-
Ese wanditswe mu ‘gitabo cy’urwibutso’ cy’Imana?Umunara w’Umurinzi—2012 | 1 Ukuboza
-
-
Egera Imana
Ese wanditswe mu ‘gitabo cy’urwibutso’ cy’Imana?
ESE Yehova azirikana imihati abagaragu be bashyiraho kugira ngo bamushimishe? Yego rwose. Azirikana ibikorwa byiza bakora n’amagambo bavuga bamusingiza. Nanone azirikana ukuntu bahora batekereza icyo bakora kugira ngo bamushimire. Ariko ikiruta byose ni uko Yehova atazigera yibagirwa abagaragu be ndetse n’ibyo bakoze. Ibyo tubyemezwa ni iki? Tubyemezwa n’amagambo yanditswe n’umuhanuzi Malaki.—Soma muri Malaki 3:16.
Mu kinyejana cya gatanu Mbere ya Yesu, igihe Malaki yatangiraga guhanura, Abisirayeli bari bararetse gusenga Yehova kandi bakoraga ibikorwa by’ubwiyandarike. Abatambyi ntibari bagisohoza inshingano zabo, kandi abaturage muri rusange bakoraga ibikorwa bisuzuguza Imana, urugero nk’ubupfumu, ubusambanyi no kuriganya (Malaki 2:8; 3:5). Icyakora nubwo abantu bari barataye umuco, hari Abisirayeli bakomeje kuba indahemuka. None se muri icyo gihe bakoraga iki?
Malaki yaravuze ati “abatinya Yehova baraganiraga.” Gutinya Yehova ni umuco mwiza. Muri uwo murongo, Malaki yavuze iby’Abisirayeli bubahaga Imana cyane, bitewe n’uko batinyaga kuyibabaza. Zirikana ko abo bantu batinyaga Imana ‘baganiraga.’ Ibyo bigaragaza ko bahuriraga hamwe bakaganira ibyerekeye Yehova kandi bagaterana inkunga, kugira ngo badacika intege cyangwa bagashukwa n’abantu bononekaye bari babakikije.
Hari ikindi kintu kigaragaza ko abo Bisirayeli b’indahemuka bubahaga Yehova. ‘Batekerezaga ku izina rye.’ Hari indi Bibiliya yavuze ko “bubahaga izina rye.” Abo bantu batinyaga Imana, bubahaga Yehova ndetse no mu bitekerezo byabo. Mu mitima yabo, bakomezaga gutekereza kuri Yehova no ku izina rye rikomeye. Ese Yehova yari azi ibyo bakora?
Malaki yaravuze ati “Yehova abatega amatwi yumva ibyo bavuga.” Nubwo Yehova yari mu ijuru, yategaga amatwi amagambo yose yo kumusingiza abagaragu be bavuganaga. Nanone yabaga azi ibyo buri wese atekereza (Zaburi 94:11). None se uretse kwita ku bikorwa byiza bakoraga no kumenya ibyo batekerezaga, ni iki kindi Yehova yakoze?
Malaki yakomeje agira ati “igitabo cy’urwibutso cyandikirwa imbere ye.” Icyo gitabo cyanditsemo amazina y’abantu bose bakomeje gukorera Yehova mu budahemuka. Zirikana ko cyiswe “igitabo cy’urwibutso.”a Ibyo bigaragaza ko Yehova atazigera yibagirwa abagaragu be b’indahemuka n’ibyiza byose bakoze bamusingiza, haba mu magambo, mu bikorwa no mu bitekerezo byabo. Ariko hari impamvu ituma Imana ibazirikana. Isezeranya abantu bose banditse mu gitabo cy’urwibutso ubudasibangana, ko izabaha ingororano y’ubuzima bw’iteka.b—Zaburi 37:29.
Mbega ukuntu duhumurizwa no kumenya ko Yehova aha gaciro ibintu byose dukora kugira ngo tumusenge mu buryo yemera! Amagambo yo muri Malaki 3:16, yagombye gutuma dutekereza twitonze ku mishyikirano dufitanye na Yehova. Ku bw’ibyo, dukwiriye kwibaza tuti “ese izina ryanjye ryanditswe mu ‘gitabo cy’urwibutso’ cy’Imana?” Niba buri munsi ukora uko ushoboye ku buryo ibyo ukora, ibyo uvuga ndetse n’ibyo utekereza byibukwa na Yehova, izina ryawe ryanditswemo.
-
-
Ese wanditswe mu ‘gitabo cy’urwibutso’ cy’Imana?Umunara w’Umurinzi—2012 | 1 Ukuboza
-
-
a Ijambo ry’igiheburayo ryahinduwemo “urwibutso,” ntirisobanura kwibuka izina ry’umuntu gusa. Nanone rishobora kumvikanisha kugira icyo ukora kugira ngo ugaragaze ko umwibuka.
-