Ni Nde Uzarokoka ‘Igihe cy’Umubabaro’
“Umuntu wes’ uzambaz’ izina ry’Uwiteka [Yehova, MN] azakizwa.”—YOELI 2:32.
1. Dukurikije uko Danieli na Malaki bavuga, ni iki kiranga abazarokoka mu ‘gihe cy’umubabaro’ kigiye kuza?
AZIRIKANA ibihereranye n’igihe cyacu, umuhanuzi Danieli yanditse agira ati “Hazab’ ar’ igihe cy’umubabar’ utigeze kubaho, uherey’ igihe amahanga yabereyeho ukagez’ icyo gihe. Nukw icyo gih’ abantu bawe, bazaba banditswe mu gitabo, bazarokorwa” (Danieli 12:1). Mbega amagambo ahumuriza! Yehova azibuka ubwoko yemera, nk’uko nanone muri Malaki 3:16 habivuga hagira hati “Maz’ abubahag’ Uwiteka [Yehova, MN] baraganiraga, Uwiteka [Yehova, MN] agateg’ amatwi, akumva; nukw igitabo kikandikirw’ imbere ye cy’urwibutso rw’abubahag’ Uwiteka [Yehova, MN], bakita kw izina rye.”
2. Kwita ku izina rya Yehova bigira izihe ngaruka?
2 Kwita ku izina rya Yehova bituma umuntu agira ubumenyi nyakuri kuri we, kuri Kristo we no ku migambi ye yose itangaje ihereranye n’Ubwami. Bityo, abagaragu be biga kumwubaha, kugirana na we imishyikirano ya bugufi bakamwiyegurira, no kumukunda n’ ‘umutima wabo wose n’ubugingo bwabo bwose n’imbaraga zabo zose’ (Mariko 12:33; Ibyahishuwe 4:11). Yehova yafashe umugambi urangwamo impuhwe uzatuma abantu bicisha bugufi bo ku isi babona ubuzima bw’iteka binyuriye ku gitambo cya Yesu Kristo. Ku bw’ibyo rero, bashobora kwikiranya ibyiringiro n’amagambo yavuzwe n’ingabo zo mu ijuru, zisingiza Imana ubwo Yesu yavukaga, zigira ziti “Mw ijuru icyubahiro kib’ icy’Imana, no mw isi amahor’ abe mu bo yishimira.”—Luka 2:14.
3. Mbere y’uko amahoro aza kuri iyi si, ni iki Yehova agomba kubanza gukora?
3 Ayo mahoro aregereje cyane kurusha uko abenshi mu bantu batekereza. Ariko kandi, agomba kubanzirizwa n’irangizwa ry’urubanza Yehova yaciriye iyi isi mbi. Umuhanuzi we Zefania yaravuze ati “Umuns’ ukomeye w’Uwiteka [Yehova, MN] uri bugufi; ndets’ umuhindo waw’ ugeze hafi, kand’ urihuta.” Mbese, uwo munsi uteye ute? Ubuhanuzi burakomeza bugira buti “Intwari irataka inyinyiriwe. Uwo munsi n’ umunsi w’uburakari, n’umunsi w’amakuba n’umubabaro, n’ umunsi wo kurimbura no kwangiza, n’umuns’ urimw umwijima n’ibihu, n’ umunsi w’ibicu n’umwijima wicura burindi, n’ umunsi wo kuvuz’ impanda n’induru, bivugir’ imidugudu y’ibihome n’iminara miremire. Nzahebesh’ abantu, bagende nk’impumyi, kuko bacumuye k’ Uwiteka [Yehova, MN].”—Zefania 1:14-17; reba nanone Habakuki 2:3; 3:1-6, 16-19.
4. Muri iki gihe ni ba nde bitabira ugutumirwa kubararikira kumenya no gukorera Imana?
4 Birashimishije kuba muri iki gihe za miriyoni z’abantu bitabira itumirwa ryo kumenya no gukorera Imana. Ku Bakristo basizwe binjijwe mu isezerano rishya, byari byarahanuwe ngo “Bose bazammenya, uhereye k’ uworoheje hanyuma y’abandi ukageza k’ ūkomeye kurusha bose, ni k’ Uwiteka [Yehova, MN] avuga” (Yeremia 31:34). Abo ni bo bafashe iya mbere mu murimo wo gutanga ubuhamya wo muri iki gihe. Kandi ubu, uko umubare w’abasigaye basizwe barangiza ubuzima bwabo hano ku isi ugenda wiyongera, ni na ko ‘umukumbi munini’ w’ “izindi ntama” witangira ‘gukorera Imana umurimo wera ku manywa na nijoro,’ muri gahunda yayo igereranywa n’urusengero (Ibyahishuwe 7:9, 15; Yohana 10:16). Mbese, waba uri umwe mu bafite icyo gikundiro kitagereranywa?
Uko “Ibyifuzwa” Byinjira
5, 6. Mbere y’uko amahanga ahindishwa umushitsi agatsembwaho, ni uwuhe murimo uhesha agakiza ugomba gusohozwa?
5 Reka noneho dusuzume ibivugwa muri Hagai 2:7, aho Yehova ahanura ibihereranye n’inzu ye yo mu buryo bw’umwuka yo kumusengeramo. Aravuga ati “Nzahindish’ amahanga yos’ umushitsi, n’ibyifuzwa n’amahanga yose bizaza, kand’ iyi nzu nzayuzuzamw’ ubgiza.” Ubuhanuzi bwa Bibiliya bugaragaza ko ‘guhindisha amahanga umushitsi’ byerekeye ku gikorwa cya Yehova cyo guciraho iteka amahanga (Nahumu 1:5, 6; Ibyahishuwe 6:12-17). Igikorwa cya Yehova cyahanuwe muri Hagai 2:7 kizagera ku ndunduro yacyo igihe amahanga azahindishwa umushitsi kugeza ubwo azimangatanye agatsembwaho. Ariko se, bizagenda bite ku bihereranye n’ “ibyifuzwa n’amahanga yose”? Mbese ye, bizagomba gutegereza ko bizanwa n’uko guhindishwa umushitsi kugamije kurimbura? Ashwi da!
6 Muri Yoeli 2:32 hagira hati “Umuntu wes’ uzambaz’ izina ry’Uwiteka [Yehova, MN], azakizwa; kukw i Sioni n’i Yerusalemu hazab’ abarokotse, nkuk’ Uwiteka [Yehova, MN] yabivuze, kandi mu barokotse hazabamw ab’ Uwiteka [Yehova, MN] ahamagara.” Abongabo Yehova abavana [mu mahanga yose], kandi bambaza izina rye bizeye igitambo cya Yesu mbere y’indunduro y’umushitsi uzahindishwa n’umubabaro ukomeye. (Gereranya na Yohana 6:44; Ibyakozwe 2:38, 39.) Igishimishije, n’uko umukumbi munini w’igiciro, ugizwe n’abantu ubu basaga miriyoni enye, ‘wuzuzwa [winjizwa, MN]’ mu nzu isengerwamo Yehova mbere y’uko ‘amahanga ahindishwa umushitsi’ kuri Harmagedoni.—Ibyahishuwe 7:9, 10, 14.
7. ‘Kwambaza mu izina rya Yehova’ bisobanura iki?
7 Ni gute abo bazarokoka bambaza mu izina rya Yehova? Muri Yakobo 4:8 hagira icyo habitubwiraho hagira hati “Mweger’ Imana, na y’ izabegera. Yemwe banyabyaha, nimukarabe: namw’ ab’imitim’ ibiri, nimwiyez’ imitima.” Kimwe n’abagize umukumbi munini bafashe iya mbere, abiringiye ko bari mu bagize umukumbi munini w’abazarokoka Harmagedoni, bagomba kudahera mu rungabangabo. Niba ufite ibyiringiro byo kuzarokoka, ugomba kunywa ku Ijambo ryeza rya Yehova ugashira inyota kandi ugashyira mu bikorwa amahame akiranuka ya Yehova mu mibereho yawe. Ugomba kwiyegurira Yehova utizigamye, kandi ukabigaragariza mu mubatizo wo mu mazi. Nanone kandi, kwambaza Yehova dufite ukwizera hakubiyemo no guhamya ibye. Ni yo mpamvu mu Baroma igice cya 10, umurongo wa 9 n’uwa 10 Paulo yanditse ati “Ni watuz’ akanwa kawe yuko Yesu ar’ Umwami, ukizera mu mutima wawe yukw Imana yamuzuye, uzakizwa; kuk’ umutim’ ari w’ umuntu yizeza, akabarwaho gukiranuka; kand’ akanw’ akab’ari ko yatuza, agakizwa.” Hanyuma, ku murongo wa 13, iyo ntumwa ivuga amagambo yo mu buhanuzi bwa Yoeli itsindagiriza ko “umuntu wes’ uzāmbaz’ izina ry’Umwami [Yehova, MN], azakizwa.”
‘Nimushake, Nimushake, Nimushake’
8. (a) Dukurikije ibyavuzwe n’umuhanuzi Zefania, ni iki Yehova adusaba kugira ngo dukizwe? (b) Ni uwuhe muburo ijambo “ahari” ryo muri Zefania 2:3 ridufitiye?
8 Tugarutse ku gitabo cya Bibiliya cy’umuhanuzi Zefania, igice cya 2, umurongo wa 2 n’uwa 3, tuhasanga ibyo Yehova asaba abazakizwa agira ati “Ibyategetswe bitarasohora, umuns’ utarahita nk’umuram’ utumurwa n’umuyaga, kand’ uburakari bukaze bg’Uwiteka [Yehova, MN], butarabageraho. Mushak’ Uwiteka [Yehova, MN], mwa bagwaneza bo mw isi mwese, bakomez’ amategeko ye; mushake gukiranuka, mushake no kugwa neza [kwicisha bugufi, MN]; ahari muzahishwa ku munsi w’uburakari bg’Uwiteka [Yehova, MN].” Tuzirikane iby’iryo jambo ngo “ahari.” Ntaho bihuriye n’ibi byo kuvuga ko ngo uwakijijwe aba akijijwe burundu. Kugira ngo uwo munsi tuzahishwe, tuzabiheshwa no gukomeza gukora ibintu bitatu. Tugomba gushaka Yehova, gushaka gukiranuka no kwicisha bugufi.
9. Ni iyihe ngororano izigamiwe abashaka kwicisha bugufi?
9 Abashaka kwicisha bugufi bafite ingororano ihebuje rwose! Muri Zaburi ya 37 kuva ku murongo wa 9 kugeza ku wa 11, dusoma ngo “Abategerez’ Uwiteka [Yehova, MN] ni bo bazaragw’ igihugu [isi, MN]. Kuko hazabahw igihe gito, umunyabyaha ntabeho . . . Ariko, abagwaneza [abicisha bugufi, MN] bazaragw’ igihugu, bazishimir’ amahoro menshi.” Na ho se abashaka gukiranuka bo bizabagendekera bite? Umurongo wa 29 ugira uti “Abakiranutsi bazaragw’ igihugu [isi, MN], bakibemw iteka.” Ku bashaka Yehova bo, imirongo ya 39 na 40 ibatubwiraho ngo “Agakiza k’abakiranutsi gaturuka k’ Uwiteka [Yehova, MN], ni we gihome kibakingira mu gihe cy’amakuba. Kand’ Uwiteka [Yehova, MN] arabatabara, akabārura, abārura mu banyabyaha, akabakiza, kuko bamuhungiyeho.”
10. Ni nde mu buryo bwihariye wanze gushaka Yehova no kwicisha bugufi?
10 Amadini ya Kristendomu ntiyashatse Yehova. Abayobozi bayo banze izina rye ry’igiciro, ndetse bagera n’aho bahangara kurivana muri Bibiliya bagiye bahindura. Bahisemo gusenga Umwami cyangwa Imana itagira izina no kwambaza ubutatu bwa gipagani. Ikindi kandi, Kristendomu ntishaka gukiranuka. Benshi mu bayoboke bayo babaho cyangwa bagashyigikira imibereho y’akahebwe. Aho gushaka kwicisha bugufi nk’uko Yesu yabigenje, usanga bihimbaza, urugero barata iby’iyo mibereho yabo y’umudamararo kuri televiziyo, kandi akenshi iyo mibereho ikaba irangwamo ubwiyandarike. Abo bayobozi b’amadini usanga barahonjotse babiheshejwe no kunyunyuza imitsi y’abayoboke babo. Nk’uko muri Yakobo 5:5, habivuga, ‘baridamarariye mu isi, bishimira ibinezeza bibi.’ Uko umunsi wa Yehova ugenda wegereza, bazamenya nta gushidikanya ko aya magambo yahumetswe ari bo yerekezwaho. Aragira ati “Ubutunzi nta cyo bumara ku munsi w’uburakari.”—Imigani 11:4.
11. Umunyabugome ni nde, kandi ni gute yagaragaweho umwenda munini wo kumena amaraso?
11 Nk’uko intumwa Paulo yanditse mu rwandiko rwe rwa kabiri yandikiye Abatesalonike mu kinyejana cya mbere, Abakristo bamwe baje guhagarika umutima batekereza ko umunsi wa Yehova wabagereyeho. Ariko, Paulo yabihanangirije ababwira ko mbere y’uko uwo munshi uza hagombaga kwaduka ubuhakanyi bukomeye, kandi ko ‘umunyabugome’ yari kubanza guhishurwa (2 Abatesalonike 2:1-3). Muri iki gihe, mu kinyejana cya 20, dushobora kumenya aho ugukwirakwira gukomeye k’ubwo buhakanyi kugeze, n’ukuntu ubwicamategeko bw’abayobozi ba Kristendomu bungana imbere y’Imana. Muri iyi minsi y’imperuka yatangiye mu wa 1914, abo bayobozi bishyizeho umwenda munini wo kumena amaraso bashyigikira ibyo ‘gucura amasuka mo inkota’ (Yoeli 3:10). Nanone kandi, bakomeje kwigisha ibinyoma, urugero nk’inyigisho ihereranye no kudapfa k’ubugingo bw’umuntu, purugatori, kubabazwa mu muriro utazima, kubatiza impinja, Ubutatu n’izindi n’izindi. Bazahungira hehe ubwo Yehova azaba aje gusohoza imanza ze? Mu Migani 19:5 haravuga ngo “Uvug’ ibinyoma ntazabikira.”
12. (a) Ni ibihe bice bigize “ijuru” n’ “isi” bya kimuntu bigiye gutsembwaho? (b) Ni iki twigishwa no kuba irimbuka ry’iyi si mbi ryegereje?
12 Muri 2 Petero 3:10 dusoma ngo “Umunsi w’Umwami [Yehova, MN] wac’ uzaza nk’umujura, ubg’ ijuru rizavaho, hakaba n’umurir’ ukomeye, maz’ iby’ishingiro, ibyo byose biremeshwa, bikayengeshwa no gushya cyane, isi n’imirimw iyirimo bigashīrira.” Abategetsi b’iyi si b’abahemu bishyize hejuru y’abantu nk’uko ijuru ritwikiriye isi, hamwe n’ibice byose bigize umuryango wa kimuntu ugeze aharindimuka muri iki gihe bizakurwa muri iyi si y’Imana. Abacura n’abacuruza intwaro za kirimbuzi, abarya abandi iby’ubusa, abanyedini b’indyarya hamwe n’abayobozi babo, abakurura, ubwiyandarike, urugomo n’ubwicanyi—abo bose uko bangana bazatsembwaho. Bazashonga bamarweho n’umujinya wa Yehova. Ariko kandi, ku murongo wa 11 na 12, Petero arongera kuburira Abakristo agira ati “Nuk’ ubg’ ibyo byose bizayenga bityo, yemw’ uko dukwiriye kub’ abantu bera, kandi twubah’ Imana mu ngeso zacu, twebg’ abategereza tugatebuts’ umunsi w’Imana [Yehova, MN].”
Mikaeli Ahagurukira Gukora!
13, 14. Uharanira ubutegetsi bwa Yehova kuruta abandi bose ni nde, kandi yakoze iki guhera mu wa 1914?
13 Kurokoka mu ‘gihe cy’umubabaro’ kizatezwa na Yehova bizashoboka bite? Kugira ngo ibyo bishoboke, Imana izakoresha Intumwa yayo marayika mukuru Mikaeli, uwo izina rye rikaba risobanurwa ngo “Ninde umeze nk’Imana?” Birakwiriye rero kuba ari We uzavana umugayo ku butegetsi bwa Yehova, ashyigikira Yehova ko ari we Mana y’ukuri yonyine n’Umutware w’Ikirenga ukwiriye gutegeka ibiriho byose mu ijuru no mu isi.
14 Mbega ibintu bitangaje bivugwa mu Byahishuwe igice cya 12, kuva ku murongo wa 7 kugeza ku wa 17 ku bihereranye n’ ‘umunsi w’Umwami’ watangiye mu wa 1914! (Ibyahishuwe 1:10). Marayika mukuru Mikaeli yamanuye Satani, umugambanyi, mu ijuru amujugunya ku isi. Nyuma y’aho, nk’uko bivugwa mu Byahishuwe igice cya 19, kuva ku murongo wa 11 kugeza ku wa 16, uwitwa “Uwo kwizerwa kandi Uw’ ukuri,” ‘azengesha ibirenge mu muvure w’inkazi y’umujinya w’Imana ishobora byose.’ Iyo ntwari ku rugamba ikomeye yo mu ijuru yitwa ‘Umwami w’abami, n’Umutware utwara abatware.’ Hanyuma, mu Byahishuwe igice cya 20, umurongo wa 1 n’uwa 2 havugwa ibya marayika ukomeye uzajugunya Satani ikuzimu akazamarayo imyaka igihumbi afunze. Uko bigaragara, iyo mirongo yose y’Ibyanditswe irerekezwa k’Uharanira ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova, akaba ari Umwami Yesu Kristo, uwo Yehova yicaje ku ntebe ye y’Ubwami y’ikuzo mu ijuru mu wa 1914.
15. Ni mu buhe buryo bwihariye Mikaeli agiye ‘guhagarikira’?
15 Nk’uko muri Danieli 12:1 habivuga, Mikaeli yagiye ‘ahagarikira’ ubwoko bwa Yehova kuva aho yimikiwe akaba Umwami mu wa 1914. Vuba aha ariko, Mikaeli ‘azahagarikira’ mu buryo bwihariye—mu buryo bw’uko azaba Intumwa Yehova azakoresha mu kuvana ubugizi bwa nabi bwose ku isi kandi akazaba Umucunguzi w’umuryango wo mu isi yose ugizwe n’ubwoko bw’Imana. Mbega ukuntu icyo ‘gihe cy’umubabaro’ kizaba gikomeye nk’uko byagaragajwe na Yesu mu magambo ari muri Matayo 24:21, 22 agira ati “Hazabah’ umubabaro mwinshi, utigeze kubaho uhereye ku kuremwa kw’isi ukageza none, kandi ntuzongera kubaho. Iyo minsi iyab’ itagabanijweho, ntihajyaga kuzarokoka n’umwe: ariko kubg’intore iyo mins’ izagabanywaho.”
16. Ni ba nde bazarokorwa mu gihe cy’umubabaro ukomeye?
16 Mbega ukuntu twishimiye ko hari abazarokoka icyo gihe! Rwose ibyo bizaba binyuranye n’uko byagendekeye Abayahudi bigometse maze bakagwa mu mutego muri Yerusalemu mu wa 70 w’igihe cyacu, bamwe bakajyanwaho iminyago i Roma. Na ho abazarokoka “iminsi y’imperuka” bo bazaba bameze nk’itorero rya Gikristo ryari ryarahunze riva muri Yerusalemu ubwo yatangiraga kugererezwa bwa nyuma. Abo ni ubwoko bwa Yehova, buzaba bugizwe na za miriyoni z’umukumbi munini hamwe n’abasizwe bashobora kuzaba bakiri ku isi (Danieli 12:4). Abagize umukumbi munini ‘bazava mu mu mubabaro mwinshi.’ Kubera iki? Kubera ko “bamesh’ ibishura byabo, babyejesh’ amaraso y’Umwana w’Intama.” Bizera ububasha bwo gucungura bw’amaraso ya Yesu yamenwe kandi bakagaragariza uko kwizera mu gukorera Imana mu budahemuka. Ndetse n’ubu, Yehova, ‘[We] wicaye ku ntebe [y’ubwami],’ ababambaho ihema rye ryo kubarinda, na ho Umwana w’Intama, Kristo Yesu, we akabaragira kandi akabuhira amasoko y’amazi y’ubugingo.—Ibyahishuwe 7:14, 15.
17. Ni gute, mu buryo bwihariye, abagize umukumbi munini baterwa inkunga yo kugira icyo bakora kugira ngo uzahishwe mu gihe cy’umubabaro ugiye kuza?
17 Mu gushaka Yehova, gukiranuka no kwicisha bugufi, nta na rimwe urukundo abagize umukumbi munini babarirwa muri za miriyoni bakundaga ukuri bakikumenya bakwiriye kurureka ngo rukonje. Nonese niba uri umwe muri abo bantu bagereranywa n’intama ugomba gukora iki? Nk’uko mu Bakolosai igice cya 3, kuva ku murongo wa 5 kugeza ku wa 14 habivuga, ugomba rwose ‘kwiyambura umuntu wa kera n’imirimo ye.’ Shakashaka ubufasha buturutse ku Mana kandi wihatire ‘kwambara [umuntu] mushya, uhindurirwa mushya kugira ngo agire ubwenge [ubumenyi nyakuri, MN].’ Ihingemo ishyaka kandi ukomeze kurigaragaza mu guhimbaza Yehova no kumenyesha abandi imigambi ye ikomeye wicishije bugufi. Bityo, wenda wazahishwa mu ‘gihe cy’umubabaro,’ umunsi w’ “uburakari bukaze bg’Uwiteka, [Yehova, MN].”
18, 19. Ni mu buhe buryo ukwihangana ari ukw’ingenzi kugira ngo dukizwe?
18 Uwo munsi uregereje! Uradusatira wihuta cyane. Umurimo wo gukorakoranya abagize umukumbi munini ubu umaze imyaka igera kuri 57 ukorwa. Bamwe muri bo barapfuye, ubu bakaba bategereje umuzuko. Ariko kandi, ubuhanuzi bwo mu Byahishuwe butwizezako muri rusange umukumbi munini uzarokoka umubabaro munini maze ukazaba itsinda ry’abantu bazaba bagize urufatiro rw’ “isi nshya” (Ibyahishuwe 21:1). Mbese nawe uzaba uhari? Birashoboka, kuko muri Matayo 24:13 Yesu yavuze ati “Uwihangana akagez’ imperuka, ni w’ uzakizwa.”
19 Imihangayiko ubwoko bwa Yehova bufite muri iyi gahunda ishaje ishobora kuzakomeza kwiyongera. Nanone kandi, igihe umubabaro ukomeye uzaba utangiye, umubabaro uzabuza abantu amahwemo, dushobora kuzahura n’ibigeragezo. Ariko kandi dukomeze kugendana na Yehova n’umuteguro we. Dukomeze kuba maso! Yehova aravuga ati “Nimuntegereze, mugeze ku munsi nzahagarutswa no kubanyaga; kuko nagambiriye guteraniriz’ amahanga hamwe, ibihugu byose binteranireho, mbasukeh’ uburakari bganjye, n’umujinya wanjy’ ukaze: kukw isi yos’ izatsembgaho n’umuriro wo gufuha kwanjye.”—Zefania 3:8.
20. Mu gihe indunduro y’ ‘igihe cy’umubabaro’ irushaho kudusatira yihuta, ni iki tugomba gukora?
20 Kugira ngo tubone uburinzi n’inkunga, Yehova, ku bw’imbabazi ze, yahaye ubwoko bwe “ururimi rutunganye” rukubiyemo ubutumwa bukomeye buhereranye n’Ubwami bwe bwegereje, “kugira ngo bose babone kwambariza mw izina ry’Uwiteka [Yehova, MN], no kumukorera bahuj’ inama” (Zefania 3:9). Mu gihe indunduro cyangwa ‘igihe cy’umubabaro’ kidusatira kihuta cyane, nimucyo dukomeze gukora dushishikaye, dufasha abantu bicisha bugufi kugira ngo bazabone agakiza babiheshejwe no ‘kwambaza izina ry’Uwiteka [Yehova, MN].’
Mbese Uribuka?
◻ Ni iki Yehova azabanza gukora mbere yo kuzana amahoro ku isi?
◻ Dukurikije ibivugwa na Yoeli, ushaka gukizwa agomba gukora iki?
◻ Dukurikije ibivugwa na Zefania, ni gute abicisha bugufi bashobora kurindwa umujinya ukongora wa Yehova?
◻ ‘Umunyabugome’ ni nde, kandi ni gute yishyizeho umwenda wo kumena amaraso?
◻ Ni gute ukwihangana ari ukw’ingenzi ku bihereranye n’agakiza?