Ni iki Yehova adushakaho?
“Icyo Uwiteka agushakaho ni iki? Ni ugukora ibyo gukiranuka no gukunda kubabarira, no kugendana n’Imana yawe wicisha bugufi.”—MIKA 6:8.
1, 2. Kuki abagaragu ba Yehova bamwe na bamwe bashobora kumva bacitse intege, ariko se ni iki cyabafasha?
HARI Umukristokazi wizerwa witwa Vera uri mu kigero cy’imyaka 75, ufite ubuzima butameze neza. Agira ati “rimwe na rimwe njya ndebera mu idirishya nkabona abavandimwe banjye b’Abakristo babwiriza ku nzu n’inzu, maze amarira akanzenga mu maso kuko nifuza kwifatanya na bo ariko uburwayi ntibutuma nkorera Yehova uko mbyifuza.”
2 Waba warigeze kugira ibyiyumvo nk’ibyo? Birumvikana ko abakunda Yehova bose bifuza kugendera mu izina rye kandi bagasohoza ibyo asaba. Ariko se, byagenda bite niba ubuzima bwacu bugenda buzahara, cyangwa niba tugeze mu za bukuru cyangwa se tukaba dufite inshingano z’umuryango? Iyo tugeze mu mimerere nk’iyo itubuza gukora ibyo umutima wacu wifuzaga gukora mu murimo w’Imana, dushobora kumva ducitse intege. Niba turi mu mimerere nk’iyo, nta gushidikanya ko gusuzuma amagambo yo muri Mika igice cya 6 n’icya 7 biri budutere inkunga cyane. Ibyo bice bigaragaza ko Yehova adusaba ibintu bishyize mu gaciro kandi dushobora kugeraho.
Uko Imana ifata ubwoko bwayo
3. Yehova yafataga ate Abisirayeli bigometse?
3 Mbere na mbere, nimucyo turebe muri Mika 6:3-5, maze turebe ukuntu Yehova yafataga ubwoko bwe. Wibuke ko mu gihe cya Mika Abisirayeli bari barigometse. Nyamara ntibyabujije Yehova kubabwira amagambo arangwa n’impuhwe agira ati “yewe bwoko bwanjye.” Yakomeje kubahendahenda avuga ati “yemwe mwa bwoko bwanjye, noneho mwibuke.” Aho kugira ngo abashinje n’ubukana bwinshi, yagerageje kubagera ku mutima ababaza ati “icyo nakuruhijeho ni iki?” Ndetse yabashishikarije ‘kumuhamya’ icyo yaba yarabakoreye.
4. Urugero duhabwa n’Imana rwo kugira impuhwe rwagombye kutugiraho izihe ngaruka?
4 Mbega urugero ruhebuje twese duhabwa n’Imana! Ngaho tekereza nawe ukuntu yabwiraga Abisirayeli n’Abayahudi bo mu gihe cya Mika bari barigometse ibahendahenda ngo “bwoko bwanjye.” Ni yo mpamvu natwe twagombye kugaragaza impuhwe n’ineza mu mishyikirano tugirana n’abagize itorero ryacu. Ni iby’ukuri ko hari bamwe ushobora gusanga bitoroshye kubana na bo, cyangwa bakaba bafite intege nke mu buryo bw’umwuka. Ariko kandi, niba bakunda Yehova, twifuza kubafasha no kubagaragariza impuhwe.
5. Ni iyihe ngingo y’ingenzi yatsindagirijwe muri Mika 6:6, 7?
5 Nimucyo noneho dusuzume amagambo yo muri Mika 6:6, 7. Mika abaza uruhererekane rw’ibibazo agira ati “mbese nditwara ku Uwiteka, ngapfukamira Imana isumba byose nyituye iki? Nayitwaraho njyanye ibitambo byoswa n’inyana zimaze umwaka? Aho Uwiteka yakwemera amapfizi y’intama ibihumbi, cyangwa imigezi y’amavuta ya elayo inzovu? Ese natanga impfura yanjye ku gicumuro cyanjye, imbuto y’umubiri wanjye nkayihonga ku cyaha cy’ubugingo bwanjye?” Oya, ntidushobora gushimisha Yehova tumuha “amapfizi y’intama ibihumbi, cyangwa imigezi y’amavuta ya elayo inzovu.” Icyakora hari ikintu cyamushimisha. Icyo kintu ni ikihe?
Tugomba gukora ibyo gukiranuka
6. Ni ibihe bintu bitatu Imana idusaba byavuzwe muri Mika 6:8?
6 Muri Mika 6:8 hatumenyesha ibintu Yehova atwitezeho. Mika arabaza ati “icyo Uwiteka agushakaho ni iki? Ni ugukora ibyo gukiranuka no gukunda kubabarira, no kugendana n’Imana yawe wicisha bugufi.” Ibyo bintu bitatu dusabwa bikubiyemo ibyiyumvo tugira, ibintu dutekereza n’ibyo dukora. Tugomba kumva dusunikiwe kugaragaza iyo mico, tugatekereza ukuntu twayigaragaza, kandi tukagira icyo dukora kugira ngo tuyigaragaze. Nimucyo dusuzume ibyo bintu dusabwa uko ari bitatu, kimwe ukwacyo ikindi ukwacyo.
7, 8. (a) ‘Gukora ibyo gukiranuka’ bisobanura iki? (b) Ni ibihe bikorwa by’akarengane byari byogeye mu gihe cya Mika?
7 ‘Gukora ibyo gukiranuka’ ni ugukurikiza ubutabera. Kandi uburyo Imana ikora ibintu ni bwo butumenyesha icyo ubutabera ari cyo. Ariko abantu bo mu gihe cya Mika ntibakurikizaga ubutabera, ahubwo barenganyaga bagenzi babo. Mu buhe buryo? Reba muri Mika 6:10. Ahagana ku iherezo ry’uwo murongo, abacuruzi bavugwaho kuba barakoreshaga “ingero zitubya,” ni ukuvuga ingero zituzuye. Umurongo wa 11 wongeraho ko bakoreshaga “uruhago rurimo ibipimisho bihenda.” Naho umurongo wa 12 wo uvuga ko ‘ururimi rwabo rwariganyaga.’ Ubwo rero, ingero zitubya, ibipimisho bibeshya n’ururimi ruriganya ni ibintu byari byogeye mu bacuruzi bo mu gihe cya Mika.
8 Akarengane ntikari mu masoko gusa, ahubwo kari no mu nkiko. Muri Mika 7:3 hagaragaza ko ‘igikomangoma cyakaga amaturo na we umucamanza agahongesha.’ Abacamanza baryaga ruswa kugira ngo bagoreke imanza z’abantu b’inzirakarengane. ‘Abantu bakomeye,’ cyangwa abafite ubushobozi, bose barafatanyaga muri ibyo byaha. Koko rero, Mika avuga ko igikomangoma, umucamanza n’umuntu ukomeye ‘bahurizaga hamwe’ mu bikorwa byabo bibi.
9. Ibikorwa by’akarengane byakorwaga n’abayobozi babi byagize izihe ngaruka ku bantu bo mu Buyuda no muri Isirayeli?
9 Ibikorwa by’akarengane byakorwaga n’abayobozi babi byageraga ku bari batuye mu Buyuda hose no muri Isirayeli. Muri Mika 7:5 havuga ko kuba hatari hariho ubutabera byatumye hatabaho ukwizerana hagati y’abantu, hagati y’incuti magara, ndetse no hagati y’abashakanye. Umurongo wa 6 uvuga ko ibyo byatumye ibintu bizamba maze abantu bafitanye isano rya bugufi cyane, urugero nk’umuhungu na se, n’umukobwa na nyina bagasuzugurana.
10. Mu isi ya none yuzuyemo akarengane, ni iyihe myifatire Abakristo bagaragaza?
10 Naho se muri iki gihe ho bimeze bite? Mbese ntitubona ibintu nk’ibyo? Kimwe na Mika, natwe dukikijwe n’ibikorwa by’akarengane: abantu ntibacyizerana, imibereho y’umuryango yarangiritse n’ingo zirasenyuka. Ariko kandi, twebwe abagaragu b’Imana turi muri iyi si ikiranirwa, ntitugomba kwemera ko umwuka w’iyi si wo kurenganya abandi ucengera mu itorero rya Gikristo. Ahubwo, twihatira gukomeza kuba inyangamugayo n’abanyakuri, tukagaragaza iyo mico mu mibereho yacu ya buri munsi. Koko rero, dushaka “kugira ingeso nziza muri byose” (Abaheburayo 13:18). Mbese ntiwemera ko iyo dukora ibyo gukiranuka duhabwa imigisha ikungahaye ibonerwa mu muryango w’abavandimwe urangwa no kwizerana?
Ni mu buhe buryo abantu bumva “ijwi ry’Uwiteka”?
11. Amagambo yo muri Mika 7:12 asohora ate?
11 Mika yahanuye ko n’ubwo hari higanje akarengane, ubutabera bwari kuzagera ku bantu b’ingeri zose. Uwo muhanuzi yahanuye ko abantu bari kuzateranyirizwa hamwe “uhereye ku nyanja ukageza ku yindi, uhereye ku musozi ukageza ku wundi musozi” kugira ngo basenge Yehova (Mika 7:12). Muri iki gihe cy’isohozwa rya nyuma ry’ubwo buhanuzi, abantu bo mu gihugu kimwe si bo bonyine bungukirwa n’ubutabera bw’Imana buzira kubogama, ahubwo ni abantu bakomoka mu mahanga yose (Yesaya 42:1). Ibyo bigaragazwa n’iki?
12. Ni mu buhe buryo abantu bumva “ijwi ry’Uwiteka” muri iki gihe?
12 Kugira ngo tubone igisubizo, nimucyo dusuzume amagambo ya Mika yavuzwe mbere. Muri Mika 6:9 hagira hati “ijwi ry’Uwiteka rirangurura ribwira umurwa, kandi umunyabwenge azubaha izina ryawe.” Ni mu buhe buryo abantu bakomoka mu mahanga yose bumva “ijwi ry’Uwiteka,” kandi se, ibyo bifitanye irihe sano no kuba dukora ibyo gukiranuka? Mu by’ukuri, abantu ntibumva ijwi nyajwi ry’Imana muri iki gihe. Ahubwo binyuriye ku murimo wacu wo kubwiriza ukorerwa ku isi hose, abantu bo mu moko yose n’inzego zose z’imibereho bumva ijwi rya Yehova. Ibyo bituma abatwumva ‘bubaha izina [ry’Imana].’ Nta gushidikanya, tuba tugaragaza ubutabera n’urukundo mu gihe dukora umurimo turi ababwiriza b’Ubwami barangwa n’ishyaka. Mu gihe tumenyesha buri muntu wese izina ry’Imana nta we turobanuye, tuba ‘dukora ibyo gukiranuka.’
Tugomba gukunda kubabarira
13. Ineza yuje urukundo itandukaniye he n’urukundo?
13 Nimucyo dusuzume ikintu cya kabiri dusabwa kivugwa muri Mika 6:8. Yehova adutezeho ko tuba abantu ‘bakunda kubabarira.’ Ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo “kubabarira,” rishobora nanone guhindurwamo “ineza yuje urukundo” cyangwa “urukundo rudahemuka.” Kugaragariza abandi ineza yuje urukundo ni ukubitaho tubagaragariza impuhwe. Ineza yuje urukundo itandukanye cyane n’urukundo. Mu buhe buryo? Urukundo rukubiyemo ibintu byinshi, umuntu akaba ashobora gukunda ibintu cyangwa ibitekerezo runaka. Urugero, Ibyanditswe bivuga iby’umuntu ukunda “vino n’amavuta ya elayo,” n’umuntu “ukunda ubwenge” (Imigani 21:17; 29:3). Ariko “ineza yuje urukundo” yo buri gihe igaragarizwa abantu, cyane cyane abakorera Imana. Ku bw’ibyo, muri Mika 7:20 havuga ukuntu Imana yari ‘kuzagirira neza Aburahamu’ wari umukozi wayo.
14, 15. Ineza yuje urukundo igaragazwa ite, kandi se, ni bande bavuzwe bagaragaje uwo muco?
14 Muri Mika 7:18, uwo muhanuzi avuga ko Imana “yishimira kugira imbabazi.” Muri Mika 6:8, ntitubwirwa ko tugomba kubabarira gusa, ahubwo hanatubwira ko tugomba kubikunda. Iyo mirongo y’Ibyanditswe itwigisha iki? Tugaragaza ineza yuje urukundo ku bushake nta n’icyo twishisha, kubera ko tuba dushaka kuyigaragaza. Kimwe na Yehova, tubonera ibyishimo mu kugaragariza ineza yuje urukundo abafite ibyo bakeneye.
15 Muri iki gihe, ineza yuje urukundo nk’iyo ni ikimenyetso kiranga ubwoko bw’Imana. Reka dusuzume urugero rumwe gusa: muri Kamena 2001, imvura y’amahindu yateje imyuzure mu ntara ya Texas ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yangiza amazu agera ku 70.000, hakubiyemo n’amazu y’Abahamya ba Yehova asaga 700. Kugira ngo bafashe abavandimwe babo b’Abakristo bari bakeneye gufashwa, Abahamya bagera ku 10.000 batanze igihe cyabo n’imbaraga zabo babyishakiye kandi ku buntu. Mu gihe gisaga amezi atandatu, abitangiye gukora imirimo bakoraga amanywa n’ijoro ndetse no mu mpera z’ibyumweru kugira ngo basane Amazu y’Ubwami 8 yasenyutse n’andi mazu asaga 700 y’abavandimwe babo b’Abakristo. Abatarashoboraga gukora uwo murimo batanze ibyokurya, ibikoresho n’amafaranga. Kuki abo Bahamya bose babarirwa mu bihumbi baje gufasha abavandimwe babo? Ni ukubera ko ‘bakunda kubabarira.’ Kandi se mbega ukuntu bisusurutsa umutima kumenya ko ibikorwa nk’ibyo by’ineza yuje urukundo bigaragazwa n’abavandimwe bacu ku isi hose! Ni koko, kubahiriza itegeko ryo “gukunda kubabarira” ntibitubera umuzigo, ahubwo biradushimisha!
Jya ugendana n’Imana wicisha bugufi
16. Ni uruhe rugero rwatanzwe rutsindagiriza akamaro ko kugendana n’Imana twicisha bugufi?
16 Ikintu cya gatatu dusabwa cyavuzwe muri Mika 6:8, ni ‘ukugendana n’Imana twicisha bugufi.’ Ibyo bisobanura ko tugomba kumenya ko ubushobozi bwacu bufite aho bugarukira kandi tukishingikiriza ku Mana. Dufate urugero: tekereza akana k’agakobwa gafashe se ukuboko kakagukomeza, mu gihe bagenda mu mvura y’amahindu. Ako gakobwa kazi neza ko nta mbaraga gafite, ariko kiringiye se. Natwe tugomba kumenya aho ubushobozi bwacu bugarukira, maze tukiringira Data wo mu ijuru. Dushobora dute gukomeza kugira icyo cyizere? Uburyo bumwe bwadufasha kubigeraho ni ukuzirikana impamvu ari iby’ubwenge gukomeza kwegera Imana. Mika atwibutsa impamvu eshatu zikurikira: Yehova ni Umukiza wacu, akaba n’Umuyobozi n’Umurengezi wacu.
17. Ni mu buhe buryo Yehova yakijije, akayobora kandi akarinda ubwoko bwe bwo mu gihe cya kera?
17 Muri Mika 6:4, 5, Imana igira iti “nakuzamuye nkuvana mu gihugu cya Egiputa.” Ni koko, Yehova yari Umukiza wa Isirayeli. Akomeza agira ati “nohereza Mose na Aroni na Miriyamu imbere yawe.” Mose na Aroni bakoreshejwe mu kuyobora ishyanga rya Isirayeli, kandi Miriyamu ni we wari ku isonga ry’abagore babyinaga bishimira gutsinda (Kuva 7:1, 2; 15:1, 19-21; Gutegeka 34:10). Yehova yabayoboye akoresheje abagaragu be. Ku murongo wa 5, Yehova yibukije abo mu ishyanga rya Isirayeli ko yabarinze ababarwanyaga, ari bo Balaki na Balaamu, kandi ko yabarinze mu cyiciro cya nyuma cy’urugendo rwabo uhereye i Shitimu yo muri Mowabu kugera i Gilugali ho mu Gihugu cy’Isezerano.
18. Ni mu buhe buryo Imana itubera Umukiza, Umuyobozi n’Umurinzi muri iki gihe?
18 Mu gihe natwe tugendana n’Imana, idukiza iyi si ya Satani, ikatuyobora ikoresheje Ijambo ryayo n’umuteguro wayo, kandi ikaturinda mu rwego rw’itsinda mu gihe dusumbirijwe n’abaturwanya. Ku bw’ibyo, dufite impamvu zituma dufata ukuboko kwa Data wo mu ijuru dukomeje, mu gihe tugendana na we mu cyiciro cya nyuma cy’imvura y’amahindu tugendamo twerekeza ahantu hakomeye cyane kurusha Igihugu cy’Isezerano cya kera, ni ukuvuga isi nshya ikiranuka y’Imana.
19. Ni mu buhe buryo kwicisha bugufi bifitanye isano rya bugufi no kumenya imipaka yacu?
19 Kugendana n’Imana twicishije bugufi bidufasha kubona imimerere turimo mu buryo bushyize mu gaciro. Ibyo ni ko biri kubera ko kwicisha bugufi bikubiyemo no kuzirikana aho ubushobozi bwacu bugarukira. Imyaka yo mu za bukuru cyangwa ubuzima bwazahaye bishobora gutuma tudakorera Yehova nk’uko tubyifuza. Aho kugira ngo ibyo biduce intege, nimucyo tujye twibuka ko Imana yemera imihati yacu n’ibyo twigomwa ‘dukurikije ibyo dufite [kuko] nta wukwiriye gutanga ibyo adafite’ (2 Abakorinto 8:12). Mu by’ukuri, Yehova atwitezeho ko tumukorera n’ubugingo bwacu bwose, tugakora ibyo dushoboye byose mu buryo buhuje n’imimerere yacu (Abakolosayi 3:23). Iyo dukoze uko dushoboye kose mu murimo we kandi tugakorana umwete, aduhundagazaho imigisha.—Imigani 10:22.
Kumenya gutegereza biduhesha imigisha
20. Ni ibihe bintu tuzi byagombye kudufasha gukomeza gutegereza dufite imyifatire nk’iya Mika?
20 Imigisha Yehova aduha idusunikira kugira imyifatire nk’iya Mika, we wavuze ati “nzategereza Imana impe agakiza” (Mika 7:7). Ayo magambo afitanye irihe sano no kugendana n’Imana twicishije bugufi? Kumenya gutegereza cyangwa kugira ukwihangana bituma tutiheba bitewe n’uko umunsi wa Yehova utaraza (Imigani 13:12). Mu by’ukuri, twese twifuza ko iyi si mbi ivaho. Ariko kandi, kuba tuzi ko buri cyumweru hari abantu babarirwa mu bihumbi batangira kugendana n’Imana, biduha impamvu ituma dukomeza gutegereza. Hari Umuhamya umaze igihe kirekire akorera Yehova wagize ati “iyo nshubije amaso inyuma nkareba imyaka isaga 55 maze mu murimo wo kubwiriza, nemera ntashidikanya ko nta kintu icyo ari cyo cyose nahombye mu gukomeza gutegereza Yehova. Ahubwo, byandinze ibintu byinshi byashoboraga kuntera agahinda.” Mbese nawe ni uko ubyumva?
21, 22. Amagambo yo muri Mika 7:14 asohora ate muri iki gihe?
21 Kugendana na Yehova biduhesha imigisha rwose. Muri Mika 7:14, Mika agereranya ubwoko bw’Imana n’intama zifite umutekano, ziri kumwe n’umwungeri wazo. Muri iki gihe cy’isohozwa ryagutse ry’ubwo buhanuzi, abasigaye bagize Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka kimwe n’abagize “izindi ntama” bafite rwose umutekano bari kumwe n’Umwungeri wabo biringira, Yehova. Bituriye “ukwabo mu ishyamba,” batandukanye mu buryo bw’umwuka n’iyi si igenda irushaho kuvurungana no guteza abantu akaga.—Yohana 10:16; Gutegeka 33:28; Yeremiya 49:31; Abagalatiya 6:16.
22 Ubwoko bwa Yehova bufite uburumbuke, nk’uko nanone byahanuwe muri Mika 7:14. Mu kuvuga ibihereranye n’intama z’Imana cyangwa ubwoko bwayo, Mika yagize ati “burishe mu gihugu cy’i Bashani n’i Galeyadi.” Nk’uko intama z’i Bashani n’i Galeyadi zarishaga mu nzuri nziza zari zitohagiye, ni na ko ubwoko bw’Imana muri iki gihe bufite uburumbuke bwo mu buryo bw’umwuka, uwo ukaba ari umugisha w’inyongera ku bantu bagendana n’Imana bicishije bugufi.—Kubara 32:1; Gutegeka 32:14.
23. Mu gusuzuma Mika 7:18, 19 twavanamo irihe somo?
23 Muri Mika 7:18, 19, uwo muhanuzi atsindagiriza ko Yehova yifuza kubabarira abantu bose bicuza. Umurongo wa 18 uvuga ko Yehova ‘ababarira gukiranirwa’ kandi ko ‘yirengagiza igicumuro.’ Nanone nk’uko bivugwa ku murongo wa 19, ‘azaroha imuhengeri w’inyanja ibyaha byacu byose.’ Ibyo bitwigisha iki? Dukwiriye kwibaza niba twigana Yehova mu bihereranye n’ibyo. Mbese tubabarira abandi amakosa baba badukoreye? Mu gihe abantu nk’abo bagaragaje ukwicuza kandi bakadusaba imbabazi, nta gushidikanya ko tuzigana Yehova maze tukabababarira mu buryo bwuzuye kandi burundu.
24. Wungukiwe ute no gusuzuma ubuhanuzi bwa Mika?
24 Twungukiwe dute n’iri suzuma ry’ubuhanuzi bwa Mika? Ryatwibukije ko Yehova ari Imana ituma abayigana bose bagira ibyiringiro nyakuri (Mika 2:1-13). Twatewe inkunga yo gukora uko dushoboye kose kugira ngo duteze imbere ugusenga k’ukuri, bityo dushobore kugendera mu izina ry’Imana iteka ryose (Mika 4:1-4). Kandi twijejwe ko dushobora gusohoza ibyo Yehova adusaba, uko imimerere yacu yaba imeze kose. Ni koko, ubuhanuzi bwa Mika bwadukomeje rwose kugira ngo tugendere mu izina rya Yehova.
Ni gute wasubiza?
• Dukurikije ibivugwa muri Mika 6:8, Yehova adusaba iki?
• Tugomba gukora iki niba twifuza ‘gukora ibyo gukiranuka’?
• Twagaragaza dute ko ‘dukunda kubabarira’?
• ‘Kugendana n’Imana twicisha bugufi’ bikubiyemo iki?
[Amafoto yo ku ipaji ya 21]
N’ubwo Mika yari akikijwe n’abantu bakoraga ibibi, yakoze ibihuje n’ibyo Yehova yamusabaga. Nawe wabishobora
[Ifoto yo ku ipaji ya 23]
Kora ibyo gukiranuka ubwiriza abantu b’ingeri zose
[Amafoto yo ku ipaji ya 23]
Garagaza ko ukunda kubabarira, ufasha abandi igihe bakeneye ubufasha
[Ifoto yo ku ipaji ya 23]
Jya ukora ibyo ushoboye byose ari na ko uzirikana wicishije bugufi aho ubushobozi bwawe bugarukira