Urubanza rusohorezwa mu gikombe cyo guciramo imanza
“Abanyamahanga . . . bazamuke bajye mu gikombe cya Yehoshafati; kuko ari ho nzicara nkahacira imanza amahanga.”—YOWELI 4:12 (3:12 muri Biblia Yera.)
1. Kuki Yoweli abona inteko nyinshi ziteraniye mu “gikombe cyo guciramo imanza”?
“DORE inteko, inteko nyinshi ziri mu gikombe cyo guciramo imanza!” Ayo magambo ashishikaje, tuyasoma muri Yoweli 4:14 (3:14 muri Biblia Yera). Kuki izo nteko nyinshi zikoranye? Yoweli asubiza agira ati “umunsi w’Uwiteka . . . uri hafi.” Ni umunsi ukomeye wa Yehova wo kwivanaho umugayo—umunsi wo guciraho iteka abantu benshi banze kwemera Ubwami bw’Imana bwashyizweho, buyobowe na Kristo Yesu. Amaherezo, ‘abamarayika bane’ bavugwa mu Byahishuwe igice cya 7, bagomba kurekura “imiyaga ine yo mu isi,” ibyo akaba ari byo biba imbarutso y’ “umubabaro m[w]inshi, utigeze kubaho uhereye ku kuremwa ku isi ukageza none, kandi ntuzongera kubaho.”—Ibyahishuwe 7:1; Matayo 24:21.
2. (a) Kuki mu buryo bukwiriye ahantu Yehova asohoreza imanza hitwa “[i]gikombe cya Yehoshafati”? (b) Ni gute Yehoshafati yabyifashemo mu buryo bukwiriye, igihe yari atewe?
2 Muri Yoweli 4:12 (3:12 muri Biblia Yera), ahantu hasohorezwa izo manza, hitwa “[i]gikombe cya Yehoshafati.” Mu buryo bukwiriye, mu gihe cy’imivurungano yabayeho mu mateka y’u Buyuda, Yehova yahasohoreje imanza abigiriye Umwami mwiza Yehoshafati, uwo izina rye risobanurwa ngo “Yehova Ni Umucamanza.” Gusuzuma ibyabaye icyo gihe, biri burusheho kudufasha gusobanukirwa neza ibigiye kuzabaho vuba hano mu gihe cyacu. Iyo nkuru tuyisanga mu 2 Ngoma igice cya 20. Ku murongo wa 1 w’icyo gice, tuhasoma ibihereranye n’uko ‘Abamowabu n’Abamoni hamwe n’Abamewunimu bateye Yehoshafati, bakajya kumurwanya.’ Ni gute Yehoshafati yabyifashemo? Yakoze ibyo abagaragu bizerwa ba Yehova basanzwe bakora mu gihe bari mu kaga. Yahindukiriye Yehova kugira ngo amuhe ubuyobozi, asengana umwete agira ati “Mana yacu, ntiwakwemera kubahana? Kuko nta mbaraga dufite zarwanya izo ngabo nyinshi ziduteye; kandi tubuze uko twagira; ariko ni wowe duhanze amaso.”—2 Ngoma 20:12.
Yehova Asubiza Isengesho
3. Ni ayahe mabwiriza Yehova yahaye abaturage b’i Buyuda, igihe amahanga yari abakikije yari abagabyeho igitero gikaze?
3 Mu gihe ‘Abayuda bose bari bahagaze imbere y’Uwiteka, bari kumwe n’abana babo batoya n’abagore babo n’abana babo bakuru,’ Yehova yabahaye igisubizo (2 Ngoma 20:13). Nk’uko muri iki gihe Uwumva amasengesho ukomeye akoresha “[u]mugaragu [we] ukiranuka w’ubwenge,” ni nako yahaye Yahaziyeli, umuhanuzi w’Umulewi, imbaraga kugira ngo ahe iryo teraniro igisubizo Cye (Matayo 24:45). Dusoma ngo “uku ni ko Uwiteka avuze ‘mwitinya, kandi mwe gukurwa umutima n’izo ngabo nyinshi, kuko urugamba atari urwanyu, ahubwo ni urw’Imana. . . . Muri iyo ntambara ntimuzagomba kurwana, muzahagarare mwireme inteko gusa, mwirebere agakiza Uwiteka azabaha . . . Mwitinya, kandi mwe kwiheba; ejo muzabatere, kuko Uwiteka ari kumwe namwe.’ ”—2 Ngoma 20:15-17.
4. Ni mu buhe buryo Yehova yasabye ko ubwoko bwe bwagira icyo bukora, aho kwihagararira gusa, igihe bwasemburwaga n’umwanzi?
4 Yehova yasabye Umwami Yehoshafati n’ubwoko bwe ibirenze ibyo kwiyicarira gusa nta cyo bakora, bategereje gucungurwa mu buryo bw’igitangaza. Bagombaga gufata iya mbere mu guhangana n’umwanzi wabasemburaga. Umwami n’‘Abayuda bose, n’abana babo batoya, abagore babo n’abana babo bakuru,’ bagaragaje ukwizera gukomeye mu gihe bazindukaga kare mu gitondo babigiranye ukumvira, maze bakajya guhura n’icyo gitero cyari kibateye. Mu gihe barimo bagenda, umwami yakomeje gutanga amabwiriza ya gitewokarasi kandi abatera inkunga, abashishikaza agira ati “mwizere Uwiteka Imana yanyu, mubone gukomezwa; mwizere n’abahanuzi bayo, mubone kugubwa neza” (2 Ngoma 20:20). Kwizera Yehova! Kwizera abahanuzi be! Aho ni ho hari urufunguzo rwo gutsinda. Muri iki gihe nabwo, uko dukomeza gukora umurimo wa Yehova tubigiranye umwete, ntituzigere na rimwe dushidikanya ko azatuma ukwizera kwacu gutsinda!
5. Ni gute Abahamya ba Yehova bagaragaza umwete iyo basingiza Yehova muri iki gihe?
5 Kimwe n’abaturage b’i Buyuda bo mu gihe cya Yehoshafati, tugomba ‘guhimbaza Uwiteka, kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.’ Ni gute tumuhimbaza? Tubikora binyuriye mu kubwiriza iby’Ubwami tubigiranye umwete! Nk’uko abo baturage b’i Buyuda “batangiye kuririmba no guhimbaza,” ni ko natwe ukwizera kwacu tukongeraho ibikorwa (2 Ngoma 20:21, 22). Ni koko, nimucyo tugaragaze ukwizera nyakuri nk’uko, mu gihe Yehova yitegura kujya kurwana n’abanzi be! N’ubwo inzira ishobora gusa n’aho ari ndende, nimucyo twiyemeze kwihangana, dufite ukwizera kurangwa n’ibikorwa, nk’uko ubwoko bwe bwatsinze bubigenza mu turere two ku isi turimo imivurungano muri iki gihe. Nk’uko igitabo Annuaire des Témoins de Jéhovah 1998 kibivuga, mu bihugu bimwe na bimwe, aho abagaragu bizerwa b’Imana bashegeshwe n’ibitotezo bikomeye, urugomo, inzara, n’imimerere y’ubukungu bwifashe nabi, usanga bagira ingaruka zitangaje.
Yehova Akiza Ubwoko Bwe
6. Ni gute ukwizera gukomeye kudufasha gukomeza kuba indahemuka muri iki gihe?
6 Amahanga atubaha Imana yari akikije u Buyuda, yagerageje kumi a ubwoko bw’Imana, ariko abagaragu ba Yehova babyitabiriye baririmba indirimbo zo kumusingiza, bafite ukwizera kw’intangarugero. Dushobora kugaragaza ukwizera nk’uko muri iki gihe. Mu kuzuza imibereho yacu ibikorwa byo gusingiza Yehova, tuba dukomeza intwaro zacu zo mu buryo bw’umwuka, tudaha urwaho imikorere ya Satani y’amayeri, kugira ngo itabona aho imenera (Abefeso 6:11). Ukwizera gukomeye, kuzatuma tudashukwa ngo turangazwe n’imyidagaduro y’akahebwe, kurarikira ubutunzi no kudashishikarira ibintu usanga biranga iyi si idukikije igeze aharindimuka. Uko kwizera kudatsindwa, kuzatuma dukomeza gukorana n’ “[u]mugaragu ukiranuka w’ubwenge” mu budahemuka, mu gihe dukomeza kugaburirwa amafunguro yo mu buryo bw’umwuka atangirwa ‘igihe cyayo.’—Matayo 24:45.
7. Ni gute Abahamya ba Yehova bagiye babyifatamo mu gihe babaga bagabweho ibitero binyuranye?
7 Ukwizera kwacu gushingiye kuri Bibiliya, kuzadukomeza kugira ngo twirinde za poropagande zirangwa n’urwango, zikorwa n’abagaragaza umwuka w’ “umugaragu mubi” uvugwa muri Matayo 24:48-51. Mu bihugu byinshi muri iki gihe, abahakanyi barimo barabiba ibinyoma bagakora na za poropagande babishishikariye, ndetse bakaba basohoza ubwo buhanuzi mu buryo butangaje, baba ibyitso by’abayobozi bamwe na bamwe b’amahanga. Aho bikwiriye, Abahamya ba Yehova bakora ibihuje n’ibivugwa mu Bafilipi 1:7, ‘barwanira ubutumwa bwiza.’ Urugero, ku itariki ya 26 Nzeri 1996, mu rubanza rwabereye mu Bugiriki, abacamanza icyenda bo mu Rukiko rw’i Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu ruri i Strasbourg, bose uko bakabaye bongeye kwemerera icyarimwe ko “Abahamya ba Yehova bujuje ibivugwa ko biranga ‘idini rizwi,’ ” ko bafite umudendezo wo kwihitiramo ibibanogeye mu bihereranye n’ibitekerezo, umutimanama, imyizerere, hamwe n’uburenganzira bwo kumenyekanisha ukwizera kwabo. Ku bihereranye n’abahakanyi, iteka ry’Imana rigira riti “ibyabasohoyeho ni iby’uyu mugani w’ukuri, ngo ‘imbwa isubiye ku birutsi byayo’; kandi ngo ‘ingurube yuhagiwe isubiye kwigaragura mu byondo.’ ”—2 Petero 2:22.
8. Mu gihe cya Yehoshafati, ni gute Yehova yasohoreje urubanza ku banzi b’ubwoko Bwe?
8 Mu gihe cya Yehoshafati, Yehova yaciriyeho iteka abantu bashakaga kugirira nabi ubwoko Bwe. Dusoma ngo “Uwiteka ashyiraho abo gucira igico Abamoni n’Abamowabu n’abo ku musozi Seyiri bari bateye i Buyuda; baraneshwa. Kuko Abamoni n’Abamowabu bahagurukijwe no gutera abaturage bo ku musozi Seyiri, ngo babice babarimbure rwose; nuko bamaze gutsemba ab’i Seyiri, baherako barahindukana, bararimburana” (2 Ngoma 20:22, 23). Abayuda bise aho hantu Igikombe cya Beraka, Beraka bikaba bisobanurwa ngo “Umugisha.” No muri iki gihe, urubanza Yehova azasohoreza ku banzi be, ruzahesha imigisha myinshi ubwoko bwe bwite.
9, 10. Ni ba nde bagaragaje ko bakwiriye gucirwaho iteka na Yehova?
9 Dushobora kwibaza tuti, ni ba nde muri iki gihe bagomba gucirwaho iteka na Yehova? Kugira ngo tubone igisubizo cy’icyo kibazo, tugomba kongera kureba ubuhanuzi bwa Yoweli. Muri Yoweli 4:3 (3:3 muri Biblia Yera), havuga ibihereranye n’abanzi b’ubwoko bwe, ‘baguranye umuhungu maraya, n’umukobwa bamugurana inzoga.’ Ni koko, babona ko abagaragu b’Imana ari abantu bo mu rwego rwo hasi yabo cyane, abana babo bakaba nta kindi bamaze uretse gukoreshwa akazi k’uburaya cyangwa kuguranwa ikibindi cy’inzoga. Ibyo bagomba kubiryozwa.
10 Abandi na bo bakwiriye gucirwaho iteka, ni abasambanyi bo mu buryo bw’umwuka (Ibyahishuwe 17:3-6). Kandi abariho urubanza mu buryo bwihariye, ni abasunikira imbaraga za gipolitiki gutoteza Abahamya ba Yehova no guhagarika umurimo wabo, nk’uko ba gashozantambara b’abayobozi ba kidini bamwe na bamwe bagiye babigenza mu Burayi bw’i Burasirazuba mu bihe bya vuba aha. Yehova agaragaza icyemezo yafashe cyo kurwanya izo nkozi z’ibibi.—Yoweli 4:4-8 (3:4-8 muri Biblia Yera.)
“Mwitegure Intambara”
11. Ni gute Yehova asembura abanzi be abasaba kujya mu ntambara?
11 Hanyuma, Yehova atumirira ubwoko bwe guhamagarira amahanga guca agahigo, muri aya magambo ngo “mwitegure intambara; muhagurutse intwari; abarwa[n]yi bose bigire hafi, bazamuke.” (Yoweli 4:9 [3:9 muri Biblia Yera].) Iryo ni itangazo ryo gushoza urugamba rudasanzwe—urugamba rukiranuka. Abahamya ba Yehova b’indahemuka bishingikiriza ku ntwaro zo mu buryo bw’umwuka, mu gihe bahangana na za poropagande zishingiye ku kinyoma, bakanyomoza ibinyoma bakoresheje ukuri (2 Abakorinto 10:4; Abefeso 6:17). Vuba aha, Imana izeza “[i]ntambara yo ku munsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose.” Izavana ku isi abantu bose barwanya ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana. Ubwoko bwayo bwo ku isi, nta ruhare buzayigiramo mu buryo bwo kurwana. Mu buryo bwa nyabwo no mu buryo bw’ikigereranyo, ‘inkota zabo bazicuzemo amasuka n’amacumu bayacuramo impabuzo’ (Yesaya 2:4). Mu buryo bunyuranye n’ibyo, Yehova arasembura amahanga amurwanya kugira ngo akore ibinyuranye n’ibyo, agira ati “amasuka yanyu muyacuremo inkota, n’imihoro yanyu muyicuremo amacumu.” (Yoweli 4:10 [3:10 muri Biblia Yera].) Abatumirira kuzana intwaro zabo zose ku rugamba. Ariko kandi, ntibashobora kugira icyo bageraho, kuko intambara no gutsinda ari ibya Yehova!
12, 13. (a) N’ubwo Intambara yo Kurebana Igitsure yarangiye, ni gute amahanga menshi yagaragaje ko na n’ubu yiteguye kurwana? (b) Ni iki amahanga atiteguye gukora?
12 Mu ntangiriro y’imyaka ya za 90, amahanga yavuze ko Intambara yo Kurebana Igitsure yarangiye. Dufatiye kuri ibyo, mbese, intego y’ibanze y’Umuryango w’Abibumbye yo kuzana amahoro n’umutekano, yaba yaragezweho? Reka da! Ni iki ibintu biherutse kubera mu Burundi, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, muri Iraki, muri Liberiya, mu Rwanda, muri Somaliya no mu cyahoze ari Yugosilaviya bitubwira? Mu magambo yo muri Yeremiya 6:14, baravuga bati “ ‘ni amahoro, ni amahoro’; ariko rero nta mahoro ariho.”
13 N’ubwo ahantu hamwe na hamwe hatakirangwa intambara yo kurwana imbona nkubone, ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye bikomeje kurushanwa mu gucura intwaro z’intambara zikoranywe ubuhanga buhanitse. Bimwe muri byo, bikomeza guhunika ibitwaro bya kirimbuzi. Ibindi na byo, bikomeza gukora intwaro z’ubumara cyangwa zitera za mikorobe, zishobora gutsemba imbaga y’abantu benshi. Mu gihe ayo mahanga akoranyirizwa ahantu h’ikigereranyo hitwa Harimagedoni, abashotora ababwira ati “n’umunyantege nke na we ahige ko ari intwari. Nimubanguke muze, abo mu mahanga y’impande zose mwe, muteranire hamwe.” Hanyuma, Yoweli amuca mu ijambo yongeraho irye hamagara rigira riti “Uwiteka, ugabe intwari zawe zihamanuke.”—Yoweli 4:10, 11 (3:10, 11 muri Biblia Yera, iryo jambo riri mu nyuguti ziberamye ni twe twaryanditse dutyo.)
Yehova Arinda Abe
14. Intwari za Yehova ni izihe?
14 Intwari za Yehova ni izihe? Incuro zigera kuri 280, muri Bibiliya, Imana y’ukuri yitwa “Yehova nyir’ingabo” (2 Abami 3:14, NW ). Izo ngabo, ni imbaga y’abamarayika bo mu ijuru biteguye gusohoza ibyo Yehova abategeka gukora. Igihe Abasiriya bashakaga gufata Elisa, amaherezo Yehova yahumuye amaso y’umugaragu wa Elisa kugira ngo arebe impamvu batari kugira icyo bageraho; haragira hati “abona umusozi wuzuye amafarashi n’amagare by’umuriro bigose Elisa” (2 Abami 6:17). Yesu yavuze ko yashoboraga gusaba Se “abamarayika . . . basāga legiyoni cumi n’ebyiri” (Matayo 26:53). Mu kuvuga ukuntu Yesu agendera ku ifarashi aje gusohoza amateka kuri Harimagedoni, mu Byahishuwe hagira hati “ingabo zo mu ijuru ziramukurikira, zihetswe n’amafarashi y’imyeru, zambaye imyenda y’ibitare myiza, yera, kandi itanduye. Mu kanwa ke havamo inkota ityaye, kugira ngo ayikubite amahanga: azayaragize inkoni y’icyuma. Yengesha ibirenge mu muvure w’inkazi y’umujinya w’Imana, Ishoborabyose” (Ibyahishuwe 19:14, 15). Uwo muvure w’ikigereranyo, uvugwa mu magambo ashishikaza ibitekerezo ko ari “[u]muvure munini w’umujinya w’Imana.”—Ibyahishuwe 14:17-20.
15. Ni gute Yoweli avuga ibyerekeye intambara ya Yehova yo kurwanya amahanga?
15 None se, ni gute Yehova yashubije isengesho rya Yoweli, ubwo yamusabaga ko yamanura intwari z’‘Imana? Tubibona muri aya magambo y’ikigereranyo agira ati “abanyamahanga nibahaguruke, bazamuke bajye mu gikombe cya Yehoshafati; kuko ari ho nzicara nkahacira imanza amahanga yo mu mpande zose. Muzane imihoro, kuko ibisarurwa byeze: nimuze mwenge, kuko umuvure wuzuye, n’ibibindi bisendereye; erega ibibi byabo ni byinshi. Dore inteko, inteko nyinshi ziri mu gikombe cyo guciramo imanza! Kuko umunsi w’Uwiteka wo guciramo iteka mu gikombe cy’imanza uri hafi. Izuba rirazimye, n’ukwezi kurijimye, n’inyenyeri ziretse kumurika. Uwiteka azivuga ari i Siyoni, arangurure ijwi ari i Yerusalemu; ijuru n’isi bizatigita.”—Yoweli 4:12-16 (3:12-16 muri Biblia Yera.)
16. Ni ba nde bazaba mu bo Yehova azaciraho iteka?
16 Nk’uko bidashidikanywa ko izina Yehoshafati risobanurwa ngo “Yehova Ni Umucamanza,” ni nako bidashidikanywa ko Imana, Yehova, izavana umugayo ku butegetsi bwayo bw’ikirenga mu buryo bwuzuye, igihe izasohoza imanza. Ubuhanuzi buvuga ko abazacirwaho iteka ari “inteko, inteko nyinshi ziri mu gikombe cyo guciramo imanza!” Muri izo nteko nyinshi, hazaba harimo n’abantu abo ari bo bose bashyigikira idini ry’ikinyoma bazaba basigaye. Nanone kandi, hazaba harimo abavugwa muri Zaburi ya kabiri—ni ukuvuga amahanga, amoko, abami bo mu isi, n’abatware—bahisemo gahunda y’iyi si yononekaye, bakayirutisha ‘gukorera Uwiteka batinya.’ Abo banga ‘gusoma urya mwana’ (Zaburi 2:1, 2, 11, 12). Ntibemera ko Yesu ari Umwami ufatanyije na Yehova. Byongeye kandi, inteko nyinshi zashyizweho ikimenyetso cyo kurimbuka, zizaba zikubiyemo abantu bose uwo Mwami w’ikuzo azabona ko ari “ihene” (Matayo 25:33, 41). Mu gihe cyagenwe na Yehova cyo gutontoma ari muri Yerusalemu yo mu ijuru, Umwami w’abami washyizweho na we, azurira ifarashi kugira ngo ahagurukire gusohoza izo manza. Nta gushidikanya, ijuru n’isi bizatigita! Icyakora, twizezwa ko “Uwiteka azabera ubwoko bwe ubuhungiro, abere Abisirayeli igihome.”—Yoweli 4:16 (3:16 muri Biblia Yera.)
17, 18. Ni ba nde bagaragajwe ko bazarokoka umubabaro ukomeye, kandi se, ni iyihe mimerere bazaba barimo?
17 Mu Byahishuwe 7:9-17, hagaragaza ko abazarokoka umubabaro mwinshi ari “[imbaga y’]abantu benshi,” bagizwe n’abantu bizera amaraso ya Yesu afite ububasha bwo kubacungura. Abo bazarindwa ku munsi wa Yehova, igihe inteko nyinshi zivugwa mu buhanuzi bwa Yoweli zizacirwaho iteka. Yoweli abwira abazaba barokotse ati “muzamenya yuko ndi Uwiteka Imana yanyu, mba i Siyoni ku musozi wanjye wera,” ni ukuvuga ubuturo bwa Yehova bwo mu ijuru.—Yoweli 4:17a (3:17a muri Biblia Yera.)
18 Hanyuma, ubuhanuzi butubwira ko mu karere Ubwami bw’Imana bwo mu ijuru buzaba butegekamo “hazaba ahera, kandi nta . . . [banyamahanga] bazongera kuhanyura ukundi.” (Yoweli 4:17b [3:17b muri Biblia Yera].) Mu ijuru no ku isi aho ubwo Bwami bwo mu ijuru buzategeka, nta banyamahanga bazahaba, bitewe n’uko bose bazaba bunze ubumwe mu gusenga kutanduye.
19. Ni gute ibyishimo byo muri paradizo ubwoko bw’Imana burimo muri iki gihe, byavuzwe na Yoweli?
19 Ndetse no muri iki gihe, amahoro menshi asagambye mu bagize ubwoko bwa Yehova hano ku isi. Barimo baratangaza imanza ze mu bihugu bisaga 230 no mu ndimi zinyuranye zisaga 300, bunze ubumwe. Uburumbuke bwabo bwahanuwe mu buryo bwiza na Yoweli, agira ati “uwo munsi, imisozi izatobokamo vino iryoshye, kandi amata azatemba ava mu misozi, n’imigezi yose y’i Buyuda izuzuramo amazi.” (Yoweli 4:18 [3:18 muri Biblia Yera].) Ni koko, Yehova azakomeza guhundagaza imigisha n’uburumbuke bishimishije, n’ukuri kw’igiciro cyinshi kuzisukiranya ubudatuza ku bamusingiza bari ku isi. Ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova, buzaba bwaravanyweho umugayo mu buryo bwuzuye, mu gikombe cyo guciramo imanza, kandi ibyishimo bizaba byinshi mu gihe azabana iteka n’ubwoko bwe yacunguye.—Ibyahishuwe 21:3, 4.
Mbese, Uribuka?
◻ Ni gute Yehova yatabaye ubwoko bwe mu gihe cya Yehoshafati?
◻ Ni ba nde Yehova abona ko bakwiriye kurimbukira mu “gikombe cyo guciramo imanza”?
◻ Intwari za Yehova ni izihe, kandi se, ni uruhe ruhare zizagira mu ntambara ya nyuma?
◻ Ni ibihe byishimo abasenga [Imana] bizerwa bafite?
[Ifoto yo ku ipaji ya 21]
Abayuda barabwiwe ngo ‘mwitinya, kuko urugamba atari urwanyu, ahubwo ni urw’Imana’
[Ifoto yo ku ipaji ya 23]
Yehova asembura abanzi be ngo ‘amasuka yabo bayacuremo inkota’
[Ifoto yo ku ipaji ya 24]
Bibiliya imenyekanisha imbaga y’abantu benshi bazarokoka umubabaro mwinshi