“Abantu bagira ngo ndi nde?”
NANONE igihe cyo kwizihiza Noheli kirageze. Muri iki gihe ni bwo abantu bo hirya no hino ku isi bahitamo kwizihiza isabukuru y’ivuka. Ivuka rya nde? Mbese, ni iry’Umwana w’Imana, cyangwa se ni iry’Umuyahudi wari ukomeye ku muco wa Kiyahudi gusa, wari waramaramaje kuzahindura idini ryari ryiganje mu karere k’iwabo mu kinyejana cya mbere? Mbese, ni isabukuru y’ivuka ry’umuntu waharaniraga inyungu z’abakene, wari icyigomeke cyari kibangamiye Ubwami bw’Abaroma, ku buryo byatumye yicwa? Cyangwa se wenda yaba ari umuntu w’inararibonye watsindagirizaga ko afite ubumenyi n’ubwenge bihambaye? Ni koko, ufite impamvu yo kwibaza uti ‘mu by’ukuri, Yesu Kristo yari muntu ki?’
Yesu ubwe yashishikazwaga no kumenya uko abantu babonaga icyo kibazo. Igihe kimwe yabajije abigishwa be ati “abantu bagira ngo ndi nde?” (Mariko 8:27). Kuki yabajije icyo kibazo? Hari benshi bari bararetse kumukurikira. Abandi uko bigaragara bari mu rujijo kandi bumvaga bamanjiriwe nyuma y’aho abatereye utwatsi igihe bashakaga kumwimika ngo ababere umwami. Byongeye kandi, igihe abanzi ba Yesu bamusabaga igihamya, ntiyigeze abereka ikimenyetso kivuye mu ijuru kigaragaza uwo yari we. None se mu gihe intumwa ze zasubizaga icyo kibazo, ni iki zavuze ku birebana n’uwo yari we? Zabanje kuvuga bimwe mu bitekerezo byari byiganje mu bantu, zigira ziti “bamwe bagira ngo uri Yohana Umubatiza, abandi ngo uri Eliya, abandi ngo uri Yeremiya, cyangwa ngo uri umwe mu bahanuzi” (Matayo 16:13, 14). Nta cyo bigeze bavuga ku bihereranye n’ibitutsi bikomeye abantu bo muri Palesitina batukaga Yesu—bavuga ngo ni umuntu utuka Imana, ngo ni umutekamutwe, ngo ni umuhanuzi w’ibinyoma ndetse bakavuga ko ari umusazi.
Amasura Menshi Baha Yesu
Yesu aramutse abajije icyo kibazo muri iki gihe, ashobora kukibaza muri ubu buryo bukurikira: “intiti zivuga ko ndi nde?” Nanone, ibisubizo byatangwa bishobora gukomatanyirizwa muri iki gikurikira: hari ibitekerezo byinshi binyuranye. Umwarimu wo muri Kaminuza ya Chicago witwa David Tracy, yagize ati “Yesu yabaye ifarashi abantu banyuranye bagiye bagenderaho bajya mu byerekezo byinshi bitandukanye.” Mu kinyejana gishize, intiti zagiye zikoresha uburyo bwinshi bukomeye bushingiye ku mibereho y’abantu, ubushingiye ku mateka y’abantu n’ubushingiye ku buvanganzo mu gihe zageragezaga gutanga ibisubizo ku kibazo cyo kumenya uwo Yesu yari we by’ukuri. None se nyuma yo gukoresha ubwo buryo bwose, batekereza ko mu by’ukuri Yesu yari muntu ki?
Hari intiti zimwe na zimwe zikomeza kwihandagaza zivuga ko Yesu wabayeho mu mateka yari umuhanuzi w’Umuyahudi wigishaga iby’imperuka y’isi, wateraga abantu inkunga ngo bihane. Ariko kandi, banga kumwita Umwana w’Imana, Mesiya n’Umucunguzi. Intiti nyinshi zishidikanya ku nkuru ya Bibiliya ivuga iby’inkomoko ye yo mu ijuru n’ivuga ibyo kuzuka kwe. Abandi bo batekereza ko Yesu yari umuntu watumye habaho amadini atari make binyuriye ku mibereho ye y’intangarugero n’inyigisho ze, amaherezo ayo madini akaba yaraje kwibumbira mu cyitwa Ubukristo. Kandi nk’uko byavuzwe n’ikinyamakuru cyitwa Theology Today, hari abandi bantu babona ko Yesu yari “umuntu utaragiraga icyo yemera, ko yari umunyabwenge wirirwaga abunga, cyangwa ko yari umuntu wakomokaga ku Mana; ko yari umuntu washakaga gushyira abaturage kuri gahunda, ko yari umusore w’icyigomeke wari n’umusizi, wanengaga gahunda yariho mu muryango, cyangwa ko yari umuntu w’inyaryenge wagendaga acengeza ibitekerezo bye mu midugudu yitaruye yo muri Palesitina ituwe n’abantu benshi bakennye kandi ba nkomwahato.”
Nanone kandi, hari ibindi bitekerezo bidasanzwe. Isura ya Yesu w’umwirabura iragenda igaragara mu muzika wa rap, mu bintu bitatse umujyi ndetse no mu mbyino.a Hari n’abandi batekereza ko Yesu mu by’ukuri yari umugore. Mu mpeshyi yo mu mwaka wa 1993, abantu bagiye mu Imurika ryabereye mu karere kitwa Orange ho muri leta ya Kaliforuniya babonye igishushanyo cya “Christie,” ni ukuvuga “Kristo” w’umugore wambaye ubusa ari ku musaraba. Muri icyo gihe, i New York hari hamuritswe igishushanyo cya “Christa”—ni ukuvuga “Yesu” w’umugore ari ku musaraba. Ibyo bishushanyo byombi byatumye habaho impaka nyinshi. Kandi mu ntangiriro z’umwaka wa 1999, abajyaga mu mazu acuruza ibitabo bashoboraga kubona igitabo cyavugaga “iby’urukundo Umuhungu Yesu n’imbwa ye, Marayika, bari bafitanye.” Bavuze ko ubucuti bwabo ari bumwe mu mishyikirano “ishishikaje mu buryo bw’umwuka, kandi bukaba bugaragaza ukuntu umwana w’umuhungu yiteguye kwigomwa ubuzima bwe ku bw’imbwa ye, n’iyo mbwa ikaba yiteguye kwigomwa ubuzima bwayo ku bw’uwo muhungu.”
Mbese Koko, Kumenya Uwo Yesu Yari We Hari Icyo Bimaze?
Kuki wagombye gushishikazwa no kumenya uwo Yesu yari we n’uwo ari we ubu? Icya mbere ni ukubera ko nk’uko Napoléon yabivuze, “Yesu Kristo yagize ingaruka ku bayoboke Be kandi abategeka adahari mu buryo bw’umubiri bugaragara.” Binyuriye ku nyigisho ze zari zifite imbaraga n’uburyo yabagaho, ubu hashize imyaka igera hafi ku bihumbi bibiri Yesu agira ingaruka mu buryo bukomeye ku mibereho y’abantu babarirwa muri za miriyari. Umwanditsi umwe yabivuze neza ati “ingabo zose zaba zarakoze imyiyereko, amato yose yaba yarubatswe, inteko zose zishinga amategeko zaba zarateranye n’abami bose baba barategetse, ibyo byose bikomatanyirijwe hamwe ntibyigeze bigira ingaruka mu buryo bukomeye bene ako kageni ku mibereho y’abantu batuye kuri iyi si.”
Byongeye kandi, ugomba kumenya uwo Yesu yari we n’uwo ari we ubu bitewe n’uko azagira ingaruka mu buryo butaziguye ku mibereho yawe y’igihe kizaza. Ushobora kuba umuyoboke w’ubutegetsi bwashyizweho mu ijuru—ni ukuvuga Ubwami bw’Imana buzaba buyobowe na Yesu. Uyu mubumbe wacu wibasiwe n’ingorane uzongera usubirane ibintu bihambaye bifite ubuzima biwutuyeho hamwe n’imimerere yawo myiza mu gihe uzaba uyobowe na Yesu. Ubuhanuzi bwa Bibiliya butwizeza ko Ubwami bwa Yesu buzagaburira abashonje, bukita ku bakene, bugakiza abarwaye kandi bukazura abapfuye.
Nta gushidikanya rero ko wifuza kumenya uwo muntu uzaba ayoboye ubutegetsi bukenewe bene ako kageni. Igice gikurikira, kiragufasha kugira ubumenyi bwimbitse kuri Yesu nyawe.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Ku bihereranye n’uko Yesu yasaga, reba ingingo yari ifite umutwe uvuga ngo “Yesu Yasaga Ate?,” muri Réveillez-vous! yo ku itariki ya 8 Ukuboza 1998.