Igice cya 24
Ubutumwa Buryohereye Kandi Busharira
Iyerekwa rya 6—Ibyahishuwe 10:1 kugeza 11:19
Ibivugwamo: Iyerekwa ry’agatabo gato; ibibera mu rusengero; ukuvuzwa kw’impanda ya karindwi
Igihe cy’isohozwa: Kuva mu iyimikwa rya Yesu mu wa 1914, kugeza ku mubabaro ukomeye
1, 2. (a) Ni iyihe ngaruka yatewe n’ishyano rya kabiri, kandi ryarangiye ryari? (b) Ni nde Yohana abona amanuka ava mu ijuru?
ICYAGO cya kabiri cyabaye kirimbuzi. Cyibasiye Kristendomu n’abayobozi bayo, ari bo bagize “kimwe cya gatatu cy’abantu,” bagaragajwe ko bapfuye mu buryo bw’umwuka (Ibyahishuwe 9:15). Nyuma y’ibyo, Yohana agomba kuba yaratangaye cyane yibaza iby’icyago cya gatatu gishobora kuzana. Ariko, ba uretse gato! Icyago cya kabiri ntikirarangira—kizageza ku isohozwa ry’ibivugwa mu Byahishuwe 11:14. Mbere y’aho cyakora, Yohana yagombaga kwibonera ihinduka ry’ibindi bintu yari kugiramo uruhare rukomeye. Ibyo bintu byabimburiwe n’iyerekwa ritangaje cyane:
2 “Mbona maraika wund’ ukomey’ amanuk’ ava mw ijuru, yambay’ igicu, umukororomby’ uri ku mutwe we, mu maso he hasa n’izuba, ibirenge bye bisa n’inkingi z’umuriro.”—Ibyahishuwe 10:1.
3. (a) ‘Marayika ukomeye’ ni nde? (b) Umukororombya uzengurutse umutwe we ushushanya iki?
3 Uwo ‘marayika ukomeye’ ni nde? Nta gushidikanya ko ari Yesu Kristo wahawe ikuzo warimo asohoza indi nshingano. Yambaye igicu gituma atagaragara, ibyo bikaba bitwibutsa amagambo Yohana yari amaze kuvuga kuri Yesu ngo “Dore arazana n’ibicu, kandi amaso yose azamureba, ndetse n’abamuteye icumu na bo bazamureba.” (Ibyahishuwe 1:7, MN; gereranya na Matayo 17:2-5.) Umukororombya uri ku mutwe we utwibutsa iyerekwa ryabanje ubwo Yohana yabonaga intebe y’Ubwami ya Yehova, igoswe n’“umukororombya . . . , usa na simaragido.” (Ibyahishuwe 4:3; gereranya na Ezekieli 1:28.) Umukororombya warangaga ituze n’amahoro bigose intebe y’ubwami ya Yehova. Ibihuje n’ibyo, uwo mukororombya uri ku mutwe wa marayika uragaragaza ko ari intumwa idasanzwe, intumwa y’amahoro, “Umwami w’amahoro.”—Yesaya 9:6, 7.
4. Bisobanura iki (a) kuba mu maso ha marayika ukomeye “hasa n’izuba”? (b) kuba ibirenge bye bimeze “n[k]’inkingi z’umuriro”?
4 Mu maso ha marayika ukomeye “hasa[ga] n’izuba.” Mbere y’aho ubwo Yohana yerekwaga Yesu ari mu rusengero rw’Imana, yari yabonye mu maso ha Yesu hameze “nk’izuba, iyo rityaye” (Ibyahishuwe 1:16). Kubera ko Yesu ari we ‘zuba ryo gukiranuka,’ agaragara afite ugukiza mu mababa ye kugira ngo abatinya izina rya Yehova bamererwe neza (Malaki 4:2). Uretse mu maso he gusa, n’ibirenge bya marayika uwo ukomeye na byo bifite ikuzo; bimeze ‘nk’inkingi z’umuriro.’ Uwo mumarayika afite igihagararo cy’Uwo Yehova yahaye “Ubutware bgose mw ijuru no mw isi.”—Matayo 28:18; Ibyahishuwe 1:14, 15.
5. Ni iki Yohana yabonye mu ntoke za marayika ukomeye?
5 Yohana yakomeje kubona ibi bikurikira: “Mu ntoke ze yar’afit’ agatabo kabumbutse. Nukw ashyir’ ikirenge cye cy’i buryo ku nyanja, n’icy’i bumos’ agishyira ku butaka” (Ibyahihuwe 10:2). Mbese uwo ni uwundi muzingo? Ni byo koko, ariko noneho wo ntabwo ufatanyishijwe ikimenyetso. Dushobora gutegereza ko Yohana aza kudufasha kubona irindi yerekwa ritangaje cyane. Icyakora mbere y’aho, twahawe gahunda y’ibigiye gukurikiraho.
6. (a) Kuki bikwiriye ko Yesu ashyira ibirenge bye ku butaka no ku nyanja? (b) Ni ryari Zaburi 8:5-8 yasohojwe mu buryo bwuzuye?
6 Tugaruke ku bivugwa kuri Yesu. Ibirenge bye birabagirana bihagaze ku butaka no ku nyanja aho afite ubutware bwose. Ibyo bihuje neza n’ubuhanuzi bwo muri Zaburi bukurikira: “Wenze [Yehova] kumugira [Yesu] nk’Imana aburaho hato, umwambik’ ubgiza n’icyubahiro nk’ikamba. Wamuhaye gutegek’ ibyo waremeshej’ intoke zawe, wamweguriy’ ibintu byose, ubishyira munsi y’ibirenge bye, wamuhaye gutwar’ intama zose n’inka, n’inyamaswa zo mw ishyamba na zo, n’ibiguruka mu kirere n’amafi yo mu nyanja, n’ibinyura mu nzira zo mu nyanja byose.” (Zaburi 8:5-8; reba nanone Abaheburayo 2:5-9.) Ugusohozwa kuzuye kw’iyo zaburi kwabaye mu wa 1914, ubwo Yesu yimikwaga akaba Umwami w’Ubwami bw’Imana, ari na bwo igihe cy’imperuka cyatangiraga. Ubwo rero, ibyo Yohana yabonye hano birasohozwa kuva muri uwo mwaka.—Zaburi 110:1-6; Ibyakozwe 2:34-36; Danieli 12:4.
Guhinda Kurindwi kw’Inkuba
7. Ni mu buryo ki marayika ukomeye arangurura ijwi rirenga, kandi ibyo birashaka kuvuga iki?
7 Marayika ukomeye ubwe ni we wabujije Yohana gukomeza kumwitegereza: “Arangurur’ [marayika] ijwi rirenga, nk’uko intare yivuga: avuz’ iryo jwi rirenga, guhinda kurindwi kw’inkuba kuvug’ amajwi yako” (Ibyahishuwe 10:3). Iryo jwi rifite imbaraga rityo ryashoboraga gutuma Yohana aryitaho, kuko ryemeza ko Yesu ari we koko ‘Ntare yo mu muryango wa Yuda’ (Ibyahishuwe 5:5). Yohana agomba kumenya kandi ko Yehova na we, rimwe na rimwe avugwaho ko “[yi]vuga nk’intare.” Yehova yivuze nk’intare avuga mu buryo bw’ubuhanuzi ibyo gukoranywa kw’Isirayeli y’umwuka no kuza k’“umunsi w’Uwiteka [Yehova, MN]” umunsi wo kurimbura (Hoseya 11:10; Yoweli 3:14, 16; Amosi 1:2; 3:7, 8). Biragaragara rero ko iryo jwi rimeze nko kwivuga kw’intare rya marayika uwo ukomeye ritanga umuburo w’ibintu bikomeye bigomba kugera ku nyanja no ku butaka. Rirategeka ko habaho guhinda kw’inkuba kurindwi.
8. Amajwi yo ‘guhinda kurindwi kw’inkuba’ ni iki?
8 Yohana yari yarumvise mbere guhinda kw’inkuba kuva ku ntebe y’Ubwami ya Yehova (Ibyahishuwe 4:5). Kera mu gihe cya Dawidi, ubusanzwe guhinda kw’inkuba kwavugwagaho kuba ari “Ijwi ry’Uwiteka [Yehova, MN]” (Zaburi 29:3). Mu gihe cy’umurimo wa Yesu hano ku isi, ubwo Yehova yatangazaga mu buryo bwumvikana umugambi we wo guhesha izina rye ikuzo, benshi bumvise bimeze nko guhinda kw’inkuba (Yohana 12:28, 29). Ubwo rero birakwiriye kuvuga ko ‘guhinda kurindwi kw’inkuba’ ari ijwi rya Yehova ubwe avuga ibyerekeye imigambi ye. Kuba hari uguhinda “kurindwi” kw’inkuba, birumvikanisha ko ibyo Yohana yumvise byuzuye.
9. Ijwi ryavuye mu ijuru ryategetse iki?
9 Ariko se tega amatwi! Umva irindi jwi riranguruye. Kuri Yohana iryo jwi rivuganywe ubutware budasanzwe: “Kandi guhinda kurindwi kw’inkuba kumaze kuvuga, nari ngiye kwandika, nuko numv’ ijwi rivugira mw ijuru rimbgira riti: Iby’ uko guhinda kurindwi kw’inkuba kuvuze, ubizigame, bib’ ubgiru, ntubyandike” (Ibyahishuwe 10:4). Yohana agomba kuba yarategerezanyije amatsiko yo kumva no kwandika ubwo butumwa buzanywe n’ijwi ryo guhinda kw’inkuba kimwe n’uko muri iki gihe cyacu itsinda rya Yohana ryategerezanyije amatsiko ko Yehova ahishura imigambi ye, kugira ngo yandikwe. Cyakora uguhishurwa nk’uko kubaho gusa mu gihe cyagenwe na Yehova.—Luka 12:42; reba nanone Danieli 12:8, 9.
Isohozwa ry’Ubwiru Bwera
10. Marayika ukomeye yarahiye mu izina rya nde, kandi ni iki yashakaga kumvikanisha?
10 Hagati aho ariko, hari ubundi butumwa Yehova afitiye Yohana. Guhinda kurindwi kw’inkuba kumaze kumvikana, marayika ukomeye yongera gufata ijambo: “Maraika nabony’ ahagaze ku nyanja no ku butaka, amanik’ ukuboko kwe kw’i buryo, agutunga mw ijuru, arahir’ Ihorahw iteka ryose, yaremy’ ijuru n’ibirimo, n’isi n’ibiyirimo, n’inyanja n’ibiyirimo, ati: Ntihazabaho [umwanya] ukundi” (Ibyahishuwe 10:5, 6). Marayika ukomeye yarahiye mu izina rya nde? Yesu ntiyirahiye ubwe, ahubwo yarahiye mu izina rya Nyirubutware bw’ikirenga Yehova, Umuremyi udapfa w’ijuru n’isi (Yesaya 45:12, 18). Binyuriye kuri iyo ndahiro, marayika yemeje Yohana ko Imana itazatanga umwanya ukundi.
11, 12. (a) Imvugo ngo “ntihazongera kubaho [umwanya] ukundi” isobanura iki? (b) Ni iki kigiye kurangira?
11 Hano ijambo ry’Ikigiriki ryasobanuwemo “umwanya” ni khroʹnos, rikaba ubundi risobanura “igihe.” Bamwe bahise bumva ko ayo magambo ya marayika agomba guhindurwa atya “Ntihazongera kubaho igihe” nk’aho igihe nk’uko tukizi kizagira iherezo. Ariko rero hano ijambo khroʹnos, ryakoreshejwe ridafite indangansobunuzi. Ubwo rero ntirisobanura igihe muri rusange, ahubwo ni “igihe kimwe” cyangwa “igice runaka cy’ igihe.” Mu yandi magambo, Yehova ntazongera gutanga igice runaka cy’igihe (cyangwa umwanya) ukundi. Inshinga y’Ikigiriki ivuye mu ijambo khroʹnos yakoreshejwe kandi mu Baheburayo 10:37, aho Paulo asubira mu magambo ya Habakuki 2:3, 4, agira ati ‘Uza, ntazatinda.’
12 ‘Ntihazabaho umwanya ukundi’—mbega ukuntu ayo magambo aryohera amatwi y’abagize itsinda rya Yohana ubu bageze mu zabukuru! Ni mu buhe buryo hatazongera kubaho umwanya? Yohana arabitubwira muri aya magambo ngo “Ahubwo mu minsi y’ijwi rya maraika wa karindwi, ubg’ azatangira kuvuz’ impanda ni h’ ubgiru bg’Imana buzaba busohoye, nk’uko yabgiy’ imbata zayo, ni zo bahanuzi” (Ibyahishuwe 10:7). Iki ni cyo gihe cya Yehova cyo gusohoza ubwiru bwe bwera kugira ngo bugere ku ndunduro yabwo y’umunezero no kunesha kw’ikuzo!
13. Ubwiru bwera bw’Imana ni ubuhe?
13 Ubwo bwiru bwera ni ubuhe? Ni ubwerekeye urubyaro rwasezeranyijwe mbere na mbere muri Edeni bikaba byaragaragaye ko uw’ingenzi warwo ari Yesu Kristo (Itangiriro 3:15; 1 Timoteo 3:16). Ubwo bwiru kandi bufitanye isano n’umugore wagombaga gukomokwaho n’urwo rubyaro (Yesaya 54:1; Abagalatia 4:26-28). Ikindi kandi, bureba n’abandi bagize igice cya kabiri cy’urubyaro hamwe n’Ubwami urubyaro ruzimamo (Luka 8:10; Abefeso 3:3-9; Abakolosayi 1:26, 27; 2:2; Ibyahishuwe 1:5, 6). Ubutumwa bwiza bw’ubwo Bwami bwihariye bwo mu ijuru bugomba kubwirizwa ku isi yose mu gihe cy’imperuka.—Matayo 24:14.
14. Kuki ishyano rya gatatu rijyana n’Ubwami bw’Imana?
14 Nta gushidikanya, iyo ni yo nkuru nziza iruta izindi. Nyamara ariko, mu Byahishuwe 11:14, 15, ishyano rya gatatu rijyana n’Ubwami. Kuki se? Kubera ko kuri benshi mu bikundira gahunda y’ibintu ya Satani, kubwiriza ubutumwa bwiza bugereranywa n’impanda ivuga ko ubwiru bw’Imana bwasohoye—ari byo bivuga ko Ubwami bwa Mesiya bwimye—ari inkuru mbi. (Gereranya na 2 Abakorinto 2:16.) [Ibyo] bisobanura ko gahunda bikundiraga cyane igiye kurimbuka. Uko umunsi ukomeye wo guhora kwa Yehova ugenda wegereza, ni na ko amajwi yo guhinda kurindwi kw’inkuba akubiyemo iyo miburo y’akaga agenda arushaho gusobanuka no kurangurura cyane.—Zefania 1:14-18.
Umuzingo w’Agatabo Kabumbuye
15. Ni iki ijwi ryavuye mu ijuru hamwe na marayika ukomeye babwiye Yohana, kandi byamugizeho izihe ngaruka?
15 Mu gihe Yohana agitegereje ijwi ry’impanda ya karindwi no gusohozwa kw’ubwiru bwera bw’Imana, yahawe andi mabwiriza. [Aragira ati] “Nuko rya jwi numvise rivugira mw ijuru, nongera kuryumva rimbgira riti: Genda, wende ka gatabo kabumbutse kari mu ntoke za maraika, uhagaze ku nyanja no ku butaka. Nuko nsanga maraik’ uwo, ndamubgira nti: Mp’ ako gatabo. Aransubiz’ ati: End’ ugaconshomere; karagusharirira mu nda, ariko mu kanwa kawe karakuryohera nk’ubuki. Nend’ ako gatabo, ngakura mu ntoke za maraika; ndagaconshomera. Mu kanwa kanjye karyohera nk’ ubuki; ariko mmaze kukarya, mu nda yanjye harasharirirwa. Arambgir’ ati: Ukwiriye kongera guhanur’ iby’amoko menshi n’ amahanga menshi n’indimi nyinshi n’abami benshi.”—Ibyahishuwe 10:8-11.
16. (a) Ni gute ibyabaye kuri Ezekieli bisa n’ibyabaye kuri Yohana? (b) Kuki Yohana yaryohewe n’umuzingo w’agatabo mu kanwa, ariko ukamusharirira mu nda?
16 Ibyabaye kuri Yohana bisa n’ibyabaye ku muhanuzi Ezekieli ubwo yari mu buhungiro i Babuloni. Na we yategetswe kurya umuzingo uryohereye mu kanwa. Ariko umaze kuzura mu gifu cye, wamuteye guhanura ibintu bisharira ku nzu y’abagome y’Isirayeli (Ezekieli 2:8 kugeza 3:15). Agatabo kabumbuye Yesu Kristo wahawe ikuzo yahaye Yohana, ni ko butumwa bw’Imana. Yohana agomba kubwiriza “amoko menshi n’ amahanga menshi n’indimi n’abami benshi.” Aryohewe no kurya uwo muzingo kuko uva ku Mana. (Gereranya na Zaburi 119:103; Yeremia 15:15, 16.) Ariko kageze mu nda karamusharirira kubera ko, kimwe n’ako Ezekieli yariye mu gihe cye, gahanura ibintu bidashimisha abagome.—Zaburi 145:20.
17. (a) Ni bande babwiye Yohana “kongera” guhanura, kandi ibyo bishaka kuvuga iki? (b) Ibyo Yohana yabonye byagombaga gusohozwa ryari?
17 Nta gushidikanya ko ari Yehova Imana na Yesu Kristo babwira Yohana kongera guhanura. N’ubwo Yohana yari afungiwe ku kirwa cya Patimo, yari ahanuriye amoko, amahanga, indimi n’abami muri byinshi binyuriye mu byo yari amaze kwandika mu gitabo cy’Ibyahishuwe. Ijambo “kongera” risobanura ko agomba kwandika no gushyira ahagaragara ibyari bisigaye bikubiye mu gitabo cy’Ibyahishuwe. Ariko aha twibuke ko Yohana yari mu iyerekwa ry’ubuhanuzi. Koko rero, ibyo yandikaga byari ubuhanuzi bwagombaga gusohozwa nyuma ya 1914, igihe marayika ukomeye ahagarara ku butaka no ku nyanja. Ariko se ibyo bintu bimeze nk’ikigereranyo bisobanura iki ku bagize itsinda rya Yohana muri iki gihe?
Umuzingo w’Agatabo Muri Iki Gihe
18. Mu itangira ry’umunsi w’Umwami, ni ayahe matsiko itsinda rya Yohana ryari rifitiye igitabo cy’Ibyahishuwe?
18 Ibyo Yohana yabonye byashushanyaga mu buryo bukomeye ibyabaye ku bagize itsinda rya Yohana mu itangira ry’umunsi w’Umwami. Ubumenyi bari bafite icyo gihe ku byerekeye imigambi ya Yehova n’ibyari guterwa n’uguhinda kw’inkuba ntibwari bwuzuye. Ariko bari bitaye cyane ku gitabo cy’Ibyahishuwe, ndetse na Charles Taze Russell akiriho yari yaragize icyo avuga ku bice byinshi by’icyo gitabo. Nyuma y’urupfu rwe mu wa 1916, inyinshi mu nyandiko ze zarakorakoranyijwe zisohoka mu gitabo cyitwa The Finished Mystery (Le mystère accompli). Icyakora uko igihe cyagiye gihita, byagaragaye ko icyo gitabo kitatangaga ubusobanuro buhagije ku gitabo cy’Ibyahishuwe. Abavandimwe ba Kristo basigaye bagombaga gutegereza gato kugeza igihe n’ibindi [Yohana] yeretswe bitangira gusohozwa kugira ngo barusheho gusobanukirwa neza ibyo byanditswe byahumetswe.
19. (a) Ni gute itsinda rya Yohana ryakoreshejwe na Yehova Imana ndetse na mbere yo kumvikana kw’amajwi yo guhinda kurindwi kw’inkuba? (b) Ni ryari itsinda rya Yohana ryahawe umuzingo w’agatabo kabumbuye, kandi ibyo bisobanura iki kuri iryo tsinda?
19 Ariko rero kimwe na Yohana, bari barakoreshejwe na Yehova na mbere yuko amajwi yo guhinda kurindwi kw’inkuba kumvikana neza. Bari barabwirije n’umwete mu myaka 40 mbere ya 1914, kandi bari barahatanye kugira ngo bakomeze umurimo mu Ntambara ya Mbere y’Isi Yose. Bari baragaragaje ko ari bo bagaburira abagaragu ifunguro mu gihe cyaryo ubwo shebuja yazaga (Matayo 24:45-47). Ubwo rero mu wa 1919, ni bo bahawe umuzingo w’agatabo kabumbuye ari bwo butumwa bwo kubwiriza ku mugaragaro abatuye isi. Kimwe na Ezekieli, bagombaga kubwira ubwo butumwa umuteguro w’abagome ari wo—Kristendomu—yiyitaga ko ikorera Imana ariko mu by’ukuri atari ko biri. Kimwe na Yohana, bagombaga kongera kubwiriza “amoko menshi, n’ amahanga menshi n’indimi nyinshi n’abami benshi.”
20. Kuba Yohana yaraconshomeye umuzingo w’agatabo byashakaga kuvuga iki?
20 Kuba Yohana yaraconshomeye uwo muzingo w’agatabo, bigaragaza mu buryo bw’ikigereranyo ko abavandimwe ba Yesu bemeye iyo nshingano. Iyo nshingano yabaye igice cyabo ubwabo mu buryo bw’uko bagereranywa n’icyo gice cy’Ijambo ry’Imana ryahumetswe, kandi bakaba bararyigaburiraga. Ariko ubutumwa bagombaga kubwiriza bukubiyemo imanza za Yehova zidashimisha benshi mu bantu. Koko rero, bukubiyemo ibyago byahanuwe mu Byahishuwe igice cya 8. Icyakora byaryoheye Abakristo b’umutima utaryarya bamaze kumenya izo manza no gusobanukirwa ko Yehova azongera akabakoresha mu kuzitangaza.—Zaburi 19:9, 10.
21. (a) Ni gute ubutumwa bukubiye mu muzingo w’agatabo bwanaryoheye umukumbi munini? (b) Kuki ubutumwa bwiza ari ubutumwa bubi ku bantu bagereranywa n’ihene?
21 Igihe kigeze ubwo butumwa bwari bukubiye mu muzingo w’agatabo bwaje kuryohera abagize ‘[umukumbi munini] bo mu mahanga yose n’imiryango n’amoko n’indimi’ banihishwaga n’ibizira babona bikorerwa muri Kristendomu (Ibyahishuwe 7:9; Ezekieli 9:4). Na bo bakorana umwete babwiriza ubutumwa bwiza, bakoresha amagambo aryohereye mu gusobanura ibyiza by’igitangaza Yehova yateganyirije abagereranywa n’intama (Zaburi 37:11, 29; Abakolosai 4:6). Ariko ku bagereranywa n’ihene, ni ubutumwa bubi. Kubera iki? Busobanura ko gahunda biringiye—kandi ishobora kuba ibaha ibyishimo by’igihe gito—igomba gukurwaho. Kuri bo, ubutumwa bwiza busobanura urupfu.—Matayo 25:31-34, 41, 46; gereranya no Gutegeka kwa kabiri 28:15; 2 Abakorinto 2:15, 16.
[Amafoto yo ku ipaji ya 160]
Abagize itsinda rya Yohana na bagenzi babo babwiriza abantu bose ubutumwa buryohereye kandi busharira