Yesu ubuzima bwe n’umurimo we
Imbabazi ku bababaye
YESU amaze gushyira hanze imihango y’Abafarisayo b’abibone yajyanye n’abigishwa be. Twibuke ko mbere y’ahongaho gato atashoboye kwiherera n’abigishwa be kugira ngo baruhuke kuko imbaga y’abantu yari yabakurikiye. Ariko noneho ubu yabajyanye muri Tiro na Sidoni ziri mu bilometero byinshi mu karere k’amajyaruruguru. Ubanza ari rwo rugendo rwonyine yakoze ari kumwe n’abigishwa be hanze ya Isiraeli. Yesu amaze kubona inzu acumbikamo, yavuze ko adashaka ko bamenya aho ari. Nyamara no muri icyo gihugu kitari icy’Abisiraeli ntabwo ashobora kuba mu rwihishwa. Umugerekikazi umwe wo muri Fenisiya ya Siriya yaje kumureba maze arataka cyane ati: “Mwami, mwene Dawidi, mbabarira; umukobga wanjy’ atewe na daimoni cyane.” Ariko nta kintu na kimwe Yesu yigeze amusubiza.
Yesu yabasobanuriye impamvu yacecetse agira ati: “Sinatumiw’ abandi, kerets’intama zazimiye zo mu muryango w’lsiraeli.” Hashize umwanya abigishwa babwiye Yesu bati: “Musezerere, kukw’ adutakir’inyuma.”
Ariko uwo mugore ntabwo yigeze arambirwa. Yasatiriye Yesu aramupfukamira aramubwira ati “Mwami, ntabara.” Yesu yatangajwe n’uko guhendahenda guturutse ku mutima. Ibyo ari byo byose yakomeje gutsindagiriza ko inshingano ze za mbere ari izo gukorera Isiraeli, ubwo kwari ukugira ngo agerageze ukwizera kw’uwo mugore yikingirije ibyiyumvo by’uko Abayuda baruta abandi banyamahanga maze aravuga ati: “Si byiza kwend’ibyo kurya by’abana ngo mbijugunyir’imbga.”
Ijwi rye n’imvugo ye bigomba kuba byaragaragazaga impuhwe afitiye abanyamahanga. Yoroheje kandi ikigereranyo yashyize hagati y’abanyamahanga n’imbwa maze abita ‘imbwa ntoya.’ Aho kugira ngo uwo mugore ababazwe n’ayo magambo yafatiye ku magambo ya Yesu amaze kwicisha bugufi aragira ati: “Ni koko Mwami, arikw’ imbga na zo ziry’ubuvungikira bugwa, buvuye ku meza ya banyirazo.” Yesu yaramushubije ati: “Mugore, kwizera kwawe ni kwinshi: bikuber’uk’ushaka.” Mbese ni ko byagenze koko? Amaze kugera iwe yasanze umukobwa we ku buriri yakize neza.
Mu karere k’inkombe ya Sidoni Yesu n’abigishwa be bambukiranije igihugu bagana Yorodani ya ruguru y’injanja ya Galiyaya. Bagiye mu karere ka Dekapoli mu burasirazuba. Ahageze yazamutse umusozi ariko abantu barahabasanze maze bazanira Yesu ibirema, abacumbagira, impumyi n’ibiragi, n’abandi barwayi benshi. Babajugunyaga imbere y’ibirenge bye kugira ngo abakize. Abantu baratangaye cyane babonye ibiragi bivuga, ibirema bigenda n’impumyi zireba maze bahimbaza Imana y’lsiraeli.
Hari igipfamatwi Yesu yitayeho cyane. Ibipfamatwi ubundi ntibyumva bimerewe neza mu bantu benshi. Wenda Yesu yari yabonye uko uwo muntu yatangaye. Amugirira impuhwe maze amushyira ku ruhande. Bamaze kuba bonyine yamweretse ibyo agiye kumukorera Yamushyize intoki mu matwi maze amaze gucira amukora ku rurimi hanyuma yarebye hejuru. Asuhuz’umutima arakibgira ati: “Zibuka. “ Amatwi ye yarazibutse, n’intananya y’ururimi irahambuka avuga neza.
Abantu bamaze kubona ukuntu Yesu yakoraga ibitangaza berekanye ugushima kwabo bavuga ngo: “Byose abikoze neza; azibur’ibipfamatwi, kand’akavugish’ibiragi.” Matayo 15:21-31; Mariko 7:24-37.
◻ Ni kuki Yesu atahise akiza umwana w’umugore w’umugerekikazi?
◻ Yesu yajyanye hehe abigishwa be?
◻ Yesu yerekanye impuhwe ze ate abikorera igipfamatwi kitavugaga neza?