-
“Nimuntegereze”Umunara w’Umurinzi—1996 | 1 Werurwe
-
-
“Nimuntegereze”
16. (a) Kuba umunsi wa Yehova wari uri bugufi, byari isoko y’ibyishimo kuri ba nde, kandi kuki? (b) Ni ukuhe guhamagarwa gushishikaje kwagejejwe kuri abo bantu b’indahemuka?
16 N’ubwo umwijima wo mu buryo bw’umwuka, urwikekwe, gusenga ibigirwamana, kwakira impongano, no gukunda ubutunzi byari byiganje mu bayobozi no mu baturage benshi b’i Buyuda n’i Yerusalemu, uko bigaragara, bamwe mu Bayahudi b’indahemuka bategeye amatwi ubuhanuzi bw’umuburo bwa Zefaniya. Bababazwaga n’ibikorwa by’agahomamunwa byakorwaga n’ibikomangoma by’i Buyuda, abacamanza, hamwe n’abatambyi baho. Amagambo ya Zefaniya yari isoko y’ihumure kuri abo bantu b’indahemuka. Aho kugira ngo bahagarikwe umutima no kuba umunsi wa Yehova wari uri bugufi, ibyo byababeraga isoko y’ibyishimo, kubera ko wari guhagarika ibyo bikorwa bibi. Abo bantu b’indahemuka basigaye, bumviye uku guhamagarwa kwa Yehova gushishikaje kwagiraga kuti “nimuntegereze, mugeze ku munsi nzahagurutswa no kubanyaga; kuko nagambiriye guteraniriza amahanga hamwe, ibihugu byose binteranireho, mbasukeho uburakari bwanjye, n’umujinya wanjye ukaze: kuko isi yose izatsembwaho n’umuriro wo gufuha kwanjye.”—Zefaniya 3:8.
17. Ni ryari kandi ni gute ubutumwa bw’urubanza bwatangiye gusohorezwa ku mahanga?
17 Abumviye uwo muburo, ntibatunguwe. Hari benshi babagaho bategereje isohozwa ry’ubuhanuzi bwa Zefaniya. Mu wa 632 M.I.C., Ninewe yarafashwe kandi isenywa n’ingabo zishyize hamwe z’Abanyebabuloni, iz’Abamedi, hamwe n’aborozi bo mu majyaruguru, wenda abo bakaba bari Abasikuti. Umuhanga mu by’amateka witwa Will Durant, yagize ati “ingabo z’Abanyebabuloni ziyobowe na Nabopolassar, zifatanije n’iz’Abamedi ziyobowe na Cyaxares (soma Siyakisaresi), hamwe n’aborozi b’Abasikuti bo muri Caucase (soma Kokase), maze mu buryo bworoshye, butangaje kandi bidatinze, bafata mpiri imidugudu y’ibihome yo mu majyaruguru. . . . Nuko mu kanya nk’ako guhumbya, Ashuri igira itya isibangana mu mateka.” Ibyo byahuje neza neza n’uko Zefaniya yari yarabihanuye.—Zefaniya 2:13-15.
18. (a) Ni gute urubanza rw’Imana rwasohorejwe kuri Yerusalemu, kandi kuki? (b) Ni gute ubuhanuzi bwa Zefaniya buhereranye na Mowabu na Amoni bwasohojwe?
18 Abayahudi benshi bakomeje gutegereza Yehova, nanone babagaho bategereje ko imanza ze zisohorezwa ku Buyuda no kuri Yerusalemu. Ku byerekeye Yerusalemu, Zefaniya yari yarahanuye ati “umurwa w’ubugome wanduye, kandi urenganya, uzabona ishyano. Ntiwumviye kubwirizwa; ntiwemeye guhanwa; ntiwiringiye Uwiteka; ntiwegereye Imana yawo” (Zefaniya 3:1, 2). Kubera ubuhemu bwayo, Yerusalemu yagererejwe n’Abanyebabuloni incuro ebyiri zose, hanyuma amaherezo iza gufatwa kandi isenywa mu wa 607 M.I.C. (2 Ngoma 36:5, 6, 11-21). Na ho ku byerekeye Mowabu na Amoni, dukurikije uko umuhanga mu by’amateka w’Umuyahudi witwa Josephus abivuga, mu myaka itanu nyuma yo kugwa kwa Yerusalemu, Abanyebabuloni babagabyeho ibitero maze barabatsinda. Nyuma y’aho, baje kuzimangatana nk’uko byari byarahanuwe.
19, 20. (a) Ni gute Yehova yagororeye abakomeje kumutegereza? (b) Kuki ibyo bifite icyo biturebaho, kandi ni iki kizasuzumwa mu gice gikurikira?
19 Isohozwa ry’ibyo, hamwe n’ibindi bintu bivugwa mu buryo burambuye mu buhanuzi bwa Zefaniya, byakomeje ukwizera kw’Abayahudi hamwe n’abandi bantu batari Abayahudi bakomeje gutegereza Yehova. Mu barokotse irimbuka ryageze ku Buyuda na Yerusalemu, harimo Yeremiya, Umunyetiyopiya witwaga Ebedimeleki, hamwe n’ab’inzu ya Yonadabu, mwene Rekabu (Yeremiya 35:18, 19; 39:11, 12, 16-18). Abayahudi b’indahemuka bari mu bunyage hamwe n’urubyaro rwabo, bakomeje gutegereza Yehova, babaye bamwe mu basigaye bari bafite ibyishimo, babohowe mu maboko ya Babuloni mu wa 537 M.I.C. maze basubira i Buyuda kongera kuhagarura ugusenga kutanduye.—Ezira 2:1; Zefaniya 3:14, 15, 20.
-
-
“Amaboko Yawe ye Gutentebuka”Umunara w’Umurinzi—1996 | 1 Werurwe
-
-
2. Imimerere yari iriho mu gihe cya Zefaniya n’iriho muri Kristendomu muri iki gihe, ihuriye ku bihe bintu?
2 Muri iki gihe, umwanzuro w’urubanza rwa Yehova, ni uwo gukoranyiriza hamwe amahanga kugira ngo ayarimbure mu buryo bwagutse cyane kurenza uko byagenze mu gihe cya Zefaniya (Zefaniya 3:8). Amahanga yihandagaza avuga ko ari aya Gikristo, ni yo cyane cyane aryozwa byinshi mu maso y’Imana. Nk’uko Yerusalemu yahawe igihano gikomeye bitewe n’uko itabaye indahemuka kuri Yehova, ni na ko Imana igomba kuryoza Kristendomu imyifatire yayo y’akahebwe. Imanza zaciriwe u Buyuda na Yerusalemu mu gihe cya Zefaniya, zireba mu buryo buremereye cyane kurushaho amatorero ya Kristendomu hamwe n’udutsiko twayo tw’amadini. Nanone kandi, ugusenga kuboneye bakwandurishije inyigisho zisuzuguza Imana, inyinshi muri zo zikaba zikomoka mu bupagani. Abana babo bazima babariwa muri za miriyoni, bagiye babatambira ku gicaniro cy’iki gihe cy’intambara. Byongeye kandi, abaturage ba Yerusalemu y’ikigereranyo, bavanze icyo biha kwita Ubukristo n’ubupfumu bwo kuraguza inyenyeri hamwe n’indi migenzo yabwo, n’ubusambanyi bw’akahebwe, ibyo bikaba bitwibutsa iby’iyobokamana rya Bāli.—Zefaniya 1:4, 5.
-