Umunsi wa Yehova Uteye Ubwoba, Uregereje
“Igitabo kikandikirwa imbere ye cy’urwibutso rw’abubahaga Uwiteka, bakita ku izina rye.”—MALAKI 3:16.
1, 2. Ni ku wuhe munsi uteye ubwoba Malaki atangaho umuburo?
BITEYE UBWOBA! Mu museso wo ku wa 6 Kanama 1945, umurwa ukomeye wasenywe mu kanya gato. Abantu babarirwa hafi mu 80.000 barapfuye! Abantu babarirwa mu bihumbi mirongo barakomeretse bikomeye! Umuriro ukongora waragurumanye! Igisasu cya kirimbuzi cyo mu bwoko bwa bombe cyari cyarikoze. Byagendekeye bite Abahamya ba Yehova muri ayo makuba? Hari Umuhamya umwe gusa i Hiroshima—akaba yari afungiwe muri gereza, ari na yo yamubereye uburinzi, azira gushikama kwe kwa Gikristo. Iyo gereza yaratembye ihinduka ikirundo cy’amabuye, ariko umuvandimwe wacu ntiyagira icyo aba. Nk’uko yaje kubyivugira, yavanywe muri gereza n’icyo gisasu cya kirimbuzi cyo mu bwoko bwa bombe—icyo kikaba gishobora kuba ari cyo gikorwa cyiza cyonyine iyo bombe yakoze.
2 N’ubwo uguturika kw’icyo gisasu cya kirimbuzi cyo mu bwoko bwa bombe kwari guteye ubwoba koko, usanga nta cyo kuvuze iyo ukugereranyije n’“umunsi w’Uwiteka ukomeye kandi uteye ubwoba” wegereje vuba aha (Malaki 4:5 [3:23 muri Biblia Yera]). Yewe, koko mu bihe byahise, hagiye habaho iminsi iteye ubwoba, ariko uwo munsi wa Yehova wo, uzaba uyirusha yose.—Mariko 13:19.
3. Ni irihe tandukaniro riri hagati y’“abafite umubiri bose” n’umuryango wa Nowa wari wegereje Umwuzure?
3 Mu gihe cya Nowa, ubwo “abafite umubiri bose bari bononnye ingeso zabo mu isi,” Imana yaravuze iti “isi yuzuye urugomo ku bwabo; dore, nzabarimburana n’isi” (Itangiriro 6:12, 13). Nk’uko byanditswe muri Matayo 24:39, Yesu yavuze ko abantu ‘batabimenye kugeza aho umwuzure waziye, ukabatwara bose.’ Ariko indahemuka Nowa, “umubwiriza wo gukiranuka,” hamwe n’umuryango we watinyaga Imana, barokotse uwo mwuzure.—2 Petero 2:5
4. Ni uruhe rugero rw’umuburo twavana kuri Sodoma na Gomora?
4 Muri Yuda 7 hakomeza hagira hati “kandi n’i Sodomu n’i Gomora n’imidugudu yari ihereranye na ho, kuko abaho . . . bitanze, bakiha ubusambanyi, no kwendana mu buryo imibiri itaremewe, iyo midugudu yashyiriweho kuba akabarore, ihanwa n’umuriro utazima.” Abo bantu batubahaga Imana bararimbutse, bitewe n’uburyo bwabo bwo kubaho bwari buteye ishozi. Udutsiko tw’abasambanyi b’akahebwe two muri iyi isi ya none, nituzirikane uwo muburo! Ariko kandi, zirikana ko Loti hamwe n’abakobwa be batinyiga Imana, barinzwe muri ayo makuba, kimwe n’uko abasenga Yehova bazarindwa mu gihe cy’umubabaro ukomeye wegereje cyane.—2 Petero 2:6-9.
5. Ni iki twakwigishwa n’imanza zasohorejwe kuri Yerusalemu?
5 Noneho reba ingero z’umuburo watanzwe, igihe Yehova yakoreshaga ingabo zateye i Yerusalemu zikahasenya, uwo murwa w’ikuzo wari warigeze kuba “[i]byishimo by’isi yose” (Zaburi 48:3, umurongo wa 2 muri Biblia Yera). Ibyo bintu bibabaje, byabanje kuba mu wa 607 M.I.C., hanyuma byongera kuba mu wa 70 I.C., kubera ko ubwoko bwitangarije ko ari ubw’Imana bwari bwararetse ugusenga k’ukuri. Igishimishije ni uko abagaragu b’indahemuka ba Yehova barokotse. Icyago cyo mu wa 70 I.C. (cyagaragajwe ku mapaji ya Insert page number please), kivugwaho kuba ari “umubabaro mwinshi utigeze kubaho, uhereye mu itangiriro, ubwo Imana yaremaga, ukageza none.” Watsembye gahunda ya Kiyahudi y’abahakanyi mu buryo budasubirwaho; uko bigaragara kandi nta gushidikanya ko ari muri ubwo buryo ‘utazongera kubaho’ (Mariko 13:19). Ariko kandi, iryo sohozwa ry’imanza z’Imana na ryo, ryari igicucu gusa kigereranya “[u]mubabaro mwinshi,” ubu uhindisha umushyitsi gahunda y’ibintu y’isi yose uko yakabaye.—Ibyahishuwe 7:14.
6. Kuki Yehova areka ibyago bibaho?
6 Kuki Imana ireka ibyago bibaho, bigahitana ubuzima bw’abantu benshi? Mu gihe cya Nowa, ibyabaye kuri Sodomu na Gomora, hamwe no kuri Yerusalemu, bigaragaza ko Yehova yasohorezaga urubanza ku bari barononnye ingeso zabo ku isi, abari baranduje uyu mubumbe mwiza bawuhumanya nyakuwuhumanya, cyangwa bawandurisha umwuka wononekaye umunga umuco, hamwe n’abari barahakanye cyangwa baranze ugusenga k’ukuri. Muri iki gihe, twegereje isohozwa ry’urubanza ruzakomatanya abo bose, rukazatsemba isi yose uko yakabaye.—2 Abatesalonike 1:6-9.
“Mu Minsi y’Imperuka”
7. Imanza z’Imana za kera zahanuraga ibihereranye n’iki? (b) Ni ibihe byiringiro by’ikuzo biduteganirijwe?
7 Ibyo bikorwa byo kurimbura byo mu gihe cya kera, byahanuraga umubabaro ukomeye kandi uteye ubwoba uvugwa muri 2 Petero 3:3-13. Intumwa iragira iti “mubanze kumenya iki, yuko mu minsi y’imperuka hazaza abakobanyi bakobana, bakurikiza irari ryabo.” Hanyuma, mu kwerekeza ibitekerezo ku gihe cya Nowa, Petero yandika agira ati ‘isi ya kera yarenzweho n’amazi, irarimbuka: ariko ijuru n’isi bya none, iryo jambo ni ryo na none ryabibikiye umuriro uzatera ku munsi w’amateka, urimbure abatubaha Imana.’ Nyuma y’uwo mubabaro ukomeye cyane kurusha iyindi yose, ubutegetsi bw’Ubwami bwa Mesiya bwategerejwe kuva kera, buzagura imipaka—ni ukuvuga “ijuru rishya n’isi nshya, ibyo gukiranuka kuzabamo.” Mbega ibyiringiro bishimishije!
8. Ni gute ibikorerwa mu isi bisatira indunduro?
8 Mu kinyejana cyacu cya 20, ibikorerwa mu isi byagiye birushaho gusatira indunduro. N’ubwo irimbuka ryabereye i Hiroshima ritari igihano Imana yabateje, iryo rimbuka rishobora gushyirwa mu ‘bitera ubwoba’ Yesu yahanuyeho ko byari kuzaba mu bihe by’imperuka (Luka 21:11). Ryatumye abantu bagira ubwoba, bumeze nk’igicu cya rukokoma kibabundukiye, bitewe no kumva bacyugarijwe n’intambara y’ibisasu bya kirimbuzi, kandi ubwo bwoba n’ubu baracyabufite. Ku bw’ibyo rero, ingingo y’ingenzi yo mu kinyamakuru The New York Times cyo ku itariki ya 29 Ugushyingo 1993, isomwa ngo “Imbunda Zishobora Kugwa Umugese, Ariko Ibitwaro bya Kirimbuzi byo Biracyakomeza Kunogerezwa.” Hagati aho ariko, intambara zishyamiranya amahanga, izishyamiranya amoko, hamwe n’izishyamiranya imiryango, ziracyakomeza gusarura umusaruro uteye ubwoba. Mu myaka yahise, abenshi mu bicwaga babaga ari abasirikare. Muri iki gihe, raporo zagaragaje ko 80 ku ijana by’abagwa muri izo ntambara ari abasivili, hatabariwemo n’impunzi zibarirwa muri za miriyoni, zihunga ibihugu byazo.
9. Ni gute abayobozi ba kidini bagaragaje ubucuti bafitanye n’isi?
9 Abayobozi ba kidini bagiranye kenshi kandi baracyagirana ‘ubucuti n’iby’isi,’ bivanga mu ntambara no mu myivumbagatanyo irangwa n’ibikorwa byo kumena amaraso babishyizeho umwete (Yakobo 4:4). Bamwe bifatanije n’ibihangange by’ibinyamururumba by’isi y’ubucuruzi, bicura intwaro nyishi, cyangwa bikwirakwiza ibiyobyabwenge. Urugero, mu kuvuga ibihereranye n’iyicwa ry’uwari kabuhariwe mu gukoresha ibiyobyabwenge wo muri Amerika y’Epfo, ikinyamakuru The New York Times cyagize kiti “mu guhishira ibikorwa bye bihereranye n’ibiyobyabwenge, akihandagaza avuga ko bwari ubutunzi bw’imirimo y’ubucuruzi bwemewe, kandi akigira nk’aho ari umugiraneza, yari yarashyigikiye ibiganiro byahitaga kuri radiyo ye bwite, kandi akenshi yagendanaga n’abapadiri ba Kiliziya Gatolika y’i Roma.” Ikinyamakuru cyitwa The Wall Street Journal cyavuze ko usibye no kurimbura ubuzima bw’abantu babarirwa muri za miriyoni bapfuye bazize gusabikwa n’ibiyobyabwenge, uwo kabuhariwe mu gukoresha ibiyobyabwenge ubwe, yayoboye ibikorwa by’iyicwa ry’ababarirwa mu bihumbi. Ikinyamakuru cyitwa The Times cy’i Londres cyagize kiti “akenshi abicanyi basaba igitambo cya misa cyihariye cyo gushimira . . . mu gihe ahandi harimo habera misa yo gusabira abo bahitanye.” Mbega ubugome!
10. Ni gute twagombye kubona ibyerekeye ukwangirika kw’imimerere y’isi?
10 Ni nde wamenya ibyo abantu bakoreshejwe n’abadayimoni bashobora kwangiza kuri iyi isi? Nk’uko muri 1 Yohana 5:19 habivuga, “ab’isi bose bari mu Mubi,” ari we Satani Umwanzi. Muri iki gihe “wa si we, nawe wa nyanja we, mugushije ishyano, kuko Satani yabamanukiye, afite umujinya mwinshi, azi yuko afite igihe gito” (Ibyahishuwe 12:12). Icyakora, igishimishije ni uko mu Baroma 10:13 hatwizeza ko “umuntu wese ūzambaza izina ry’Umwami, azakizwa.”
Imana Iri Hafi Guca Urubanza
11. Ni iyihe mimerere yari muri Isirayeli yatumye ubuhanuzi bwa Malaki bukenerwa?
11 Ubuhanuzi bwa Malaki busobanura ibigiye kuzabaho, ku bihereranye n’imibereho abantu bari hafi kugeramo. Malaki ni we uheruka ku rutonde rw’amazina y’abahanuzi ba kera b’Abaheburayo. Isirayeli yari yaragezweho n’ibyabaye kuri Yerusalemu, igihe yahindurwaga umusaka mu wa 607 M.I.C. Ariko hashize imyaka 70, nyuma y’aho, Yehova yari yaragaragaje urukundo rurangwa n’impuhwe mu kugarura iryo shyanga mu gihugu cyaryo. Nyamara, mu gihe cy’imyaka ijana, Isirayeli yongeye kwiroha mu buhakanyi no mu bugome. Abantu basuzuguraga izina rya Yehova, bakirengagiza amategeko ye akiranuka, kandi bagahumanya urusengero rwe, baruzanamo amatungo ahumye, acumbagira n’arwaye, kugira ngo bayatureho igitambo. Basendaga abagore bo mu busore bwabo kugira ngo babone uko birongorera abagore b’abanyamahanga.—Malaki 1:6-8; 2:13-16.
12, 13. (a) Ni ukuhe kweza kwari gukenewe ku itsinda ry’abatambyi basizwe? (b) Ni gute imbaga y’abantu benshi na yo yungukirwa n’ukwezwa?
12 Hari hakenewe umurimo wo kweza. Ibyo bivugwa muri Malaki 3:1-4. Kimwe na Isirayeli ya kera, Abahamya ba Yehova bo muri iki gihe bari bakeneye kwezwa, bityo rero, umurimo wo kwezwa uvugwa na Malaki ushobora kuba ari bo werekezwaho. Mu gihe intambara ya mbere y’isi yose yari yegereje iherezo ryayo, bamwe mu Bigishwa ba Bibiliya, uko akaba ariko Abahamya bitwaga; ntibakomeje igihagararo cyabo cyo kutagira aho babogamira mu by’isi. Mu wa 1918, Yehova yohereje “intumwa [Ye] y’isezerano,” ari we Yesu Kristo, muri gahunda y’urusengero Rwe rw’umwuka, kugira ngo yeze itsinda rito ry’abamusenga baturuste mu mwanda w’isi. Mu buryo bw’ubuhanuzi, Yehova yari yarabajije ati “ni nde uzabasha kwihangana ku munsi wo kuza [kw’intumwa]? Kandi ni nde uzahagarara, ubwo azaboneka? Kuko ameze nk’umuriro w’umucuzi, n’isabune y’abameshi. Kandi azicara nk’ucura ifeza akayitunganya akayimaramo inkamba; azatunganya abahungu ba Lewi [itsinda ry’abatambyi basizwe], abacenshure nk’uko bacenshura izahabu n’ifeza, maze bazature Uwiteka amaturo bakiranutse.” Ibyo ni byo bakoze, kuko bari bamaze kuba ubwoko bwejejwe!
13 Iryo tsinda ry’abatambyi basizwe rigizwe n’abantu 144.000 gusa (Ibyahishuwe 7:4-8; 14:1, 3). Bite se, noneho ku byerekeye Abakristo bitanze bariho muri iki gihe? Abo ni abagize “[imbaga y’]abantu benshi,” barimo biyongera bakaba babarirwa muri za miriyoni, bagomba kwezwaho imyanda yose y’inzira z’isi ‘bamesa ibishura byabo, kandi babyejesha amaraso y’umwana w’intama’ (Ibyahishuwe 7:9, 14). Bityo, mu kwizera igitambo cy’incungu cy’Umwana w’Intama, ari we Kristo Yesu, byatumye bashobora gukomeza kugira igihagararo cyiza imbere ya Yehova. Bahabwa isezerano ryo kuzambuka umubabaro ukomeye wose, bakarokoka umunsi uteye ubwoba wa Yehova.—Zefaniya 2:2, 3.
14. Ni ayahe magambo ubwoko bw’Imana bugomba kuzirikana muri iki gihe, ari na ko bukomeza kwihingamo kamere nshya?
14 Iyo mbaga y’abantu benshi, hamwe n’abasigaye b’abatambyi, bagomba kuzirikana amagambo Imana yongeyeho igira iti “nzabegera nce urubanza; nzabanguka gushinja abarozi n’abasambanyi n’abarahira ibinyoma n’abima abakozi ibihembo byabo, bakarenganya abapfakazi n’impfubyi, bakagirira nabi umunyamahanga, kandi ntibanyubahe . . . Kuko jyewe Uwiteka ntabwo mpinduka” (Malaki 3:5, 6). Amahame ya Yehova ntahinduka na gato, bityo rero mu gutinya Yehova, abagize ubwoko bwe bwo muri iki gihe bagomba kuzibukira uburyo bwose buhereranye no gusenga ibigirwamana, kandi bakaba abanyakuri, inyangamugayo, n’abanyabuntu ari na ko bakomeza kwihingamo kamere ya Gikristo.—Abakolosayi 3:9-14.
15. (a) Ni ukuhe gutumirwa kurangwa n’imbabazi gutangwa na Yehova? (b) Ni gute dushobora kwirinda ‘kwima’ Yehova?
15 Yehova atumirira umuntu uwo ari we wese ushobora kuba warateye umugongo inzira ze zikiranuka, avuga ati “nimungarukire, nanjye ndabagarukira.” Mu gihe abo babajije bati “tuzagaruka dute?” asubiza agira ati “mwarabinyimye.” Mu gusubiza ikindi kibazo bamubajije bagira bati “twakwimye iki?” Yehova yabashubije avuga ko bamwimye banga kuzana ibyiza byabo biruta ibindi ngo babiture umurimo ukorerwa mu rusengero (Malaki 3:7, 8). Kubera ko turi mu bagize ubwoko bwa Yehova, tugomba rwose kwifuza gutanga igice kinini cy’imbaraga zacu, ubushobozi, hamwe n’ubutunzi bwacu, mu murimo wa Yehova. Ku bw’ibyo rero, aho kwima Imana, ‘tubanza gushaka ubwami no gukiranuka kwabwo.’—Matayo 6:33.
16. Ni iyihe nkunga dusanga muri Malaki 3:10-12?
16 Abantu bose batera umugongo imibereho yo gutwarwa n’ubutunzi irangwa n’ubwikunde, bazabona ingororano ikomeye, nk’uko muri Malaki 3:10-12 habigaragaza hagira hati “ ‘nimubingeragereshe,’ ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, ‘murebe ko ntazabagomororera imigomero yo mu ijuru nkabasukaho umugisha, mukabura aho muwukwiza.’ ” Ku bantu bose bashimira, Yehova abasezeranya uburumbuke no kwera imbuto mu buryo bw’umwuka. Yongeraho agira ati “amahanga yose azabita abanyamahirwe; kuko muzaba igihugu kinezeza.” Mbese, ibyo si ko byagenze mu bantu b’Imana bashimira, babarirwa muri za miriyoni batuye ku isi hose muri iki gihe?
Abakomeza Gushikama [Banditswe] mu Gitabo cy’Ubugingo
17-19. (a) Ni gute imvururu zo mu Rwanda zagize ingaruka ku bavandimwe bacu bari bariyo? (b) Ni ikihe cyizere abo bizerwa bose bakomeje kugira?
17 Kuri iyo ngingo, dushobora kugira icyo tuvuga ku bihereranye n’ugushikama kw’abavandimwe na bashiki bacu bo mu Rwanda. Buri gihe bazana amaturo yo mu buryo bw’umwuka meza cyane kurusha ayandi, mu nzu yo mu buryo bw’umwuka, isengerwamo Yehova. Urugero, mu Ikoraniro ry’Intara bagize, ryari rifite umutwe uvuga ngo “Inyigisho Ziva ku Mana,” ryabaye mu Ukuboza 1993, ababwiriza baho b’Ubwami bageraga ku 2.080 bagize umusaruro w’abateranye bageraga ku 4.075. Hari Abahamya bashya babatijwe bagera kuri 230, kandi abagera hafi ku 150 muri bo bariyandikishije, kugira ngo bazakore umurimo w’ubupayiniya bw’umufasha mu kwezi kwakurikiyeho.
18 Igihe havukaga inzangano zishingiye ku moko muri Mata 1994, Abahamya batari munsi ya 180, hakubiyemo n’umugenzuzi w’umugi wa Kigali umurwa mukuru, hamwe n’umuryango we wose uko wakabaye, barishwe. Abahinduzi batandatu bo mu biro bya Watch Tower Society i Kigali, bane muri bo bakaba bari Abahutu, na ho babiri bakaba bari Abatutsi, bakomeje gukora batotezwa mu buryo bukomeye, hashira ibyumweru byinshi, kugeza ubwo byabaye ngombwa ko Abatutsi bahunga, ari na bwo bahise bicirwa kuri bariyeri. Amaherezo, abasigaye bane bafashe za orudinateri n’ibikoresho byazo byari bisigaye, bahungira i Goma, ho muri Zaïre, ari na ho bakomeje guhindurira Umunara w’Umurinzi mu rurimi rw’Ikinyarwanda, babigiranye ubudahemuka.—Yesaya 54:17.
19 Abo Bahamya b’impunzi, n’ubwo bari mu mimerere ibabaje, buri gihe basabaga ibyo kurya by’umwuka mbere y’iby’umubiri. Abavandimwe buje urukundo bo mu bihugu byinshi, bashoboye kubagezaho imfashanyo babigiranye ubwitange bukomeye. Izo mpunzi zatanze ubuhamya buhebuje, binyuriye ku magambo yabo hamwe na disipuline bari bafite muri iyo mimerere iruhije. Mu by’ukuri, bakomeje kuzana ibyiza biruta ibindi mu kuyoboka Yehova. Bagaragaje icyizere nk’icya Pawulo, kivugwa mu Baroma 14:8, hagira hati “niba turiho, turiho ku bw’Umwami; kandi niba dupfa, dupfa ku bw’Umwami. Nuko rero, niba turiho, cyangwa niba dupfa, turi ab’Umwami.”
20, 21. (a) Ni ba nde bafite amazina atanditswe mu gitabo cya Yehova cy’urwibutso? (b) Ni ayahe mazina ari muri icyo gitabo, kandi kuki?
20 Yehova azirikana abamukorera bose bashikamye. Ubuhanuzi bwa Malaki bukomeza bugira buti “maze abubahaga Uwiteka baraganiriga, Uwiteka agatega amatwi, akumva; nuko igitabo kikandikirwa imbere ye cy’urwibutso rw’abubahaga Uwiteka, bakita ku izina rye.”—Malaki 3:16.
21 Mbega ukuntu ari iby’ingenzi muri iki gihe ko tugaragaza ugutinya Imana twubaha izina ryayo ari ryo Yehova! Nitubigenza dutyo, ntituzacirwaho iteka nk’uko bizagendekera abashyigikira gahunda z’iyi si babyitayeho. Mu Byahishuwe 17:8, havuga ko “amazina yabo atanditswe mu gitabo cy’ubugingo.” Mu buryo buhuje n’ubwenge, izina risumba ayandi ryanditswe mu gitabo cy’ubugingo cya Yehova, ni iry’Umukuru w’ubugingo, Umwana w’Imana ubwe ari we Yesu Kristo. Muri Matayo 12:21 hagira hati “kandi izina rye abanyamahanga bazaryizigira.” Igitambo cy’incungu cya Yesu, cyizeza ubuzima bw’iteka abacyizera bose. Mbega ukuntu ari iby’igikunduro kubona amazina yacu bwite yongerwa ku rya Yesu muri uwo muzingo!
22. Ni irihe tandukaniro rizagaragara ubwo Yehova azaba asohoje urubanza?
22 Bizagendekera bite abagaragu ba Yehova mu gihe cy’urubanza? Yehova asubiza muri Malaki 3:17, 18 agira ati “nzabababarira, nk’uko umuntu ababarira umwana we umukorera. Ubwo ni bwo muzagaruka mukamenya gutandukanya abakiranutsi n’abanyabyaha, abakorera Imana n’abatayikorera.” Itandukaniro rizagaragarira bose: hari ababi bazaba bashyizwe ukwabo kugira ngo bacirweho iteka, hakaba n’abakiranutsi bazaba bemerewe guhabwa ubuzima bw’iteka, aho Ubwami buzategeka (Matayo 25:31-46). Bityo rero, imbaga y’abantu benshi bagereranywa n’intama, bazarokoka umunsi ukomeye kandi uteye ubwoba wa Yehova.
Mbese, Uribuka?
◻ Ni izihe manza Yehova yasohoje mu bihe bya Bibiliya?
◻ Ni gute imimerere yo muri iki gihe isa n’iyo mu bihe bya kera?
◻ Ni ukuhe kwezwa kwabaye mu isohozwa ry’ubuhanuzi bwa Malaki?
◻ Ni ba nde bafite amazina yanditswe mu gitabo cy’Imana cy’urwibutso?