Tujye tuvuga Ijambo ry’Imana dushize amanga
“Genda uhanurire ubwoko bwanjye Isirayeli.”—AMOSI 7:15.
1, 2. Amosi yari muntu ki, kandi se ni iki Bibiliya imuvugaho?
HARI umuhamya wa Yehova wabwirizaga, maze ahura n’umutambyi. Nuko uwo mutambyi aramwihanangiriza ati ‘rekera aho kubwiriza! Tuvire aha!’ Uwo muhamya yabyifashemo ate? Mbese yaba yaramwumviye, cyangwa ahubwo yakomeje kuvuga ijambo ry’Imana ashize amanga? Ushobora kumenya uko yabyifashemo kuko uwo muhamya yabyanditse mu gitabo kimwitirirwa. Ni igitabo cyo muri Bibiliya cya Amosi. Icyakora, mbere y’uko tumenya byinshi ku birebana n’ikiganiro yagiranye n’uwo mutambyi, reka duhere ku mavu n’amavuko ya Amosi.
2 Amosi yari muntu ki? Yari atuye he, kandi se yabayeho ryari? Ibisubizo by’ibyo bibazo, tubisanga muri Amosi 1:1, hagira hati “amagambo ya Amosi, wari umwe mu bashumba b’i Tekowa, . . . ku ngoma ya Uziya umwami w’u Buyuda, no ku ngoma ya Yerobowamu mwene Yehowasi, umwami wa Isirayeli.” Amosi yari atuye i Buyuda. Yavukaga i Tekowa, ku birometero bigera kuri 16 mu majyepfo ya Yerusalemu. Yabayeho mu mpera z’ikinyejana cya cyenda M.I.C.,a igihe Umwami Uziya yategekaga u Buyuda, naho Umwami Yerobowamu wa II we ategeka ubwami bwa Isirayeli bw’imiryango icumi. Amosi yaragiraga intama. Icyakora, muri Amosi 7:14 havuga ko uretse kuba “umushumba,” yari n’“umuhinzi w’ibiti by’umutini.” Ni ukuvuga rero ko buri mwaka hari igihe yamaraga akora mu mirima. Yakonoraga ibiti by’imitini. Ibyo byatumaga imitini yera vuba. Uwo wari umurimo unaniza.
‘Genda uhanure’
3. Ni mu buhe buryo kumenya ibyabaye kuri Amosi byadufasha niba twumva ko tutujuje ibisabwa kugira ngo tubwirize?
3 Amosi avugisha ukuri agira ati “ntabwo nari umuhanuzi cyangwa umwana w’umuhanuzi” (Amosi 7:14). Koko rero, Amosi ntiyari umwana w’umuhanuzi, yewe nta n’ubwo yari yaratojwe kuzaba umuhanuzi. Nyamara mu baturage bose b’i Buyuda, Yehova yahisemo Amosi amushinga umurimo We. Icyo gihe Imana ntiyatoranyije umwami ukomeye, cyangwa umutambyi waminuje cyangwa umutware w’umukungu. Ibyo biduha isomo riduhumuriza. Dushobora kuba turi abantu boroheje cyane muri iyi si kandi batize cyane. Ariko se, ibyo byagombye gutuma twumva ko tutujuje ibisabwa kugira ngo tubwirize ijambo ry’Imana? Ashwi da! Yehova ashobora kuduha ibyo dukeneye byose kugira ngo dutangaze ubutumwa bwe, ndetse no mu mafasi agoye. Kubera ko ibyo ari byo Yehova yakoreye Amosi, nta gushidikanya ko abantu bose bifuza kuvuga ijambo ry’Imana bashize amanga bari bwungukirwe no gusuzuma urugero rwiza twasigiwe n’uwo muhanuzi wari intwari.
4. Kuki bitari byoroheye Amosi guhanurira muri Isirayeli?
4 Yehova yategetse Amosi ati “genda uhanurire ubwoko bwanjye Isirayeli” (Amosi 7:15). Uwabeshya yavuga ko iyo nshingano yari yoroshye. Nawe se, icyo gihe abaturage bo mu bwami bw’imiryango icumi bwa Isirayeli bari mu mahoro, bafite umutekano n’uburumbuke ari bwose. Hari benshi bari bafite ‘amazu y’itumba’ ndetse n’ay’‘impeshyi,’ na yo kandi atubakishijwe amatafari aya ya rukarakara, ahubwo yubakishijwe ‘amabuye abajwe’ ahenda cyane. Mu mazu ya bamwe, hari hatatse ibikoresho bikozwe mu mahembe y’inzovu, kandi banywaga inzoga zivuye mu ‘nzabibu nziza’ (Amosi 3:15; 5:11). Ibyo rero byatumye abantu benshi bidamararira. Mu by’ukuri, ifasi Amosi yahawe irasa cyane n’ifasi bamwe muri twe tubwirizamo.
5. Ni ibihe bikorwa Abisirayeli bamwe na bamwe bakoraga barenganya abandi?
5 Kuba Abisirayeli bari bafite ubutunzi ubwabyo ntibyari bibi. Ariko rero, bamwe muri bo babonaga ubwo butunzi bakoresheje uburiganya. Abakire ‘barenganyaga aboroheje’ ndetse ‘bakanahuhura abakene’ (Amosi 4:1). Abacuruzi bakomeye, abacamanza ndetse n’abatambyi bose bashyiraga hamwe mu gucuza abakene. Nimucyo noneho duse n’abasubira inyuma, tujye mu gihe cya kera, twirebere ibyo abo bantu bakoraga.
Bishe Amategeko y’Imana
6. Ni gute abacuruzi b’Abisirayeli baryaga abandi imitsi?
6 Nimureke duhere mu isoko. Aho ngaho, abacuruzi b’abahemu ‘batubyaga efa, bagatubura shekeli,’ ndetse banagurishaga ‘inkumbi z’ingano’ mu mwanya w’ingano ubwazo (Amosi 8:5, 6). Rwose abacuruzi bariganyaga abaguzi mu bipimo, barabahendaga cyane, ndetse bakanabahangika ibicuruzwa bibi. Hanyuma iyo abo bacuruzi bamaraga kurya abakene bakabamaraho utwabo, byabaga ngombwa ko abo bakene batakigira n’urwara rwo kwishima bigurisha bakaba abacakara. Abo bacuruzi barahindukiraga bakabagura igiciro cy’“inkweto” (Amosi 8:6). Ngaho tekereza nawe koko! Abo bacuruzi b’abanyamururumba bumvaga ko Abisirayeli bagenzi babo banganya agaciro n’inkweto izi zo mu birenge! Mbega ngo abakene barasuzugurwa birenze; kandi se mbega ukuntu ibyo ari ugukabya kwica Amategeko y’Imana! Nyamara, abo bacuruzi bakoraga ibyo banubahirizaga “isabato” (Amosi 8:5). Koko rero, barasengaga, ariko babaga bibonekeza gusa.
7. Ni iki cyatumye abacuruzi bo muri Isirayeli bica Amategeko y’Imana ntacyo bishisha?
7 Ariko se, ni gute abo bacuruzi batahaniwe ko bicaga Amategeko y’Imana yarimo itegeko rigira riti “ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda” (Abalewi 19:18)? Bari guhanwa na nde se ko n’abacamanza bari bashinzwe kubahisha Amategeko, bafatanyaga na bo muri ubwo bugizi bwa nabi? Ku irembo ry’umudugudu, ahacirwaga imanza, abacamanza ‘bakiraga impongano kandi bakagoreka imanza z’abatindi.’ Aho kurengera abakene, ruswa yatumaga abacamanza babarenganya (Amosi 5:10, 12). Nguko uko abacamanza na bo birengagizaga Amategeko y’Imana.
8. Ni iyihe myifatire abatambyi babi birengagizaga?
8 Hagati aho se, abatambyi bo muri Isirayeli bo bakoraga iki? Kugira ngo tubimenye, tugomba kujya ahandi hantu. Irebere nawe ibyaha abatambyi bemeraga ko bikorerwa ‘mu nzu z’imana zabo’! Imana yavugiye muri Amosi iti “umwana na se baryamana n’umukobwa umwe, bakagayisha izina ryanjye ryera” (Amosi 2:7, 8). Tekereza nawe rwose! Umugabo w’Umwisirayeli n’umuhungu we basambanaga n’indaya imwe yo mu rusengero! Naho abo batambyi babi birengagizaga ibyo bikorwa by’ubwiyandarike!—Abalewi 19:29; Gutegeka 5:18; 23:17.
9, 10. Ni ayahe Mategeko y’Imana Abisirayeli bishe, kandi se ibyo bihuriye he n’ibiriho muri iki gihe?
9 Yehova avuga ibindi byaha bakoraga agira ati “biryamira iruhande rw’igicaniro cyose ku myambaro bendeye ubugwate, kandi banywera mu nzu [y’imana zabo] vino y’abaciwe ibyiru” (Amosi 2:8). Koko rero, abatambyi n’abantu bose muri rusange birengagizaga itegeko riboneka mu Kuva 22:25, 26, rivuga ko izuba ritagombaga kurenga umwenda wafatiriweho ingwate utarasubizwa nyirawo. Aho kurikurikiza, bo bifatiraga ya myenda akaba ari yo birambikaho mu gihe bari mu birori by’imana z’ibinyoma barya kandi banywa. Noneho vino yavaga mu byiru babaga baciye abakene, ni yo bazanaga bakayinywera mu birori by’idini ry’ikinyoma. Mbega ukuntu batandukiriye ugusenga k’ukuri!
10 Abisirayeli bari barakabije kwica amategeko abiri akomeye kuruta ayandi yose mu Mategeko y’Imana, ari yo gukunda Yehova no gukunda bagenzi babo. Ni cyo cyatumye Imana yohereza Amosi kugira ngo abacireho iteka kubera ubuhemu bwabo. Muri iki gihe, amahanga yo mu isi hakubiyemo n’ayiganjemo amadini yiyita ko ari aya gikristo, yarononekaye nk’uko Isirayeli ya kera yari iri. Mu gihe bamwe baba abakire, abandi benshi barushaho kuba abatindi, kandi bagahungabanywa no kubona ibikorwa by’ubwiyandarike n’ubuhemu bikorwa n’abayobozi babo mu by’ubucuruzi, mu bya politiki ndetse n’abayobozi b’idini ry’ikinyoma. Icyakora, Yehova we yita ku bantu bababaye kandi bamushaka. Ni yo mpamvu yahaye abagaragu be bo muri iki gihe inshingano yo gukora umurimo nk’uwa Amosi, wo kubwiriza ijambo ry’Imana bashize amanga.
11. Urugero rwa Amosi rutwigisha iki?
11 Kubera ko hari ibintu byinshi umurimo wa Amosi uhuriyeho n’uwacu, dushobora kungukirwa cyane no gutekereza ku rugero yadusigiye. Amosi atwereka (1) ubutumwa tugomba kubwiriza, (2) uko tugomba kububwiriza, (3) n’impamvu abaturwanya badashobora guhagarika umurimo wacu wo kubwiriza. Nimucyo dusuzumire hamwe ingingo imwe imwe.
Uko twakwigana Amosi
12, 13. Ni gute Yehova yagaragaje ko atari yishimiye Abisirayeli, kandi se babyifashemo bate?
12 Twebwe Abahamya ba Yehova, mu murimo wacu wa gikristo twibanda ku murimo wo kubwiriza iby’Ubwami no guhindura abantu abigishwa (Matayo 28:19, 20; Mariko 13:10). Ariko nanone, tugeza ku bantu imiburo ituruka ku Mana, kimwe n’uko Amosi na we yatangazaga urubanza Yehova yaciriye abantu babi. Urugero, muri Amosi 4:6-11 hagaragaza ukuntu incuro nyinshi Yehova yagiye amenyesha Abisirayeli ko atabishimiye na gato. Yehova yateje Abisirayeli inzara ‘babura ibyokurya,’ ‘abima imvura,’ ‘abateza kurumbya na gikongoro,’ abateza n’“icyorezo.” Mbese ibyo byose byaba byaratumye Isirayeli yisubiraho ikihana? Imana yaravuze iti ‘ariko ntibyatumye mungarukira.’ Koko rero, incuro nyinshi Abisirayeli bagiye bima Yehova amatwi.
13 Byatumye rero Yehova ahana abo Bisirayeli banze kwicuza. Icyakora, babanje gutumwaho umuhanuzi wo kubaburira. Ni cyo cyatumye Imana ivuga iti “Uwiteka Imana ntizagira icyo ikora, itabanje guhishurira abagaragu bayo b’abahanuzi ibihishwe byayo” (Amosi 3:7). Imana yabanje guhishurira Nowa iby’Umwuzure wari ugiye kuza imusaba no kuburira abandi. Mu buryo nk’ubwo, Yehova yasabye Amosi kuburira Abisirayeli bwa nyuma. Ikibabaje ariko, ni uko Isirayeli yirengagije ubwo butumwa bwari buturutse ku Mana, bigatuma idafata ingamba zikwiriye.
14. Igihe cya Amosi gihuriye he n’iki gihe turimo?
14 Nta gushidikanya ko wibonera ko igihe turimo gifite byinshi gihuriyeho n’igihe cya Amosi. Yesu Kristo yahanuye ko mu gihe cy’imperuka hari kuzabaho ibyago byinshi. Yanahanuye ko ku isi hose hari kuzakorwa umurimo wo kubwiriza (Matayo 24:3-14). Icyakora, nk’uko byagenze mu gihe cya Amosi, muri iki gihe na bwo hari benshi birengagiza ibimenyetso by’iminsi turimo n’ubutumwa bw’Ubwami. Abo bantu bizabagendekera nk’uko byagendekeye Abisirayeli banze kwihana. Yehova yarababuriye ati “itegure gusanganira Imana yawe” (Amosi 4:12). Abisirayeli basanganiye Imana igihe bagerwagaho n’urubanza yari yabaciriye, bakigarurirwa n’ingabo z’Abashuri. Muri iki gihe, abantu bose batubaha Imana ‘bazayisanganira’ kuri Harimagedoni (Ibyahishuwe 16:14, 16). Icyakora hagati aho, mu gihe Yehova agikomeje kwihangana, tuburira abantu benshi uko bishoboka kose tugira tuti “mushake Uwiteka kandi ni bwo muzabaho.”—Amosi 5:6.
Turwanywa nk’uko Amosi yarwanyijwe
15-17. (a) Amasiya yari muntu ki kandi se yifashe ate amaze kumva ubutumwa Amosi yabwirizaga? (b) Ni ibihe birego by’ibinyoma Amasiya yashinje Amosi?
15 Dushobora kwigana Amosi atari mu butumwa tubwiriza gusa, ahubwo no mu buryo tububwiriza. Ibyo bigaragara mu gice cya 7, aho dusanga wa mutambyi twavuze tugitangira. Uwo mutambyi yari “Amasiya umutambyi w’i Beteli” (Amosi 7:10). Beteli yari icyicaro gikuru cy’idini ry’abahakanyi b’Abisirayeli basengaga inyana. Ubwo rero Amasiya yari umutambyi w’idini ry’igihugu. Yifashe ate amaze kumva ubutumwa Amosi yabwirizaga ashize amanga?
16 Amasiya yabwiye Amosi ati “wa bamenya we, genda uhungire mu gihugu cy’u Buyuda urireyo ibyokurya byawe kandi abe ari ho uhanurira, ariko ntukongere guhanurira i Beteli ukundi, kuko hari ubuturo bwera bw’umwami n’inzu y’ubwami” (Amosi 7:12, 13). Mbese ni nk’aho Amasiya yamubwiye ati ‘subira iwanyu! Dore twe dufite idini ryacu.’ Amasiya yagerageje no koshya abategetsi ngo bahagarike umurimo wa Amosi. Yabwiye Umwami Yerobowamu wa II ati “Amosi yakugambaniye mu b’inzu ya Isirayeli” (Amosi 7:10). Amasiya yashinje Amosi ubugambanyi. Yabwiye umwami ati “Amosi avuga ati ‘Yerobowamu azicishwa inkota, kandi Isirayeli azajyanwa ari imbohe akurwe mu gihugu cye.’”—Amosi 7:11.
17 Muri ayo magambo Amasiya yavuzemo ibinyoma bitatu byose agamije kuyobya. Yagize ati “Amosi avuga ati.” Nyamara Amosi ntiyigeze na rimwe avuga ko ari we nyir’ubwo buhanuzi. Ahubwo yahoraga agira ati “Uwiteka aravuga ati” (Amosi 1:3). Nanone Amosi yarezwe ko yavuze ngo “Yerobowamu azicishwa inkota.” Nyamara iyo urebye ibivugwa muri Amosi 7:9, usanga Amosi yarahanuye ko Yehova ari we wavuze ati “nzahagurukira inzu ya Yerobowamu nitwaje inkota.” Imana yari yarahanuye ko izahana “inzu” ya Yerobowamu, ni ukuvuga urubyaro rwe. Amasiya yongeye kubeshyera Amosi ko ngo avuga ko ‘Isirayeli izajyanwa ari imbohe.’ Nyamara Amosi yari yaranahanuye ko Umwisirayeli uwo ari we wese wari kugarukira Imana, yari kuzahabwa imigisha. Nk’uko bigaragara rero, Amasiya yagiye agoreka ukuri kw’ibintu kugira ngo abategetsi babuze Amosi kubwiriza.
18. Uburyo Amasiya yakoresheje buhuriye he n’ubwo abayobozi b’amadini bakoresha muri iki gihe?
18 Mbese waba wabonye ko uburyo Amasiya yakoresheje ari bwo abarwanya ubwoko bwa Yehova muri iki gihe bakoresha? Nk’uko Amasiya yagerageje gucecekesha Amosi, ni ko n’abapadiri, abapasiteri, n’abasenyeri bo muri iki gihe bagerageza guhagarika umurimo wo kubwiriza ukorwa n’abagaragu ba Yehova. Amasiya yabeshyeye Amosi amushinja ubugambanyi. Muri iki gihe, hari abayobozi b’amadini babeshyera Abahamya ba Yehova bavuga ko ngo bahungabanya umutekano w’abaturage. Kandi nk’uko Amasiya yishingikirije ku mwami kugira ngo amufashe kurwanya Amosi, ni ko n’abo bayobozi b’amadini bishingikiriza ku mashumi yabo y’abanyapolitiki kugira ngo babafashe gutoteza Abahamya ba Yehova.
Abaturwanya ntibashobora guhagarika umurimo wacu wo kubwiriza
19, 20. Amosi yabyifashemo ate igihe Amasiya yamurwanyaga?
19 Amosi yabyifashemo ate igihe Amasiya yamurwanyaga? Amosi yarabanje abaza umutambyi ati “uravuga uti ‘ntuhanurire Isirayeli ibibi’”? Nta gutinzamo, uwo muhanuzi w’Imana wari intwari yakomeje kuvuga nta bwoba ya magambo Amasiya yangaga kumva (Amosi 7:16, 17). Amosi ntiyakutse umutima. Mbega ukuntu urwo ari urugero rwiza yadusigiye! Nta kizatuma dusuzugura Imana ngo tureke kuvuga ijambo ryayo, kabone n’iyo ba Amasiya bo muri iki gihe baba bacuze imigambi mibisha yo kudutoteza. Kimwe na Amosi, dukomeza gutangaza tuti ‘Yehova aravuga ati.’ Kandi abaturwanya ntibashobora guhagarika umurimo wacu wo kubwiriza, kuko “ukuboko k’Uwiteka” kuri kumwe natwe.—Ibyakozwe 11:19-21.
20 Amasiya yagombye kuba yaramenye ko ibikangisho bye byari imfabusa. Amosi yari yamaze kumusobanurira impamvu nta muntu n’umwe washoboraga kumucecekesha, iyo ikaba ari yo ngingo ya gatatu tugiye gusuzuma. Muri Amosi 3:3-8, Amosi yabajije ibibazo atanga n’ingero kugira ngo agaragaze ko nta kintu na kimwe gipfa kubaho gutya gusa nta mpamvu. Hanyuma yasobanuye icyo yashakaga kuvuga agira ati “intare iyo itontomye hari udatinya? Uwiteka Imana yaravuze. Ni nde warorera guhanura?” Mu yandi magambo, ni nk’aho Amosi yabwiraga abari bamuteze amatwi ati ‘nk’uko mutabura guhinda umushyitsi nonaha mwumvise intare itontoma, ni ko nanjye ntabura kubwiriza ijambo ry’Imana kuko numvise Yehova abintegeka.’ Gutinya Yehova kurangwa no kumwubaha cyane, ni byo byasunikiraga Amosi kuvuga ashize amanga.
21. Twitabira dute itegeko Imana yaduhaye ryo kubwiriza ubutumwa bwiza?
21 Natwe Yehova yadushinze umurimo wo kubwiriza. Tubyitabira dute? Kimwe na Amosi n’abigishwa ba mbere ba Yesu, Yehova adufasha kuvuga ijambo rye dushize amanga (Ibyakozwe 4:23-31). Byaba ibitotezo duterwa n’abaturwanya cyangwa kuba abantu tubwiriza batwima amatwi, nta kintu na kimwe muri ibyo kizaducecekesha. Abahamya ba Yehova ku isi hose bagira ishyaka nk’irya Amosi, kandi bumva basunikiwe gukomeza gutangaza ubutumwa bwiza bashize amanga. Dufite inshingano yo kuburira abantu ko urubanza rwa Yehova rugiye kuza. Urwo rubanza rukubiyemo iki? Icyo kibazo tuzagisuzuma mu gice gikurikira.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Mbere y’Igihe Cyacu.
Ni gute wasubiza?
• Amosi yashohoje inshingano Imana yamuhaye ari mu yihe mimerere?
• Kimwe na Amosi, ni ubuhe butumwa tugomba kubwiriza?
• Twagombye kubwiriza dufite iyihe myifatire?
• Kuki abaturwanya badashobora guhagarika umurimo wacu wo kubwiriza?
[Ifoto yo ku ipaji ya 10]
Imana yatoranyije Amosi, wari umuhinzi w’imitini, ngo akore umurimo wayo
[Amafoto yo ku ipaji ya 13]
Kimwe na Amosi, mbese nawe utangaza ubutumwa bwa Yehova ushize amanga?