Igice cya 13
Batumenyera ku myifatire yacu
TURI mu gihe abantu bataye umuco. Abantu benshi basigaye basuzugura amahame mbwirizamuco yari amaze igihe kirekire yubahwa na bose. Mu madini hafi ya yose yiyita aya gikristo ni uko bimeze. Usanga bihanganira ibibi cyangwa bakavuga ko ibintu byahindutse, ko ibyo aba kera babonaga ko bizira bitagihuje n’igihe tugezemo. Umuyobozi w’ishami ry’iyobokamana muri Kaminuza ya Harvard witwa Samuel Miller, yavuze ingaruka ibyo byagize agira ati “idini ntirigifite umwanya mu mibereho y’abantu. Ryafashe umuco wo muri iki gihe.” Ibyo byagize ingaruka zibabaje ku bantu bari basanzwe bashakira ubuyobozi muri ayo madini.
Ibinyuranye n’ibyo, igihe ikinyamakuru gisohoka buri cyumweru cya arikidiyosezi ya Kiliziya Gatolika y’i Montreal muri Kanada (L’Eglise de Montréal) cyandikaga ku Bahamya ba Yehova, cyaravuze kiti “ni abantu bagendera ku mahame yo mu rwego rwo hejuru mu by’umuco.” Abarimu benshi, abakoresha n’abakozi ba leta na bo ni uko babibona. Ni iki gituma bavugwa neza?
Kuba Umuhamya wa Yehova birenze ibyo kugira imyizerere y’idini ukomeyeho no kujya kuyibwira abandi. Ubukristo bwo mu kinyejana cya mbere bwitwaga ‘Inzira,’ kandi Abahamya ba Yehova babona ko idini ry’ukuri muri iki gihe rigomba kuba inzira y’ubuzima (Ibyak 9:2). Icyakora nk’uko byagenze no mu bindi bintu, Abahamya ba Yehova ntibahise basobanukirwa icyo ibyo bisaba.
“Imyifatire cyangwa isezerano?”
Nubwo Abigishwa ba Bibiliya kuva bagitangira basuzumye inama nziza zo mu Byanditswe zaberekaga ko bagomba kumera nka Kristo, hari abibandaga cyane ku cyo bitaga “kunonosora imyifatire” bigatuma birengagiza bimwe mu biranga Ubukristo bw’ukuri. Hari abibwiraga ko kugira ikinyabupfura, bagahora ari abantu beza kandi b’abagwaneza, bakavuga bitonze, bakirinda kugaragaza uburakari kandi bagasoma Ibyanditswe buri munsi, ari byo byari kuzatuma bajya mu ijuru. Ariko ntibamenye ko hari umurimo Kristo yari yarahaye abigishwa be.
Icyo kibazo cyasuzumwe mu buryo butajenjetse mu ngingo yari ifite umutwe uvuga ngo “Imyifatire cyangwa isezerano?” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Gicurasi 1926.a Iyo ngingo yagaragaje ko imihati bashyiragaho kugira ngo bagire “imyifatire itunganye” mu gihe bakiri mu mubiri yatumaga bamwe bacika intege, ariko hari n’abo yatumaga bumva ko ‘ari intungane’ kurusha abandi kandi igatuma batabona agaciro k’igitambo cya Kristo. Iyo ngingo yatsindagirije ko ari ngombwa kwizera amaraso ya Kristo yamenwe, hanyuma igaragaza ko umuntu ushaka gutanga gihamya yuko agendera mu nzira ishimisha Imana agomba ‘gukomeza’ kugira ishyaka mu murimo w’Imana (2 Pet 1:5-10). Kuba Abahamya ba Yehova baribandaga ku kugira ishyaka mu murimo, byatumye itandukaniro riri hagati yabo n’amadini yiyita aya gikristo rirushaho kugaragara, kubera ko muri icyo gihe amenshi muri ayo madini yavugaga gusa ko agendera ku mahame mbwirizamuco ya Bibiliya. Iryo tandukaniro ryarushijeho kugaragara igihe abavugaga ko ari Abakristo bose bagombaga kugaragaza uko babona amahame mbwirizamuco.
‘Mwirinde ubusambanyi’
Kera cyane Bibiliya yari yaravuze mu buryo bweruye amahame Abakristo bakwiriye gukurikiza mu birebana n’ibitsina. “Icyo Imana ishaka ni iki: ni uko mwezwa, mukirinda ubusambanyi . . . Imana ntiyaduhamagaye kugira ngo yihanganire ibikorwa by’umwanda, ahubwo yaduhamagariye kuba abera. Bityo rero, usuzuguye ibyo si umuntu aba asuzuguye, ahubwo ni Imana aba asuzuguye, yo yabahaye umwuka wera” (1 Tes 4:3-8). “Ishyingiranwa ryubahwe n’abantu bose, kandi uburiri bw’abashakanye ntibukagire ikibuhumanya, kuko Imana izacira urubanza abasambanyi n’abahehesi” (Heb 13:4). “Ntimuzi ko abakiranirwa batazaragwa ubwami bw’Imana? Ntimuyobe: abasambanyi, . . . abahehesi, abagabo bakoreshwa ibyo imibiri yabo itaremewe, abagabo baryamana n’abandi bagabo, . . . ntibazaragwa ubwami bw’Imana.”—1 Kor 6:9, 10.
Kuva mu kwezi k’Ugushyingo 1879, Umunara w’Umurinzi washishikarizaga Abakristo b’ukuri kwita kuri iryo hame. Ariko ntiryasuzumwaga kenshi cyangwa ngo risuzumwe mu buryo burambuye, kubera ko icyo kitari ikibazo gikomeye mu Bigishwa ba Bibiliya ba mbere. Icyakora uko abantu bo mu isi barushagaho kwihanganira ibibi, Abigishwa ba Bibiliya barushagaho kwibanda kuri iryo hame, cyane cyane mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose. Ibyo byari bikenewe kuko hari Abahamya ba Yehova bari basigaye bumva ko igihe cyose bagize ishyaka mu murimo wo kubwiriza, imyitwarire yabo mu birebana n’ibitsina nta cyo iba ivuze cyane. Ni iby’ukuri ko Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Werurwe 1935, wari waravuze mu buryo busobanutse neza ko kwifatanya mu murimo wo kubwiriza bidaha umuntu uburenganzira bwo kwiyandarika. Ariko si ko abantu bose babifatanye uburemere. Ni yo mpamvu Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Gicurasi 1941, wagarutse kuri icyo kibazo, ukakivugaho mu buryo burambuye mu ngingo yari ifite umutwe uvuga ngo “Iminsi ya Nowa.” Yagaragaje ko ubwiyandarike bwakorwaga n’abantu bo mu gihe cya Nowa ari kimwe mu byatumye Imana irimbura isi y’icyo gihe, kandi igaragaza ko ibyo ari ikimenyetso cy’ibyo Imana izakora muri iki gihe. Iyo ngingo yakoresheje imvugo yumvikana neza, igaragaza ko umugaragu w’Imana w’indahemuka adashobora kumara amasaha amwe akora ibyo Umwami ashaka hanyuma ngo andi masaha ayamare akora “imirimo ya kamere” (Gal 5:17-21). Ibyo byongeye kuvugwa mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Nyakanga 1942, mu yindi ngingo yamaganaga imyifatire idahuje n’amahame mbwirizamuco ya Bibiliya, areba abashatse n’abaseribateri. Nta Muhamya wa Yehova n’umwe wagombaga gutekereza ko kwifatanya mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bw’Ubwami bimuha uburenganzira bwo kwiyandarika (1 Kor 9:27). Nyuma y’igihe hari kuzafatwa ingamba zitajenjetse kugira ngo ubwoko bwa Yehova bukomeze kurangwa n’isuku.
Bamwe mu bagaragazaga icyifuzo cyo kuba Abahamya ba Yehova bari barakuriye mu turere abantu babonaga ko kubana mbere yo gushyingiranwa byemewe, ko imibonano mpuzabitsina hagati y’abantu barambagizanya nta cyo itwaye cyangwa bakumva ko iyo abantu biyumvikaniye bakabana batarashyingiranywe mu buryo bwemewe n’amategeko biba ari ibisanzwe. Hari n’abashakanye birindaga kugirana imibonano mpuzabitsina. Hari n’abandi wasangaga batakibana n’abo bashakanye, nubwo babaga bataratanye. Kugira ngo hatangwe ubuyobozi bwari bukenewe, mu myaka ya 1950, Umunara w’Umurinzi wasuzumye iyo mimerere yose, usesengura inshingano zireba abashakanye, utsindagiriza ko Bibiliya iciraho iteka ubusambanyi, kandi isobanura icyo ubusambanyi ari cyo kugira ngo abantu bose babisobanukirwe neza.b—Ibyak 15:19, 20; 1 Kor 6:18.
Mu duce twarimo abantu batangiraga kwifatanya n’abagaragu ba Yehova, ariko ntibafatane uburemere amahame mbwirizamuco ya Bibiliya, icyo kibazo cyitabwagaho mu buryo bwihariye. Bityo mu mwaka wa 1945, igihe umuvandimwe N. H. Knorr, wari perezida wa gatatu w’umuryango wa Watch Tower Society yari muri Kosita Rika, yatanze disikuru ivuga ku mahame mbwirizamuco agenga Abakristo. Yaravuze ati “umuntu wese uri hano kuri uyu mugoroba, ubana n’umugore batasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko, reka mugire inama: niyigire muri Kiliziya Gatolika, kuko ari ho byemewe. Ariko uyu ni umuryango w’Imana, kandi ntimushobora kuwukoreramo ibyo bikorwa.”
Mu ntangiriro z’imyaka ya 1960, igihe abantu baryamana n’abo bahuje igitsina batangiraga kuvuga ku mugaragaro ibikorwa byabo, amadini menshi yaganiriye kuri icyo kibazo maze yemera ko abo bantu baba abayoboke bayo. Ndetse ubu hari n’amadini asigaye yemera ko abantu baryamana n’abo bahuje igitsina baba abayobozi bayo. Abahamya ba Yehova bagize icyo bavuga kuri ibyo bibazo mu bitabo byabo, kugira ngo bafashe abantu b’imitima itaryarya bari bafite ibyo bibazaga kuri iyo ngingo. Ariko Abahamya ntibigeze bagira ikibazo ku birebana n’uko bagombye gufata ibyo kuryamana kw’abahuje igitsina. Kubera iki? Ni ukubera ko badafata ibyo Bibiliya isaba nk’aho ari ibitekerezo by’abantu babayeho mu kindi gihe (1 Tes 2:13). Bishimira kwigisha Bibiliya abantu baryamana n’abo bahuje igitsina kugira ngo bamenye ibyo Yehova abasaba, kandi abo bantu bashobora kuza mu materaniro y’Abahamya bagatega amatwi, ariko umuntu ukomeza kuryamana n’abo bahuje igitsina ntashobora kuba Umuhamya wa Yehova.—1 Kor 6:9-11; Yuda 7.
Mu myaka ya vuba aha, ku isi hose urubyiruko rutarashaka rwarushijeho kwishora mu busambanyi. Abakiri bato bo mu miryango y’Abahamya ba Yehova na bo bahuye n’icyo kigeragezo kandi hari bamwe batangiye kugendera mu nzira z’abantu b’isi babakikije. Abagaragu ba Yehova bahanganye bate n’icyo kibazo? Mu Munara w’Umurinzi na Nimukanguke! hasohotsemo ingingo zigenewe gufasha ababyeyi n’urubyiruko kubona ibintu nk’uko Ibyanditswe bibivuga. Darame zivuga ku bintu abantu bahura na byo mu buzima zakinwaga mu makoraniro, kugira ngo zifashe buri wese kwibonera ingaruka zigera ku birengagiza amahame mbwirizamuco yo muri Bibiliya n’imigisha abumvira amategeko y’Imana babona. Imwe muri darame nk’izo yakinwe mu ikoraniro ryo mu mwaka wa 1969 yari ifite umutwe uvuga ngo “Amahwa n’imitego biri mu nzira y’umuntu w’icyigenge.” Nanone hateguwe ibitabo byihariye byagenewe gufasha urubyiruko gusobanukirwa ko inama za Bibiliya zirangwa n’ubwenge. Bimwe muri ibyo bitabo ni nk’icyasohotse mu wa 1976 (Votre jeunesse—Comment en tirer le meilleur parti) n’Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo (cyasohotse mu wa 1989). Abasaza b’amatorero na bo bagiye baha abantu ku giti cyabo, n’imiryango ubufasha bwo mu buryo bw’umwuka. Nanone abanyabyaha batihana bacibwaga mu matorero y’Abahamya ba Yehova kugira ngo akomeze kurindwa.
Kuba isi yaragendaga ihenebera mu by’umuco ntibyigeze bituma Abahamya ba Yehova bihanganira ibibi. Ahubwo Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova yarushagaho gutsindagiriza ko ari ngombwa kwirinda ibikorwa bitemewe bifitanye isano n’ibitsina, hamwe n’ibintu bishobora konona amahame mbwirizamuco. Mu myaka igera muri mirongo itatu ishize, Inteko Nyobozi yatanze inyigisho zigamije gukomeza abantu kugira ngo birinde “ibyaha bikorwa rwihishwa,” urugero nko kwikinisha, no kubereka akaga gaterwa na porunogarafiya, porogaramu za televiziyo n’umuzika byanduye. Bityo rero, mu gihe isi yarushagaho guhenebera mu by’umuco, Abahamya ba Yehova bo barushagaho kugendera ku mahame mbwirizamuco yo mu rwego rwo hejuru.
Imibereho y’umuryango igengwa n’amahame y’Imana
Kuba Abahamya ba Yehova bizirika ku mahame ya Bibiliya mu birebana n’ibitsina byagiriye akamaro kanini imiryango yabo. Ariko kuba umuntu ari Umuhamya wa Yehova ntibivuga ko atazahura n’ibibazo mu rugo rwe. Icyakora Abahamya bemera badashidikanya ko Ijambo ry’Imana ari ryo ritanga inama nziza kuruta izindi zo guhangana n’ibyo bibazo. Umuryango w’Abahamya ba Yehova wabateguriye ibintu byinshi bibafasha gushyira mu bikorwa izo nama, kandi iyo babikurikije bibagirira akamaro.
Mu mwaka wa 1904, umubumbe wa gatandatu w’igitabo cyasobanuraga Ibyanditswe (Études des Écritures) watanze ibisobanuro birambuye ku birebana n’inshingano z’abashakanye hamwe n’ibyo ababyeyi basabwa. Kuva icyo gihe, hasohotse ingingo nyinshi hanatangwa disikuru nyinshi mu matorero yose y’Abahamya ba Yehova, bikaba byari bigamije gufasha buri wese mu bagize umuryango gusobanukirwa inshingano Imana yamuhaye. Izo nyigisho zari zigamije gufasha abantu kugira imibereho myiza yo mu muryango, ntizarebaga gusa abamaze igihe gito bashatse, ahubwo zari zigize gahunda ihoraho igenewe abagize itorero bose.—Efe 5:22–6:4; Kolo 3:18-21.
Ese gushaka abagore benshi biremewe?
Nubwo imigenzo igenga ishyingiranwa n’imibereho yo mu muryango itandukanye bitewe n’igihugu, Abahamya ba Yehova bemera ko amahame yo muri Bibiliya akwiriye gukurikizwa ahantu hose. Igihe Abahamya bakoraga umurimo wabo muri Afurika mu kinyejana cya 20, nk’uko bigishaga n’ahandi, na ho bigishije ko ishyingiranwa rya gikristo ryemera ko umugabo ashyingiranwa n’umugore umwe gusa (Mat 19:4, 5; 1 Kor 7:2; 1 Tim 3:2). Icyakora, hari abantu babarirwa mu magana bemeye icyo Bibiliya ivuga ku birebana no gusenga ibigirwamana kandi bakira neza ibyo Abahamya ba Yehova bigisha ku birebana n’Ubwami bw’Imana, ariko bakabatizwa bagifite abagore benshi. Kugira ngo ibyo bikosorwe, Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Mutarama 1947, watsindagirije ko Abakristo batemerewe gushaka abagore benshi, kabone n’iyo byaba byemewe mu mico y’iwabo. Amatorero yohererejwe ibaruwa yamenyeshaga abantu bose bavugaga ko ari Abahamya ba Yehova ariko bakaba bari bagifite abagore benshi, ko bahawe amezi atandatu kugira ngo babe barangije guhuza ishyingiranwa ryabo n’amahame yo muri Bibiliya. Ibyo byashimangiwe muri disikuru umuvandimwe Knorr yatanze igihe yari yasuye ibihugu byo muri Afurika muri uwo mwaka.
Muri Nijeriya, abantu benshi bavugaga ko Abahamya ba Yehova nibagerageza guca ibyo gushaka abagore benshi, abayoboke bazabashiraho. Ni iby’ukuri ko abantu bari barabatijwe bakaba Abahamya ariko bagifite abagore benshi, atari ko bose bagize ihinduka basabwaga mu mwaka wa 1947. Urugero, umugenzuzi usura amatorero witwaga Asuquo Akpabio, yavuze ko Umuhamya wo mu karere ka Ifiayong wari umucumbikiye, yamukanguye mu gicuku akamusaba guhindura itangazo ryari ryatanzwe ryasabaga abantu kugira umugore umwe. Uwo mugenzuzi yarabyanze, nuko amujugunya hanze muri iryo joro, n’imvura igwa.
Icyakora, abandi bo urukundo bakundaga Yehova rwabahaye imbaraga bari bakeneye kugira ngo bumvire amategeko ye. Dore ingero nke. Muri Zayire, umugabo w’Umugatolika wari ufite abagore benshi, yirukanye abagore be babiri kugira ngo abe Umuhamya wa Yehova, nubwo kwirukana umugore yakundaga bitewe n’uko atari ‘umugore wo mu busore bwe’ byagerageje cyane ukwizera kwe (Imig 5:18). Muri Bénin (icyo gihe yitwaga Dahomey), umugabo w’Umumetodisiti wari ufite abagore batanu yarwanye intambara itoroshye mu rwego rw’amategeko kugira ngo abone ubutane yari akeneye, kugira ngo yemererwe kubatizwa. Icyakora, yakomeje guha abo bagore n’abana babo ibibatunga, nk’uko n’abandi bagabo babaga barirukanye abagore ba kabiri babigenzaga. Umugore witwa Warigbani Whittington wo muri Nijeriya yari umugore wa kabiri. Amaze kubona ko gushimisha Yehova, Imana y’ukuri, ari cyo kintu cy’ingenzi mu mibereho ye, umugabo we n’abagize umuryango we baramurakariye cyane. Umugabo we yamwirukananye n’abana be babiri, ariko ntiyagira icyo amuha cyo kumufasha, yewe ntiyamuha n’amafaranga y’urugendo. Icyakora uwo mugore yaravuze ati ‘gushimisha Yehova bindutira ubutunzi bwose nasize ku mugabo wanjye.’
Babona bate ibyo gutana?
Abantu bo mu bihugu by’i Burayi na Amerika ntibakunda gushaka abagore benshi, ariko na bo bagira indi mitekerereze idahuje n’Ibyanditswe. Imwe muri iyo mitekerereze, ni ukumva ko gutana ari byo byiza kuruta kubana n’umuntu mutishimanye. Mu myaka ya vuba aha hari Abahamya ba Yehova batangiye kwigana iyo mitekerereze, bagasaba ubutane bitewe gusa n’uko bumvaga badakwiranye n’abo bashakanye. Abahamya babyifashemo bate? Buri gihe umuryango w’abagaragu ba Yehova ugira gahunda ihamye yo kwigisha abantu uko Yehova abona ibyo gutana, kugira ngo ufashe Abahamya bamaze igihe kirekire n’abandi bantu babarirwa mu bihumbi amagana baba Abahamya buri mwaka.
Ni ayahe mabwiriza yo muri Bibiliya Umunara w’Umurinzi wibanzeho? Amwe muri yo ni aya: inkuru ya Bibiliya ivuga iby’ishyingiranwa ry’abantu ba mbere igaragaza ko umugabo n’umugore baba umwe; igira iti ‘umugabo azasiga se na nyina yomatane n’umugore we, maze bombi babe umubiri umwe’ (Intang 2:24). Nyuma yaho, Amategeko yo muri Isirayeli yabuzanyaga ubusambanyi kandi agateganya igihano cy’urupfu ku wasambanaga (Guteg 22:22-24). Abantu bari bemerewe gutana bitewe n’izindi mpamvu zitari ubusambanyi, ariko nk’uko Yesu yabisobanuye, byatewe n’uko bari ‘bafite imitima inangiye’ (Mat 19:7, 8). Yehova yabonaga ate abantu birukanaga abo bashakanye kugira ngo bishakire abandi? Muri Malaki 2:16 havuga ko “yanga abatana.” Icyakora, yemereraga abatanye n’abo bashakanye kuguma mu iteraniro ry’Abisirayeli. Muri iryo teraniro, iyo bemera inyigisho Yehova yahaga abagize ubwoko bwe, nyuma y’igihe umutima wabo w’ibuye washoboraga guhinduka ukaba umutima woroshye, umutima ukunda by’ukuri inzira ze.—Gereranya na Ezekiyeli 11:19, 20.
Umunara w’Umurinzi wavuze kenshi ko igihe Yesu yavugaga ibirebana no gutana kw’abashakanye byakorwaga muri Isirayeli ya kera, yagaragaje amahame yo mu rwego rwo hejuru yagombaga kugenga abigishwa be. Yavuze ko umuntu utana n’umugore we atamuhoye gusambana (por·neiʹa, ni ukuvuga imibonano mpuzabitsina itemewe) akarongora undi, aba asambanye; kandi niyo atarongora undi, yaba ategeje umugore we ubusambanyi (Mat 5:32; 19:9). Ni yo mpamvu Umunara w’Umurinzi wagaragaje ko mu Bakristo gutana ari ikintu gikomeye cyane kuruta uko byari bimeze muri Isirayeli. Nubwo Ibyanditswe bitavuga ko umuntu utanye n’uwo bashakanye acibwa mu itorero, abasambanyi batihana bacibwa mu itorero ry’Abahamya ba Yehova.—1 Kor 6:9, 10.
Mu myaka ya vuba aha, hari ibintu byinshi byahindutse mu birebana n’uko isi ibona ishyingirwa n’imibereho yo mu muryango. Nubwo bimeze bityo ariko, Abahamya ba Yehova bakomeje kwizirika ku mahame yo muri Bibiliya yatanzwe n’Imana yatangije ishyingiranwa. Bagiye bakoresha ayo mahame, bakihatira gufasha abantu b’imitima itaryarya guhangana n’ibibazo bikomeye abantu benshi bahura na byo.
Ibyo byatumye abantu benshi bagira ihinduka rikomeye mu mibereho yabo bitewe n’uko bemeye inyigisho zo muri Bibiliya bagejejweho n’Abahamya ba Yehova. Hari abagabo babarirwa mu bihumbi bahoze bakubita abagore babo, ntibasohoze inshingano zabo, bagaha abo mu ngo zabo ibibatunga mu buryo bw’umubiri ariko bakirengagiza kubaha ibyo bakeneraga mu byiyumvo no mu buryo bw’umwuka bahindutse baba abagabo buje urukundo kandi bita ku ngo zabo. Hari abagore benshi bahoze ari ingare, batita ku bana babo, ntibiyiteho cyangwa ngo bite ku ngo zabo, ariko barahindutse baba abagore bubaha ihame ry’ubutware, kandi bagira imyifatire ituma abagabo babo n’abana babo babakunda cyane. Hari abana benshi bari barigize indakoreka, basuzugura ababyeyi babo, barigize ibyigomeke, bakora ibintu byangiza ubuzima bwabo bikababaza ababyeyi, ariko ubu bakaba basigaye bubaha Imana mu mibereho yabo, kandi ibyo byatumye bahindura kamere yabo.
Birumvikana ariko ko ikintu cy’ingenzi gituma abagize umuryango bagira icyo bageraho, ari uko buri wese abera mugenzi we inyangamugayo. Kuba inyangamugayo ni ikintu cy’ingenzi cyane no mu yindi mishyikirano tugirana n’abandi.
Dusabwa kuba inyangamugayo mu rugero rungana iki?
Abahamya ba Yehova bazi ko basabwa kuba inyangamugayo mu byo bakora byose. Ibyo babishingira ku bivugwa muri iyi mirongo y’Ibyanditswe ikurikira: Yehova ubwe ni ‘Imana ivugisha ukuri’ (Zab 31:5). Ariko nk’uko Yesu yabivuze, Satani ni “se w’ibinyoma” (Yoh 8:44). Birumvikana rero ko kimwe mu bintu Yehova yanga ari “ururimi rubeshya” (Imig 6:16, 17). Ijambo rye riratubwira riti “ubwo mwamaze kwiyambura ikinyoma, umuntu wese muri mwe akwiriye kubwizanya ukuri na mugenzi we” (Efe 4:25). Abakristo ntibagomba kuvugisha ukuri gusa, ahubwo nk’uko Pawulo yabivuze, bagomba “kuba inyangamugayo muri byose” (Heb 13:18). Nta na rimwe Abahamya ba Yehova baba bemerewe kugendera ku mahame anyuranye n’ayo.
Igihe Yesu yajyaga kwa Zakayo wari umukoresha w’ikoro, uwo mugabo yiyemereye ko yari yarakoze ibintu bidakwiriye, kandi yiyemeza gusubiza abantu ibyo yari yarabanyaze (Luka 19:8). Mu myaka ya vuba aha, bamwe mu batangiraga kwifatanya n’Abahamya ba Yehova babigenje batyo, kugira ngo bakomeze kugira umutimanama ukeye imbere y’Imana. Urugero, muri Esipanye hari umujura ruharwa watangiye kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova. Bidatinze, umutimanama we watangiye kumubuza amahwemo, asubiza umukoresha we n’abaturanyi be ibyo yari yarabibye, ibindi abijyana kuri polisi. Bamuciye amande kandi amara igihe gito afunzwe, ariko ubu afite umutimanama ukeye. Mu Bwongereza, hari umujura wibaga diyama wamaze amezi abiri gusa yigana Bibiliya n’Umuhamya wa Yehova, yishyira mu maboko y’abapolisi birabatangaza cyane kuko bari bamaze amezi atandatu yose bamushakisha. Mu myaka ibiri n’igice yamaze muri gereza, yakomeje kwiga Bibiliya ashyizeho umwete kandi yitoza kugeza ukuri ko muri Bibiliya ku bandi. Amaze gufungurwa, yahise abatizwa aba Umuhamya wa Yehova.—Efe 4:28.
Abahamya ba Yehova bazwi hose ko ari inyangamugayo. Abakoresha bamenye ko abakozi b’Abahamya badashobora kubiba, ariko ko badashobora no kubeshya cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano babisabwe n’umukoresha wabo, kabone niyo yabakangisha ko azabirukana. Abahamya ba Yehova babona ko kugirana imishyikirano myiza n’Imana ari byo bifite agaciro kurata kwemerwa n’umuntu uwo ari wese. Nanone kandi bazi ko aho baba bari hose n’ibyo baba bakora byose, ‘ibintu byose byambaye ubusa kandi bitwikuruwe imbere y’amaso y’uzatubaza ibyo twakoze.’—Heb 4:13; Imig 15:3.
Hari ikinyamakuru cyo mu Butaliyani cyagize icyo kivuga ku Bahamya ba Yehova kigira kiti “ibyo babwiriza ni byo bakora . . . Mu mibereho yabo ‘ya buri munsi’ bagendera ku ihame ryo gukunda bagenzi babo, banga kujya mu nzego z’ubutegetsi, bakirinda urugomo kandi bakaba inyangamugayo (mu gihe abandi Bakristo hafi ya bose babona ko ayo mahame ari ‘amategeko yo ku cyumweru,’ akwiriye kwigishirizwa gusa kuri alitari)” (La Stampa). Naho muri Amerika, umwanditsi w’ikinyamakuru kivuga iby’amadini cy’i Washington D.C. witwa Louis Cassels, yaranditse ati “Abahamya bakomera ku myizerere yabo bakayikurikiza mu budahemuka, kabone niyo ibyo byabashyira mu kaga.”—United Press International.
Impamvu urusimbi rutigeze rubatera ikibazo
Kera abantu babonaga ko kuba inyangamugayo byabaga bifitanye isano no gukorana umwete. Abantu muri rusange basuzuguraga abakinaga urusimbi, ni ukuvuga aho abantu basheta amafaranga bagategera uko umukino uri burangire cyangwa uko ibintu runaka biri bugende. Ariko igihe umwuka w’ubwikunde no gushaka gukira vuba wageraga mu bantu bo mu kinyejana cya 20, abantu benshi batangiye gukina urusimbi, rwaba urwemewe n’amategeko n’urutemewe. Ntirwaterwaga inkunga n’abagizi ba nabi gusa, ahubwo incuro nyinshi rweterwaga inkunga n’abanyamadini hamwe n’abategetsi babaga bashaka gusaruza amafaranga. Abahamya ba Yehova bitwaye bate igihe abantu bahinduraga imyifatire? Bakurikije amahame ya Bibiliya.
Nk’uko ibitabo byabo byabigaragaje, nta tegeko ryeruye muri Bibiliya rivuga ngo ‘ntugakine urusimbi.’ Ariko buri gihe gukina urusimbi bigira ingaruka mbi cyane kandi mu myaka igera kuri mirongo itanu ishize amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Nimukanguke! yakomeje kugaragaza ububi bwo gukina urusimbi. Nanone ayo magazeti yagaragaje ko umuntu ukina urusimbi rw’uburyo bwose aba agaragaje imyifatire Bibiliya iciraho iteka. Urugero nko gukunda amafaranga. Bibiliya ivuga ko “gukunda amafaranga ari umuzi w’ibibi by’ubwoko bwose” (1 Tim 6:10). Kwikunda: ‘ntukararikire ikintu cyose cya mugenzi wawe.’ (Guteg 5:21; gereranya na 1 Abakorinto 10:24.) Umururumba: ‘mureke kwifatanya n’umuntu wese witwa umuvandimwe, niba ari . . . umunyamururumba” (1 Kor 5:11). Nanone Bibiliya itubwira ko tugomba kwirinda kwambaza imana y’“Amahirwe,” mbese nk’aho ari imbaraga ndengakamere zishobora kutugirira neza (Yes 65:11). Abahamya ba Yehova birinze gukina urusimbi bamaramaje bitewe n’uko bashyira ku mutima izo nama. Kandi kuva mu mwaka wa 1976, bakoze ibishoboka byose kugira ngo hatagira Abahamya bakora akazi gafitanye isano n’ibigo by’urusimbi.
Gukina urusimbi ntibyigeze biba ikibazo gikomeye mu Bahamya ba Yehova. Bazi ko Bibiliya ibatera inkunga yo gukoresha amaboko yabo, bagakora imirimo bashinzwe mu budahemuka, bakaba abanyabuntu, kandi bagafasha abafite icyo bakennye, aho kurya abandi imitsi (Efe 4:28; Luka 16:10; Rom 12:13; 1 Tim 6:18). Ese abakorana na bo bahita babibona? Yego, cyane cyane abakorana na bo mu by’ubucuruzi. Ahantu henshi, abakoresha bashaka Abahamya ba Yehova ngo babahe akazi bitewe n’uko bazi ko bakora batizigamye kandi bakaba ari abantu biringirwa. Bazi ko kuba ari Abahamya ba Yehova ari byo bituma bamera batyo.
Babona bate itabi n’ibiyobyabwenge?
Nta hantu muri Bibiliya wasanga ijambo itabi cyangwa izina ry’ikindi kiyobyabwenge gikoreshwa muri iki gihe. Icyakora, irimo amabwiriza yafashije Abahamya ba Yehova kumenya imyifatire ishimisha Imana. Ku bw’ibyo, mu mwaka wa 1895, Umunara w’Umurinzi wavuze ibyerekeye itabi, werekeza mu 2 Abakorinto 7:1 havuga ngo “bityo rero bakundwa, ubwo dufite ayo masezerano, nimucyo twiyezeho umwanda wose w’umubiri n’uwo mu buryo bw’umwuka, kandi dutunganishe ukwera kwacu gutinya Imana.”
Hashize imyaka myinshi iyo nama isa naho ihagije. Ariko igihe inganda zikora itabi zakoreshaga amatangazo yamamaza zigaragaza ko kunywa itabi ari byiza, n’abantu benshi bagatangira gukoresha ibiyobyabwenge, hari hakenewe izindi nama. Hatsindagirijwe andi mahame yo muri Bibiliya, urugero nko kubaha Yehova we watanze ubuzima (Ibyak 17:24, 25), gukunda mugenzi wawe (Yak 2:8), udakunda mugenzi we ntakunda Imana by’ukuri (1 Yoh 4:20) no kugandukira abategetsi (Tito 3:1). Bagaragaje ko ijambo ry’ikigiriki phar·ma·kiʹa, risobanura mbere na mbere “gukoresha imiti,” ryakoreshejwe n’abanditsi ba Bibiliya berekeza ku bikorwa by’“ubupfumu,” kubera ko hari imiti bakoreshaga mu bupfumu.—Gal 5:20.
Mu mwaka wa 1946, igazeti ya Nimukanguke! yagaragaje ko abantu bamamaza itabi akenshi bahabwaga amafaranga kugira ngo babeshye bashimagiza itabi. Ibimenyetso bishingiye kuri siyansi bimaze kuboneka, igazeti ya Nimukanguke! yamenyesheje abantu ko kunywa itabi bitera kanseri, indwara z’umutima, byangiza umwana ukiri mu nda kandi bigahumanya abantu bahumeka umwotsi w’abarinywa, rikanabata abantu. Yagaragaje ko ikiyobyabwenge cya marijuwana ari uburozi kandi hatangwa ibimenyetso bigaragaza ko cyangiza ubwonko. Nanone akaga gaterwa n’ibindi biyobyabwenge bibata abantu kasobanuwe kenshi hagamijwe gufasha abasoma ibitabo by’Abahamya ba Yehova.
Kera cyane, na mbere y’uko inzego z’ubutegetsi zifata ingamba zo kuburira abantu ko kunywa itabi biteje akaga, Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Werurwe 1935, wagaragaje neza ko nta muntu unywa itabi washoboraga kwemererwa guhagararira Abahamya ba Yehova cyangwa gukora ku cyicaro gikuru cyabo. Umuryango wa Watch Tower Society umaze gushyiraho abakozi b’amatorero y’Abahamya ba Yehova yose (iyo gahunda yatangiye mu wa 1938), Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Nyakanga 1942, wavuze ko abo bakozi bose bashyizweho na bo bari babujijwe kunywa itabi. Mu turere tumwe na tumwe, hashize imyaka myinshi ayo mabwiriza atarashyirwa mu bikorwa. Icyakora, abenshi mu Bahamya ba Yehova bakiriye neza iyo nama ishingiye ku Byanditswe ndetse n’urugero rwiza bahawe n’ababayoboraga.
Mu mwaka wa 1973, bateye indi ntambwe mu birebana no gukurikiza iyo nama ya Bibiliya, kuko kuva muri uwo mwaka nta muntu wemererwaga kubatizwa akinywa itabi. Mu mezi yakurikiyeho, abagiraga uruhare mu guhinga itabi cyangwa kuricuruza bafashijwe kumva ko batashoboraga gukomeza kuba Abahamya ba Yehova bagikora ibyo bintu. Inama zo mu Ijambo ry’Imana zigomba gukurikizwa mu bice byose bigize imibereho. Gukurikiza amahame yo muri Bibiliya arebana no kunywa itabi, marijuwana n’ibindi biyobyabwenge, byarinze Abahamya. Nanone bakoresheje Bibiliya bafasha abantu babarirwa mu bihumbi byinshi bari barabaswe n’ibiyobyabwenge.
Ese kunywa inzoga na byo ni bibi?
Ibitabo by’Abahamya ntibyigeze bivuga ko kunywa inzoga ari kimwe no kunywa ibiyobyabwenge. Kubera iki? Bisobanura ko Umuremyi azi uko turemwe kandi Ijambo rye ryemera ko umuntu ashobora kunywa inzoga atarengeje urugero (Zab 104:15; 1 Tim 5:23). Ariko kandi Bibiliya ibuzanya kunywa inzoga nyinshi kandi iciraho iteka ubusinzi.—Imig 23:20, 21, 29, 30; 1 Kor 6:9, 10; Efe 5:18.
Kubera ko kunywa inzoga nyinshi byononaga imibereho y’Abantu benshi, Charles Taze Russell yumvaga abantu bakwiriye kuzireka burundu. Icyakora yemeraga ko Yesu yanyoye divayi. Mu kinyejana cya 19 no mu ntangiriro z’icya 20, abaturage baharaniraga ko hashyirwaho itegeko ribuzanya kunywa inzoga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Umunara w’Umurinzi wagaragaje ko wari ushyigikiye abageragezaga kurwanya ibibi by’inzoga, ariko ntiwigeze ufatanya na bo muri gahunda yabo yo gushaka ko hatorwa itegeko rizibuzanya. Icyakora iyo gazeti yagaragaje neza ingaruka ziterwa no gukabya kunywa inzoga nyinshi kandi incuro nyinshi yavugaga ko byaba byiza umuntu aziretse burundu. Abumvaga bashobora kunywa inzoga mu rugero batewe inkunga yo gusuzuma ibivugwa mu Baroma 14:21, hagira hati “ibyiza ni ukutarya inyama cyangwa kutanywa divayi cyangwa gukora ikindi kintu cyose gishobora kubera umuvandimwe wawe igisitaza.”
Icyakora mu mwaka wa 1930, igihe umuyobozi w’umuryango waharaniraga kurwanya inzoga muri Amerika yavugiraga mu ruhame ko uwo muryango ‘waturutse ku Mana,’ J. F. Rutherford wari perezida w’umuryango wa Watch Tower Society, yaboneyeho gutanga disikuru zacishijwe kuri radiyo agaragaza ko ibyo uwo muyobozi yavuze byari ugutuka Imana. Kubera iki? Ni ukubera ko Ijambo ry’Imana ritabuzanya burundu inzoga, amategeko abuzanya inzoga ntiyari guca ubusinzi ari na bwo Imana yanga, kandi ayo mategeko yo kubuzanya inzoga yari yaratumye ubucuruzi bwa magendu bw’inzoga bwiyongera n’abakozi ba leta bamungwa na ruswa.
Abahamya ba Yehova babona ko kunywa inzoga cyangwa kuzireka burundu ari umwanzuro w’umuntu ku giti cye. Ariko kandi bakurikiza amagambo yo mu Byanditswe avuga ko abagenzuzi bagomba kuba abantu ‘badakabya mu byo bakora.’ Uko ni ko ijambo ry’ikigiriki ne·phaʹli·on rihindurwa, rifashwe uko yakabaye ryumvikanisha ‘umuntu utasinze, udakabya; wirinda kunywa inzoga, akazireka burundu cyangwa se yanazinywa akazinywa mu rugero.’ Abakozi b’itorero na bo bagomba kuba abantu “batamenyereye kunywa inzoga nyinshi” (1 Tim 3:2, 3, 8). Bityo rero, abanywi b’inzoga nyinshi ntibaba bujuje ibisabwa ngo bahabwe inshingano zihariye mu murimo. Kuba abari bafite inshingano mu Bahamya ba Yehova baratangaga urugero rwiza, byatumaga bavugana ubushizi bw’amanga iyo babaga bafasha abanywaga inzoga bagamije kwiyibagiza imihangayiko cyangwa ababaga bagomba kuzireka burundu kugira ngo birinde ubusinzi. Ibyo byatanze iki?
Urugero, hari ikinyamakuru cyo mu majyepfo y’Afurika yo hagati cyagize kiti “bimaze kugaragara ko mu duce dutuwe n’Abanyafurika twiganjemo Abahamya ba Yehova ari two tudakunze kubamo imidugararo ugereranyije n’ahandi. Nta gushidikanya ko bagize uruhare mu guhashya abateza imivurungano, ubupfumu, ubusinzi n’urugomo urwo ari rwo rwose.”—The Northern News (Zambiya).
Hari ikindi kintu cy’ingenzi imyifatire y’Abahamya ba Yehova itandukaniyeho n’abantu bo mu isi:
Bubaha ubuzima
Bubaha ubuzima bitewe n’uko bemera ko ubuzima ari impano y’Imana (Zab 36:9; Ibyak 17:24, 25). Basobanukiwe ko n’ubuzima bw’umwana uri mu nda ari ubw’agaciro ku Mana (Kuva 21:22-25; Zab 139:1, 16). Bazirikana ko “buri wese muri twe azamurikira Imana ibyo yakoze.”—Rom 14:12.
Ayo mahame ya Bibiliya, ni yo yatumye kuva kera Abahamya ba Yehova bararwanyaga gukuramo inda. Kugira ngo igazeti ya Nimukanguke! ihe abasomyi bayo ubuyobozi bukwiriye, yabafashije gusobanukirwa ko Imana ibasaba kwirinda ubusambanyi. Yasuzumye mu buryo burambuye ibitangaza birebana n’iyororoka n’uko bigenda mu gihe umwana avuka. Nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose, igihe gukuramo inda byari byogeye, Umunara w’Umurinzi wagaragaje neza ko binyuranyije n’Ijambo ry’Imana. Umunara w’umurinzi wo ku itariki ya 15 Ukuboza 1969, wavuze udaca ku ruhande uti “gukuramo inda bitewe gusa n’uko umuntu yasamye atabishaka nta ho bitaniye no kwica umuntu.”
Impamvu batemera guterwa amaraso
Kuba Abahamya ba Yehova bubaha ubuzima byagize ingaruka ku birebana n’uko babona ibyo guterwa amaraso. Igihe bahuraga n’icyo kibazo, Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Nyakanga 1945, wasobanuye mu buryo burambuye ko Abakristo babona ko amaraso ari ayera.c Wagaragaje ko igihe Imana yabuzaga Nowa n’abari kuzamukomokaho bose kurya amaraso, hari hakubiyemo amaraso y’amatungo n’ay’abantu (Intang 9:3-6). Wagaragaje ko iryo tegeko ryongeye gutsindagirizwa mu kinyejana cya mbere mu itegeko ryasabaga Abakristo “kwirinda amaraso” (Ibyak 15:28, 29). Iyo ngingo yakoresheje Ibyanditswe, igaragaza neza ko kuva kera Imana yemeraga ko amaraso akoreshwa mu gutamba ibitambo gusa, kandi ko ibitambo by’amatungo byatambwaga mu gihe cy’Amategeko ya Mose byashushanyaga igitambo cya Kristo, bityo kwirengagiza itegeko risaba Abakristo “kwirinda amaraso,” byaba bigaragaza ko umuntu asuzugura cyane igitambo cy’incungu cya Yesu Kristo (Lewi 17:11, 12; Heb 9:11-14, 22). Bitewe n’uko bari bamaze kubisobanukirwa, guhera mu mwaka wa 1961, abirengagizaga iryo tegeko ry’Imana bakemera guterwa amaraso kandi ntibicuze, bacibwaga mu itorero ry’Abahamya ba Yehova.
Mu mizo ya mbere, ibitabo by’Abahamya ntibyavugaga ku ngaruka zo guterwa amaraso. Ariko izo ngaruka zimaze kumenyekana, zavuzwe mu bitabo byabo, hatagamijwe gusobanura impamvu Abahamya ba Yehova banga guterwa amaraso, ahubwo hagamijwe kubafasha kurushaho gushimira ku bw’iryo tegeko ry’Imana ribabuza gukoresha amaraso (Yes 48:17). Ni yo mpamvu mu mwaka wa 1961 hasohotse agatabo kakorewe ubushakashatsi mu buryo bwitondewe, kasobanuraga uko amategeko y’Imana abona imikoreshereze y’amaraso mu buvuzi (Le sang, la médecine et la loi de Dieu). Mu mwaka wa 1977 hasohotse akandi gatabo kavugaga uko Abahamya ba Yehova babona amaraso (Les Témoins de Jéhovah et la question du sang). Ako gatabo kasobanuye ko umwanzuro Abahamya ba Yehova bafashe ari umwanzuro w’idini ushingiye ku byo Bibiliya ivuga, udashingiye ku ngaruka zishobora kubaho mu buvuzi. Mu mwaka wa 1990 hasohotse akandi gatabo katangaga amakuru ahuje n’igihe kuri iyo ngingo (Comment le sang peut-il vous sauver la vie?). Abahamya ba Yehova bakoresheje utwo dutabo, bashyiraho imihati myinshi kugira ngo bashyikirane n’abaganga kandi babafashe gusobanukirwa umwanzuro Abahamya bafashe. Icyakora, mu gihe cy’imyaka myinshi abaganga benshi babonaga ko gukoresha amaraso ari bwo buryo bwiza cyane kurusha ubundi.
Nubwo Abahamya ba Yehova babwiraga abaganga ko idini ryabo ritababuza kwemera ubundi buryo bwo kuvurwa hadakoreshejwe amaraso, kwanga guterwa amaraso ntibyabaga byoroshye. Incuro nyinshi imiryango y’Abahamya yashyirwagaho iterabwoba kugira ngo yemere ubwo buryo bwo kuvura bwari bugezweho. Mu kwezi k’Ugushyingo 1976 i Poruto Riko, Ana Paz de Rosario wari ufite imyaka 45 yemeye kubagwa ariko asaba ko yavurwa hadakoreshejwe amaraso bitewe n’imyizerere ye. Nyamara, abapolisi batanu n’abaforomo batatu binjiye mu cyumba yari arwariyemo nyuma ya saa sita z’ijoro bitwaje icyemezo cy’urukiko, bamuzirika ku buriri maze bamutera amaraso ku ngufu birengagije icyifuzo cye, n’icyifuzo cy’umugabo we n’abana be. Ibyo byaramuhungabanyije, bimuviramo gupfa. Urwo ni rumwe gusa mu ngero nyinshi, kandi si muri Poruto Riko honyine amahano nk’ayo yabaye.
Mu mwaka wa 1975 muri Danimarike, hari ababyeyi b’Abahamya bakurikiranywe n’inzego za polisi kubera ko banze ko umwana wabo aterwa amaraso, bagashaka ubundi buryo yavurwa hadakoreshejwe amaraso. Mu mwaka wa 1982, umugabo n’umugore we bo mu Butaliyani bari baravuje umukobwa wabo wari urwaye indwara idakira mu bihugu bine byose, ariko bakatiwe imyaka 14 y’igifungo bashinjwa urupfu rw’uwo mwana, wapfuye amaze guterwa amaraso bitegetswe n’urukiko.
Incuro nyinshi, iyo abaganga babaga bagerageje gutera amaraso abana b’Abahamya ba Yehova ku ngufu, itangazamakuru ryatumaga abaturage banga Abahamya cyane. Hari n’igihe abacamanza bategekaga ko abana baterwa amaraso batabanje no kumva icyo ababyeyi babo babivugaho, nk’uko amategeko abiteganya. Muri Kanada, abana barenga 40 batewe amaraso ku ngufu, bagaruriwe ababyeyi babo ari imirambo.
Icyakora, abaganga bose n’abacamanza si ko bemeraga ibyo bikorwa byo gutera abantu amaraso ku ngufu. Hari bake muri bo batangiye kugaragaza umwuka w’ubufatanye. Hari abaganga bamwe bakoreshaga ubuhanga bwabo bakavura badakoresheje amaraso. Ibyo byatumye barushaho kuba inararibonye mu buryo bwose bwo kubaga hadakoreshejwe amaraso. Buhoro buhoro byaje kugaragara ko uburyo bwose bwo kubaga bushobora gukorwa neza hadakoreshejwe amaraso, haba ku bantu bakuru ndetse n’impinja.d
Kugira ngo Abahamya ba Yehova birinde guhangana n’abaganga bitari ngombwa mu gihe havutse ibibazo byihutirwa, mu ntangiriro z’imyaka ya 1960 batangiye kujya basura abaganga kugira ngo babasobanurire umwanzuro bafashe kandi babahe n’inyandiko zishobora kubafasha. Nyuma yaho basabye ko bakora inyandiko izajya ishyirwa mu idosiye y’umurwayi ivuga ko atagomba guterwa amaraso. Mu myaka ya 1970, batangiye kujya bitwaza amakarita yo kumenyesha abaganga ko batemera guterwa amaraso uko byagenda kose. Nyuma yo kubiganiraho n’abaganga ndetse n’abavoka, iyo karita yaje guhindurwa kugira ngo ibe icyangombwa cyemewe n’amategeko.
Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova yashyizeho Komite Zishinzwe Guhuza Abarwayi n’Abaganga kugira ngo ishyigikire Abahamya ba Yehova muri icyo cyemezo bafashe cyo kwirinda guterwa amaraso, ifashe abaganga n’ibitaro kumva ibintu neza, kandi itume habaho imikoranire myiza hagati y’abaganga n’abarwayi b’Abahamya. Mu mwaka wa 1979, izo komite zari nke cyane, ariko ubu hari komite zisaga 800, mu bihugu birenga 70. Abasaza batoranyijwe bahawe imyitozo none ubu batanga ubufasha muri Amerika ya Ruguru, muri Aziya, mu bihugu byo mu nyanja ya Pasifika y’Epfo, mu Burayi n’ibyo muri Amerika y’Epfo. Uretse kuba abo basaza basobanura umwanzuro w’Abahamya ba Yehova, banibutsa abaganga ko hari ubundi buryo bushoboka bwo kuvura hadakoreshejwe amaraso. Iyo hari umurwayi urembye, abo bavandimwe bagira uruhare mu kuvugana n’abaganga bakira abarwayi hamwe n’abaganga bigeze kubaga Abahamya bari barwaye indwara nk’iyo batabateye amaraso. Iyo byabaga ari ngombwa, abagize izo komite basuraga abaganga n’abacamanza bigeze kugira uruhare mu manza zimwe na zimwe, aho ibitaro byabaga byasabye urukiko kuruha uburenganzira bwo gutera umurwayi amaraso.
Iyo Abahamya ba Yehova bakoreshaga ubundi buryo bwose bushoboka kugira ngo imyizerere y’idini ryabo irebana no kwera kw’amaraso yubahirizwe bikanga, hari ubwo bajyaga kurega mu nkiko abaganga n’ibitaro. Ubusanzwe babaga bashaka gusa ko urukiko rubuza abaganga kubatera amaraso ku ngufu. Icyakora mu myaka ya vuba aha, Abahamya bagiye bakurikirana mu nkiko abaganga n’ibitaro basaba indishyi bitewe n’uko babaga batewe amaraso ku ngufu. Mu mwaka wa 1990, urukiko rw’ubujurire rwa Ontario, muri Kanada, rwategetse ko hatangwa indishyi kubera ko umuganga yari yirengagije ikarita yari mu byangombwa by’umurwayi, yagaragazaga mu buryo busobanutse neza ko uwo Muhamya atashoboraga kwemera guterwa amaraso uko byagenda kose. Kuva mu mwaka wa 1985, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika habaye nibura imanza icumi nk’izo zo kuregera indishyi mu bice bitandukanye by’igihugu, kandi incuro nyinshi abaregwa bahitagamo kurangiza icyo kibazo bitabaye ngombwa ko urukiko ruca urubanza, bagatanga amafaranga yabaga yasabweho indishyi kuko urukiko rwashoboraga kubaca indishyi zirenze. Abahamya ba Yehova biyemeje bamaramaje kumvira itegeko ry’Imana ribasaba kwirinda amaraso. Ubundi ntibaba bifuza kujya kurega abaganga mu nkiko, ariko iyo bibaye ngombwa barabikora kugira ngo bababuze guhatira Abahamya uburyo bwo kuvura bubatera ishozi.
Abantu bagenda barushaho gusobanukirwa ingaruka mbi zo guterwa amaraso. Ahanini ibyo biterwa no gutinya kwandura SIDA. Icyakora, Abahamya banga guterwa amaraso bitewe n’uko bifuza cyane gushimisha Imana. Mu mwaka wa 1987, ikinyamakuru cyo mu Bufaransa kivuga iby’ubuvuzi, cyaravuze kiti “Abahamya ba Yehova bashobora kuba bafite ukuri iyo banga guterwa amaraso kubera ko hari indwara nyinshi zishobora kwandurira mu guterwa amaraso.”—Le Quotidien du Médecin.
Umwanzuro Abahamya ba Yehova bafashe wo kwanga guterwa amaraso ntibawufashe bitewe n’uko barusha abandi ubumenyi mu by’ubuvuzi. Ahubwo byatewe n’uko gusa biringira ko inzira za Yehova ari iz’ukuri kandi ko “nta kintu cyiza Yehova azima” abagaragu be b’indahemuka (Zab 19:7, 11; 84:11). Niyo Umuhamya yapfa bitewe no kubura amaraso, kandi rimwe na rimwe byagiye bibaho, Abahamya ba Yehova bizera badashidikanya ko Imana itazibagirwa abayibereye indahemuka kandi ko izabazura bakongera kuba bazima.—Ibyak 24:15.
Iyo abantu bahisemo kwirengagiza amahame yo muri Bibiliya
Hari abantu babarirwa muri za miriyoni biganye Bibiliya n’Abahamya ba Yehova, ariko bose si ko babaye Abahamya. Hari abantu bamenya amahame yo mu rwego rwo hejuru bagombye gukurikiza, ariko bagahitamo kutayakurikiza. Abantu bose babatizwa babanza guhabwa inyigisho z’ibanze zo muri Bibiliya mu buryo bunonosoye, hanyuma (cyane cyane guhera mu mwaka wa 1967) abasaza b’itorero bakaziganiraho n’uwifuza kubatizwa. Bakora ibishoboka byose kugira ngo babe bizeye neza ko ugiye kubatizwa adasobanukiwe izo nyigisho gusa, ahubwo ko anasobanukiwe uko Umukristo agomba kwitwara. Ariko se bigenda bite iyo nyuma yaho bamwe muri bo bemeye ko gukunda isi bibagusha mu cyaha gikomeye?
Guhera mu wa 1904, igitabo cyasobanuraga icy’icyaremwe gishya (La Nouvelle Création) cyatsindagirije ko hagombaga gufatwa ingamba zikwiriye kugira ngo itorero rikomeze kurangwamo isuku. Cyasobanuye uburyo buvugwa muri Matayo 18:15-17 bwagombaga gukurikizwa bahihibikanira abanyabyaha, hakurikijwe uko Abigishwa ba Bibiliya bari babisobanukiwe icyo gihe. Bakurikije ayo mabwiriza, hari igihe ‘abantu bacirwaga urubanza imbere y’itorero,’ ibimenyetso by’uko hakozwe icyaha gikomeye bigatangirwa imbere y’itorero ryose, nubwo ibyo bitabaga kenshi. Hashize imyaka myinshi nyuma yaho, Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Gicurasi 1944, wongeye gusuzuma icyo kibazo ukurikije ibivugwa muri Bibiliya yose uko yakabaye, ugaragaza ko ibibazo nk’ibyo bireba itorero byagombaga kujya bikurikiranwa n’abavandimwe bafite inshingano y’ubugenzuzi mu itorero. (1 Kor 5:1-13; gereranya no Gutegeka kwa Kabiri 21:18-21.) Nyuma yaho, Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Werurwe 1952, warimo ingingo zasobanuraga uko ibyo byagombaga gukorwa, zikanagaragaza ko ari ngombwa gufata ingamba kugira ngo itorero rikomeze kurangwa n’isuku. Kuva ubwo, iyo ngingo yagiye isuzumwa kenshi. Icyakora intego yakomeje kuba ya yindi: (1) kurinda itorero kwandura (2) no gufasha uwakoze icyaha kubona ko agomba kwicuza abikuye ku mutima, kugira ngo yongere gutora agatege.
Mu kinyejana cya mbere hari abaretse ukwizera bagira imibereho y’ubwiyandarike. Abandi bo bayobejwe n’inyigisho z’abahakanyi (1 Yoh 2:19). Ibintu nk’ibyo bikomeje kubaho mu Bahamya ba Yehova mu kinyejana cya 20. Ikibabaje ni uko mu myaka ya vuba aha byagiye biba ngombwa ko buri mwaka abanyabyaha batihana babarirwa mu bihumbi mirongo bacibwa mu itorero. Mu baciwe habaga harimo n’abasaza b’inararibonye. Amahame ashingiye ku Byanditswe agomba gukurikizwa kuri bose (Yak 3:17). Abahamya ba Yehova basobanukiwe ko kugira ngo bakomeze kwemerwa na Yehova bagomba gukomeza kwirinda kwandura mu by’umuco.
Bambara kamere nshya
Yesu yashishikarije abantu kuba abantu batanduye, atari inyuma gusa, ahubwo n’imbere (Luka 11:38-41). Yagaragaje ko ibyo tuvuga n’ibyo dukora bigaragaza ibiri mu mitima yacu (Mat 15:18, 19). Bityo rero nk’uko intumwa Pawulo yabisobanuye, niba koko twigishwa na Kristo, ‘tuzahindurwa bashya mu mbaraga zikoresha ubwenge bwacu, kandi tuzambara kamere nshya yaremwe mu buryo buhuje n’uko Imana ishaka kandi ihuje no gukiranuka n’ubudahemuka nyakuri’ (Efe 4:17-24). Abigishijwe na Kristo bihatira kugira “imitekerereze nk’iyo Kristo Yesu yari afite” kugira ngo bajye batekereza kandi bakore nk’uko yakoraga (Rom 15:5). Imyifatire y’Abahamya ba Yehova buri muntu ku giti cye, igaragaza urugero bagezamo bigana Kristo.
Abahamya ba Yehova ntibihandagaza ngo bavuge ko imyifatire yabo izira amakemwa. Icyakora bakora uko bashoboye kose ngo bigane Kristo, bihatira kugendera ku mahame yo mu rwego rwo hejuru yo muri Bibiliya. Ntibahakana ko hari abandi bantu bagendera ku mahame mbwirizamuco yo mu rwego rwo hejuru mu mibereho yabo. Ariko mu Bahamya ba Yehova, si abantu ku giti cyabo usanga bafite imyifatire myiza, ahubwo mu rwego rw’umuryango wabo wo ku isi hose abantu bahita babamenyera ku myifatire ihuje n’amahame yo muri Bibiliya. Bashishikazwa cyane n’inama yahumetswe iboneka muri 1 Petero 2:12, igira iti “mukomeze kugira imyifatire myiza hagati y’abanyamahanga, kugira ngo . . . nibabona imirimo yanyu myiza bibatere gusingiza Imana.”
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Icyo kibazo cyongeye gusuzumwa muri make mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Ukwakira 1941, mu ngingo yari ifite umutwe uvuga ngo “Imyifatire cyangwa ubudahemuka?”
b Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Mata 1951, wasobanuye ko ubusambanyi ari “imibonano mpuzabitsina ikorwa ku bushake, umuntu agirana n’undi badahuje igitsina kandi batarashyingiranywe.” Igazeti yo ku itariki ya 1 Mutarama 1952, yongeyeho ko ijambo ryakoreshejwe mu Byanditswe rishobora no kwerekeza ku muntu usambana kandi yarashatse.
c Mbere yaho, Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Ukuboza 1927 n’uwo ku ya 1 Ukuboza 1944, yari yaravuze ko amaraso ari ayera, ivuga mu buryo bweruye ibyo guterwa amaraso.
d Contemporary Surgery, Werurwe 1990, ipaji ya 45-49; The American Surgeon, Kamena 1987, ipaji ya 350-356; Miami Medicine, Mutarama 1981, ipaji ya 25; New York State Journal of Medicine, 15 Ukwakira, 1972, ipaji ya 2524-2527; The Journal of the American Medical Association, 27 Ugushyingo, 1981, ipaji ya 2471-2472; Cardiovascular News, Gashyantare 1984, ipaji ya 5; Circulation, Nzeri 1984.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 172]
“Ni abantu b’indakemwa mu mico no mu myifatire”
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 174]
Ese bigeze bibaza niba kuryamana kw’abahuje igitsina byemewe?
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 175]
Kuba isi yaragendaga ihenebera mu by’umuco ntibyigeze bituma Abahamya ba Yehova bihanganira ibibi
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 176]
Hari abashakaga kuba Abahamya bagifite abagore benshi
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 177]
Hashyizweho gahunda ihamye yo kwigisha abantu uko Yehova abona ibyo gutana
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 178]
Abantu bagize ihinduka rikomeye mu mibereho yabo
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 181]
Itabi—Oya!
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 182]
Kunywa inzoga mu rugero, cyangwa kuzireka burundu
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 183]
Biyemeje kwirinda amaraso bamaramaje
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 187]
Abanyabyaha baracibwa, kugira ngo umuryango w’abagaragu b’Imana utandura mu by’umuco
[Agasanduku ko ku ipaji ya 173]
‘Kunonosora imyifatire’ si ko buri gihe byatangaga umusaruro mwiza
Hari raporo yavuye muri Danimarike yavugaga iti ‘hari abantu benshi, cyane cyane mu bari bamaze igihe kirekire bamenye ukuri, bashyiragaho imihati ivuye ku mutima kugira ngo bambare kamere ya gikristo, bakirinda ikintu cyose cyasaga n’aho gifite ikizinga cy’isi no mu tuntu duto, bityo bakarushaho kuba abantu bakwiriye Ubwami bw’ijuru. Akenshi, babonaga ko guseka mu materaniro bidakwiriye, kandi benshi mu bavandimwe bari bakuze bambaraga amakoti, inkweto na karuvati by’umukara gusa. Bumvaga banyuzwe no kwiberaho mu mahoro mu Mwami. Bumvaga ko kujya mu materaniro bihagije, naho umurimo wo kubwiriza ugaharirwa abakoruporuteri.’
[Agasanduku ko ku ipaji ya 179]
Icyo abandi babonye mu Bahamya
◆ Ikinyamakuru cyo mu Budage cyavuze ko Abahamya ba Yehova “ari bo bantu b’inyangamugayo kurusha abandi bose mu gihugu, bishyura imisoro ku gihe. Kuba bubahiriza amategeko bigaragarira ku kuntu batwara imodoka no mu mibare y’abakora ibyaha. . . . Bumvira ababayobora (baba ababyeyi, abarimu n’abakozi ba leta). . . . Bibiliya ni yo ibayobora mu byo bakora byose.”—“Münchner Merkur.”
◆ Umuyobozi w’umugi wa Lens mu Bufaransa, yabwiye Abahamya igihe bari barangije ikoraniro ryari ryabereye muri sitade yo muri uwo mugi ati “icyo mbakundira ni uko mwubahiriza amasezerano yanyu n’ibyo mwemeye, ariko ikiruta byose ni uko mugira isuku, mukarangwa n’ikinyabupfura kandi mugira gahunda. Nkunda idini ryanyu. Nanga akajagari kandi sinkunda abantu bagenda bajugunya ibintu aho babonye kandi bamenagura ibyo bahuye na byo byose.”
◆ Hari igitabo kivuga iby’umugore wo muri Polonye warokokeye mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa bya Auschwitz na Ravensbrück. Yaranditse ati “niboneye ukuntu abantu bagendaga barushaho kuba beza cyane, abandi na bo bakarushaho kuba babi cyane. Abarushagaho kuba beza cyane bari Abahamya ba Yehova. Nabakuriye ingofero. . . . Bakoreraga abandi ibintu bihebuje. Bafashaga abarwayi, bagasangira imigati yabo kandi bagaha abari kumwe na bo bose ihumure ryo mu buryo bw’umwuka. Abadage barabangaga ariko baranabubahaga. Babahaga imirimo mibi kuruta iyindi ariko bakayikora batinuba.”—“The Voices From Holocaust.”