Amaboko yanyu nakomere
“Amaboko yanyu nakomere, yemwe abumva muri iyi minsi amagambo yavuzwe n’abahanuzi.”—ZEKARIYA 8:9.
1, 2. Kuki twagombye kwita cyane ku gitabo cya Hagayi n’icya Zekariya?
NUBWO hashize imyaka 2.500 ubuhanuzi bwa Hagayi na Zekariya bwanditswe, bugufitiye akamaro rwose. Inkuru zivugwa muri ibyo bitabo byombi bya Bibiliya si amateka gusa. Ni zimwe mu bigize “ibyanditswe kera byose byandikiwe kutwigisha” (Abaroma 15:4). Ibyinshi mu byo dusomamo bituma dutekereza ku byabaye kuva mu mwaka wa 1914, igihe Ubwami bwimikwaga mu ijuru.
2 Intumwa Pawulo yavuze ibyabaye ku bwoko bw’Imana kera, agira ati “ibyo byababereyeho kutubera akabarore, kandi byandikiwe kuduhugura twebwe abasohoreweho n’imperuka y’ibihe” (1 Abakorinto 10:11). Bityo rero, ushobora kwibaza uti ‘igitabo cya Hagayi n’icya Zekariya bitumariye iki muri iki gihe?’
3. Hagayi na Zekariya bibanze ku ki?
3 Nk’uko twabibonye mu ngingo ibanziriza iyi, ubuhanuzi bwa Hagayi n’ubwa Zekariya buvuga iby’igihe Abayahudi bari bamaze kuva mu bunyage i Babuloni bagasubira mu gihugu Imana yari yarabahaye. Abo bahanuzi bombi bibanze cyane ku kongera kubaka urusengero. Abayahudi bashyizeho urufatiro rw’urusengero mu mwaka wa 536 Mbere ya Yesu. Nubwo Abayahudi bakuze bibukaga ibya kera, muri rusange abantu ‘barasakuzaga cyane bishimye.’ Mu by’ukuri ariko, hari ikintu cy’ingenzi cyane cyabaye muri iki gihe. Mu buhe buryo?—Ezira 3:3-13.
4. Nyuma gato y’Intambara ya Mbere y’Isi Yose habaye iki?
4 Nyuma gato y’Intambara ya Mbere y’Isi Yose, abagaragu ba Yehova basizwe bavanywe mu bunyage bwa Babuloni Ikomeye. Icyo cyari igihamya gikomeye kigaragaza ko Yehova abashyigikiye. Mbere yaho, byasaga n’aho abayobozi b’amadini hamwe n’incuti zabo z’abanyapolitiki bahagaritse umurimo wo kubwiriza no kwigisha wakorwaga n’Abigishwa ba Bibiliya (Ezira 4:8, 13, 21-24). Icyakora, Yehova Imana yavanyeho inzitizi zose zabuzaga abantu kubwiriza no guhindura abantu abigishwa. Mu gihe cy’imyaka ibarirwa muri za mirongo uhereye mu mwaka wa 1919, umurimo w’Ubwami wateye imbere kandi nta cyashoboye kuwukoma imbere.
5, 6. Muri Zekariya 4:7 herekeza ku rihe sohozwa rikomeye?
5 Dushobora kwiringira tudashidikanya ko Yehova azakomeza gushyigikira umurimo wo kubwiriza no kwigisha ukorwa n’abagaragu be bumvira. Muri Zekariya 4:7 dusoma ngo “azazana n’ibuye risumba ayandi, barangurure bati ‘nirihabwe umugisha! Nirihabwe umugisha!’” Ni irihe sohozwa rikomeye ryabaye muri iki gihe ayo magambo yerekezaho?
6 Ibivugwa muri Zekariya 4:7 byerekeza ku gihe gahunda yo gusengera by’ukuri Umwami w’Ikirenga w’ijuru n’isi mu rugo rwo ku isi rw’urusengero rwe rwo mu buryo bw’umwuka izaba itunganye. Urwo rusengero ni uburyo Yehova yateganyirije abantu bwo kumwegera bakamusenga bashingiye ku gitambo cy’impongano cya Kristo Yesu. Mu by’ukuri, urwo rusengero rukuru rwo mu buryo bw’umwuka rwabayeho kuva mu kinyejana cya mbere. Ariko kandi, gahunda y’ugusenga k’ukuri ikorerwa mu rugo rwarwo rwo ku isi izatunganywa. Abantu babarirwa muri za miriyoni basenga Yehova muri iki gihe bakorera mu rugo rwo ku isi rw’urusengero rwo mu buryo bw’umwuka. Abo ngabo kimwe n’abandi benshi bazazuka, bazagezwa ku butungane mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Yesu Kristo bw’Imyaka Igihumbi. Ku iherezo ry’imyaka igihumbi, abasenga Imana by’ukuri ni bo bonyine bazaba bari ku isi yatunganyijwe.
7. Ni uruhe ruhare Yesu afite mu birebana no gutunganya gahunda y’ugusenga k’ukuri muri iki gihe, kandi se kuki ibyo bidutera inkunga?
7 Umutware Zerubabeli n’Umutambyi Mukuru Yeshuwa biboneye ukuntu imirimo yo kubaka urusengero yarangiye mu mwaka wa 515 Mbere ya Yesu. Muri Zekariya 6:12, 13 hari ubuhanuzi buvuga ukuntu Yesu yari kuzagira uruhare nk’urwo mu gutunganya gahunda y’ugusenga k’ukuri. Aho haragira hati ‘Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “dore umuntu witwa Shami uzumbura azamera ahantu he, kandi ni we uzubaka urusengero rw’Uwiteka. Ni koko azagira icyubahiro, azicara ku ntebe y’ubwami ategeke, kandi azaba umutambyi ku ntebe ye.”’ None se ko Yesu, uri mu ijuru kandi utuma abami bakomoka kuri Dawidi bakomeza gusagamba, ashyigikiye umurimo w’Ubwami ukorerwa mu rusengero rwo mu buryo bw’umwuka, utekereza ko hari ushobora kuwukoma imbere? Nta we rwose! Ese ibyo ntibyagombye gutuma twongera umurego mu murimo wacu ntiturangazwe n’imihangayiko ya buri munsi?
Icyagombye kuza mu mwanya wa mbere
8. Kuki tugomba gushyira umurimo dukorera mu rusengero rwo mu buryo bw’umwuka mu mwanya wa mbere mu mibereho yacu?
8 Kugira ngo Yehova adushyigikire kandi aduhe imigisha, tugomba gukomeza gushyira umurimo dukorera mu rusengero rwo mu buryo bw’umwuka mu mwanya wa mbere mu mibereho yacu. Mu buryo bunyuranye n’uko Abayahudi bavugaga ngo ‘igihe ntikiragera,’ twe tugomba kwibuka ko turi “mu minsi y’imperuka” (Hagayi 1:2; 2 Timoteyo 3:1). Yesu yari yarahanuye ko abigishwa be b’indahemuka bari kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami kandi bagahindura abantu abigishwa. Tugomba kuba maso kugira ngo tudakerensa igikundiro twahawe cyo gukora uwo murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza. Umurimo wo kubwiriza no kwigisha wamaze igihe gito warahagaritswe n’abantu bo muri iyi si bawurwanyaga ariko ukongera gukorwa mu mwaka wa 1919, nturarangira. Icyakora, ushobora kwiringira ko uzarangira.
9, 10. Kugira ngo Yehova aduhe imigisha tugomba gukora iki, kandi se ibyo bisobanura iki?
9 Uko dukomeza gukorana umwete umurimo wo kubwiriza, ni na ko tuzagororerwa, twese muri rusange na buri muntu ku giti cye. Zirikana isezerano riduha icyizere Yehova yatanze. Igihe Abayahudi bongeraga gusenga Yehova n’ubugingo bwabo bwose kandi bagasubukura umurimo wo gushyiraho urufatiro rw’urusengero babigiranye umwete, Yehova yarabasezeranyije ati “uhereye uyu munsi nzabaha umugisha” (Hagayi 2:19). Yari kongera kubemera. Noneho tekereza kuri iyi migisha iboneka mu masezerano y’Imana: “hazabaho imbuto z’amahoro, umuzabibu uzera imbuto zawo, ubutaka buzera umwero wabwo, n’ijuru rizatonda ikime cyaryo, ibyo byose nzabiraga abasigaye bo muri ubu bwoko.”—Zekariya 8:9-13.
10 Nk’uko Yehova yahaye Abayahudi imigisha yo mu buryo bw’umwuka ndetse n’ubutunzi, ni ko natwe azaduha imigisha nidukorana umwete umurimo yaduhaye kandi tukawukora twishimye. Iyo migisha ikubiyemo kugira amahoro hagati yacu ubwacu, umutekano, uburumbuke n’amajyambere yo mu buryo bw’umwuka. Icyakora, ushobora kwiringira nta gushidikanya ko Yehova akomeza kuduha imigisha ari uko natwe dukomeje gukora umurimo wo mu rusengero rwo mu buryo bw’umwuka, kandi tukawukora nk’uko ashaka.
11. Ni gute twakwisuzuma?
11 Iki rero ni cyo gihe cyo ‘kwibuka ibyo dukora’ (Hagayi 1:5, 7). Twagombye gufata akanya ko kwigenzura tukareba ibyo dushyira mu mwanya wa mbere mu mibereho yacu. Muri iki gihe, Yehova aduha imigisha akurikije uko duhesha ikuzo izina rye n’uko dukomeza kujya mbere mu murimo dukorera mu rusengero rwe rwo mu buryo bw’umwuka. Ushobora kwibaza uti ‘mbese ibyo nashyiraga mu mwanya wa mbere byarahindutse? Mbese ishyaka mfitiye Yehova, ukuri kwe, n’umurimo we ringana n’iryo nari mfite nkibatizwa? Ese gushaka gukira byaba bituma ntita kuri Yehova n’Ubwami bwe? Ese gutinya abantu, ni ukuvuga guhangayikishwa n’icyo bantekerezaho, byaba mu rugero runaka bimbera inzitizi?’—Ibyahishuwe 2:2-4.
12. Ni iyihe mimerere Abayahudi barimo ivugwa muri Hagayi 1:6, 9?
12 Ntitwifuza ko Yehova atwima umugisha bitewe n’uko twirengagije umurimo uhesha ikuzo izina rye. Wibuke ko nyuma y’uko Abayahudi bagaruwe bagatangira kubaka urusengero babigiranye umwete ari bwo ‘umuntu wese muri bo yihutiye kwiyubakira iye nzu’ nk’uko muri Hagayi 1:9 habivuga. Buri wese yigiriye mu bye. Ibyo byatumye ‘basarura bike,’ ni ukuvuga ibyokurya n’ibyokunywa bidahagije, kandi ntibagira imyambaro ibamara imbeho (Hagayi 1:6). Yehova ntiyabahaga umugisha. Mbese hari icyo ibyo bitwigisha?
13, 14. Ni gute twashyira mu bikorwa isomo twakuye muri Hagayi 1:6, 9, kandi se kuki ibyo ari iby’ingenzi?
13 Ese ntiwemera ko kugira ngo Yehova akomeze kuduha imigisha, tugomba kwirinda gushaka inyungu zacu bwite twirengagije gusenga Yehova? Tugomba kwirinda mu gihe ibyo dukora cyangwa ibidushishikaje byaba bishaka gutuma twiruka inyuma y’ubutunzi, dukora imishinga ituma dukira vuba, dushaka kwiga amashuri menshi tugamije kubona umwanya mwiza muri iyi si, cyangwa dukora gahunda zigamije gutuma twumva ko hari icyo twagezeho.
14 Gukora ibyo bintu ubwabyo bishobora kuba atari icyaha. Ariko se iyo ubigereranyije n’ubuzima bw’iteka usanga atari “imirimo ipfuye” (Abaheburayo 9:14)? Mu buhe buryo? Ni imirimo ipfuye mu buryo bw’umwuka, itagira icyo imaze kandi idahesha inyungu. Umuntu akomeje kuyibandaho yatuma apfa mu buryo bw’umwuka. Ibyo byabaye kuri bamwe mu Bakristo basizwe bo mu gihe cy’intumwa (Abafilipi 3:17-19). Hari n’abantu bo muri iki gihe byagendekeye bityo. Ushobora kuba uzi abantu bamwe bagiye bareka imirimo ya gikristo kandi bakava mu itorero, ubu bakaba batiteguye kongera gukora umurimo wa Yehova. Twiringira tudashidikanya ko bene abo bazagarukira Yehova, ariko icyo tudakwiriye kwirengagiza ni uko iyo umuntu atwawe n’iyo ‘mirimo ipfuye,’ bishobora gutuma Yehova atamwemera kandi ntamuhe imigisha. Urumva nawe ukuntu bishobora kugira ingaruka mbi. Bishobora gutuma ubura ibyishimo n’amahoro duheshwa n’umwuka w’Imana. Tekereza nanone ukuntu kutaba mu muryango wa gikristo w’abavandimwe bakundana ari ukunyagwa zigahera!—Abagalatiya 1:6; 5:7, 13, 22-24.
15. Ni gute muri Hagayi 2:14, hagaragaza ukuntu tugomba gufatana uburemere gahunda yo gusenga Yehova?
15 Icyo ni ikintu gikomeye cyane. Reba muri Hagayi 2:14 ukuntu Yehova yabonaga Abayahudi birengagizaga inzu yo kumusengeramo, bakiyubakira amazu yabo gusa cyangwa bagateganya kuyarimbisha. Aho hagira hati “‘ni ko n’uyu muryango umeze, n’ubu bwoko buri imbere yanjye ni ko bumeze,’ ni ko Uwiteka avuga, ‘kandi ni ko ibintu bakoresha amaboko yabo bimera, kandi n’icyo bantura cyose kiranduye.’” Ibitambo by’urwiyerurutso byose Abayahudi b’imitima ibiri batambiraga ku gicaniro cy’agateganyo i Yerusalemu ntibyemerwaga, kuko bari barirengagije ugusenga k’ukuri.—Ezira 3:3.
Yadusezeranyije ko izadushyigikira
16. Ni iki Abayahudi bashoboraga kwiringira bahereye ku byo Zekariya yeretswe?
16 Nk’uko Imana yabigaragaje binyuriye ku bintu bitandukanye Zekariya yagiye yerekwa incuro umunani zose, Abayahudi bumvira bakoze imirimo yo kongera kubaka urusengero bijejwe ko Imana yari kubashyigikira. Iyerekwa rya mbere ryabizezaga ko urusengero rwari kuzubakwa rukuzura, kandi ko i Yerusalemu n’i Buyuda bari kuzagira uburumbuke igihe cyose Abayahudi bari kumvira bagakora uwo murimo (Zekariya 1:8-17). Iyerekwa rya kabiri ryatumye bizera ko amahanga yose yarwanyaga ugusenga k’ukuri yari kuzarimburwa (Zekariya 2:1-3). Ibindi bintu Zekariya yeretswe byatumye yizera ko Imana yari kuzarinda umurimo wo kubaka urusengero, ko abantu benshi bo mu bihugu bitandukanye bari kuzaza mu rusengero rwa Yehova igihe rwari kuba rumaze kuzura, ko bari kuzagira amahoro nyakuri n’umutekano, ko inzitizi zose basaga n’aho badashobora kurenga zatumaga umurimo w’Imana udakorwa zari kuzakurwaho, ko ubugizi bwa nabi bwari kuzavaho, kandi ko abamarayika ari bo bari kuzahagararira uwo murimo bakanawurinda (Zekariya 2:9, 15; 3:10; 4:7; 5:6-11; 6:1-8). Ushobora kwiyumvisha impamvu ayo masezerano y’uko Imana yari gushyigikira abantu bumvira ari yo yatumye bahindura imibereho yabo, maze bakerekeza ibitekerezo ku murimo watumye Imana ibabohora.
17. Dukurikije ibyo twasezeranyijwe, ni iki twagombye kwibaza?
17 Mu buryo nk’ubwo, icyizere dufite cy’uko ugusenga k’ukuri kugomba kunesha cyagombye gutuma tugira icyo dukora kandi kikadushishikariza gutekereza cyane ku rusengero rwa Yehova. Ibaze uti ‘none se niba nemera ko iki ari cyo gihe cyo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami no guhindura abantu abigishwa, intego zanjye n’imibereho yanjye birabigaragaza? Mbese mara igihe gikwiriye niyigisha Ijambo ry’Imana ry’ubuhanuzi, nkarigira iryanjye, nkariganiraho n’Abakristo bagenzi banjye kimwe n’abandi mpura na bo?’
18. Dukurikije ibivugwa muri Zekariya igice cya 14, ni iki kizabaho?
18 Zekariya yavuze iby’irimbuka rya Babuloni Ikomeye rizakurikirwa n’intambara ya Harimagedoni. Dusoma ngo “uzaba umunsi umwe uzwi n’Uwiteka, utari amanywa ntube n’ijoro, ariko nibigeza nimugoroba hazaba umucyo.” Koko rero, umunsi wa Yehova uzaba wijimye kandi ukonje ku banzi be bo ku isi. Ariko ku basenga Yehova b’indahemuka uzaba ari umunsi w’umucyo udashira no kwemerwa na we. Zekariya yanavuze ukuntu ibintu byose bizaba biri mu isi nshya bizatangaza ko Yehova ari uwera. Gahunda yo gusenga by’ukuri mu rusengero rukomeye rw’Imana rwo mu buryo bw’umwuka, ni yo izaba uburyo bwonyine bwo gusenga ku isi (Zekariya 14:7, 16-19). Mbega icyizere! Tuzibonera isohozwa ry’ibyahanuwe hamwe n’ukuntu Yehova agaragaza ko ari we mutegetsi w’ikirenga. Mbega ukuntu uzaba ari umunsi wihariye wa Yehova!
Imigisha izahoraho
19, 20. Kuki wavuga ko amagambo ari muri Zekariya 14:8, 9 atera inkunga?
19 Nyuma y’ibyo bintu bitangaje, Satani n’abadayimoni be bazashyirwa ikuzimu mu mimerere yo kutagira icyo bakora (Ibyahishuwe 20:1-3, 7). Hanyuma, imigisha izasesekara ku bantu mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi. Muri Zekariya 14:8, 9 hagira hati “kandi uwo munsi amazi y’ubugingo azava i Yerusalemu, amazi amwe azatembera mu nyanja y’iburasirazuba, ayandi azatembera mu nyanja y’iburengerazuba. Bizaba bityo mu cyi no mu itumba. Kandi Uwiteka azaba umwami w’isi yose, uwo munsi Uwiteka azaba umwe n’izina rye rizaba rimwe.”
20 “Amazi y’ubugingo” cyangwa “uruzi rw’amazi y’ubugingo” bigereranya uburyo Yehova yateganyije bwo guha abantu ubuzima bw’iteka, azakomeza gutemba aturuka ku ntebe y’Ubwami bwa Mesiya (Ibyahishuwe 22:1, 2). Imbaga y’abantu benshi basenga Yehova bazaba barokotse Harimagedoni, bazungukirwa no gukurirwaho urupfu bakomoye kuri Adamu. Ndetse n’abantu bapfuye bazungukirwa binyuriye ku muzuko. Ubwo ni bwo hazaba hatangiye igihe gishya cy’ubutegetsi bwa Yehova buzaba butegeka isi yose. Abantu bo ku isi yose bazamenya ko Yehova ari we Mutegetsi w’Ikirenga, kandi ko ari we wenyine ukwiriye gusengwa.
21. Ni iki twagombye kwiyemeza?
21 Gutekereza ku bintu byose Hagayi na Zekariya bahanuye n’ukuntu byose byagiye bisohora, biduha impamvu zifatika zo gukomeza gukora umurimo Imana yadushinze mu rugo rwo ku isi rw’urusengero rwayo rwo mu buryo bw’umwuka. Mu gihe tugitegereje ko gahunda y’ugusenga k’ukuri itunganywa, nimucyo twese twihatire gushyira inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere. Muri Zekariya 8:9 hadutera inkunga igira iti “amaboko yanyu nakomere, yemwe abumva muri iyi minsi amagambo yavuzwe n’abahanuzi.”
Mbese uribuka?
• Ni ibihe bintu byabaye bivugwa mu gitabo cya Hagayi n’icya Zekariya bifitanye isano n’ibiba muri iki gihe?
• Ni irihe somo igitabo cya Hagayi n’icya Zekariya biduha ku birebana n’ibigomba gushyirwa mu mwanya wa mbere?
• Kuki gusuzuma ubuhanuzi bwa Hagayi n’ubwa Zekariya biduha ibyiringiro by’igihe kizaza?
[Ifoto yo ku ipaji ya 26]
Hagayi na Zekariya bateye Abayahudi inkunga yo gukorana ubugingo bwabo bwose maze bagahabwa imigisha
[Amafoto yo ku ipaji ya 27]
Ese ‘wihutira kwiyubakira iyawe nzu?’
[Ifoto yo ku ipaji ya 28]
Yehova yasezeranyije umugisha kandi arawutanga