Kurikira Yesu Ubudahwema
1 Igihe kimwe Yesu yaravuze ati “umuntu nashaka kunkurikira, yiyange, yikorere . . . [“igiti cye cy’umubabaro maze ankurikire ubudahwema,” NW ]” (Mat 16:24). Nta gushidikanya, twifuza kwitabira amagambo ya Yesu tuyashyira mu bikorwa. Reka tugenzure ibikubiye muri buri nteruro igize itumira rye.
2 “Yiyange”: Mu gihe tweguriye Yehova ubuzima bwacu, tuba twiyanze. Ibisobanuro by’ibanze by’ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “kwiyanga,” ni “uguhakana.” Ibyo bisobanura ko tureka kwishingikiriza ku ntego zacu, ibyifuzo byacu, abo dutezeho ihumure, ndetse no ku bitunezeza ubwacu—tukiyemeza gushimisha Yehova iteka ryose.—Rom 14:8; 15:3.
3 “Yikorere Igiti Cye cy’Umubabaro”: Imibereho y’Umukristo ni imibereho yo kwikorera igiti cy’umubabaro, ni ukuvuga umurimo w’ubwitange akorera Yehova. Uburyo bumwe umwuka urangwa n’ubwitange ushobora kugaragariramo, ni ukwirundumurira mu murimo. Kugeza no muri uyu mwaka, ababwiriza benshi bakoze umurimo w’ubupayiniya bw’umufasha. Wenda waba uri umwe muri bo, kandi ushobora kwemeza ko biguhesha imigisha iruta kure ubwitange ugaragaza. Abadashobora kuba abapayiniya b’abafasha, incuro nyinshi bagiye bakora gahunda yo kumara igihe kinini mu murimo wo kubwiriza bakomeza kwibera ababwiriza b’itorero. Kugira ngo ibyo bishoboke, amatorero amwe asigaye akora iteraniro ryayo ryo kujya mu murimo wo mu murima mu minota mike mbere y’igihe yajyaga arikorera. Nanone, bamwe bagize ingaruka nziza cyane, mu gihe biyemezaga gusura ‘nibura iyindi nzu imwe gusa’ cyangwa gukora ‘nibura indi minota mike gusa.’
4 Ubundi buryo umwuka urangwa n’ubwitange ugaragariramo, ni mu kwishyiriraho intego. Bamwe babaye abapayiniya b’igihe cyose, binyuriye mu guteganya ibyo bazakora babigiranye ubwitonzi, no mu kugira ibyo bahindura kuri gahunda yabo. Abandi bashoboye kuboneza neza gahunda zabo, kugira ngo bashobore kubona uburyo bwo gukora kuri Beteli, cyangwa gukora umurimo w’ubumisiyonari. Bamwe bimukira mu karere gakeneye cyane ababwiriza b’Ubwami.
5 “Ankurikire Ubudahwema”: N’ubwo abigishwa ba Yesu bagerwagaho n’ibigeragezo, baterwaga inkunga n’umwete we hamwe no kwihangana yagiraga mu murimo (Yoh 4:34). Abigishwa ba Yesu bumvaga bagaruye ubuyanja mu mutima iyo yabaga ari kumwe na bo, kandi bagahumurizwa n’ubutumwa bwe. Ni yo mpamvu abamukurikiye, bagaragazaga ibyishimo nyakuri (Mat 11:29). Nimucyo natwe duterane inkunga yo kwihangana mu murimo w’ingenzi cyane wo kubwiriza iby’Ubwami, no guhindura abantu abigishwa.
6 Nimucyo twese twitabire itumira rya Yesu ryo kumukurikira ubudahwema, twihingamo umwuka urangwa n’ubwitange. Nitubikora, tuzagira ibyishimo byinshi muri iki gihe, kandi dushobora kwitega ko tuzabona n’imigisha myinshi cyane mu gihe kizaza.