IGICE CYA 7
Korera Yehova uhuje n’amahame ye yo mu rwego rwo hejuru
1. Abari batuye i Yerusalemu mu gihe cya Zefaniya, babonaga bate amahame ya Yehova?
“YEHOVA ntazakora icyiza, kandi ntazakora ikibi.” Nguko uko abantu bari batuye i Yerusalemu bo mu gihe cya Zefaniya bibwiraga. Batekerezaga ko Yehova atari abitezeho ko bagendera ku mahame runaka. Zefaniya yavuze ko bari “bameze nk’itende ryikenetse muri divayi,” nka rimwe riba mu ndiba y’icyo babitsemo inzoga. Yashakaga kuvuga ko abantu bifuzaga kwiberaho badamaraye batabuzwa amahwemo no kumva hari ubabwira ko Imana igomba kugira uruhare mu bikorwa byabo. Nyamara Imana yabwiye abo Bayahudi ko yari ‘kuzasaka yitonze muri Yerusalemu yifashishije amatara,’ kandi ‘igahagurukira abantu’ birengagije amahame yayo. Koko rero, Yehova afite amahame kandi akurikirana uko abagize ubwoko bwe bayafata.—Zefaniya 1:12.
2. Muri rusange, abantu b’aho utuye babona bate igitekerezo cyo kugira amahame bagenderaho?
2 Muri iki gihe na bwo, abantu benshi ntibakozwa igitekerezo cyo kugendera ku mahame runaka. Ushobora kumva bavuga bati “kora uko ubyumva!” Hari abatekereza bati ‘niba ntafite amafaranga ahagije, cyangwa nkaba ntashobora kubona ibyo nifuza, nkoze ibyo nshoboye byose kugira ngo mpindure iyo mimerere nta cyo byaba bitwaye.’ Ntibashishikazwa no kumenya uko Imana ibona ibintu cyangwa ibyo ibasaba. Bite se kuri wowe? Ese ushimishwa no kuba Umuremyi yarashyizeho amahame?
3, 4. Kuki ushimishwa no kuba ufite amahame ugenderaho?
3 Icyakora abantu banga igitekerezo cyo kugendera ku mahame y’Imana, usanga bemera bitabagoye amahame ashyirwaho n’abantu mu bice bigize imibereho yabo. Urugero, tekereza ku mahame yashyizweho ku birebana n’amazi meza. Leta nyinshi zishyiraho amahame agomba gukurikizwa mu bijyanye no gutanga amazi meza. Ariko se byagenda bite ayo mahame abaye ari ayo mu rwego rwo hasi bikabije? Ayo mazi ashobora guteza indwara z’impiswi n’izindi ndwara ziterwa n’amazi mabi, abana akaba ari bo bibasirwa cyane. Ubwo rero, birumvikana ko wungukirwa no kuba hashyirwaho amahame yo mu rwego rwo hejuru mu bijyanye n’amazi meza. Ikigo mpuzamahanga cy’ubuziranenge cyagize kiti “hatabayeho amahame, ntitwatinda kubibona. Kugira ngo ibintu birusheho kugira ubuziranenge bwo mu rwego rwo hejuru, bibe bidashobora guteza impanuka, bishobora kwizerwa, bikora neza kandi bigasimburana nta kibazo, biterwa n’uko biba byarakozwe hakurikijwe amahame. Icyakora ibyo ntitubimenya. Nanone kandi ntitumenya ukuntu ayo mahame agira uruhare mu kuzamura ubukungu.”
4 Niba wemera ko kugira amahame mu bice binyuranye bigize imibereho yacu bifite akamaro, ubwo ntibihuje n’ubwenge kwitega ko Imana yashyiriraho abagize ubwoko bwayo bitirirwa izina ryayo amahame yo mu rwego rwo hejuru?—Ibyakozwe 15:14.
ESE AMAHAME Y’IMANA ASHYIZE MU GACIRO?
5. Yehova abinyujije kuri Amosi, yagaragaje ate akamaro ko kugendera ku mahame ye?
5 Mu gihe wubaka inzu, kugira amahame ukurikiza ni iby’ingenzi. Iyo urukuta rumwe rudahagaze neza, inzu yose ishobora guhengama. Nanone iyo inkuta z’inzu zasadutse, bishobora gutuma idaturwamo. Icyo ni cyo gitekerezo cyari gikubiye mu iyerekwa rya Amosi wahanuye mu kinyejana cya cyenda mbere ya Yesu, rikaba ryaragaragazaga imimerere ishyanga rya Isirayeli ry’imiryango icumi ryarimo. Yabonye Yehova ahagaze ku rukuta “afite itimasi mu ntoki ze.” Imana yaravuze iti “dore ngiye gushyira itimasi mu bwoko bwanjye bwa Isirayeli. Sinzongera kubababarira ukundi” (Amosi 7:7, 8). Itimasi ni akantu karemereye kaba kaziritse ku mugozi, gakoreshwa mu gusuzuma ko urukuta ruhagaze rugororotse. Urukuta rw’ikigereranyo Amosi yabonye Yehova ahagazeho, “rwubatswe hakoreshejwe itimasi.” Urwo rukuta rwari ruhagaze rugororotse. Icyakora mu gihe cya Amosi, Abisirayeli ntibari bagihagaze neza mu buryo bw’umwuka, bari bameze nk’urukuta ruhengamye rwagombaga gusenywa rutarigusha.
6. (a) Ni ikihe gitekerezo cy’ingenzi kigenda kigaruka mu bitabo by’abahanuzi 12? (b) Washingira ku ki uvuga ko amahame y’Imana ashyize mu gaciro?
6 Mu gihe uzaba usuzuma ibikubiye mu bitabo by’abahanuzi 12, uzasangamo igitekerezo kigenda kigaruka kigira kiti ‘ni iby’ingenzi kugendera ku mahame y’Imana.’ Ubutumwa bukubiye muri ibyo bitabo, bwose ntibwari ubwo guciraho iteka abantu batagenderaga ku mahame y’Imana yo mu rwego rwo hejuru. Rimwe na rimwe, iyo Yehova yabagenzuraga yasangaga baragendeye ku mahame ye. Kuba barashoboraga kuyagenderaho, bigaragaza ko amahame ye ashyize mu gaciro; ko abantu nka twe badatunganye dushobora kuyagenderaho. Reka dufate urugero.
7. Ni mu buhe buryo Zekariya adufasha kubona ko abantu badatunganye bashobora gukurikiza amahame ya Yehova?
7 Abayahudi bagarutse bavuye mu bunyage bashyizeho urufatiro rw’urusengero, ariko nyuma bahagaritse imirimo y’ubwubatsi bakoraga. Bityo, Imana yohereje abahanuzi Hagayi na Zekariya kugira ngo batere abantu inkunga yo gusubukura imirimo yo kubaka. Mu iyerekwa Zekariya yabonye, Yehova yavuze ko Zerubabeli, guverineri w’u Buyuda, yari afite ‘itimasi mu kiganza cye’ igihe yashyiragaho ibuye rikomeza imfuruka ryasozaga urusengero. Urusengero rwubatswe hakurikijwe amahame y’Imana (Zekariya 4:10). Ariko noneho zirikana ibisobanuro bishishikaje byatanzwe ku birebana n’urusengero: “amaso arindwi ya Yehova na yo azabibona; areba ku isi hose.” Imana yabonye Zerubabeli ashyiraho ibuye rikomeza imfuruka, kandi kubera ko ifite amaso areba byose, yasuzumye urusengero rwongeye kubakwa isanga rwari rukurikije amahame yayo! Ibyo bigaragaza ko nubwo Yehova afite amahame yo mu rwego rwo hejuru, abantu bashobora kuyakurikiza. Zerubabeli n’abantu be bashoboye kuyakurikiza babitewemo inkunga n’abahanuzi Hagayi na Zekariya. Kimwe na Zerubabeli, nawe ushobora kubaho ukurikije ibyo Imana ikwitezeho. Mbega ukuntu kumenya ibyo bitera inkunga!
KUKI UGOMBA KWEMERA AMAHAME YA YEHOVA?
8, 9. (a) Kuki bikwiriye ko Yehova ashyiriraho abantu amahame? (b) Kuki byari bikwiriye ko Imana isaba Abisirayeli gukomeza amategeko yayo?
8 Kubera ko Imana ari Umuremyi, ifite uburenganzira bwo gushyiraho amahame kandi ikitega ko tuyakurikiza (Ibyahishuwe 4:11). Si ngombwa ko Yehova atubwira buri kantu kose, kubera ko yahaye abantu umutimanama ubayobora neza (Abaroma 2:14, 15). Imana yabwiye abantu ba mbere ko batagombaga kurya ku ‘giti kimenyesha icyiza n’ikibi,’ kikaba cyaragaragazaga ko Imana ari yo ifite uburenganzira bwo gushyiraho amahame agenga icyiza n’ikibi. Uzi neza uko byagenze (Intangiriro 2:17; 3:1-19). Hoseya yakomoje ku mahitamo mabi Adamu yagize, arandika ati “[Abisirayeli] bishe isezerano nk’abantu buntu” (Hoseya 6:7). Bityo rero, Hoseya yagaragaje ko Abisirayeli bakoze icyaha babigambiriye.
9 Icyo cyaha bakoze ni ikihe? “Bishe isezerano” ry’amategeko. Igihe Imana yarokoraga ubwoko bwayo ikabuvana muri Egiputa, bwabaye umutungo wayo kandi biragaragara ko yari ifite uburenganzira bwo kubushyiriraho amahame. Abisirayeli bemeye isezerano bagiranye na Yehova, bityo baba bemeye ko bazajya bakurikiza ayo mahame (Kuva 24:3; Yesaya 54:5). Ariko kandi, benshi muri bo bananiwe gukurikiza ayo Mategeko. Bagiweho n’urubanza rwo kumena amaraso, ubwicanyi n’ubusambanyi.—Hoseya 6:8-10.
10. Imana yagerageje ite gufasha abananiwe kugendera ku mahame yayo?
10 Yehova yohereje abahanuzi be, urugero nka Hoseya, kugira ngo bajye gufasha ubwoko bwe bwamwiyeguriye. Hoseya agiye gusoza igitabo cye cy’ubuhanuzi, yaravuze ati “ni nde munyabwenge ngo asobanukirwe ibyo bintu? Ni nde ujijutse ngo abimenye? Inzira za Yehova ziratunganye, kandi abakiranutsi bazazigenderamo; ariko abanyabyaha bazazisitariramo” (Hoseya 14:9). Mu mirongo ibanza y’igice cya 14, tubona ko Hoseya atsindagiriza ko ari ngombwa kugarukira Yehova. Abanyabwenge bari gusobanukirwa ko Yehova yagaragaje inzira zigororotse abagize ubwoko bwe bakwiriye kugenderamo. Kubera ko uri umugaragu wa Yehova wamwiyeguriye, nta gushidikanya ko ufite icyifuzo kivuye ku mutima cyo gukomeza kugendera mu nzira ze.
11. Kuki wifuza gukurikiza amategeko y’Imana?
11 Nanone muri Hoseya 14:9 hatugaragariza inyungu zo kugendera ku mahame atunganye. Hari imigisha n’inyungu bibonerwa mu gukurikiza ibyo Imana idusaba. Kubera ko ari Umuremyi azi uko turemwe. Ibyo atwitezeho ni ibitugirira umumaro. Kugira ngo dutange urugero rw’imishyikirano dufitanye n’Imana, dushobora gutekereza ku modoka n’uwayikoze. Uwakoze imodoka aba azi ibiyigize n’uko iteranyijwe. Aba azi ko imodoka ikenera guhindurirwa amavuta buri gihe. Byagenda bite uramutse wirengagije iryo hame, wenda utekereza ko ubwo imodoka igenda nta kibazo? Mu gihe gito cyane, imodoka yahura n’ikibazo; moteri yakwangirika ubundi igahagarara. Ibyo ni na ko bimeze ku bantu. Umuremyi wacu yaduhaye amategeko. Iyo tuyakurikije ni twe bigirira akamaro (Yesaya 48:17, 18). Iyo dusobanukiwe ko bitugirira akamaro, biduha indi mpamvu yo kubaho mu buryo buhuje n’amahame ye kandi tugakurikiza amategeko ye.—Zaburi 112:1.
12. Ni mu buhe buryo kugendera mu izina rya Yehova bishimangira imishyikirano dufitanye na we?
12 Ingororano ikomeye kuruta izindi tubonera mu gukurikiza amategeko y’Imana, ni ukugirana na yo imishyikirano ikomeye. Iyo tubayeho dukurikiza amahame y’Imana, kandi tukibonera ukuntu ayo mahame ashyize mu gaciro n’ukuntu ari ingirakamaro, urukundo dukunda uwayashyizeho ruriyongera. Umuhanuzi Mika yasobanuye iyo mishyikirano yimbitse mu magambo meza cyane agira ati “amoko yose azagendera mu izina ry’imana yayo, ariko twe tuzagendera mu izina rya Yehova Imana yacu kugeza ibihe bitarondoreka, ndetse kugeza iteka ryose” (Mika 4:5). Mbega igikundiro dufite cyo kuba tugendera mu izina rya Yehova, buri gihe tugaharanira ko rivugwa neza kandi tukemera ubuyobozi bwe mu mibereho yacu! Twifuza kugaragaza imico ye, ku buryo iba mu bigize kamere yacu. Nimucyo buri muntu ku giti cye twihatire gushimangira imishyikirano dufitanye n’Imana.—Zaburi 9:10.
13. Kuki gutinya izina ry’Imana atari bibi?
13 Ababaho bakurikiza amahame y’Imana kandi bakagendera mu izina ryayo, bavugwaho ko batinya izina ry’Imana. Ibyo nta bwo ari bibi. Yehova yizeza bene abo bantu agira ati “ariko mwebwe abatinya izina ryanjye, izuba ryo gukiranuka rizabarasira rifite gukiza mu mirase yaryo, kandi muzakinagira nk’inyana z’imishishe” (Malaki 4:2). Mu isohozwa ry’ubwo buhanuzi, “izuba ryo gukiranuka” ni Yesu Kristo (Ibyahishuwe 1:16). Ubu arasira abantu akabakiza mu buryo bw’umwuka, kandi mu gihe kizaza, azabarasira abakize mu buryo bw’umubiri. Ibyishimo by’abakijijwe bigereranywa n’inyana z’imishishe ‘zikinagira’ zahimbawe, kandi zishimiye ko zifite umudendezo. Ese ntiwatangiye kwishimira uwo mudendezo mu rugero rwagutse?—Yohana 8:32.
14, 15. Ni mu buhe buryo wungukirwa no kubahiriza amahame ya Yehova?
14 Ubundi buryo wungukirwamo no gukurikiza amahame y’Imana, ni uko urushaho kugirana na bagenzi bawe imishyikirano myiza. Habakuki yavuze ibyago bitanu byari kugera ku baturage b’i Buyuda, bikibasira abararikiraga, abashakaga indamu zishingiye ku buhemu, abavushaga amaraso, abacuraga imigambi y’ubusambanyi n’abasengaga ibigirwamana (Habakuki 2:6-19). Kuba Yehova yaratangaje ibyo byago bigaragaza neza ko yashyizeho amahame agenga uko twagombye kubaho. Ariko zirikana iki: ibikorwa bine bibi byavuzwe, bifitanye isano n’ukuntu dufata bagenzi bacu. Niba twihatira kubona ibintu nk’uko Imana ibibona, ntituzagirira nabi bagenzi bacu. Ibyo bizatuma imishyikirano dufitanye na benshi muri bo, irushaho kuba myiza.
15 Uburyo bwa gatatu twungukirwamo, ni mu birebana n’ibyishimo mu muryango. Muri iki gihe, abantu babona ko gutana ari wo muti w’ubwumvikane buke mu ishyingiranwa. Nyamara Yehova yavugiye mu kanwa k’umuhanuzi Malaki ko “yanga abatana” (Malaki 2:16). Ibikubiye muri Malaki 2:16 tuzabisuzuma mu buryo burambuye ubutaha, ariko aho tugeze aha, zirikana ko Imana ibigiranye ubwenge yashyizeho amahame abagize umuryango bagomba gukurikiza, kandi iyo bayashyize mu bikorwa bagira amahoro (Abefeso 5:28, 33; 6:1-4). Kubera ko twese tudatunganye, birumvikana hazavuka ibibazo. Ariko kandi, mu gitabo cya Hoseya, Uwo “imiryango yose yo mu ijuru no ku isi ikomoraho izina ryayo” yatanze isomo rigaragaza ukuntu ibibazo bigomba gukemurwa, ndetse n’ibibazo bikomeye cyane by’ishyingiranwa. Ibyo na byo tuzabisuzuma mu kindi gice cy’iki gitabo (Abefeso 3:15). Ariko noneho, nimucyo dusuzume ikindi kintu gikubiye mu gukurikiza amahame y’Imana.
“NIMWANGE IBIBI MUKUNDE IBYIZA”
16. Ibivugwa muri Amosi 5:15 bihuriye he n’amahame y’Imana?
16 Umuntu wa mbere ari we Adamu, yahisemo nabi ku birebana n’utanga amahame meza agenga ikibi n’icyiza. Ese twe tuzahitamo neza? Amosi yatugiriye inama yo kugira ibyiyumvo bikomeye ku birebana n’ibyo, agira ati “nimwange ibibi mukunde ibyiza” (Amosi 5:15). William Rainey Harper wari umwarimu muri kaminuza ya Shikago wigishaga igiheburayo n’indimi za kera zavugwaga mu karere k’iburasirazuba, yagize icyo avuga kuri uwo murongo agira ati “ihame rigenga icyiza n’ikibi, nk’uko [Amosi] yabyumvaga, ni ukubaho duhuje n’ibyo Yahweh ashaka.” Icyo ni cyo gitekerezo cy’ingenzi dushobora kwigira ku bahanuzi 12. Mbese twemera amahame ya Yehova agenga ikibi n’icyiza tutagononwa? Ayo mahame yo mu rwego rwo hejuru tuyahishurirwa muri Bibiliya, kandi tukayasobanurirwa n’Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka b’inararibonye bagize itsinda ry’‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge.’—Matayo 24:45-47.
17, 18. (a) Kuki ari iby’ingenzi kwanga ikibi? (b) Tanga urugero rugaragaza uko twakwitoza kwanga ibibi urunuka.
17 Kwanga ibibi bidufasha kwirinda ibintu bidashimisha Imana. Urugero, umuntu ashobora kuba azi akaga gaterwa na porunogarafiya yo kuri interineti kandi akaba agerageza kwirinda kuyireba. Ariko se, ‘umuntu we w’imbere’ abona ate imiyoboro ya interineti yerekana porunogarafiya (Abefeso 3:16)? Nashyira mu bikorwa inama Imana itanga muri Amosi 5:15, kwihingamo kwanga ikibi bizamworohera. Bityo azashobora gutsinda intambara yo mu buryo bw’umwuka arwana.
18 Reka dufate urundi rugero. Ese warota wunamira ibigirwamana bikoreshwa mu gusenga ibitsina? Byonyine no kubitekerezaho bigutera ishozi. Icyakora, Hoseya yavuze ko ba sekuruza b’Abisirayeli basambaniye imbere ya Bayali y’i Pewori (Kubara 25:1-3; Hoseya 9:10). Uko bigaragara, Hoseya yavuze iby’icyo cyaha kuko gusenga Bayali ari cyo cyaha gikomeye cyakorwaga mu bwami bw’imiryango icumi ya Isirayeli (2 Abami 17:16-18; Hoseya 2:8, 13). Dushobora kwiyumvisha ukuntu ibyahakorerwaga byari biteye ishozi: Abisirayeli bapfukamiraga ibigirwamana ari na ko bishora mu bikorwa by’ubusambanyi. Kumenya ko Imana yabahannye yihanukiriye, bizafasha buri wese muri twe kurwanya imitego Satani anyuza kuri interineti. Muri iki gihe, abantu benshi basenga abagore beza n’abagabo beza, bakunze kugaragara cyane mu myidagaduro ikunzwe. Ariko se mbega ukuntu dutandukanye n’abo bantu kuko twamenye imiburo abahanuzi batanze ijyanye no kwirinda gusenga ibigirwamana!
KOMEZA KUZIRIKANA IJAMBO RY’IMANA
19. Ni irihe somo wakura ku byo Yona yakoze igihe yari mu nda y’urufi runini?
19 Mu gihe wihatira gukurikiza amahame y’Imana yo mu rwego rwo hejuru ari na ko uhangana n’ibigeragezo n’izindi ngorane, hari igihe ushobora kumva utabishobora cyangwa ukumva utazi icyo wakora. Niba wumva imbaraga zo mu bwenge no mu byiyumvo zigenda zikubana nke, wahangana ute n’iyo mimerere igoye (Imigani 24:10)? Hari irindi somo ushobora kuvana kuri Yona, uwo tuzi ko yari umuntu udatunganye ugira intege nke. Ibuka icyo yakoze igihe yari mu nda y’urufi runini. Yasenze Yehova. Zirikana ibyo yavuze mu isengesho rye.
20. Wakwitegura ute gukora nk’ibyo Yona yakoze?
20 Igihe Yona yasengaga Imana ari “mu nda y’imva,” yakoresheje amagambo menshi n’interuro yari amenyereye muri za zaburi (Yona 2:2). Yari afite agahinda kenshi maze yinginga Yehova ngo amubabarire, nyamara agiye kuvuga yasubiyemo amagambo ya Dawidi. Urugero, gereranya amagambo avugwa muri Yona 2:3, n’avugwa muri Zaburi ya 69:1, 2.a Ese ntibigaragara ko Yona yari amenyereye zaburi za Dawidi zabonekaga mu gihe cye? Amagambo ya zaburi zahumetswe ni yo yahise aza mu bwenge bwe. Yona yari yaracengewe n’Ijambo ry’Imana ryahumetswe, ‘riri mu mutima we’ (Zaburi 40:8). Niba uhanganye n’ikibazo kiguhungabanya mu byiyumvo, ese ushobora kwibuka amwe mu magambo y’Imana ahuje n’imimerere urimo? Nukomeza kurushaho kumenya Ijambo ry’Imana muri iki gihe, bizagufasha cyane mu gihe kiri imbere igihe uzaba ugomba gufata imyanzuro, cyangwa gukemura ibibazo mu buryo buhuje n’amahame y’Imana.
JYA UTINYA IMANA
21. Ni iki ukeneye kwitoza kugira ngo ugendere ku mahame y’Imana?
21 Birumvikana ko kumenya Ijambo ry’Imana byonyine bidahagije kugira ngo wizirike ku mahame ya Yehova. Umuhanuzi Mika aguha ubumenyi bw’inyongera ukeneye kugira ngo ushyire mu bikorwa Ijambo ry’Imana. Agira ati “umunyabwenge azatinya izina ryawe” (Mika 6:9). Kugira ngo ube umuntu w’umunyabwenge, ushobora gushyira mu bikorwa ibyo uzi, ugomba kwitoza gutinya izina ry’Imana.
22, 23. (a) Kuki Yehova yatumye Hagayi guhanurira Abayahudi bagarutse mu gihugu cyabo? (b) Ufite mpamvu ki zituma wiringira ko uzashobora gukurikiza amahame y’Imana?
22 Wakwitoza ute gutinya izina ry’Imana? Reka tubaze umuhanuzi Hagayi wahanuye nyuma y’aho Abisirayeli baviriye mu bunyage. Mu gitabo cye kigufi cyane, kigizwe n’imirongo 38 gusa, yakoresheje izina Yehova incuro 35 zose. Igihe Yehova yahaga Hagayi inshingano yo guhanura mu mwaka wa 520 mbere ya Yesu, hari hashize imyaka 16 nta kintu kigaragara cyakozwe ku rusengero rw’i Yerusalemu rwagombaga kongera kubakwa. Abagize ubwoko bw’Imana bari baracitse intege bitewe n’abanzi babo babarwanyaga (Ezira 4:4, 5). Abantu batekerezaga ko igihe cyo kongera kubaka urusengero cyari kitaragera. Yehova yabagiriye inama agira ati “nimutekereze ku byo mukora. . . . Mwubake inzu kugira ngo nyishimire kandi itume mpabwa ikuzo.”—Hagayi 1:2-8.
23 Guverineri Zerubabeli, umutambyi mukuru Yosuwa, ‘n’abandi bantu bose bateze amatwi Yehova Imana yabo. . . . Hanyuma abantu bagira ubwoba bitewe na Yehova.’ Nuko Imana irababwira iti “ndi kumwe namwe.” Mbega amagambo agarura icyizere! Abantu babifashijwemo n’umwuka w’Imana, ‘baraje batangira gukora imirimo ku nzu ya Yehova’ (Hagayi 1:12-14). Gutinya kubabaza Imana byatumye abantu bari baracitse intege bongera gukora nubwo barwanywaga.
24, 25. Koresha ingero zigusha ku ngingo maze ugaragaze ukuntu washyira mu bikorwa amahame yavuzwe muri iki gice.
24 Bite se kuri wowe? Niba umaze kumenya amahame y’Imana ahuje n’imimerere urimo, mbese uzagira ubutwari bukenewe kugira ngo utinye Imana aho gutinya abantu? Birashoboka ko uri umugore ukiri muto, kandi ku kazi hari umugabo utagendera ku mahame y’Imana ugenderaho. Icyakora uwo mugabo aritonda kandi akwitaho. Mbese uzibuka umurongo w’ibyanditswe ukwibutsa amahame ya Yehova n’akaga gaterwa no kuyirengagiza? Bite se ku bivugwa muri Hoseya 4:11? Hagira hati “ubusambanyi na divayi ikuze ndetse na divayi nshya, byica umutima.” Ukizirikana uwo murongo, mbese gutinya Imana bizatuma wizirika ku mahame yayo, maze uhakanire uwo mugabo nagutumira mu iteraniro mbonezamubano? Natangira kukuzanaho iby’agakungu, gutinya kubabaza Imana yawe yuje urukundo bizagufasha ‘guhunga.’—Intangiriro 39:12; Yeremiya 17:9.
25 Noneho reka tugaruke kuri rwa rugero rw’umuntu ugerageza kunanira ibishuko bya porunogarafiya yo kuri interineti. Mbese azibuka amagambo yo muri Zaburi ya 119:37, ameze nk’isengesho? Ayo magambo agira ati “utume amaso yanjye yikomereza atarebye ibitagira umumaro.” Mbese azibuka amagambo ya Yesu ari mu Kibwiriza cyo ku Musozi? Ayo magambo agira ati “umuntu wese ukomeza kwitegereza umugore kugeza ubwo amwifuza, aba amaze gusambana na we mu mutima we” (Matayo 5:28). Gutinya Yehova no kugira icyifuzo cyo gukurikiza amahame ye, bizatuma Umukristo azibukira ibintu bishobora kumwangiza. Igihe cyose uhuye n’ikigeragezo cyo gutekereza cyangwa gukora ibinyuranye n’amahame y’Imana, ujye ugerageza kwitoza kurushaho gutinya Imana. Ujye uzirikana ibyo Yehova akubwira binyuze kuri Hagayi, agira ati ‘ndi kumwe nawe.’
26. Ni iki tuzasuzuma ubutaha?
26 Ni koko, ushobora gukorera Yehova uhuje n’amahame ye yo mu rwego rwo hejuru kandi bikakugirira akamaro. Uko uzakomeza gusuzuma ibitabo 12 by’ubuhanuzi, uzarushaho gusobanukirwa neza amahame y’Imana cyangwa ibyo isaba buri wese muri twe. Umutwe ukurikira w’iki gitabo, uzibanda ku bintu bitatu by’ingenzi Yehova aduhamo amahame meza, ni ukuvuga imyifatire yacu, imishyikirano tugirana n’abandi n’imibereho yo mu muryango wacu.
a Nanone gereranya Yona 2:4-9 na Zaburi ya 31:22; 30:3; 142:2, 3; 18:6; 31:6; n’iya 3:8 nk’uko Yona yazikurikiranyije.