-
Ibibazo by’abasomyiUmunara w’Umurinzi—2014 | 15 Ugushyingo
-
-
Birashishikaje kuba mu Byahishuwe 11:1, 2 hahuza ibyo bintu byabaye n’igihe urusengero rwo mu buryo bw’umwuka rwapimwaga. Muri Malaki igice cya 3 na ho havuga ibirebana n’igenzurwa nk’iryo ry’urusengero rwo mu buryo bw’umwuka ryari gukurikirwa n’igihe cyo kurweza (Mal 3:1-4). Uko kugenzura no kweza urusengero byamaze igihe kingana iki? Byatangiye mu mwaka wa 1914 bigeza mu ntangiriro z’umwaka wa 1919. Icyo gihe gikubiyemo ya minsi 1.260 (amezi 42), na ya minsi itatu n’igice y’ikigereranyo ivugwa mu Byahishuwe igice cya 11.
-