-
“Ibitangaza by’Imana” byatumye bagira icyo bakoraUmunara w’Umurinzi—2002 | 1 Kanama
-
-
Bagize Icyo Bakora!
4. Ni ubuhe buhanuzi bwa Yoweli bwasohoye ku munsi wa Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C.?
4 Abigishwa bamaze guhabwa umwuka wera, bahise batangira kugeza ubutumwa bwiza bw’agakiza ku bantu b’i Yerusalemu, bahereye ku mbaga y’abantu yari iri aho muri icyo gitondo cyo ku munsi wa Pentekote. Umurimo wo kubwiriza bakoze wasohoje ubuhanuzi bukomeye, bwari bwaranditswe na Yoweli, mwene Petuweli, mu binyejana umunani mbere y’aho, bugira buti “nzasuka umwuka wanjye ku bantu bose; abahungu banyu n’abakobwa banyu bazahanura, abakambwe banyu bazarota, n’abasore banyu bazerekwa. Ndetse n’abagaragu banjye n’abaja banjye nzabasukira ku mwuka wanjye muri iyo minsi . . . uwo munsi mukuru w’Uwiteka, uteye ubwoba, utaraza.”—Yoweli 1:1; 3:1, 2, 4 (2:28, 29, 31 muri Biblia Yera); Ibyakozwe 2:17, 18, 20.
5. Ni mu buhe buryo Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bahanuye? (Reba ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.)
5 Mbese, ibyo byaba byarasobanuraga ko Imana yari gushyiraho abandi bahanuzi bashya, abagabo n’abagore, bari kuba bameze nka Dawidi, Yoweli na Debora, maze bagahanura ibintu byari kuba mu gihe cyari kuza? Oya rwose. ‘Abahungu n’abakobwa, abagaragu n’abaja’ b’Abakristo, bari guhanura mu buryo bw’uko umwuka wa Yehova wari gutuma bamamaza “ibitangaza by’Imana,” ibyo yari yarakoze ndetse n’ibyo yari kuzakora. Bityo bari kuba abavugizi b’Isumbabyose.a Ariko se, ya mbaga y’abantu yakoze iki?—Abaheburayo 1:1, 2.
-
-
“Ibitangaza by’Imana” byatumye bagira icyo bakoraUmunara w’Umurinzi—2002 | 1 Kanama
-
-
a Igihe Yehova yashyiragaho Mose na Aroni ngo bajye kwa Farawo kuvuganira ubwoko bwe, yabwiye Mose ati ‘dore nkugize nk’imana kuri Farawo, Aroni mwene so azaba umuhanuzi wawe’ (Kuva 7:1). Aroni ntiyabaye umuhanuzi mu buryo bw’uko yahanuraga ibintu byari kuzaba, ahubwo ni mu buryo bw’uko yabaye umuvugizi wa Mose.
-