Ni nde ‘uzakizwa’?
‘Umuntu wese wambaza izina ry’Uwiteka [“Yehova,” “NW”] azakizwa.’—IBYAKOZWE 2:21.
1. Kuki umunsi wa Pentekote wo mu mwaka wa 33 I.C. wari umunsi w’ingenzi mu mateka y’isi?
UMUNSI wa Pentekote wo mu mwaka wa 33 I.C., wari umunsi w’ingenzi mu mateka y’isi. Kubera iki? Ni ukubera ko kuri uwo munsi ari bwo ishyanga rishya ryavutse. Mu ntangiriro, ntiryari ishyanga rinini cyane—kubera ko ryari rigizwe n’abigishwa ba Yesu 120 gusa bari bateraniye mu cyumba cyo hejuru i Yerusalemu. Ariko kandi muri iki gihe, ubwo amahanga menshi yari ariho icyo gihe yibagiranye, iryo shyanga ryavukiye mu cyumba cyo hejuru riracyari hamwe natwe. Icyo kintu ni icy’ingenzi cyane kuri twe twese, bitewe n’uko iryo ari ryo shyanga ryashyizweho n’Imana, kugira ngo riyibere umuhamya imbere y’abantu.
2. Ni ibihe bintu by’igitangaza byaranze ukuvuka kw’ishyanga rishya?
2 Igihe iryo shyanga rishya ryatangiraga kubaho, hari ibintu by’ingenzi byabayeho, byashohoje amagambo y’ubuhanuzi bwa Yoweli. Dusoma ibihereranye n’ibyo bintu mu Byakozwe n’Intumwa 2:2-4, hagira hati “umuriri ubatungura uvuye mu ijuru, umeze nk’uw’umuyaga uhuha cyane, ukwira inzu bari bicayemo. Haboneka indimi zīgabanije zisa n’umuriro, ururimi rujya ku muntu wese wo muri bo. Bose buzuzwa [u]mwuka [w]era, batangira kuvuga izindi ndimi, nk’uko [u]mwuka [w]abahaye kuzivuga.” Muri ubwo buryo, abo bagabo n’abagore bizerwa bageraga ku 120, babaye ishyanga ryo mu buryo bw’umwuka, aba mbere mu bari bagize icyo nyuma y’aho Pawulo yaje kwita ‘Isirayeli y’Imana.’—Abagalatiya 6:16.
3. Ni ubuhe buhanuzi bwa Yoweli bwasohojwe kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C.?
3 Imbaga y’abantu yateraniye aho kugira ngo ikurikiranire hafi iby’uwo ‘muyaga uhuha cyane,’ maze intumwa Petero iyisobanurira ko bumwe mu buhanuzi bwa Yoweli bwari burimo busohozwa. Ubuhe buhanuzi? Tega amatwi ibyo yavuze, agira ati “ ‘Imana ivuze iti: uku ni ko bizaba mu minsi y’imperuka, nzasuka ku [m]wuka wanjye ku bantu bose: kandi abahungu n’abakobwa banyu bazahanura, n’abasore banyu bazerekwa, n’abakambwe babarimo bazarota. Ndetse n’abagaragu banjye n’abaja banjye muri iyo minsi nzabasukira ku [m]wuka wanjye, bazahanura. Nzashyira amahano mu ijuru hejuru, nshyire n’ibimenyetso mu isi hasi, amaraso n’umuriro no gucumba k’umwotsi. Izuba rizahinduka umwijima, n’ukwezi guhinduke amaraso, uwo munsi mukuru kandi utangaje w’Uwiteka utaraza. Kandi umuntu wese [wambaza] izina ry’Uwiteka [“Yehova,” NW ] azakizwa’ ” (Ibyakozwe 2:17-21). Amagambo Petero yasubiyemo, aboneka muri Yoweli 3:1-5 (2:28-32, muri Biblia Yera), kandi isohozwa ryayo ryasobanuraga ko ku ishyanga ry’Abayahudi, igihe cyarimo kirangira. “Umunsi mukuru kandi utangaje w’Uwiteka,” ni ukuvuga igihe cyo guciraho iteka Isirayeli yahemutse, cyari cyegereje. Ariko se, ni nde wari kuzarokoka cyangwa kuzakizwa? Kandi se, ibyo byashushanyaga iki?
Ubuhanuzi Bwasohojwe Incuro Ebyiri
4, 5. Ku birebana n’ibintu bigiye kuza, ni iyihe nama yatanzwe na Petero, kandi se, kuki iyo nama yerekezaga ku gihe cyari kuza nyuma y’aho?
4 Mu myaka yakurikiye uwa 33 I.C., Isirayeli y’Imana yo mu buryo bw’umwuka yarasagambye, ariko ishyanga ry’Isirayeli y’umubiri si ko byarigendekeye. Mu mwaka wa 66 I.C., Isirayeli y’umubiri yari iri mu ntambara yarwanaga na Roma. Mu mwaka wa 70 I.C., Isirayeli yasaga n’iyazimangatanye, kandi Yerusalemu hamwe n’urusengero rwayo, byaratwitswe bishiraho. Kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C., Petero yatanze inama nziza cyane ku birebana n’ako kaga kari kagiye kuza. Mu kongera gusubira mu magambo ya Yoweli, yagize ati ‘umuntu wese wambaza izina ry’Uwiteka [“Yehova,” NW] azakizwa.’ Buri Muyahudi ku giti cye, yagombaga kugira amahitamo ye bwite, kugira ngo yambaze izina rya Yehova. Ibyo byari bikubiyemo kwita ku zindi nyigisho za Petero zigira ziti “nimwihane, umuntu wese muri mwe abatizwe mu izina rya Yesu Kristo, ngo mubone kubabarirwa ibyaha byanyu” (Ibyakozwe 2:38). Abari bateze amatwi Petero bagombaga kwemera ko Yesu ari we Mesiya, uwo ishyanga ry’Isirayeli ryari ryaranze.
5 Ayo magambo y’ubuhanuzi bwa Yoweli, yagize ingaruka zikomeye ku bantu bicishaga bugufi bo mu kinyejana cya mbere. Nyamara kandi, agira ingaruka zikomeye kurushaho muri iki gihe, bitewe n’uko, nk’uko ibyabaye mu kinyejana cya 20 bibyerekana, habaye isohozwa rya kabiri ry’ubuhanuzi bwa Yoweli. Reka turebe uko bwasohojwe.
6. Ni gute Isirayeli y’Imana yatangiye kumenyekana mu buryo bugaragara neza, uko umwaka wa 1914 wagendaga wegereza?
6 Nyuma y’urupfu rw’intumwa, Isirayeli y’Imana yaje gutwikirwa n’urumamfu rw’Ubukristo bw’ikinyoma. Ariko kandi, mu gihe cy’imperuka cyatangiye mu mwaka wa 1914, iryo shyanga ryo mu buryo bw’umwuka ryongeye kumenyekana mu buryo bugaragara. Ibyo byose byari isohozwa ry’umugani wa Yesu w’ingano n’urumamfu (Matayo 13:24-30, 36-43). Mu gihe umwaka wa 1914 wari wegereje, Abakristo basizwe batangiye kwitandukanya na Kristendomu yahemutse, bamagana inyigisho zayo z’ikinyoma bashize amanga, kandi babwiriza ibihereranye n’uko iherezo ry’ “ibihe by’abanyamahanga” ryari ryegereje (Luka 21:24). Ariko kandi, intambara ya mbere y’isi yose yarose mu mwaka wa 1914, yazamuye ibibazo batari biteguye. Kubera ko bari bahanganye n’ibitotezo bikaze, abenshi baradohotse kandi bamwe barihakanye. Mu mwaka wa 1918, umurimo wabo wo kubwiriza wasaga n’uwahagaze.
7.(a) Ni ibihe bintu bisa n’ibyabaye kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C., byabaye mu mwaka wa 1919? (b) Gusukwa k’umwuka w’Imana byagize izihe ngaruka ku bagaragu ba Yehova, uhereye mu mwaka wa 1919?
7 Ariko kandi, ibyo ntibyamaze igihe kirekire. Uhereye mu mwaka wa 1919, Yehova yatangiye gusuka umwuka we ku bwoko bwe, ku buryo ibyo byabwibukije umunsi wa Pentekote wo mu mwaka wa 33 I.C. Birumvikana ko mu mwaka wa 1919, nta kuvuga izindi ndimi kwabayeho, kandi nta muyaga uhuha cyane wahabaye. Dufatiye ku magambo ya Pawulo yanditswe mu 1 Abakorinto 13:8, dusobanukirwa ko igihe cy’ibitangaza cyari cyararangiye kera. Nyamara kandi, uruhare rw’umwuka w’Imana rwagaragaye neza mu mwaka wa 1919, mu ikoraniro ryabereye i Cedar Point, Ohio, ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho Abakristo bizerwa basubijwemo imbaraga, maze bongera gutangira umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Mu mwaka wa 1922, basubiye i Cedar Point, maze bashishikarizwa gukora umurimo, binyuriye mu itumirwa rigira riti “mutangaze, mutangaze, mutangaze Umwami n’ubwami bwe.” Nk’uko byagenze mu kinyejana cya mbere, isi yahatiwe kumenya ingaruka zo gusukwa k’umwuka w’Imana. Buri Mukristo wese witanze—abagabo n’abagore, abakuru n’abato—batangiye “guhanura,” ni ukuvuga, kumenyekanisha “ibitangaza by’Imana” (Ibyakozwe 2:11). Kimwe na Petero, bahaye umuburo abicisha bugufi, bagira bati “mwikize ab’iki gihe kibi bīyobagiza” (Ibyakozwe 2:40). Ni gute abitabiriye uwo muburo bari gukora ibyo? Bari kubikora bumvira amagambo aboneka muri Yoweli 3:5 (2:32 muri Biblia Yera), hagira hati ‘umuntu wese wambaza izina ry’Uwiteka [“Yehova,” NW ] azakizwa.’
8. Ni gute ibintu byagiye bijya mbere ku birebana n’Isirayeli y’Imana, uhereye mu mwaka wa 1919?
8 Uhereye muri iyo myaka ya mbere, ibintu birebana n’Isirayeli y’Imana byakomeje kujya mbere. Gushyira ikimenyetso ku basizwe, bigaragara ko bigeze kure, kandi uhereye mu myaka ya za 30, imbaga y’abantu benshi bicisha bugufi bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi, barabonetse (Ibyahishuwe 7:3, 9). Bose bumva ko ibintu byihutirwa, kubera ko isohozwa rya kabiri ry’ibivugwa muri Yoweli 3:1, 2 [2:28, 29 muri Biblia Yera], rigaragaza ko twegereje umunsi wa Yehova ukomeye kurushaho uteye ubwoba, igihe gahunda y’ibintu ya kidini, iya gipolitiki n’iy’ubucuruzi yo ku isi hose, izarimburwa. Dufite impamvu zose zituma ‘twambaza izina ry’Uwiteka [“Yehova,” NW ],’ twizera mu buryo bwuzuye ko azaturokora!
Ni Gute Twambaza Izina rya Yehova?
9. Ni ibihe bintu bimwe na bimwe bikubiye mu kwambaza izina rya Yehova?
9 Kwambaza izina rya Yehova bikubiyemo iki? Imirongo ikikije iyo muri Yoweli 3:1, 2 (2:28, 29 muri Biblia Yera), idufasha gusubiza icyo kibazo. Urugero, Yehova ntiyumva buri wese umwambaza. Binyuriye ku wundi muhanuzi, ari we Yesaya, Yehova yabwiye Abisirayeli ati “nimutega ibiganza, nzabima amaso, ndetse nimusenga amasengesho menshi sinzayumva.” Kuki Yehova yanze gutega amatwi ishyanga rye bwite? We ubwe abisobanura agira ati “ibiganza byanyu byuzuye amaraso” (Yesaya 1:15). Yehova ntazatega amatwi uwo ari we wese uriho umwenda w’amaraso, cyangwa ufite akamenyero ko gukora ibyaha. Ni yo mpamvu kuri Pentekote, Petero yasabye Abayahudi kwihana. Iyo turebye imirongo ikikije iyo muri Yoweli 2:28, 29 (3:1, 2 muri Biblia Yera), tubona ko Yoweli na we atsindagiriza ibihereranye no kwihana. Urugero, muri Yoweli 2:12, 13, dusoma ngo “Uwiteka aravuga ati ‘ariko n’ubu, nimungarukire n’imitima yanyu yose, mwiyirize ubusa, murire muboroge.’ Imitima yanyu abe ari yo mutanyura mureke imyenda yanyu, muhindukirire Uwiteka Imana yanyu; kuko igira impuhwe, yuzuwe n’imbabazi, ntiyihutira kurakara, ahubwo ihorana ibambe ryinshi.” Uhereye mu mwaka wa 1919, Abakristo basizwe bakoze ibihuje n’ayo magambo. Barihannye ku bw’intege nke zabo, maze biyemeza kutazongera kwihakana cyangwa kudohoka. Ibyo byuguruye inzira, bituma umwuka w’Imana ubasukwaho. Buri muntu wese ushaka kwambaza izina rya Yehova kandi akumvwa, agomba na we kubigenza atyo.
10. (a) Kwihana by’ukuri bikubiyemo iki? (b) Ni gute Yehova yitabira ukwihana nyakuri?
10 Wibuke ko kwihana by’ukuri, birenze kure ibi byo kuvuga gusa ngo “mbabarira.” Abisirayeli bakundaga gutanyura imyenda yabo, kugira ngo bagaragaze uburyo ibyiyumvo byabo byimbitse. Ariko kandi, Yehova aravuga ati “imitima yanyu abe ari yo mutanyura mureke imyenda yanyu.” Kwihana by’ukuri bituruka mu mutima, imbere muri twe. Bikubiyemo gutera umugongo ibikorwa bibi, ndetse nk’uko tubisoma muri Yesaya 55:7, hagira hati “umunyabyaha nareke ingeso ze, ukiranirwa areke ibyo yibwira; agarukire Uwiteka.” Bikubiyemo kwanga icyaha, nk’uko Yesu yabigenje (Abaheburayo 1:9). Hanyuma, tukiringira ko Yehova azatubabarira, binyuriye ku gitambo cy’incungu, kubera ko Yehova “[a]gira impuhwe, yuzuwe n’imbabazi, ntiyihutira kurakara, ahubwo [a]horana ibambe ryinshi.” Azemera ugusenga kwacu, amaturo y’ifu n’ay’ibinyobwa yo mu buryo bw’umwuka. Azadutega amatwi nitwambaza izina rye.—Yoweli 2:14.
11. Ni uwuhe mwanya ugusenga k’ukuri kwagombye kugira mu mibereho yacu?
11 Mu Kibwiriza cyo ku Musozi, Yesu yaduhaye ikindi kintu tugomba kuzirikana, ubwo yagiraga ati “ahubwo mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo” (Matayo 6:33). Ugusenga kwacu ntikugomba kubonwa ko ari ikintu cyo gufatanwa uburemere buke, ikintu runaka dukora mu buryo bw’umuhango gusa, kugira ngo ducururutse umutimanama wacu. Gukorera Imana bikwiriye guhabwa umwanya wa mbere mu mibereho yacu. Ni yo mpamvu binyuriye kuri Yoweli, Yehova yakomeje agira ati “muvugirize impanda i Siyoni . . . muteranye abantu, mweze iteraniro, muteranye abakuru n’abana n’abakiri ku ibere; umukwe nasohoke mu nzu ye, n’umugeni mu nzu yarongorewemo” (Yoweli 2:15, 16). Ni ibisanzwe ko abageni bamaze igihe gito bashakanye, bakwirangaza, bakamara igihe barebana akana ko mu jisho. No kuri bo ariko, gukorera Yehova ni byo bigomba kuza mu mwanya wa mbere. Nta kintu cyagombye kuza mu mwanya wa mbere, ngo kibanzirize ibyo gukoranyirizwa ku Mana yacu, twambaza izina ryayo.
12. Ni ukuhe kwiyongera kuzabaho mu gihe kiri imbere, kwagaragariye muri raporo y’Urwibutso y’umwaka ushize?
12 Mu kuzirikana ibyo, nimucyo dutekereze ku cyo imibare yo muri Raporo y’Umwaka w’Umurimo wa 1997 y’Abahamya ba Yehova yahishuye. Mu mwaka ushize, Ababwiriza b’Ubwami bariyongereye bagera kuri 5.599.931—mu by’ukuri, iyo ikaba ari imbaga y’abantu benshi basingiza [Yehova]! Abateranye ku Rwibutso, bageraga kuri 14.322.226—umubare urenga uw’ababwiriza ho miriyoni umunani n’igice. Uwo mubare ugaragaza ko hazabaho ukwiyongera gutangaje mu gihe kiri imbere. Abenshi muri abo miriyoni umunani n’igice bari baratangiye kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova, ari abantu bashimishijwe cyangwa abana b’ababyeyi babatijwe. Kuri benshi bateranye, bwari ubwa mbere baje mu materaniro. Kuba bari bahari, byatumye Abahamya ba Yehova baboneraho umwanya mwiza wo kurushaho kubamenya no kwitangira kubafasha, kugira ngo barusheho kugira amajyambere. Hanyuma, hari n’abandi baza guterana ku Rwibutso buri mwaka, kandi wenda bakaba baterana n’andi materaniro make, ariko ugasanga nta yandi majyambere bagira. Rwose, abo bahawe ikaze kugira ngo baterane amateraniro. Ariko turabatera inkunga yo gutekereza babigiranye ubwitonzi, ku magambo y’ubuhanuzi bwa Yoweli, maze bakareba izindi ntambwe bagomba gutera, kugira ngo biringire ko Yehova azabumva igihe bazambaza izina rye.
13. Niba ubu twambaza izina rya Yehova, ni iyihe nshingano dufite ku birebana n’abandi?
13 Intumwa Pawulo yatsindagirije ubundi buryo bwo kwambaza izina ry’Imana. Mu rwandiko yandikiye Abaroma, yasubiye mu magambo y’ubuhanuzi bwa Yoweli, agira ati ‘umuntu wese wambaza izina ry’Umwami [“Yehova,” NW], azakizwa.’ Hanyuma, yaje gutanga igitekerezo agira ati “bamwambaza bate, bataramwizera? Kandi bamwizera bate bataramwumva? Kandi bakumva bate, ari nta wababwirije?” (Abaroma 10:13, 14). Ni koko, hari abandi bantu benshi bataramenya Yehova kugeza ubu, bakeneye kwambaza izina rye. Abamaze kumenya Yehova ntibafite inshingano yo kubwiriza abo bataramumenya gusa, ahubwo bagomba no kubageraho, maze bakabaha ubwo bufasha.
Paradizo yo mu Buryo bw’Umwuka
14, 15. Ni iyihe migisha ya paradizo igera ku bwoko bwa Yehova, bitewe n’uko bwambaza izina rye mu buryo bumushimisha?
14 Uko ni ko abasizwe hamwe n’abagize izindi ntama babona ibintu, kandi ingaruka ziba iz’uko Yehova abaha imigisha. “Uwiteka agirira igihugu cye ishyaka, ababarira ubwoko bwe” (Yoweli 2:18). Mu mwaka wa 1919, Yehova yagaragarije ubwoko bwe ishyaka n’impuhwe, igihe yabugaruraga akabushyira mu karere ke gakorerwamo imirimo yo mu buryo bw’umwuka. Rwose, iyo ni paradizo yo mu buryo bw’umwuka yavuzwe na Yoweli mu buryo bwiza, muri aya magambo ngo “ntutinye wa si we, nezerwa kandi wishime; kuko Uwiteka akoze ibikomeye. Ntimutinye, mwa nyamaswa zo mu ishyamba mwe! Kuko ubwatsi bwo mu butayu bumeze, n’ibiti byeze imbuto zabyo, umutini n’umuzabibu byeze cyane. Noneho munezerwe, bantu b’i Siyoni mwe, mwishimire Uwiteka Imana yanyu; kuko ibahaye imvura y’umuhindo ku rugero rukwiriye, kandi ibavubiye imvura iy’umuhindo n’iy’itumba nk’ubwa mbere. Imbuga zizadendezwaho ingano, kandi imivure izuzura vino n’amavuta ya elayo, isesekare.”—Yoweli 2:21-24.
15 Mbega ishusho ishimishije! Ibiribwa bitatu by’ibanze byakenerwaga mu buzima muri Isirayeli—ni ukuvuga ibinyampeke, amavuta ya elayo na vino—byagombaga gutangwa ari byinshi hamwe n’amashyo menshi. Mu by’ukuri, ayo magambo y’ubuhanuzi arimo arasohozwa mu buryo bw’umwuka muri iki gihe. Yehova aduha ibyo kurya byose byo mu buryo bw’umwuka dukeneye. Mbese, twebwe twese ntitwishimira ibyo bintu byinshi duhabwa n’Imana? Rwose, nk’uko Malaki yari yarabihanuye, Imana yacu ‘yatugomororeye imigomero yo mu ijuru, idusukaho imigisha, tubura aho tuyikwiza.’—Malaki 3:10.
Iherezo rya Gahunda y’Ibintu
16. (a) Gusukwa k’umwuka wa Yehova bisobanura iki muri iki gihe? (b) Igihe kizaza kiduhishiye iki?
16 Nyuma yo guhanura uko imimerere ya paradizo y’ubwoko bw’Imana izaba imeze, ni bwo Yoweli ahanura ibyerekeranye no gusukwa k’umwuka wa Yehova. Igihe Petero yasubiraga muri ubwo buhanuzi kuri Pentekote, yavuze ko bwasohoye “mu minsi y’imperuka” (Ibyakozwe 2:17). Kuba icyo gihe abantu barasutsweho umwuka w’Imana, byasobanuraga ko iminsi y’imperuka ya gahunda y’ibintu ya Kiyahudi yari itangiye. Kuba mu kinyejana cya 20 Isirayeli y’Imana yarasutsweho umwuka w’Imana, bisobanura ko turi mu minsi y’imperuka ya gahunda y’ibintu y’isi yose. Dufatiye kuri ibyo, ni iki igihe kizaza kiduhishiye? Ubuhanuzi bwa Yoweli bukomeza kubitubwira bugira buti “nzashyira amahano mu ijuru no mu isi: amaraso n’umuriro n’umwotsi ucumba. Izuba rizahinduka umwijima, n’ukwezi kuzahinduka amaraso, uwo munsi mukuru w’Uwiteka, uteye ubwoba, utaraza.”—Yoweli 3:3, 4 (2:30, 31 muri Biblia Yera.)
17, 18. (a) Ni uwuhe munsi wa Yehova uteye ubwoba wasohoye kuri Yerusalemu? (b) Kuba twemera tudashidikanya ko umunsi wa Yehova uteye ubwoba uzasohora mu gihe kizaza, bidusunikira gukora iki?
17 Mu mwaka wa 66 I.C., ayo magambo y’ubuhanuzi yatangiye gusohorera ku Buyuda, mu gihe ibintu byagendaga bisohora ubudasubira inyuma, bigana ku ndunduro y’umunsi uteye ubwoba wa Yehova, mu mwaka wa 70 I.C. Mbega ukuntu icyo gihe byari biteye ubwoba kuba mu bantu batambazaga izina rya Yehova! Muri iki gihe, ibintu bizaba biteye ubwoba nk’uko byari bimeze icyo gihe, igihe iyi gahunda y’ibintu y’isi yose uko yakabaye izarimburwa n’ukuboko kwa Yehova. Kugeza n’ubu, birashoboka ko umuntu yazarokoka. Ubwo buhanuzi bukomeza bugira buti ‘umuntu wese [wambaza] izina ry’Uwiteka [“Yehova,” NW] azakizwa; kuko i Siyoni n’i Yerusalemu hazaba abarokotse, nk’uko Uwiteka yabivuze, kandi mu barokotse hazabamo abo Uwiteka ahamagara.’ (Yoweli 3:5 [2:32 muri Biblia Yera].) Mu by’ukuri, Abahamya ba Yehova barashimira cyane ku bwo kuba bazi izina rya Yehova, kandi biringira mu buryo bwuzuye ko azabakiza igihe bazamwambaza.
18 None se, bizagenda bite igihe umunsi ukomeye kandi utangaje wa Yehova uzacura inkumbi iyi si mu mujinya wawo wose? Ibyo bizasuzumwa mu gice cya nyuma cyo kwigwa.
Mbese, Uribuka?
◻ Ni ryari Yehova yasutse umwuka we ku bwoko bwe ku ncuro ya mbere?
◻ Ni ibihe bintu bimwe na bimwe bikubiye mu kwambaza izina rya Yehova?
◻ Ni ryari umunsi ukomeye kandi utangaje wa Yehova wasohoye kuri Isirayeli yo mu buryo bw’umubiri?
◻ Ni gute Yehova aha imigisha abambaza izina rye muri iki gihe?
[Ifoto yo ku ipaji ya 15]
Ishyanga rishya ryavutse kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C.
,[Ifoto yo ku ipaji ya 16 n’iya 17]
Mu ntangiriro z’iki kinyejana, Yehova yongeye gusuka umwuka we ku bwoko bwe, mu gusohoza ibivugwa muri Yoweli 3:1, 2 (2:28, 29 muri “Biblia Yera”)
[Ifoto yo ku ipaji ya 18]
Abantu bagomba gufashwa kugira ngo bambaze izina rya Yehova