Guma mu kibaya Yehova aturindiramo
‘Yehova azarwanya ayo mahanga nk’uko kera yigeze kurwanya abanzi be ku munsi w’intambara.’—ZEK 14:3.
1, 2. Ni iyihe ntambara nyayo iri hafi kuba, kandi se ni iki abagaragu b’Imana batazakora muri iyo ntambara?
KU ITARIKI ya 30 Ukwakira 1938, abantu babarirwa muri za miriyoni bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bari bateze amatwi radiyo yahitagaho amakinamico yakundwaga cyane. Ikinamico yo kuri uwo mugoroba yari ishingiye ku bivugwa mu gitabo kirimo ibintu abahanga mu bya siyansi batekereza ku birebana n’intambara izaba hagati y’isi n’undi mubumbe, ariko bitari ukuri (The War of the Worlds). Abakinnyi bari bigize nk’abanyamakuru batangaje ko ingabo zo ku mubumbe wa Marisi zari zateye Isi kugira ngo ziyirimbure. Nubwo byari byatangajwe ko ari umukino gusa, abenshi mu bari bateze amatwi radiyo batekereje ko icyo gitero cyari cyo koko, maze bagira ubwoba bwinshi. Ndetse hari bamwe bafashe ingamba zari gutuma birinda ibimanuka byo ku mubumbe wa Marisi.
2 Muri iki gihe, hari intambara nyayo iri hafi kuba. Ariko kandi, abantu benshi nta cyo bakora kugira ngo bayitegure. Iyo ntambara ntivugwa mu gitabo kirimo ibyo abahanga mu bya siyansi batekereza, ahubwo ivugwa mu Ijambo ry’Imana ryahumetswe, ari ryo Bibiliya. Iyo ni intambara ya Harimagedoni, ari yo ntambara y’Imana yo kuvanaho iyi si mbi (Ibyah 16:14-16). Muri iyo ntambara, abagaragu b’Imana bari ku isi ntibazarwana n’ibimanuka bizaba biturutse ku wundi mubumbe. Icyakora, bazagira ubwoba bitewe n’ibintu bitangaje bizaba, n’ukuntu Imana izagaragaza imbaraga zayo mu buryo buteye ubwoba.
3. Ni ubuhe buhanuzi turi busuzume, kandi se kuki ari iby’ingenzi ko tubusuzuma?
3 Ubuhanuzi bwo muri Bibiliya buri muri Zekariya igice cya 14, butubwira byinshi ku birebana n’iyo ntambara ya Harimagedoni. Nubwo hashize imyaka igera ku 2.500 ubwo buhanuzi bwanditswe, natwe buratureba cyane (Rom 15:4). Ibyinshi mu bivugwa muri ubwo buhanuzi birebana n’ibyabaye ku bagize ubwoko bw’Imana kuva aho Ubwami bwa Mesiya bwimikiwe mu ijuru mu mwaka wa 1914, ndetse n’ibintu bishishikaje bizabaho vuba aha. Mu bintu by’ingenzi bivugwa muri ubwo buhanuzi, harimo ibirebana n’“ikibaya kinini cyane” n’ibyerekeye “amazi atanga ubuzima” (Zek 14:4, 8). Muri icyo kibaya ni ho Yehova arindira abamusenga. Kandi kumenya icyo amazi y’ubuzima atumariye ntibizatuma twumva ko dukeneye gusa kunywa ayo mazi, ahubwo nanone bizatuma twumva dushaka kuyanywa. Ku bw’ibyo rero, ni iby’ingenzi ko twita kuri ubwo buhanuzi.—2 Pet 1:19, 20.
“UMUNSI WA YEHOVA” UTANGIRA
4. (a) “Umunsi wa Yehova” watangiye ryari? (b) Mu myaka ibarirwa muri za mirongo mbere ya 1914, ni iki abagaragu ba Yehova batangazaga, kandi se abayobozi b’isi babyitabiriye bate?
4 Igice cya 14 cyo muri Zekariya gitangira kivuga ibirebana n’“umunsi wa Yehova.” (Soma muri Zekariya 14:1, 2.) Uwo munsi ni uwuhe? Ni ‘umunsi w’Umwami’ watangiye igihe “ubwami bw’isi” bwabaga “ubwami bw’Umwami wacu n’ubwa Kristo we” (Ibyah 1:10; 11:15). Uwo munsi watangiye mu mwaka wa 1914, igihe Ubwami bwa Mesiya bwatangiraga gutegeka mu ijuru. Mu myaka ibarirwa muri za mirongo mbere y’umwaka wa 1914, abagaragu ba Yehova batangarizaga amahanga ko muri uwo mwaka ari bwo “ibihe byagenwe by’amahanga” byari kurangira, kandi ko ku isi hari hagiye kuba ibibazo bikomeye cyane kurusha ikindi gihe cyose (Luka 21:24). Amahanga yabyitabiriye ate? Aho kugira ngo abanyapolitiki n’abayobozi b’amadini bitabire uwo muburo wari uziye igihe, basuzuguye ababwiriza basutsweho umwuka bakoranaga umwete, kandi barabatoteza. Muri ubwo buryo, abo bayobozi b’isi basuzuguye Imana Ishoborabyose, kuko Abakristo basutsweho umwuka bahagarariye “Yerusalemu yo mu ijuru,” ari bwo Bwami bwa Mesiya na bo bazategekamo.—Heb 12:22, 28.
5, 6. (a) Ni iki amahanga yakoreye ‘umugi’ n’‘abenegihugu’ bawo nk’uko byari byarahanuwe? (b) ‘Abasigaye’ bari ba nde?
5 Zekariya yahanuye icyo amahanga yari gukora agira ati ‘umugi [ni ukuvuga Yerusalemu] uzafatwa.’ “Uwo mugi” ugereranya Ubwami bw’Imana buyobowe na Mesiya. Hano ku isi buhagarariwe n’‘abenegihugu’ babwo, ari bo Bakristo basigaye basutsweho umwuka (Fili 3:20). Mu Ntambara ya Mbere y’Isi Yose, abari bahagarariye umuteguro wa Yehova ‘barafashwe’ maze bafungirwa muri gereza yo muri Atlanta, muri Leta ya Georgia, ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Abanzi bakoreye Abakristo basutsweho umwuka ibikorwa by’akarengane n’iby’ubugome, babuzanya ibitabo byabo kandi bagerageza guhagarika umurimo wo kubwiriza. Ni nk’aho abo banzi ‘basahuye’ cyangwa bakiba mu mazu yo muri uwo mugi.
6 Nubwo abarwanyaga abagize ubwoko bw’Imana bari benshi cyane, bakaba barabavugaga nabi kandi bakabatoteza, ugusenga k’ukuri ntikwigeze kuzimangana. Hari Abakristo basutsweho umwuka bakomeje kuba indahemuka. Nk’uko Zekariya yabivuze, abo ni bo ‘basigaye’ banze ‘gukurwa muri uwo mugi.’
7. Ni uruhe rugero Abakristo basutsweho umwuka baduha?
7 Ese igihe Intambara ya Mbere y’Isi Yose yarangiraga, ubwo buhanuzi bwari bwarasohoye mu buryo bwuzuye? Oya. Hari ibindi bitero amahanga yari kugaba ku basigaye basutsweho umwuka no kuri bagenzi babo b’indahemuka bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi (Ibyah 12:17). Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yarabigaragaje. Kuba Abahamya basutsweho umwuka barakomeje kubera Imana indahemuka, bituma abagaragu b’Imana bo muri iki gihe bihanganira ibigeragezo ibyo ari byo byose bahura na byo. Muri byo hakubiyemo kurwanywa n’abagize imiryango yabo batizera, abo bakorana, cyangwa abo bigana, babakoba babahora ukwizera kwabo (1 Pet 1:6, 7). Aho abasenga by’ukuri baba bari hose, biyemeje kurusha ikindi gihe cyose ‘gushikama bunze ubumwe mu bitekerezo,’ no ‘kudaterwa ubwoba n’ababarwanya’ (Fili 1:27, 28). Ariko se, ni hehe abagize ubwoko bwa Yehova babonera ubuhungiro muri iyi si ibanga?—Yoh 15:17-19.
YEHOVA ATUMA HABAHO “IKIBAYA KININI CYANE”
8. (a) Muri Bibiliya, imisozi ishobora kugereranya iki? (b) “Umusozi w’ibiti by’imyelayo” ugereranya iki?
8 Kubera ko Yerusalemu, ari yo yitwa ‘umugi,’ igereranya Yerusalemu yo mu ijuru, ‘umusozi w’ibiti by’imyelayo, uri imbere y’i Yerusalemu’ na wo ugomba gufatwa mu buryo bw’ikigereranyo. Uwo musozi ugereranya iki? Ni mu buhe buryo wari ‘gusadukamo kabiri’ maze ugahinduka imisozi ibiri? Kuki Yehova ayita “imisozi yanjye”? (Soma muri Zekariya 14:3-5.) Muri Bibiliya, imisozi ishobora kugereranya ubwami cyangwa ubutegetsi. Nanone kandi, Bibiliya ikunze kuvuga ko imigisha n’uburinzi bituruka ku musozi w’Imana (Zab 72:3; Yes 25:6, 7). Bityo rero, umusozi w’ibiti by’imyelayo Imana ihagazeho mu burasirazuba bwa Yerusalemu yo ku isi, ugereranya ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova.
9. Ni mu buhe buryo umusozi w’ibiti by’imyelayo wasadutsemo kabiri?
9 Kuba umusozi w’ibiti by’imyelayo warasadutsemo kabiri bisobanura iki? Uwo musozi uri mu burasirazuba bwa Yerusalemu wasadutsemo kabiri mu buryo bw’uko Yehova yashyizeho ubundi butegetsi bwungirije. Ubwo butegetsi bwungirije ni Ubwami bwa Mesiya buyobowe na Yesu Kristo. Iyo ni yo mpamvu imisozi ibiri yabayeho nyuma y’uko umusozi w’ibiti by’imyelayo usadutsemo kabiri, Yehova yayise “imisozi yanjye” (Zek 14:4). Iyo misozi yombi ni iye.
10. “Ikibaya kinini cyane” kiri hagati y’imisozi ibiri kigereranya iki?
10 Igihe uwo musozi w’ikigereranyo wasadukagamo kabiri, igice kimwe kikajya mu majyaruguru ikindi kikajya mu majyepfo, ibirenge bya Yehova byakomeje guhagarara kuri iyo misozi yombi. Munsi y’ibirenge bye habaye “ikibaya kinini cyane.” Icyo kibaya kigereranya uburyo Yehova arinda abagaragu be binyuze ku butegetsi bwe bw’ikirenga no ku Bwami bw’Umwana we ari we Mesiya. Yehova ntazigera yemera ko ugusenga k’ukuri kuvanwaho. Ni ryari uwo musozi w’ibiti by’imyelayo wasadutsemo kabiri? Ibyo byabaye igihe Ubwami bwa Mesiya bwimikwaga ku iherezo ry’Ibihe by’Abanyamahanga, mu mwaka wa 1914. Ni ryari abasenga by’ukuri batangiye guhungira muri icyo kibaya cy’ikigereranyo?
ABANTU BATANGIRA GUHUNGIRA MU KIBAYA
11, 12. (a) Ni ryari abantu batangiye guhungira mu kibaya cy’ikigereranyo? (b) Ni iki kigaragaza ko ukuboko gukomeye kwa Yehova gukomeza kurinda abagize ubwoko bwe?
11 Yesu yaburiye abigishwa be ati “muzangwa n’amahanga yose abahora izina ryanjye” (Mat 24:9). Muri iyi minsi y’imperuka yatangiye mu wa 1914, urwo rwango rwarushijeho kwiyongera. Nubwo abasigaye basutsweho umwuka bagabweho igitero gikaze n’abanzi babo mu gihe cy’Intambara ya Mbere y’Isi Yose, abari bagize iryo tsinda bizerwa ntibigeze bicwa ngo bashireho. Mu mwaka wa 1919, bavuye mu nzara za Babuloni Ikomeye, ni ukuvuga amadini yose y’ikinyoma (Ibyah 11:11, 12).a Icyo gihe ni bwo abantu batangiye guhungira muri icyo kibaya.
12 Kuva mu mwaka wa 1919, Yehova yakomeje kurinda abamusenga by’ukuri aho bari hose ku isi. Mu gihe cy’imyaka myinshi, mu bice byinshi by’isi ibitabo by’Abahamya ba Yehova byagiye bibuzanywa, n’umurimo wabo wo kubwiriza urahagarikwa. Uko ni na ko bikimeze mu bihugu bimwe na bimwe. Icyo ubutegetsi bw’abantu bwakora cyose, ntibuzigera buhagarika ugusenga k’ukuri. Ukuboko gukomeye kwa Yehova kuzakomeza kurinda abagize ubwoko bwe.—Guteg 11:2.
13. Ni mu buhe buryo tuguma mu kibaya Yehova aturindiramo, kandi se kuki ibyo ari ingenzi cyane muri iki gihe?
13 Nidukomeza kubera Yehova indahemuka kandi tugashikama mu kuri, we n’Umwana we Yesu Kristo bazatwitaho, kandi Imana ntizemera ko hagira umuntu cyangwa ikintu icyo ari cyo cyose ‘kidukura mu kuboko kwayo’ (Yoh 10:28, 29). Yehova yiteguye kuduha ubufasha bwose dukeneye kugira ngo dukomeze kumwumvira we Mutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi, kandi dukomeze gushyigikira Ubwami bwa Mesiya mu budahemuka. Mu gihe cy’umubabaro ukomeye wegereje, tuzakenera cyane ko Imana idufasha. Ku bw’ibyo, ni iby’ingenzi cyane ko muri iki gihe tuguma mu kibaya Yehova aturindiramo.
‘UMUNSI WO KURWANYA ABANZI’
14, 15. Ku ‘munsi [w’Imana] wo kurwanya’ abanzi bayo, bizagendekera bite abantu batazaba bari mu kibaya Imana iturindiramo?
14 Uko iherezo ry’iyi si rigenda rirushaho kwegereza, ni na ko Satani agenda arushaho kugaba ibitero ku bagaragu ba Yehova. Ariko vuba aha, Satani azagaba igitero cye cya nyuma. Icyo gihe Yehova azarwanya abanzi b’ubwoko bwe bose maze abarimbure. Uwo ni wo ‘munsi [w’Imana] wo kurwanya’ abanzi bayo wahanuwe na Zekariya. Kuri uwo munsi, Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi azagaragaza ko ari Umurwanyi ukomeye kurusha uko yabigaragaje ku wundi “munsi w’intambara” uwo ari wo wose.—Zek 14:3.
15 None se ku munsi w’Imana wo kurwanya abanzi bayo, bizagendekera bite abantu batazaba bari mu ‘kibaya kinini’ Yehova aturindiramo? Ubuhanuzi buvuga ko batazabona “urumuri rurabagirana.” Ibyo bisobanura ko batazemerwa n’Imana. Kuri uwo munsi w’intambara, ‘ifarashi, inyumbu, ingamiya, indogobe n’amatungo y’ubwoko bwose,’ bigereranya intwaro z’amahanga, “bizakonja bigagare.” Ibyo bisobanura ko intwaro n’ibindi bikoresho byose by’intambara bitazongera kugira akamaro. Yehova azanakoresha ‘icyorezo’ cyangwa indwara. Ntituzi niba icyo cyorezo kizaba ari nyakuri cyangwa gifite ibindi kigereranya, ariko icyo tuzi cyo ni uko kizacecekesha abaturwanya. Kuri uwo munsi ‘amaso yabo n’indimi zabo bizabora,’ mu buryo bw’uko batazashobora kugira icyo badutwara kandi ntibashobore kuvuga amagambo yo gutuka Imana (Zek 14:6, 7, 12, 15). Irimbuka rizagera hose ku isi. Muri iyo ntambara, abazaba bari mu ruhande rwa Satani bazaba ari benshi cyane (Ibyah 19:19-21). Abazaba ‘bishwe na Yehova kuri uwo munsi bazaba ku mpera imwe y’isi kugera ku yindi mpera.’—Yer 25:32, 33.
16. Kubera ko umunsi w’Imana wo kurwanya abanzi bayo wegereje, ni ibihe bibazo twagombye kwibaza? Icyo gihe bizaba ngombwa ko dukora iki?
16 Mu ntambara, abantu bose ndetse n’ababa bazayitsinda, bahura n’imibabaro. Ibyokurya bishobora kubura. Abantu bashobora gutakaza imitungo yabo. Abari abakire bashobora kuba abakene. Abantu bashobora kuvutswa uburenganzira bwabo. Ibyo nibitugeraho tuzabyitwaramo dute? Ese tuzashya ubwoba? Ese bizatuma tureka gukorera Yehova? Ese tuzacika intege, maze dutakaze ibyiringiro byose twari dufite? Mu gihe cy’umubabaro ukomeye, gukomeza kwiringira ko Yehova afite imbaraga zo kudukiza kandi tukaguma mu kibaya aturindiramo, bizaba ari iby’ingenzi cyane.—Soma muri Habakuki 3:17, 18.
“AMAZI ATANGA UBUZIMA”
17, 18. (a) “Amazi atanga ubuzima” ni iki? (b) ‘Inyanja y’iburasirazuba’ n’‘inyanja y’iburengerazuba’ zigereranya iki? (c) Ni iki wiyemeje gukora?
17 Nyuma ya Harimagedoni, “amazi atanga ubuzima” azatemba aturutse ku ntebe y’Ubwami bwa Mesiya. Ayo ‘mazi atanga ubuzima’ agereranya ibintu byose Yehova yateganyirije abantu kugira ngo bazashobore kubaho iteka. ‘Inyanja y’iburasirazuba’ yerekeza ku Nyanja y’Umunyu, naho ‘inyanja y’iburengerazuba’ ikerekeza ku Nyanja ya Mediterane. Zombi zigereranya abantu. Inyanja y’Umunyu igereranya abantu bose bari mu mva. Kubera ko Inyanja ya Mediterane yuzuyemo ibinyabuzima, igereranya abagize “imbaga y’abantu benshi” bazarokoka Harimagedoni. (Soma muri Zekariya 14:8, 9; Ibyah 7:9-15.) Ayo matsinda yombi azanywa “amazi atanga ubuzima” aturuka mu ‘ruzi rw’amazi y’ubuzima.’ Ibyo bizatuma bose baba abantu batunganye, maze babeho iteka ryose.—Ibyah 22:1, 2.
18 Yehova azaturinda turokoke iherezo ry’iyi si mbi, maze twinjire mu isi nshya ye ikiranuka. Nubwo twangwa n’amahanga yose, nimucyo twiyemeze gukomeza gushyigikira Ubwami bw’Imana mu budahemuka no kuguma mu kibaya Yehova aturindiramo.
a Reba igitabo Ibyahishuwe—Indunduro yabyo ikomeye iri bugufi!, ku ipaji ya 169-170.