IGICE CYO KWIGWA CYA 4
Kuki tujya mu Rwibutso?
“Mujye mukomeza gukora mutya munyibuka.”—LUKA 22:19.
INDIRIMBO YA 20 Watanze Umwana wawe ukunda
INSHAMAKEa
1-2. (a) Ni ryari dukunze kwibuka umuntu wacu wapfuye? (b) Ni iki Yesu yatangije mu ijoro ryabanjirije urupfu rwe?
DUKOMEZA kwibuka umuntu wacu n’iyo yaba amaze imyaka myinshi apfuye. Turushaho kumutekereza cyane iyo itariki yapfiriyeho igeze.
2 Buri mwaka, twifatanya n’abandi bantu babarirwa muri za miriyoni bo hirya no hino ku isi, kugira ngo twibuke urupfu rw’umuntu dukunda cyane, ari we Yesu Kristo (1 Pet 1:8). Duhurira hamwe kugira ngo twibuke Yesu, kubera ko yatanze ubuzima bwe ngo bube inshungu, akadukiza icyaha n’urupfu (Mat 20:28). Yesu na we, yifuzaga ko abigishwa be bajya bibuka urupfu rwe. Mu ijoro ryabanjirije urupfu rwe, yatangije umuhango wihariye kandi atanga itegeko rigira riti: “Mujye mukomeza gukora mutya munyibuka.”—Luka 22:19.
3. Ni iki tugiye kwiga muri iki gice?
3 Mu bantu benshi baza mu Rwibutso rw’urupfu rwa Yesu Kristo, haba harimo bake bafite ibyiringiro byo kuzaba mu ijuru. Abandi benshi basigaye, baba bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi. Muri iki gice, tugiye kureba impamvu zituma ayo matsinda yombi ateranira hamwe mu Rwibutso ruba buri mwaka. Nanone turi burebe ukuntu kujya mu Rwibutso bitugirira akamaro. Reka tubanze turebe zimwe mu mpamvu zituma abasutsweho umwuka baza mu Rwibutso.
KUKI ABASUTSWEHO UMWUKA BAJYA MU RWIBUTSO?
4. Kuki abasutsweho umwuka barya ku mugati kandi bakanywa no kuri divayi bikoreshwa mu Rwibutso?
4 Buri mwaka, abasutsweho umwuka bajya mu Rwibutso bakarya ku mugati kandi bakanywa no kuri divayi, bikoreshwa mu Rwibutso. Kubera iki? Kugira ngo tubone igisubizo, reka turebe ibyabaye mu ijoro rya nyuma ry’ubuzima bwa Yesu hano ku isi. Amaze gusangira Pasika n’intumwa ze, yatangije umuhango waje kwitwa Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba. Yahereje intumwa ze 11 z’indahemuka umugati ngo ziwurye, kandi aziha na divayi ngo ziyinywe. Icyo gihe Yesu yagiranye na bo isezerano rishya n’isezerano ry’Ubwamib (Luka 22:19, 20, 28-30). Ayo masezerano yatumye izo ntumwa ndetse n’abandi Bakristo bake, bashobora kuzaba abami n’abatambyi mu ijuru (Ibyah 5:10; 14:1). Abakristo basutsweho umwuka basigaye,c ni bo barya ku mugati kandi bakanywa no kuri divayi bikoreshwa mu Rwibutso, kuko ari bo bari muri ayo masezerano yombi.
5. Ni iki Abakristo basutsweho umwuka bazi ku birebana n’ibyiringiro bahawe?
5 Hari indi mpamvu ituma Abakristo basutsweho umwuka bishimira kuza mu Rwibutso. Bituma batekereza ku byiringiro byabo. Yehova yahaye abo Bakristo basutsweho umwuka, ibyiringiro byiza cyane. Bazahabwa ubuzima budapfa kandi butabora kandi bazafatanya na Yesu Kristo gutegeka bari kumwe n’abandi bagize 144 000. Ariko ikiruta byose, ni uko bazabona Yehova Imana (1 Kor 15:51-53; 1 Yoh 3:2). Abo Bakristo basutsweho umwuka, bazi ko iyo migisha bazayihabwa bari mu ijuru. Icyakora kugira ngo bazageyo, bagomba gukomeza kubera Yehova indahemuka kugeza bapfuye (2 Tim 4:7, 8). Ubwo rero, iyo batekereje kuri ibyo byiringiro bafite, barishima cyane (Tito 2:13). None se twavuga iki ku bagize “izindi ntama” (Yoh 10:16)? Ni izihe mpamvu zituma na bo bajya mu Rwibutso? Reka turebe zimwe muri zo.
KUKI ABAGIZE IZINDI NTAMA BAJYA MU RWIBUTSO?
6. Kuki buri mwaka abagize izindi ntama bajya mu Rwibutso?
6 Nubwo abagize izindi ntama batarya ku mugati cyangwa ngo banywe kuri divayi, na bo bashimishwa no kujya mu Rwibutso, ari indorerezi. Mu mwaka wa 1938, ni bwo abafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi, batumiriwe kujya mu Rwibutso ku nshuro ya mbere. Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Werurwe 1938 wagize uti: “Birakwiriye ko abagize izindi ntama baza muri ayo materaniro, bakareba ibihabera. . . . Na bo bizabashimisha.” Nk’uko abatumirwa bishimira kujya mu bukwe, ni na ko abagize izindi ntama na bo bishimira kujya mu Rwibutso, ari indorerezi.
7. Kuki abagize izindi ntama bashimishwa na disikuru itangwa ku Rwibutso?
7 Iyo abagize izindi ntama baje mu Rwibutso, na bo batekereza ku byiringiro byabo. Bashimishwa na disikuru itangwa kuri uwo munsi, kuko ahanini yibanda ku byo Kristo n’abo bazafatanya gutegeka 144 000, bazakorera abantu b’indahemuka mu gihe cy’Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi. Abazafatanya na Yesu gutegeka, bazafasha abantu guhindura isi paradizo, kandi batume abantu bumvira batungana. Abagize izindi ntama babarirwa muri za miriyoni baza mu Rwibutso, bashimishwa no gutekereza ukuntu ibintu bizaba bimeze, igihe ubuhanuzi bwo muri Bibiliya buzaba bwasohoye, urugero nk’ubuvugwa muri Yesaya 35:5, 6; 65:21-23 ndetse no mu Byahishuwe 21:3, 4. Ubwo rero, iyo batekereje uko ubuzima buzaba bumeze mu isi nshya bari kumwe n’inshuti zabo n’imiryango yabo, bituma barushaho kwizera ko ibyo bintu bizabaho, kandi bakiyemeza gukomeza gukorera Yehova.—Mat 24:13; Gal 6:9.
8. Ni iyihe mpamvu yindi ituma abagize izindi ntama baza mu Rwibutso?
8 Reka turebe indi mpamvu ituma abagize izindi ntama baza mu Rwibutso. Baba bifuza kugaragaza ko bakunda Abakristo basutsweho umwuka kandi ko babashyigikiye. Bibiliya yari yarahanuye ko abasutsweho umwuka n’abagize izindi ntama, bari kunga ubumwe. Ibyo byari gushoboka bite? Reka turebe ingero zibigaragaza.
9. Ubuhanuzi bwo muri Zekariya 8:23 bwavuze ko abagize izindi ntama bari gufata bate Abakristo basutsweho umwuka?
9 Soma muri Zekariya 8:23. Ubu buhanuzi bugaragaza neza uko abagize izindi ntama bari gufata abavandimwe na bashiki bacu basutsweho umwuka. Ijambo “Umuyahudi” n’irivuga ngo “namwe,” yerekeza ku Bakristo basutsweho umwuka bakiri ku isi (Rom 2:28, 29). “Abantu icumi bavuye mu mahanga y’indimi zose,” bagereranya abagize izindi ntama. Ijambo ngo “bazafata,” ryumvikanisha ko abagize izindi ntama, bari gushyigikira mu budahemuka Abakristo basutsweho umwuka, bagafatanya na bo gusenga Yehova. Ubwo rero, iyo abagize izindi ntama bagiye mu Rwibutso, baba bagaragaje ko bunze ubumwe n’abo Bakristo basutsweho umwuka.
10. Yehova yashohoje ate ubuhanuzi buvugwa muri Ezekiyeli 37:15-19, 24, 25?
10 Soma muri Ezekiyeli 37:15-19, 24, 25. Yehova yashohoje ubu buhanuzi, igihe yatumaga abasutsweho umwuka bakorana bunze ubumwe n’abagize izindi ntama. Muri ubwo buhanuzi havugwamo inkoni ebyiri. Abafite ibyiringiro byo kuzaba mu ijuru bagereranywa n’inkoni ‘ya Yuda’ (kuko umuryango wa Yuda ari wo wavagamo abami ba Isirayeli). Abafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi bo, bagereranywa n’“inkoni ya Efurayimu.”d Yehova yari guhuza ayo matsinda abiri, akaba “inkoni imwe.” Ibyo bisobanura ko bari gukorera Umwami wabo Yesu Kristo bunze ubumwe. Ubwo rero, buri mwaka abasutsweho umwuka n’abagize izindi ntama bajya mu Rwibutso, atari amatsinda abiri atandukanye, ahubwo ari “umukumbi umwe” ufite “umwungeri umwe.”—Yoh 10:16.
11. Ni iki abagereranywa n’“intama” bavugwa muri Matayo 25:31-36, 40, bakora mbere na mbere kugira ngo bashyigikire abavandimwe ba Kristo?
11 Soma muri Matayo 25:31-36, 40. “Intama” zivugwa muri uwo mugani, zigereranya Abakristo bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi bariho muri iyi minsi y’imperuka. Bashyigikira mu budahemuka abavandimwe ba Kristo bakiri ku isi, bakabafasha mbere na mbere gusohoza inshingano ikomeye bafite yo kubwiriza ubutumwa bwiza ku isi hose no guhindura abantu abigishwa.—Mat 24:14; 28:19, 20.
12-13. Ni ibihe bintu bindi abagize izindi ntama bakora, kugira ngo bashyigikire abavandimwe ba Kristo?
12 Buri mwaka mbere gato y’uko Urwibutso ruba, abagize izindi ntama bashyigikira abavandimwe ba Kristo, bakifatanya muri gahunda ikorwa ku isi hose yo gutumira abantu bashimishijwe ngo baze mu Rwibutso. (Reba agasanduku kavuga ngo: “Wakwitegura ute Urwibutso?”) Nanone bakora uko bashoboye kugira ngo amatorero yo ku isi hose yizihize Urwibutso, nubwo amenshi muri yo nta basutsweho umwuka baba barimo. Ibyo byose babikora kuko baba bifuza gushyigikira abavandimwe ba Kristo. Bazi ko ibyo bakorera abo bavandimwe ba Kristo, Yesu abona ko ari we babikorera.—Mat 25:37-40.
13 None se, ni izihe mpamvu zindi zituma Abakristo basutsweho umwuka n’abafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi bajya mu Rwibutso?
IMPAMVU TWESE TUJYA MU RWIBUTSO
14. Ni iki Yehova na Yesu bakoze kugira ngo bagaragaze ko badukunda cyane?
14 Tuba tugaragaza ko dushimira Yehova na Yesu kubera urukundo badukunze. Yehova yadukoreye ibintu byinshi bigaragaza ko adukunda, ariko hari kimwe kiruta ibindi byose. Yehova yagaragaje ko adukunda cyane igihe yoherezaga Umwana we w’ikinege kugira ngo adupfire (Yoh 3:16). Yesu na we yagaragaje ko adukunda cyane, yemera kudupfira (Yoh 15:13). Ntitwabona icyo twitura Yehova na Yesu, kubera urwo rukundo batugaragarije. Icyakora iyo tugize imyifatire myiza, tuba tugaragaje ko tubashimira (Kolo 3:15). Ubwo rero, iyo tugiye mu Rwibutso tuba tweretse Yehova na Yesu ko tuzirikana urukundo badukunze kandi ko natwe tubakunda.
15. Kuki abasutsweho umwuka n’abagize izindi ntama baha agaciro inshungu?
15 Tuba tugaragaza ko duha agaciro inshungu (Mat 20:28). Abasutsweho umwuka babona ko inshungu ifite agaciro kenshi, kuko izatuma babona ingororano yabo mu ijuru. Yehova ababaraho gukiranuka, kandi akabahindura abana be, bitewe n’uko bizera igitambo k’inshungu cya Yesu Kristo (Rom 5:1; 8:15-17, 23). Abagize izindi ntama na bo, bashimira Yehova kuba yaratanze Umwana we ngo abacungure. Kuba bizera igitambo k’inshungu cya Yesu, bituma Imana ibemera, bakayikorera umurimo wera kandi bakiringira ko bazarokoka ‘umubabaro ukomeye’ (Ibyah 7:13-15). Ubwo rero, iyo abasutsweho umwuka n’abagize izindi ntama bagiye mu Rwibutso buri mwaka, baba bagaragaje ko baha agaciro inshungu.
16. Ni iyihe mpamvu yindi ituma tujya mu Rwibutso?
16 Indi mpamvu ituma tujya mu Rwibutso, ni uko tuba twifuza kumvira itegeko rya Yesu. Twaba dufite ibyiringiro byo kuzaba mu ijuru cyangwa ibyo kuba ku isi, twumvira itegeko Yesu yatanze igihe yatangizaga Urwibutso. Yaravuze ati: “Mujye mukomeza gukora mutya munyibuka.”—1 Kor 11:23, 24.
KUJYA MU RWIBUTSO BIDUFITIYE AKAMARO TWESE
17. Kujya mu Rwibutso bidufasha bite kurushaho kuba inshuti za Yehova?
17 Kujya mu Rwibutso bituma turushaho kuba inshuti za Yehova (Yak 4:8). Nk’uko twabibonye, iyo tugiye mu Rwibutso bituma dutekereza ku byiringiro Yehova yaduhaye no ku rukundo rwinshi yadukunze (Yer 29:11; 1 Yoh 4:8-10). Iyo dutekereje ku migisha tuzabona mu gihe kizaza no ku rukundo Yehova adukunda, bituma turushaho kumukunda kandi tukarushaho kuba inshuti ze.—Rom 8:38, 39.
18. Gutekereza ku byo Yesu yakoze bituma dukora iki?
18 Kujya mu Rwibutso bituma twigana Yesu (1 Pet 2:21). Mbere gato y’uko Urwibutso ruba, dusoma inkuru zivuga ibyabaye kuri Yesu mu cyumweru cya nyuma cy’ubuzima bwe hano ku isi, izivuga ku rupfu rwe n’uko yazutse. Hanyuma ku mugoroba w’Urwibutso, twumva disikuru itwibutsa ukuntu Yesu adukunda (Efe 5:2; 1 Yoh 3:16). Ubwo rero, iyo dusomye izo nkuru zigaragaza ukuntu Yesu yigomwe kandi tukazitekerezaho, bituma twifuza kumwigana ‘tugakomeza kugenda nk’uko yagendaga.’—1 Yoh 2:6.
19. Twakora iki ngo tugume mu rukundo rw’Imana?
19 Kujya mu Rwibutso bituma twiyemeza kuguma mu rukundo rw’Imana (Yuda 20, 21). Iyo twumviye Yehova, tukeza izina rye kandi tukamushimisha, tuba tugaragaza ko tuguma mu rukundo rwe (Imig 27:11; Mat 6:9; 1 Yoh 5:3). Ubwo rero iyo ugiye mu Rwibutso, bituma wiyemeza gushimisha Yehova buri munsi, ugasa n’umubwira uti: “Nifuza kuba inshuti yawe iteka ryose.”
20. Ni izihe mpamvu zumvikana zituma tujya mu Rwibutso?
20 Twaba dufite ibyiringiro byo kuzaba mu ijuru cyangwa ibyo kuba ku isi, dufite impamvu zumvikana zituma tujya mu Rwibutso. Buri mwaka, iyo duteraniye hamwe ku Rwibutso tuba twibuka urupfu rw’umuntu dukunda cyane, ari we Yesu Kristo. Ariko ikiruta byose, tuba twibuka urukundo rutagereranywa Yehova yatugaragarije, igihe yatangaga Umwana we ngo adupfire. Muri uyu mwaka, Urwibutso ruzaba ku wa Gatanu tariki ya 15 Mata 2022, nimugoroba. Dukunda Yehova n’Umwana we. Ubwo rero, nta kintu na kimwe cyaturutira kujya mu Rwibutso rw’Urupfu rwa Yesu Kristo.
INDIRIMBO YA 16 Yehova yasutse umwuka ku Mwana we
a Buri mwaka twese twishimira kujya mu Rwibutso, twaba dufite ibyiringiro byo kuba mu ijuru cyangwa gutura ku isi izaba yahindutse paradizo. Muri iki gice, turi burebe impamvu zishingiye ku Byanditswe zituma tujya mu Rwibutso n’akamaro bitugirira.
b Niba wifuza kumenya byinshi ku birebana n’isezerano rishya n’isezerano ry’Ubwami, reba ingingo ivuga ngo: “Muzaba ‘ubwami bw’abatambyi’” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Ukwakira 2014, ku ipaji ya 15-17.
c AMAGAMBO YASOBANUWE: Amagambo agira ati: “abasutsweho umwuka basigaye” asobanura Abakristo basutsweho umwuka bakiri hano ku isi.
d Niba wifuza ibindi bisobanuro ku birebana n’ubuhanuzi buvuga iby’inkoni ebyiri zivugwa muri Ezekiyeli igice cya 37, wareba “Ibibazo by’abasomyi” byo mu Munara w’Umurinzi wo muri Nyakanga 2016.