cyangwa ugashaka izindi ncuti zikunda Yehova, kandi zemera ko wagombye gukora ibyo agusaba (Mika 7:5). Ni koko, ubifashijwemo na Yehova ushobora kwirinda kwanduzwa n’umwuka w’ubwiyandarike wiganje mu isi!
‘KUNDA KUGWA NEZA’
14, 15. (a) “Gukunda kugwa neza” bisobanura iki? (b) Ni mu buhe buryo gukunda kugwa neza bidufasha kutabaho umugayo?
14 Mika yatsindagirije ko Yehova adusaba ‘gukunda kugwa neza.’ Kugwa neza bikubiyemo gukora ibintu byiza aho gukora ikibi. Kugwa neza bifitanye isano ya bugufi no kugira neza hamwe no kugendera ku mahame yo mu rwego rwo hejuru mu by’umuco. Ibyo bidusaba kuba inyangamugayo kandi ntitubogame, haba mu bikorwa byacu bwite ndetse no mu mishyikirano tugirana n’abandi. Mu gice cya 6 cy’iki gitabo, twasuzumye ibintu by’ingenzi mu buzima tugomba kugaragazamo ubutabera no kuba inyangamugayo, urugero nko mu bucuruzi no mu bibazo birebana n’amafaranga. Ariko aho si ho honyine twagombye kugaragaza ubutabera, ubudahemuka no kugwa neza.
15 Abantu bakunda kugwa neza kandi bifuza gukorera abandi ibyiza, bihatira kutabaho umugayo. Yehova yabwiye Abisirayeli batasohozaga inshingano zabo zo gutanga amaturo yo gushyigikira ugusenga k’ukuri ati “mwe muranyiba” (Malaki 3:8). Ese waba uzi uko umuntu ‘yakwiba’ Imana muri iki gihe? Byagenda bite niba Umukristo ashobora kugira aho ahurira n’amafaranga y’impano zo guteza imbere inyungu z’Ubwami, haba mu itorero cyangwa ahandi hantu? Ese ayo mafaranga aba ari aya nde? Ayo mafaranga aba ari aya Yehova, kubera ko aba yatanzweho impano ngo ateze imbere gahunda yo ku musenga (2 Abakorinto 9:7). Ese hari uwagombye gutekereza ko ashobora “kwiguriza” kuri ayo mafaranga kugira ngo akemure ikibazo kimutunguye, cyangwa agakoresha amafaranga yatanzweho impano nta burenganzira yahawe? Birumvikana ko nta wabikora. Ibyo byaba ari kimwe no kwiba Imana! Kandi rwose ntabwo yaba agaragarije ubutabera no kutabogama abatanze ayo mafaranga ho impano zo gushyigikira umurimo w’Imana.—Imigani 6:30, 31; Zekariya 5:3.
16, 17. (a) Abantu bamwe bagaragaje bate umururumba mu gihe cya Amosi na Mika? (b) Imana ibona ite kurarikira?
16 Nanone kugwa neza no kugira neza, bifasha Abakristo kwirinda kurarikira. Mu gihe cya Amosi, abantu benshi bagiraga umururumba ukabije. Abanyamururumba badahaga babaga biteguye ‘kugurisha umukiranutsi ifeza,’ kandi ari mugenzi wabo basangiye ugusenga (Amosi 2:6)! Uko ni ko byari bimeze mu gihe cya Mika, aho abakire b’i Buyuda bamburaga ababaga badafite kirengera umutungo wabo, byaba ngombwa bakawutwara ku ngufu (Mika 2:2; 3:10). Iyo abo bantu b’abanyamururumba bigaruriraga amasambu ya bagenzi babo, babaga bishe Amategeko ya Yehova, hakubiyemo n’itegeko rya nyuma mu Mategeko Icumi, hamwe n’amategeko yababuzaga kugurisha gakondo burundu.—Kuva 20:13, 15, 17; Abalewi 25:23-28.
17 Birashoboka ko muri iki gihe bidakunze kubaho ko abantu bagurishwa cyangwa ngo bakoreshwe ubucakara nk’uko byari bimeze mu gihe cy’abahanuzi. Ariko se bite ku birebana no gukandamiza abandi no kubarya imitsi? Birumvikana ko Umukristo ukunda kugwa neza, atazanyunyuza imitsi bagenzi be. Urugero, azi neza ko bitaba bikwiriye kandi ko bitaba bihuje n’ineza aramutse atangije ubucuruzi cyangwa umushinga uzaba ufite abakiriya bagizwe ahanini na bagenzi be. Umuntu aramutse akoze gahunda zo kubona amafaranga huti huti arya imitsi Abakristo bagenzi be, byaba ari ukugaragaza umururumba kandi Abakristo baburirwa kuwirinda (Abefeso 5:3; Abakolosayi 3:5; Yakobo 4:1-5). Umururumba ushobora kugaragarira mu gukunda amafaranga, kurarikira ububasha cyangwa indamu, gukabya kugira umururumba w’ibyokurya n’ibyokunywa, gukabya kugira irari ry’ibitsina cyangwa ikindi kintu cyose. Mika yagaragaje ko abantu bikubira, b’abanyamururumba ‘batazahaga.’ Uko ni na ko bimeze muri iki gihe.—Mika 6:14.
18, 19. (a) Ni iki bamwe mu bahanuzi 12 bavuze ku bihereranye n’uko Yehova yita ku ‘mwimukira’? (b) Ni mu buhe buryo kwereka abandi ko ubitayeho mu buryo bwuje urukundo byatuma urushaho kubana neza n’abantu b’aho utuye?
18 Yehova yategetse ubwoko bwe ‘kutariganya umwimukira.’ Imana yavuze binyuze kuri Malaki iti ‘nzabegera ncire urubanza abima umwimukira uburenganzira bwe’ (Zekariya 7:10; Malaki 3:5). Mbese agace utuyemo karahindutse bitewe n’uko haje abimukira cyangwa abandi mudahuje ubwenegihugu, ubwoko cyangwa abakuriye mu mico itandukanye n’iyawe? Birashoboka ko bimutse bashaka umutekano, akazi cyangwa imibereho irushijeho kuba myiza. Ubona ute abantu mudahuje ururimi n’imibereho? Mbese waba wiyiziho akageso ko kugira urwikekwe, dore ko ibyo byaba bitandukanye no kugwa neza?
19 Tekereza ukuntu abo bantu bakwitabira ubutumwa neza, uramutse uberetse ko abantu bakomoka mu bindi bihugu cyangwa bakuriye mu yindi mico na bo bakwiriye kugezwaho ukuri kwa gikristo kimwe n’abandi bose. Kugwa neza byagombye kudufasha kwikuramo igitekerezo icyo ari cyo cyose cyo kumva ko abo bantu bashya baje kutubangamira ku mikoreshereze y’Inzu y’Ubwami cyangwa mu bindi bintu. Intumwa Pawulo yibukije bamwe mu Bakristo b’Abayahudi bo mu kinyejana cya mbere, mu rugero runaka bagiriraga urwikekwe abatari Abayahudi, ko mu by’ukuri nta n’umwe wari ukwiriye agakiza; ahubwo ko ubuntu butagereranywa bw’Imana ari bwo bwonyine butuma umuntu wese ashobora kubona agakiza (Abaroma 3:9-12, 23, 24). Kugirira abandi neza bizatuma twishimira ko urukundo rw’Imana rusigaye rugera ku bantu benshi batari barabonye uburyo bwo kumva ubutumwa bwiza (1 Timoteyo 2:4). Abantu bakomoka mu bindi bihugu cyangwa mu yindi mico, akenshi usanga bagirirwa urwikekwe. Bityo rero, twagombye kubitaho, tukabagaragariza ineza, tugatuma bumva bisanzuye kandi buri wese tukamufata “nka kavukire wo muri twe.”—Abalewi 19:34.
GENDANA N’IMANA Y’UKURI
20. Bamwe mu Bisirayeli bashakiye ubuyobozi kuri ba nde?
20 Nanone Mika yatsindagirije ko ari ngombwa kugendana n’Imana, ukiringira ko ari Imana y’ukuri kandi ukayishakiraho ubuyobozi (Imigani 3:5, 6; Hoseya 7:10). Abayahudi bamaze kugaruka bavuye mu bunyage, bamwe muri bo bongeye kujya mu bapfumu, bayoboka imana z’ibinyoma, wenda biringiye ko byabafasha mu bihe by’amapfa. Mu by’ukuri, biyambazaga imbaraga z’imyuka mibi ngo zibafashe, nubwo Yehova yari yaragaragaje mu buryo bwumvikana neza ko aciraho iteka bene ibyo bikorwa (Gutegeka kwa Kabiri 18:9-14; Mika 3:6, 11; 5:12; Hagayi 1:10, 11; Zekariya 10:1, 2). Abo Bayahudi bashyikiranaga n’ibiremwa by’imyuka birwanya Imana y’ukuri!
21, 22. (a) Ni ubuhe bwoko bw’ubupfumu bwiganje mu gace k’iwanyu? (b) Kuki abagaragu nyakuri ba Yehova batishora mu bikorwa by’ubupfumu?
21 Muri iki gihe, hari abatekereza ko imyuka mibi ivugwa mu Byanditswe ari imvugo y’ikigereranyo isobanura gusa ikibi. Icyakora, Bibiliya igaragaza ko abadayimoni babaho koko, kandi ko ari bo bihishe inyuma y’ibikorwa byo kuraguza inyenyeri, ubupfumu n’ubundi buryo bw’ubumaji (Ibyakozwe 16:16-18; 2 Petero 2:4; Yuda 6). Akaga gaterwa n’ubupfumu na ko karigaragaza. Abantu bo mu mico myinshi biringira abavuzi gakondo bivugaho ko bafite ububasha ndengakamere, bakiyambaza n’abapfumu. Abandi bashakira ubuyobozi ku baraguza inyenyeri, cyangwa bagakoresha amakarita y’ubupfumu, inkoni n’utubaho bikoreshwa mu kuragura hamwe n’uturahuri twihariye dukoreshwa mu bupfumu. Ndetse birasanzwe ko bagerageza gushyikirana n’imyuka y’abapfuye. Bivugwa ko hari bamwe mu bategetsi ba za leta biyambaza abapfumu baragurisha inyenyeri n’abashitsi kugira ngo babafashe gufata imyanzuro. Biragaragara ko ibyo byose binyuranyije n’inama Mika yatugiriye yo kugendana n’Imana y’ukuri, dukurikiza ubuyobozi iduha.
22 Birumvikana ko ugomba kwirinda ibyo bikorwa kuko uri umugaragu nyakuri w’Imana. Ushobora kwiringira ko Imana itajya na rimwe ikoresha ubumaji cyangwa uburyo ndengakamere kugira ngo ihishure ibyo ishaka cyangwa igaragaze imbaraga zayo. Ahubwo nk’uko muri Amosi 3:7 habitwizeza, Yehova ‘ahishurira ibanga rye abagaragu be b’abahanuzi.’ Byongeye kandi, kwivuruguta mu bikorwa by’ubupfumu bishobora gutuma umuntu yishyira mu bubata bw’umutware w’abadayimoni, ari we Satani, umunyabinyoma ukoresha amayeri akayobya abantu. We n’amashumi ye biyemeje kugirira abantu nabi, kandi kuva kera bagiye bagaragaza ubugome ndetse bakica abantu (Yobu 1:7-19; 2:7; Mariko 5:5). Bityo rero, byari bikwiriye ko Mika aciraho iteka ibikorwa by’ubupfumu, igihe yaduteraga inkunga yo kugendana n’Imana y’ukuri.
23. Ni nde ushobora kuduha ibyo dusaba bikwiriye?
23 Ubuyobozi nyakuri bwo mu buryo bw’umwuka buturuka gusa kuri Yehova no kuri gahunda yo kumusenga itanduye (Yohana 4:24). Umuhanuzi Zekariya yaranditse ati “nimusabe Yehova” (Zekariya 10:1). Nubwo imyuka mibi yakugabaho igitero cyangwa ikagerageza kugushuka, jya wibuka ko “umuntu uzambaza izina rya Yehova azakizwa” (Yoweli 2:32). Ayo magambo atugarurira icyizere ni ingirakamaro kuri twe dukomeza kuzirikana umunsi ukomeye wa Yehova mu mibereho yacu.
24. Ni ayahe masomo wavanye ku bivugwa muri Mika 6:8?
24 Uko bigaragara, amagambo yo muri Mika 6:8 akubiyemo ibintu byinshi dushobora gutekerezaho. Tugomba kugira intego zikwiriye kandi tukitoza kugaragaza imico y’Imana, kugira ngo dukomere mu buryo bw’umwuka. Hoseya yaduteye inkunga twe turiho “mu minsi ya nyuma.” Yavuze ko muri iki gihe turimo, abantu batinya Imana bari gushaka Yehova kugira ngo abagirire neza (Hoseya 3:5). Amosi na we yemeje ko Imana idutumirira kubigenza dutyo, agira ati “nimushake ibyiza, . . . kugira ngo mukomeze kubaho.” Nanone duterwa inkunga yo ‘gukunda ibyiza’ (Amosi 5:14, 15). Nitubigenza dutyo, tuzagarurirwa ubuyanja no gukora ibyo Yehova adusaba.
a Umuhinduzi wa Bibiliya witwa Joseph Rotherham avuga ibyerekeye amahanga y’Abanyakanani Abisirayeli biganye, agira ati “imisengere yabo yari yuzuyemo ibikorwa by’akahebwe bibyutsa irari ry’ibitsina n’ibikorwa by’urugomo biteye ubwoba. Abagore baharaga imico myiza ibaranga, kugira ngo baheshe imana zabo icyubahiro. Insengero zabo zari zarahindutse amazu y’indaya. Imyanya myibarukiro yagaragazwaga n’ibishushanyo biteye ishozi. Abantu bari bafite indaya zo mu nsengero zigizwe n’abagabo n’abagore.”
b Nanone, abari bagize ubwoko bw’Imana basambanaga mu buryo bw’umwuka. Bagiranaga imishyikirano itemewe n’amahanga y’abapagani, bakavanga gusenga Bayali n’ugusenga k’ukuri.