-
“Nta wundi muntu wigeze avuga nka we”‘Nkurikira ube umwigishwa wanjye’
-
-
9 Igihe kimwe, abasoresha babajije Petero niba Yesu yaratangaga umusoro w’urusengero.c Petero yahise asubiza ati “arawutanga.” Nyuma yaho Yesu yamufashije gutekereza, aramubwira ati “utekereza iki Simoni? Ni ba nde abami bo mu isi baka amahoro cyangwa umusoro w’umubiri? Ni abana babo cyangwa ni rubanda?” Petero arasubiza ati “ni rubanda.” Yesu na we aramubwira ati “mu by’ukuri, abana babo baba basonewe umusoro” (Matayo 17:24-27). Nta gushidikanya ko Petero yahise yumva icyo Yesu yashakaga kugeraho igihe yamubazaga ibyo bibazo, kuko abagize umuryango w’abami bari bazwiho ko basonewe umusoro. Ku bw’ibyo rero, Yesu Umwana w’ikinege w’Umwami wo mu ijuru wasengerwaga muri urwo rusengero, ntiyategekwaga gutanga umusoro. Zirikana ko aho kugira ngo Yesu ahite abwira Petero igisubizo nyacyo, yakoresheje ibibazo abyitondeye kugira ngo afashe Petero kugera ku mwanzuro mwiza, kandi yumve ko ubutaha agomba kujya abanza gutekereza mbere yo gusubiza.
-
-
“Nta wundi muntu wigeze avuga nka we”‘Nkurikira ube umwigishwa wanjye’
-
-
c Buri mwaka, Abayahudi basabwaga gutanga umusoro w’urusengero w’idarakama ebyiri, zikaba zaranganaga n’umushahara w’imibyizi ibiri. Hari igitabo kivuga ko “uwo musoro wakoreshwaga mbere na mbere mu kwishyura ibyabaga byakoreshejwe mu gutamba ibitambo byoswa, hamwe n’ibindi bitambo muri rusange byatambirwaga rubanda.”
-