UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | NAHUMU 1–HABAKUKI 3
Tube maso kandi tugire umwete mu murimo
Babuloni yasaga n’aho idashobora kurimbura u Buyuda. U Buyuda bwagenderaga ku matwara ya Egiputa. Abakaludaya ntibari bafite imbaraga nk’iz’Abanyegiputa. Nanone Abayahudi batekerezaga ko Yehova atari kwemera ko Yerusalemu n’urusengero rwayo birimburwa. Uretse n’ibyo, ubuhanuzi bwagombaga gusohora kandi Habakuki yagombaga kubutegereza. Yari kubigeraho mu gihe yari kuba maso kandi akagira umwete mu murimo.
Ni iki kinyemeza ko imperuka iri hafi?
Nakora iki ngo nkomeze kuba maso kandi ngire umwete mu murimo?