IGICE CYA GATATU
“Noroheje mu mutima”
1-3. Yesu yinjiye ate muri Yerusalemu, kandi se kuki bamwe mu bari aho batunguwe?
ABANTU b’i Yerusalemu bari bishimye cyane. Hari umuntu ukomeye wari ugiye kuza. Inyuma y’umujyi hari abantu benshi bakikije umuhanda. Bari bishimiye kwakira uwo muntu ukomeye, kuko bamwe bavugaga ko ari we uzahabwa ubwami bwa Dawidi kandi akaba ari we ukwiriye kuyobora Isirayeli. Bamwe bazanye amashami y’imikindo, bakayazunguza bamusuhuza. Abandi bashashe imyambaro yabo n’amashami mu nzira kugira ngo bamutunganyirize aho ari bunyure (Matayo 21:7, 8; Yohana 12:12, 13). Birashoboka ko abenshi bibazaga uko yari kwinjira mu mujyi.
2 Hari abari biteze ko ari bwinjire mu buryo budasanzwe. Nta gushidikanya ko bari bazi ukuntu abantu bakomeye binjiraga mu mujyi mu buryo budasanzwe. Urugero, Abusalomu umuhungu wa Dawidi amaze kwigira umwami, yashatse abantu 50 bagendaga biruka imbere y’igare rye (2 Samweli 15:1, 10). Umutegetsi w’Umuroma witwaga Jules César na we yigeze gutegeka ko agenda aherekejwe n’abantu benshi cyane kurushaho. Icyo gihe yari mu rugendo rwo kwishimira intsinzi, azamuka agana ku nzu abategetsi bakoreragamo i Roma. Yari anakikijwe n’inzovu 40 ziriho amatara. Ariko icyo gihe bwo, abantu b’i Yerusalemu bari bategereje umuntu ukomeye cyane kuruta abo bose. Abantu benshi bari aho bari bategereje Mesiya, umuntu ukomeye kuruta abandi bose mu bihe byose, baba bari babizi cyangwa batabizi. Icyakora igihe uwo wari kuzaba Umwami yazaga, bamwe bashobora kuba baratunguwe.
3 Nta gare babonye, ntibabonye abantu bagendaga biruka imbere ye, nta mafarashi, yewe nta n’inzovu babonye. Ahubwo Yesu yaje yicaye ku ndogobe, akaba ari itungo ryoroheje riheka imizigo.a Ntiyaje yambaye imyenda ihambaye, ndetse nta n’iyari kuri iyo ndogobe. Aho kugira ngo ashyire ku ndogobe intebe ihenze, abigishwa be bari bashashe imyenda yabo ku mugongo w’iyo ndogobe. Kuki Yesu yahisemo kwinjira muri Yerusalemu muri ubwo buryo bworoheje kandi abantu badakomeye kumurusha barinjiraga mu mujyi baherekejwe n’abantu benshi kandi bagakoresha ibirori?
4. Ni iki Bibiliya yari yarahanuye ku birebana n’ukuntu Umwami Mesiya yari kwinjira muri Yerusalemu?
4 Icyo gihe Yesu yashohoje ubuhanuzi bugira buti: ‘Nimwishime cyane. Nimurangurure amajwi yo gutsinda mwa baturage b’i Yerusalemu mwe! Dore umwami wanyu aje abasanga. Arakiranuka kandi azabahesha agakiza. Yicisha bugufi kandi agendera ku ndogobe, ndetse ku cyana cy’indogobe’ (Zekariya 9:9). Ubwo buhanuzi bugaragaza ko Uwo Imana Yatoranyije, ari we Mesiya, yari kuza muri Yerusalemu akereka abaturage baho ko ari we Mwami wimitswe n’Imana. Byongeye kandi, ubwo buryo yigaragajemo, hakubiyemo no kuba yaraje ku ndogobe, bwagaragaje umuco mwiza cyane yari afite wo kwicisha bugufi.
5. Kuki dushimishwa cyane no kuba Yesu yaricishaga bugufi, kandi se kuki tugomba kumwigana?
5 Umuco wa Yesu wo kwicisha bugufi, ni umwe mu mico ye myiza cyane kurusha iyindi, ku buryo iyo tuwutekerejeho udukora ku mutima cyane. Nk’uko twabibonye mu gice kibanziriza iki, Yesu wenyine ni we “nzira n’ukuri n’ubuzima” (Yohana 14:6). Uko bigaragara, mu bantu babarirwa muri za miriyari babaye ku isi, nta n’umwe wigeze akomera ngo agere ku rugero rw’Umwana w’Imana. Icyakora Yesu ntiyigeze agaragaza na gato ubwibone, kwishyira hejuru cyangwa ngo yumve ko ari umuntu ukomeye nk’uko abantu benshi badatunganye babigenza. Ubwo rero niba dushaka gukurikira Kristo, tugomba kwikuramo igitekerezo cyose cy’ubwibone (Yakobo 4:6). Ibuka ko Yehova yanga ubwibone. Ku bw’ibyo rero, ni iby’ingenzi ko twitoza umuco wo kwicisha bugufi nka Yesu.
Kuva kera Yesu yicishaga bugufi
6. Kwicisha bugufi ni iki, kandi se Yehova yabwiwe n’iki ko Mesiya yari kuzicisha bugufi?
6 Kwicisha bugufi ni ukuba umuntu wiyoroshya, utishyira hejuru cyangwa ngo agire ubwibone. Ni umuco uhera mu mutima, ukagaragarira mu byo umuntu avuga, mu myifatire ye no mu byo akorera abandi. Yehova yabwiwe n’iki ko Mesiya yari kwicisha bugufi? Yari azi ko Umwana we agaragaza umuco we wo kwicisha bugufi mu buryo butunganye (Yohana 10:15). Nanone yari yariboneye ukuntu Umwana we yicishaga bugufi mu byo yakoraga. Mu buhe buryo?
7-9. (a) Igihe Mikayeli yari ahanganye na Satani, yagaragaje ate umuco wo kwicisha bugufi? (b) Abakristo bagaragaza bate umuco wo kwicisha bugufi nka Mikayeli?
7 Igitabo cya Yuda kirimo urugero rushishikaje. Kigira kiti: “Mikayeli, ari we mumarayika mukuru, ubwo yajyaga impaka na Satani bapfa umurambo wa Mose, ntiyatinyutse kumucira urubanza cyangwa ngo amutuke, ahubwo yaramubwiye ati: ‘Yehova agucyahe.’” (Yuda 9). Mikayeli ni izina rya Yesu, haba mbere y’uko aza ku isi na nyuma y’aho aviriye ku isi, rikaba rihuje n’inshingano ye yo kuba umumarayika mukuru, cyangwa umutware w’ingabo za Yehova zo mu ijuru z’abamarayika (1 Abatesalonike 4:16).b Icyakora nubwo Mikayeli afite ububasha bukomeye, reba uko yitwaye ubwo yari ahanganye na Satani.
8 Inkuru ya Yuda ntitubwira icyo Satani yashakiraga umurambo wa Mose, ariko nta gushidikanya ko Satani yateganyaga kuwukoresha ikintu kibi. Birashoboka ko yashakaga ko umurambo w’uwo mugabo wari indahemuka, ukoreshwa mu gusenga kw’ikinyoma. Igihe Mikayeli yabuzaga Satani kugera kuri uwo mugambi mubi, yanagaragaje cyane umuco wo kwifata. Mu by’ukuri Satani yari akwiriye gucyahwa, ariko Mikayeli wajyaga impaka na we, yari atarahabwa uburenganzira bwose bwo “guca imanza,” akaba yarumvaga ko Yehova ari we wenyine wagombaga kumucira urubanza (Yohana 5:22). Kubera ko Mikayeli yari umumarayika mukuru, yari afite ubutware busesuye. Icyakora, aho kwiha ubutware burenze ubwo yari afite, yicishije bugufi icyo kibazo akirekera mu maboko ya Yehova. Uretse kwicisha bugufi, yanagaragaje umuco wo kwiyoroshya, cyangwa kumenya aho ubushobozi bwe bugarukira.
9 Hari impamvu yatumye Yehova asaba Yuda kwandika iyo nkuru. Ikibabaje ni uko bamwe mu Bakristo bo mu gihe cye baticishaga bugufi. Bishyiraga hejuru, ‘bakanenga ibintu byose badasobanukiwe’ (Yuda 10). Kubera ko tudatunganye, dushobora kuganzwa n’ubwibone mu buryo bworoshye. None se mu gihe tudasobanukiwe neza ikintu cyakozwe mu itorero rya gikristo, wenda nk’umwanzuro wafashwe n’inteko y’abasaza, tubyifatamo dute? Ese turamutse dutangiye kuvuga nabi abasaza, tukabanenga kandi tutazi impamvu zose zatumye bafata uwo mwanzuro, ntitwaba tugaragaje ko tudafite umuco wo kwicisha bugufi? Aho kubigenza dutyo, nimureke twigane urugero rwa Mikayeli, ari we Yesu, twirinde guca imanza z’ibintu Imana itaduhereye uburenganzira.
10, 11. (a) Kuba Umwana w’Imana yari yiteguye kwemera inshingano yo kuza ku isi bigaragaza bite umuco wo kwicisha bugufi? (b) Twakwigana dute umuco wa Yesu wo kwicisha bugufi?
10 Nanone Umwana w’Imana yagaragaje umuco wo kwicisha bugufi yemera inshingano yo kuza ku isi. Tekereza ibintu byose yigomwe. Yari umutware w’abamarayika kandi yari “Jambo,” ni ukuvuga Umuvugizi wa Yehova (Yohana 1:1-3). Yabaga mu ijuru, aho Yehova ‘atuye, hera kandi hahebuje’ (Yesaya 63:15). Nubwo bimeze bityo ariko, uwo Mwana “yemeye gusiga byose amera nk’umugaragu, maze aba umuntu” (Abafilipi 2:7). Tekereza icyo kuza ku isi byari kumusaba. Ubuzima bwe bwagombaga kwimurirwa mu nda y’Umuyahudikazi w’isugi, aho yagombaga gukurira mu gihe cy’amezi icyenda kugira ngo abone kuvuka ari uruhinja. Yavutse ari umwana ukeneye kwitabwaho cyane nk’abandi bana, avukira mu muryango ukennye, papa we ari umubaji, yiga kugenda no kuvuga, aba umwana ukiri muto, hanyuma aba ingimbi. Nubwo yari atunganye, akiri muto yakomeje kumvira ababyeyi be badatunganye (Luka 2:40, 51, 52). Mu by’ukuri, yadusigiye urugero rwiza rwo kwicisha bugufi.
11 Ese dushobora kwigana urugero rwa Yesu rwo kwicisha bugufi, tukemera inshingano zisa n’izisuzuguritse? Urugero, inshingano twahawe yo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana, ishobora gusa n’aho isuzuguritse mu gihe duhuye n’abantu batishimira ibyo tubabwira, abaduseka cyangwa abaturwanya (Matayo 28:19, 20). Icyakora nidukomeza gukora uwo murimo twihanganye, dushobora kuzakiza abantu. Uko bizagenda kose, bizanatuma twitoza umuco wo kwicisha bugufi kandi tumenye uko twakwigana Umutware wacu, ari we Yesu Kristo.
Yesu yicishije bugufi igihe yari umuntu
12-14. (a) Yesu yagaragazaga ate umuco wo kwicisha bugufi iyo abantu bamusingizaga? (b) Yesu yagaragaje ate umuco wo kwicisha bugufi mu byo yakoreraga abandi? (c) Ni iki kigaragaza ko Yesu aticishaga bugufi by’urwiyerurutso cyangwa byo kurangiza umuhango gusa?
12 Kuva Yesu yatangira umurimo we wo ku isi kugeza awurangije, yarangwaga no kwicisha bugufi. Yabigaragaje akora ibishoboka byose kugira ngo ishimwe n’ikuzo byose bibe ibya Papa we wo mu ijuru. Hari igihe abantu basingizaga Yesu kubera ko yavugaga amagambo arangwa n’ubwenge kandi agakora ibitangaza, akanarangwa n’ibikorwa by’ineza. Buri gihe Yesu yangaga icyubahiro bamuhaga, ahubwo akagiha Yehova.—Mariko 10:17, 18; Yohana 7:15, 16.
13 Uburyo Yesu yafataga abandi byagaragazaga ko yicishaga bugufi. Rwose, yagaragaje ko ataje ku isi gukorerwa, ahubwo ko yaje gukorera abandi (Matayo 20:28). Kwitonda no gushyira mu gaciro mu byo yakoreraga abandi, byagaragaje ko yicishaga bugufi. Igihe abigishwa be bamutereranaga ntiyigeze abarakarira, ahubwo yakomezaga gushaka uko yabafasha gukomeza gusingiza Yehova (Matayo 26:39-41). Nanone igihe yashakaga ahantu hatuje yaruhukira ari wenyine maze abantu benshi bakahamusanga, ntiyabirukanye, ahubwo yarihanganye abigisha “ibintu byinshi” (Mariko 6:30-34). Ubwo umugore utari Umwisirayeli yakomezaga kumwinginga ngo amukirize umukobwa, yabanje kumubwira ko atashoboraga kubikora. Ariko ntiyigeze amurakarira ngo amuhakanire, ahubwo nk’uko tuzabibona mu Gice cya 14, yemeye kumukiza bitewe n’uko yari abonye ukwizera kwe kudasanzwe.—Matayo 15:22-28.
14 Inshuro nyinshi, Yesu yagaragaje ko ‘yitondaga kandi yoroheje mu mutima’ (Matayo 11:29). Yesu ntiyicishaga bugufi kugira ngo abantu bamurebe cyangwa byo kurangiza umuhango. Ahubwo, yabikoraga bimuvuye ku mutima. Ubwo rero, ntibitangaje kuba yaribanze ku muco wo kwicisha bugufi, akawigisha abigishwa be.
Yigishije abigishwa be kwicisha bugufi
15, 16. Yesu yavuze ko abategetsi b’isi bari bafite iyihe myifatire, kandi se ni mu buhe buryo abigishwa be bagombaga gutandukana na bo?
15 Intumwa za Yesu zatinze kwitoza umuco wo kwicisha bugufi. Byabaye ngombwa ko agerageza kenshi kuzitoza uwo muco. Urugero, umunsi umwe Yohana na Yakobo babwiye mama wabo ngo abasabire Yesu azabashyire mu myanya y’icyubahiro mu Bwami bw’Imana. Yesu yashubije yicishije bugufi ati: “Kwicara iburyo bwanjye cyangwa ibumoso bwanjye si njye ubitanga, ahubwo bigenewe abo Papa wo mu ijuru yabiteguriye.” Ibyo byatumye abandi bigishwa 10 ‘barakarira’ Yakobo na Yohana (Matayo 20:20-24). Yesu yakemuye ate icyo kibazo?
16 Bose yabacyashye mu bugwaneza. Yarababwiye ati: “Muzi ko abategetsi b’isi bayitegeka, kandi ko abayobozi bayo bakomeye bategekesha igitugu. Ariko mwe ntimugomba kumera mutyo. Ahubwo umuntu wese wifuza kuba ukomeye muri mwe, ni we ugomba kubakorera. Kandi umuntu wese wifuza kuba uw’imbere muri mwe, agomba kuba umugaragu wanyu” (Matayo 20:25-27). Birashoboka ko izo ntumwa zari zariboneye ukuntu “abategetsi b’isi” bari abibone, bagakunda kurushanwa kandi bakikunda. Yesu yagaragaje ko abigishwa be bagombaga gutandukana n’abo bategetsi bategekeshaga igitugu kandi bifuzaga cyane ubutegetsi. Abigishwa be bari bakeneye umuco wo kwicisha bugufi. Ese intumwa ze zize isomo ryo kwicisha bugufi?
17-19. (a) Mu ijoro ryabanjirije urupfu rwa Yesu, ni mu buhe buryo yigishije intumwa ze isomo ryo kwicisha bugufi? (b) Igihe yari hano ku isi, ni irihe somo rikomeye ryo kwicisha bugufi yigishije?
17 Kwitoza umuco wo kwicisha bugufi ntibyoroheye intumwa za Yesu. Ntibwari ubwa mbere Yesu abaha iryo somo, yewe nta nubwo bwari ubwa nyuma. Mbere yaho, igihe bajyaga impaka bibaza uwari mukuru muri bo, yashyize umwana muto hagati yabo ababwira ko bagombaga kuba nk’abana bato, batajya bagira ubwibone, batishyira hejuru, kandi ntibahatanire imyanya nk’uko bikunze kugenda ku bantu bakuru (Matayo 18:1-4). Ariko kandi, mu ijoro ryabanjirije urupfu rwe, yabonye ko intumwa ze zari zigihanganye n’ikibazo cy’ubwibone. Hanyuma yazigishije isomo ritazibagirana. Yakenyeye isume akora umurimo usuzuguritse kurusha iyindi, ubundi wakorwaga n’abagaragu iyo hazaga abashyitsi. Yesu yogeje intumwa ze zose ibirenge, hakubiyemo na Yuda wari ugiye kumugambanira.—Yohana 13:1-11.
18 Yesu yabasobanuriye impamvu abogeje ibirenge. Yarababwiye ati: “Mbahaye urugero” (Yohana 13:15). Ese baba barageze aho bagasobanukirwa isomo ryo kwicisha bugufi? Nyuma y’igihe gito muri iryo joro, bongeye kujya impaka bashaka kumenya uwari mukuru muri bo (Luka 22:24-27). Ariko Yesu yakomeje kubihanganira, abigisha yicishije bugufi. Hanyuma yabahaye isomo rikomeye kurusha ayandi. “Yicishije bugufi kandi arumvira kugeza apfuye, ndetse urupfu rwo ku giti cy’umubabaro” (Abafilipi 2:8). Yesu yemeye gupfa urupfu ruteye isoni, acirwa urubanza bamubeshyera ko ari umugizi wa nabi kandi ko atuka Imana. Urupfu rwa Yesu rwagaragaje ko yicisha bugufi by’ukuri. Nanone kandi, mu biremwa byose bya Yehova ni we wagaragaje umuco wo kwicisha bugufi mu buryo bwuzuye kandi butunganye.
19 Birashoboka ko iryo somo rya nyuma Yesu yigishije intumwa ze z’indahemuka ku bijyanye no kwicisha bugufi, ryatumye zihinduka. Ntizigeze zibagirwa iryo somo. Bibiliya ivuga ko abo bagabo bamaze imyaka myinshi bakorana mu bumwe kandi bicisha bugufi. None se ibyo byatugirira akahe kamaro?
Ese uzakurikiza urugero rwa Yesu?
20. Twabwirwa n’iki ko tworoheje mu mutima?
20 Pawulo atugira inama igira iti: “Mukomeze kugira iyi mitekerereze Kristo Yesu na we yari afite” (Abafilipi 2:5). Kimwe na Yesu, dukeneye kuba abantu boroheje mu mutima. Twabwirwa n’iki ko twicisha bugufi by’ukuri? Ikintu cyadufasha ni ugutekereza ku nama Pawulo yatanze igira iti: “Ntimukagire icyo mukora mubitewe n’ubushyamirane cyangwa kwishyira imbere, ahubwo mujye mwicisha bugufi mutekereze ko abandi babaruta” (Abafilipi 2:3). Ubwo rero, uko dufata abandi bishobora kudufasha kumenya niba twicisha bugufi. Tugomba kubona ko baturuta kandi ko baturusha agaciro. Ese uzakurikiza iyo nama?
21, 22. (a) Kuki abagenzuzi b’Abakristo bagomba kwicisha bugufi? (b) Twagaragaza dute ko dukenyeye kwicisha bugufi?
21 Imyaka myinshi nyuma y’urupfu rwa Yesu, intumwa Petero yari agitekereza ku kamaro ko kwicisha bugufi. Yigishije abagenzuzi b’Abakristo ko bagomba gusohoza inshingano zabo bicishije bugufi, badatwaza igitugu umukumbi wa Yehova (1 Petero 5:2, 3). Kuba umuntu afite inshingano ntibimuha impamvu yo kugira ubwibone. Ibinyuranye n’ibyo, umuntu ufite inshingano agomba kwicisha bugufi by’ukuri (Luka 12:48). Birumvikana ko uwo muco ari uw’ingenzi ku bagenzuzi, ariko ukaba n’uw’ingenzi kuri buri Mukristo wese.
22 Nta gushidikanya ko Petero atigeze yibagirwa iryo joro, ubwo Yesu yamwozaga ibirenge nubwo yari yabanje kubyanga (Yohana 13:6-10). Petero yandikiye Abakristo agira ati: “Mujye mukenyera kwicisha bugufi” (1 Petero 5:5, ibisobanuro). Ijambo ryahinduwemo ngo: ‘Mukenyere’ ryumvikanisha igikorwa cy’umugaragu wakenyeraga itaburiya kugira ngo akore umurimo woroheje. Ayo magambo ya Petero ashobora kutwibutsa igihe Yesu ubwe yakenyeraga isume hanyuma akoza ibirenge by’intumwa ze. None se niba dukurikira Yesu, ni iyihe nshingano mu zo twahawe n’Imana twabona ko yoroheje cyane, ku buryo twumva ko kuyisohoza byadutesha agaciro? Abantu bose bagombye kubona ko dufite umuco wo kwicisha bugufi mu mutima, mbese nk’aho twaba tuwukenyeye.
23, 24. (a) Kuki twagombye kwirinda akantu ako ari ko kose ko kwishyira hejuru? (b) Igice gikurikira kizadufasha gukosora iyihe myumvire idakwiriye ku birebana no kwicisha bugufi?
23 Kwishyira hejuru bimeze nk’uburozi. Bishobora kugira ingaruka zangiza cyane. Bishobora gutuma umuntu wari ufite impano ziruta iz’abandi Imana ibona ko nta cyo amaze. Ku rundi ruhande, umuntu wicisha bugufi, niyo yaba ari wa wundi utekereza ko nta cyo ashoboye, azagira agaciro imbere ya Yehova. Nidukora uko dushoboye ngo buri munsi twitoze umuco wa Yesu wo kwicisha bugufi, Yehova azaduha imigisha. Petero yaranditse ati: “Ku bw’ibyo rero, mujye mwicisha bugufi muri imbere y’Imana ikomeye, kugira ngo izabaheshe icyubahiro mu gihe gikwiriye” (1 Petero 5:6). Yehova yashyize Yesu hejuru kuko yicishaga bugufi mu buryo bwuzuye. Mu buryo nk’ubwo, niwicisha bugufi Imana yacu izishimira kuguha imigisha.
24 Ikibabaje ni uko bamwe batekereza ko kwicisha bugufi bigaragaza intege nke. Urugero rwa Yesu rudufasha kubona ko gutekereza gutyo ari ukwibeshya, kuko umuntu wicishaga bugufi kuruta abandi bose ari na we wari intwari kurusha abandi bose. Iyo ni yo ngingo tuzasuzuma mu gice gikurikira.
a Hari igitabo cyatanze ibisobanuro kuri iyo nkuru, kivuga ko indogobe ari “amatungo yoroheje,” cyongeraho kiti: “Zigenda buhoro, ntizumva, kandi kuva kera zari amatungo y’abakene akoreshwa imirimo. Ikindi kandi ntizigaragara neza.”
b Niba ushaka ibindi bisobanuro byemeza ko Mikayeli ari we Yesu, jya ku rubuga rwemewe rw’Abahamya ba Yehova, jw.org/rw, ahanditse ngo: “Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya,” maze urebe ingingo ivuga ngo: “Mikayeli marayika mukuru ni nde?”