Twishimane Imana y’agakiza kacu
‘Nzishimana Uwiteka, nezererwe mu Mana y’agakiza kanjye.’—HABAKUKI 3:18.
1. Mbere yo kugwa kwa Babuloni mu mwaka wa 539 M.I.C., Daniyeli yabonye iyerekwa rihereranye n’iki?
IMYAKA isaga icumi mbere yo kugwa kwa Babuloni mu mwaka wa 539 M.I.C., umuhanuzi Daniyeli wari usheshe akanguhe yeretswe ibintu bishishikaje. Iryo yerekwa ryahanuye ibintu byari kuzabaho ku isi, biganisha ku ntambara ya nyuma yari kuzaba hagati y’abanzi ba Yehova n’Umwami washyizweho na We, ari we Yesu Kristo. Daniyeli yabyifashemo ate? Yagize ati “mperako ndare[m]ba, . . . ntangazwa n’ibyo neretswe ibyo.”—Daniyeli 8:27.
2. Ni iyihe ntambara Daniyeli yabonye mu iyerekwa, kandi se, ugira ibihe byiyumvo ku bihereranye no kuba yegereje?
2 Bite se kuri twebwe? Igihe turimo kigeze kure cyane! Tubyifatamo dute, iyo tubonye ko intambara Daniyeli yabonye mu iyerekwa—ari yo ntambara y’Imana ya Harimagedoni—yegereje cyane? Tubyitabira dute, iyo twiboneye ko ububi bwagaragajwe mu buhanuzi bwa Habakuki bwiyongereye cyane ku buryo abanzi b’Imana bagomba kurimburwa byanze bikunze? Birashoboka ko twagira ibyiyumvo nk’ibyo Habakuki ubwe yagize, bivugwa mu gice cya gatatu cy’igitabo cye cy’ubuhanuzi.
Habakuki asenga asaba imbabazi z’Imana
3. Ni nde Habakuki yasabiraga mu isengesho rye, kandi se, ni gute amagambo ye atugiraho ingaruka?
3 Igice cya 3 cyo muri Habakuki, kigizwe n’isengesho. Dukurikije umurongo wa 1, rivugwa mu ndirimbo zitwa Shigiyonoti, ni ukuvuga indirimbo z’akababaro cyangwa z’amaganya. Uwo muhanuzi yavuze isengesho rye nk’aho yari arimo yisabira we ubwe. Mu by’ukuri ariko, Habakuki yari arimo asabira ishyanga ry’Imana ryatoranyijwe. Muri iki gihe, isengesho rye rifite ibisobanuro bikomeye ku bwoko bw’Imana bwifatanya mu murimo wo kubwiriza iby’Ubwami. Mu gihe dusoma Habakuki igice cya 3 tuzirikana ibyo, amagambo akubiyemo atwuzuza ibyiyumvo by’uko hari icyago cyegereje, ariko nanone agatuma dusagwa n’ibyishimo. Isengesho rya Habakuki, cyangwa indirimbo y’akababaro, riduha impamvu ikomeye ituma twishimana Yehova, Imana y’agakiza kacu.
4. Kuki Habakuki yagize ubwoba, kandi se, dushobora kwiringira tudashidikanya ko Imana izakoresha imbaraga zayo mu buhe buryo?
4 Nk’uko twabibonye mu bice bibiri byabanjirije iki, mu gihe cya Habakuki, igihugu cy’u Buyuda cyari kiri mu mimerere mibi cyane. Ariko Imana ntiyari kureka ngo iyo mimerere ikomeze. Yehova yari kuzagira icyo akora, nk’uko yari yarabigenje mu gihe cyahise. Ntibitangaje kuba uwo muhanuzi yarateye hejuru agira ati “Uwiteka we, numvise inkuru zawe, zintera ubwoba.” Yashakaga kuvuga iki? ‘Inkuru z’Uwiteka’ yavugaga, ni amateka yanditswe yerekeranye n’imirimo ikomeye y’Imana, urugero nk’iyo yakoreye ku Nyanja Itukura, mu butayu n’i Yeriko. Iyo mirimo Habakuki yari ayizi neza, kandi yamuteraga ubwoba kuko yari azi ko Yehova yari kuzongera gukoresha ububasha bwe bukomeye mu kurwanya abanzi be. Iyo turebye ububi bw’abantu muri iki gihe, natwe tumenya ko Yehova azagira icyo akora nk’uko yabigenje mu bihe bya kera. Mbese, ibyo byaba bidutera ubwoba? Birabudutera rwose! Ariko kandi, dusenga nk’uko Habakuki yasenze agira ati “Uwiteka we, hembura umurimo wawe hagati yo muri iyi myaka; hagati yo muri iyi myaka ujye uwumenyesha; mu burakari wibuke kubabarira” (Habakuki 3:2). Mu gihe cyagenwe n’Imana, ‘hagati y’imyaka,’ turifuza ko yazakoresha imbaraga zayo z’igitangaza. Kandi icyo gihe, turifuza ko yazibuka kugirira imbabazi abayikunda!
Yehova agenda!
5. Ni gute ‘Imana yaje iturutse i Temani,’ kandi se, ni iki ibyo bigaragaza ku bihereranye na Harimagedoni?
5 Bizagenda bite igihe Yehova azaba yumvise amasengesho tumutura tumusaba kutubabarira? Igisubizo tugisanga muri Habakuki 3:3, 4. Mbere na mbere, uwo muhanuzi aragira ati “Imana yaje iturutse i Temani, n’Iyera iturutse ku musozi Parani.” Mu gihe cy’umuhanuzi Mose, Temani na Parani byari byubatse ku nzira Abisirayeli banyuzemo mu butayu bagana i Kanaani. Mu gihe iryo shyanga rinini ryakoraga urwo rugendo, byasaga n’aho Yehova ubwe na we yari arimo agenda, kandi ko nta kintu cyashoboraga kumutangira. Mbere gato y’uko Mose apfa, yagize ati “Uwiteka yaturutse kuri Sinayi, yabarasiye atungutse kuri Seyiri, yabaviriye atungutse ku musozi wa Parani, ava hagati mu bera inzovu nyinshi [z’abamarayika]” (Gutegeka 33:2). Igihe Yehova azagenda agiye kurwanya abanzi be kuri Harimagedoni, muri icyo gihe nabwo azagaragaza imbaraga ze zitaneshwa.
6. Uretse ikuzo ry’Imana, ni iki kindi Abakristo bazi gushishoza babona?
6 Nanone kandi, Habakuki agira ati ‘ubwiza [bwa Yehova] bwakwiriye ijuru, kandi isi yuzuye gusingizwa kwe. Kurabagirana kwe kwari kumeze nk’umucyo.’ Mbega ibintu by’agatangaza! Koko rero, abantu ntibashobora kureba Yehova Imana ngo babeho (Kuva 33:20). Ariko kandi, ku bagaragu b’Imana bizerwa, amaso y’imitima yabo ararabagirana cyane iyo batekereje ubwiza bwayo buhebuje (Abefeso 1:18). Kandi uretse ikuzo rya Yehova, hari ikindi kintu runaka Abakristo bazi gushishoza babona. Muri Habakuki 3:4, hasoza hagira hati ‘imyambi y’umucyo yavaga mu kuboko kwe, ni ho ububasha bwe bwari bubitswe.’ Ni koko, tubona ko Yehova yiteguye kugira icyo akora, akoresheje ukuboko kwe kw’iburyo gufite imbaraga n’ububasha.
7. Kuba Imana igiye gukora urugendo ikagenda itsinda, bisobanura iki ku bayigomekaho?
7 Kuba Imana igiye gukora urugendo ikagenda itsinda, bigaragaza ko abantu bayigomekaho bagiye kugerwaho n’akaga. Muri Habakuki 3:5 hagira hati “icyorezo cyanyuraga imbere yayo. N’amakara yaka akava ku birenge byayo.” Mu mwaka wa 1473 M.I.C., igihe Abisirayeli bari bari hafi kugera ku mbibi z’Igihugu cy’Isezerano, hari benshi bigometse, bishora mu bikorwa by’ubwiyandarike no gusenga ibigirwamana. Ingaruka zabaye iz’uko hapfuye abantu basaga 20.000, bahitanywe n’icyorezo cy’indwara batejwe n’Imana (Kubara 25:1-9). Mu gihe kizaza cyegereje, ubwo Yehova azaba ahagurutse agiye “mu ntambara yo ku munsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose,” abamwigomekaho na bo bazaryozwa ibyaha byabo. Ndetse hari bamwe bashobora kuzicwa n’ibyorezo nyabyorezo by’indwara.—Ibyahishuwe 16:14, 16.
8. Dukurikije ibivugwa muri Habakuki 3:6, ni iki kizagera ku banzi b’Imana?
8 Iyumvire noneho ukuntu uwo muhanuzi avuga mu buryo bwumvikana neza uko Yehova nyir’ingabo azabigenza. Muri Habakuki 3:6, dusoma ngo ‘[Yehova Imana] arahagarara, agera urugero rw’isi [“kugira ngo atigise isi,” NW], aritegereza, atataniriza amahanga hirya no hino; imisozi ihoraho irasandara; udusozi tudashira turika; imigenzereze ye ihoraho iteka ryose.’ Mbere na mbere, Yehova arabanje ‘arahagarara,’ nk’umugaba w’ingabo ugenzura uko byifashe ku rugamba. Abanzi be bahiye ubwoba. Bamenye uwo barimo barwana na we uwo ari we maze barakangarana, babura iyo berekeza. Yesu yahanuye ibyerekeye igihe ‘amoko yose yo mu isi azaboroga’ (Matayo 24:30). Bazamenya ko ari nta muntu n’umwe ushobora kurwanya Yehova, ariko bizaba bitagifite igaruriro. Imiryango yashinzwe n’abantu—ndetse n’igaragara ko izagumaho nk’“imisozi ihoraho” n’“udusozi tudashira”—izamenagurwa. Icyo gihe bizaba bimeze nk’“imigenzereze ihoraho iteka ryose” y’Imana, ni ukuvuga ko izagenza nk’uko yabigenje mu bihe bya kera.
9, 10. Ni iki twibutswa n’amagambo avugwa muri Habakuki 3:7-11?
9 Yehova ‘yarakariye’ abanzi be. Ariko se, ni izihe ntwaro azakoresha mu ntambara ye ikomeye? Mutege amatwi mwumve mu gihe uwo muhanuzi azisobanura agira ati “umuheto wawe warawujishuye rwose; imyambi y’ijambo ryawe ni yo muvumo wavushije imiryango. Wasataguje isi imigezi. Imisozi yarakubonye, ihinda umushyitsi; amasumo y’amazi arahita; imuhengeri humvikanisha ijwi ryaho, hategera amaboko yaho hejuru. Izuba n’ukwezi bihagarara mu kibanza cyabyo, ku bw’umucyo imyambi yawe yagendanaga, no ku bwo kwaka kw’icumu ryawe rirabagirana.”—Habakuki 3:7-11.
10 Mu gihe cya Yosuwa, Yehova yatumye izuba n’ukwezi bihagarara, mu buryo bugaragaza ububasha bwe butangaje (Yosuwa 10:12-14). Ubuhanuzi bwa Habakuki butwibutsa ko izo mbaraga ari zo Yehova azakoresha kuri Harimagedoni. Mu mwaka wa 1513 M.I.C., Yehova yagaragaje ububasha afite ku mazi menshi ari ku isi, igihe yakoreshaga Inyanja Itukura mu kurimbura ingabo za Farawo. Imyaka mirongo ine nyuma y’aho, uruzi rwa Yorodani rwari rwuzuye rusendereye ntirwigeze rubera imbogamizi Abisirayeli, mu gihe bari bari mu rugendo rugaragaza gutsinda, bagana mu Gihugu cy’Isezerano (Yosuwa 3:15-17). Mu gihe cy’umuhanuzikazi Debora, umuvu w’imvura watembanye amagare ya Sisera, umwanzi w’Abisirayeli (Abacamanza 5:21). Yehova abishatse yazakoresha izo mbaraga z’amazi menshi, umuvu w’imvura n’amasumo y’amazi kuri Harimagedoni. Inkuba n’imirabyo na byo biri mu kuboko kwe, kimwe n’icumu cyangwa imyambi yuzuye ikirimba.
11. Bizagenda bite ubwo Yehova azarekura imbaraga ze zikomeye?
11 Mu by’ukuri, bizaba biteye ubwoba igihe Yehova azarekura imbaraga ze zikomeye. Amagambo ya Habakuki agaragaza ko ijoro rizahinduka amanywa, n’amanywa akazarabagirana kurusha uko yarabagiranishwa n’izuba. Ayo magambo y’ubuhanuzi avuga ibihereranye na Harimagedoni, yaba avuga ibizabaho mu buryo nyabwo cyangwa mu buryo bw’ikigereranyo, icyo tuzi cyo ni uko—Yehova azatsinda, ntatume hagira umwanzi n’umwe urokoka.
Ubwoko bw’Imana bwiringiye budashidikanya ko buzabona agakiza!
12. Ni gute Imana izagenza abanzi bayo, ariko se ni bande bazarokoka?
12 Uwo muhanuzi akomeza asobanura ibikorwa bya Yehova mu gihe azaba arimbura abanzi Be. Muri Habakuki 3:12, dusoma ngo “watambagiye igihugu ufite umujinya mwinshi; uhondaguza amahanga uburakari.” Ariko kandi, Yehova ntazagenda apfa kurimbura gusa. Hari abantu bazarokoka. Muri Habakuki 3:13, hagira hati “wazanywe no gukiza ubwoko bwawe, kandi no gukiza uwawe wasīzwe.” Ni koko, Yehova azakiza abagaragu be bizerwa basizwe. Icyo gihe, ni bwo Babuloni Ikomeye, ari yo butware bw’isi yose bw’idini ry’ikinyoma, izarimburwa burundu. Ariko kandi, muri iki gihe amahanga arimo aragerageza kuzimangatanya ugusenga k’ukuri. Vuba aha, abagaragu ba Yehova bazagabwaho igitero n’ingabo za Gogi wa Magogi (Ezekiyeli 38:1–39:13; Ibyahishuwe 17:1-5, 16-18). Mbese, icyo gitero cya Satani kizagera ku ntego yacyo? Oya rwose! Icyo gihe Yehova azamenagura abanzi be abigiranye uburakari, abasiribangire munsi y’ibirenge bye, nk’uko basiribangira impeke hasi. Ariko kandi, azarokora abamusenga mu mwuka no mu kuri.—Yohana 4:24.
13. Ni gute ibivugwa muri Habakuki 3:13 bizasohozwa?
13 Ukuntu ababi bazarimburwa mu buryo bwuzuye, byahanuwe muri aya magambo ngo “[Yehova] wakomerekeje umutwe w’inzu y’inkozi z’ibibi, ukuraho urufatiro ugeza mu gihumbi cyayo” (Habakuki 3:13). Iyo ‘nzu,’ ni gahunda mbi y’ibintu yabayeho biturutse kuri Satani Diyabule. Izasenyagurwa. “Umutwe,” cyangwa abayobozi barwanya Imana, bazamenagurwa. Gahunda yose uko yakabaye izasenywa, kugeza ku rufatiro rwayo. Ntizongera kubaho ukundi! Mbega ihumure rihebuje tuzaba tubonye!
14-16. Dukurikije ibivugwa muri Habakuki 3:14, 15, bizagendekera bite ubwoko bwa Yehova hamwe n’abanzi babwo?
14 Kuri Harimagedoni, abazagerageza kurimbura uwo Yehova ‘yasize,’ bazashyirwa mu rujijo. Dukurikije uko bivugwa muri Habakuki 3:14, 15, uwo muhanuzi abwira Imana amagambo agira ati “watikuye umugaba w’ingabo ze n’amacumu ye ubwe. Baje kuntatanya bameze nka serwakira; byasaga nk’aho banezezwa no kumaraho abakene rwihishwa. Inyanja wayikandagije amafarashi yawe, mu kigogo cy’amazi menshi.”
15 Igihe Habakuki yagiraga ati ‘ingabo zaje kuntatanya zimeze nka serwakira,’ uwo muhanuzi yavugiraga abagaragu ba Yehova basizwe. Kimwe n’abambuzi bubikira, amahanga azasimbukira abasenga Yehova kugira ngo abarimbure. Abo banzi b’Imana hamwe n’abanzi b’ubwoko bwayo ‘bazanezerwa’ cyane, biringiye gutsinda. Abakristo bizerwa bazaba basa n’aho badafite imbaraga, bameze nk’“abakene.” Ariko kandi, igihe abarwanya Imana bazaba batangiye kugaba igitero, Yehova azatuma basubiranamo bakoresheje intwaro zabo. Bazakoresha intwaro zabo, cyangwa “amacumu” yabo, mu kurwanya ingabo zabo bwite.
16 Ariko rero, hari ibindi byinshi bizaba bitegerejwe. Yehova azakoresha ingabo ze z’umwuka zifite imbaraga zisumba iz’abantu, kugira ngo zirangize igikorwa cyo gutsembaho burundu abanzi be. Azakoresha “amafarashi” y’ingabo ze zo mu ijuru zizaba ziyobowe na Yesu Kristo, azogoga mu buryo bugaragaza kunesha, ‘mu nyanja’ no mu “kigogo cy’amazi menshi,” ni ukuvuga ikivunge cy’abantu bamurwanya (Ibyahishuwe 19:11-21). Icyo gihe ni bwo ababi bazavanwa ku isi. Mbega ukuntu imbaraga z’Imana n’ubutabera bwayo bizaba bigaragajwe mu buryo bukomeye!
Umunsi wa Yehova uraje!
17. (a) Kuki dushobora kugira icyizere cy’uko amagambo ya Habakuki azasohozwa? (b) Ni gute dushobora kumera nka Habakuki mu gihe dutegereje umunsi ukomeye wa Yehova?
17 Dushobora kwiringira tudashidikanya ko amagambo ya Habakuki agiye kuzasohozwa vuba aha. Ntazatinda. Ni gute witabira ibyo bintu umenye mbere y’igihe? Wibuke ko igihe Habakuki yandikaga, yari ahumekewe n’Imana. Yehova azagira icyo akora, kandi igihe ibyo bizaba, ku isi hazabaho irimbuka rikomeye. Ntibitangaje rero kuba uwo muhanuzi yaranditse ati “narabyumvise umubiri wanjye uhinda umushyitsi, iminwa yanjye isusumirishwa n’iryo jwi; ikimungu cyinjira mu magufwa yanjye, mpindira umush[y]itsi aho ndi; kuko nkwiriye gutegereza umunsi w’amakuba nywitondeye, igihe uzagera ku bwoko buzaduteza ibitero” (Habakuki 3:16). Habakuki yahinze umushyitsi cyane—ibyo bikaba byumvikana. Ariko se, ukwizera kwe kwaba kwarahungabanye? Habe na gato! Yifuzaga gutegereza umunsi wa Yehova atuje (2 Petero 3:11, 12). Mbese, iyo si yo myifatire natwe tugaragaza? Yego rwose! Twizera byimazeyo ko ubuhanuzi bwa Habakuki buzasohozwa. Ariko kandi, dukomeza gutegereza twihanganye, kugeza igihe buzasohorezwa.
18. N’ubwo Habakuki yari yiteze kuzagerwaho n’imibabaro, ni iyihe myifatire yagaragaje?
18 Buri gihe, intambara izana imibabaro, ndetse no ku bari butsinde. Ibyo kurya bishobora kuba ingume. Abantu bashobora kuhatakariza ibintu byabo. Urwego rw’imibereho rushobora gusubira hasi cyane. Ibyo biramutse bitubayeho, ni gute tuzabyifatamo? Habakuki yagize imyifatire y’intangarugero, kuko yagize ati “naho umutini utatoha, n’inzabibu ntizere imbuto; bagahingira ubusa imyelayo. N’imirima ntiyere imyaka; n’intama zigashira mu rugo, n’amashyo akabura mu biraro: nta kabuza ko nishimana Uwiteka, nkanezererwa mu Mana y’agakiza kanjye” (Habakuki 3:17, 18). Mu buryo buhuje n’ukuri, Habakuki yari yiteze guhura n’imibabaro, wenda agahura n’inzara. Ariko kandi, ntiyigeze abura kwishimana Yehova, we yaboneragaho agakiza.
19. Ni iyihe mibabaro igera ku Bakristo benshi, ariko se, ni iki dushobora kwiringira kuzabona tudashidikanya nidushyira Yehova mu mwanya wa mbere mu mibereho yacu?
19 Muri iki gihe, hari benshi bahura n’imihangayiko ikomeye, ndetse n’igihe intambara ya Yehova yo kurwanya ababi itaraza. Yesu yahanuye ko intambara, inzara, imitingito y’isi hamwe n’indwara byari kuzaba mu bigize ‘ikimenyetso cyo kuza [“kuhaba,” NW] kwe’ afite ububasha bwa cyami (Matayo 24:3-14; Luka 21:10, 11). Abenshi muri bagenzi bacu duhuje ukwizera baba mu bihugu bigerwaho mu buryo bukomeye cyane n’isohozwa ry’amagambo ya Yesu, kandi ibyo bituma bagerwaho n’imibabaro myinshi. Abandi Bakristo na bo bashobora kuzagerwaho n’imibabaro nk’iyo mu gihe kiri imbere. Kuri benshi cyane muri twe, birashoboka rwose ko ‘umutini utazatoha’ imperuka itaraza. Icyakora, tuzi impamvu ibi bintu birimo biba, kandi ibyo biradukomeza. Ikindi kandi, dufite ubufasha. Yesu yatanze isezerano agira ati “ahubwo mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongerwa” (Matayo 6:33). Ibyo ntibitwizeza ko byanze bikunze tuzagira imibereho itarimo imihangayiko, ariko kandi, biduha icyizere cy’uko nidushyira Yehova mu mwanya wa mbere, azaturinda.—Zaburi 37:25.
20. N’ubwo duhura n’imibabaro y’akanya gato, ni iki twagombye kwiyemeza gukora?
20 Uko imibabaro y’igihe gito twahura na yo yaba iri kose, ntituzareka kwizera imbaraga zirokora za Yehova. Abenshi mu bavandimwe na bashiki bacu bo muri Afurika, mu Burayi bw’i Burasirazuba n’ahandi, bahura n’imibabaro ikomeye mu buryo bukabije, ariko bakomeza ‘kwishimana Uwiteka.’ Kimwe na bo, ntituzigere na rimwe tureka kubigenza dutyo. Wibuke ko Yehova, Umwami akaba n’Umutegetsi w’ikirenga w’ijuru n’isi, ari we utubereye Isoko y’‘imbaraga’ (Habakuki 3:19). Ntazigera na rimwe adutenguha. Harimagedoni izaza nta kabuza, kandi nta gushidikanya ko hazakurikiraho isi nshya yasezeranyijwe y’Imana (2 Petero 3:13). Hanyuma, “isi izakwirwa no kumenya ubwiza bw’Uwiteka, nk’uko inyanja y’amazi isendēra” (Habakuki 2:14). Mu gihe tugitegereje icyo gihe gihebuje, nimucyo dukurikize urugero rwiza rwa Habakuki. Nimucyo tujye duhora ‘twishimana Uwiteka, tunezererwe mu Mana y’agakiza kacu.’
Mbese, uribuka?
• Ni gute isengesho rya Habakuki rishobora kutugiraho ingaruka?
• Kuki Yehova ahaguruka akagenda?
• Ni iki ubuhanuzi bwa Habakuki buvuga ku bihereranye n’agakiza kacu?
• Twagombye gutegereza umunsi ukomeye wa Yehova dufite iyihe myifatire?
[Ifoto yo ku ipaji ya 23]
Waba uzi imbaraga Imana izakoresha mu kurimbura abantu babi kuri Harimagedoni?