“Amaboko Yawe ye Gutentebuka”
“Amaboko yawe ye gutentebuka. Uwiteka Imana yawe, iri muri wowe imbere, ni intwari kandi irakiza.”—ZEFANIYA 3:16, 17.
1. Ni iki intiti imwe mu byerekeye Bibiliya yavuze ku bihereranye n’ubuhanuzi bwa Zefaniya?
UBUHANUZI bwa Zefaniya bwafashe intera ndende irenze iy’isohozwa ryabwo rya mbere ryabayeho mu kinyejana cya karindwi n’icya gatandatu M.I.C. Mu bisobanuro bye bihereranye n’igitabo cya Zefaniya, umwarimu wo muri kaminuza witwa C. F. Keil, yanditse agira ati “ubuhanuzi bwa Zefaniya . . . ntibutangirana gusa no gutangaza urubanza rureba isi yose muri rusange, igihe i Buyuda hari kugerwaho n’urubanza hazira ibyaha byaho, na ho amahanga yo akazira ko yarwanyije ubwoko bwa Yehova; ahubwo bunavuga mu buryo burambuye, iby’umunsi ukomeye kandi uteye ubwoba wa Yehova.”
2. Imimerere yari iriho mu gihe cya Zefaniya n’iriho muri Kristendomu muri iki gihe, ihuriye ku bihe bintu?
2 Muri iki gihe, umwanzuro w’urubanza rwa Yehova, ni uwo gukoranyiriza hamwe amahanga kugira ngo ayarimbure mu buryo bwagutse cyane kurenza uko byagenze mu gihe cya Zefaniya (Zefaniya 3:8). Amahanga yihandagaza avuga ko ari aya Gikristo, ni yo cyane cyane aryozwa byinshi mu maso y’Imana. Nk’uko Yerusalemu yahawe igihano gikomeye bitewe n’uko itabaye indahemuka kuri Yehova, ni na ko Imana igomba kuryoza Kristendomu imyifatire yayo y’akahebwe. Imanza zaciriwe u Buyuda na Yerusalemu mu gihe cya Zefaniya, zireba mu buryo buremereye cyane kurushaho amatorero ya Kristendomu hamwe n’udutsiko twayo tw’amadini. Nanone kandi, ugusenga kuboneye bakwandurishije inyigisho zisuzuguza Imana, inyinshi muri zo zikaba zikomoka mu bupagani. Abana babo bazima babariwa muri za miriyoni, bagiye babatambira ku gicaniro cy’iki gihe cy’intambara. Byongeye kandi, abaturage ba Yerusalemu y’ikigereranyo, bavanze icyo biha kwita Ubukristo n’ubupfumu bwo kuraguza inyenyeri hamwe n’indi migenzo yabwo, n’ubusambanyi bw’akahebwe, ibyo bikaba bitwibutsa iby’iyobokamana rya Bāli.—Zefaniya 1:4, 5.
3. Twavuga iki ku byerekeye abayobozi benshi b’isi hamwe n’ubutegetsi bwa gipolitiki muri iki gihe, kandi se ni iki Zefaniya yahanuye?
3 Abenshi mu bayobozi ba gipolitiki bo muri Kristendomu, bishimira guhabwa ibyubahiro mu nsengero. Nyamara kandi, kimwe n’“ibikomangoma” by’i Buyuda, abenshi muri bo banyunyuza imitsi ya rubanda bameze nk’“intare zitontoma” n’“amasega” aryana (Zefaniya 3:1-3). Abahakwa b’abo banyapolitiki, ‘buzuza inyumba za ba shebuja mo urugomo n’uburiganya’ (Zefaniya 1:9). Guhongerwa no kurya ruswa, bireze. Ku byerekeye ubutegetsi bwa gipolitiki bwo muri Kristendomu no hanze yayo, umubare munini muri bwo, urushaho kugenda wiyongera, ‘busuzugura’ ubwoko bwa Yehova nyiringabo, ni ukuvuga Abahamya be, bukabafata nk’‘agace [“agatsiko k’idini,” MN ]’ gasuzuguritse (Zefaniya 2:8; Ibyakozwe 24:5, 14). Ku bihereranye n’abo bayobozi ba gipolitiki bose hamwe n’abayoboke babo, Zefaniya yahanuye agira ati “ifeza zabo n’izahabu zabo ntabwo zizabasha kubakiza ku munsi w’uburakari bw’Uwiteka; ahubwo igihugu cyose kizatsembwa n’umurimo utewe no gufuha kwe; kuko azatsembaho abatuye mu gihugu bose biteye ubwoba.”—Zefaniya 1:18.
‘Kuzahishwa ku Munsi w’Uburakari bw’Uwiteka’
4. Ni iki kigaragaza ko hari abazarokoka ku munsi ukomeye wa Yehova, ariko se, bagomba gukora iki?
4 Abaturage b’i Buyuda ntibarimbutse bose mu kinyejana cya karindwi M.I.C. Mu buryo nk’ubwo, ku munsi ukomeye wa Yehova na bwo, hari abazarokoka. Binyuriye ku muhanuzi Zefaniya, abo ngabo Yehova yabavuzeho ngo “ibyategetswe bitarasohora, umunsi utarahita nk’umurama utumurwa n’umuyaga, kandi uburakari bukaze bw’Uwiteka butarabageraho, n’umunsi w’uburakari bw’Uwiteka utarabageraho. Mushake Uwiteka, mwa bagwaneza bo mu isi mwese, bakomeza amategeko ye; mushake gukiranuka, mushake no kugwa neza; ahari muzahishwa ku munsi w’uburakari bw’Uwiteka.”—Zefaniya 2:2, 3.
5. Muri iki gihe cy’iherezo, ni ba nde mbere na mbere bumviye umuburo wa Zefaniya, kandi se ni gute Yehova yabakoresheje?
5 Muri iki gihe cy’iherezo ry’iyi si, ababaye aba mbere mu kumvira uko gutumirwa k’ubuhanuzi, ni abasigaye ba Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka, ni ukuvuga Abakristo basizwe (Abaroma 2:28, 29; 9:6; Abagalatiya 6:16). Kubera ko bashatse gukiranuka no kugwa neza, kandi bakaba barubahirije imyanzuro y’imanza za Yehova, babohowe mu bubata bwa Babuloni Ikomeye, ari yo butware bw’isi yose bw’idini ry’ikinyoma, maze bongera kugira ubutoni ku Mana mu wa 1919. Kuva icyo gihe, ndetse cyane cyane kuva mu wa 1922, abo basigaye b’indahemuka bagiye batangazanya ubushizi bw’amanga imanza Yehova yaciriye amatorero ya Kristendomu n’udutsiko tw’amadini twayo, hamwe n’amahanga ya gipolitiki.
6. (a) Ni iki Zefaniya yahanuye ku bihereranye n’abasigaye b’indahemuka? (b) Ni gute ubwo buhanuzi bwasohojwe?
6 Kuri abo basigaye b’indahemuka, Zefaniya yahanuye agira ati “nzagusigamo ubwoko bw’indogore n’abakene, kandi baziringira izina ry’Uwiteka. Abarokotse bo mu Isirayeli ntibazakora ibibi, haba no kuvuga ibinyoma; n’ururimi ruriganya ntiruzababonekaho mu kanwa kabo; kuko bazagaburirwa bakaryama, ari nta wubakanga” (Zefaniya 3:12, 13). Abo Bakristo basizwe, bakomeje gushyira imbere izina rya Yehova, ariko cyane cyane kuva mu wa 1931, ubwo batangiraga kwitwa Abahamya ba Yehova (Yesaya 43:10-12). Mu kwibanda cyane ku kibazo gihereranye n’ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova, bahaye izina ry’Imana icyubahiro, kandi ibyo byababereye uburinzi (Imigani 18:10). Yehova yagiye abaha ibyo kurya byinshi by’umwuka, kandi batura muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka nta gutinya.—Zefaniya 3:16, 17.
“Izina Ryogeye mu Moko Yose yo mu Isi”
7, 8. (a) Ni ubuhe buhanuzi bundi bwasohoreye ku basigaye ba Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka? (b) Ni iki abantu babarirwa muri za miriyoni baje kwemera, kandi se ku bihereranye n’ibyo, wowe ufite ibihe byiyumvo?
7 Kuba abasigaye bataragiye banamuka na gato ku izina rya Yehova no ku mahame akiranuka y’Ijambo rye, ntibyisoba abantu bose. Abantu b’imitima itaryarya baje kubona itandukaniro riri hagati y’imyifatire y’abasigaye no kwangirika n’uburyarya by’abanyapolitiki b’iyi si hamwe n’abayobozi ba kidini. Yehova yahaye imigisha “abarokotse bo mu Isirayeli [yo mu buryo bw’umwuka].” Yabubahirishije igikundiro cyo kwitirirwa izina rye, kandi yatumye bavugwa neza mu batuye isi. Ibyo bihuje n’uko byari byarahanuwe na Zefaniya agira ati “‘icyo gihe ni bwo nzabacyura, kandi icyo gihe ni bwo nzabateraniriza hamwe, kuko nzabubahiriza nkabaha izina ryogeye mu moko yose yo mu isi, ubwo nzagarura abanyu bajyanywe ari imbohe mureba.’ Ni ko Uwiteka avuga.”—Zefaniya 3:20.
8 Kuva mu wa 1935, abantu babarirwa muri za miriyoni nyir’izina, baje kwemera ko umugisha wa Yehova uri ku basigaye. Bakurikira abo Bayahudi, cyangwa Abisirayeli bo mu buryo bw’umwuka bishimye, bavuga bati “turajyana kuko twumvise yuko Imana iri kumwe namwe” (Zekariya 8:23). Abo bagize “izindi ntama,” babona ko abasigaye basizwe ari bo “mugaragu ukiranuka w’ubwenge,” Kristo ‘yeguriye ibintu bye byose [byo ku isi].’ Basangira ibyo kurya by’umwuka bitegurwa n’itsinda ry’uwo mugaragu “igihe cyaryo” bashima.—Yohana 10:16; Matayo 24:45-47.
9. Abantu babarirwa muri za miriyoni, bize kuvuga uruhe ‘rurimi,’ kandi se ni mu wuhe murimo ukomeye abagize izindi ntama bakoranamo n’abasigaye basizwe “bahuje inama”?
9 Abo bagize izindi ntama babarirwa muri za miriyoni, biga kubaho no kuvuga bahuje n’“ururimi rutunganye” bafatanye urunana n’abasigaye.a Yehova yahanuye binyuriye kuri Zefaniya, agira ati “ubwo ni bwo nzaha amoko ururimi rutunganye, kugira ngo bose babone kwambariza mu izina ry’Uwiteka, no kumukorera bahuje inama” (Zefaniya 3:9). Ni koko, izindi ntama zunze ubumwe mu gukorera Yehova ‘zihuje inama’ n’abasizwe bagize ‘umukumbi muto,’ mu murimo wihutirwa wo kubwiriza “ubu butumwa bwiza bw’ubwami . . . ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose.”—Luka 12:32; Matayo 24:14.
“Umunsi w’Umwami Wacu Uzaza”
10. Ni iki abasigaye basizwe bakomeje kwemera badashidikanya, kandi se mu rwego rw’itsinda muri rusange, ni iki kizabaho bakiriho maze bakakibona?
10 Abasigaye basizwe bakomeje kuzirikana ubudahwema amagambo yahumetswe y’intumwa Petero agira ati “Umwami Imana ntitinza isezerano ryayo, nk’uko bamwe batekereza yuko iritinza. Ahubwo itwihanganira, idashaka ko hagira n’umwe urimbuka, ahubwo ishaka ko bose bihana. Ariko umunsi w’Umwami wacu uzaza nk’umujura” (2 Petero 3:9, 10). Abagize itsinda ry’umugaragu ukiranuka ntibigeze na rimwe bagira ugushidikanya uko ari ko kose ku bihereranye no kuza k’umunsi wa Yehova muri iki gihe cyacu. Uwo munsi ukomeye uzatangirana no kurangiza imanza Imana yaciriye Kristendomu, ari yo igereranywa na Yerusalemu, hamwe n’ibindi bice bisigaye bigize Babuloni Ikomeye.—Zefaniya 1:2-4; Ibyahishuwe 17:1, 5; 19:1, 2.
11, 12. (a) Ni ikihe gice kindi cy’ubuhanuzi bwa Zefaniya cyasohoreye ku basigaye? (b) Ni gute abasigaye basizwe bumviye uguhamagarwa kugira kuti “amaboko yawe ye gutentebuka”?
11 Abasigaye b’indahemuka, bishimira ko mu wa 1919 babohowe mu bubata bwo mu buryo bw’umwuka bwa Babuloni Ikomeye, ari yo butware bw’isi yose bw’idini ry’ikinyoma. Basohoreweho n’ubuhanuzi bwa Zefaniya bugira buti “iririmbire wa mukobwa w’i Siyoni we; rangurura, Isirayeli we; nezerwa kandi wishimane n’umutima wawe wose, wa mukobwa w’i Yerusalemu we. Uwiteka yagukuyeho imanza yari yaguciriye, abanzi bawe yabajugunye hanze; Umwami wa Isirayeli, ari we Uwiteka, ari muri wowe imbere; ntabwo uzongera gutinya ibibi ukundi. Uwo munsi i Yerusalemu hazabwirwa ngo ‘witinya, Siyoni we, amaboko yawe ye gutentebuka. Uwiteka Imana yawe, iri muri wowe imbere, ni intwari kandi irakiza.’”—Zefaniya 3:14-17.
12 Kubera ko abasigaye basizwe bari bafite ukwemera, kandi bakaba bari bafite ibihamya byinshi bibahamiriza ko Yehova abashyigikiye, bakomeje kujya mbere mu gusohoza ubutumwa bahawe n’Imana nta gutinya. Babwirije ubutumwa bwiza bw’Ubwami kandi bamenyekanisha imanza Yehova yaciriye Kristendomu, ibindi bice bigize Babuloni Ikomeye, hamwe na gahunda mbi y’ibintu ya Satani uko yakabaye. N’ubwo bagiye bahura n’ingorane nyinshi mu myaka ibarirwa muri za mirongo kuva mu wa 1919, bumviye itegeko ry’Imana rigira riti “witinya, Siyoni we, amaboko yawe ye gutentebuka.” Ntibigeze na rimwe badohoka mu gutanga za miriyari z’inkuru z’Ubwami, amagazeti, ibitabo hamwe n’udutabo batangaza Ubwami bwa Yehova. Babaye intangarugero mu byo kwizera ku bagize izindi ntama bo, kuva mu wa 1935, bagiye baza kwifatanya na bo.
“Amaboko Yawe ye Gutentebuka”
13, 14. (a) Kuki bamwe mu Bayahudi baretse gukorera Yehova, kandi se ni gute ibyo byagaragaye? (b) Byaba atari iby’ubwenge kuri twe gukora iki, kandi ni mu wuhe murimo tutagomba kureka ngo amaboko yacu atentebuke?
13 Mu gihe ‘dutegereje’ umunsi ukomeye wa Yehova, ni gute twavana ubufasha bw’ingirakamaro mu buhanuzi bwa Zefaniya? Mbere na mbere, tugomba kwirinda kuba nk’Abayahudi bo mu gihe cya Zefaniya baretse gukurikira Yehova bitewe n’uko bashidikanyaga ko umunsi we wari wegereje. Nta bwo abo Bayahudi beruye ngo bavuge ibyo gushidikanya kwabo ku mugaragaro, ariko, imigirire yabo yerekanaga ko batizeraga rwose ko umunsi ukomeye wa Yehova wari wegereje. Bari barirundumuriye mu byo gushaka ubutunzi aho gutegereza Yehova.—Zefaniya 1:12, 13; 3:8.
14 Ubu si igihe cyo kureka ngo ugushidikanya gushore imizi mu mitima yacu. Byaba atari iby’ubwenge rwose kwigizayo ukuza k’umunsi wa Yehova mu bwenge bwacu cyangwa mu mitima yacu (2 Petero 3:1-4, 10). Tugomba kwirinda kuba twareka gukurikira Yehova, cyangwa se kureka ‘amaboko yacu agatentebuka’ mu murimo we. Ibyo bikubiyemo no ‘kudakoresha akaboko kadeha’ mu kubwiriza ‘ubutumwa bwiza.’—Imigani 10:4; Mariko 13:10.
Kurwanya Imyifatire yo Kutakirwa Neza
15. Ni iki gishobora gutuma amaboko yacu adeha mu murimo wa Yehova, kandi ni gute icyo kibazo cyari cyaravuzwe mu buhanuzi bwa Zefaniya?
15 Icya kabiri, tugomba kuba maso kugira ngo twirinde ingaruka mbi zishobora guterwa no kuba tutakirwa neza. Kuba abantu bo mu bihugu byinshi by’i Burengerazuba bw’isi badashishikarira iby’umwuka, bishobora guca intege bamwe mu babwiriza b’ubutumwa bwiza. Uko kudashishikarira ibintu kwariho no mu gihe cya zefaniya. Binyuriye ku muhanuzi we, Yehova yaravuze ati “nzashakisha . . . abantu . . . bibwira mu mitima yabo bati ‘ari icyiza ari n’ikibi, Uwiteka nta cyo azadutwara’” (Zefaniya 1:12). Mu gitabo cyitwa Cambridge Bible for Schools and Colleges, A. B. Davidson yagize icyo yandika kuri uwo murongo avuga ko werekeza ku bantu bokamwe n’imimerere yo kutagira ikintu icyo ari cyo cyose bashishikarira, ndetse rwose kutagira icyo bemera ku bihereranye n’uruhare urwo ari rwo rwose rw’ikinyabubasha buhanitse mu bireba abantu.”
16. Ni iyihe mitekerereze iri mu bayoboke b’amatorero ya Kristendomu, ariko se ni iyihe nkunga Yehova adutera?
16 Imimerere yo kudashishikarira ibintu irogeye mu bice byinshi by’isi muri iki gihe, cyane cyane mu bihugu bikize. Ndetse n’abayoboke b’amatorero ya Kristendomu ntibizera ko Yehova Imana agiye kugira uruhare mu bireba abantu muri iki gihe. Bagerageza kuburizamo imihati yacu yo kubagezaho ubutumwa bwiza bw’Ubwami binyuriye ku gatwenge karangwamo urwikekwe, cyangwa binyuriye ku gisubizo cyo kudutarutsa bavuga ngo “ntibinshimishije!” Muri iyo mimerere, kutadohoka ku murimo wo gutanga ubuhamya, bishobora kuba ikibazo cy’ingorabahizi. Ibyo bigerageza ukwihangana kwacu. Ariko kandi, binyuriye ku buhanuzi bwa Zefaniya, Yehova yongerera imbaraga ubwoko bwe bw’indahemuka, agira ati “amaboko yawe ye gutentebuka. Uwiteka Imana yawe, iri muri wowe imbere, ni intwari kandi irakiza; izakwishimana inezerewe; izaruhukira mu rukundo rwayo; izakunezererwa iririmba.”—Zefaniya 3:16, 17.
17. Ni uruhe rugero rwiza abakiri bashya bo mu bagize izindi ntama bakwiriye kwigana, kandi gute?
17 Ni iby’ukuri ko mu mateka yo muri iki gihe y’ubwoko bwa Yehova, abasigaye kimwe n’abageze mu za bukuru bo mu bagize izindi ntama, basohoje umurimo utangaje wo gukorakoranya muri iyi minsi ya nyuma. Abo Bakristo bose b’indahemuka, bagiye bagaragaza ukwihangana mu myaka ibarirwa muri za mirongo. Ntibaciwe intege n’uko abenshi bo muri Kristendomu batitabira ibyo bababwira. Bityo rero, abakiri bashya bo mu bagize izindi ntama, ntibazacibwe intege n’imyifatire yo kutitabira ibintu by’umwuka yiganje mu bihugu byinshi muri iki gihe. Ntibakareke ngo ‘amaboko yabo atentebuke,’ cyangwa ngo adehe. Nibakoreshe uburyo bubonetse bwose batanga Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous!, hamwe n’ibindi bitabo by’imfashanyigisho byagenewe gufasha abantu bagereranywa n’intama kumenya ukuri ku byerekeye umunsi wa Yehova hamwe n’imigisha izakurikiraho.
Dukomeze Kujya Mbere mu Gihe Dutegereje Umunsi Ukomeye!
18, 19. (a) Ni iyihe nkunga dusanga muri Matayo 24:13 no muri Yesaya 35:3, 4 ku bihereranye no kwihangana? (b) Ni iki twizezwa mu gihe dukomeza kujya mbere mu murimo wa Yehova twunze ubumwe?
18 Yesu yaravuze ati “uwihangana akageza imperuka, ni we uzakizwa” (Matayo 24:13). Ku bw’ibyo rero, mu gihe dutegereje umunsi ukomeye wa Yehova, ntitukagire “amaboko atentebutse,” cyangwa “amavi asukuma” (Yesaya 35:3, 4)! Ku byerekeye Yehova, ubuhanuzi bwa Zefaniya buvugana icyizere bugira buti ‘ni intwari kandi arakiza’ (Zefaniya 3:17). Ni koko, Yehova azakiza “[imbaga y]’abantu benshi” mu gice cya nyuma cy’‘umubabaro mwinshi,’ ubwo azaha Umwana we itegeko ryo kujanjagura amahanga ya gipolitiki akomeza ‘kwirata’ ku bwoko bwe.—Ibyahishuwe 7:9, 14; Zefaniya 2:10, 11; Zaburi 2:7-9.
19 Uko umunsi ukomeye wa Yehova ugenda wegereza, nimucyo dukomeze kujya mbere dufite umurava mu kumukorera ‘duhuje inama’ (Zefaniya 3:9)! Nitubigenza dutyo, twebwe ubwacu hamwe n’abandi bantu batabarika, tuzaba turi mu ‘bazahishwa ku munsi w’uburakari bw’Uwiteka,’ kandi tuzibonera ukwezwa kw’izina rye.—Zefaniya 2:3.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Ku bihereranye n’ibisobanuro birambuye ku byerekeye “ururimi rutunganye,” wareba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ugushyingo 1991, ku mapaji ya 8-13, no ku itariki ya 1 Ukuboza 1991, ku mapaji ya 14-24.
Isubiramo
◻ Ni mu bihe bintu imimerere yo mu rwego rw’idini irangwa muri Kristendomu ihuriyeho n’iyariho mu gihe cya Zefaniya?
◻ Ni gute abayobozi benshi ba gipolitiki muri iki gihe bameze nk’“ibikomangoma” byo mu gihe cya Zefaniya?
◻ Ni ayahe masezerano aboneka mu buhanuzi bwa Zefaniya yasohoreye ku basigaye?
◻ Ni iki abantu babarirwa muri za miriyoni baje kwemera?
◻ Kuki tudakwiriye kureka ngo amaboko yacu atentebuke mu murimo wa Yehova?
[Ifoto yo ku ipaji ya 20]
Kimwe na Zefaniya, abasigaye b’indahemuka bo mu Bakristo basizwe bagiye batangaza imanza za Yehova nta gutinya
[Amafoto yo ku ipaji ya 23]
Abagize “izindi ntama” ntibigeze bacibwa intege n’uko abantu badashishikarira ibyo bababwira