-
Ugusenga k’ukuri gutuma abantu bunga ubumweUmunara w’Umurinzi—2001 | 15 Nzeri
-
-
Ubumwe ku Isi Hose Muri Iki Gihe!
Ubuhanuzi bukomeye bwo mu gitabo cya Bibiliya cya Zefaniya buvuga iby’ukuntu abantu bakuriye mu mimerere inyuranye bari kuzahurizwa hamwe. Bugira buti “ubwo ni bwo [jyewe Yehova Imana] nzaha amoko ururimi rutunganye, kugira ngo bose babone kwambariza mu izina ry’Uwiteka, no kumukorera bahuje inama” (Zefaniya 3:9). Mbega ukuntu ayo ari amagambo meza asobanura ukuntu abantu b’amoko atandukanye bahindutse bakaba bakorera Imana bunze ubumwe!
-
-
Ugusenga k’ukuri gutuma abantu bunga ubumweUmunara w’Umurinzi—2001 | 15 Nzeri
-
-
Kugira ngo Yehova afashe ubwoko bwe kunga ubumwe, abuha ururimi rutunganye. Urwo rurimi rushya rukubiyemo gusobanukirwa ukuri kwa Bibiliya kwerekeranye n’Imana hamwe n’imigambi yayo mu buryo bukwiriye. Kuvuga ururimi rutunganye bikubiyemo kwemera uko kuri, kukwigisha abandi no kubaho mu buryo buhuje n’amategeko y’Imana hamwe n’amahame yayo. Bisaba kwirinda politiki zizana amacakubiri mu bantu, no kurandura mu mutima imyifatire ishingiye ku bwikunde, urugero nk’irondakoko no gukunda igihugu by’agakabyo bituma abantu birema ibice, ari na byo biranga iyi si (Yohana 17:14; Ibyakozwe 10:34, 35). Abantu bose bafite imitima itaryarya bakunda ukuri bashobora kwiga urwo rurimi. Reba ukuntu ba bantu batanu bavuzwe mu gice kibanziriza iki—bahoze batandukanye cyane mu birebana n’idini—ubu bunze ubumwe mu kuyoboka Imana imwe y’ukuri yonyine ari yo Yehova.
-