IGICE CYA 62
Isomo rikomeye ryo kwicisha bugufi
MATAYO 17:22–18:5 MARIKO 9:30-37 LUKA 9:43-48
YESU YONGERA GUHANURA IBY’URUPFU RWE
YISHYURA UMUSORO IGICERI AKUYE MU KANWA K’IFI
NI NDE UKOMEYE KURUTA ABANDI MU BWAMI?
Yesu amaze guhindura isura no gukiza umuhungu wo mu karere ka Kayisariya ya Filipo wari waratewe n’umudayimoni, yerekeje i Kaperinawumu. Yagiyeyo mu ibanga ari kumwe n’abigishwa be kugira ngo “hatagira umuntu ubimenya” (Mariko 9:30). Ibyo byatumye abona uburyo bwo gukomeza gufasha abigishwa be kwitegura urupfu rwe n’umurimo wari ubategereje. Yarababwiye ati “umwana w’umuntu agomba kugambanirwa agatangwa mu maboko y’abantu, kandi bazamwica, maze ku munsi wa gatatu azuke.”—Matayo 17:22, 23.
Icyo gitekerezo nticyatunguye abigishwa be. Yesu yari aherutse kuvuga ko azicwa, ariko Petero yanze kwemera ko ibyo byari kubaho (Matayo 16:21, 22). Nanone intumwa eshatu zari zarabonye mu iyerekwa Yesu ahindura isura kandi zumva bavuga ibyo “kugenda kwe” (Luka 9:31). Abigishwa ba Yesu bagize “agahinda kenshi cyane” bitewe n’ibyo yababwiraga, nubwo batari basobanukiwe mu buryo bwuzuye uko byari gusohora (Matayo 17:23). Ariko nanone batinye kumubaza byinshi kuri iyo ngingo.
Hanyuma baje kugera mu mugi wa Kaperinawumu wari ihuriro ry’ibikorwa bye, akaba ari na ho zimwe mu ntumwa ze zakomokaga. Aho hari abagabo bishyuzaga umusoro w’urusengero, nuko begera Petero. Birashoboka ko bashakaga gushinja Yesu ko atishyuraga imisoro, maze babaza Petero bati “mbese umwigisha wanyu ntatanga umusoro [w’urusengero] w’idarakama ebyiri?”—Matayo 17:24.
Petero yarabashubije ati “arawutanga.” Yesu yageze mu rugo yamaze kumenya uko byari byagenze. Aho gutegereza ko Petero abimubwira, Yesu yaramubajije ati “utekereza iki Simoni? Ni ba nde abami bo mu isi baka amahoro cyangwa umusoro w’umubiri? Ni abana babo cyangwa ni rubanda?” Petero yaramushubije ati “ni rubanda.” Yesu na we aramubwira ati “mu by’ukuri, abana babo baba basonewe umusoro.”—Matayo 17:25, 26.
Se wa Yesu ni Umwami w’ijuru n’isi kandi ni we usengerwa mu rusengero. Ubwo rero amategeko ntasaba Umwana w’Imana gutanga umusoro w’urusengero. Icyakora Yesu yaravuze ati “ariko kugira ngo tutababera igisitaza, jya ku nyanja ujugunye ururobo maze ifi ya mbere uri bufate, uyasamure akanwa urabonamo igiceri cya sitateri. Ukijyane ukibahe kibe umusoro wanjye n’uwawe.”—Matayo 17:27.
Bidatinze, abigishwa ba Yesu bamubajije uwari kuzaba akomeye mu bwami bwo mu ijuru. Mbere yaho abo bigishwa bari baratinye kubaza Yesu ibihereranye n’urupfu rwe rwari rwegereje, ariko icyo gihe bwo ntibatinye kumubaza ibihereranye n’igihe cyabo kizaza. Yesu yamenye ibyo batekerezaga. Bari bahoze bajya izo mpaka igihe bari mu nzira basubiye i Kaperinawumu. Ni yo mpamvu yababajije ati “ni iki mwajyagaho impaka muri mu nzira” (Mariko 9:33)? Bagize ipfunwe baraceceka, kuko bari bahoze bajya impaka bashaka kumenya uwari ukomeye kuruta abandi muri bo. Amaherezo intumwa zabwiye Yesu ikibazo zajyagaho impaka, kigira kiti “mu by’ukuri, ni nde ukomeye kuruta abandi mu bwami bwo mu ijuru?”—Matayo 18:1.
Bisa naho bitangaje rwose kubona abigishwa bajya impaka nk’izo kandi bari bamaranye na Yesu imyaka hafi itatu bamwitegereza kandi bumva ibyo avuga. Icyakora nyine ntibari batunganye. Nanone kandi bari barakuriye mu idini ryari ryiganjemo umwuka wo gushaka imyanya y’icyubahiro. Byongeye kandi, Petero yari aherutse kumva Yesu amusezeranya kuzamuha zimwe mu ‘mfunguzo’ z’Ubwami. Ese ibyo bishobora kuba byaratumye yumva ko aruta abandi? Yakobo na Yohana na bo bashobora kuba bariyumvaga batyo kuko bari bariboneye Yesu ahindura isura.
Uko byari bimeze kose, Yesu yagize icyo akora kugira ngo akosore iyo myifatire. Yahamagaye umwana ukiri muto amuhagarika hagati yabo, maze arababwira ati “ndababwira ukuri ko nimudahinduka ngo mumere nk’abana bato, mutazinjira rwose mu bwami bwo mu ijuru. Ku bw’ibyo rero, umuntu wese wicisha bugufi nk’uyu mwana muto, ni we ukomeye kuruta abandi mu bwami bwo mu ijuru, kandi umuntu wese wakira umwana muto nk’uyu mu izina ryanjye, nanjye aba anyakiriye.”—Matayo 18:3-5.
Mbega uburyo buhebuje bwo kwigisha! Yesu ntiyarakariye abigishwa be ngo abite abanyamururumba cyangwa abantu bararikira. Ahubwo yabahaye isomo akoresheje ikintu gifatika. Abana bato ntibaba ari abantu bo mu rwego rwo hejuru rwose. Bityo rero Yesu yeretse abigishwa be ko bagombaga kwitoza kwicisha bugufi. Hanyuma Yesu yashoje iryo somo yahaga abigishwa be agira ati “uwitwara nk’umuto muri mwe mwese ni we ukomeye.”—Luka 9:48.