IGICE CYA 67
“Nta wundi muntu wigeze avuga nka we”
ABARINZI B’URUSENGERO BAJYA GUFATA YESU
NIKODEMU AVUGANIRA YESU
Yesu yari akiri i Yerusalemu mu Minsi Mikuru y’Ingando. Yashimishijwe n’uko ‘abantu benshi bamwizeye.’ Icyakora ibyo ntibyashimishije abayobozi b’Abayahudi. Batumye abarinzi b’urusengero, twavuga ko bari nk’abapolisi b’idini, ngo bajye kumufata (Yohana 7:31, 32). Nubwo byari bimeze bityo ariko, Yesu ntiyagerageje kwihisha.
Ahubwo Yesu yakomeje kwigishiriza mu ruhame, agira ati “ndacyari kumwe namwe igihe gito mbere y’uko nsubira ku wantumye. Muzanshaka ariko ntimuzambona, kandi aho nzaba ndi ntimushobora kuhaza” (Yohana 7:33, 34). Abayahudi ntibasobanukiwe ibyo bintu. Bityo barabazanyije bati “uyu muntu arashaka kujya he ku buryo tutazamubona? Mbese arashaka kujya mu Bayahudi batataniye mu Bagiriki no kwigisha Abagiriki? Ariya magambo avuze ngo ‘muzanshaka ariko ntimuzambona, kandi aho nzaba ndi ntimushobora kuhaza, asobanura iki’ ” (Yohana 7:35, 36)? Icyakora Yesu yavugaga ukuntu yari gupfa, hanyuma akazuka akajya mu ijuru, aho abanzi be batashoboraga kumukurikira.
Umunsi wa karindwi w’iyo minsi mikuru wari ugeze. Muri iyo minsi mikuru, buri gitondo umutambyi yasukaga ku gicaniro amazi yabaga yavomye mu kidendezi cy’i Silowamu, bityo akajya atemba munsi y’igicaniro cyo mu rusengero. Yesu ashobora kuba yarashakaga kwibutsa abantu uwo muhango, igihe yarangururaga ijwi agira ati “niba hari ufite inyota naze aho ndi anywe. Unyizera, nk’uko Ibyanditswe bivuga, ‘muri we hazadudubiza imigezi y’amazi y’ubuzima.’ ”—Yohana 7:37, 38.
Yesu yavugaga uko byari kuzagenda igihe abigishwa be bari gusukwaho umwuka wera bagahamagarirwa kuba mu ijuru. Basutsweho umwuka nyuma y’urupfu rwa Yesu. Guhera ku munsi wa Pentekote yo mu mwaka wakurikiyeho, imigezi y’amazi y’ubugingo yatangiye gutemba, igihe abigishwa basutsweho umwuka bagezaga ukuri ku bantu.
Bamwe mu bari bashimishijwe n’inyigisho za Yesu batangiye kuvuga bati “rwose uyu ni we wa Muhanuzi.” Uko bigaragara berekezaga ku muhanuzi ukomeye kuruta Mose. Abandi baravuze bati “uyu ni we Kristo.” Ariko abandi na bo baravuga bati “ese Kristo yaturuka i Galilaya? Ibyanditswe ntibivuga ko Kristo azakomoka mu rubyaro rwa Dawidi kandi agaturuka i Betelehemu mu mudugudu Dawidi yabagamo?”—Yohana 7:40-42.
Abo bantu bacitsemo ibice. Nubwo hari abashakaga ko Yesu afatwa, nta warambuye ukuboko ngo amufate. Igihe abarinzi b’urusengero basubiraga ku bayobozi b’idini batazanye Yesu, abakuru b’abatambyi n’Abafarisayo barababajije bati “kuki mutamuzanye?” Abarinzi b’urusengero barabashubije bati “nta wundi muntu wigeze avuga nka we.” Abo bayobozi b’idini bararakaye batangira kubannyega no kubatuka bati “ese aho namwe ntimwayobejwe? Hari umutware n’umwe cyangwa Umufarisayo wigeze amwizera? Ahubwo aba bantu batazi Amategeko baravumwe.”—Yohana 7:45-49.
Bamaze kuvuga ayo magambo, Nikodemu wari Umufarisayo akaba yari n’umwe mu bari bagize Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi, yagize ubutwari bwo kuvuganira Yesu. Hari hashize imyaka ibiri Nikodemu yitwikiriye ijoro, ajya kureba Yesu, kandi agaragaza ko yamwizeraga. Nikodemu yarababwiye ati “mbese amategeko yacu acira umuntu urubanza batabanje kumwumva no kumenya ibyo yakoze?” None se bamushubije iki? Baramubwiye bati “ese nawe uri Umunyagalilaya? Genzura urebe urasanga nta muhanuzi ugomba guturuka i Galilaya.”—Yohana 7:51, 52.
Ibyanditswe ntibivuga mu buryo bweruye ko hari umuhanuzi wari guturuka i Galilaya. Ariko Ijambo ry’Imana ryagaragaje ko ari ho Kristo yari guturuka, igihe ryahanuraga ko abantu bo muri “Galilaya y’abanyamahanga” bari kuvirwa n’ “umucyo mwinshi” (Yesaya 9:1, 2; Matayo 4:13-17). Nanone nk’uko byari byarahanuwe, Yesu yavukiye i Betelehemu, kandi yakomokaga mu muryango wa Dawidi. Nubwo Abafarisayo bashobora kuba bari babizi, bashobora kuba ari bo bakwirakwizaga ibyinshi mu bitekerezo bikocamye abantu bari bafite ku bihereranye na Yesu.