Igice cya 9
“Umuliro” [w’iteka] Ubaho Koko?
1. Amadini yigishije iki cyerekeye umuliro [w’iteka]?
AMADINI yashyize mu mitwe y’amamiliyoni y’abantu ko hali ahantu h’ububabare bw’iteka hitwa “umuliro” [w’iteka], aho ababi bajya. Dukulikije (Encyclopédie Britannique), “Kiliziya Gatolika y’i Roma yigisha ko umuliro [utazima,] . . . uzahoraho iteka; ububabare bwawo ni ubw’iteka.” Kandi iyo ansikolopedi y’inyagatolika yongeraho ko amatorero y’Abaporotesitanti badatsimbuka ku bya kera bacyemera iyo nyigisho.” No ku Bahindi, n’Ababuda, n’Abisilamu, umuliro [w’iteka] ni ahantu ho kubabalizwa. Nta gitangaje kumva ko abigishijwe iyo nyigisho banga kugira icyo bavuga kuli aho hantu.!
2. Imana yatekereje iki ku Bisiraheli batwikiye abana babo mu muliro?
2 Ibyo byibutsa iki kibazoi: “Mbese, Imana Ishoborabyose yaremye ahantu nk’aho h’ububabare? Imana yatekereje iki ku Bisiraheli bigannye abaturanyi babo bagatangira gutwikira abana babo mu muliro? Ijambo lyayo libitubwira muli aya magambo: “Bubats’ingoro z’i Tofeti, ho mu gikombe cya mwene Hinomu, kugira ngo bahatwikir’ abahungu n’abakobwa babo, kand’ ibyo ntigeze kubibategeka, habe no kubitekereza.”—Yeremia 7:31.
3. Kuki atali iby’ubwenge kandi binyuranye n’Ibyanditswe gutekereza ko Imana ibabaza abantu?
3 Niko se, niba igitekerezo cyo gutwikira abantu mu muliro kitigeze kiza mu bwenge bw’Imana, mbese, ni iby’ubwenge gutekereza ko Imana yaremye umuliro [w’iteka] wotsa abatayikorera? Bibiliya iravuga iti: “Imana ni urukundo.” (1 Yohana 4:8) Imana y’urukundo izababaza abantu iteka? Wowe wabigira? Dusiganuze Ijambo lyayo kugira ngo tumenye niba “umuliro” koko ali ahantu h’ububabare.
SHEOLI NA HADESI
4. (a) Bibiliya yerekana ite ko Sheoli na Hadesi ali ikintu kimwe? (b) Kuba Yesu yaragiye muli Hadesi byerekana iki?
4 Bibiliya ikoresha amagambo “Sheoli” mu Byanditswe bya Giheburayo na “Hadesi” mu Byanditswe bya Kigiriki ivuga aho abapfuye bajya. Ayo magambo asobanura kimwe; kugira ngo tubyumve, dusome Zaburi 16:10 n’Ibyakozwe 2:31. Ibyakozwe 2:31 bivuga nka Zaburi 16:, ikoresha ijambo Sheoli, ali lyo Hadesi mu Byakozwe. Bamwe bihandagaza bavuga ko Hadesi ali ahantu umuntu ababalizwa iteka. Aliko kandi, Yesu yagiye muli Hadesi. Mbese, ni ukuvuga ko Imana yababalije Kristo mu “muliro” w’ “ikuzimu”? Birumvikana ko atali ko bili. Amaze gupfa, nta handi Yesu yagiye atali mu mva.
5, 6. Ni gute ibyagaragalijwe kuli Yakobo n’umwana we Yozefu, kimwe no kuli Yobu, bihamya ko Sheoli atali ahantu ho kubabalizwa?
5 Mu Itangiriro 37:35, dusoma ko Yakobo yaliliye umwana we akunda cyane Yozefu, agirango yarapfuye. Yakobo avugwaho ho “Yanze guhora maze akavuga atya ‘Kuko nzamanukana agahinda nsanga umuhungu wanjye muli Sheoli!” Mbese, Sheoli hali ahantu ho kubabalizwa? Mbese, Yakobo yumvaga ko Yozefu yali ahantu nk’aho iteka lyose, kandi icyifuzo cye kikaba icyo kumusanga yo? Cyangwa se yumvaga gusa ko umuhungu we ukundwa yali yarapfuye akajya mu mva, nuko Yakobo akifuza gupfa na we?
6 Yego, abeza bajya muli Sheoli. Turebe ibyabaye kuli Yobu, uzwiho ubudahemuka ku Mana. Kubera kubabara bikabije, yasabye Imana ngo imufashe maze asenga atya: ‘Ayi we! Icyazana ngo umpishe muli Sheoli, . . . icyazana ngo unshyilireho igihe maze unyibuke!’ (Yobu 14:13) Dutekereze: niba Sheoli ali ahantu h’ibilimi by’umuliro n’ahantu h’ububabare, mbese Yobu aba mu by’ukuli yalifuje kujya kuhamara igihe, kugeza ubwo Imana izamwibuka? Mu mvugo yeruye, Yobu yifuzaga gupfa akajya mu mva ngo ububabare bwe buhinire bugufi.
7. (a) Abali muli Sheoli bamerewe bate? (b) Rero, Sheoli na Hadesi ni iki?
7 Iyo ijambo Sheoli libonetse muli Bibiliya, ntilyigera libangikanya n’ubuzima, imilimo, cyangwa ububabare. Ahubwo lijyana n’urupfu no gucura umurambo. Dore urugero rwabyo: “Umurimo wawe wose werekejwehw’amaboko yawe, uwukora n’umwete; kukw’ikuzimu ah’uzajya nta mirimo, nta n’imigambi uzahabona, haba no kumenya cyangw’ ubgenge.” (Umubgiriza 9:10) Bityo, Sheoli na Hadesi si ahantu ho kubabalizwa, ni imva rusange y’abantu bose. (Zaburi 139:8) Abeza n’ababi bajya muli Sheoli cyangwa Hadesi.
UMUNTU ASHOBORA KUVA IKUZIMU (ENFER)
8, 9. Igihe yali mu nda y’ifi, kuki Yona yavuze ko yali ikuzimu (enfer)?
8 Mbese, umuntu ashobora kuva muli Sheoli (Hadesi)? Turebe ibyabaye kuli Yona. Imana yategetse igifi kinini kiramumira ngo arokoke kurohama. Ali mu nda y’icyo gifi, Yona yasabye Imana muli aya magambo “Nagiz’ibyago, ntakira [Yehova], aransubiza. Nahamagariye mu nda y’ikuzimu wumv’ijwi ryanjye.”—Yona 2:2.
9 Kuki Yona yavuze ngo: “mu nda ya Sheoli”? Inda y’ifi ntabwo yali ahantu ho kubabalizwa, ahubwo iba yarashoboye kuba imva ya Yona, Yesu yaravuze ati: “Nk’uko Yona yamaz’ imins’ itatu n’amajor’ atatu mu nda y’urufi, ni ko n’Umwana w’umunt, azamar’ imins’ itatu n’amajor atat’ ikuzimu.”—Matayo 12:40.
10. (a) Dufite ikihe gihamya cy’uko umuntu ashobora kuva ikuzimu (enfer)? (b) Dufite ikihe gihamya kindi ko “ikuzimu” (enfer) ali “imva”?
10 Amaze gupfa, Yesu yamaze mu mva iminsi itatu. Aliko Bibiliya iravuga iti: “Ntiyarekewe muli Hadesi . . . Yesu uwo, Imana yaramuzuye.” (Ibyakozwe 2:31, 32, MN) Mu bulyo busa n’abwo, Imana yakuye Yona muli Sheoli, cyangwa ahashoboraga kuba haramubereye imva. Yategetse ifi kuruka umuhanuzi imusozi; Yego, umuntu ashobora kuva muli Sheoli! Kandi Ibyahishuwe 20:13, MN dusangamo ili sezerano lishimishije ngo “Urupfu na Hadesi (ikuzimu) bizagarura abapfuye bali muli byo.” Mbega itandukaniro hagati y’inyigisho za Bibiliya n’iz’Amadini ku byerekeye imimererwe y’abapfuye!
GEHINOMU N’INYANJA YAKA UMULIRO
11. Ni ilihe jambo by’Ikigiriki, liboneka inshuro 12 muli Bibiliya, lyitwa “ikuzimu” (enfer) muli Bibiliya ya Saci?
11 Hali abavuga bati ‘Aliko Bibiliya ivuga umuliro w’ikuzimu n’ inyanja yaka umuliro. Rero si igihamya ko habaho ahantu ho kubabalizwa?’ Ni koko, Bibiliya zimwe na zimwe, nk’iya Saci, zivuga umuliro w’ikuzimu (enfer)” no “kurohwa” mu kuzimu (enfer), muli uwo muliro waka iteka.” (Matayo 5:22; Mariko 9:45) Inshuro cumi n’ebyili mu Byanditswe bya Kigiriki, Bible de Saci yise “ikuzimu” (enfer) ijambo ly’ikigiriki Gehena. Mbese, mu by’ukuli koko Gehinomu ni ahantu ho kubabalizwa, naho Hadesi si ikindi kitali imva?
12. Gehinomu ni iki, kandi hakorerwaga iki?
12 Mu mvugo yeruye, amaganbo “Sheoli”, mu Giheburayo, na “Hadesi” mu Kigiriki, asobanura imva. Aliko se, Gehinomu ni iki? Mu Byanditswe bya Giheburayo, Gehinomu ni “igikombe cya Hinomu.” Ibuka: Hinomu ni izina ly’igikombe kili inyuma y’inkuta za Yerusalemu aho Abisiraheli batambiraga abana babo mu muliro. Mu nyuma, umwami mwiza Yosia abuza kuhakorera ayo marorerwa (2 Abami 23:10) [Icyo gikombe] cyahindutse ahamenwa imyanda y’abantu bose.
13. (a) Mu gihe cya Yesu, Gehinomu yakorerwagamo iki? (b) Ni iki kitigeze kijugunywa muli Gehinomu?
13 Mu gihe cya Yesu, Gehena yali igisimu cy’imyanda y’i Yerusalemu. Batwikaga imyanda bayivanze n’amazutu (soufre) ngo umuliro ukomeze wake. Hali digisiyoneri isobanura itya: “Aho hantu hahindutse aho bamenaga imyanda yo mu mudugudu, aho bajugunyaga intumbi z’abicanyi n’iz’inyamaswa kimwe n’indi myanda y’amoko yose.” (Smith’s Dictionary of the Bible, igitabo cya 1). Tumenye iki: Nta kiremwa kizima cyajugunywagamo.
14. Dufite ikihe gihamya cy’uko Gehena (Gehinomu yali ikigereranyo cyo kulimbuka iteka?
14 Ni ibyumvikana ko abaturage b’i Yerusalemu basobanukiwe n’aya magambo Yesu yabwiye abakuru b’idini babi ati: “Mwa nzoka mwe, mwa bana b’impili mwe, muzashobora mute guhunga iteka ly’i Gehinomu?” (Matayo 23:33, MN) Yesu ntiyavugaga ko bazababazwa. Igihe Abisiraheli batwikiraga muli icyo gikombe abana babo ali bazima, Imana yavuze ko amarorerwa nk’ayo itigeze iyatekereza. Ni ibyumvikana rero ko Yesu yakoreshaga Gehena (Gehinomu) ho ikigereranyo cy’ilimbuka buheliheli kandi ly’iteka. Yashakaga kuvuga ko abo bakuru b’idini babi badakwiye kuzuka. Abumvaga Yesu bashoboraga gusobanukirwa ko abazajya muli Gehena bazalimbuka iteka lyose, nk’imyanda yahamenwaga.
15. “Inyanja y’umuliro” ni iki, kandi tubifiteho gihamya ki?
15 Aliko se, “inyanja y’umuliro” ivugwa mu Byahishuwe ni iki? Isobanura kimwe na Gehinomu. Ntisobanura ububabare bwumvwa, ahubwo isobanura urupfu cyangwa ilimbuka ly’iteka. Menya icyo mu Byahishuwe 20:14, MN havuga: “Kandi urupfu na Hadesi byajugunywe mu nyanja y’umuliro. Ibi bivuga urupfu rwa kabili; inyanja y’umuliro.” Yego, inyanja y’umuliro bivuga “urupfu rwa kabili, aho umuntu atazazuka. Na none, iyo “nyanja” ni ikigereranyo, kuko urupfu n’ikuzimu [(enfer) Hadesi] bijugunywamo. Urupfu n’ikuzimu (enfer) ntibishobora gushya nk’uko bivugitse. Ahubwo, bishobora kulimburwa kandi bizalimburwa.
16. Kuba Umubeshyi azababalizwa iteka mu “nyanja y’umuliro” bisobanura iki?
16 Haliho abavuga bati “Aliko se, dukulikije Bibiliya, Umubeshyi ntagomba kubabalizwa iteka mu nyanja y’umuliro?” (Ibyahishuwe 20:10) Ibyo biravuga iki? Mu gihe cya Yesu, abalinzi b’uburoko babitaga limwe na limwe “abababaza”, igihamya kikaba ali aya magambo y’umugani wa Yesu: “Nuko shebuja ararakara, amuha abalinzi [abababaza, Segond 1962 (mu cyitonderwa hasi y’ipaji)] kugeza yishyuye umwenda we wose.” (Matayo 18:34, MN) Ubwo abajugungwe mu “nyanja y’umuliro” bajya mu “rupfu rwa kabili” aho batagaruka, ni nk’aho bagafunzwe n’ urupfu cyangwa bakabaye mu maboko y’abalinzi iteka lyose. Birumvikana ko ababi batababazwa nk’uko iyo nvugo ili, kuko upfuye aba atakiliho na busa. Nta cyo yumva.
UMUKUNGU NA LAZARO
17. Tuzi dute ko amagambo ya Yesu yerekeye umukungu na Lazaro ali imvugo y’amarenga?
17 Yesu yashakaga kuvuga iki igihe avuze mu mugani ngo: “Umuken’arapfa, abamaraika bamujyana mu gituza cy’Aburahamu: n’umutunzi naw’arapfa, arahambga. Agez’ ikuzimu, arababazwa cyane; yubuy’amaso areba Aburahamu ari kure, na Lazaro ari mu gituza cye,” (Luka 16:19-31) Ubwo Hadesi ali imva y’abantu atali ahantu ho kubabalizwa, ni ibigaragara ko muli uwo mugani Yesu yakoreshaga imvugo y’amarenga. Dore ikindi gihamya: mbese, ikuzimu (enfer) hegeranye cyane n’ijuru ku bulyo ikiganiro nk’icyo cyabaho koko? Niba kandi umukungu yali mu nyenga y’umuliro, mbese, Aburahamu yashobora kumuhoreza urulimi amwoherereza Lazaro n’igitonyanga cy’amazi cyo ku munwe w’urutoki? Ni iki Yesu yashakaga kuvuga muli iyo mvugo y’ikigereranyo?
18. Muli uyu mugani wa Yesu, ni iki kigereranywa na (a) umukungu? (b) Lazaro? (c) n’urupfu rwa buli umwe umwe? (d) n’ukubabazwa k’umukungu?
18 Umukungu wo muli uyu mugani agereranya abayobozi b’iby’idini b’abibone banze Yesu bakamwica. Lazaro agereranya abantu basanzwe bo muli rubanda bemeye Umwana w’Imana. Urupfu rwa bombi rusobanura guhindura imimerere. Ilyo hinduka lyabayeho igihe Yesu yahazaga mu bulyo bw’umwuka abo mu gice cya Lazaro, ku bulyo bagize kwemerwa na Yehova, Aburahamu Mukuru. Muli icyo gihe nyine, abayobozi b’idini y’ikinyoma “barapfuye”, ali byo kuvuga ko Imana yabanze. Barababajwe igihe abigishwa ba Kristo bahishuraga ibikorwa byabo bibi (Ibyakozwe 7:51-57) Ubwo rero, uyu mugani ntiwigisha ko abapfuye bamwe bababalizwa mu muliro w’ikuzimu (enfer de feu).
INYIGISHO Z’UMUBESHYI
19. (a) Ni ikihe kinyoma Umubeshyi yakwirakwije? (b) Kuki dushobora kudashidikanya ko inyigisho ya purugatori ali iy’ikinyoma?
19 Umubeshyi ni we wabwiye Eva ati: “Rwose ntabwo muzapfa.” (Itangiriro 3:4, MN; Ibyahishuwe 12:9) Aliko kandi, Eva yarapfuye; nta kintu cyo muli we cyakomeje kubaho. Kwemera ko ubugingo bukomeza kubaho nyuma y’urupfu ni ikinyoma cy’Umubeshyi, kimwe n’inyigisho yo kubabaza ubugingo bw’ababi haba mu muliro (enfer), haba muli purugatori. Bibiliya yemeza ko abapfuye nta cyo bumva; izo nyigisho rero ntaho zishingiye. Mu by’ukuli, ali ijambo “purugatori” ali ndetse n’igitekerezo cya “purugatori” ntaho bili muli Bibiliya.
20. (a) Twamenye iki muli iki gice? (b) Ubwo bumenyi butuma twebwe ubwacu tumera dute?
20 Muli make: Sheoli cyangwa Hadesi ni ahantu abapfuye baruhukira. Abeza kimwe n’ababi bajyayo bagategereza kuzuka. Gehena (Gehinomu) si ahantu ho kubabalizwa; Bibiliya ilikoreshaho ikigereranyo cyo kulimbuka kw’iteka. Nanone kandi, “inyanja y’umuliro” si ahantu h’umuliro; ni “urupfu rwa kabili” rutagira ukuzuka. Ntihashobora kuba ahantu ho kubabalizwa kuko Imana itigeze igira igitekerezo nk’icyo mu mutima wayo. Byongeye, kubabaza umuntu iteka kuko yakoze ibibi mu gihe cy’imyaka runaka binyuranye n’ubutabera. Mbega ibyishimo kumenya ukuli ku bapfuye! Ibyo bituvana mu bubata bw’ubwoba n’imizililizo.—Yohana 8:32.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 83]
Psaume 16:10
Ijambo “Sheoli”
mu Giheburayo na “Hadesi” mu Kigiriki Asobanura kimwe
[Ifoto yo ku ipaji ya 84 n’iya 85]
Amaze kumirwa n’ifi, kuki Yona yavuze ati: “Natakambiye mu nda ya Sheoli?”
[Ifoto yo ku ipaji ya 86]
Gehinomu cyali igikombe kili inyuma y’inkuta za Yerusalemu. [Icyo gikombe] cyahindutse ikigereranyo cy’urupfu rw’iteka