Ibibazo by’abasomyi
Kuki abarwanyaga Yesu bumvaga ko gukaraba intoki ari ikibazo gikomeye?
Icyo ni kimwe mu bintu byatumaga abanzi ba Yesu bamunenga we n’abigishwa be. Mu Mategeko ya Mose harimo amategeko arebana n’imihango yo kwiyeza, urugero nk’igihe umuntu yahumanyijwe n’ibintu bimuvamo, ibibembe, umurambo w’umuntu cyangwa intumbi y’inyamaswa. Nanone harimo amabwiriza y’uko umuntu yagombaga kwiyeza. Umuntu yashoboraga kwiyeza atamba igitambo, yiyuhagira cyangwa aminjagira amazi.—Abalewi igice cya 11-15; Kubara igice cya 19.
Ba rabi b’Abayahudi batanze ibisobanuro by’inyongera kuri ayo mategeko. Hari igitabo cyavuze ko buri kintu cyose cyashoboraga guhumanya umuntu “cyagenzurwaga bakareba imimerere ishobora gutuma kimuhumanya, uko gishobora gutuma ahumanya abandi n’urugero yabahumanyamo. Banagenzuraga ibikoresho bishobora guhumana n’ibidashobora guhumana, hanyuma bakareba uburyo bwo guhumanura n’imigenzo isabwa.”
Abarwanyaga Yesu baramubajije bati “kuki abigishwa bawe badakurikiza imigenzo y’aba kera, ahubwo bakarisha intoki zihumanye” (Mar 7:5)? Abo banyamadini barwanyaga Yesu, ntibavugaga ibyo gukaraba intoki mu rwego rw’isuku. Ba rabi basabaga ko abantu bakora umugenzo wo gusuka amazi mu ntoki mbere yo kurya. Icyo gitabo tumaze kuvuga gikomeza kivuga ko “bagenaga n’igikoresho kigomba gukoreshwa basuka ayo mazi, amazi agomba gukoreshwa, ugomba kuyasuka, n’aho bagombaga kugarukira basuka amazi ku biganza.”
Uko Yesu yabonaga ayo mategeko yose yashyizweho n’abantu ntibigoye kubimenya. Yabwiye abo bayobozi b’idini ry’Abayahudi bo mu kinyejana cya mbere ati “Yesaya yahanuye neza ibyanyu mwa ndyarya mwe, kuko handitswe ngo ‘aba bantu banyubahisha iminwa yabo, ariko imitima yabo iri kure yanjye [ni ko Yehova avuga]. Barushywa n’ubusa kuba bakomeza kunsenga, kuko inyigisho bigisha ari amategeko y’abantu.’ Musuzugura amategeko y’Imana, mukizirika ku migenzo y’abantu.”—Mar 7:6-8.