IGICE CYA 13
“Nimutangaze Ibi Bikurikira Mu Mahanga”
1. Kuki iyo Yehova avugisha umuhanuzi we, bishobora kugereranywa n’intare itontoma?
ESE waba warigeze kumva intare itontoma? Bavuga ko umutontomo wayo usakuza kurusha imashini imena amabuye. Wakora iki uramutse wumvise intare itontomera hafi y’aho uri mu gicuku? Nta gushidikanya ko wahita ugira icyo ukora udatinze. Amosi, umwe mu bahanuzi 12 banditse ibitabo turi gusuzuma, yakoresheje imvugo y’ikigereranyo agira ati “intare nitontoma, ni nde utazagira ubwoba? Yehova Umwami w’Ikirenga navuga, ni nde utazahanura” (Amosi 3:3-8)? Ese wumvise Yehova ubwe avuga, ntiwagira icyo ukora nk’uko Amosi yabigenje? Yahise agira icyo akora, ahanurira ishyanga rya Isirayeli ryari rigizwe n’imiryango icumi.
2. (a) Ni mu buhe buryo wakwigana Amosi mu birebana no gusohoza inshingano yo guhanura? (b) Ni iki tugiye gusuzuma muri iki gice?
2 Ushobora kuvuga uti ‘ariko si ndi umuhanuzi!’ Ushobora no kumva udakwiriye kubera ko utatojwe kuba umuhanuzi. Icyakora ibuka urugero rwa Amosi. Igihe yari ahanganye n’umutambyi Amasiya wasengaga ikimasa, yaravuze ati “sinari umuhanuzi kandi sinari umwana w’umuhanuzi. Nari umushumba, ngakora n’akazi ko gusharura ku mbuto z’ibiti byo mu bwoko bw’umutini” (Amosi 7:14). Nubwo Amosi yakuriye mu mimerere yoroheje, yari yiteguye gusohoza inshingano Yehova yamuhanye yo kuba umuhanuzi. Wowe se bite? Mbese ubona ko nawe mu rugero runaka wahawe inshingano ifite ibyo ihuriyeho n’iy’abahanuzi 12? Ugomba gutangaza ubutumwa bw’Imana muri iki gihe, no kwigisha kandi ugahindura abantu abigishwa. Ubona ute iyo nshingano ikomeye? Ni ubuhe butumwa ugomba gutangaza mu mahanga? Mbese usohoza inshingano yawe mu buryo bunonosoye? Ni iki kigaragaza ko umurimo wawe wagize icyo ugeraho? Nimucyo dusuzume ibisubizo by’ibyo bibazo.
‘IBIMASA BY’IMISHISHE BY’IMINWA YAWE’
3. Ni mu buhe buryo ushobora kwifatanya mu murimo umeze nk’uw’abahanuzi turimo twiga inyandiko zabo?
3 Ese koko wifatanya mu murimo umeze nk’uw’abahanuzi? Ushobora kuba utarigeze wumva intare itontoma mu buryo bw’uko utigeze uhumekerwa na Yehova. Ariko kandi, binyuze ku Ijambo rye ari ryo Bibiliya, wumvise ubutumwa bwihutirwa bwerekeranye n’umunsi wa Yehova wegereje. Nk’uko twabibonye mu gice cya mbere cy’iki gitabo, amagambo ‘umuhanuzi’ n’‘ubuhanuzi,’ afite ibisobanuro byinshi binyuranye. Nubwo utari umuhanuzi mu rwego rumwe na Amosi n’abandi bahanuzi bo mu gihe cya kera, ushobora kuvuga iby’igihe kizaza. Mu buhe buryo? Ushobora gutangaza ubutumwa bw’ubuhanuzi wize mu Byanditswe Byera, hakubiyemo n’ubw’abahanuzi 12. Kandi koko, iki ni cyo gihe cyo gutangaza ubwo butumwa.
4. Ni mu buhe buryo ubuhanuzi bwo muri Yoweli 2:28-32 busohozwa muri iki gihe?
4 Tekereza kuri icyo kibazo mu bundi buryo. Yehova Imana yabwiye umuhanuzi Yoweli ko hari igihe abantu b’ingeri zose bari ‘guhanura,’ agira ati “nyuma yaho nzasuka umwuka wanjye ku bantu b’ingeri zose, kandi abahungu banyu n’abakobwa banyu bazahanura, abasaza banyu bazarota. Abasore banyu bazerekwa” (Yoweli 2:28-32). Ku munsi wa Pentekote yo mu mwaka wa 33, intumwa Petero yahuje uwo murongo no gusukwa k’umwuka wera ku bari bateraniye mu cyumba cyo hejuru muri Yerusalemu, hamwe n’umurimo wo gutangaza “ibitangaza by’Imana” bakoze nyuma yaho (Ibyakozwe 1:12-14; 2:1-4, 11, 14-21). Noneho tekereza iki gihe turimo. Ubuhanuzi bwa Yoweli bwagize isohozwa ryagutse guhera mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20. Abakristo basutsweho umwuka, abagabo n’abagore, abakuru n’abato, bose batangiye “guhanura,” ni ukuvuga gutangaza “ibitangaza by’Imana,” hakubiyemo n’ubutumwa bwiza bw’Ubwami, ubu bwamaze kwimikwa mu ijuru.
5. (a) Ni ikihe gikundiro twese dufite? (b) Gutamba ‘ibimasa by’imishishe by’iminwa yawe’ bisobanura iki, kandi se kuki ubona ko ari igikundiro?
5 Nubwo abagize “imbaga y’abantu benshi” ari bo bagize “izindi ntama” batabyawe binyuze ku mwuka kugira ngo babe abana b’Imana, babwira abigishwa ba Yesu Kristo basutsweho umwuka bati “turajyana namwe kuko twumvise ko Imana iri kumwe namwe” (Ibyahishuwe 7:9; Yohana 10:16; Zekariya 8:23). Waba ufite ibyiringiro byo kuzabaho iteka mu ijuru cyangwa ku isi, ufite igikundiro cyo gutamba ‘ibimasa by’imishishe by’iminwa yawe’ (Hoseya 14:2). Ayo magambo yakoreshejwe mu buhanuzi bwa Hoseya asobanura iki? Umuhanga mu bya Bibiliya witwa C. F. Keil yagize ati “ibimasa by’imishishe . . . byari amatungo meza cyane kuruta ayandi yatangwagaho igitambo cyo gushimira.” Intumwa Pawulo yerekeje ku magambo avugwa muri Hoseya 14:2, maze arandika ati “nimucyo buri gihe tujye dutambira Imana igitambo cy’ishimwe, ari cyo mbuto z’iminwa itangariza mu ruhame izina ryayo” (Abaheburayo 13:15). Ni koko, imvugo ngo “ibimasa by’imishishe by’iminwa yacu” yerekeza ku buryo bwiza cyane dukoreshamo iminwa yacu, mu magambo tuvuga dusingiza Yehova.
6. Kuki twagombye kugenzura uko ibitambo byacu byo gusingiza Imana bimeze?
6 Utambira Yehova ibitambo byo kumusingiza, iyo umutura isengesho rivuye ku mutima, utanga ibisubizo byiza mu materaniro ya gikristo n’iyo utangariza abandi ubutumwa bwiza mu ruhame ubigiranye ishyaka. Ubwo rero, buri wese muri twe yagombye kwibaza ati ‘iyo nifatanya muri ibyo bikorwa, ntamba ibitambo bimeze bite?’ Nta gushidikanya ko ibyo wize byatumye uzinukwa abatambyi bo mu gihe cya Malaki, batagiraga isoni zo kuzana amatungo afite inenge ku gicaniro cy’Imana. Binyuze kuri Malaki, byabaye ngombwa ko Yehova abumvisha ko ibitambo byabo byari bibi, kubera ko batumvaga ko basuzuguraga ameza ya Yehova (Malaki 1:8). Bityo rero, byaba byiza tugenzuye uko ibitambo byacu bimeze, kugira ngo tumenye niba ari byiza kurusha ibindi cyangwa niba mu buryo runaka bifite ubusembwa.
UBUTUMWA BUGOMBA GUTANGAZWA
7. Ni ikihe gice kigize ubutumwa dutangaza gisaba ko tugira ubutwari?
7 Gutamba “ibimasa by’imishishe by’iminwa yacu” bisaba ubutwari. Ibyo biterwa n’uko ubutumwa tugeza ku bantu bugizwe n’ibice bibiri, kandi kimwe muri byo benshi ntibacyishimira. Umuhanuzi Yoweli yabwiye ubwoko bw’Imana ati “nimutangaze ibi bikurikira mu mahanga: ‘nimutegure intambara! Muhagurutse abanyambaraga! Nibigire hafi! Ingabo zose nizizamuke’” (Yoweli 3:9)! Kubera ko ubwo buhanuzi buhuje n’igihe turimo, mbega ukuntu bugomba kuba bubangamira amahanga! Bugaragaza ko Yehova agiye gushoza intambara ikiranuka, akarwanya abantu bamurwanya. Mu gihe Yehova abwira abagize ubwoko bwe ngo ‘inkota zabo bazicuremo amasuka, n’amacumu yabo bayacuremo impabuzo,’ abwira n’amahanga y’abanzi ngo ‘amasuka yabo bayacuremo inkota, impabuzo zabo bazicuremo amacumu’ (Mika 4:3; Yoweli 3:10). Koko rero, abanzi b’Imana bagomba kwitegura gusanganira Umuremyi w’ijuru n’isi bakarwana. Ubwo butumwa dutangaza, si ubutumwa buhumuriza rwose.
8. Kuki “abasigaye ba Yakobo” bagereranywa n’intare?
8 Mu butumwa bw’umuhanuzi Mika, abatamba ‘ibimasa by’imishishe by’iminwa yabo’ bagereranywa n’intare. Yaranditse ati ‘mu mahanga menshi, abasigaye ba Yakobo bazamera nk’intare mu nyamaswa zo mu ishyamba, nk’intare y’umugara ikiri nto mu mikumbi y’intama. Iyo izinyuzemo irazinyukanyuka, ikazitanyaguza; nta wo gutabara uhari’ (Mika 5:8). Kuki hakoreshejwe urwo rugero? Muri iki gihe, abagaragu b’Imana barangajwe imbere n’abasutsweho umwuka, bagomba kugira ubutwari nk’intare kugira ngo batangarize amahanga ubutumwa bw’umuburo.a
9. (a) Ni ryari uba ugomba kugira ubutwari nk’intare? (b) Ni mu buhe buryo wagira ubutwari mu gihe urwanywa, cyangwa mu gihe abantu batitabiriye ibyo ubabwira?
9 Ese ugira ubutwari nk’intare mu gutangaza umuburo ukubiye mu butumwa dutangaza? Bishobora kuba ngombwa ko ugira ubutwari nk’ubwo, atari igihe uri imbere y’abayobozi gusa ahubwo n’igihe ugeza ubutumwa kuri bagenzi bawe ku ishuri cyangwa ku kazi, cyangwa kuri bene wanyu batizera (Mika 7:5-7; Matayo 10:17-21). Ariko se wakora iki kugira ngo ugire ubutwari mu gihe urwanywa cyangwa ukikijwe n’abantu batitabira ibyo ubabwira? Iyumvire uko Mika yashoboye gusohoza umurimo utoroshye wo kuburira abantu irimbuka rya Samariya na Yerusalemu. Yagize ati “naho jye nzuzura imbaraga ziturutse ku mwuka wa Yehova, ngire ubutabera n’ubutwari, kugira ngo menyeshe Yakobo ubwigomeke bwe, na Isirayeli mumenyeshe icyaha cye” (Mika 1:1, 6; 3:8). Nawe ushobora ‘kuzuzwa imbaraga,’ kubera ko nawe ushobora guhabwa umwuka w’Imana mwinshi utanga imbaraga (Zekariya 4:6). Niwishingikiriza ku Mana binyuze ku isengesho, uzashobora gutangaza amagambo ashobora gutuma uyumvishe wese amatwi ye avugamo injereri.—2 Abami 21:10-15.
10. Ni mu buhe buryo twakwigana Zefaniya mu gihe dutangaza ubutumwa bwerekeye “umunsi wa Yehova”?
10 Wifuza kugira ubutwari, ariko nanone ugomba kwitwararika mu gihe utangariza abantu ubutumwa bw’umuburo. Tugomba kuba ‘abagwaneza [cyangwa kwitwararika] ku bantu bose,’ ndetse no mu gihe dutangaza ubutumwa bw’“umunsi wa Yehova” wegereje (2 Timoteyo 2:24; Yoweli 2:1, 11; Zefaniya 1:14). Nanone, hari isomo dushobora kuvana ku bahanuzi 12. Batangaje ubutumwa bw’urubanza rwa Yehova bashize amanga, ariko bitaga ku babaga babateze amatwi. Urugero, umuhanuzi Zefaniya ntiyaryaga indimi mu gihe yabaga avugana n’abatware (cyangwa abanyacyubahiro) bo mu gihe cye bari barinangiye, ariko ntiyigeze anenga umwami w’indahemuka Yosiya (Zefaniya 1:8). Mbese mu gihe dutangaza ubutumwa bw’umuburo, dushobora gufasha abantu tubabona nk’abashobora kuzavamo intama, aho kubabona mu buryo budakwiriye?—Matayo 25:32-34.
11. (a) Igice cya kabiri mu bice bibiri bigize ubutumwa dutangaza ni ikihe? (b) Wakwigana ute abahanuzi 12 mu gihe utangaza umunsi wa Yehova?
11 Ni ikihe gice kindi kigize ubutumwa dutangaza? Tugisanga muri Mika igice cya 5. Aho hagira hati “mu moko menshi, abasigaye bo mu ba Yakobo bazamera nk’ikime gituruka kuri Yehova, bamere nk’imvura nyinshi igwa ku bimera, itiringira umuntu cyangwa ngo itegereze umuntu wakuwe mu mukungugu” (Mika 4:1; 5:7). “Abasigaye” ba Yakobo, ni ukuvuga Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka hamwe na bagenzi babo, bameze “nk’ikime gituruka kuri Yehova” kandi bameze “nk’imvura nyinshi igwa ku bimera,” bitewe n’ubutumwa bageza ku bantu bo “mu moko menshi” muri iki gihe. Ku birebana n’igice cya kabiri kigize ubutumwa dutangaza, hari amasomo menshi twagombye kuvana ku bitabo 12 bisoza Ibyanditswe bya giheburayo, kubera ko abo bahanuzi batatangaje ubutumwa bwo kurimbuka gusa, ahubwo nanone batangaje ubutumwa bwerekeranye n’uko ibintu bizahindurwa bishya. Ese mu murimo wawe wibanda ku gice gitera inkunga kigize ubutumwa bwerekeranye n’umunsi wa Yehova?
UTANGAZA UTE UBWO BUTUMWA?
12, 13. (a) Kuba ubwoko bw’Imana bwaragereranyijwe n’amarumbo y’udukoko bisobanura iki? (b) Amagambo aboneka muri Yoweli 2:7, 8 uyumva ute?
12 None se utangaza ute ubwo butumwa bugizwe n’ibice bibiri? Umuhanuzi Yoweli yagereranyije umurimo ukorwa n’abagize ubwoko bw’Imana n’igitero cy’udukoko, hakubiyemo n’inzige (Yoweli 1:4). Ariko se kuki twavuga ko mu bintu byose bibaho abagaragu ba Yehova bagereranywa n’amarumbo y’inzige? Ni ukubera ko nk’uko tubibona muri Yoweli 2:11, Imana ivuga ko inzige ari ‘ingabo zayo.’ (Nanone abagize ubwoko bw’Imana bagereranywa n’inzige mu gitabo cy’Ibyahishuwe. Reba Ibyahishuwe 9:3, 4.) Umurimo w’izo nzige Yoweli yavuze, wagereranywaga n’umuriro ukongora, kandi aho zanyuraga hose, zatumaga ahantu hari hameze nk’ubusitani bwa Edeni” “hasigara ubutayu” (Yoweli 2:2, 3). Wagaragaza ute ko uzi neza icyo ubuhanuzi bwa Yoweli busobanura?
13 Tekereza ukuntu utwo turemwa duto dukora umurimo watwo mu buryo bunonosoye. Yoweli asobanura imikorere y’abagaragu b’Imana bagereranywa n’utwo turemwa muri aya magambo: “biruka nk’abanyambaraga. Burira urukuta nk’abarwanyi. Buri wese aromboreza imbere ye, nta wuteshuka inzira ye. Ntibabyigana. Bagenda nk’umugabo w’umunyambaraga, ntibananirwa; iyo hagize abaraswa imyambi bakagwa, abandi barakomeza” (Yoweli 2:7, 8). Nta ‘rukuta’ rw’ababarwanywa rushobora kubakumira cyangwa guhagarika igitero cyabo. “Iyo hagize abaraswa imyambi bakagwa,” nk’uko byagendekeye Abakristo bizerwa bishwe n’abanzi b’abanyagitugu, abandi barakomeza, bagasohoza inshingano Yehova yabashinze. Ese wiyemeje gusohoza inshingano yawe yo gutangaza umunsi wa Yehova, kugeza igihe Imana izabona ko irangiye? Ushobora no kuwukora mu mwanya w’Abakristo bizerwa bapfuye.
14. Ni mu buhe buryo wagira uruhare mu gutuma umurimo wo kubwiriza ukorwa mu buryo bunonosoye?
14 Isomo tubivanamo ni ugukora umurimo mu buryo bunonosoye. Ni mu buhe buryo wowe ku giti cyawe wagira uruhare mu gutuma umurimo wo kubwiriza uvugwa mu buhanuzi bwa Yoweli usohozwa mu buryo bunonosoye? Wabikora wifatanya mu kubwiriza ku nzu n’inzu, hanyuma ugasubira kwigisha abagaragaje ko bashimishijwe. Nanone uzasubira gusura abantu utasanze mu ngo zabo. Nubigenza utyo, uzaba ugaragaje ko usobanukiwe iyo mvugo y’ikigereranyo iri muri ubwo buhanuzi. Nanone iyo ubwiriza mu muhanda, ushobora guhura n’abantu utashoboraga kugeraho. Hari ubundi buryo wakoresha: ushobora gufasha abantu bimukiye mu gace utuyemo baturutse mu bindi bihugu.b Mbese uba maso ugakoresha ubwo buryo bwose, kugira ngo ugire uruhare mu gutuma umurimo wo kubwiriza ukorwa mu buryo bunonosoye muri iki gihe?
NI IKI KIGARAGAZA KO HARI ICYO WAGEZEHO?
15. Ni iki gishishikaje ku birebana n’uko abantu bitabiriye ubutumwa bw’abahanuzi 12?
15 Abantu bitabira bate ubutumwa bwerekeye umunsi uteye ubwoba wa Yehova? Ntiwagombye gutungurwa n’uko hari abakurwanya cyangwa ntibitabire ibyo ubabwira. Ibyo ni ko byagendekeye abahanuzi benshi b’Imana, benshi muri bo bakaba baratangazaga ubutumwa bw’umuburo ukomeye (Yeremiya 1:17-19; 7:27; 29:19). Nubwo byari bimeze bityo, abahanuzi benshi bageze ku bintu bishimishije! Nibura batanu muri bo (Yona, Mika, Zefaniya, Hagayi na Zekariya) bakoze ku mutima bamwe mu babaga babateze amatwi, bihana ibyaha byabo kandi bahindura imyifatire yabo.
16. Imihati umuhanuzi Mika yashyizeho yagize izihe ngaruka?
16 Uko bigaragara, umurimo w’umuhanuzi Zefaniya watumye Umwami Yosiya atangiza gahunda yo gusubizaho ugusenga kutanduye. Mika yatangaje ashize amanga ubutumwa bw’urubanza rwaciriwe abatware b’i Buyuda, kandi Umwami Hezekiya yakoze ibihuje n’amagambo ya Mika (Mika 3:1-3). Igishimishije ni uko bamwe mu bakuru bo mu gihe cya Yeremiya bavuze ko Hezekiya yari intangarugero mu birebana n’uko yitabiriye ubutumwa, igihe bavugaga ko uwo mwami ‘yatinye Yehova bigatuma yurura Yehova’ (Yeremiya 26:18, 19; 2 Abami 18:1-4). Ku ngoma ya Hezekiya, abantu b’i Buyuda n’abandi bari bafite umutima ukunze baturutse mu bwami bwo mu majyaruguru, bijihije Pasika n’Umunsi mukuru w’imigati idasembuwe, ndetse bamara ikindi cyumweru cyose bizihiza iyo minsi mikuru. Kuba barahindukiriye ugusenga k’ukuri byagize izihe ngaruka? ‘I Yerusalemu habaye ibyishimo byinshi’ (2 Ibyo ku Ngoma 30:23-26). Mika yari yaratangiye atangaza ubutumwa bw’Imana bwerekeye ibyago byagombaga kugera ku ishyanga ry’abahakanyi ryari riyobowe n’umwami Ahazi. Ariko kandi, uwo muhanuzi yashoboye kwibonera ukuntu imihati ye yagize ingaruka nziza igihe Hezekiya mwene Ahazi yitabiraga neza ubutumwa bwe.
17. Ni iki Hagayi na Zekariya bashoboye kugeraho?
17 Tekereza nanone abahanuzi Hagayi na Zekariya. Bahanuriye Abayahudi bari baragarutse bavuye mu bunyage, bari baraguye mu mutego w’ubwikunde no kutagira icyo bitaho (Hagayi 1:1, 2; Zekariya 1:1-3). Igihe abo bahanuzi batangiraga guhanura, hari hashize imyaka 16 urufatiro rw’urusengero rushyizweho. Abantu ‘bashishikariraga kwita ku mazu yabo gusa’ mu gihe inzu ya Yehova yo yari “amatongo.” Hagayi yabwiye Abayahudi ati “‘mukomere namwe abatuye mu gihugu mwese,’ ni ko Yehova avuga, ‘kandi mukore.’” Hanyuma se byagenze bite? Yehova ‘yakanguye umutima’ wa Guverineri Zerubabeli, Umutambyi mukuru Yosuwa “n’uwa rubanda rwose.” Byatumye bashobora kurangiza umurimo wo kongera kubaka urusengero.—Hagayi 1:9, 12, 14; 2:4.
18, 19. (a) Abantu bo mu bihugu bimwe na bimwe bitabira bate ibyo gutangaza umunsi wa Yehova? (b) Ko ubutumwa bw’umuburo bugomba gutangarizwa abantu bose, uzabyifatamo ute?
18 Benshi mu bahanuzi 12 batangarije ubutumwa ishyanga ryari ryariyeguriye Yehova. Dushobora kuba tubwiriza abantu batigeze bamenya Imana y’ukuri, ariko dushobora kuvana isomo ku ngaruka umurimo w’abo bahanuzi wagize. Muri iki gihe, mu mafasi menshi usanga abantu bitabira ubutumwa bwihutirwa bwerekeye umunsi wa Yehova. Tubona ingaruka zisa n’ibyo Zekariya yahanuye agira ati “kuri uwo munsi, amahanga menshi azasanga Yehova, kandi azaba ubwoko bwanjye; nzatura hagati muri wowe” (Zekariya 2:11). Mu buryo nk’ubwo, muri iki gihe abagaragu b’Imana bakirwa neza mu ‘mahanga menshi’ (Ibyahishuwe 7:9). Zekariya yarahanuye ati “amoko menshi n’amahanga akomeye azaza gushaka Yehova nyir’ingabo i Yerusalemu no guhendahenda Yehova.” Bavugwaho ko ari “abantu icumi bavuye mu mahanga y’indimi zose” bari gufata ikinyita cy’umwambaro w’Umwisirayeli wo mu buryo bw’umwuka, bavuga bati “turajyana namwe kuko twumvise ko Imana iri kumwe namwe.”—Zekariya 8:20-23.
19 Zirikana ko havuzwe ‘amahanga y’indimi zose.’ Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho bihindurwa mu ndimi nyinshi, kandi Abahamya ba Yehova batoza ababwiriza bagomba kwigisha abantu bo mu “mahanga y’indimi zose” (Matayo 28:19, 20; Ibyakozwe 1:8). Ushobora kuba warize urundi rurimi kugira ngo ufashe abantu bo mu gace utuyemo bakoresha urwo rurimi. Kandi hari benshi bifuza kwiga urundi rurimi rumwe cyangwa ebyiri, maze bakimukira mu bindi bihugu birimo abantu benshi bitabira ubutumwa bwiza. Mbese urumva ushobora kwimukira muri ayo mafasi arumbuka, bityo ‘ugatangaza ibyo mu mahanga’? Bitekerezeho kandi ubishyire mu isengesho. Niba ufite umuryango, jya uganira kenshi n’abagize umuryango niba mushobora kwimuka, ukore ku buryo abana bawe bakurana iyo ntego.
20. Duhereye ku byabaye ku bantu b’i Nineve, Yehova ashaka ko tugira iyihe myifatire?
20 Undi muhanuzi wumviswe n’abari bamuteze amatwi nubwo byasaga n’ibitashoboka, ni Yona. Abantu b’i Nineve, ndetse n’umwami ubwe, bakiriye neza ubutumwa bwa Yona, bizera Yehova. Imana yarabajije iti “ese jye sinari nkwiriye kubabazwa n’umugi munini wa Nineve, utuwe n’abantu basaga ibihumbi ijana na makumyabiri batazi gutandukanya indyo n’imoso” (Yona 4:11)? Tekereza kuri ayo magambo uzirikana impamvu ituma utangariza abandi umunsi wa Yehova uteye ubwoba. Mbese wumva ubereyemo Yehova umwenda kubera ko yagukijije binyuze ku ncungu? Mbese wumva ko kuba uri umugaragu wa Yehova wamwiyeguriye bigira inshingano biguha (1 Abakorinto 9:16, 17)? Izo ni impamvu zumvikana zituma utangaza umunsi wa Yehova. Byongeye kandi se, wumva ‘ubabajwe’ n’abantu utangariza umunsi wa Yehova? Mbega ukuntu ushobora kugira ibyishimo uramutse ugaragaje imbabazi nk’iz’Imana, bigatuma ubwira abantu iby’uwo munsi!
21. Uko Amosi yitwaye igihe yari ahanganye n’ibikangisho bya Amasiya, bikwigisha iki?
21 Ntituzi byinshi ku birebana n’ukuntu abantu bitabiriye ubutumwa bwa Yoweli, Nahumu, Habakuki na Malaki. Ariko ku byerekeye Amosi, nibura tuzi uko igihe kimwe yakiriwe. Amasiya yarwanyije Amosi cyane, ashinja uwo muhanuzi ko agambanira umwami, kandi agerageza kubuza Amosi kubwiriza i Beteli (Amosi 7:10-13). Amosi yahanganye n’uko kurwanywa abigiranye ubutwari. Muri iki gihe na bwo, abanyamadini boshya abanyapolitiki ngo batoteze abagize ubwoko bwa Yehova cyangwa bahagarike umurimo wo kubwiriza bakora ufitiye abantu akamaro. Mbese uzigana Amosi maze utangaze ubutumwa bwiza ushize amanga nubwo warwanywa?
22. Kuki wavuga ko umurimo wo kubwiriza ugira icyo ugeraho mu karere k’iwanyu?
22 Nubwo abahanuzi 12 bitabiriwe mu buryo butandukanye, bose bashohoje inshingano zabo. Icy’ingenzi si uko abantu bemera ubutumwa tubagezaho bugizwe n’ibice bibiri, ahubwo icy’ingenzi ni uko dutambira Yehova “ibimasa by’imishishe by’iminwa yacu,” ni ukuvuga “igitambo cy’ishimwe” cyiza kuruta ibindi (Hoseya 14:2; Abaheburayo 13:15). Uko bizagenda, tubirekera mu maboko ya Yehova. Ni we uzireherezaho abagereranywa n’intama nyakuri (Yohana 6:44). Byongeye kandi, ushobora kugira icyo ugeraho mu gihe utangaza ubutumwa bw’Imana, uko abantu babwitabira kose. Ushobora kwiringira udashidikanya ko “ibirenge by’uzanye ubutumwa bwiza, utangaza amahoro,” ari byiza mu maso y’abemera ubutumwa bwiza kandi bakagaragaza ugushimira. Ariko ikirenze ibyo byose, ni byiza mu maso ya Yehova (Nahumu 1:15; Yesaya 52:7). Kubera ko umunsi ukomeye wa Yehova wegereje, iyemeze gukomeza gukora ibyo Yoweli yahanuye ko byari gukorwa muri iki gihe, agira ati “nimutangaze ibi bikurikira mu mahanga: ‘nimutegure intambara! Muhagurutse abanyambaraga!’” Iyo ni intambara Imana izarwana n’amahanga.—Yoweli 3:9.
a Birashoboka ko ubu buhanuzi bwagize isohozwa rya mbere mu gihe cy’Abamakabe, ubwo Abayahudi bari bayobowe n’Abamakabe birukanaga abanzi babo mu Buyuda bakongera kwegurira Yehova urusengero. Ibyo byatumye Abayahudi basigaye bashobora kwakira Mesiya ubwo yazaga.—Daniyeli 9:25; Luka 3:15-22.
b Agatabo gafite umutwe uvuga ngo Ubutumwa bwiza ku bantu bo mu mahanga yose, kanditswe n’Abahamya ba Yehova, gakoreshwa mu gufasha abantu batavuga ururimi rukoreshwa mu gace utuyemo.