IGICE CYA 9
Jya ufata abandi nk’uko Imana ibyifuza
1-3. (a) Ni iki Abakristo benshi bahita batekereza iyo bumvise Tiro ya kera? (b) Sobanura imwe mu mishyikirano yarangwaga hagati y’umwami Hiramu na Isirayeli. (c) Ni iki twifuza gusuzuma ku birebana na Tiro?
IYO wumvise bavuga Tiro ya kera, uhita utekereza iki? Abakristo benshi batekereza ukuntu ubuhanuzi bwasohoye, igihe Alexandre le Grand yakuragaho amatongo y’umujyi wa Tiro wari imusozi, akayubakisha inzira ijya ku mugi mushya wa Tiro wari ku kirwa, akawusenya (Ezekiyeli 26:4, 12; Zekariya 9:3, 4). Ariko se bavuze Tiro, wahita utekereza uko wagombye gufata abavandimwe bawe bo mu buryo bw’umwuka n’abandi, cyangwa uko utagombye kubafata?
2 Kuki Tiro yarimbuwe? Imana yaravuze iti ‘kubera ko Tiro yigometse incuro eshatu, igashyikiriza Edomu imbohe, ntiyibuke isezerano abavandimwe bagiranye. Nzohereza umuriro ku nkuta z’i Tiro’ (Amosi 1:9, 10). Mbere yaho, Umwami Hiramu wa Tiro yari yaragaragarije Dawidi ineza kandi atanga ibikoresho byo kubaka urusengero rwa Salomo. Salomo yagiranye isezerano na Hiramu amugabira n’imigi yo muri Galilaya. Hiramu yitaga Salomo ‘umuvandimwe’ we (1 Abami 5:1-18; 9:10-13, 26-28; 2 Samweli 5:11). Igihe Tiro ‘itibukaga isezerano abavandimwe bagiranye’ ikagurisha ubwoko bw’Imana ngo bube abacakara, Yehova yabonye ibyo Tiro yakoraga byose.
3 Kuba Imana yaraciriye urubanza Abanyakanani b’i Tiro ibahora ko bagiriye nabi ubwoko bwayo, bitwigisha iki? Isomo ry’ingenzi tubivanamo, rifitanye isano n’uko dufata abavandimwe bacu bo mu buryo bw’umwuka. Mu bice bibanza by’iki gitabo twabonye inama zitangwa n’abahanuzi 12 zirebana n’uko dufata abandi, urugero nko kugaragaza ubutabera mu bucuruzi no kuba indakemwa mu myifatire yacu. Icyakora ibitabo by’abahanuzi 12 birimo inama nyinshi zitwereka uko Imana ishaka ko twafata abandi.
NTUKISHIME HEJURU YA MUGENZI WAWE ARI MU NGORANE
4. Ni mu buhe buryo Abedomu bari “abavandimwe” b’Abisirayeli, ariko se bafashe bate “abavandimwe” babo?
4 Hari isomo ushobora kuvana ku rubanza Imana yaciriye Edomu, igihugu cyari hafi ya Isirayeli, igira iti “ntiwagombaga kwishima hejuru y’umuvandimwe wawe umunsi yagiriyeho amakuba; ntiwagombaga kunezerwa igihe Abayuda barimbukaga” (Obadiya 12). Abaturage b’i Tiro bashobora kuba bari “abavandimwe” mu bijyanye n’ubucuruzi gusa, ariko Abedomu bo bari “abavandimwe” nyabavandimwe ba Isirayeli kubera ko bakomokaga kuri Esawu, impanga ya Yakobo. Ndetse na Yehova yavuze ko Abedomu bari “abavandimwe” b’Abisirayeli (Gutegeka kwa Kabiri 2:1-4). Bityo rero, Abedomu bagaragarije Abayahudi urwango rukabije igihe bishimiraga ko Abanyababuloni babateje ibyago.—Ezekiyeli 25:12-14.
5. Ni mu yihe mimerere dushobora kugaragazamo umwuka nk’uw’Abedomu?
5 Uko bigaragara, Imana ntiyigeze yishimira uko Abedomu bafashe abavandimwe babo b’Abayahudi. Ubwo rero dukwiriye kwibaza tuti ‘Imana iramutse isuzumye uko mfata abavandimwe banjye, yasanga byifashe bite?’ Icyo dukwiriye kwitondera, ni uko tubona umuvandimwe n’uko tumufata iyo hari ibitagenze neza. Urugero, tekereza Umukristo yaguhemukiye cyangwa akaba afitanye ikibazo na mwene wanyu. Ese niba hari icyo ‘mupfa,’ uzamurwara inzika wange kwirengagiza icyo kibazo cyangwa wirengagize kugikemura (Abakolosayi 3:13; Yosuwa 22:9-30; Matayo 5:23, 24)? Kubigenza utyo bishobora kugira ingaruka ku byo ukorera umuvandimwe; ushobora kumugirira nabi, ukirinda ko mugirana ubucuti cyangwa ukamuvuga nabi. Tekereza noneho uwo muvandimwe aramutse akosheje, wenda akaba akeneye ko abasaza b’itorero bamuha inama cyangwa bakamukosora (Abagalatiya 6:1). Mbese uzagaragaza umwuka nk’uw’Abedomu, wishimire ko uwo muvandimwe ari mu ngorane? Mu mimerere nk’iyo Imana iba ishaka ko witwara ute?
6. Mu buryo bunyuranye n’ibivugwa muri Zekariya 7:10, muri Mika 7:18 ho hatugira inama yo gukora iki?
6 Yehova yabwiye Zekariya ngo yandike ko yifuza ko ‘tutagambirira mu mitima yacu kugirirana nabi’ (Zekariya 7:9, 10; 8:17). Iyo nama iba ikwiriye mu gihe twumva ko umuvandimwe yaduhemukiye, cyangwa yakoshereje mwene wacu. Muri iyo mimerere, biba byoroshye ko ‘twagambirira mu mutima wacu kugira nabi,’ kandi tukabigaragariza mu bikorwa. Ku rundi ruhande, Imana ishaka ko twigana urugero rwiza yaduhaye. Ibuka ko Mika yanditse ko Yehova ‘ababarira ibyaha kandi akirengagiza ibicumuro’ (Mika 7:18).a Ni mu buhe buryo twakurikiza izo nama?
7. Kuki twagombye guhitamo kwirengagiza ikosa?
7 Dushobora kumva tubabajwe n’ibyo badukoreye cyangwa ibyabaye kuri mwene wacu; ariko se mu by’ukuri twaba twumva uburemere bifite? Bibiliya igaragaza intambwe zo gukemura amakimbirane, ndetse no mu gihe umuvandimwe yakoreye mugenzi we icyaha. Icyakora, birushaho kuba byiza iyo uwakosherejwe yirengagije ikosa ry’uwamukoshereje, ‘akirengagiza ibicumuro.’ Ibaze uti ‘ese iyi yaba ari imwe muri za ncuro 77 ngomba kumubabarira? Kuki ntabyirengagiza’ (Matayo 18:15-17, 21, 22)? Ese nubwo iryo kosa ryaba riremereye muri iki gihe, ni ko rizakomeza kumera kugeza mu myaka igihumbi? Tuvane isomo ry’ingenzi ku magambo avugwa mu Mubwiriza 5:20 ku birebana n’uko umukozi yishimira ibyokurya n’ibyokunywa. Aho hagira hati “si kenshi azajya yibuka iminsi yo kubaho kwe, kuko Imana imuha kunezerwa mu mutima.” Kubera ko uwo muntu aba anejejwe no kwibanda ku bimushimishije muri ako kanya, bituma yibagirwa ibibazo bye bya buri munsi. Ese dushobora kumwigana? Iyo twibanze ku byishimo tubonera mu muryango w’abavandimwe, dushobora kwibagirwa ibibazo bishira uko igihe kigenda gihita, ari byo bitazibukwa mu isi nshya. Ibyo binyuranye rwose no kwishima hejuru ya mugenzi wacu uri mu ngorane, cyangwa guhora wibuka amakosa ye.
JYA UBWIZA ABANDI UKURI
8. Ni ikihe kibazo duhura na cyo mu birebana no kuvugisha ukuri?
8 Nanone ibitabo 12 by’ubuhanuzi bitsindagiriza ukuntu Imana yifuza ko tuba abanyakuri mu byo dukora byose. Birumvikana ko twihatira kubwira abandi “ukuri k’ubwo butumwa bwiza” (Abakolosayi 1:5; 2 Abakorinto 4:2; 1 Timoteyo 2:4, 7). Ariko kandi, ikibazo cy’ingorabahizi dushobora guhura na cyo, ni ugukomeza kuvugisha ukuri mu biganiro tugirana n’abagize umuryango wacu n’abavandimwe bacu bo mu buryo bw’umwuka, kubera ko muri ibyo biganiro tuvuga ku ngingo n’imimerere inyuranye. Kuki kuvugisha ukuri bishobora kutubera ikibazo cy’ingorabahizi?
9. Ni ryari twahura n’igishuko cyo kuvuga ukuri kutuzuye, ariko se ni iki twagombye kwibaza?
9 Ni nde muri twe utarigeze avuga cyangwa ngo akore ikintu kibi, nyuma akaza kukimenyeshwa? Birashoboka ko twumvise biduteye ipfunwe cyangwa se tukumva biducira urubanza. Ibyiyumvo nk’ibyo bishobora gutuma umuntu ahakana ikosa cyangwa agashaka gutanga “ibisobanuro” bigoreka ukuri, agamije kwisobanura ku bibi yakoze cyangwa agaragaza ko ibyo yakoze nta cyo bitwaye. Iyo turi mu mimerere igoranye dushobora kumva twavuga ibintu bike gusa twatoranyije, tukabitaka tugamije kubihindura byiza. Bityo ibyo tuvuga bishobora kuba ari ukuri ariko bigatuma ababyumva babibona mu buryo bunyuranye rwose n’uko biri. Nubwo ibyo byaba atari ikinyoma cyambaye ubusa nk’uko cyiganje muri iyi si, ubwo koko byaba ari ‘ukubwizanya ukuri na mugenzi wacu,’ cyangwa umuvandimwe wacu (Abefeso 4:15, 25; 1 Timoteyo 4:1, 2)? Iyo Umukristo avuze ibintu kandi mu mutima we azi neza ko biri butume abavandimwe bagera ku myanzuro itari yo, bakemera ibintu bitari byo, bitizewe, utekereza ko Imana ibibona ite?
10. Abahanuzi bagaragaje bate imimerere yari yiganje muri Isirayeli ya kera n’i Buyuda?
10 Abo bahanuzi babonye ko abagabo n’abagore biyeguriye Yehova na bo hari igihe birengagiza ibyo abasaba. Hoseya yavuze amagambo agaragaza ibyiyumvo Imana yari ifite ku bijyanye n’abantu bo mu gihe cye agira ati “bazasahurwa kuko bancumuyeho. Barambeshyeye nubwo nabacunguye.” Uretse kuvuga ibinyoma byeruye, byambaye ubusa baharabika Yehova, bamwe bageraga n’ubwo ‘bavumana bakariganya,’ wenda bakagoreka ibintu kugira ngo bayobye abandi (Hoseya 4:1, 2; 7:1-3, 13; 10:4; 12:1). Hoseya yanditse ayo magambo ari i Samariya, mu bwami bw’amajyaruguru. Ese i Buyuda ho byari shyashya? Mika aratubwira ati “abatunzi baho buzuye urugomo kandi abaturage baho bakavuga ibinyoma; ururimi rwo mu kanwa kabo rwuzuye uburiganya” (Mika 6:12). Ni byiza ko tuzirikana uko abo bahanuzi baciriyeho iteka ‘abariganya’ hamwe n’abafite “ururimi rwo mu kanwa kabo rwuzuye uburiganya.” Bityo rero n’Abakristo batarota bavuga ibinyoma babigambiriye, bashobora kwibaza bati ‘naba ndiganya cyangwa nkaba mfite ururimi rwuzuye uburiganya? Ni iki Imana inyitezeho kuri iyo ngingo?’
11. Ni iki abahanuzi bagaragaza ku birebana n’uko Imana ishaka ko dukoresha ururimi rwacu?
11 Ibinyuranye n’ibyo, Imana yakoresheje abahanuzi kugira ngo bagaragaze neza imyifatire ikwiriye yifuza ko tugira. Muri Zekariya 8:16 hagira hati “ibi ni byo mukwiriye gukora: mubwizanye ukuri. Mujye mucira mu marembo y’umugi imanza zihuje n’ukuri kandi zimakaza amahoro” (Zekariya 8:16). Mu gihe cya Zekariya, ku marembo y’umudugudu ni ho abakuru baciraga imanza (Rusi 4:1; Nehemiya 8:1). Nyamara kandi, Zekariya ntiyigeze avuga ko aho ari ho honyine bagombaga kuvugisha ukuri. Tugomba kuba inyangamugayo mu gihe turi mu ruhame, ariko nanone tugirwa inama igira iti “mubwizanye ukuri.” Ibyo bikubiyemo igihe twiherereye tuvugana n’uwo twashakanye cyangwa bene wacu. Ibyo nanone tugomba kubikurikiza mu biganiro byacu bya buri munsi tugirana n’abavandimwe na bashiki bacu bo mu buryo bw’umwuka, twaba tuvugana imbonankubone, tuvugana kuri telefoni cyangwa dushyikirana mu bundi buryo. Bafite impamvu zose zo kutwitegaho ko ibyo tuvuga byose ari ukuri. Ababyeyi b’Abakristo bagombye gufasha abana babo kwiyumvisha ukuntu kwirinda ibinyoma ari iby’ingenzi. Ibyo bizatuma abakiri bato bakura bazi ko Imana ibitezeho ko birinda ururimi ruriganya kandi bakaba inyangamugayo by’ukuri mu byo bavuga.—Zefaniya 3:13.
12. Ni ayahe masomo y’ingenzi dushobora kwigira ku bitabo by’ubuhanuzi?
12 Umuntu ukiri muto cyangwa mukuru ugendera mu nzira y’ukuri, yemeranywa n’inama Zekariya atanga igira iti “nimukunde ukuri n’amahoro” (Zekariya 8:19). Nanone, zirikana ibyo Malaki yavuze ku birebana n’imyifatire Yehova yabonye yari kugaragazwa n’Umwana we, agira ati “amategeko y’ukuri yari mu kanwa ke, kandi nta gukiranirwa kwabonetse ku minwa ye. Yagendanye nanjye mu mahoro no mu gukiranuka” (Malaki 2:6). Mbese hari ikindi Yehova atwitezeho kitari icyo? Wibuke ko dufite Ijambo rye ryose uko ryakabaye, hakubiyemo n’ibyanditswe n’abahanuzi 12 hamwe n’amasomo yose dushobora kubigiraho.
IRINDE URUGOMO MU BYO UKORA
13. Muri Mika 6:12 hatwereka ikihe kibazo kindi abantu bari bafite?
13 Muri Mika 6:12 hatubwira ko uburyo bumwe abagize ubwoko bw’Imana bwa kera bafatagamo nabi abandi, ari uko ‘bavugaga ibinyoma, ururimi rwo mu kanwa kabo rwuzuye uburiganya.’ Ariko kandi, uwo murongo ugaragaza indi nenge ikomeye bari bafite. Uvuga ko ‘abatunzi baho bari buzuye urugomo.’ Ni mu buhe buryo bari buzuye urugomo, kandi se ni irihe somo dushobora kubikuramo?
14, 15. Amahanga yari akikije ubwoko bw’Imana yari azwiho ibihe bikorwa by’urugomo?
14 Zirikana ibintu amahanga amwe yari akikije ubwoko bw’Imana yari azwiho. Mu majyaruguru y’iburasirazuba hari Ashuri, yari ifite umurwa mukuru wa Nineve, uwo Nahumu yahanuriye agira ati “umugi uvusha amaraso ugushije ishyano, umugi wuzuye uburiganya n’ubujura. Ntusiba gusahura” (Nahumu 3:1)! Abashuri bari bazwiho gushoza intambara z’ubushotoranyi no gukorera imfungwa z’intambara ibikorwa by’ubugome. Imfungwa zimwe zaratwikwaga cyangwa zigashishimurwaho uruhu ari nzima, izindi zikanogorwamo amaso, cyangwa zigacibwa amazuru, amatwi cyangwa intoki. Hari igitabo kigira kiti “iyo abantu bumvaga Nineve, nta kindi batekerezaga uretse ubwicanyi, gusahura, gukandamiza no guhohotera abatagira kirengera; binyuze ku ntambara n’ibindi bikorwa byose by’urugomo” (Gods, Graves, and Scholars). Igitabo cya Yona gikubiyemo amagambo yavuzwe n’umuntu wiboneye urwo rugomo (ushobora no kuba yararugizemo uruhare). Umwami w’i Nineve amaze kumva ubutumwa bwa Yona, yavuze ibyerekeye abaturage be agira ati “abantu ndetse n’amatungo bambare ibigunira. Abantu batakambire Imana cyane kandi bahindukire buri wese areke inzira ye mbi, bareke n’ibikorwa by’urugomo bakora.”—Yona 3:6-8.b
15 Abashuri si bo bonyine bakoraga ibikorwa by’urugomo rukabije. Edomu yari iherereye mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Yuda, na yo yari ifite ibyo iryozwa. Kubera iki? Muri Yoweli 3:19 hatanga igisubizo hagira hati “Edomu ihinduke ubutayu n’umwirare, kubera ko bakoreye urugomo Abayuda kandi bakamenera mu gihugu cy’u Buyuda amaraso y’abatariho urubanza.” Ese Abedomu baba baritaye kuri uwo muburo bakareka ibikorwa byabo by’urugomo? Hashize ibinyejana bibiri nyuma yaho, Obadiya yaranditse ati ‘yewe Temani we [Temani yari umugi w’Abedomu], abanyambaraga bawe bazakuka umutima. Urugomo wagiriye umuvandimwe wawe Yakobo ruzatuma urimburwa kugeza iteka ryose’ (Obadiya 9, 10). Bite se ku birebana n’ubwoko bw’Imana?
16. Amosi na Habakuki batumenyesha ibihe bibazo byariho mu gihe cyabo?
16 Amosi yagaragaje imimerere yari muri Samariya, umurwa mukuru w’ubwami bw’amajyaruguru, agira ati “‘murebe imivurungano iyirimo n’ibikorwa by’uburiganya biyikorerwamo. Ntibamenye gukora ibikwiriye,’ ni ko Yehova avuga, ‘bujuje ibihome byabo iminyago banyaze bakoresheje urugomo’” (Amosi 3:9, 10). Ushobora kwibwira ko mu Buyuda byari bimeze neza kuko ari ho hari urusengero rwa Yehova. Ariko Habakuki wari utuye mu Buyuda, yabajije Imana ati “ko ngutakira ngo unkize urugomo ntunkize, nzagutakira ngeze ryari? Kuki utuma mbona ibibi, ugakomeza kurebera ubugizi bwa nabi? Kuki ubusahuzi n’urugomo biri imbere yanjye, kandi se kuki hariho intonganya n’amakimbirane?”—Habakuki 1:2, 3; 2:12.
17. Ni iki gishobora kuba cyaratumye haduka urugomo mu bwoko bw’Imana?
17 Mbese birashoboka ko urugomo rwogeye mu bari bagize ubwoko bw’Imana bitewe n’uko batangiye kubona urugomo nk’uko Abashuri, Abedomu n’abantu bo mu yandi mahanga barubonaga? Salomo yari yarababuriye ko ibyo byari gushoboka agira ati “ntukagirire ishyari umunyarugomo, kandi ntukagire inzira ye n’imwe ugenderamo” (Imigani 3:31; 24:1). Nyuma yaho, Yeremiya yabisobanuye neza kurushaho agira ati “Yehova aravuga ati ‘ntimukige inzira z’amahanga.’”—Yeremiya 10:2; Gutegeka kwa Kabiri 18:9.
18, 19. (a) Ese iyo Habakuki aza kuba ariho muri iki gihe, yari kumva ameze ate ku birebana n’ibikorwa by’urugomo byogeye muri iki gihe? (b) Wumva umeze ute ku birebana n’urugomo ruriho muri iki gihe?
18 Iyo Habakuki aza kuba ariho muri iki gihe, mbese ntiyari guterwa ubwoba n’urugomo rwogeye? Abenshi batangira kubona urugomo kuva bakiri bato. Filimi zishushanyije zishishikaza abahungu n’abakobwa ziba zirimo urugomo, aho umwe mu bakinnyi agerageza gushwanyaguza mugenzi we, akamuturitsa cyangwa akamwica mu bundi buryo. Nyuma y’igihe gito, abana benshi batera indi ntambwe, bakaba abahanga mu mikino yo kuri orudinateri aho batsinda barasa abo bahanganye, bakabaturitsa cyangwa se bakabashwanyaguza. Hari abashobora kuvuga bati “iyo ni imikino gusa.” Nyamara kandi, imikino irangwa n’urugomo ikinwa kuri orudinateri yo mu rugo cyangwa mu nzu yabigenewe, ituma abayikina batwarwa n’urugomo, igahindura imitekerereze n’ibikorwa byabo. Bityo rero iyi nama yahumetswe ni ukuri. Iyo nama igira iti “umunyarugomo ashuka mugenzi we akamujyana mu nzira itari nziza.”—Imigani 16:29.
19 Nubwo Habakuki yahatiwe ‘gukomeza kurebera ubugizi bwa nabi n’urugomo rwari imbere ye,’ byaramubabazaga. Ubu ushobora kwibaza uti ‘mbese aramutse aje akicarana nanjye tukarebana porogaramu za televiziyo nkunda kureba, yakumva aguwe neza nta kibazo afite?’ Nanone ibaze uti ‘mbese yashaka igihe cyo kujya kureba ibyo bita imikino usanga irangwa n’urugomo, aho abakinnyi bagomba kwambara ibibakingira, bisa n’ibyo abakurankota ba kera bambaraga?’ Mu mikino imwe n’imwe, abantu benshi bishima ari uko abakinnyi barwaniye mu kibuga cyangwa iyo abafana basaze bakarwana. Mu bihugu bimwe na bimwe, abantu benshi bareba filimi z’urugomo zibanda ku ntambara cyangwa imikino yo kurwana. Hari abashobora kwisobanura bavuga ko izo filimi zigaragaza amateka cyangwa umuco wa kera w’igihugu, ariko se ibyo byaba bituma urwo rugomo rurushaho kwemerwa?—Imigani 4:17.
20. Ni uruhe rugomo Malaki yavuze uko Yehova arubona?
20 Malaki yavuze ikintu gifitanye isano n’icyo, igihe yavugaga uko Yehova yabonaga uburiganya Abayahudi bamwe bagiriraga abagore babo. Yagize ati “‘Imana yanga abatana’ ni ko Yehova Imana ya Isirayeli avuga, ‘ikanga n’umuntu utwikiriza imyambaro ye urugomo’” (Malaki 2:16). Amagambo y’igiheburayo yahinduwemo ‘gutwikiriza imyambaro ye urugomo’ yumvikana mu buryo butandukanye. Hari intiti zimwe zivuga ko ayo magambo yumvikanisha igitekerezo cy’umuntu wandurisha imyambaro ye amaraso, bitewe n’urugomo yakoreye undi. Icyo ayo magambo yaba asobanura cyose, Malaki yamaganaga abahohotera abo bashakanye. Koko rero, Malaki yavuze ku kibazo cy’urugomo mu muryango avuga ko Imana itarwemera.
21. Abakristo bagomba kwirinda urugomo mu yihe mimerere?
21 Urugomo rwaba urwo gukubita umuntu cyangwa kumubwira amagambo mabi, rukorewe ahiherereye mu rugo rw’Umukristo, nta ho rutaniye n’urukorerwa mu ruhame; rwose Imana irarubona (Umubwiriza 5:8). Nubwo Malaki yavugaga urugomo rukorerwa umugore, nta kintu na kimwe muri Bibiliya kigaragaza ko urugomo umugabo yakorera abana cyangwa ababyeyi bageze mu za bukuru rwo rwakwihanganirwa. Nta n’ubwo urugomo rwaba rufite ishingiro umugore aramutse arukoreye umugabo we, abana be cyangwa ababyeyi be. Ni iby’ukuri ko mu muryango w’abantu badatunganye hashobora kuvuka ibibazo, bigatuma bagira ibyo batumvikanaho ndetse rimwe na rimwe bakarakaranya. Icyakora, Bibiliya itugira inama igira iti “nimurakara, ntimugakore icyaha; izuba ntirikarenge mukirakaye.”—Abefeso 4:26; 6:4; Zaburi 4:4; Abakolosayi 3:19.
22. Tuzi dute ko kwirinda kuba umunyarugomo bishoboka, niyo abadukikije baba ari abanyarugomo?
22 Hari abashobora kwisobanura, batanga impamvu zituma bagira urugomo, wenda bakavuga bati ‘erega biterwa n’uko nakuriye mu muryango wabagamo urugomo,’ cyangwa bati ‘abantu bo mu karere k’iwacu cyangwa abo mu bwoko bwacu ntibavugirwamo, barakara ubusa.’ Ariko kandi, igihe Mika yaciragaho iteka ‘abatunzi bari buzuye urugomo,’ ntiyavuze ko batashoboraga guhinduka bitewe gusa n’uko bari barakuriye mu rugomo (Mika 6:12). Nowa yabayeho mu gihe isi “yari yuzuye urugomo,” kandi abahungu be na bo bakuze bakikijwe n’urugomo. Mbese baba barabaye abanyarugomo? Reka da! Bibiliya ivuga ko ‘Nowa yatonnye mu maso ya Yehova,’ kandi abahungu be baramukurikije, maze barokoka Umwuzure.—Intangiriro 6:8, 11-13; Zaburi 11:5.
23, 24. (a) Ni iki kidufasha kwirinda kuba abanyarugomo? (b) Yehova abona ate abafata abandi nk’uko abyifuza?
23 Ku isi hose, Abahamya ba Yehova bazwiho ko atari abanyarugomo, ahubwo ko bakunda amahoro. Bubaha amategeko ya Kayisari abuza urugomo kandi bakayakurikiza (Abaroma 13:1-4). ‘Inkota zabo bazicuzemo amasuka,’ kandi bihatira guharanira amahoro (Yesaya 2:4). Bihatira kwambara “kamere nshya,” akaba ari byo bibafasha kwirinda urugomo (Abefeso 4:22-26). Ikindi kandi, bakurikiza urugero rw’abasaza bo mu itorero rya gikristo, badashobora ‘gukubita’ abandi, haba mu magambo cyangwa mu bikorwa.—1 Timoteyo 3:3; Tito 1:7.
24 Koko rero, dushobora gufata abandi nk’uko Imana ibyifuza, kandi tugomba kubikora. Hoseya yagize ati “ni nde munyabwenge ngo asobanukirwe ibyo bintu? Ni nde ujijutse ngo abimenye? Inzira za Yehova ziratunganye, kandi abakiranutsi bazazigenderamo.”—Hoseya 14:9.
a Ku bijyanye no ‘kwirengagiza ibicumuro,’ hari intiti yavuze ko imvugo y’ikigereranyo y’igiheburayo ikoreshwa aho ngaho “ikomoka ku myifatire y’umugenzi wihitira, akikomereza urugendo atabonye ikintu kuko atifuza kucyitaho. Iyo mvugo ntiyumvikanisha igitekerezo [cy’uko Imana itabona icyaha], ahubwo yumvikanisha ko mu mimerere imwe n’imwe icyitaho itagamije guhana; ntihana ahubwo irababarira.”
b Hafi ku birometero 35 mu burasirazuba bw’amajyepfo ya Nineve hari umugi wa Kala (Nimurudi), wongeye kubakwa na Asurunasiripali. Inzu Ndangamurage yo mu Bwongereza irimo ibishushanyo byo ku nkuta byavuye i Kala byanditsweho amagambo agira ati “Asurunasiripali yasobanuye mu buryo burambuye ukuntu ibitero bye byarangwaga n’ubukana n’ubugome bwinshi. Imfungwa zamanikwaga ku biti cyangwa zikamanikwa ku nkuta z’imigi yabaga igoswe . . . ; abasore n’inkumi bashishimurwagaho uruhu ari bazima.”—Archaeology of the Bible.