Ntukibagirwe na Rimwe Umunsi wa Yehova
“Umunsi w’Uwiteka [Yehova, Traduction monde nouveau] wo guciramw iteka mu gikombe cy’imanza uri hafi.”—YOELI 3:14.
1. Kuki intambara yera iri bugufi yatangajwe na Yehova izaba itandukanye n’intambara “ntagatifu” z’abantu?
‘NIMWAMAMAZE ibi mu mahanga; mwitegure [mweze, MN] intambara’ (Yoeli 3:9). Mbese, iyo ni intambara ntagatifu? Iyo dutekereje ibihereranye n’Intambara z’Abanyamisaraba (croisades), intambara zagiye zishyamiranya abanyamadini hamwe n’intambara ebyiri z’isi yose—intambara Kristendomu yagizemo uruhare runini—kumva iyo mvugo ngo intambara “ntagatifu” byonyine bidutera gushishwa. Ariko kandi, intambara yera ivugwa mu buhanuzi bwa Yoeli si intambara ishyamiranya amahanga. Ntabwo ari ibi byo kwikingiriza idini maze ngo abantu barwane bapfa inzangano zo gushaka kwigarurira ubutaka cyangwa ibintu by’abandi. Ni intambara ikiranuka. Ni intambara y’Imana igamije kuvana ku isi umururumba, ubushyamirane, ruswa n’akarengane. Iyo ntambara izavana umugayo ku butware bw’ikirenga bukiranuka Yehova afite ku byo yaremye byose iyo biva bikagera. Iyo ntambara izaba imbarutso yo gutuma Ubwami bwa Kristo bwinjiza abantu mu butegetsi bw’Imyaka Igihumbi y’amahoro, uburumbuke n’umunezero ku isi hose, nk’uko byahanuwe n’abahanuzi b’Imana.—Zaburi 37:9-11; Yesaya 65:17, 18; Ibyahishuwe 20:6.
2, 3. (a) “Umunsi w’Uwiteka [Yehova, MN]” wahanuwe muri Yoeli 3:14, ni iki? (b) Kuki ibizaba ku mahanga kuri uwo munsi biyakwiriye?
2 Nonese “umunsi w’Uwiteka [Yehova, MN]” wavuzwe muri Yoeli 3:14 ni iki? Yehova ubwe yaravuze ati “Tubonye ishyano! Kuk’ umunsi w’Uwiteka [Yehova, MN] ugeze hafi, uzaz’ ar’ uwo kurimbura kuvuye kw Ishobora byose.” Ni gute uwo munsi ari uwo kurimbura? Umuhanuzi yaje kubisobanura agira ati “Dor’ inteko, inteko nyinshi ziri mu gikombe cyo guciramw imanza! Kuk’ umunsi w’Uwiteka [Yehova, MN] wo guciramw iteka mu gikombe cy’imanza uri hafi” (Yoeli 1:15; 3:14). Uwo ni umunsi Yehova azaciraho iteka imbaga y’abantu batubaha Imana kandi ntibagandukire ubutegetsi bwayo bw’ikirenga bukiranuka bw’ijuru n’isi. Yehova yafashe umwanzuro wo kurimbura gahunda mbi y’ibintu ya Satani imaze igihe kirekire yarakagatiye abantu.—Yeremia 17:5-7; 25:31-33.
3 Gahunda mbi yanduye iriho ku isi igomba gucirwaho iteka rimeze rityo. Mbese koko iyi gahunda y’isi ni mbi cyane? Guterera akajisho ku biyivugwaho byonyine birahagije! Muri Matayo 7:16 Yesu yavuze ihame rigira riti “Muzabamenyera ku mbuto zabo.” Mbese, imigi minini y’iyi si ntiyahindutse isayo y’ibiyobyabwenge, ubwicanyi, iterabwoba, ubwiyandarike no guhumanya ibidukikije? Umudendezo uherutse kuboneka mu bihugu byinshi, ubu ubangamiwe no kuvurungana mu bya politiki, ukubura kw’ibiribwa n’ubukene. Abantu barenga miriyari barashonje. Byongeye kandi, icyorezo cya SIDA kigenda kirushaho gukwirakwira bitewe n’ibiyobyabwenge n’ubusambanyi, gituma igice kinini cy’isi kiheba. Mu buryo bwihariye, kuva Intambara ya Mbere y’Isi Yose itangiye mu wa 1914, mu isi yose ubuzima bwagiye bwangirika muri byose.—Gereranya na 2 Timoteo 3:1-5.
4. Yehova atumirira amahanga guca akahe gahigo?
4 Ariko kandi, Yehova aragenda akorakoranya ubwoko bwishimira kwigishwa inzira ze no kuzigenderamo abuvanye mu mahanga yose. Mu isi yose abo bantu bacuze inkota zabo mo amasuka, bityo bareka imyifatire irangwa n’urugomo y’iyi si (Yesaya 2:2-4). Ngo inkota zacuzwemo amasuka! Nonese ibyo ntibinyuranye n’ibyo Yehova yategetse ko birangururwa muri Yoeli 3:9, 10? Haragira hati “Nimwamamaz’ ibi mu mahanga; mwitegur’ intambara; muhaguruts’ intwari; abarwanyi bose bigire hafi, bazamuke. Amasuka yanyu muyacuremw inkota, n’imihoro muyicuremw amacumu.” Ahangaha, Yehova ahamagariye abayobozi b’iyi si guca agahigo ko gukorakoranya ingabo zabo zikamurwanya kuri Harmagedoni. Ariko ntibashobora gutsinda! Bazatsindwa burundu!—Ibyahishuwe 16:16.
5. Igihe “[u]muzabibu w’isi” uzasarurwa bizagira izihe ngaruka?
5 Kugira ngo bashobore guhangana n’Umwami, ari we Mutware w’Ikirenga Yehova, abategetsi b’ibihangange bacuze ibitwaro bya rutura biteye ubwoba—ariko ni ay’ubusa! Muri Yoeli 3:13 Yehova atanga itegeko rigira riti “Muzan’ imihoro, kukw ibisarurwa byeze: nimuze mwenge, kuk’ umuvure wuzuye, n’ibibindi bisendereye; ereg’ ibibi byabo ni byinshi.” Ayo magambo ahuje n’ari mu Byahishuwe 14:18-20, aho marayika ufite umuhoro utyaye ahabwa itegeko ryo “[g]uc’ amaseri yo ku muzabibu w’isi, kukw inzabibu zawo zinetse.” Marayika uwo yahura umuhoro we maze asunikira amahanga yigometse “mu muvure munini w’umujinya w’Imana.” Mu buryo bw’ikigereranyo, amaraso arenga urwengero rwa vino akagera ku mikoba y’amafarashi, ku burebure bw’umurambararo bureshya na sitadio 1.600—ni ukuvuga hafi ibirometero 300! Mbega ibintu biteye ubwoba bizagera ku mahanga atubaha Yehova!
Abaturage Bubahiriza Amategeko
6. Ni gute Abahamya ba Yehova babona amahanga n’abayobozi bayo?
6 Mbese, ibyo byaba bishaka kuvuga ko Abahamya ba Yehova basuzugura amahanga n’abategetsi bayo? Ashwi da! Ahubwo bamagana ubuhemu bwogeye hose nk’uko buri wese abyibonera, kandi batanga umuburo w’uko umunsi wa Yehova wo gusohoza icyo yagambiriye wegereje cyane. Ibyo ariko babikora banubahiriza, mu bwiyoroshye, itegeko rya Paulo riri mu Baroma 13:1 rigira ati “Umuntu wes’ agandukire abatware bamutwara.” Abo bategetsi b’abantu babaha icyubahiro kibakwiriye, ariko ntibabasenga. Kubera ko ari abaturage bubahiriza amategeko, bakurikiza amahame ya Bibiliya ku bihereranye no kuba inyangamugayo, kuvugisha ukuri no kugira isuku, kandi imiryango yabo bakayitoza imico myiza. Bafasha n’abandi kubigenza batyo babibigisha. Babana n’abantu bose mu mahoro kandi ntibivanga mu myigaragambyo cyangwa imyivumbagatanyo ya gipolitiki. Abahamya ba Yehova bihatira kuba intangarugero mu kumvira amategeko y’abategetsi bakuru b’abantu, mu gihe bategereje ko Umutegetsi usumba bose, Umutware n’Umwami w’ikirenga Yehova, azana amahoro yuzuye n’ubutegetsi bukiranuka kuri iyi si.
Asohoza Icyo Yagambiriye
7, 8. (a) Ni mu buhe buryo amahanga azatigiswa kandi akanamanukirwaho n’umwijima? (b) Ni bande Yoeli ashushanya muri iki gihe, kandi mu buryo butandukanye n’isi muri rusange, ni gute babona imigisha?
7 Mu mvugo y’ikigereranyo itangaje, Yehova avuga ibihereranye no gusohoza icyo yagambiriye agira ati “Izuba rirazimye, n’ukwezi kurijimye, n’inyenyeri ziretse kumurika. Uwiteka [Yehova, MN] azīvuga ar’ i Sioni, arangurur’ ijwi ar’ i Yerusalemu; ijuru n’isi bizatigita; arik’ Uwiteka [Yehova, MN] azaber’ ubgoko bge ubuhungiro, aber’ Abisiraeli igihome” (Yoeli 3:15, 16). Iyo mimerere abantu barimo isa n’aho irabagirana kandi ikaba irimo uburumbuke, izacura umwijima maze ibugarize; kandi iyi gahunda y’isi irimo icagagurika, izatigiswa kugeza ubwo izimangatana, ise n’aho irimbuwe n’umutingito ukaze w’isi!—Hagai 2:20-22.
8 Tuzirikane icyo cyizere giteye ibyishimo cy’ukuntu Yehova azabera ubwoko bwe ubuhungiro n’igihome! Kubera iki? Kubera ko ari bwo bwoko bumwe rukumbi—ubwoko mpuzamahanga—bwitabiriye amagambo ya Yehova agira ati “Ubgo muzamenya yuko nd’ Uwiteka [Yehova, MN] Imana yanyu” (Yoeli 3:17). Kubera ko izina rya Yoeli risobanurwa ngo “Yehova ni Imana,” agereranya neza Abahamya ba Yehova basizwe bo muri iki gihe, bakorana umwete mu gutangaza ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova. (Gereranya na Malaki 1:11.) Reka tugaruke ku magambo atangira ubuhanuzi bwa Yoeli maze twibonere ukuntu yahanuye mu buryo bushimishije ibihereranye n’umurimo ukorwa n’ubwoko bw’Imana muri iki gihe.
Igicu cy’Inzige
9, 10. (a) Ni ikihe cyago cyahanuwe na Yoeli? (b) Ni ayahe magambo yo mu gitabo cy’Ibyahishuwe ahuye n’ubuhanuzi bwa Yoeli buhereranye n’icyago, kandi ni iyihe ngaruka icyo cyago kigira kuri Kristendomu?
9 Noneho dutegere amatwi “ijambo ry’Uwiteka [Yehova, MN] ryaje kuri Yoeli.” Riragira riti “Mwa basaza mwe, nimwumv’ ibi, kandi muteg’ amatwi, abatuye mu gihugu mwese! Mbese, har’ ibimeze nk’ibi byabaye mu gihe cyanyu, cyangwa mu gihe cya baso? Mubitekererez’ abana banyu, kand’ abana banyu bazabitekererez’ abana babo, na bo bazabitekererez’ abuzukuruza. Ibyashigajwe n’uburima byariwe n’inzige; kand’ ibyashigajwe n’inzige byariwe na kagungu; n’ibyashigajwe na kagungu byariwe n’ubuzukira.”—Yoeli 1:1-4.
10 Iryo ni itangazo ridasanzwe ritazibagirana iteka ryose. Uruhererekane rw’ibitero by’udukoko, cyane cyane iby’inzige, bizarimbura igihugu. Ibyo bishaka kuvuga iki? Mu Byahishuwe 9:1-12 na ho havuga icyago cy’inzige cyoherejwe na Yehova kiyobowe n’ “umwami wazo, ni we maraika w’i kuzimu,” uwo kandi akaba ari nta wundi utari Yesu Kristo. Izina rye ni Abadoni (mu Giheburayo) na Apoluoni (mu Kigiriki) bisobanura “Ukurimbuka” n’ “Umurimbuzi.” Izo nzige zishushanya Abakristo basigaye basizwe, bo muri iki gihe cy’umunsi w’Umwami, basohoka bakajya kurimbura inzuri za Kristendomu bashyira idini y’ikinyoma ku mugaragaro bakanatangaza ko igomba kugerwaho no guhora kwa Yehova.
11. Ni gute inzige zo muri iki gihe ziterwa inkunga, kandi ni nde cyane cyane ibitero byazo byibasira?
11 Nk’uko mu Byahishuwe 9:13-21 habigaragaza, icyago cy’inzige gikurikiwe n’icyago gikomeye gitewe n’amafarashi. Mbega ukuntu ibyo ariko biri rwose muri iki gihe, kubera ko ibihumbi bike by’abasigaye basizwe baterwa inkunga n’abagize “izindi ntama” basaga miriyoni enye mu kurema igitero kidakomwa imbere cy’amafarashi! (Yohana 10:16). Bifatanya mu gutangaza imanza zikaze Yehova azasohoreza ku bagize Kristendomu basenga ibigirwamana, no ku ‘batihannye ubwicanyi bwabo cyangwa uburozi cyangwa ubusambanyi cyangwa ubujura.’ Abayobozi b’amadini—baba Abagatolika cyangwa se Abaporotesitanti—bagize uruhare mu bikorwa byo gushyigikira intambara zimena amaraso zo muri iki kinyejana, kimwe n’abapadiri basambanya abana, n’abavugabutumwa bo kuri televiziyo b’akahebwe, na bo bari mu barebwa n’ubwo butumwa bwo gucirwaho iteka.
12. Kuki abayobozi ba Kristendomu bakwiriye kugezwaho ubutumwa bwo gucirwaho iteka, kandi ni iki kigiye kubageraho vuba aha, kimwe n’abagize Babuloni Ikomeye bose?
12 Umuburo ukaze wa Yehova urangira mu matwi y’abo bayobozi ba kidini b’akahebwe ugira uti “Nimukanguke, mwa basinzi mwe, murire; namwe banywi b’inzoga, mucur’ umuborogo, muririre vino iryoshye, kuko muyiciweho mu kanwa kanyu” (Yoeli 1:5). Muri iki kinyejana cya 20, amahame mbwirizamuco atanduye yo mu Ijambo ry’Imana, Kristendomu yayasimbuje imyifatire y’iyi si irangwa no kutubahiriza amategeko. Kugendera mu nzira z’iyi si bisa n’aho binogeye idini y’ikinyoma n’abayoboke bayo, ariko mbega ukuntu basaruye indwara zo mu buryo bw’umwuka n’iz’umubiri! Vuba aha, nk’uko bivugwa mu Byahishuwe 17:16, 17, ‘umugambi’ w’Imana uzaba uw’uko ibihangange bya gipolitiki bizahindukirana Babuloni Ikomeye, ari yo butware bw’isi yose bw’idini y’ikinyoma, maze bikayitsembaho yose uko yakabaye. Icyo gihe ni bwo noneho idini y’ikinyoma ‘izakanguka’ ikava mu iroro ry’ubusinzi bwayo, ubwo izaba ibonye ko Yehova ayiciriyeho iteka.
‘Ubwoko Bukomeye Kandi Bufite Imbaraga’
13. Ni mu buhe buryo kuri Kristendomu igitero cy’inzige gisa n’aho ‘gikomeye kandi gifite imbaraga’?
13 Umuhanuzi wa Yehova akomeza avuga ko icyo gitero cy’inzige kimeze nk’ “ubgoko bukomeye kandi bufit’ imbaraga,” kandi ni na ko Babuloni Ikomeye izibona (Yoeli 2:2). Urugero, abayobozi ba kidini bababazwa n’uko amadini ya Kristendomu atabashije guhindura abantu benshi mu Buyapani bw’Ababuda. Nyamara kandi muri iki gihe, Abahamya ba Yehova basaga 160.000 bo mu Buyapani bazimagije icyo gihugu, kandi bayoborera abantu ibyigisho bya Bibiliya mu ngo zirenga 200.000 bameze nk’igitero kidakumirwa cy’abagendera ku mafarashi. Mu Butaliyani, Abahamya ba Yehova 180.000 bazwiho kuba ari aba kabiri ku Banyagatolika ku bihereranye n’umubare w’abayoboke. Ku bw’ibyo rero, umusenyeri w’Umunyagatokia yitotombeye ubusa, ubwo yavugaga ko Kiliziya yabo Abahamya ba Yehova bayitwara abayoboke ‘batari munsi ya 10.000’ buri mwaka.a Abahamya bakirana ibyishimo abo bantu.—Yesaya 60:8, 22.
14, 15. Ni gute Yoeli avuga ibihereranye n’igitero cy’inzige, kandi ni mu buhe buryo ibyo bisohozwa muri iki gihe?
14 Muri Yoeli 2:7-9 havuga iby’igitero cy’inzige kigizwe n’Abahamya basizwe hagira hati “Bihuta nk’intwari; burir’ inkike nk’abarwanyi; umuntu wes’ aromborez’ imbere ye, nta bgo bica gahunda. Kandi nta uca ku wundi; umuntu wes’ aromboreza mu nzira ye; batwaranira mu macumu, kandi nta uteshuk’ inzira. Basimbukir’ umudugudu; bakiruka ku nkike z’amabuye, bakūrir’ amazu, bakamenera mu madirishya nk’abanyazi.”
15 Mbega ukuntu ingabo z’ “inzige” zigizwe n’abasizwe biyongeraho bagenzi babo b’izindi ntama basaga miriyoni enye zivuzwe mu buryo butangaje! Nta “nkike” zigereranywa n’abanzi ba kidini zishobora kubakumira. ‘Bakurikiza ukuri basohoyemo’ babwiriza mu ruhame no mu yindi mirimo ya Gikristo babigiranye ubutwari. (Gereranya n’Abafilipi 3:16.) Aho kwihakana, bagiye bemera gupfa, nk’uko byagendekeye Abahamya babarirwa mu bihumbi ‘batwaraniye mu macumu’ kubera ko bangaga kuramya Umunyagatolika Hitler mu Budage bw’ishyaka rya Nazi. Igitero cy’inzige cyatanze ubuhamya mu “mudugudu” wa Kristendomu mu buryo bwimazeyo, gisimbuka inzitizi zose maze, mu buryo runaka, cyikinjira nk’uko abanyazi binjira mu mazu kugira ngo batange za miriyari z’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya, mu murimo wo ku nzu n’inzu. Kugira ngo ubwo buhamya bushobore gutangwa mu rugero rungana rutyo, byaturutse ku bushake bwa Yehova, kandi nta wundi ufite ububasha bwo kubuhagarika, haba mu ijuru cyangwa ku isi.—Yesaya 55:11.
‘Buzuzwa Umwuka Wera’
16, 17. (a) Ni ryari amagambo yo muri Yoeli 2:28, 29 yasohojwe mu buryo bugaragara? (b) Ni ayahe magambo y’ubuhanuzi bwa Yoeli atarasohoye yose mu kinyejana cya 1?
16 Yehova abwira Abahamya be ati “Muzamenya yuko ndi mu Bisiraeli, kandi yuko ari jy’ Uwiteka [Yehova, MN] Imana yanyu, nta ind’ ibaho” (Yoeli 2:27). Ubwoko bwa Yehova bwaje gusobanukirwa uko kuri kw’agaciro ubwo babonaga isohozwa ry’amagambo y’ubuhanuzi ari muri Yoeli 2:28, 29 havuga ngo: “Hanyuma y’ibyo, nzasuk’ [u]mwuka wanjye ku bantu bose; abahungu banyu n’abakobga banyu bazahanura.” Ibyo byabayeho kuri Pantekote y’umwaka wa 33 w’igihe cyacu, ubwo abigishwa ba Yesu bari bateraniye hamwe basigwaga maze ‘bose bakuzuzwa umwuka wera.’ Ku bw’imbaraga z’umwuka wera, barabwirije maze ‘abongewe ku basanzwe kuri uwo munsi baba nk’ibihumbi bitatu.’—Ibyakozwe 2:4, 16, 17, 41.
17 Muri icyo gihe cy’ibyishimo, Petero yasubiye mu magambo yo muri Yoeli 2:30-32 agira ati “Nzashyir’ amahano mw ijuru no mw isi: amaraso, n’umuriro n’umwots’ ucumba. Izuba rizahinduk’ umwijima, n’ukwezi kuzahinduk’ amaraso, uwo munsi mukuru w’Uwiteka [Yehova, MN], utey’ ubgoba, utaraza. Kand’ umuntu wes’ uzambaz’ izina ry’Uwiteka [Yehova, MN] azakizwa.” Igice kimwe cy’ayo magambo cyasohoye ubwo Yerusalemu yarimburwaga mu wa 70 w’igihe cyacu.
18. Ni ryari muri Yoeli 2:28, 29 hatangiye gusohozwa mu rugero runini?
18 Ariko kandi, hagombaga kubaho irindi sohozwa rya Yoeli 2:28-32. Koko rero, ubwo buhanuzi bwasohoye mu buryo bugaragara guhera muri Nzeri 1919. Icyo gihe i Cedar Point, Ohio, ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika habereye ikoraniro ry’ubwoko bwa Yehova ritazibagirana. Umwuka w’Imana warigaragaje neza, kandi abagaragu bayo basizwe basunikiwe kwinjira mu murimo wo kubwiriza mu isi yose wakomeje gukorwa kugeza n’ubu. Mbega ngo uwo murimo uraguka! Umubare w’abateranye mu ikoraniro ryabereye i Cedar Point wavuye ku bantu basaga 7.000 maze ugera kuri 10.650.158 ku Rwibutso rw’urupfu rwa Yesu rwabaye ku wa 30 Werurwe 1991. Kuri abo, abagera ku 8.850 bonyine ni bagaragaje ko ari Abakristo basizwe. Mbega ukuntu abo Bakristo basizwe bafite umunezero mwinshi wo kubona izo mbuto umwuka wa Yehova utanga imbaraga weze mu isi yose!—Yesaya 40:29, 31.
19. Mu gihe tubona ko umunsi wa Yehova uri bugufi cyane, ni iyihe myifatire buri wese muri twe akwiriye kugira?
19 Vuba aha hazabaho “[u]munsi mukuru w’Uwiteka [Yehova, MN], utey’ ubgoba” uzakuraho gahunda y’ibintu ya Satani (Yoeli 2:31). Igishimishije ariko, ni uko “umuntu wes’ uzambaz’ izina ry’Uwiteka [Yehova, MN] azakizwa” (Ibyakozwe 2:21). Mu buhe buryo? Intumwa Petero itubwira ko “umunsi w’Umwami [Yehova] wac’ uzaza nk’umujura,” kandi ikongeraho ngo: “Ubg’ ibyo byose bizayenga bityo, yemw’ uko dukwiriye kub’ abantu bera, kandi twubah’ Imana mu ngeso zacu, twebg’ abategereza tugatebuts’ umunsi w’Imana [Yehova, MN].” Ntitukibagirwe ko umunsi wa Yehova uri bugufi, kandi tuzanishimira kubona isohozwa ry’ubuhanuzi bwa Yehova buhereranye n’ “ijuru rishya n’isi nshya” bikiranuka.—2 Petero 3:10-13.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Byavuye mu kinyamakuru cy’i Roma, Ubutaliyani cyitwa La Repubblica cyo ku wa 12 Ugushyingo 1985, na La rivista del clero italiano, cyo muri Gicurasi 1985.
Mbese, Ushobora Gusobanura?
◻ “Umunsi w’Uwiteka [Yehova, MN]” ni iki?
◻ Ni gute ‘umuzabibu w’isi’ uzasarurwa, kandi kuki?
◻ Ni gute icyago cy’inzige kiyogoza Kristendomu kuva mu wa 1919?
◻ Ni gute umwuka wa Yehova wasutswe ku bwoko bwe mu wa 33 w’igihe cyacu, no mu wa 1919?