Isomo tuvana kuri Yesu
Uruhare rw’ibiremwa by’umwuka mu mibereho yacu
Yesu yabanye na Se mu ijuru “isi itarabaho” (Yohana 17:5). Ku bw’ibyo, ni we ushobora kuduha ibisubizo nyabyo by’ibibazo bikurikira:
Ese abamarayika bashishikazwa n’ibyo dukora?
▪ Yesu yatumenyesheje ko abamarayika bashishikazwa cyane n’ibyo abantu bakora. Yagize ati “abamarayika b’Imana bishimira umunyabyaha umwe wihannye.”—Luka 15:10.
Yesu yaduhishuriye ko abamarayika bafite inshingano yo gufasha abagaragu b’Imana kubumbatira imishyikirano bafitanye na yo. Iyo ni yo mpamvu igihe Yesu yahaga abigishwa be umuburo wo kwirinda kubera abandi igisitaza, yagize ati “mwirinde mutagira uwo muri aba bato musuzugura, kuko ndababwira ko abamarayika babo bo mu ijuru bahora bareba mu maso ha Data uri mu ijuru” (Matayo 18:10). Yesu ntiyashakaga kuvuga ko byanze bikunze buri mwigishwa we afite marayika murinzi ushinzwe kumwitaho. Ahubwo yashakaga kugaragaza ko abamarayika bakorana n’Imana bya bugufi, bashishikazwa cyane n’ibyo abagize itorero rya gikristo bakora.
Satani ashobora kutwangiza ate?
▪ Yesu yahaye abigishwa be umuburo ugaragaza ko Satani agerageza kubuza abantu kumenya ukuri ku byerekeye Imana. Yagize ati “umuntu wese wumva ijambo ry’ubwami ariko ntarisobanukirwe, umubi araza akarandura icyari cyabibwe mu mutima we.”—Matayo 13:19.
Yesu yagaragaje uburyo bumwe Satani akoresha ashuka abantu, igihe yacaga umugani uvuga iby’umuntu wabibye ingano mu murima we. Uwo muntu yagereranyaga Yesu, naho ingano zikagereranya Abakristo b’ukuri bazategekana na Yesu mu ijuru. Icyakora, Yesu yavuze ko umwanzi yaje ‘akabiba urumamfu mu ngano.’ Urwo rumamfu rugereranya Abakristo b’ikinyoma. “Umwanzi warubibye ni Satani” (Matayo 13:25, 39). Nk’uko urumamfu rushobora gusa n’ingano zikimera, abiyita Abakristo na bo bashobora gusa n’aho ari Abakristo b’ukuri. Amadini yigisha inyigisho z’ibinyoma, ashuka abantu agatuma batumvira Imana. Satani akoresha idini ry’ikinyoma kugira ngo ashuke abantu, bityo abavutse ubucuti bafitanye na Yehova.
Twakora iki kugira ngo twirinde kwangizwa na Satani?
▪ Yesu yavuze ko Satani ari “umutware w’isi” (Yohana 14:30). Igihe Yesu yasengaga Imana, yagaragaje uko twakwirinda Satani. Yesu yasenze Se asabira abigishwa be agira ati “ubarinde umubi. Si ab’isi, nk’uko nanjye ntari uw’isi. Ubereshe ukuri; ijambo ryawe ni ukuri” (Yohana 17:15-17). Kumenya Ijambo ry’Imana bishobora kuturinda ingaruka abantu bo muri iyi si iyoborwa na Satani batugiraho.
Uruhare rw’abamarayika muri iki gihe
▪ Yesu yaravuze ati “mu minsi y’imperuka, abamarayika bazasohoka barobanure ababi mu bakiranutsi” (Matayo 13:49). Ubu turi mu ‘minsi y’imperuka,’ kandi abantu babarirwa muri za miriyoni bitabira ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana.—Matayo 24:3, 14.
Icyakora abemera kwiga Ijambo ry’Imana, si ko bose bahita bemerwa na yo. Abamarayika bayobora umurimo wo kubwiriza ukorwa n’abagaragu ba Yehova, kandi abantu bakunda Imana by’ukuri batandukanywa n’abadashaka gushyira mu bikorwa ibyo biga. Yesu yavuze iby’abo bantu Imana yemera agira ati “abo ni abamara kumva ijambo n’umutima mwiza kandi uboneye, bakarikomeza kandi bakera imbuto bihanganye.”—Luka 8:15.
Niba wifuza ibindi bisobanuro reba iki gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova, ku gice cya 10.
[Ifoto yo ku ipaji ya 16]
Abamarayika bagira uruhare mu gukoranyiriza abantu b’imitima itaryarya mu itorero rya gikristo