Mbese Amosi yari umuhinzi cyangwa yakoraga akazi ko gusharura imitini?
MU KINYEJANA cya cyenda Mbere ya Yesu, Amasiya, umutambyi mubi w’idini ryasengaga inyana, yategetse umuhanuzi Amosi kureka kubwiriza muri Isirayeli. Amosi yarabyanze aravuga ati “nari umushumba kandi nari umuhinzi w’ibiti by’umutini. Uwiteka yantoye ndagiye amatungo, maze Uwiteka arambwira ati ‘genda uhanurire ubwoko bwanjye Isirayeli’” (Amosi 7:14, 15). Ni koko, Yehova ni we wohereje Amosi ngo amubere umuhanuzi; Amosi si we wari warihaye iyo nshingano. Ariko se, Amosi yashakaga kuvuga iki igihe yavugaga ko yari “umuhinzi” w’ibiti by’imitini?
Ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo “umuhinzi,” riboneka incuro imwe muri Bibiliya yitwa New World Translation, kandi rihindurwamo “umuntu usharura.” Ubundi buhinduzi bwa Bibiliya buhindura iryo jambo mo “umuntu ukonorera,” “umurinzi” cyangwa “umuhinzi,” aho kurihinduramo “umuntu usharura” imbuto z’imitini. Icyakora, hari ikinyamakuru cyavuze ko iryo jambo ryari rikwiriye guhindurwamo “umuntu usharura,” kubera ko ryerekeza ku gikorwa cyihariye cy’umuhinzi w’ibiti by’imitini.—Economic Botany.
Gusharura, ari byo gukomeretsa imbuto z’imitini, byarakorwaga cyane muri Egiputa no muri Chypre kuva mu bihe bya kera cyane. Gusharura cyangwa gutobora imbuto z’imitini ntibigikorwa muri Isirayeli y’ubu, kubera ko muri icyo gihugu hasigaye hahingwa ubundi bwoko bw’ibiti by’imitini. Icyakora, Abisirayeli bo mu gihe cya Amosi bakoraga uwo murimo wo gusharura imbuto z’imitini kubera ko ubwoko bw’ibyo biti bateraga bwari bwarakomotse ku bwoko bw’ibiti by’imitini byo muri Egiputa.
Uko bigaragara, gutobora imbuto z’imitini bituma amazi yinjiramo neza kandi bigatuma zigira umutobe mwinshi. Nanone bituma umwuka wa gazi witwa éthylène wiyongera muri izo mbuto, bityo zigahisha vuba, zikarushaho kuba nini kandi zikaryohera. Nanone bituma amavubi atangiza urubuto kuko ruhisha vuba.
Nubwo Amosi yari yarakuriye mu muryango ukennye, ari umushumba ukora n’umurimo wo gusharura imitini, ntiyigeze aterwa ubwoba n’abanzi be. Ahubwo yatangaje ashize amanga ubutumwa bw’urubanza Yehova yari yaraciriye Isirayeli. Mbega urugero ruhebuje Amosi yasigiye abagaragu ba Yehova bo muri iki gihe! Mu buryo nk’ubwo, natwe tugomba gutangaza ubutumwa budashishikaza abantu benshi.—Matayo 5:11, 12; 10:22.