Mbese uribuka?
Mbese waba warishimiye gusoma amagazeti y’Umunara w’Umurinzi aherutse gusohoka? Ngaho reba niba ushobora gusubiza ibibazo bikurikira:
• Igitabo cya Mika kirimo ibice bingahe, cyanditswe ryari, kandi se ni iyihe mimerere yariho muri icyo gihe?
Igitabo cya Mika kirimo ibice birindwi. Umuhanuzi Mika yanditse icyo gitabo mu kinyejana cya munani M.I.C., icyo gihe abari bagize ubwoko bw’Imana bw’isezerano bakaba bari barigabanyijemo amahanga abiri, ari yo Isirayeli na Yuda.—15/8, ipaji ya 9.
• Dukurikije Mika 6:8, ni iki Imana idusaba?
Tugomba ‘gukora ibyo gukiranuka.’ Uburyo Imana ikora ibintu ni bwo butumenyesha icyo ubutabera ari cyo; ku bw’ibyo, tugomba gukomeza kuba inyangamugayo n’abanyakuri. Iratubwira ngo dukunde “kubabarira.” Abakristo bagiye bagaragaza ko bakunda kubabarira bafasha abandi mu byo bakeneye, urugero nka nyuma y’amakuba. Kugira ngo twebwe ‘tugendane na [Yehova] twicishije bugufi,’ tugomba kumenya aho ubushobozi bwacu bugarukira kandi tukamwishingikirizaho.—15/8, ipaji ya 20-22.
• Ni iki Umukristo ashobora gukora aramutse abuze akazi?
Byaba ari iby’ubwenge ko asuzuma imibereho ye. Bishobora kuba ngombwa ko umuntu yakoroshya ubuzima yimukira mu nzu ntoya kurushaho cyangwa akareka gutunga ibintu bitari ngombwa. Mu by’ukuri, ni iby’ingenzi ko areka guhangayikishwa n’ibyo aba akeneye buri munsi, akiringira ko Imana ishobora gutuma abona ibyo akeneye (Matayo 6:33, 34).—1/9, ipaji ya 14-15.
• Ni iki twagombye kwibuka mu gihe duha abageni impano cyangwa mu gihe duhabwa bene izo mpano?
Impano zihenze si ngombwa, nta n’ubwo umuntu yagombye kwitega kuzihabwa. Umutima umuntu atangana ni wo w’ingenzi kuruta ibindi byose (Luka 21:1-4). Si byiza gutangaza izina ry’uwatanze impano. Kubikora bituma abandi bagira ipfunwe (Matayo 6:3).—1/9, ipaji ya 29.
• Kuki twagombye gusenga ubudasiba?
Gusenga buri gihe bishobora kudufasha gushimangira imishyikirano dufitanye n’Imana kandi biduha ibyo dukeneye ngo duhangane n’ibitotezo bikaze. Amasengesho yacu ashobora kuba magufi cyangwa akaba maremare bitewe n’ibyo dukeneye n’imimerere turimo. Isengesho rituma tugira ukwizera gukomeye kandi rikadufasha guhangana n’ibibazo.—15/9, ipaji ya 15-18.
• Twagombye gusobanukirwa dute 1 Abakorinto 15:29, umurongo ubuhinduzi bumwe na bumwe buhindura buvuga ko ari ‘ukubatirizwa’ abapfuye?
Intumwa Pawulo yashakaga kuvuga ko Abakristo basizwe babatizwa cyangwa bibizwa mu mazi, bagatangira isiganwa ry’ubuzima rizabageza ku rupfu bakiri abizerwa nk’uko Yesu yapfuye ari uwizerwa. Nyuma yaho, bazukana umubiri w’umwuka nk’uko byagendekeye Yesu.—1/10, ipaji ya 29.
• Tuzi dute ko kuba Umukristo bikubiyemo ibirenze kwirinda ibintu bibi bivugwa mu 1 Abakorinto 6:9-11?
Intumwa Pawulo ntiyavuze gusa ko Umukristo yagombye kwirinda ibintu bibi nk’ubuhehesi, gusenga ibishushanyo n’ubusinzi. Mu kugaragaza ko hari irindi hinduka rishobora kuba rikenewe, mu murongo ukurikira yakomeje agira ati “byose ndabyemererwa, nyamara ibingirira akamaro si byose.”—15/10, ipaji ya 18-19.
• Abagore bamwe bo mu gihe cya kera banejeje umutima wa Yehova bari bande?
Barimo ababyaza Shifura na Puwa, banze kumvira Farawo wabategetse kwica impinja z’abana b’abahungu b’Abisirayeli (Kuva 1:15-20). Harimo maraya Rahabu w’Umunyakanaanikazi warinze abatasi babiri b’Abisirayeli (Yosuwa 2:1-13; 6:22, 23). Hakabamo na Abigayili wagaragaje ubwenge akarokora ubuzima bw’abantu kandi akarinda Dawidi kugibwaho n’urubanza rw’amaraso (1 Samweli 25:2-35). Abo ni ingero ku bagore bo muri iki gihe.—1/11, ipaji ya 8-11.
• Nk’uko bivugwa mu Bacamanza 5:20, “inyenyeri mu ngendo zazo” zarwanyije zite Sisera?
Bamwe babona ko ayo magambo agaragaza ko Imana ari yo yabafashije. Abandi bo bakavuga ko abamarayika ari bo babafashije, bakanavuga ko ngo ayo magambo agaragaza ko hari imibumbe yo mu kirere yaba yaramanyaguritse ikagwa ku isi cyangwa se ko ayo magambo yaba agaragaza ko Sisera yishingikirizaga ku byo kuraguza inyenyeri. Kubera ko Bibiliya idatanga ibisobanuro by’ukuntu inyenyeri zarwanye, dushobora gufata ayo magambo nk’aho agaragaza ko ari uburyo Imana yagobotsemo ingabo z’Abisirayeli.—15/11, ipaji ya 30.
• Kuki hariho abantu benshi bagikomeza kuvuga ko bemera Imana mu gihe iyi si yiganjemo ibyo kudashishikazwa n’idini ndetse n’abafite amadini barimo bakaba batitabira ibyo gusenga?
Bamwe bajya mu nsengero bashakisha amahoro yo mu mutima. Abandi bo bajyayo biringiye kuzabona ubuzima bw’iteka nyuma yo gupfa, kugira ubuzima bwiza, kuzaba abakungu no kuzagira icyo bageraho. Mu duce tumwe, abantu bajya gusenga bashaka kubona ikintu cyatuma baziba icyuho batewe n’ibitekerezo bya Gikomunisiti byaje gusimburwa n’ibya Gikapitalisiti. Kumenya izo mpamvu bishobora gufasha Umukristo gutangiza nyir’inzu ibiganiro bifite ireme.—1/12, ipaji ya 3.