Ubuhanuzi bwa Hoseya budufasha kugendana n’Imana
“Bazakurikira Uwiteka.”—HOSEYA 11:10.
1. Ni iyihe nkuru ifite icyo ishushanya iboneka mu gitabo cya Hoseya?
MBESE ujya ushimishwa no gukurikirana inkuru ivugwamo abantu bashishikaje n’ibintu biteye amatsiko? Igitabo cya Bibiliya cya Hoseya kirimo inkuru nk’iyo ifite icyo ishushanya.a Iyo nkuru ivuga iby’imibereho yo mu muryango wa Hoseya, umuhanuzi w’Imana, ikaba ifitanye isano n’ishyingiranwa ry’ikigereranyo Yehova yagiranye n’ishyanga rya Isirayeli ya kera binyuze ku isezerano ry’Amategeko ya Mose.
2. Hoseya tumuziho iki?
2 Igihe n’aho ibyo byabereye tubisanga muri Hoseya igice cya 1. Uko bigaragara, Hoseya yabaga mu gace ko mu bwami bwa Isirayeli bwari bugizwe n’imiryango icumi (nanone bwitwaga Efurayimu kuko uwo muryango ari wo wari ukomeye). Hoseya yahanuye ku ngoma z’abami barindwi ba nyuma ba Isirayeli, no ku ngoma y’Umwami Uziya n’iya Yotamu, n’iya Ahazi n’iya Hezekiya b’u Buyuda (Hoseya 1:1). Ubwo rero, Hoseya yahanuye mu gihe cy’imyaka nibura 59. Nubwo igitabo cya Hoseya cyarangije kwandikwa nyuma gato y’umwaka wa 745 Mbere ya Yesu, kidufitiye akamaro muri iki gihe, ubwo abantu babarirwa muri za miriyoni bagendera mu nzira yahanuwe muri aya magambo ngo “bazakurikira Uwiteka.”—Hoseya 11:10.
Ibikubiyemo mu magambo make
3, 4. Sobanura muri make ibivugwa muri Hoseya igice cya 1 kugeza ku cya 5.
3 Gusuzuma muri make ibivugwa muri Hoseya igice cya 1 kugeza ku cya 5 bizakomeza icyemezo twafashe cyo kugendana n’Imana dufite ukwizera kandi bidufashe gukomeza inzira ihuje n’ibyo ishaka. Nubwo abari batuye mu bwami bwa Isirayeli babaye abasambanyi mu buryo bw’umwuka, Imana yari kubababarira iyo bihana. Ibyo byagaragajwe n’uburyo Hoseya yabanaga n’umugore we Gomeri. Bamaze kubyarana umwana umwe, uwo mugore ashobora kuba yarabyaye abandi bana babiri b’ibinyandaro. Icyakora, Hoseya yaramugaruye nk’uko Yehova na we yemeye kubabarira Abisirayeli bihannye.—Hoseya 1:1–3:5.
4 Yehova yari afite impamvu zo kuburanya Isirayeli kubera ko nta kuri, nta neza yuje urukundo cyangwa ubumenyi ku byerekeye Imana byarangwaga muri icyo gihugu. Yari afitanye urubanza na Isirayeli yasengaga ibishushanyo hamwe n’ubwami bw’u Buyuda bwari bwarayobye. Icyakora, iyo abagize ubwoko bw’Imana ‘babonaga ibyago,’ bashakaga Yehova.—Hoseya 4:1–5:15.
Iyo nkuru itangira
5, 6. (a) Ni mu rugero rungana iki ubusambanyi bwari bwogeye mu bwami bwa Isirayeli bwari bugizwe n’imiryango icumi? (b) Kuki umuburo wahawe Isirayeli ya kera utureba natwe?
5 Imana yategetse Hoseya iti “genda ucyure umugore wa maraya ufite abana b’ibinyandaro, kuko iki gihugu cyakabije ubusambanyi bwo kureka Uwiteka” (Hoseya 1:2). Ni mu rugero rungana iki ubusambanyi bwari bwogeye muri Isirayeli? Bibiliya igira iti ‘umutima w’ubumaraya warabuyobeje [ubwoko bwari bugize ubwami bw’imiryango icumi], buragenda, bureka Imana yabwo. Abakobwa babo bigiraga abamaraya n’abageni babo bagasambana. Abagabo ubwabo bakihererana n’abamaraya, kandi bagatambira ibitambo hamwe n’amahabara.’—Hoseya 4:12-14.
6 Ubusambanyi ubu busanzwe n’ubusambanyi bwo mu buryo bw’umwuka bwari bwogeye muri Isirayeli. Ni yo mpamvu Yehova yari ‘kubihora’ Abisirayeli (Hoseya 1:4; 4:9). Uwo muburo natwe uratureba kubera ko Yehova azahana abasambanyi n’abishora mu gusenga kwanduye muri iki gihe. Ariko abagendana n’Imana bo bakurikiza amahame yayo arebana no gusenga kutanduye, kandi bazi neza ko nta “musambanyi . . . ufite ibyo azaragwa mu bwami bwa Kristo n’Imana.”—Abefeso 5:5; Yakobo 1:27.
7. Ishyingiranwa rya Hoseya na Gomeri ryashushanyaga iki?
7 Uko bigaragara, Gomeri yari isugi igihe yashyingiranwaga na Hoseya, kandi yari umugore w’indahemuka igihe ‘yamubyaragaho umuhungu’ (Hoseya 1:3). Nk’uko bigaragazwa muri iyo nkuru, hashize igihe gito Imana ikuye Abisirayeli mu bubata bwo mu Misiri mu mwaka wa 1513 Mbere ya Yesu, na yo yagiranye na bo isezerano rigereranywa n’ishyingiranwa ritanduye. Igihe Abisirayeli bemeraga iryo sezerano, bari bemeye ko bazabera indahemuka ‘umugabo’ wabo, ari we Yehova (Yesaya 54:5). Koko rero, iryo shyingiranwa ry’ikigereranyo rya Isirayeli n’Imana ryashushanywaga n’ishyingiranwa ritanduye rya Hoseya na Gomeri. Mbega ukuntu ibintu byaje guhinduka!
8. Ubwami bwa Isirayeli bwari bugizwe n’imiryango icumi bwabayeho bute, kandi se ni iki wavuga ku gusenga kwabwo?
8 Umugore wa Hoseya yaje ‘gusubizamo inda, abyara umukobwa.’ Uwo mukobwa n’undi mwana Gomeri yakurikijeho, uko bigaragara bari ibinyandaro (Hoseya 1:6, 8). Kubera ko Gomeri yagereranyaga Isirayeli, ushobora kwibaza uti ‘ese ni gute Isirayeli yabaye indaya?’ Mu mwaka wa 997 Mbere ya Yesu, imiryango icumi ya Isirayeli yitandukanyije n’umuryango wa Yuda n’uwa Benyamini yari mu majyepfo. Ubwami bwo mu majyaruguru bwa Isirayeli bwari bugizwe n’imiryango icumi bwatangiye gusenga inyana, ku buryo abaturage baho batari kongera kujya i Buyuda gusengera Yehova mu rusengero rwe rw’i Yerusalemu. Gusenga imana y’ikinyoma Baali, ibyo bikaba byari bikubiyemo n’ubusambanyi bw’akahebwe, byaje gushinga imizi muri Isirayeli.
9. Nk’uko byahanuwe muri Hoseya 1:6, ni iki cyabaye kuri Isirayeli?
9 Igihe Gomeri yabyaraga umwana wa kabiri ugomba kuba yari ikinyandaro, Imana yabwiye Hoseya iti “izina rye umwite Loruhama [bisobanurwa ngo “Ntiyababariwe”], [k]uko ntazongera kugirira inzu ya Isirayeli imbabazi, ntabwo nzongera kubababarira ukundi” (Hoseya 1:6). Yehova ‘ntiyababariye’ Abisirayeli igihe Abashuri babajyanaga mu bunyage mu mwaka wa 740 Mbere ya Yesu. Icyakora, Imana yababariye ubwami bw’u Buyuda bwari bugizwe n’imiryango ibiri kandi iburokora idakoresheje umuheto cyangwa inkota, cyangwa intambara cyangwa amafarashi, cyangwa abagendera ku mafarashi (Hoseya 1:7). Mu ijoro rimwe ryo mu mwaka wa 732 Mbere ya Yesu, umumarayika umwe gusa yishe ingabo z’Abashuri 185.000 bari bugarije Yerusalemu, umurwa mukuru w’u Buyuda.—2 Abami 19:35.
Urubanza rwa Yehova na Isirayeli
10. Kuba Gomeri yarabaye umusambanyi byashushanyaga iki?
10 Gomeri yataye Hoseya maze ahinduka “umugore wa maraya” wibanira n’undi mugabo. Ibyo byashushanyaga ukuntu ubwami bwa Isirayeli bwagiranye amasezerano yo mu rwego rwa politiki n’amahanga yasengaga ibigirwamana, maze bugatangira kuyishingikirizaho. Aho kugira ngo Isirayeli ishimire Yehova kubera ko yatumye igira uburumbuke, yashimiye imana z’ayo mahanga kandi yica isezerano ry’ishyingiranwa yagiranye n’Imana, yishora mu gusenga kw’ikinyoma. Ntibitangaje rero kuba Yehova yari afitanye urubanza n’iryo shyanga ryasambanaga mu buryo bw’umwuka.—Hoseya 1:2; 2:4, 14, 15.
11. Byagendekeye bite isezerano ry’Amategeko igihe Yehova yemeraga ko Abisirayeli n’Abayuda bajyanwa mu bunyage?
11 Ni ikihe gihano Abisirayeli bahawe kubera ko bataye Umugabo wabo? Imana yatumye ‘bajyanwa mu kidaturwa’ i Babuloni, iryo rikaba ari ishyanga ryigaruriye Ashuri, aho Abisirayeli bari barajyanywe mu bunyage mu mwaka wa 740 Mbere ya Yesu (Hoseya 2:16). Bityo rero, igihe Yehova yatumaga ubwami bwari bugizwe n’imiryango 10 buvaho, ntiyasheshe isezerano ry’ishyingiranwa yari yaragiranye n’ishyanga rya Isirayeli ya mbere yari igizwe n’imiryango 12. Mu by’ukuri, igihe Imana yemeraga ko Abanyababuloni barimbura Yerusalemu mu mwaka wa 607 Mbere ya Yesu, kandi ikemera ko abaturage b’i Buyuda bajyanwa ari imbohe, ntiyakuyeho isezerano ry’Amategeko ya Mose, ari ryo ishyingiranwa ry’ikigereranyo hagati y’Imana n’imiryango 12 ya Isirayeli ryari rishingiyeho. Iryo sezerano ryakuweho igihe abayobozi b’Abayahudi bangaga Yesu Kristo kandi bakamwica mu mwaka wa 33.—Abakolosayi 2:14.
Yehova agira inama Abisirayeli
12, 13. Ni iki gikubiye muri Hoseya 2:8-10, kandi se ayo magambo yasohoreye ate ku Bisirayeli?
12 Imana yagiriye Abisirayeli inama yo kureka “ubumaraya,” ariko bo bashaka kwikurikirira abakunzi babo (Hoseya 2:4, 7). Yehova yaravuze ati “ni cyo gituma ngiye kuzitiza inzira ye amahwa, kandi nkubaka uruzitiro kugira ngo atabona aho anyura. Azakurikira abakunzi be ariko ntazabashyikira, azabashaka ababure. Ni bwo azavuga ati ‘henga nsubire ku mugabo wanjye wa mbere, kuko ibya mbere byandutiye iby’ubu.’ Erega ntiyamenye ko ari jye wamutungaga mu myaka, na vino, n’amavuta ya elayo, nkamugwiriza izo feza n’izahabu bakoreshereje Bāli.”—Hoseya 2:8-10.
13 Nubwo Abisirayeli bashakiye ubufasha ku mahanga yari yarabaye ‘abakunzi babo,’ nta shyanga na rimwe ryashoboraga kubafasha. Basaga n’abazitijwe ishyamba ry’inzitane ku buryo ayo mahanga atashoboraga kubafasha. Abashuri bamaze imyaka itatu bagose Abisirayeli, maze bafata umurwa mukuru wabo Samariya mu mwaka wa 740 Mbere ya Yesu, kandi ubwami bwari bugizwe n’imiryango icumi ntibwongera kubaho. Abisirayeli bake gusa mu bajyanywe mu bunyage, ni bo bashoboraga kwibuka ukuntu hariho imimerere myiza igihe ba sekuruza babo bakoreraga Yehova. Abo Bisirayeli bake basigaye bari kureka gusenga Baali maze bakongera kugirana isezerano na Yehova.
Tugaruke kuri ya nkuru
14. Hoseya yongeye kubana na Gomeri bigenze bite?
14 Kugira ngo turusheho gusobanukirwa neza isano riri hagati y’ishyingiranwa rya Hoseya n’imishyikirano Isirayeli yari ifitanye na Yehova, reka dusuzume aya magambo: “Uwiteka arambwira ati ‘subira ugende, ukunde umugore wa maraya, ukundwa n’incuti ye’” (Hoseya 3:1). Hoseya yumviye iryo tegeko akura Gomeri ku mugabo yabanaga na we abanje gutanga ikiguzi. Hanyuma, Hoseya yabwiye umugore we atajenjetse ati “uzamara iwanjye iminsi myinshi, ntuzagira ubumaraya, kandi ntuzaba umugore w’undi mugabo” (Hoseya 3:2, 3). Gomeri yemeye guhanwa maze Hoseya yongera kubana na we. Ni hehe ibyo bihuriye n’ibyo Imana yagiriye Abisirayeli n’Abayuda?
15, 16. (a) Ni iyihe mimerere yashoboraga gutuma Imana ibabarira ishyanga ryayo yari yarahannye? (b) Amagambo avugwa muri Hoseya 2:20 yasohoye ate?
15 Igihe Abisirayeli n’Abayuda bari mu bunyage i Babuloni, Imana yakoresheje abahanuzi bayo kugira ngo ‘iburure’ cyangwa ibagere ku mutima. Kugira ngo Imana ibabarire ubwoko bwayo, bwagombaga kwihana bukagarukira Umugabo wabwo nk’uko Gomeri yagarukiye umugabo we. Hanyuma Yehova yari kuvana mu “kidaturwa” i Babuloni ishyanga rye ryagereranywaga n’umugore wari warahanwe, maze akarigarura i Buyuda n’i Yerusalemu (Hoseya 2:16, 17). Iryo sezerano yarishohoje mu mwaka wa 537 Mbere ya Yesu.
16 Nanone, Imana yashohoje isezerano rigira riti ‘uwo munsi nzasezerana n’inyamaswa zo mu ishyamba ku bwabo, n’ibisiga byo mu kirere n’ibikururuka hasi, kandi nzavunagura imiheto n’inkota, n’intambara nzayikura mu gihugu, ntume baryama amahoro’ (Hoseya 2:20). Abayahudi basigaye basubiye mu gihugu cyabo babayeho mu mahoro, badatinya inyamaswa. Ubwo buhanuzi bwongeye gusohora mu mwaka wa 1919, ubwo Abisirayeli basigaye bo mu buryo bw’umwuka bavanwaga mu bubata bwa ‘Babuloni Ikomeye,’ ari yo butware bw’isi yose bw’idini ry’ikinyoma. Ubu bafite amahoro kandi bo na bagenzi babo bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka ku isi, bari muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka. Nta mico ya kinyamaswa irangwa muri abo Bakristo b’ukuri.—Ibyahishuwe 14:8; Yesaya 11:6-9; Abagalatiya 6:16.
Amasomo ibyo bitwigisha
17-19. (a) Ni iyihe mico y’Imana duterwa inkunga yo kwigana? (b) Ni gute imbabazi za Yehova n’impuhwe ze byagombye kutugiraho ingaruka?
17 Imana igira imbabazi n’impuhwe kandi natwe ni ko twagombye kumera. Iryo ni isomo twavanye mu bice bibanza by’igitabo cya Hoseya (Hoseya 1:6, 7; 2:25). Kuba Imana yari yiteguye kubabarira Abisirayeli bihannye, byari bihuje n’uyu mugani wahumetswe ugira uti “uhisha ibicumuro bye ntazagubwa neza, ariko ubyatura akabireka azababarirwa” (Imigani 28:13). Nanone, hari amagambo yavuzwe n’umwanditsi wa zaburi ahumuriza abanyabyaha bihana. Ayo magambo ni aya: “ibitambo Imana ishima ni umutima umenetse, umutima umenetse ushenjaguwe, Mana, ntuzawusuzugura.”—Zaburi 51:19.
18 Ubuhanuzi bwa Hoseya butsindagiriza impuhwe n’imbabazi z’Imana dusenga. Ndetse nubwo bamwe bateshuka inzira zayo zikiranuka, bashobora kwihana bakayigarukira. Iyo babigenje batyo, Yehova arabakira. Yababariye Abisirayeli bihannye, abo yari yarashyingiranywe na bo mu buryo bw’ikigereranyo. Nubwo bari barasuzuguye Yehova ‘bakarakaza Iyera ya Isirayeli yuzuye imbabazi, yibuka yuko ari abantu buntu’ (Zaburi 78:38-41). Izo mbabazi zagombye gutuma dukomeza kugendana n’Imana yacu Yehova igira impuhwe.
19 Nubwo muri Isirayeli hari hogeye ibyaha byo kwica, kwiba no gusambana, Yehova ‘yaraburuye’ cyangwa yabageze ku mutima (Hoseya 2:16; 4:2). Gutekereza ku mbabazi za Yehova n’impuhwe ze byagombye kudushimisha kandi bigatuma turushaho kumukunda. Nimucyo rero twibaze tuti ‘ni gute narushaho kwigana imbabazi za Yehova n’impuhwe ze mu mibanire yanjye n’abandi? Mbese Umukristo mugenzi wanjye aramutse ankoshereje, hanyuma akansaba imbabazi, naba niteguye kumubabarira nk’uko Imana ibabarira?’—Zaburi 86:5.
20. Tanga urugero rugaragaza ko twagombye kwizera amasezerano Imana yaduhaye.
20 Imana itanga ibyiringiro nyakuri. Urugero, yatanze isezerano rigira riti “nzamukomorera . . . igikombe cya Akori kizamubera irembo ry’ibyiringiro” (Hoseya 2:17). Umuteguro wa Yehova wa kera ugereranywa n’umugore, wari wiringiye udashidikanya ko wari gusubizwa mu gihugu cyawo kavukire, aho “igikombe cya Akori” cyari kiri. Iryo sezerano ryasohoye mu mwaka wa 537 Mbere ya Yesu riduha impamvu zumvikana zo kwishimira ibyiringiro bihamye Yehova yadushyize imbere.
21. Ni uruhe ruhare ubumenyi bugira mu gutuma tugendana n’Imana?
21 Kugira ngo dukomeze kugendana n’Imana, tugomba gukomeza kugira ubumenyi ku bihereranye na yo kandi tukabushyira mu bikorwa mu mibereho yacu. Ubumenyi ku byerekeye Yehova ntibwarangwaga muri Isirayeli (Hoseya 4:1, 6). Ariko, hari abantu bafatanaga uburemere inyigisho zituruka ku Mana, bakabaho mu buryo buhuje na zo kandi bahabwaga imigisha myinshi. Hoseya yari umwe muri bo. Ni na ko byari bimeze ku bantu 7.000 bo mu gihe cya Eliya bataramije Baali (1 Abami 19:18; Abaroma 11:1-4). Gushimira kubera inyigisho zituruka ku Mana duhabwa bizadufasha gukomeza kugendana na yo.—Zaburi 119:66; Yesaya 30:20, 21.
22. Ni gute tugomba gufata ubuhakanyi?
22 Yehova yitega ko abayobora ubwoko bwe bamagana ubuhakanyi. Nyamara muri Hoseya 5:1 haravuga hati “nimwumve ibi mwa batambyi mwe, kandi mutege amatwi namwe ab’inzu ya Isirayeli, kandi nawe wa nzu y’umwami we wumve kuko urubanza ari mwe rucirwa. Mwabereye i Misipa umutego, mukabera i Tabora ikigoyi gitezwe.” Abayobozi bahindutse abahakanyi babereye Abisirayeli umutego n’ikigoyi, baboshya gusenga ibigirwamana. Umusozi wa Tabora n’ahitwaga i Misipa hashobora kuba hari amahuriro y’uko gusenga kw’ikinyoma.
23. Kwiga ibikubiye muri Hoseya igice cya 1 kugeza ku cya 5 byakunguye iki?
23 Kugeza ubu, ubuhanuzi bwa Hoseya bwatugaragarije ko Yehova ari Imana igira imbabazi, iha ibyiringiro n’imigisha abashyira mu bikorwa inyigisho zayo kandi bakamagana ubuhakanyi. Kimwe n’Abisirayeli bihannye bo mu gihe cya kera, nimucyo natwe dushake Yehova kandi duhore twihatira kumushimisha (Hoseya 5:15). Nitubigenza dutyo, tuzasarura ibyiza kandi tugire ibyishimo n’amahoro bitagereranywa, bibonwa n’abantu bose bagendana n’Imana mu budahemuka.—Zaburi 100:2; Abafilipi 4:6, 7.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Hari inkuru ifite icyo ishushanya iboneka mu Bagalatiya 4:21-26. Niba ushaka kumenya iby’iyo nkuru, reba igitabo Étude perspicace des Écritures, Umubumbe wa 2, ku ipaji ya 677-678, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.
Ni gute wasubiza?
• Ishyingiranwa rya Hoseya na Gomeri ryashushanyaga iki?
• Kuki Yehova yari afitanye urubanza na Isirayeli?
• Ni irihe somo riri muri Hoseya igice cya 1 kugeza ku cya 5 ryagukoze ku mutima?
[Ifoto yo ku ipaji ya 18]
Waba uzi uwo umugore wa Hoseya agereranya?
[Ifoto yo ku ipaji ya 19]
Abaturage b’i Samariya bigaruriwe n’Abashuri mu mwaka wa 740 Mbere ya Yesu
[Ifoto yo ku ipaji ya 20]
Abantu bagarutse mu gihugu cyabo bishimye