Nta ntwaro bacuriye kukurwanya izagira icyo igutwara
“Nta ntwaro bacuriye kukurwanya izagira icyo igutwara.”—YESAYA 54:17.
1, 2. Ni gute ibyabaye ku Bahamya ba Yehova bo muri Alubaniya bigaragaza ukuri kw’amagambo yo muri Yesaya 54:17?
MU MYAKA ibarirwa muri za mirongo ishize, mu gahugu gato k’imisozi gaherereye mu majyepfo y’uburasirazuba bw’u Burayi, hari itsinda ry’Abakristo badatinya. Ubutegetsi bwa gikomunisiti buhakana ko Imana ibaho bwakoze ibishoboka byose kugira ngo bukureho iryo tsinda. Icyakora, kubabazwa urubozo, gushyirwa mu bigo bikorerwamo imirimo y’agahato no guharabikwa n’itangazamakuru, ntibyashoboye gukuraho iryo tsinda. Iryo tsinda ryari rigizwe na ba nde? Ryari rigizwe n’Abahamya ba Yehova bo muri Alubaniya. Nubwo guteranira hamwe no kubwiriza byari bigoye cyane, kwihangana kwabo mu gihe cy’imyaka ibarirwa muri za mirongo byatumye Ubukristo buhabwa agaciro kandi bihesha ikuzo izina rya Yehova. Mu mwaka wa 2006, igihe beguriraga Yehova amazu mashya y’Ishami, hari Umuhamya w’indahemuka umaze igihe wagize ati “ibyo satani atugerageresha byose, nta cyo ageraho kandi Yehova akomeza gutsinda!”
2 Ibyo byose ni ibintu byemeza ukuri kw’isezerano Imana yahaye ubwoko bwayo. Iryo sezerano riboneka muri Yesaya 54:17, rigira riti ‘nta ntwaro bacuriye kukurwanya izagira icyo igutwara, kandi ururimi rwose ruzahagurukira kukuburanya uzarutsinda.’ Amateka ahamya ko nta kintu isi ya Satani yakora cyabuza abagaragu biyeguriye Yehova Imana kumusenga.
Imihati Satani ashyiraho nta cyo igeraho
3, 4. (a) Ni ibiki bikubiye mu ntwaro za Satani? (b) Ni mu buhe buryo intwaro za Satani nta cyo zagezeho?
3 Mu ntwaro zikoreshwa mu kurwanya abasenga by’ukuri hakubiyemo kubabuza gukora umurimo, kubateza udutsiko tw’abanyarugomo, kubafunga no ‘kugira amategeko urwitwazo rw’igomwa’ (Zaburi 94:20). Mu by’ukuri, mu bihugu bimwe na bimwe, ndetse no mu gihe Abahamya ba Yehova barimo biga iyi ngingo, abo Bakristo b’ukuri barimo ‘barageragezwa’ bazira kubera Imana indahemuka.—Ibyahishuwe 2:10.
4 Urugero, ibiro bimwe by’Ishami by’Abahamya ba Yehova byavuze ko mu gihe cy’umwaka umwe gusa, abagaragu b’Imana bagabweho ibitero incuro 32, mu gihe babaga bakora umurimo wo kubwiriza. Uretse ibyo, incuro 59 zose abapolisi bafashe Abahamya babaga babwiriza, baba abakiri bato cyangwa abakuze, abagabo cyangwa abagore. Bamwe bagiye batezwa igikumwe, abandi bagafotorwa naho abandi bagashyirwa muri gereza nk’aho ari abagizi ba nabi. Abandi bo bagiye bababazwa ku mubiri. Mu kindi gihugu, ubu hari inkuru zifitiwe gihamya zigaragaza ko, incuro zigera ku 1.100, Abahamya ba Yehova bafashwe, bagacibwa amafaranga cyangwa bagakubitwa. Izisaga 200 muri zo, Abahamya barimo bizihiza urwibutso rw’urupfu rwa Yesu! Nyamara kandi, umwuka wa Yehova wafashije abagize ubwoko bwe gukomeza kubaho nubwo bahanganaga n’imimerere igoranye cyane, haba muri ibyo bihugu n’ahandi (Zekariya 4:6). Umujinya mwinshi umwanzi afite ntushobora gucecekesha abantu basingiza Yehova. Koko rero, twizeye tudashidikanya ko nta ntwaro ishobora kuburizamo umugambi w’Imana.
Indimi z’ikinyoma zizatsindwa
5. Ni izihe ndimi z’ibinyoma zarwanyije abagaragu ba Yehova mu kinyejana cya mbere?
5 Yesaya yahanuye ko abagize ubwoko bw’Imana bari kuzibya ururimi rwose rwari kubarwanya. Mu kinyejana cya mbere, akenshi Abakristo bavugwaga uko batari, bakagaragazwa nk’abagizi ba nabi. Amagambo aboneka mu Byakozwe 16:20, 21, ni kimwe muri bene ibyo birego. Aho hagira hati “aba bantu bahungabanya cyane umugi wacu, . . . kandi bigisha imigenzo amategeko yacu atubuza kwemera cyangwa kuziririza, kuko turi Abaroma.” Ikindi gihe, abanyedini barwanyaga abigishwa ba Kristo bagerageje gushishikariza abayobozi b’umugi kubasagarira. Bagize bati ‘aba bagabo boretse isi yose bari n’ino. Kandi aba bantu bose bagandira amategeko ya Kayisari’ (Ibyakozwe 17:6, 7). Bavuze ko intumwa Pawulo ari “icyago” n’umuyobozi w’agatsiko koshya Abayahudi ‘bo mu isi ituwe [kugira ngo] bigomeke.’—Ibyakozwe 24:2-5.
6, 7. Ni ubuhe buryo bumwe Abakristo b’ukuri bakoresha kugira ngo batsinde amagambo yo kubarwanya?
6 Mu buryo nk’ubwo, ntidutangazwa n’uko muri iki gihe Abakristo b’ukuri baharabikwa bikomeye, bakabeshyerwa kandi hagashyirwaho imihati yo kubatesha agaciro. Ni gute dutsinda ubwo buryo bwose bwo kuturwanya hakoreshejwe amagambo?—Yesaya 54:17.
7 Akenshi imyifatire myiza y’Abahamya ba Yehova ni yo ituma ibyo birego n’izo poropagande bitagira icyo bigeraho (1 Petero 2:12). Igihe Abakristo bagaragaje ko ari abaturage bubahiriza amategeko kandi b’indakemwa mu by’umuco, bihatira kugaragaza ko bitaye ku cyatuma abandi bamererwa neza, ibyo babarega bigaragara ko ari ibinyoma. Imyifatire yacu myiza irivugira. Iyo abatureba babonye ukuntu twihangana dukora imirimo myiza, akenshi bibatera gusingiza Data wo mu ijuru kandi bakemera ko abagaragu be bafite imibereho yo mu rwego rwo hejuru.—Yesaya 60:14; Matayo 5:14-16.
8. (a) Ni iki rimwe na rimwe kiba ngombwa kugira ngo tuvuganire igihagararo cyacu gishingiye ku Byanditswe? (b) Ni gute twigana Kristo tugatsinda indimi z’abaturwanya?
8 Uretse imyifatire yacu ya gikristo, hari igihe biba ngombwa ko tugaragaza tubigiranye ubutwari igihagararo cyacu gishingiye ku Byanditswe. Uburyo bumwe ni ukwitabaza leta n’inkiko kugira ngo biturengere (Esiteri 8:3; Ibyakozwe 22:25-29; 25:10-12). Igihe Yesu yari ku isi, hari igihe yagiye avuguruza ku mugaragaro abamuvugaga nabi, akamagana ibirego byabo by’ibinyoma (Matayo 12:34-37; 15:1-11). Natwe twigana Yesu, dukoresha uburyo bwose tubonye kugira ngo dusobanurire abantu neza ibyo twizera (1 Petero 3:15). Nimucyo ntitukareke ngo abantu badukoba ku ishuri, ku kazi cyangwa bene wacu, batubuze kumenyekanisha ukuri kw’Ijambo ry’Imana.—2 Petero 3:3, 4.
Yerusalemu ni “ibuye riremerera” amahanga
9. Ni iyihe Yerusalemu igereranywa n’‘ibuye riremereye’ ivugwa muri Zekariya 12:3, kandi se ni nde uyihagarariye hano ku isi?
9 Ubuhanuzi bwa Zekariya bugaragaza impamvu amahanga arwanya Abakristo b’ukuri. Zirikana ibivugwa muri Zekariya 12:3, hagira hati “uwo munsi i Yerusalemu nzahahindura ibuye riremerera amahanga yose.” Ni iyihe Yerusalemu ubwo buhanuzi buvuga? Ubuhanuzi bwa Zekariya buvuga ibya Yerusalemu bwerekeza kuri “Yerusalemu yo mu ijuru,” ni ukuvuga Ubwami bwo mu ijuru Abakristo basizwe bahamagariwe gutegekamo (Abaheburayo 12:22). Abantu bake muri abo baragwa b’Ubwami bwa Mesiya baracyari hano ku isi. Bo hamwe na bagenzi babo bo mu ‘zindi ntama,’ bashishikariza abantu kuba abayoboke b’Ubwami bw’Imana mu gihe bigishoboka (Yohana 10:16; Ibyahishuwe 11:15). Amahanga yakiriye ate iryo tumira? Yehova afasha ate abamusenga by’ukuri muri iki gihe? Nimucyo dushake ibisubizo by’ibyo bibazo mu gihe turi bube dusuzuma ibisobanuro bya Zekariya igice cya 12. Mu kubigenza dutyo dushobora kwizera tudashidikanya ko ‘nta ntwaro bacuriye kurwanya’ abasizwe hamwe na bagenzi babo biyeguriye Imana ‘izagira icyo ibatwara.’
10. (a) Kuki abagize ubwoko bw’Imana barwanywa? (b) Byagendekeye bite amahanga agerageza kwikuraho ‘ibuye riremereye’?
10 Muri Zekariya 12:3, hagaragaza ko amahanga ‘azakomereka cyane.’ Ibyo bibaho bite? Imana yategetse ko ubutumwa bwiza bw’Ubwami bugomba kubwirizwa. Abahamya ba Yehova bafatana uburemere iryo tegeko ryo kubwiriza. Icyakora, gutangaza ko Ubwami ari bwo cyiringiro rukumbi cy’abantu bose, byabereye amahanga ‘ibuye riyaremerera cyane.’ Agerageza kwikuraho iryo buye abangamira umurimo ababwiriza b’Ubwami bakora. Bityo, amahanga abangamira umurimo wo kubwiriza, ‘arakomereka cyane,’ ni ukuvuga ko akomereka ahantu hose. Ndetse yagiye atakaza icyubahiro cyayo igihe yabaga yatsinzwe mu buryo bukojeje isoni. Ntashobora gucecekesha abasenga by’ukuri. Abo bantu bishimira igikundiro bafite cyo gutangaza “ubutumwa bwiza bw’iteka” bw’Ubwami bw’Imana bwa kimesiya, mbere y’iherezo ry’iyi si mbi (Ibyahishuwe 14:6). Igihe ushinzwe kurinda imfungwa mu gihugu kimwe cy’Afurika yabonaga urugomo rugirirwa Abahamya ba Yehova, yagize ati ‘mwe murwanya ubu bwoko, imbaraga zanyu zirapfa ubusa. Ntibazigera bihakana. Ahubwo baziyongera.’
11. Ni gute Imana yashohoje isezerano ryayo riboneka muri Zekariya 12:4?
11 Soma muri Zekariya 12:4. Yehova asezeranya ko mu buryo bw’ikigereranyo azahuma amaso abarwanya ababwiriza be b’Ubwami badatinya, kandi ‘akabakanga’ cyagwa bakagwa mu rujijo. Yehova yasohoje ibyo yari yaravuze. Urugero, mu gihugu kimwe aho ugusenga k’ukuri kwari kwarabuzanyijwe, abarwanya abagize ubwoko bw’Imana ntibashoboye kubabuza kubona ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka. Ndetse hari ikinyamakuru cyavuze ko Abahamya ba Yehova bakoreshaga ibipirizo kugira ngo bageze ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya muri icyo gihugu! Isezerano Imana yahaye abagaragu bayo b’indahemuka ryarasohoye. Iryo sezerano rivuga ko ‘azabahererezaho amaso kandi ko amafarashi y’amahanga yose azayahuma amaso.’ Uburakari buhuma amaso y’abanzi b’Ubwami, maze bakayoberwa aho berekeza. Bityo twizeye tudashidikanya ko Yehova azarinda ubwoko bwe mu rwego rw’itsinda kandi ko azita ku cyatuma bumererwa neza.—2 Abami 6:15-19.
12. (a) Ni mu buhe buryo Yesu yakongeje umuriro igihe yari ku isi? (b) Ni mu buhe buryo abasigaye basizwe bakongeje ibintu mu buryo bw’ikigereranyo, kandi byagize izihe ngaruka?
12 Soma muri Zekariya 12:5, 6. “Abatware b’u Buyuda” bagereranya abafite inshingano z’ubugenzuzi mu bwoko bw’Imana. Yehova atuma bagirira ishyaka rigurumana inyungu z’Ubwami bwe za hano ku isi. Igihe kimwe Yesu yabwiye abigishwa be ati “naje gukongeza umuriro mu isi” (Luka 12:49). Koko rero, mu buryo bw’ikigereranyo yakongeje umuriro. Binyuze ku murimo wo kubwiriza Yesu yakoranye ishyaka, yagaragarije abantu ko Ubwami bw’Imana ari bwo yashyiraga mu mwanya wa mbere. Ibyo byabaye nk’ibikongeza umuriro wo kurwanya Abakristo bari mu ishyanga ryose rya kiyahudi (Matayo 4:17, 25; 10:5-7, 17-20). Mu buryo nk’ubwo, “nk’urujyo ruriho umuriro bashyira mu nkwi, cyangwa ifumba bashyize mu miba y’ingano,” abagera ikirenge mu cya Kristo bo muri iki gihe bakongeza ibintu mu buryo bw’ikigereranyo. Hari igitabo cyasohotse mu mwaka wa 1917, cyashyize ahabona uburyarya bw’amadini yiyita aya gikristo kibigiranye imbaraga (Le mystère accomplia). Ibyo byatumye abayobozi b’amadini barakara cyane. Mu gihe cya vuba aha, Inkuru y’Ubwami No. 37 yari ifite umutwe ugira uti “Iherezo ry’idini ry’ikinyoma riregereje,” yatumye abantu benshi bagaragaza ko bashyigikiye Ubwami bw’Imana cyangwa ko baburwanya.
“Amahema y’i Buyuda” akizwa
13. Amagambo avuga ibihereranye n’“amahema y’i Buyuda” asobanura iki, kandi se kuki Yehova arengera abagerwaho n’akaga?
13 Soma muri Zekariya 12:7, 8. Muri Isirayeli ya kera amahema yari ikintu cy’ingenzi cyagaragaraga mu gihugu. Rimwe na rimwe yakoreshwaga n’abungeri ndetse n’abakoraga mu mirimo y’ubuhinzi. Abo bantu ni bo babaga aba mbere mu kwibasirwa n’ibitero by’abanzi bavuye mu gihugu cyabaga cyagabye igitero ku mugi wa Yerusalemu, kandi babaga bakeneye kurindwa. Amagambo ngo “amahema y’i Buyuda” agaragaza ko muri iki gihe abasigaye basizwe bari hanze mu buryo bw’ikigereranyo, ni ukuvuga ahantu hatagoteshejwe inkuta ndende. Aho hantu bari ni ho bakorera umurimo wo kuvuganira inyungu z’Ubwami bwa Mesiya nta bwoba. Yehova Nyiringabo akiza “amahema y’i Buyuda” kuko yugarijwe n’ibitero bya Satani.
14. Ni gute Yehova arengera ababa mu ‘mahema y’i Buyuda,’ akabarinda kuba abanyantege nke?
14 Koko rero, amateka agaragaza ko Yehova arengera abasizwe bahagarariye Ubwami ku isi bari mu ‘mahema’ abambye hanze.b Abarinda kuba ‘abanyantege nke,’ mu buryo bw’uko atuma bagira imbaraga n’ubutwari nka Dawidi wari umwami w’intwari.
15. Kuki Yehova ‘ashaka kurimbura amahanga yose,’ kandi se ibyo azabikora byagenze bite?
15 Soma muri Zekariya 12:9. Kuki Yehova ‘ashaka kurimbura amahanga yose’? Ni ukubera ko ayo mahanga akomeza kurwanya Ubwami bwa Mesiya. Amahanga ari mu mimerere yo gucirwaho iteka, kubera ko yibasira ubwoko bw’Imana kandi akabutoteza. Vuba aha, abambari ba Satani bo ku isi bazagaba igitero cya nyuma ku basenga Imana by’ukuri. Ibyo bizatuma isi igera mu mimerere Bibiliya yita Harimagedoni (Ibyahishuwe 16:13-16). Umucamanza w’Ikirenga azarwanya icyo gitero kugira ngo arengere abagaragu be kandi yeze izina rye hagati y’amahanga.—Ezekiyeli 38:14-18, 22, 23.
16, 17. (a) ‘Umurage w’abagaragu b’Uwiteka’ ni uwuhe? (b) Iyo twihanganiye ibitero bya Satani bigaragaza iki?
16 Nta ntwaro Satani afite yatuma ukwizera kw’abagize ubwoko bw’Imana bo ku isi yose gucogora, cyangwa ngo ishyaka ryabo riyoyoke. Amahoro yo mu buryo bw’umwuka dukesha kumenya ko Yehova aturokora akoresheje imbaraga ze, ni ‘yo murage w’abagaragu b’Uwiteka’ (Yesaya 54:17). Nta muntu n’umwe ushobora kutuvutsa amahoro n’uburumbuke byo mu buryo bw’umwuka dufite (Zaburi 118:6). Satani azakomeza kwenyegeza umuriro wo kuturwanya kandi aduteze imibabaro. Nidukomeza kwihangana turi indahemuka, bizagaragaza ko umwuka w’Imana uri kuri twe (1 Petero 4:14). Ubutumwa bwiza bw’Ubwami bwa Yehova bwimitswe burimo burabwirizwa ku isi hose. Abarwanya ubwoko bw’Imana bakoresha ‘amabuye y’imihumetso’ menshi y’ikigereranyo kugira ngo babuce intege. Icyakora, Yehova aha abagaragu be imbaraga zo gutsinda ayo mabuye, bagahindura ubusa ingaruka zayo (Zekariya 9:15). Abasigaye basizwe hamwe na bagenzi babo b’indahemuka ntibazigera babuzwa gukomeza umurimo wabo!
17 Dutegerezanyije amatsiko igihe tuzarokorwa burundu ibitero bya Satani. Mbega ukuntu duhumurizwa no kuba twizera mu buryo bwuzuye ko ‘nta ntwaro bacuriye kuturwanya izagira icyo idutwara, kandi [ko] ururimi rwose ruzahagurukira kutuburanya tuzarutsinda’!
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova ariko ubu ntikigicapwa.
b Niba ushaka ibisobanuro birambuye, reba igitabo Les Témoins de Jéhovah: Prédicateurs du Royaume de Dieu, ipaji ya 675-676, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.
Ni gute wasubiza?
• Ni iki kigaragaza ko intwaro za Satani zitagize icyo zigeraho?
• Ni gute Yerusalemu yo mu ijuru yabaye “ibuye riremerera” amahanga?
• Ni gute Yehova akiza “amahema y’i Buyuda”?
• Uko tugenda twegereza Harimagedoni, ni iki twiringira tudashidikanya?
[Amafoto yo ku ipaji ya 21]
Abagize ubwoko bwa Yehova bo muri Alubaniya bakomeje kuba indahemuka nubwo Satani yabagabyeho ibitero
[Ifoto yo ku ipaji ya 23]
Yesu yamaganye ibirego by’ibinyoma
[Amafoto yo ku ipaji ya 24]
Nta ntwaro bacuriye kurwanya ababwiriza ubutumwa bwiza izagira icyo ibatwara